“Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde?”
“None ubwo bimeze bityo, tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde?”—ABAROMA 8:31.
1. Ni bande bajyanye n’Abisirayeli igihe bavaga mu Misiri, kandi se, ni iki cyabateye kubigenza batyo?
UBWO Abisirayeli bari bavuye mu Misiri bagiye kubona umudendezo nyuma y’imyaka 215 bari bamazeyo, imyinshi muri iyo myaka bakaba barayimaze mu bucakara, ‘ikivunge cy’amahanga menshi cyajyanye na bo’ (Kuva 12:38). Abo bantu batari Abisirayeli bari bariboneye ibyago icumi biteye ubwoba byateye kurimbuka gukomeye mu Misiri kandi bituma imana zaho z’ibinyoma zihahemurirwa. Nanone kandi, bari barabonye—cyane cyane guhera ku cyago cya kane gukomeza—ko Yehova afite ubushobozi bwo kurinda ubwoko bwe. (Kuva 8:19, 20, umurongo wa 23 n’uwa 24 muri Biblia Yera.) N’ubwo abo bantu batari Abisirayeli bari bafite ubumenyi buciriritse mu bihereranye n’imigambi ya Yehova, icyo batashidikanyagaho ni uko imana zo mu Misiri zari zarananiwe kurinda Abanyamisiri, mu gihe Yehova we yari yaragaragaje ko akomeye arinda Abisirayeli.
2. Kuki Rahabu yashyigikiye abatasi b’Abisirayeli, kandi se, kuki kuba yariringiye Imana yabo bitari ukwibeshya?
2 Hashize imyaka 40 nyuma y’aho, mbere gato y’uko Abisirayeli binjira mu gihugu cy’Isezerano, Yosuwa wasimbuye Mose yohereje abantu babiri kugira ngo bajye gutata icyo gihugu. Bagezeyo bahasanze Rahabu, wari utuye i Yeriko. Ahereye ku byo yari yarumvise bihereranye n’ibikorwa by’imbaraga Yehova yagiye akora kugira ngo arinde Abisirayeli mu gihe cy’imyaka 40 bari bamaze bavuye mu Misiri, yari azi ko kugira ngo abone imigisha y’Imana, yagombaga gushyigikira ubwoko bwayo. Kubera ko yafashe umwanzuro urangwa n’ubwenge, we n’umuryango we ntibarimbuwe igihe nyuma y’aho Abisirayeli bafataga uwo mujyi. Kuba bararokowe mu buryo bw’igitangaza ubwabyo byari igihamya kigaragara cy’uko Imana yari iri kumwe na bo. Bityo, kuba Rahabu yariringiye Imana y’Abisirayeli ntibyabaye ukwibeshya.—Yosuwa 2:1, 9-13; 6:15-17, 25.
3. (a) Ni ikihe gitangaza Yesu yakoreye hafi y’umujyi wa Yeriko wari wongeye kubakwa, kandi se, abayobozi ba kidini b’Abayahudi babyakiriye bate? (b) Ni iki Abayahudi bamwe na bamwe, na nyuma y’aho abandi benshi batari Abayahudi, baje kumenya?
3 Hashize ibinyejana 15 nyuma y’aho, Yesu Kristo yakijije impumyi yasabirizaga hafi y’umujyi wa Yeriko wari warongeye kubakwa (Mariko 10:46-52; Luka 18:35-43). Uwo mugabo yasabye Yesu ko yamugirira impuhwe, bikaba bigaragaza ko yemeraga ko Yesu yari ashyigikiwe n’Imana. Ku rundi ruhande, abayobozi ba kidini b’Abayahudi n’abayoboke babo muri rusange banze kwemera ko ibitangaza Yesu yakoze byari igihamya cy’uko yari arimo akora umurimo w’Imana. Ahubwo, baramunengaga (Mariko 2:15, 16; 3:1-6; Luka 7:31-35). Ndetse n’igihe bari bamaze kumenya ko Yesu yazutse nyuma y’aho bamwiciye, ntibashakaga kwemera ko ibyo byari byakozwe n’Imana. Ahubwo, bafashe iya mbere mu gutoteza abigishwa ba Yesu, bagerageza gutambamira umurimo wabo wo ‘kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu.’ Ariko kandi, hari Abayahudi bamwe na bamwe, na nyuma y’aho abandi benshi batari Abayahudi, baje kwita kuri ibyo bintu maze babiha agaciro bamaze kubisuzuma mu buryo bukwiriye. Kuri bo byarigaragazaga neza ko Imana yari yanze abayobozi b’Abayahudi bari biyiziho gukiranuka, bityo ikaba yari ishyigikiye abigishwa ba Yesu Kristo bicishaga bugufi.—Ibyakozwe 11:19-21.
