Ese ko ‘wamenye Imana,’ ni iki kindi wakora?
“Mwamenye Imana.”—GAL 4:9.
1. Kuki umuderevu w’indege yifashisha urupapuro ruriho urutonde rw’ibintu aba agomba gusuzuma mbere yo gukora urugendo?
BURI gihe iyo umuderevu w’indege agiye gukora urugendo, arabanza agasuzuma indege abigiranye ubwitonzi. Yifashisha urupapuro ruriho urutonde rw’ibyo agomba gusuzuma kugira ngo yizere neza ko yasuzumye buri kantu kose. Atabanje gusuzuma indege ye, ntiyabasha gutahura ikibazo cyatera impanuka. Yemwe n’abaderevu b’inararibonye baba bagomba gusuzuma buri kantu kose kari kuri urwo rutonde.
2. Ni iki Abakristo bagomba gusuzuma?
2 Kimwe na rwa rutonde umuderevu w’indege yifashisha, nawe ufite urutonde rw’ibintu ushobora gusuzuma kugira ngo umenye niba ufite ukwizera gukomeye kuzagufasha guhangana n’ibibazo. Waba umaze igihe gito ubatijwe cyangwa umaze imyaka myinshi ukorera Imana, ni iby’ingenzi ko wahora usuzuma niba ufite ukwizera gukomeye kandi ukunda Yehova Imana cyane. Kutabisuzuma buri gihe kandi ubigiranye umwete bishobora kuguteza akaga ko mu buryo bw’umwuka. Bibiliya iduha umuburo ugira uti “umuntu utekereza ko ahagaze yirinde atagwa.”—1 Kor 10:12.
3. Ni iki Abakristo b’i Galatiya basabwaga?
3 Abakristo b’i Galatiya bagombaga gusuzuma niba bari bafite ukwizera gukomeye kandi bagombaga kwishimira umudendezo wabo wo mu buryo bw’umwuka. Igitambo cya Yesu cyatumye abo bantu bamwizeye bamenya Imana mu buryo buhebuje. Noneho bashoboraga guhinduka abana b’Imana (Gal 4:9). Kugira ngo Abagalatiya bakomeze kugirana n’Imana imishyikirano ihebuje nk’iyo, bagombaga kwirinda inyigisho z’Abayahudi batsimbararaga ku Mategeko ya Mose. N’ubundi kandi, Abanyamahanga batari barakebwe bari mu matorero ntibari barigeze bakurikiza ayo Mategeko. Abayahudi ndetse n’Abanyamahanga bose bari bakeneye kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Ibyo byabasabaga kumenya ko Imana itari igisaba abantu gukurikiza Amategeko ya Mose.
INTAMBWE UMUNTU ATERA KUGIRA NGO AMENYE IMANA
4, 5. Ni iyihe nama Pawulo yagiriye Abagalatiya, kandi se ni mu buhe buryo idufitiye akamaro?
4 Hari impamvu yumvikana yatumye inama intumwa Pawulo yagiriye Abagalatiya yandikwa muri Bibiliya. Yandikiwe gufasha Abakristo b’ukuri bari kubaho mu gihe icyo ari cyo cyose kutareka inyigisho zo muri Bibiliya z’agaciro kenshi, ngo basubire inyuma mu bintu by’ibanze. Urwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya rushobora kudufasha twese gukomeza kuba indahemuka.
5 Byaba byiza buri wese muri twe yibutse uko yavuye mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka maze akaba Umuhamya wa Yehova. Kugira ngo ubyibuke, tekereza kuri ibi bibazo bibiri: ese wibuka intambwe wateye kugira ngo ugere ku mubatizo? Ese wibuka ukuntu wamenye Imana n’uko wamenywe na yo, bityo ukaba ufite umudendezo nyakuri wo mu buryo bw’umwuka?
6. Ni uruhe rutonde turi busuzume?
6 Hari intambwe icyenda twese twateye. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Intambwe umuntu agomba gutera kugira ngo abatizwe kandi akomeze gukura mu buryo bw’umwuka.”) Izo ntambwe twazigereranya n’urutonde rw’ibintu tugomba gusuzuma kugira ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye kandi twirinde gusubira mu bintu by’isi twahozemo. Nk’uko buri gihe umuderevu w’indege abanza gusuzuma rwa rutonde rw’ibintu mbere y’uko atangira urugendo, natwe twagombye guhora dusuzuma urwo rutonde.
