Dukomeze Kugira Ingeso Nziza mu Isi Yuzuyemo Ingeso Mbi
“Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka, kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge, hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi.”—ABAFILIPI 2:14, 15.
1, 2. Kuki Imana yasabye ko Abanyakanani bicwa, bagatsembwaho?
AMATEGEKO yatanzwe na Yehova ntiyihanganira ibyo kudohoka. Abisirayeli bari hafi yo kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, ubwo umuhanuzi Mose yababwiraga ati “uzarimbure rwose ayo mahanga, ni yo Baheti n’Abamori n’Abanyakanāni n’Abaferizi n’Abahivi n’Abayebusi, uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse.”—Gutegeka 7:2; 20:17.
2 Ubwo Yehova ari Imana igira imbabazi, kuki yategetse ko abaturage b’i Kanani bicwa bagatsembwaho (Kuva 34:6)? Impamvu imwe yabimuteye, kwari ‘ukugira ngo [Abanyakanani] batigisha [Abisirayeli] gukurikiza ibizira byose, bagirira imana zabo, bakaba bacumuye ku Uwiteka Imana’ (Gutegeka 20:18). Nanone kandi, Mose yagize ati “gukiranirwa kw’ayo mahanga [ni] ko gutumye Uwiteka ayirukana imbere yawe” (Gutegeka 9:4). Abanyakanani bo ubwabo, bari buzuye ingeso mbi. Kuba akahebwe mu by’ibitsina no gusenga ibigirwamana, ni byo byarangaga ugusenga kwabo (Kuva 23:24; 34:12, 13; Kubara 33:52; Gutegeka 7:5). Imibonano y’ibitsina hagati y’abantu bafitanye isano, kwendana mu kibuno no kuryamana n’inyamaswa, ni byo byari “iby’abo mu gihugu cy’i Kanāni” (Abalewi 18:3-25). Abana batariho urubanza, batambirwaga imana z’ibinyoma mu buryo burangwa n’ubugome (Gutegeka 18:9-12). Ntibitangaje rero kuba Yehova yarabonye ko kubaho kw’ayo mahanga, na byo ubwabyo byari bibangamiye imibereho myiza yo mu buryo bw’umubiri, iyo mu bihereranye n’umuco, n’iyo mu buryo bw’umwuka y’ubwoko bwayo!—Kuva 34:14-16.
3. Kuba Abisirayeli batarakurikije mu buryo bwuzuye amategeko bahawe n’Imana arebana n’abaturage b’i Kanani, byagize izihe ngaruka?
3 Kubera ko amategeko y’Imana atakurikijwe mu buryo bwuzuye, abaturage benshi b’i Kanani bararokotse, igihe Isirayeli yigaruriraga Igihugu cy’Isezerano (Abacamanza 1:19-21). Mu gihe runaka, ingaruka zitewe n’Abanyakanani, zageze ubwo zitangira kugaragara; bityo umuntu akaba ashobora kuvuga ko “[Abisirayeli bakomeje kwanga] amateka [ya Yehova], n’isezerano yasezeranye na ba sekuruza, n’ibyo yabahamirije; kandi bagakurikira ibitagira umumaro, bahinduka nka byo, bagakurikiza abanyamahanga bari babagose, abo Uwiteka yabihanangirije kutabigana” (2 Abami 17:15). Ni koko, uko imyaka yagiye ihita, Abisirayeli benshi baranzwe n’ingeso mbi cyane, zari zaratumye Imana itegeka ko batsembaho Abanyakanani—ari zo, gusenga ibigirwamana, gukabya mu byerekeye ibitsina, ndetse no gutamba abana!—Abacamanza 10:6; 2 Abami 17:17; Yeremiya 13:27.
4, 5. (a) Ni gute byagendekeye Isirayeli n’u Buyuda byahemutse? (b) Ni iyihe nama itangwa mu Bafilipi 2:14, 15, kandi se, ni ibihe bibazo bivuka?