Ni Bande Muri Iki Gihe Bashyigikiwe n’Imana?
4, 5. (a) Ni ibihe bitekerezo abantu bamwe bagira ku bihereranye no guhitamo idini? (b) Mu gihe umuntu ashaka kumenya idini ry’ukuri, ni ikihe kibazo cy’ingenzi yakwibaza?
4 Mu kiganiro umuyobozi umwe w’idini aherutse kugirana na televiziyo cyibandaga ku bihereranye no kumenya idini ry’ukuri, yagize ati “navuga nkomeje ko idini runaka riba ari iry’ukuri iyo rihinduye umuntu rigatuma arushaho kuba mwiza mu gihe arikurikiza mu mibereho ye.” Ni iby’ukuri ko idini ry’ukuri rituma abantu barushaho kuba beza. Ariko se, kuba idini rituma abantu baba beza kurushaho ubwabyo, byaba bigaragaza ko rishyigikiwe n’Imana? Mbese, ibyo ni byo byonyine umuntu yaheraho kugira ngo amenye niba idini iri n’iri ari iry’ukuri?
5 Buri wese aha agaciro ibyo kuba ashobora kugira amahitamo ye bwite, hakubiyemo no guhitamo idini ajyamo. Ariko kandi, kugira umudendezo wo guhitamo ntibigaragaza ko byanze bikunze umuntu azagira amahitamo meza. Urugero, abantu bamwe na bamwe bahitamo idini bashingiye ku bwinshi bw’abantu barigize, ku bukungu rifite, ku kuba rikora imihango ihambaye, cyangwa bagakurikira iryo abagize imiryango yabo barimo. Nta na kimwe muri ibyo umuntu yaheraho mu buryo ubwo ari bwo bwose ngo yemeze niba idini iri n’iri ari iry’ukuri cyangwa atari ryo. Ikibazo cy’ingenzi mu birebana n’ibyo, ni iki gikurikira: ni irihe dini risaba abayoboke baryo gukora ibyo Imana ishaka kandi rikaba ritanga igihamya kidakuka cy’uko rishyigikiwe n’Imana, ku buryo abayoboke baryo bashobora kuvuga bafite icyizere bati “Imana iri mu ruhande rwacu”?
6. Ni ayahe magambo yavuzwe na Yesu adufasha gutandukanya idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma?
6 Yesu yashyizeho ihame umuntu yashingiraho kugira ngo atandukanye idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma, ubwo yagiraga ati “mwirinde abahanuzi b’ibinyoma, baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ni amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo.” (Matayo 7:15, 16; Malaki 3:18, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Reka dusuzume zimwe mu “mbuto,” cyangwa ibimenyetso biranga idini ry’ukuri, ku buryo dushobora kumenya neza tutibeshya abo Imana ishyigikiye muri iki gihe.
Ibimenyetso Biranga Abashyigikiwe n’Imana
7. Kwigisha ibintu bishingiye kuri Bibiliya gusa bisobanura iki?
7 Inyigisho zabo zishingiye kuri Bibiliya. Yesu yagize ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye. Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenye ibyo nigisha, ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye.” Nanone yagize ati “uw’Imana yumva amagambo y’Imana” (Yohana 7:16, 17; 8:47). Mu buryo buhuje n’ubwenge, kugira ngo umuntu ashyigikirwe n’Imana, agomba kwigisha ibyo ihishura mu Ijambo ryayo gusa kandi akamagana inyigisho zishingiye ku bwenge cyangwa ku migenzo y’abantu.—Yesaya 29:13; Matayo 15:3-9; Abakolosayi 2:8.