ABAZWI N’IMANA BAKOMEZA GUKURA MU BURYO BW’UMWUKA
7. Ni ikihe cyitegererezo tugomba gukurikiza, kandi kuki?
7 Urutonde rw’umuderevu rumwibutsa ko hari ibintu buri gihe agomba gusuzuma mbere y’uko ajya mu rugendo. Natwe tugomba guhora twigenzura tukamenya amajyambere dufite mu kuri. Pawulo yandikiye Timoteyo ati “ukomeze icyitegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye, ufite ukwizera n’urukundo muri Kristo Yesu” (2 Tim 1:13). Ayo ‘magambo mazima’ aboneka mu Ijambo ry’Imana (1 Tim 6:3). Nk’uko igishushanyo mbonera cy’umunyabugeni kitwereka ishusho yose y’uko ikintu kizaba kimeze, “amagambo mazima” na yo adufasha gusobanukirwa muri rusange ibyo Yehova adusaba. Nimucyo rero dusuzume intambwe zatugejeje ku mubatizo, kugira ngo turebe niba dukurikiza icyitegererezo cy’inyigisho z’ukuri.
8, 9. (a) Kuki twagombye kurushaho kugira ubumenyi no kwizera? (b) Tanga urugero rugaragaza akamaro ko gukura mu buryo bw’umwuka n’impamvu ari ibintu bikomeza.
8 Intambwe ya mbere twateye ni ukugira ubumenyi. Ubwo bumenyi bwatumye tugira ukwizera. Ariko kandi, tugomba gukomeza kugira ubumenyi kandi tukarushaho kugira ukwizera gukomeye (2 Tes 1:3). Iyo tumaze kubatizwa, tuba tugomba gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka, kugira ngo amajyambere yacu adahagararira aho.
9 Uko dukura mu buryo bw’umwuka dushobora kubigereranya no gukura kw’igiti. Igiti gishobora gukura kikaba kinini mu buryo butangaje, cyane cyane iyo gishoye imizi igakomera kandi igakwirakwira hirya no hino ikagera kure. Urugero, bimwe mu biti binini cyane by’amasederi yo muri Libani, bishobora kugira uburebure bwa metero 37 n’imizi ikomeye kandi yacengeye cyane mu butaka, bikagira n’umubyimba wa metero 12 (Ind 5:15). Igiti kibanza gukura vuba vuba. Iyo imizi imaze gucengera mu butaka kandi igakwirakwira hirya no hino ikagera kure, umubyimba wacyo uriyongera kandi kikaba kirekire. Nyuma yaho, icyo giti gikomeza gukura ariko mu buryo budahita bugaragarira amaso. Ibyo ni na ko bimeze ku birebana n’ukuntu Umukristo akura mu buryo bw’umwuka. Mu gihe tugitangira kwiga Bibiliya, dushobora kugira amajyambere mu buryo bwihuse, maze tukabatizwa. Abagize itorero babona amajyambere tugira. Dushobora no kuzuza ibisabwa tukaba abapayiniya cyangwa tugahabwa izindi nshingano. Mu myaka ikurikiraho, abantu bashobora kutabona ukuntu tugenda dukura mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, tuba tugikeneye kurushaho kugira ukwizera n’ubumenyi, “tukagera ku kigero cy’umuntu ukuze rwose, tukagera ku rugero rushyitse rw’igihagararo cyuzuye cya Kristo” (Efe 4:13). Ku bw’ibyo, iyo dukomeje gukura mu buryo bw’umwuka, tuba tumeze nk’akabuto gakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo.
10. Kuki ari ngombwa ko n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bakomeza kugira amajyambere?
10 Ariko kandi, ntitwagombye kugarukira aho. Ubumenyi dufite bugomba kwiyongera, n’ukwizera kwacu kukarushaho gukomera. Ubwo ni bwo tuba dushinze imizi mu Ijambo ry’Imana rigereranywa n’ubutaka (Imig 12:3). Mu itorero rya gikristo harimo abavandimwe na bashiki bacu benshi babigenje batyo. Urugero, hari umuvandimwe umaze imyaka isaga mirongo itatu ari umusaza, wavuze ko agikomeza gukura mu buryo bw’umwuka. Yagize ati “ngenda ndushaho gukunda Bibiliya. Nkomeza kumenya ubundi buryo Bibiliya ishobora kumfashamo gufata imyanzuro. Nanone kandi, ngenda ndushaho kwishimira umurimo wo kubwiriza.”
