‘Kugira Ubwenge Buzima,’ (NW) Uko Imperuka Igenda Yegereza
“Iherezo rya byose riri bugufi: nuko, mugire ubwenge [“mube bazima mu bwenge,” “NW”].”—1 PETERO 4:7.
1. ‘Kuba muzima mu bwenge,’ (NW) bikubiyemo iki?
AMAGAMBO tubonye haruguru yavuzwe n’intumwa Petero, yagombye kugira ingaruka mu buryo bwimbitse ku bihereranye n’ukuntu Abakristo babaho. Icyakora, nta bwo Petero yabwiye abasomyi b’urwandiko rwe ko bagomba kureka inshingano z’iby’isi hamwe no guhangayikira iby’ubuzima; ndetse nta n’ubwo yabateye inkunga yo gushya ubwoba bitewe n’irimbuka ryegereje. Ibiri amambu, yabagiriye inama agira ati “mube bazima mu bwenge,” (NW ). Kuba ‘muzima mu bwenge,’ (NW) bikubiyemo gushyira mu gaciro, kuba maso mu buryo bw’ibyumviro kandi ukagira icyo ukora, kugira amakenga, no kugira ubwenge mu byo tuvuga no mu byo dukora. Bishaka kuvuga ko tugomba kureka Ijambo ry’Imana rigategeka imitekerereze yacu n’ibikorwa byacu (Abaroma 12:2). Kubera ko turi “hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi,” tugomba kugira ubwenge buzima, kugira ngo twirinde ibibazo n’ingorane.—Abafilipi 2:15.
2. Ni gute kwihangana kwa Yehova guhesha Abakristo inyungu muri iki gihe?
2 Nanone kandi, ‘kugira ubwenge buzima,’ (NW ) bidufasha gutuza mu gihe twitekerezaho, kandi tukibona uko turi (Tito 2:12; Abaroma 12:3). Ibyo ni iby’ingenzi dufatiye ku magambo yanditswe muri 2 Petero 3:9, agira ati “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira, idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.” Zirikana ko abo Yehova yihanganira, atari abatizera gusa, ahubwo ko natwe ‘atwihanganira’—twebwe abagize itorero rya Gikristo. Kubera iki? Ni ukubera ko “[a]dashaka ko hagira n’umwe urimbuka.” Wenda hari bamwe na bamwe bagikeneye kugira ihinduka no kugira ibyo banonosora, kugira ngo bashobore kuba abakwiriye guhabwa impano y’ubuzima bw’iteka. Nimucyo noneho turebe ahantu hashobora kuba hakenewe kunonosorwa.
‘Kugira Ubwenge Buzima,’ (NW) mu Mishyikirano Yacu ya Bwite
3. Ni ibihe bibazo ababyeyi bashobora kwibaza ku bihereranye n’abana babo?
3 Urugo rwagombye kuba ahantu h’ubwugamo hari amahoro. Ariko kandi, kuri bamwe usanga ari “urugo rwuzuye . . . intonganya” (Imigani 17:1). Bimeze bite se ku muryango wawe? Mbese, urugo rwawe ruzira “umujinya n’intonganya no gutukana” (Abefeso 4:31)? Bimeze bite se ku bana bawe? Mbese, bumva bakunzwe kandi bishimiwe? (Gereranya na Luka 3:22.) Mbese, ufata igihe cyo kubigisha no kubahugura? Mbese, ‘ubahanira gukiranuka,’ aho kubahana ubigiranye umujinya n’uburakari (2 Timoteyo 3:16)? Kubera ko abana ari “umwandu uturuka ku Uwiteka,” ashishikazwa cyane n’ibyo bagirirwa.—Zaburi 127:3.
4. (a) Mu gihe umugabo yaba atwaza igitugu umugore we, ni izihe ngaruka bishobora kugira? (b) Ni gute abagore bashobora gutuma imishyikirano bafitanye n’Imana irangwa n’amahoro, kandi umuryango wose ukagira ibyishimo?