8. Kuki ari iby’ingenzi gukoresha izina ry’Imana mu gusenga?
8 Bakoresha izina ry’Imana, ari ryo Yehova, kandi bakarimenyekanisha. Yesaya yarahanuye ati “uwo munsi muzavuga muti ‘nimushime Uwiteka [“Yehova”, NW ] mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru. Muririmbire Uwiteka [“Yehova”, NW ] kuko yakoze ibihebuje byose; ibyo nibyamamare mu isi yose.’ ” (Yesaya 12:4, 5). Yesu yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe” (Matayo 6:9). Ku bw’ibyo rero, Abakristo bose, baba Abayahudi cyangwa abatari bo, bagombaga gukorera hamwe ari “ubwoko bwo kūbaha izina ry[‘Imana]” (Ibyakozwe 15:14). Uko bigaragara, Imana yishimira gushyigikira abumva batewe ishema no kuba ari “ubwoko bwo kūbaha izina ryayo.”
9. (a) Kuki ibyishimo ari byo biranga abari mu idini ry’ukuri? (b) Ni irihe tandukaniro Yesaya yashyize hagati y’idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma?
9 Barangwaho kamere y’Imana yo kugira ibyishimo. Kubera ko Yehova ari we “ubutumwa bwiza” bukomokaho, ni “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11, NW ). None se, bishoboka bite ko abayisenga babura ibyishimo cyangwa bagahora bihebye? N’ubwo ku isi hari imibabaro n’ibibazo bya bwite, Abakristo b’ukuri bakomeza kurangwa n’ibyishimo bitewe n’uko buri gihe bahora mu birori birimo ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka. Yesaya yashyize itandukaniro hagati y’abo Bakristo b’ukuri n’abari mu idini ry’ikinyoma, agira ati “ni cyo gituma Umwami Imana ivuga iti ‘dore, abagaragu banjye bazarya, naho mwebwe muzicwa n’inzara; abagaragu banjye bazanywa, naho mwebwe muzicwa n’inyota; abagaragu banjye bazanezerwa, naho mwebwe muzakorwa n’isoni. Dore abagaragu banjye bazaririmbishwa n’umunezero wo mu mutima, naho mwebwe muzarizwa n’agahinda ko mu mutima, muborozwe n’imitima ibabaye.’ ”—Yesaya 65:13, 14.
10. Ni mu buhe buryo abakurikiza idini ry’ukuri birinda kwigishwa n’amakosa?
10 Bagira imyifatire ihuje n’amahame ya Bibiliya kandi bagafata imyanzuro bashingiye ku mahame yayo. Umwanditsi w’igitabo cy’Imigani atugira inama agira ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:5, 6). Imana ishyigikira abayishakiraho ubuyobozi aho kwiringira ibitekerezo bivuguruzanya by’abantu birengagiza ubwenge buva ku Mana. Igihe cyose umuntu yifuza guhuza imibereho ye n’Ijambo ry’Imana, yagombye kwirinda kwigira ku makosa.—Zaburi 119:33; 1 Abakorinto 1:19-21.
11. (a) Kuki abayoboke b’idini ry’ukuri badashobora kugabanywamo itsinda ry’abayobozi b’idini ritandukanye n’iry’abayoboke basanzwe? (b) Ni uruhe rugero abafite imyanya y’ubuyobozi mu bwoko bw’Imana bagomba guha umukumbi?
11 Bagendera kuri gahunda nk’iyo mu itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere. Yesu yashyizeho ihame rikurikira: “ntimuzitwe ba Rabi: kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe. Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data: kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru. Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo. Ahubwo ūruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu” (Matayo 23:8-11). Itorero rigizwe n’abavandimwe rivanaho ibyo kugira itsinda ry’abayobozi ba kidini b’abibone bihesha icyubahiro biyita amazina akanganye cyane kandi bakishyira hejuru y’abayoboke basanzwe (Yobu 32:21, 22). Abaragira umukumbi w’Imana basabwa ‘kutawurinda nk’abahatwa, ahubwo [basabwa] kuwurinda babikunze, nk’uko Imana ishaka; atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze; kandi badasa n’abatwaza igitugu abo bagabanyijwe, ahubwo bakaba ibyitegererezo by’umukumbi’ (1 Petero 5:2, 3). Abungeri nyakuri b’Abakristo birinda kugerageza gutwaza abandi igitugu ku bihereranye n’ukwizera kwabo. Kubera ko ari bagenzi babo bakorana umurimo w’Imana, icyo bakora ni ukwihatira kubaha urugero rwiza gusa.—2 Abakorinto 1:24.