RUSHAHO KUGIRANA UBUCUTI N’IMANA
11. Ni mu buhe buryo twarushaho kumenya Yehova uko igihe kigenda gihita?
11 Nanone kandi, kugira ngo dukomeze gukura mu buryo bw’umwuka, tugomba kurushaho kwegera Yehova, we Ncuti yacu akaba na Data. Yifuza ko twumva ko atwemera. Yifuza ko tumenya ko adukunda kandi ko nta cyaduhungabanya nk’uko umwana yumva ameze iyo ari kumwe n’umubyeyi umwitaho, cyangwa uko twumva tumeze iyo turi kumwe n’incuti magara. Nk’uko ubizi, ubwo bucuti tugirana na Yehova ntibuza ako kanya. Hagomba gushira igihe kugira ngo tumumenye kandi tumukunde. Bityo rero, kugira ngo umenye Yehova neza, iyemeze gushaka igihe cyo gusoma Ijambo rye buri munsi. Ikindi kandi, ujye usoma buri gazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!, ndetse n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.
12. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tumenywe na Yehova?
12 Incuti z’Imana zikura mu buryo bw’umwuka zibifashijwemo n’amasengesho avuye ku mutima hamwe no kwifatanya n’incuti nziza. (Soma muri Malaki 3:16.) ‘Amatwi ya Yehova yumva ibyo zisaba zinginga’ (1 Pet 3:12). Kimwe n’umubyeyi wuje urukundo, Yehova yumva amasengesho tumutura tumutakambira ngo adufashe. Ku bw’ibyo, tugomba ‘gusenga ubudacogora’ (Rom 12:12). Ntidushobora gukomeza kuba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka tutabifashijwemo n’Imana. Ibigeragezo duhura na byo muri iyi si birakomeye cyane, kandi twe ubwacu ntidushobora kubitsinda. Imana iba yiteguye kuduha imbaraga, kandi rwose irabishoboye. Ariko iyo tudakomeje gusenga, ntidukomeza kuzibona. Ese ubona amasengesho yawe afite ireme, cyangwa wumva hari icyo wanonosora?—Yer 16:19.
13. Kuki kwifatanya n’Abakristo bagenzi bacu ari iby’ingenzi kugira ngo dukure mu buryo bw’umwuka?
13 Yehova yishimira “abamushakiraho ubuhungiro” bose; ku bw’ibyo, na nyuma yo kumenya Imana, tuba tugomba gukomeza kwifatanya n’itorero ry’abayizi (Nah 1:7). Muri iyi si irimo ibintu byinshi biduca intege, biba byiza iyo twifatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu badutera inkunga. Ibyo bitumarira iki? Mu itorero uzabonamo abantu bagutera ishyaka ryo “gukundana no gukora imirimo myiza” (Heb 10:24, 25). Ntidushobora gukurikiza inama ya Pawulo tutagiye tumarana igihe n’abagize itorero. Ku bw’ibyo, birakwiriye ko ujya mu materaniro buri gihe. Ikindi kandi, ujye uyagiramo uruhare utanga ibitekerezo.
14. Ni mu buhe buryo kwihana no guhindukira ari ibikorwa bikomeza?
14 Kugira ngo tube Abakristo, twabanje kwihana kandi turahindukira tureka ibyaha byacu. Icyakora, kwihana ni igikorwa gikomeza. Kubera ko tudatunganye kandi tukaba turi abanyantege nke, dushobora gukora icyaha mu buryo bworoshye. Icyaha ni nk’inzoka iba yiteguye kuturya igihe icyo ari cyo cyose ibonye uburyo (Rom 3:9, 10; 6:12-14). Nimucyo rero dukomeze kuba maso, twe kujya twirengagiza ko turi abanyantege nke. Igishimishije ni uko Yehova atwihanganira mu gihe twihatira kurwanya intege nke zacu no kugira ibyo duhindura (Fili 2:12; 2 Pet 3:9). Icyabidufashamo ni ukwitondera uko dukoresha igihe cyacu n’ubutunzi bwacu, tukirinda gukurikirana inyungu zishingiye ku bwikunde. Hari mushiki wacu wanditse ati “narezwe n’ababyeyi b’Abakristo, ariko nakuze mbona Yehova mu buryo bunyuranye n’uko abenshi bamubona. Numvaga ko agomba gutinywa cyane kandi numvaga rwose nta cyo nakora ngo mushimishe.” Uwo mushiki wacu yatangiye kumva adafitanye imishyikirano na Yehova kandi yakoze amakosa menshi cyane. Yakomeje agira ati “ntibyatewe n’uko ntakundaga Yehova, ahubwo byatewe n’uko mu by’ukuri ntari muzi. Icyakora, nyuma yo gusenga cyane natangiye kugira ihinduka.” Yongeyeho ati “nabonye ko Yehova yanyoboraga nk’umwana muto, amfasha gutsinda buri kigeragezo nari mpanganye na cyo abigiranye ubugwaneza, anyereka icyo nagombaga gukora.”
