Ibibasagutse biziba icyuho
HARI mu mwaka wa 49. Petero, Yakobo na Yohana “babonwaga ko ari inkingi,” bahaye inshingano intumwa Pawulo na mugenzi we bakoranaga, ari we Barinaba. Bagombaga kujya bazirikana Abakristo b’abakene mu gihe bari kuba babwiriza abanyamahanga (Gal 2:9, 10). Iyo nshingano bayishohoje bate?
Inzandiko za Pawulo zigaragaza ukuntu yitaye kuri icyo kibazo. Urugero, yandikiye Abakristo b’i Korinto ati “ku birebana no gukusanya imfashanyo zigenewe abera, namwe mugenze nk’uko nategetse amatorero y’i Galatiya. Buri munsi wa mbere w’icyumweru, umuntu wese muri mwe ajye agira icyo ashyira ku ruhande iwe mu rugo akurikije ibyo afite, kugira ngo imfashanyo zitazakusanywa ari uko mpageze. Ahubwo ningera aho, abo muzaba mwemeje bose mukoresheje inzandiko, nzabatuma i Yerusalemu bajyane impano yanyu ivuye ku mutima.”—1 Kor 16:1-3.
Mu rwandiko rwa kabiri rwahumetswe Pawulo yandikiye Abakorinto, yasubiyemo intego yo gukusanya izo mfashanyo. Yarababwiye ati “habeho gusaranganya, maze ibibasagutse ubu bizibe icyuho cyabo.”—2 Kor 8:12-15.
Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo b’i Roma ahagana mu mwaka wa 56, icyo gikorwa cyo gukusanya imfashanyo cyari hafi kurangira. Yagize ati “ngiye kujya i Yerusalemu gukorera abera. Ab’i Makedoniya no muri Akaya bashimishijwe no gusangira ibyabo batanga impano zo gufasha abakene bo mu bera bari i Yerusalemu” (Rom 15:25, 26). Nyuma y’igihe gito, Pawulo yari arangije gusohoza iyo nshingano, kuko igihe yasubiraga i Yerusalemu agafatwa, yabwiye Guverineri w’Umuroma witwaga Feligisi ati ‘nazanywe no guha abo mu bwoko bwanjye imfashanyo no gutamba ibitambo.’—Ibyak 24:17.
Umwuka Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bafite ugaragazwa neza n’ibyo Pawulo yavuze ku birebana n’Abanyamakedoniya. Yaravuze ati “bakomezaga kudusaba batwinginga cyane ngo tubareke na bo bagire icyo batanga.” Iyo ntumwa yashishikarije Abakorinto kwigana urwo rugero. Yaravuze iti “buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.” Ni iki cyatumye amatorero agaragaza ubuntu bene ako kageni? Ntibabikoze bagamije gusa ‘guha abera ibintu byinshi bari bakeneye, ahubwo nanone byatumye Imana ishimwa cyane’ (2 Kor 8:4; 9:7, 12). Natwe dushobora kugaragaza ubuntu, dufite intego nk’iyo. Nta gushidikanya ko Yehova Imana azaduha imigisha kubera uwo mwuka mwiza uzira ubwikunde, kandi rwose imigisha atanga izana ubukire.—Imig 10:22.
UKO BAMWE BAHITAMO GUTANGA IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE
Nk’uko byari bimeze mu gihe cy’intumwa Pawulo, muri iki gihe hari abantu benshi ‘bagira icyo bashyira ku ruhande,’ cyangwa bakagena umubare runaka w’amafaranga maze bakayashyira mu dusanduku tw’impano, tuba twanditsweho ngo “Umurimo ukorerwa ku isi hose” (1 Kor 16:2). Buri kwezi, amatorero yohereza izo mpano ku biro by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyabo. Ushobora no guhita woherereza impano umuryango wo mu rwego rw’idini wemewe n’amategeko ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova mu gihugu cyanyu. Kugira ngo umenye izina ry’umuryango Abahamya ba Yehova bakunda gukoresha mu gihugu cyanyu, baza ku biro by’ishami bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu. Ushobora kubona aderesi z’ibyo biro by’ishami ku muyoboro wa www.jw.org. Impano ushobora guhita wohereza ni izi zikurikira:
IMPANO ZITANZWE BURUNDU
Ni impano z’amafaranga, ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro.