12. Imana isaba abifuza gushyigikirwa na yo ko babona ubutegetsi bwa kimuntu mu buhe buryo bushyize mu gaciro?
12 Bagandukira ubutegetsi bwa kimuntu, ariko kandi bagakomeza kutagira ahantu na hamwe babogamira. Unanirwa ‘kugandukira abatware bamutwara’ ntashobora kwitega ko Imana izamushyigikira. Kubera iki? Ni ukubera ko “abatware bariho bashyizweho n’Imana. Ni cyo gituma ūgandira umutware aba yanze itegeko ry’Imana” (Abaroma 13:1, 2). Ariko kandi, Yesu yabonye ko hashoboraga kubaho kutavuga rumwe mu bihereranye n’ibishishikaza abantu ubwo yagiraga ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana” (Mariko 12:17). Abifuza gushyigikirwa n’Imana bagomba ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo,’ ari na ko bumvira amategeko y’ibihugu batuyemo, mu gihe yaba atabangamiye inshingano zihanitse bafite imbere y’Imana (Matayo 6:33; Ibyakozwe 5:29). Yesu yatsindagirije ibihereranye no kutabogama, ubwo yerekezaga ku bigishwa be agira ati “si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.” Nyuma y’aho yaje kongeraho ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si.”—Yohana 17:16; 18:36.
13. Ni uruhe ruhare urukundo rugira mu kumenyekanisha ubwoko bw’Imana?
13 Ntibarobanura abantu ku butoni mu gihe ‘bagirira bose neza’ (Abagalatiya 6:10). Urukundo rwa Gikristo ntirurobanura ku butoni, rwemera abantu bose rutitaye ku ibara ry’umubiri, urwego turimo mu by’ubukungu, amashuri twize, ubwenegihugu, cyangwa ururimi. Kugirira bose neza, ariko cyane cyane abo muhuje ukwizera, bigira uruhare mu gutuma umuntu amenya abo Imana ishyigikira. Yesu yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:35; Ibyakozwe 10:34, 35.
14. Mbese, abantu bemerwa n’Imana ni ko byanze bikunze bemerwa n’abandi bantu muri rusange? Sobanura.
14 Baba biteguye gutotezwa bazira gukora ibyo Imana ishaka. Yesu yaburiye abigishwa be hakiri kare ati “niba bandenganyije, namwe bazabarenganya: niba bitondeye ijambo ryanjye, n’iryanyu na ryo bazaryitondera” (Yohana 15:20; Matayo 5:11, 12; 2 Timoteyo 3:12). Igihe cyose, abashyigikiwe n’Imana bagiye barwanywa na rubanda nk’uko byagendekeye Nowa waciragaho iteka isi binyuriye ku kwizera kwe (Abaheburayo 11:7). Muri iki gihe, abifuza gushyigikirwa n’Imana ntibagomba gupfobya ijambo ry’Imana cyangwa ngo batandukire amahame y’Imana kugira ngo batagerwaho n’ibitotezo. Igihe cyose baba bakorera Imana ari abizerwa, baba bazi ko abantu ‘bazatangara bakabasebya’ kuko batameze nka bo.—1 Petero 2:12; 3:16; 4:4.
Iki Ni Igihe cyo Gusesengura Uko Ibintu Byifashe
15, 16. (a) Ni ibihe bibazo bizadufasha gutahura itsinda ryo mu rwego rw’idini rishyigikiwe n’Imana? (b) Ni uwuhe mwanzuro abantu babarirwa muri za miriyoni bagezeho, kandi kuki?
15 Ibaze uti ‘ni irihe tsinda ryo mu rwego rw’idini rizwiho kuba ryizirika ku Ijambo ry’Imana akaramata, ndetse n’igihe inyigisho zaryo zaba zitandukanye n’imyizerere y’abantu benshi? Ni bande batsindagiriza akamaro k’izina ry’Imana, ndetse bakanarikoresha kugira ngo bimenyekanishe? Ni bande bagaragaza babigiranye icyizere ko Ubwami bw’Imana ari bwo muti umwe rukumbi w’ibibazo byose by’abantu? Ni bande batanamuka ku mahame ya Bibiliya arebana n’imyifatire, n’ubwo bishobora gutuma babonwa ko batagihuje n’igihe? Ni irihe tsinda rizwiho kuba ritagira abayobozi ba kidini babihemberwa, abarigize bose bakaba ari ababwiriza? Ni bande bashimirwa kuba ari abaturage bubahiriza amategeko, n’ubwo birinda kwivanga mu bya politiki? Ni bande bafata igihe cyabo bagakoresha n’amafaranga yabo kugira ngo bafashe abandi kumenya ibyerekeye Imana n’imigambi yayo? Kandi se, n’ubwo hari ibyo bintu byose bikwiriye gushimirwa bibaranga, ni bande bakomeza gusuzugurwa, bagakobwa kandi bagatotezwa?’
