Dukomeze Kubakana
“Ijambo ryose ritey’ isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubg[o] . . . mujye muvug’ iryiza ryose ryo gukomez’ abandi.”—ABEFESO 4:29.
1, 2. (a) Kuki bikwiriye kuvuga ko ururimi [uru ruvugwa] ari ikintu gihebuje? (b) Ni iki gikwiriye kwitonderwa ku bihereranye n’uburyo dukoresha ururimi rwacu?
“URURIMI [uru ruvugwa] ni urudodo rw’amayobera ruhuza incuti, imiryango n’amashyirahamwe . . . Binyuriye ku bwonko bw’umuntu no ku rusobekerane rw’inyama [zigize ururimi], dusohora amajwi arangwamo urukundo, ishyari, icyubahiro—mbese ibyiyumvo byose by’umuntu.”—Hearing, Taste and Smell.
2 Ururimi rwacu rufite akamaro karenze ako kuba urugingo rw’umubiri rutuma dushobora kumiraza no kuryoherwa gusa; kuko ari kimwe mu bituma dushobora kugaragaza ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu. Yakobo yaranditse ati “Ururimi . . . n’ urugingo ruto. . . . Ni rwo dushimish’ Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumish’ abantu baremwe mw ishusho y’Imana” (Yakobo 3:5, 9). Koko rero, dushobora gukoresha ururimi rwacu mu buryo bwiza, nko mu gihe dusingiza Yehova. Kubera ko tudatunganye ariko, biroroshye ko twakoresha indimi zacu tuvuga amagambo asesereza cyangwa asenya. Nanone Yakobo yanditse agira ati “Bene Data, ibyo ntibikwiriye kumera bityo.”—Yakobo 3:10.
3. Ibyo tuvuga bikubiye mu bihe bice bibiri twagombye kwitondera?
3 N’ubwo nta muntu n’umwe ushobora gutegeka ururimi rwe mu buryo butunganye, dushobora rwose kwihatira kugira icyo twikosoraho. Intumwa Paulo itugira inama igira iti “Ijambo ryose ritey’ isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubg’ uko mubony’ uburyo, mujye muvug’ iryiza ryose ryo gukomez’ abandi, kugira ngo rihesh’ abaryumvis’ umugisha” (Abefeso 4:29). Tuzirikane ko iryo tegeko ririmo ibice bibiri: ibyo tugomba guhatanira kwirinda n’ibyo tugomba kwihatira gukora. Reka dusuzume ibyo bice byombi.
Kwirinda Amagambo Ateye Isoni
4, 5. (a) Ni iyihe ntambara Abakristo barwana ku bihereranye no guhuragura ibigambo bikocamye? (b) Ni uruhe rugero rukwiranye n’iyi mvugo ngo ‘ijambo riteye isoni’?
4 Mbere na mbere mu Befeso 4:29 haduhugura hagira hati “Ijambo ryose ritey’ isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu.” Wenda ibyo bishobora kutatworohera. Imwe mu mpamvu zibitera, ni uko guhuragura ibigambo bikocamye ari ikintu kimenyerewe muri iyi si idukikije. Buri munsi, urubyiruko rwinshi rw’Abakristo rwumva ibigambo byo kuvumana biva mu kanwa k’abanyeshuri bagenzi babo bashobora kuba bibwira ko ibyo bigambo barushaho kumvikanisha ibyo bavuga cyangwa bigatuma baba abantu badapfa kwisukirwa. Wenda hari ubwo tudashobora kubona uko twirinda kumva amagambo y’amahomvu, ariko kandi dushobora kandi twagombye kwihatira kutayicengezamo tubigiranye umutima utaryarya. Nta mwanya afite mu bitekerezo byacu cyangwa mu kanwa kacu.