4 Ku bw’ibyo, umuhanuzi Hoseya yagize ati “nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa Bisirayeli mwe: Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri, cyangwa kugira neza, haba no kumenya Imana. Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba, no gusambana, bagira urugomo, kandi amaraso agasimbura andi maraso. Ni cyo kizatera igihugu kurira, kandi ugituyemo wese akiheba, n’inyamaswa zo mu ishyamba na zo ni uko, n’ibisiga byo mu kirere; ndetse n’amafi yo mu nyanja azapfa” (Hoseya 4:1-3). Mu mwaka wa 740 M.I.C., ubwami bw’amajyaruguru bw’Isirayeli bwari bwarononekaye, bwaneshejwe n’Ashuri. Nyuma y’imyaka isaga ikinyejana ho gato, ubwami bw’amajyepfo bw’i Buyuda bwahemutse, bwaneshejwe na Babuloni.
5 Ibyo bintu byabaye, bigaragaza ukuntu kwirekura tukarangwa n’ingeso mbi, bishobora guteza akaga. Imana yanga imyifatire yo gukiranirwa, kandi ntizigera yihanganira ko iyo myifatire yaba mu bwoko bwayo (1 Petero 1:14-16). Ni iby’ukuri ko turi muri “gahunda mbi y’ibintu iriho ubu,” mu isi igenda irushaho kononekara (Abagalatiya 1:4, NW; 2 Timoteyo 3:13). Ndetse n’ubwo bimeze bityo, Ijambo ry’Imana rigira Abakristo bose inama yo gukomeza gukora uko bashoboye kose, kugira ngo ‘batabaho umugayo cyangwa uburyarya, babe abana b’Imana batagira inenge, hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo babonekeramo nk’amatabaza mu isi’ (Abafilipi 2:14, 15). Ariko se, ni gute dushobora gukomeza kurangwa n’ingeso nziza, mu isi yuzuyemo ingeso mbi? Mbese koko, ibyo birashoboka?
Gahunda y’Ibintu y’Abaroma Yari Yuzuyemo Ingeso Mbi
6. Kuki gukomeza kurangwa n’ingeso nziza, byabereye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ikibazo cy’ingorabahizi?
6 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bahanganye n’ikibazo cy’ingorabahizi cyo gukomeza kurangwa n’ingeso nziza, kubera ko ingeso mbi, zari zaracengeye muri buri kantu kose ko mu muryango w’Abaroma. Umuhanga mu bya filozofiya w’Umuroma witwaga Seneca, yerekeje ku bantu bariho mu gihe cye, agira ati “abagabo barahatana mu buryo bukomeye, baharanira kurushanwa gukora nabi. Buri munsi icyifuzo cyo gukora ibyaha kirushaho kwiyongera, naho gutinya kubikora bikagenda bigabanuka.” Yagereranyije umuryango w’Abaroma n’“umuryango w’inyamaswa z’inkazi.” Ntibitangaje rero kuba, mu bihereranye n’imyidagaduro, Abaroma barashakishaga imirwano irangwa n’ubugome y’abakurankota barwanaga n’abantu, cyangwa inyamaswa, hamwe n’amakinamico arangwa n’imyifatire itameshe yo kwirundumurira mu by’ibitsina.
7. Ni gute Pawulo yasobanuye ibyerekeye ingeso mbi, zari zogeye mu bantu benshi bo mu kinyejana cya mbere I.C.?
7 Intumwa Pawulo, ishobora kuba yaratekerezaga iby’imyifatire y’abantu bo mu kinyejana cya mbere yagendaga ihenebera, ubwo yandikaga igira iti “Imana [yabarekeye] kurarikira ibyonona; ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe. Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana; abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo” (Abaroma 1:26, 27). Umuryango w’Abaroma wiyemeje gukurikiza irari ry’umubiri ryanduye, maze uzimagizwa n’ingeso mbi.