16 Abantu babarirwa muri za miriyoni bari hirya no hino ku isi basesenguye uko ibintu byifashe, maze baza kugera ubwo bemera badashidikanya ko Abahamya ba Yehova bonyine ari bo bakurikiza idini ry’ukuri. Uwo mwanzuro bawugezeho bashingiye ku byo Abahamya ba Yehova bigisha no ku myifatire yabo, kandi bawufashe bahereye ku nyungu zituruka ku idini ryabo (Yesaya 48:17). Nk’uko byahanuwe muri Zekariya 8:23, abantu babarirwa muri za miriyoni barimo baravuga bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.”
17. Kuki kuba Abahamya ba Yehova bavuga ko bari mu idini ry’ukuri atari ukwirata?
17 Mbese, kuba Abahamya ba Yehova bavuga ko ari bo bonyine bashyigikiwe n’Imana, ni ukwirata? Mu by’ukuri, ibyo bihuje neza neza n’uko byari bimeze igihe Abisirayeli bari mu Misiri bavugaga ko bashyigikiwe n’Imana n’ubwo Abanyamisiri na bo bari bafite imyizerere yabo, cyangwa igihe Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bavugaga ko bari bashyigikiwe n’Imana naho abanyamadini b’Abayahudi ikaba itari ibashyigikiye. Ibintu bifatika bigaragaza ko ibyo ari ukuri. Abahamya ba Yehova bakorera mu bihugu 235 umurimo Yesu yahanuye ko abigishwa be b’ukuri bari kuzakora mu minsi y’imperuka; agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:14.
18, 19. (a) Kuki nta mpamvu ihari yatuma Abahamya ba Yehova bareka gukora umurimo wabo wo kubwiriza, n’ubwo barwanywa? (b) Ibivugwa muri Zaburi 41:12 (umurongo wa 11 muri Biblia Yera) bishyigikira bite ibyo kuba Abahamya bashyigikiwe n’Imana?
18 Abahamya ba Yehova bazakomeza gukora uwo murimo, kandi nta na rimwe bazigera bemera ko ibitotezo cyangwa kurwanywa byatambamira umurimo wabo. Umurimo wa Yehova ugomba gukorwa, kandi uzakorwa. Imihati yose abandi bagiye bashyiraho mu kinyejana cyahise kugira ngo babuze Abahamya gusohoza umurimo w’Imana, nta cyo yagezeho na busa, kuko Yehova asezeranya ati “ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara; kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.”—Yesaya 54:17.
19 Kuba ubu Abahamya ba Yehova bafite imbaraga nyinshi kandi bakaba bakorana umwete kurusha mbere hose—kandi bikaba bimeze bityo ari na ko barwanywa ku isi hose—ni igihamya kigaragaza ko Yehova yemera ibyo barimo bakora. Umwami Dawidi yaravuze ati “iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira, ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha.” (Zaburi 41:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera; 56:10, 12, umurongo wa 9 n’uwa 11 muri Biblia Yera.) Nta na rimwe abanzi b’Imana bazigera bashobora kuvuza impundu babitewe n’uko banesheje ubwoko bwa Yehova, kubera ko Umuyobozi wabwo, ari we Yesu Kristo, akataje kugira ngo aneshe ubwa nyuma!
Mbese, Ushobora Gusubiza?
• Ni izihe ngero zimwe na zimwe zo mu gihe cya kera z’abantu bari bashyigikiwe n’Imana?
• Ni ibihe bimenyetso bimwe na bimwe biranga idini ry’ukuri?
• Kuki wowe ubwawe wemera udashidikanya ko Abahamya ba Yehova bashyigikiwe n’Imana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Abifuza gushyigikirwa n’Imana bagomba kugira inyigisho zishingiye ku Ijambo ryayo gusa
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Abasaza b’Abakristo baba ibyitegererezo by’umukumbi