5 Umuburo wa Paulo ushingiye ku ijambo ry’Ikigiriki rikoreshwa ku ifi yangiritse cyangwa urubuto ruboze. Tugerageze kwiyumvisha ukuntu byaba bimeze nk’igihe umuntu yaba ananiwe kwiyumanganya maze akazabiranwa n’uburakari, noneho akagira atya agatomboka maze igifi cyaboze kigatangira gusohoka mu kanwa ke. Hanyuma hagakurikiraho ibibuto binuka kandi byaboze bitarukira abari aho. Mbese uwo muntu ni nkande? Byaba biteye ubwoba mu gihe uwo muntu yaba ari umwe muri twe! Nyamara kandi, urwo rugero rwaba rukwiriye mu gihe ‘amagambo ateye isoni yaba asohoka mu kanwa kacu.’
6. Ni gute mu Befeso 4:29 hareba ibihereranye no kuvuga amagambo asebanya cyangwa asenya?
6 Ubundi buryo bwo gushyira mu bikorwa amagambo ari mu Befeso 4:29 ni uko twakwirinda guhora tunegurana. Ni koko, twese tugira icyo tuvuga ku biheranye n’ibintu tudakunda cyangwa tutemera dukurikije uko tubyumva n’uko tubibona, ariko se, waba warigeze kuba uri kumwe n’umuntu utajya abura icyo anenga (cyaba kimwe cyangwa se byinshi) ku muntu wese, ahantu hose cyangwa se ku kintu cyose kivuzwe? (Gereranya n’Abaroma 12:9; Abaheburayo 1:9.) Amagambo ye aba ari ayo gusenya, kubuza amahwemo cyangwa kurimbura (Zaburi 10:7; 64:2-4; Imigani 16:27; Yakobo 4:11, 12). Umuntu nk’uwo ashobora kuba atiyumvisha ukuntu ameze nk’abantu barangwaga no gusebanya bavuzwe na Malaki (Malaki 3:13-15). Mbega ukuntu umuntu yagwa mu kantu mu gihe hagira umubwira ko ifi iboze cyangwa urubuto ruboze rurimo rusohoka mu kanwa ke!
7. Ni gute buri wese muri twe yagombye kwisuzuma?
7 N’ubwo byoroshye kubona ko kanaka ahorana amagambo asenya cyangwa se ko anegurana, nyamara nawe wagombye kwibaza uti ‘Mbese, ibintu nk’ibyo bijya binzamo?’ Ni byiza ko buri gihe twajya dusuzuma imiterere y’amagambo tuvuga. Mbese, aba ari ayo gusenya cyangwa kunegurana? Mbese, dusa na ba bahoza batatu ba Yobu b’ibinyoma? (Yobu 2:11; 13:4, 5; 16:2; 19:2). Kuki tutashaka ibintu bikwiriye twavuga? Niba ikiganiro kibogamiye ku ruhande rwo kunegurana, kuki tutashaka ukuntu tucyerekeza ku bintu byubaka?
8. Ni rihe somo twavana muri Malaki 3:16 ku bihereranye n’ibyo tuvuga, kandi ni gute twagaragaza ko tuzirikana iryo somo?
8 Malaki yavuze ibihabanye n’ibyo agira ati “Abubahag’ Uwiteka [Yehova, MN] baraganiraga, Uwiteka [Yehova, MN] agateg’ amatwi, akumva; nukw igitabo kikandikirw’ imbere ye cy’urwibutso rw’abubahag’ Uwiteka [Yehova, MN], bakita kw izina rye” (Malaki 3:16). Mbese, uribonera ukuntu Yehova yitabiriye icyo kiganiro cyubaka? Ni iyihe ngaruka icyo kiganiro gishobora kuba cyaragize ku bari bagifitemo uruhare? Ibyo dushobora kubivanamo isomo mu buryo bwa bwite ku bihereranye n’ibiganiro byacu bya buri munsi. Mbega ukuntu byarushaho kuba byiza kuri twe ndetse no ku bandi mu gihe ibiganiro byacu bya buri munsi byaba birangwaho kuba ‘ibitambo [byacu] byo gushimisha Imana.’—Abaheburayo 13:15.