8. Ni gute akenshi abana bafatwaga nabi, mu muryango w’Abagiriki n’uw’Abaroma?
8 Amateka ntagaragaza neza ukuntu kuryamana kw’abahuje ibitsina kwari kwiganje mu Baroma. Nta gushidikanya ariko ko babyanduzwaga n’Abagiriki bababanjirije, babikoraga mu rugero rwagutse. Abagabo bageze mu za bukuru, bari bafite akamenyero ko kumunga abahungu bakiri bato mu bihereranye n’imyifatire, bishingira kubitaho, bakagirana na bo imishyikirano nk’iyo umunyeshuri agirana n’umwarimu, akenshi ikaba yaratumaga abo bana bagira imyifatire ikocamye ku bihereranye n’ibitsina. Nta gushidikanya, Satani n’abadayimoni be, ni bo babaga ari ba nyirabayazana b’izo ngeso mbi no gufata nabi abana.—Yoweli 4:3 [3:3 muri Biblia Yera]; Yuda 6, 7.
9, 10. (a) Ni mu buhe buryo mu 1 Abakorinto 6:9, 10, haciraho iteka ingeso mbi z’uburyo bunyuranye? (b) Ni iyihe mimerere bamwe na bamwe bo mu itorero ry’i Korinto bari bararerewemo, kandi se, ni irihe hinduka bagize?
9 Ubwo Pawulo yandikaga ahumekewe n’Imana, yabwiye Abakristo b’i Korinto ati “ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke; abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa, cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura, cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi, cyangwa abatukana, cyangwa abanyazi; bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana. Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo: ariko mwaruhagiwe, mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’[u]mwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.”—1 Abakorinto 6:9-11.
10 Ku bw’ibyo rero, urwandiko rwa Pawulo rwahumetswe rwaciriyeho iteka ubusambanyi, ruvuga ko “abahehesi” batari ‘kuzaragwa ubwami bw’Imana.’ Icyakora, Pawulo amaze kuvuga urutonde rw’ingeso mbi nyinshi, yagize ati “bamwe muri mwe mwari nka bo: ariko mwaruhagiwe.” Inkozi z’ibibi zibifashijwemo n’Imana, zashoboraga kuhagirwa, zikaba izera mu maso yayo.
11. Ni gute Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babyifashemo mu gihe cyabo, ubwo bari bakikijwe n’ububi?
11 Ni koko, ingeso nziza za Gikristo zasagambye no mu isi yo mu kinyejana cya mbere, yari yuzuyemo ingeso mbi. Abizera ‘bahindutse rwose, bafite imitima mishya’ (Abaroma 12:2). Baretse ‘ingeso zabo za kera,’ maze ‘bahinduka bashya mu mwuka w’ubwenge bwabo.’ Muri ubwo buryo, bahunze ingeso mbi z’isi, maze “[bambara] umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’uko Imana yabishatse.”—Abefeso 4:22-24.
Isi yo Muri Iki Gihe, Yuzuyemo Ingeso Mbi
12. Ni irihe hinduka ryabaye ku isi, kuva mu mwaka wa 1914?
12 Bimeze bite se muri iki gihe? Isi dutuyemo, yayogojwe n’ingeso mbi kuruta ikindi gihe cyose. Cyane cyane kuva mu mwaka wa 1914, ni bwo umuco wahenebereye mu rwego rw’isi yose (2 Timoteyo 3:1-5). Kubera ko abantu benshi bapfobeje ibitekerezo karande byerekeranye n’ingeso nziza, kwitwararika ku byerekeye umuco, kuvugwa neza, hamwe n’imyifatire myiza, babaye ba nyamwigendaho mu bihererenye n’imitekerereze, maze ‘baba ibiti’ (Abefeso 4:19). Igazeti yitwa Newsweek, yagize iti “turi mu gihe abantu babona ko amahame mbwirizamuco ashobora guhinduka, hakurikijwe umuntu cyangwa itsinda ry’abantu riyagenderaho,” yungamo ivuga ko imyifatire yogeye irebana n’umuco, “yashyize ahagaragara ibyo abantu batekereza byose ku bihereranye n’ibikwiriye hamwe n’ibidakwiriye, mu byerekeranye n’ibinogera umuntu ku giti cye, amahitamo ye yo mu buryo bw’ibyiyumvo cyangwa ayo mu rwego rw’umuco.”