4 Bimeze bite se ku bihereranye n’uwo twashakanye? “Abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda: kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira, akawukuyakuya, nk’uko Kristo abigirira [i]torero” (Abefeso 5:28, 29). Umugabo ukoresha nabi ubutware bwe, utwaza igitugu, cyangwa akaba adashyira mu gaciro, nta bwo ashyira mu kaga imimerere y’ituze yo mu rugo rwe gusa, ahubwo anamunga imishyikirano afitanye n’Imana (1 Petero 3:7). Bite se ku bihereranye n’abagore? Na bo bagomba ‘kugandukira abagabo babo, nk’uko bagandukira Umwami wacu’ (Abefeso 5:22). Gutekereza ku bihereranye no gushimisha Imana, bishobora gufasha umugore kwirengagiza intege nke z’umugabo we, maze akamugandukira atagononwa. Rimwe na rimwe, hari ubwo umugore ashobora kumva agomba kuvuga ikimuri ku mutima. Mu Migani 31:26 herekeza ku mugore ushoboye hagira hati “abumbuza akanwa ke ubwenge; kandi itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo.” Mu gihe arangwa n’ubugwaneza no kubaha mu byo agirira umugabo we, akomeza kugirana amahoro n’Imana, kandi agatuma umuryango wose ugira ibyishimo.—Imigani 14:1.
5. Kuki urubyiruko rugomba gukurikiza inama itangwa na Bibiliya, irebana n’ukuntu rufata ababyeyi barwo?
5 Mwebwe rubyiruko, ni gute mufata ababyeyi banyu? Mbese, mukoresha imvugo yo kubakoba, kandi irangwa n’agasuzuguro ab’isi bakunda kwihanganira? Cyangwa se, mwumvira itegeko ritangwa na Bibiliya rigira riti “bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye. Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), kugira ngo ubone amahoro, uramire mu isi”?—Abefeso 6:1-3.
6. Ni gute dushobora gushaka amahoro mu mishyikirano tugirana n’abo duhuje gusenga?
6 Nanone kandi, tugaragaza ko ‘dufite ubwenge buzima,’ (NW ) mu gihe ‘dushaka amahoro, [kandi] tukayakurikira,’ mu mishyikirano tugirana n’abo duhuje gusenga (1 Petero 3:11). Rimwe na rimwe, hashobora kubaho imimerere yo kudahuza inama no kutumvikana ku bintu (Yakobo 3:2). Mu gihe abantu baba baretse inzangano zigakomeza gucumbeka, amahoro y’itorero ryose ashobora gushyirwa mu kaga (Abagalatiya 5:15). Ku bw’ibyo rero, muhoshe impaka vuba na bwangu; mushake uburyo bwo gukemura ibibazo mu mahoro.—Matayo 5:23-25; Abefeso 4:26; Abakolosayi 3:13, 14.
‘Kugira Ubwenge Buzima,’ (NW), n’Inshingano z’Umuryango
7.(a) Ni gute Pawulo yashyigikiye ibyo ‘kugira ubwenge buzima,’ (NW ) mu bihereranye n’ibintu by’isi? (b) Ni iyihe myifatire abagabo n’abagore b’Abakristo bagomba kugira, ku birebana n’inshingano zo mu rugo?
7 Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama yo ‘kugira ubwenge buzima’ (Tito 2:12, NW). Birashishikaje kuba mu nkuru ikubiye muri icyo gice, Pawulo atera abagore inkunga yo “gukunda abagabo babo n’abana babo, no kudashayisha [‘kuba bazima mu bwenge,’ NW ] , no kwirinda gusambana, no kwita ku by’ingo zabo” (Tito 2:4, 5). Ibyo Pawulo yabyanditse ahagana mu myaka ya za 61-64 I.C., imyaka mike mbere y’iherezo rya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi. Ndetse n’ibintu by’isi, nk’imirimo yo mu rugo, na byo byari bikiri iby’ingenzi. Ku bw’ibyo rero, ari abagabo ari n’abagore, bagomba gukomeza kubona inshingano zo mu rugo mu buryo bwiza kandi burangwa n’icyizere, kugira ngo “ijambo ry’Imana ridatukwa.” Hari umutware umwe w’umuryango wihohoye ku mushyitsi we, bitewe n’uko urugo rwe rwari rukojeje isoni. Yasobanuye ko rwari rwarasenyutse “bitewe n’uko yakoraga umurimo w’umupayiniya.” Mu gihe tugize ibyo twigomwa ku bw’inyungu z’Ubwami, biba ari ibyo gushimirwa; ariko kandi, tugomba kwitonda kugira ngo imibereho myiza y’imiryango yacu itahazaharira.