Twubake Abandi
9. Kuki amateraniro ya Gikristo aduha umwanya mwiza wo kubaka abandi?
9 Amateraniro y’itorero atuma tubona uburyo bwiza cyane bwo kuvuga ‘ijambo ryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha’ (Abefeso 4:29). Ibyo dushobora kubikora nko mu gihe dutanga disikuru ishingiye kuri Bibiliya, twifatanya mu ngero z’ibyerekanwa cyangwa mu gihe twaba dutanga ibitekerezo mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo. Muri ubwo buryo tuba duhuje n’ibivugwa mu Migani 20:15 hagira hati “Umunwa w’ubgenge n’ ibyambarwa by’igiciro cyinshi.” Kandi se tuzi ari abantu bangana iki tuba tugeze ku mutima cyangwa twubatse?
10. Tumaze gufata igihe cyo gutekereza kugira ngo turebe abo dukunze kuvugisha, ni iki twashobora guhinduraho? (2 Abakorinto 6:12, 13).
10 Igihe gikwiriye cyo kubaka abandi tuvuga amagambo ahesha umugisha abayumvise, ni mbere na nyuma y’amateraniro. Biroroshye ko icyo gihe cy’ibiganiro bishimishije twakimarana n’abo dufitanye isano hamwe n’incuti zacu twishyikiraho gusa (Yohana 13:23; 19:26). Ariko se, kuki duhuje n’ibivugwa mu Befeso 4:29, tutagerageza no kuvugisha abandi? (Gereranya na Luka 14:12-14.) Dushobora kwiyemeza mbere y’igihe gukora ibirenze ibyo kuramutsa abantu bamwe na bamwe bashyashya, abakuze cyangwa abakiri bato mu buryo bw’umugenzo cyangwa ibi bya nikize, ndetse tukaba twakwicarana n’abakiri bato kugira ngo turusheho gushyikirana na bo. Kwita ku bandi nta buryarya hamwe n’igihe tumarana na bo tugirana ibiganiro byubaka bizatuma barushaho kugira ibyiyumvo nk’ibyo Dawidi yagaragaje muri Zaburi 122:1.
11. (a) Ni iki benshi bagize akamenyero ku bihereranye n’imyanya yo kwicaramo? (b) Kuki bamwe bahisemo kuticara ahantu hamwe buri gihe?
11 Ikindi cyatuma dushobora kugira ikiganiro cyubaka, ni uguhinduranya imyanya twicaramo mu materaniro. Umubyeyi ufite uruhinja ashobora kuba yakenera kwicara hafi y’aho bituma, ikirema na cyo kikaba cyakenera kwicara hafi y’ikirongozi, na ho se bite kuri twe? Wenda dushobora kugira akamenyero ko kwicara ku ntebe imwe cyangwa ahantu hamwe buri gihe; nonese inyoni yo ntimenyera intaho yayo ibitojwe n’ubugenge bwa kamere yayo? (Yesaya 1:3; Matayo 8:20). Ariko se, ubwo dushobora kwicara aho ari ho hose, ni kuki rwose tutahindagura—wenda tukaba twakwicara iburyo, ibumoso, imbere, bityo bityo—kugira ngo tube twarushaho kumenyana neza n’abantu banyuranye? N’ubwo gukora ibyo atari itegeko, abasaza hamwe n’abandi bantu bakuze mu by’umwuka bakunze guhindagura imyanya bicaramo bagiye bibonera ko biborohera cyane kugira icyo bamarira benshi aho kwibanda kuri bamwe mu ncuti zabo za bugufi gusa.