15. Ni iki Yesu na Se babona?
15 “Mukomeze kubwira abantu” ubutumwa bwiza. Umumarayika w’Imana yabwiye Petero n’izindi ntumwa ayo magambo, igihe bari bamaze gukurwa mu nzu y’imbohe mu buryo bw’igitangaza (Ibyak 5:19-21). Koko rero, kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru ni ikindi kintu dusabwa gukora kugira ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye. Yesu na Se babona ukwizera kwacu n’umurimo dukora (Ibyah 2:19). Nk’uko wa musaza w’itorero twabonye yabivuze, “umurimo wo kubwiriza wagombye kugira umwanya w’ingenzi mu mibereho yacu.”
16. Kuki ari byiza gutekereza ku birebana no kuba twariyeguriye Yehova?
16 Jya utekereza ku birebana no kuba wariyeguriye Imana. Ikintu dufite cy’agaciro kenshi kurusha ibindi byose, ni imishyikirano dufitanye na Yehova. Azi abe. (Soma muri Yesaya 44:5.) Jya usuzuma imishyikirano ufitanye na Yehova, kandi usenge umusaba kugufasha kugira ngo irusheho gukomera. Nanone kandi, ujye utekereza ku mubatizo wawe, kandi ntukibagirwe iyo tariki y’ingenzi. Ibyo na byo bizagufasha kwibuka ko umubatizo wawe ugaragaza umwanzuro ukomeye kurusha indi yose wafashe.
KWIHANGANA BITUMA DUKOMEZA KUBA HAFI YA YEHOVA
17. Kuki dukeneye kwihangana kugira ngo dukomeze kwegera Yehova?
17 Igihe Pawulo yandikiraga Abagalatiya, yababwiye ko bagombaga gukomeza kwihangana (Gal 6:9). Ibyo ni iby’ingenzi no ku Bakristo muri iki gihe. Uzahura n’ibigeragezo ariko Yehova azagufasha. Jya ukomeza gusenga usaba umwuka wera. Igihe agahinda kawe azagasimbuza ibyishimo, n’intimba akayisimbuza amahoro, uzumva uruhutse (Mat 7:7-11). Tekereza kuri ibi: niba Yehova yita ku nyoni, ese ntazarushaho kukwitaho bitewe n’uko umukunda kandi ukaba waramwiyeguriye (Mat 10:29-31)? Uko ibigeragezo wahura na byo byaba biri kose, ntugasubire inyuma; ntugacogore. Mbega ukuntu kuba twaramenywe na Yehova ari ubutunzi butagereranywa!
18. Ese ko ‘wamenye Imana,’ ni iki kindi uzakora?
18 None se niba umaze igihe gito umenye Imana kandi ukaba warabatijwe, ni iki kindi uzakora? Komeza kumenya Yehova neza kandi ukomeze kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Naho se niba umaze imyaka myinshi warabatijwe, ni iki kindi uzakora? Nawe ugomba gukomeza kongera ubumenyi ufite ku byerekeye Yehova. Ntituzigere twirara ngo twumve ko ibyo twamenye ku birebana na Yehova bihagije, ko tutagikeneye kunonosora imishyikirano dufitanye na we. Ahubwo, twagombye kujya twisuzuma tukareba niba tugikomeje kugirana imishyikirano myiza na Yehova Imana, we Data udukunda akaba n’Incuti yacu.—Soma mu 2 Abakorinto 13:5, 6.