8. Ni gute abayobora imiryango bashobora kwita ku byo imiryango yabo ikeneye, nta kubogama?
8 Bibiliya igira ababyeyi b’abagabo inama yo kwita ku miryango yabo mbere y’ibindi byose, ivuga ko umuntu unanirwa gutunga umuryango we “aba yihakanye ibyizerwa, kandi [ko] aba abaye mubi hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Ku isi hose, inzego z’imibereho y’abantu ziranyuranye, kandi ni byiza ko dukomeza kwitega kuba twatunga ibintu biciriritse. Umwanditsi w’Imigani 30:8, yasenze agira ati “ntumpe ubukene cyangwa ubukire.” Ariko kandi, ababyeyi ntibagomba kwirengagiza ibyo abana babo bakeneye byo mu buryo bw’umubiri. Dufate urugero: mbese, byaba ari iby’ubwenge mu gihe umuntu yaba adashakiye umuryango we ibintu by’ibanze ukeneye mu mibereho yawo, kugira ngo akunde abone uko akurikirana inshingano za gitewokarasi? Mbese, ibyo ntibyatuma abana be basharirirwa? Ku rundi ruhande, mu migani 24:27 hagira hati “banza witegure ibyo ku gasozi, uringanize imirima yawe; hanyuma uzabone kūbaka inzu.” Ni koko, n’ubwo kwita ku bintu byo mu buryo bw’umubiri bifite umwanya wabyo, ‘kwiyubakira inzu’—mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo—ni iby’ingenzi.
9. Kuki ari iby’ubwenge ko abayobora imiryango, bazirikana ko bashobora gupfa cyangwa kurwara?
9 Mbese, hari ibyo wateganyirije umuryango wawe, bishobora kuzawutunga mu gihe waba upfuye amanzaganya? Mu Migani 13:22 hagira hati “umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be.” Uretse gutanga umurage wo kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova no kugirana na we imishyikirano, ababyeyi bagombye gushishikazwa no gutunga abana babo mu buryo bw’umubiri. Mu bihugu byinshi, abatware b’imiryango bita ku nshingano, bazagerageza kugira icyo bazigama, gukora amasezerano yanditswe agaragaza ukuntu ibyo batunze byakoreshwa baramutse bapfuye, hamwe n’ubwishingizi bw’ubuzima. N’ubundi kandi, ubwoko bw’Imana na bwo bugerwaho n’ “ibihe n’ibigwirira umuntu” (Umubwiriza 9:11). Amafaranga ni “ubwugamo,” kandi guteganya iby’igihe kizaza ubigiranye ubwitonzi, incuro nyinshi bishobora gutuma wirinda ingorane (Umubwiriza 7:12). Mu bihugu runaka aho usanga leta itarihira abarwayi amafaranga yo kwivuza, hari bamwe bashobora guhitamo kuzigama amafaranga yo kuzivuza, cyangwa se guteganya ubundi buryo runaka bw’ubwishingizi bw’ubuzima bwabo.a
10. Ni gute ababyeyi b’Abakristo bashobora ‘guhunikira’ abana babo?
10 Nanone kandi, Ibyanditswe bigira biti ‘abana ntibakwiriye guhunikira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye guhunikira abana’ (2 Abakorinto 12:14). Mu isi, incuro nyinshi usanga ababyeyi bazigamira abana babo amafaranga yo kuzabarihira amashuri, n’ayo kuzabafasha mu ishyingirwa ryabo, kugira ngo babahe uburyo bwiza bwo gutangira imibereho yabo. Mbese, waba warigeze utekereza ibyo guhunikira abana bawe ibizabatunga mu buryo bw’umwuka mu gihe kizaza? Urugero, reka tuvuge ko umwana umaze kuba mukuru yaba arimo akora umurimo w’igihe cyose. N’ubwo abakozi b’igihe cyose batagomba gusaba ko hagira umuntu wundi ubaha ubufasha cyangwa ngo babyitege, ababyeyi buje urukundo bashobora guhitamo ‘kugabana [na we] uko akennye,’ kugira ngo bamufashe gukomeza gukora umurimo w’igihe cyose.—Abaroma 12:13; 1 Samweli 2:18, 19; Abafilipi 4:14-18.
11. Mbese, kubona ibyerekeye amafaranga mu buryo bushyize mu gaciro, byaba bigaragaza ko tudafite ukwizera? Sobanura.
11 Kubona amafaranga mu buryo bushyize mu gaciro, ntibigaragaza ko tutizera ko gahunda mbi ya Satani yegereje iherezo ryayo. Ibiri amambu, ibyo bigaragaza “ubwenge bw’ingirakamaro,” hamwe no gushyira mu gaciro (Imigani 2:7, NW; 3:21). Igihe kimwe, Yesu yavuze ko mu bihereranye no gukoresha amafaranga, “abana b’iyi si ari abanyabwenge . . . kuruta abana b’umucyo” (Luka 16:8). Ntibitangaje rero kuba hari bamwe na bamwe bagiye babona ko bagomba kugira icyo bahindura mu bihereranye n’ukuntu bakoresha ubutunzi bwabo, kugira ngo bashobore kwita mu buryo bwiza ku byo imiryango yabo ikeneye.