13. (a) Ni gute imyinshi mu myidagaduro yo muri iki gihe ishyigikira ingeso mbi? (b) Ni izihe ngaruka mbi imyidagaduro idakwiriye ishobora kugira ku bantu, buri muntu ku giti cye?
13 Kimwe no mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe, usanga imyidagaduro igayitse yogeye. Televiziyo, za radiyo, za filimi na za videwo, ntizihwema guhitisha ibiganiro byerekeye ibitsina. Ingeso mbi zacengeye no mu miyoboro ihitishwaho ibiganiro muri za orudinateri. Dukurikije uko raporo imwe yashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi bwo muri kaminuza ibivuga, amashusho n’amagambo agamije kubyutsa irari ry’ibitsina usanga muri za orudinateri, ubu ni “bimwe mu myidagaduro abakoresha imiyoboro ihitishwaho ibiganiro muri za orudinateri bitabira mu rugero rwagutse (niba atari na byo bitabira cyane kurusha iyindi yose).” Ibyo byose bigira izihe ngaruka? Umwanditsi wandika ijambo ry’ibanze mu kinyamakuru kimwe, yagize ati “iyo ibikorwa byo kumena amaraso n’urugomo, hamwe n’imyifatire yataye agaciro ibogamira ku bitsina bizimanganyije umuco wacu wa rubanda, usanga ibyo bikorwa byo kumena amaraso, urugomo hamwe n’imyifatire yataye agaciro ibogamira ku bitsina, ari byo twamenyereye. Tugenda tuba ibinya. Buhoro buhoro, ibikorwa by’akahebwe bigenda birushaho kwihanganirwa, kubera ko inkeke byaduteraga zigenda zirushaho kugabanuka.”—Gereranya na 1 Timoteyo 4:1, 2.
14, 15. Ni ikihe gihamya kigaragaza ko amahame mbwirizamuco yerekeye imyifatire iboneye ku bihereranye n’ibitsina, yataye agaciro ku isi hose?
14 Zirikana iyi raporo ikurikira, yasohotse mu kinyamakuru cyitwa The New York Times: “icyashoboraga kubonwa ko giteye inkeke mu myaka 25 ishize, ubu cyabaye uburyo bwemewe bwo kubana. Hagati y’umwaka wa 1980 n’uwa 1991 [muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika], umubare w’abagabo n’abagore bahitamo kwibanira, aho kugira ngo bashyingiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko, wiyongereyeho 80 ku ijana.” Ibyo nta bwo ari ibintu biba muri Amerika y’Amajyaruguru gusa. Igazeti yitwa Asiaweek itanga raporo igira iti “ibiganiro mpaka ku bihereranye n’umuco, birimo biraca ibintu mu bihugu byo muri [Aziya] yose. Aho ikibazo kiri, ni ukujya impaka hagati yo kwishyira ukizana mu bihereranye n’ibitsina, no gukurikiza amahame agenga umuco karande, kandi ibibahatira guhindura biragenda byiyongera ubutitsa.” Imibare igaragaza ko mu bihugu byinshi, ubusambanyi no kugirana imibonano y’ibitsina mbere yo gushyingiranwa, bigenda birushaho kwemerwa.
15 Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe, ibikorwa bya Satani byari kuzagwira (Ibyahishuwe 12:12). Ku bw’ibyo rero, ntitwagombye gutangazwa n’uko ingeso mbi zogeye mu buryo buteye ubwoba. Urugero, konona abana mu bihereranye n’ibitsina, byageze ubwo biba nk’icyorezo.a Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana, rivuga ko “ibikorwa by’ubusambanyi bigamije inyungu z’ubucuruzi, byonona abana hafi muri buri gihugu cyose cyo ku isi.” Buri mwaka, “abana basaga miriyoni ku isi hose, bavugwaho kuba bahatirwa gusambanywa, bakagurishwa magendu, kandi bagacuruzwa, kugira ngo bazashyirwe mu busambanyi, kandi bagakoreshwa mu bihereranye no gusohora amashusho yerekana ibikorwa bigamije kubyutsa irari ry’ibitsina ku bana.” Kuryamana kw’abahuje ibitsina na byo birogeye, kandi usanga abanyapolitiki n’abayobozi ba kidini ari bo bari ku isonga mu kubishyigikira, bavuga ko ari “ubundi buryo bushya bwo kubaho.”
Twange Ingeso Mbi z’Isi
16. Ni ikihe gihagararo Abahamya ba Yehova bagira, ku birebana n’amahame mbwirizamuco yerekeye imyifatire iboneye ku bihereranye n’ibitsina?
16 Abahamya ba Yehova, ntibatera mu ry’abashyigikira amahame mbwirizamuco ajenjetse, yerekeye imyifatire iboneye ku bihereranye n’ibitsina. Muri Tito 2:11:12, hagira hati “ubuntu bw’Imana, buzanira abantu bose agakiza, bwa[ra]bonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana, n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none.” Ni koko, twihingamo kwanga nyakwanga, kwanga urunuka bene izo ngeso mbi, nko kugirana imibonano y’ibitsina mbere yo gushyingiranwa, ubusambanyi n’ibikorwa byo kwendana kw’abahuje ibitsina (Abaroma 12:9; Abefeso 5:3-5).b Pawulo yatanze inama igira iti “umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.”—2 Timoteyo 2:19.
17. Ni gute Abakristo b’ukuri babona ibihereranye no kunywa ibinyobwa bisindisha?
17 Abakristo b’ukuri banga ibyo isi itekereza ku bihereranye n’ibyo yibwira ko ari ingeso mbi zoroheje. Urugero, abantu benshi muri iki gihe, babona ko gusabikwa n’ibinyobwa bisindisha ari uburyo bwo kwinezeza. Ariko kandi, ubwoko bwa Yehova bwitondera inama iboneka mu Befeso 5:18, igira iti “ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi: ahubwo mwuzure [u]mwuka.” Mu gihe Umukristo ashatse kunywa, ashyira mu gaciro akirinda kurenza urugero.—Imigani 23:29-32.
18. Ni gute amahame ya Bibiliya ayobora abagaragu ba Yehova, mu bihereranye n’ukuntu bafata abo mu muryango wabo?
18 Nanone kandi, twebwe abagaragu ba Yehova, twamagana ibitekerezo by’abantu bamwe na bamwe b’isi, batekereza ko gutwama abo bashakanye hamwe n’abana babo no kubavuzaho induru, cyangwa kubatuka babandagaza, ari imyifatire yemewe. Abagabo n’abagore b’Abakristo bafite intego yo gukomeza kurangwa n’ingeso nziza, bafatanyiriza hamwe gushyira mu bikorwa inama ya Pawulo igira iti “gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha, nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.”—Abefeso 4:31, 32.
19. Ni mu ruhe rugero ingeso mbi zogeye muri gahunda y’iby’ubucuruzi?
19 Kutaba inyangamugayo, gucabiranya, kubeshya, ubutiriganya burangwa n’ubugome bukoreshwa mu bucuruzi hamwe no kwiba, na byo birogeye muri iki gihe. Ingingo yasohotse mu igazeti y’ubucuruzi yitwa CFO, yagiraga iti “igenzura ryakozwe ku bakozi bagera ku 4.000 . . . ryasanze 31 ku ijana by’abagenzuwe, bari barakoze igikorwa ‘cy’ubuhemu’ mu mwaka wari warashize.” Ubwo buhemu bwari bukubiyemo kubeshya, kugoreka inyandiko, ibyo kubuza abandi amahwemo ku bihereranye n’ibitsina hamwe n’ubujura. Niba dushaka gukomeza kurangwa n’isuku mu bihereranye n’umuco mu maso ya Yehova, tugomba kwirinda iyo myifatire, kandi tukaba inyangamugayo mu byo dukora birebana n’umutungo.—Mika 6:10, 11.
20. Kuki Abakristo batagomba “gukunda impiya”?
20 Zirikana ibyabaye ku mugabo umwe, wibwiraga ko yashoboraga kubona igihe kinini kurushaho cyo gukorera Imana, mu gihe yari kuba abonye inyungu mu kanya gato binyuriye mu gushora imari mu mushinga. Yayoboye abandi kujya mu byo gushora imari mu mishinga, akabya kubasezeranya ko bazabona inyungu zihanitse. Igihe izo nyungu zaburaga, yateshejwe umutwe n’ukuntu yari kuzariha igihombo kinini yari yaragize, ku buryo yibye amafaranga yari yarabikijwe. Kubera ibikorwa bye n’imyifatire ye yo kuticuza, yaciwe mu itorero rya Gikristo. Mu by’ukuri rwose, uyu muburo utangwa na Bibiliya ni uw’ukuri, umuburo ugira uti “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose. Hariho bamwe bazirarikiye, barayoba, bava mu byo kwizera, bihandisha imibabaro myinshi.”—1 Timoteyo 6:9, 10.
21. Ni iyihe myifatire yogeye mu bantu bafite ububasha mu isi, ariko se, ni iyihe myifatire abafite inshingano mu itorero rya Gikristo bagomba kugira?
21 Abantu b’isi bafite imbaraga n’ububasha, akenshi usanga batarangwa n’ingeso nziza, bityo bakagaragaza ukuri kw’igitekerezo kizwi muri rusange, kivuga ko ‘kugira ububasha byonona’ (Umubwiriza 8:9). Mu bihugu bimwe na bimwe, usanga abacamanza, abapolisi n’abanyapolitiki, babaho mu buryo bwo guhongerwa no kurya ruswa mu bundi buryo. Icyakora, abayobora mu itorero rya Gikristo, bagomba kuba abanyangeso nziza, kandi ntibagomba kwishyira hejuru y’abandi (Luka 22:25, 26). Abasaza hamwe n’abakozi b’imirimo, ntibakora imirimo yabo “ku bwo kwifuza indamu mbi.” Bagomba kunanira imihati iyo ari yo yose igamije kugoreka imitekerereze yabo, cyangwa gutuma babogama, binyuriye mu kwiringira kuzabona indamu za bwite.—1 Petero 5:2; Kuva 23:8; Imigani 17:23; 1 Timoteyo 5:21.
22. Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?
22 Muri rusange, Abakristo muri iki gihe baca agahigo ko gukomeza kurangwa n’ingeso nziza, mu buryo bugira ingaruka nziza muri iyi si yuzuyemo ingeso mbi. Ariko kandi, ingeso nziza zikubiyemo ibirenze ibyo kwirinda ibibi gusa. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma icyo mu by’ukuri kwihingamo ingeso nziza bisaba.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba uruhererekane rw’ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Rinda Abana Bawe!,” zasohotse muri Revéillez-vous! yo ku itariki ya 8 Ukwakira 1993.
b Abishoye mu bikorwa byo kwendana n’abo bahuje ibitsina mu gihe cyahise, bashobora kugira ihinduka mu myifatire yabo, nk’uko bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere babigenje (1 Abakorinto 6:11). Hari inama z’ingirakamaro zatanzwe muri Revéillez-vous! yo ku itariki ya 22 Werurwe 1995, ku ipaji ya 21-3.
Ingingo z’Isubiramo
◻ Kuki Yehova yategetse ko Abanyakanani bicwa, bagatsembwaho?
◻ Ni izihe ngeso mbi zari zogeye mu kinyejana cya mbere, kandi se, ni gute Abakristo babyifashemo muri iyo mimerere yari ibakikije?
◻ Ni ikihe gihamya kigaragaza ko isi yose yaranzwe n’ubuhenebere bw’umuco, uhereye mu mwaka wa 1914?
◻ Ni izihe ngeso mbi zogeye, ubwoko bwa Yehova bugomba kwirinda?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari abanyangeso nziza, n’ubwo babaga mu isi yari yuzuyemo ingeso mbi
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Ingeso mbi zacengeye no mu miyoboro ihitishwaho ibiganiro muri porogaramu za orudinateri, ibyo bikaba bituma abakiri bato n’abandi bareba amashusho agamije kubyutsa irari ry’ibitsina
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Abakristo bagomba gukomeza kurangwa n’ingeso nziza, ntibigane imigirire y’abandi bantu batari inyangamugayo