Twubake Abandi Duhuje n’Inzira y’Imana
12. Ni ukuhe kubogama kudakwiriye kwifuzwa kwagiye kugaragara mu mateka?
12 Icyifuzo Umukristo agira cyo kubaka abandi cyagombye gutuma yigana Imana kuri iyo ngingo, aho kugendera kuri kamere ya kimuntu ishishikazwa no gushyiraho amategeko y’urudaca.a Kuva kera, abantu badatunganye bumva bashaka gutegeka bagenzi babo, ku buryo ndetse bamwe na bamwe mu bagaragu b’Imana bagiye bagwa mu mutego wo kubogama batyo (Itangiriro 3:16; Umubgiriza 8:9). Mu gihe cya Yesu, abayobozi ba kidini ‘bahambiraga imitwaro idaterurwa iremereye, bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere no kuba bayikozaho n’urutoke’ (Matayo 23:4). Imico itari mibi bayinduragamo imigenzo maze bakayitoza abantu ku gahato. Kubera ko bibandaga by’agakabyo ku mategeko y’abantu, byatumaga birengagiza ibyo Imana ibona ko ari iby’ingenzi kurushaho. Nta wubakwaga n’amategeko y’urudaca bashyiragaho adahuje n’Ibyanditswe; kandi impamvu si iyindi ni uko inzira zabo zari zinyuranye n’iz’Imana.—Matayo 23:23, 24; Mariko 7:1-13.
13. Kuki bidakwiriye gushyiriraho Abakristo bagenzi bacu amategeko?
13 Abakristo bashaka kugendera ku mategeko y’Imana babigiranye umutima utaryarya. Nyamara kandi, natwe ubwacu dushobora kugerwaho n’ingaruka zitewe no kubogama ko gushaka gushyiraho amategeko y’urudaca aremereye. Kubera iki? Kuko mbere na mbere abantu bashimishwa cyangwa bakagira amahitamo mu buryo bunyuranye, akaba ari yo mpamvu bamwe bemera ibyo abandi badakunda ndetse bumva ko bikwiriye gucibwa. Nanone kandi, uko Abakristo bagira amajyambere yo gukura mu buryo bw’umwuka, kuranyuranye. Ariko se, gushyiraho amategeko menshi ni bwo buryo buhuje n’inzira z’Imana bwo gufasha umuntu kugira amajyambere yo kugera ku gihagararo cy’umuntu ukuze? (Abafilipi 3:15; 1 Timoteo 1:19; Abaheburayo 5:14). Ndetse n’igihe umuntu yaba afite imyifatire isa n’idashyize mu gaciro cyangwa ishobora kumukurira akaga, mbese ye, uburyo bwiza bwo gukemura icyo kibazo ni uko yashyirirwaho amategeko amubuza ibintu bimwe na bimwe? Ku bujuje ibisabwa, inzira z’Imana ni izo kugerageza kugaruza uwateshutse umwuka w’ubugwaneza tumugira inama.—Abagalatia 6:1.
14. Amategeko Imana yahaye Isirayeli yari agamije iki?
14 Ni iby’ukuri ko mu gihe Abisirayeli bari ubwoko bwayo, Imana yashyizeho amategeko amagana n’amagana yari ahereranye no gusenga mu rusengero, ibitambo ndetse n’isuku muri rubanda. Ibyo byari bibereye ishyanga ryagombaga kwitandukanya n’ayandi; byongeye kandi amategeko menshi yari afite icyo ashushanya mu buhanuzi, kandi yabaye umushorera wo kugeza Abayuda kuri Mesiya. Paulo yaranditse ati “Amategeko yatuberey’ umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera. Ariko kwizera kumaze kuza, ntitwaba tugitwarwa na wa mushorera” (Abagalatia 3:19, 23-25). Nyuma y’aho amategeko avaniweho amanitswe ku giti cy’umubabaro, nta bwo Imana yahaye Abakristo urutonde rurerure rw’amategeko agenga ibyinshi mu bice bigize imibereho yabo, nk’aho ari bwo buryo bwatuma ukwizera kwabo kurushaho gukomera.
15. Ni ubuhe buyobozi Imana yahaye Abakristo bayisenga?
15 Birumvikana ariko ko tutabereye aho nta mategeko. Imana idutegeka kwirinda ibigirwamana, ubuhehesi n’ubusambanyi, hamwe n’imikoreshereze mibi y’amaraso. Mu buryo bwihariye, ibuzanya ubwicanyi, kubeshya, ubupfumu n’ibindi byaha binyuranye (Ibyakozwe 15:28, 29; 1 Abakorinto 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:8). Nanone kandi, itanga inama zisobanutse neza ku bintu byinshi binyuriye mu Ijambo ryayo. Icyakora, dufite inshingano yo kwiga no gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu rugero runini cyane kuruta urw’Abisirayeli, Abasaza bashobora kubaka bagenzi babo babafasha kubona no gusuzuma ayo mahame aho gushishikazwa gusa no gushakisha amategeko.
Abasaza Bubaka
16, 17. Ni uruhe rugero rwiza twasigiwe n’intumwa ku bihereranye n’amategeko ashyirirwaho Abakristo bagenzi bacu?
16 Paulo yaranditse ati “Ukuri dusohoyemo, ab’ariko dukurikiza” (Abafilipi 3:16). Mu buryo buhuje n’icyo gitekerezo cyavuye ku Mana, iyo ntumwa yakoranaga n’abandi mu buryo bwubaka. Urugero, havutse ikibazo cyo kumenya niba bikwiriye kurya inyama zaturutse mu ngoro y’ikigirwamana. Mbese, uwo musaza yaba yarashyizeho itegeko ryarebaga abantu bose bo mu matorero y’icyo gihe, wenda abitewe no gushaka ko habaho kuvuga rumwe cyangwa se abitewe no gushaka koroshya ibintu? Oya rwose. Yari azi ko abo Bakristo batanganyaga ubumenyi ntibabe bari no ku rugero rumwe mu byo kujya mbere bagana ku kigero cyo gukura mu buryo bw’umwuka, bashoboraga kugira amahitamo atandukanye. Ku ruhande rwe we icyo yari yariyemeje ni ugutanga urugero rwiza.—Abaroma 14:1-4; 1 Abakorinto 8:4-13.
17 Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bigaragaza ko intumwa zatanze inama z’ingirakamaro ku bintu bimwe na bimwe bireba umuntu ku giti cye, urugero nko ku bihereranye n’imyambarire n’imisokoreze, ariko ko batashyizeho amategeko ahamye abigenga mu buryo bwa rusange. Urwo ni urugero rwiza ku bagenzuzi b’Abakristo muri iki gihe, bo bifuza guha umukumbi ubufasha bwubaka. Kandi ibyo bihuje neza n’uko Imana yagiye ibyifatamo ndetse no ku ishyanga rya Isirayeli ya kera.
18. Ni ayahe mategeko Yehova yahaye Isirayeli ku bihereranye n’imyambarire?
18 Nta bwo Imana yahaye Abisirayeli amategeko yanditse ahereranye n’imyambarire. Uko bigaragara, abagabo n’abagore bambaraga imyitero iteye kimwe, n’ubwo iy’abagore yashoboraga gushyirwaho imirimbo cyangwa ikagira amabara agaragara cyane. Nanone kandi, ibitsina byombi byambaraga sa·dhinʹ, ari yo kanzu (Abacamanza 14:12; Imigani 31:24; Yesaya 3:23). Ni ayahe mategeko yatanzwe n’Imana ku bihereranye n’imyambarire? Nta umugabo cyangwa umugore wagombaga kwambara imyambaro yatuma bamwitiranya n’undi muntu badahuje igitsina, uko bigaragara bakaba bari kubikora bagamije kuranga ingeso yo kuryamana kw’abadahuje igitsina (Gutegeka kwa kabiri 22:5). Kugira ngo Abisirayeli berekane ko bari batandukanye n’amahanga abakikije, bagombaga gutera incunda ku misozo y’imyenda yabo kandi hejuru yazo bagashirayo agashumi k’ubururu, wenda bakanashyira amapfundo ku misozo y’imyitero yabo (Kubara 15:38-41). Ngibyo ibyasabwaga n’Amategeko muri rusange ku bihereranye n’imyambarire.
19, 20. (a) Ni ubuhe buyobozi Bibliya iha Abakristo ku bihereranye n’imyambarire n’imisokoreze? (b) Abasaza bagombye kubona bate amategeko areba umuntu ku giti cye ku biheranye no kwirimbisha?
19 N’ubwo Abakristo badatwarwa n’Amategeko, mbese ye, hari amategeko yandi arambuye yaba yaratanzwe muri Bibiliya ku bihereranye n’uko tugomba kwambara no gusokoza? Nta yo rwose. Imana yadushyiriyeho amahame atabogama dushobora gukurikiza. Paulo yaranditse ati “Ndashaka ko [abagore] bambar’ imyambar’ ikwiriye, bakagir’ isoni bīrinda, kandi batīrimbisha kuboh’ umusatsi, cyangw’ izahabu, cyangw’ imaragarita, cyangw’ imyenda y’igiciro cyinshi” (1 Timoteo 2:9). Petero yatanze inama avuga ko aho kugira ngo Abakristokazi bite cyane ku murimbo wo ku mubiri, ko ahubwo bari kwibanda k’ “uhishwe mu mutima, umurimb’ utangirika w’umwuk’ ufit’ ubugwaneza” (1 Petero 3:3, 4). Iyo nama ishobora kuba yaranditswe bitewe n’uko bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bagombaga kurushaho gushyira mu gaciro no kudashayisha mu myambarire no mu kurimbisha imisatsi. Nyamara kandi, aho kugira ngo hashyirweho itegeko ryo gukurikiza—cyangwa guca—imideri imwe n’imwe, intumwa zahisemo gutanga inama zubaka.
20 Abahamya ba Yehova bagombye kubahirwa ko bashyira mu gaciro ku bihereranye no kwirimbisha, kandi koko ni ko biri muri rusange. Icyakora, buri gihugu kigira imideri yacyo, kimwe n’uko ndetse imideri ishobora kunyurana mu gace kamwe cyangwa mu itorero rimwe. Birumvikana ko umusaza ashobora guhitamo imyambarire n’imisokoreze imunogeye we ubwe, hamwe n’umuryango we, abitewe no kuba afite uko yumva icyo kibazo ahuje n’amahitamo ye. Ariko kandi, ku byerekeye umukumbi, umusaza ntagomba kwibagirwa amagambo ya Paulo agira ati “Icyakor’ ibyerekeye ku kwizera kwanyu nta bgo tubatwaz’ igitugu; ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizer’ ari ko mushikamyemo mukomeye” (2 Abakorinto 1:24). Ni koko, abasaza bubaka ukwizera kw’abandi bihatira kudaha urwaho ibyiyumvo byo gushaka gushinga amategeko mu itorero.
21. Ni gute abasaza bashobora gutanga ubufasha bwubaka mu gihe hagize utandukira mu myambarire?
21 Kimwe no mu kinyejana cya mbere, birashoboka ko rimwe na rimwe umuntu mushya cyangwa udakomeye mu by’umwuka yakwambara cyangwa akirimbisha mu buryo bukemangwa cyangwa se budahwitse. Icyo gihe se byagenda bite? Aha na ho, mu Bagalatia 6:1 haha ubuyobozi abasaza b’Abakristo bifuza gutanga ubufasha babivanye ku mutima. Mbere y’uko umusaza yiyemeza guha inama umuntu nk’uwo, ni iby’ubwenge ko yabanza kubonana n’undi musaza, kandi akaba yahitamo uwo badahuje amahitamo cyangwa ibitekerezo. Mu gihe byaramuka bigaragaye ko hari benshi mu itorero basa n’aho batoye imyambarire runaka cyangwa imisokoreze y’isi, inama y’abasaza yareba uburyo bwiza bwo gutanga ubufasha, wenda binyuriye nko kuri disikuru yatanganwa ubugwaneza kandi yubaka mu gihe cy’amateraniro cyangwa se binyuriye ku nama zahabwa umuntu ku giti cye (Imigani 24:6; 27:17). Intego yabo yagombye kuba iyo gushimangira ibitekerezo biri mu 2 Abakorinto 6:3 bigira biti “Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ng’ umurimo wac’ utagir’ umugayo.”
22. (a) Kuki nta kibazo cyagombye kuvuka mu gihe habayeho kudahuza mu tuntu duto duto? (b) Ni uruhe rugero rwiza rwatanzwe n’intumwa Paulo?
22 Abakristo b’abasaza ‘baragira umukumbi w’Imana bawurinda’ bifuza kubikora bahuje n’uko Petero yabigaragaje avuga ko batagomba ‘gutwaza igitugu abo bagabanijwe’ (1 Petero 5:2, 3). Mu murimo bakorana urukundo, hashobora kuvuka ibibazo bihereranye no kugira amahitamo mu bintu. Wenda mu gace runaka bashobora kuba bafite akamenyero ko gusoma za paragarafu mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi bahagaze. Gahunda yo kujya mu murimo wo kubwiriza hamwe n’ibindi byinshi bihereranye n’umurimo ubwawo bishobora gukorwa mu buryo buhuje n’imico y’ahantu. Ariko se, mu gihe haba hagize ugira icyo akora kinyuranye na byo ho gato, twavuga ko ari ishyano riguye? Abagenzuzi buje urukundo bifuza ko “byose bikorwa nez’ uko bikwiriye, no [k]uri guhunda,” bahuje n’imvugo Paulo yakoresheje ku bihereranye n’impano zo gukora ibitangaza. Ariko kandi, amagambo akikije iyo nteruro agaragaza ko icy’ingenzi cyari gishishikaje Paulo cyari ‘ukungura itorero’ (1 Abakorinto 14:12, 40). Ntiyigeze agaragaza ko agamije gushyiraho amategeko y’urudaca nk’aho intego ye y’ibanze yari iyo gushyiraho amahame ahuriweho na bose mu buryo budasubirwaho cyangwa kunonosora ibintu mu buryo bwuzuye. Yaranditse ati ‘Umwami wacu yaduhaye [ubutware] kugira ngo tububake tutabasenya.’—2 Abakorinto 10:8.
23. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushoboramo kwigana urugero rwa Paulo ku bihereranye no kubaka abandi?
23 Nta gushidikanya ko Paulo yakomeje abandi binyuriye ku magambo yubaka kandi atera inkunga. Aho kugendererana n’itsinda rito rigizwe n’incuti ze gusa, yihatiraga no kugenderera abavandimwe na bashiki bacu benshi, ari abakomeye mu by’umwuka ari n’abakeneye kubakwa mu buryo bwihariye. Byongeye kandi, yatsindagirije urukundo—kurusha amategeko—kuko ‘urukundo rukomeza.’—1 Abakorinto 8:1.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari ubwo byaba byiza ko mu muryango hashyirwaho amategeko anyuranye hakurikijwe imimerere ihari. Bibiliya iha ababyeyi uburenganzira bwo kugira amahitamo mu bireba abana babo bato.—Kuva 20:12; Imigani 6:20; Abefeso 6:1-3.
Ingingo z’Isubiramo
◻ Kuki dukwiriye guhindura niba tubangukirwa no kuvuga amagambo asenya cyangwa asebanya?
◻ Twakora iki kugira ngo turusheho kubaka abandi mu itorero?
◻ Ni uruhe rugero rwatanzwe n’Imana ku bihereranye no gushyiriraho abandi amategeko y’urudaca?
◻ Ni iki kizafasha abasaza kwirinda guha umukumbi amategeko ya kimuntu?