‘Kugira Ubwenge Buzima,’ (NW) mu Bihereranye n’Ukuntu Tubona Ibyo Kwiga
12. Ni gute Yesu yigishije abigishwa be guhuza n’imimerere mishya?
12 “Ishusho y’iyi si i[ra]shira,” kandi muri iki gihe hariho ihinduka ryagutse mu by’ubukungu hamwe n’amajyambere mu rwego rw’ikoranabuhanga (1 Abakorinto 7:31). Icyakora, Yesu yigishije abigishwa be kumenya guhuza n’imimerere. Mu gihe yaboherezaga ku ncuro ya mbere kujya mu murimo wo kubwiriza, yarababwiye ati “ntimujyane izahabu cyangwa ifeza cyangwa amakuta mu mifuka yanyu, cyangwa imvumba y’urugendo, cyangwa amakanzu abiri, cyangwa inkweto, cyangwa inkoni: kuko umukozi akwiriye ibimutunga” (Matayo 10:9, 10). Ariko kandi, nyuma y’aho Yesu yaje kuvuga ati “ūfite uruhago rurimo ifeza, arujyane; n’ūfite imvumba, ni uko” (Luka 22:36). Ni iki cyari cyahindutse? Ni imimerere. Abanyamadini bari babakikije, bari barakajije umurego mu kubarwanya, bityo noneho bakaba baragombaga kwishakira impamba.
13. Ni iyihe ntego y’ibanze yo kwiga, kandi se, ni gute ababyeyi bashobora kunganira abana babo mu bihereranye n’ibyo?
13 Muri iki gihe na bwo, ababyeyi bashobora kuba bagomba kuzirikana ukuntu iby’ubukungu byifashe muri iki gihe. Dufate urugero: mbese, ukora ibishoboka byose kugira ngo abana bawe bige amashuri ahagije? Intego y’ibanze yo kwiga, yagombye kuba iyo gutuma umuntu ukiri muto agira ibikenewe kugira ngo abe umukozi wa Yehova ugira ingaruka nziza. Kandi rero, inyigisho z’ingenzi cyane kurusha izindi zose, ni inyigisho z’iby’umwuka (Yesaya 54:13). Nanone kandi, ababyeyi bahangayikishwa no gufasha abana babo kugira ngo bazashobore kwirwanaho mu bihereranye n’umutungo. Bityo rero, ha abana bawe ubuyobozi, ubafashe guhitamo amashami akwiriye bazakurikirana mu mashuri, kandi musuzumire hamwe niba byaba ari iby’ubwenge kwiga cyangwa kutiga amashuri y’inyongera ayo ari yo yose. Umuryango ni wo ugomba kwifatira iyo myanzuro, kandi nta bwo abandi bantu bagomba kunenga ibyo umuryango wihitiyemo gukora (Imigani 22:6). Bite se ku bihereranye n’abahisemo kwigishiriza abana babo mu rugo?b N’ubwo hari benshi bakoze umurimo ukwiriye gushimirwa, hari bamwe baje kubona ko iyo nshingano igoye kurusha uko babitekerezaga, maze abana babo baraharenganira. Ku bw’ibyo rero, niba uteganya kuzigishiriza abana bawe mu rugo, banza ubare neza icyo bizagusaba, ugenzura niba mu by’ukuri ufite ubuhanga n’ubushobozi bwo kwicyaha busabwa kugira ngo ubigereho.—Luka 14:28.
‘[Ntugashake] Ibikomeye’
14, 15. (a) Ni gute Baruki yataye umurongo mu birebana n’ibintu by’umwuka? (b) Kuki byari ubupfapfa ko ‘yashaka ibikomeye’?
14 Kubera ko iherezo ry’iyi gahunda ritaragera, hari bamwe bashobora kubogamira ku byo gushaka ibyo isi itanga—ni ukuvuga imyanya yo mu rwego rwo hejuru, akazi gahesha inyungu zihanitse, hamwe n’ubutunzi. Zirikana ibyabaye kuri Baruki, umwanditsi wa Yeremiya. Yitotombye agira ati “yewe mbonye ishyano! Kuko Uwiteka yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye; ndembejwe no kuganya, simbona uko nduhuka” (Yeremiya 45:3). Baruki yari ananiwe. Kuba umwanditsi wa Yeremiya, kari akazi gakomeye kandi gahangayikishije (Yeremiya 36:14-26). Kandi iyo mihangayiko yasaga n’aho itazigera ishira. Yari kuzamara imyaka 18 mbere y’uko Yerusalemu irimburwa.
15 Yehova yabwiye Baruki ati “dore icyo nubatse ngiye kugisenya, ni cyo nateye nk’insina ngiye kukirandura, ndetse no mu gihugu cyose [“ndetse n’igihugu cyose ubwacyo,” NW ]. Mbese nawe urishakira ibikomeye? Ntukabishake.” Baruki yari yarataye umurongo. Yari yatangiye ‘kwishakira ibikomeye,’ wenda se, akaba yarashakaga ubutunzi, icyubahiro, cyangwa kubonera umutekano mu bintu by’umubiri. None se, mu gihe Yehova yari agiye ‘kurandura, ndetse n’igihugu cyose ubwacyo,’ (NW ) byari kuba bimaze iki gushaka ibyo bintu? Ku bw’ibyo rero, Yehova yibukije Baruki mu buryo butuma agarura akenge, agira ati “kuko ngiye guteza abantu bose ibyago, ariko ubugingo bwawe nzabugutabarurira aho uzajya hose.” Ubutunzi bw’iby’umubiri ntibwari kubura guhitanwa n’irimbuka rya Yerusalemu! Yehova yamwijeje ko nta kindi yari kurokora uretse ‘ubugingo [bwe bwonyine], akabumutabarurira.’—Yeremiya 45:4, 5.
16. Ni irihe somo ubwoko bwa Yehova bwo muri iki gihe bushobora kuvana ku byabaye kuri Baruki?
16 Baruki yemeye gukosorwa na Yehova, kandi nk’uko Yehova yari yarabisezeranyije, Baruki yararokotse (Yeremiya 43:6, 7). Mbega isomo rikomeye ku bwoko bwa Yehova muri iki gihe! Iki si igihe cyo ‘kwishakira ibikomeye.’ Kubera iki? Ni ukubera ko ‘isi ishirana no kwifuza kwayo.’—1 Yohana 2:17.
Uburyo Bwiza Cyane Kurusha Ubundi bwo Gukoresha Neza Igihe Gisigaye
17, 18. (a) Ni gute Yona yabyifashemo, igihe abaturage b’i Nineve bihanaga? (b) Ni irihe somo Yehova yigishije Yona?
17 None se, ni gute dushobora gukoresha neza igihe gisigaye? Vana isomo ku byabaye ku muhanuzi Yona. ‘Yagiye i Nineve ararangurura ati “hasigaye iminsi mirongo ine, Nineve hakarimbuka.” ’ Icyatangaje Yona, ni uko abaturage b’i Nineve bitabiriye ubutumwa bwe, maze bakihana! Yehova yaradohoye, ntiyarimbura uwo murwa. Yona yabyifashemo ate? [Yagize ati] “Uwiteka, ndakwinginze, unyice, kuko gupfa bindutiye kubaho.”—Yona 3:3, 4; 4:3.
18 Hanyuma, Yehova yahaye Yona isomo rikomeye. ‘Yategetse uruyuzi, rumera aho Yona yari ari, ngo rumutwikire, rumubere igicucu ku mutwe. Maze Yona ararunezererwa cyane.’ Icyakora, umunezero wa Yona wabaye uw’igihe gito, kubera ko cya kimera cyahise cyuma. Yona ‘yararakaye’ bitewe n’uko atari amerewe neza. Yehova yatsindagirije icyo yashakaga kugeraho, agira ati “ubabajwe n’uruyuzi . . . sinari nkwiriye kubabazwa n’i Nineve, uwo murwa munini, urimo abantu agahumbi n’inzovu ebyiri basaga, batazi gutandukanya indyo n’imoso; hakabamo n’amatungo menshi?”—Yona 4:6, 7, 9-11.
19. Ni iyihe mitekerereze ishingiye ku bwikunde twakwifuza kwirinda?
19 Mbega ukuntu imitekerereze ya Yona yarangwaga n’ubwikunde! Yashoboraga kubabazwa n’ikimera, ariko ntiyumvaga na mba agiriye impuhwe abantu b’i Nineve—bakaba, mu buryo bw’umwuka, ‘batari bazi gutandukanya indyo n’imoso.’ Mu buryo nk’ubwo, natwe dushobora kwifuza cyane ko iyi si mbi yarimbuka, kandi koko ibyo bikaba bikwiriye (2 Abatesalonike 1:8)! Icyakora, mu gihe tukibitegereje, dufite inshingano yo gufasha abantu bafite imitima itaryarya, bakaba mu buryo bw’umwuka ‘batazi gutandukanya indyo n’imoso’ (Matayo 9:36; Abaroma 10:13-15). Mbese, uzakoresha igihe gito gisigaye, ufasha abantu benshi uko bishoboka kose, kugira ngo bagire ubumenyi bw’agaciro kenshi ku byerekeye Yehova? Ni akahe kazi gashobora kugereranywa n’ibyishimo bibonerwa mu gufasha umuntu kubona ubuzima?
Komeza ‘Kugira Ubwenge Buzima,’ (NW) mu Mibereho Yawe
20, 21. (a) Mu minsi iri imbere, ni mu buhe buryo bumwe na bumwe dushobora kuzagaragaza ko ‘dufite ubwenge buzima,’ (NW )? (b) Ni iyihe migisha tuzabona tuyikesha kuba ‘twaragize ubwenge buzima,’ (NW ) mu mibereho yacu?
20 Uko gahunda ya Satani ikomeza kuhenebera igana mu irimbukiro, ni na ko biba ngombwa ko duhura n’ibibazo bishya by’ingorabahizi. Mu rwandiko rwa kabiri rwa Timoteyo 3:13, hahanura hagira hati “abantu babi, n’abiyita uko batari, bazarushaho kuba babi.” Ariko kandi, ‘ntimugacogore ngo mugwe isari mu mitima yanyu’ (Abaheburayo 12:3). Ishingikirize kuri Yehova kugira ngo aguhe imbaraga (Abafilipi 4:13). Itoze kujya uhuza n’imimerere ugezemo, uhuza n’iyi mimerere irushaho kuba mibi, aho gutsimbarara ku bya kera (Umubwiriza 7:10). Koresha ubwenge bw’ingirakamaro, ari na ko ukomeza kugendera ku buyobozi butangwa n’ “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge.”—Matayo 24:45-47.
21 Nta bwo tuzi uko igihe gisigaye kingana. Ariko kandi, dushobora kuvugana icyizere ko “iherezo rya byose riri bugufi.” Mu gihe iryo herezo ritaraza, nimucyo ‘tugire ubwenge buzima,’ (NW ) mu mibereho yacu, mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu, mu bihereranye n’ukuntu twita ku miryango yacu, no mu nshingano zacu z’iby’umubiri. Mu gihe tuzaba tubigenza dutyo, twese dushobora kugira icyizere cy’uko amaherezo tuzasangwa ‘mu mahoro, tutagira ikizinga, tutariho umugayo’!—2 Petero 3:14.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Dufate urugero: muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abantu benshi usanga bafite ubwishingizi bw’ubuzima, n’ubwo ibyo bisa n’aho bihenda cyane. Imiryango imwe n’imwe y’Abahamya, yaje kubona ko mu gihe ifite ubwishingizi bw’ubuzima, hari abaganga barushaho kwitabira kuvura abayigize, bakoresheje ubundi buryo busimbura amaraso. Abaganga benshi bazemera kwakira amafaranga aciriritse, atagera ku giciro cy’asabwa mu bihereranye n’ubwishingizi, cyangwa ku yo leta itanga ku bwishingizi bw’ubuzima.
b Guhitamo kwigishiriza abana mu rugo, ni umwanzuro ureba umuntu ku giti cye. Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Kwigishiriza Abana mu Rugo—Mbese, Ni Ibyawe?,” yasohotse muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Mata 1993.
Ingingo z’Isubiramo
◻ Ni gute dushobora kugaragaza ko ‘dufite ubwenge buzima,’ (NW ) mu mishyikirano ya bwite?
◻ Ni gute dushobora kugaragaza ko dushyira mu gaciro, mu gihe twita ku nshingano zacu z’umuryango?
◻ Kuki ababyeyi bagomba gushishikazwa n’inyigisho z’isi abana babo bahabwa?
◻ Ni ayahe masomo tuvana ku byabaye kuri Baruki na Yona?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Mu gihe umugabo n’umugore bagirirana nabi, bamunga imishyikirano bafitanye na Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Ababyeyi bagomba gushishikazwa n’inyigisho abana babo bahabwa