Izo mpano z’amafaranga cyangwa ibindi bintu zigomba guherekezwa n’urwandiko rusobanura ko zitanzwe burundu.
IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU
Izo ni impano z’amafaranga umuntu atanga ariko akaba ashobora kuyasubizwa mu gihe abyifuje.
Izo mpano zigomba guherekezwa n’urwandiko ruvuga ko zidatanzwe burundu.
GUSHYIGIKIRA UMURIMO
Uretse gutanga impano z’amafaranga n’ibintu by’agaciro, hari ubundi buryo umuntu ashobora gutangamo impano kugira ngo ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bwagaragajwe mu ngingo zikurikira. Uburyo bwose washaka gutangamo impano, turagusaba kubanza kubaza ku biro by’ishami bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu, kugira ngo bagufashe kumenya uburyo bukoreshwa mu gihugu cyanyu. Kubera ko amategeko y’igihugu n’arebana n’iby’imisoro agenda atandukana bitewe n’aho umuntu ari, ni iby’ingenzi ko ubanza kugisha inama impuguke mu by’imisoro no mu by’amategeko, mbere yo guhitamo uburyo bwiza watangamo impano.
Ubwishingizi: Umuntu ashobora guha impano umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, ukaba ari wo uzahabwa amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima cyangwa ay’ikiruhuko cy’iza bukuru.
Konti zo muri banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zandikwaho ko zeguriwe umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, cyangwa zikandikwaho ko uwo muntu naramuka apfuye zizahabwa uwo muryango hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.
Inguzanyo zunguka n’imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka ndetse n’imigabane, byegurirwa umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova nk’impano itanzwe burundu, cyangwa uwo muryango ukaba ari wo ubisigarana mu gihe umuntu apfuye.
Imitungo itimukanwa: Imitungo itimukanwa umuntu ashobora kugurisha, ishobora kwegurirwa umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova. Mu gihe ari isambu umuntu atuyemo, ashobora gusigarana aho azakomeza gutura igihe azaba akiriho.
Impano za buri mwaka: Umuntu aha umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova inyungu z’amafaranga cyangwa imigabane bya buri mwaka. Utanga izo mpano cyangwa umuntu umuhagarariye, buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano agabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.
Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuze ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko uwo muryango wahabwa umutungo wabikijwe binyuze ku masezerano yakozwe. Ibyo bishobora gutuma uwo muntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.
Amagambo agira ati “guteganya uburyo bwo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose,” yumvikanisha ko utanga izo mpano agomba kubiteganya mbere y’igihe. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’icyongereza n’icyesipanyoli, kugira ngo gafashe abantu bifuza gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose, binyuriye mu buryo runaka bwo gutanga impano (kitwa Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide). Ako gatabo kandikiwe gutanga ibisobanuro ku buryo bunyuranye umuntu ashobora gutangamo impano mu gihe akiriho, cyangwa uko umuntu yatanga umutungo we ho umurage ukazakoreshwa atakiriho. Ibivugwa muri ako gatabo bishobora kudahuza n’imimerere y’iwanyu bitewe n’amategeko arebana n’iby’imisoro cyangwa andi mategeko yo mu gihugu cyanyu. Ku bw’ibyo, nyuma yo gusoma ako gatabo wagombye kuganira n’abajyanama bawe mu by’amategeko n’imisoro. Abantu benshi bakoresheje ubwo buryo bwo gutanga impano, bityo bashyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Niba kaboneka mu gihugu cyanyu, ushobora kugasaba umwanditsi w’itorero ryanyu.
Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera, wabariza ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu.