Ubuzima bwiza
Bibiliya si igitabo kivuga iby’ubuvuzi. Icyakora itanga inama zatuma umuntu agira ubuzima bwiza. Reka turebe amwe mu mahame yo muri Bibiliya yadufasha kugira ubuzima bwiza.
JYA WITA KU MUBIRI WAWE
IHAME RYA BIBILIYA: “Nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya.”—Abefeso 5:29.
ICYO BISOBANURA: Iri hame rya Bibiliya ritugira inama yo kwita ku buzima bwacu. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara nyinshi ziterwa n’uko tutita ku buzima bwacu. Ubwo rero, nitubwitaho tuzabaho neza.
ICYO WAKORA:
Jya urya neza. Jya wita ku buzima bwawe urya indyo yuzuye kandi unywe amazi menshi.
Jya ukora siporo. Siporo ishobora gutuma ugira ubuzima bwiza niyo waba ukuze, waramugaye cyangwa urwaye indwara idakira. Nubwo abaganga cyangwa inshuti zawe bashobora kukugira inama zo gukora siporo, ni wowe ugomba gushyiraho akawe ukayikora.
Jya uruhuka bihagije. Kumara igihe udasinzira bihagije, bishobora kuguteza indwara zikomeye. Hari igihe usanga abantu bataruhuka neza kuko igihe cyo kuryama bakimara bibereye mu bindi. Icyakora iyo usinzira bihagije ugira ubuzima bwiza.
JYA WIRINDA IBINTU BYANGIZA UBUZIMA BWAWE
IHAME RYA BIBILIYA: “Twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka.”—2 Abakorinto 7:1.
ICYO BISOBANURA: Iyo twirinze ibintu byangiza umubiri wacu, urugero nk’itabi, tugira ubuzima bwiza, kuko byagaragaye ko ritera indwara nyinshi kandi rigahitana abantu benshi.
ICYO WAKORA: Shyiraho itariki uzarekeraho itabi kandi uyandike kuri karendari. Mbere y’uko iyo tariki igera, uzajugunye itabi ufite, ujugunye udusahani ushyiraho ivu ry’itabi, ujugunye ibibiriti n’ibindi bintu bifitanye isano n’itabi. Nanone uge wirinda ahantu banywera itabi kandi ubwire inshuti zawe umwanzuro wafashe.
ANDI MAHAME YA BIBILIYA YAGUFASHA
JYA WIRINDA IMPANUKA.
“Niwubaka inzu, uzashyireho urukuta rugufi rugose igisenge cyayo, kugira ngo umuntu atazayihanukaho akagwa, bigatuma inzu yawe igibwaho n’urubanza rw’amaraso.”—GUTEGEKA KWA KABIRI 22:8.
JYA WIRINDA KUGANZWA N’UBURAKARI.
“Utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi, ariko unanirwa kwihangana yimakaza ubupfapfa.”—IMIGANI 14:29.
JYA WIRINDA KURYA CYANE.
“Ntukabe . . . hagati y’abanyandanini.”—IMIGANI 23:20.