-
Kumvira—Mbese, ni isomo ry’ingenzi ritangwa mu bwana?Umunara w’Umurinzi—2001 | 1 Mata
-
-
“Kugira ngo Ubone Amahoro”
Pawulo yagaragaje indi ngororano umuntu akesha kumvira ubwo yandikaga ati “wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), kugira ngo ubone amahoro, uramire mu isi” (Abefeso 6:2, 3; Kuva 20:12). Ni mu buhe buryo kumvira ababyeyi bishobora gutuma umuntu agubwa neza?
Mbere na mbere, mbese, ababyeyi ntibaruta abana babo mu myaka kandi bakaba ari inararibonye kubarusha? N’ubwo bashobora gusa n’aho batazi byinshi ku bihereranye na za orudinateri cyangwa andi masomo atangirwa mu mashuri, bazi byinshi birebana no kubaho hamwe n’uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima. Ku rundi ruhande, abakiri bato nta bitekerezo bishyize mu gaciro bagira, bizanwa no kuba umuntu akuze. Ku bw’ibyo, bakunda guhubuka mu bihereranye no gufata imyanzuro, akenshi ugasanga bemera kuneshwa n’amoshya y’urungano yangiza, ibyo bikabaviramo kwiyangiza cyane. Mu buryo buhuje n’ukuri, Bibiliya igira iti “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana.” None se, umuti waba uwuhe? “Inkoni ihana izabumucaho.”—Imigani 22:15.
Inyungu zibonerwa mu kumvira zirenze kure imishyikirano iba hagati y’umubyeyi n’umwana. Kugira ngo ibintu bigende neza mu muryango wa kimuntu kandi ugere kuri byinshi, hagomba kubaho ubufatanye, ubwo bufatanye na bwo bukaba busaba ko habaho kumvira mu rugero runaka. Urugero, mu ishyingiranwa, kuba abashakanye baba biteguye kuva ku izima, aho kuba abantu bahoza abandi ku nkeke kandi batita ku burenganzira no ku byiyumvo by’abandi, bituma bagira amahoro, ubumwe n’ibyishimo. Ku kazi, kuganduka kw’abakozi ni cyo kintu gisabwa kugira ngo umurimo uwo ari wo wose cyangwa intego bigire icyo bigeraho. Mu birebana n’amategeko hamwe n’amabwiriza ya leta, kumvira ntibituma umuntu atagerwaho n’igihano gusa, ahubwo nanone bituma nibura agira umutekano n’uburinzi mu rugero runaka.—Abaroma 13:1-7; Abefeso 5:21-25; 6:5-8.
Abakiri bato batumvira ubutware akenshi usanga batandukanye n’abandi. Ibinyuranye n’ibyo, isomo ryo kumvira umuntu yiga akiri umwana rishobora gukomeza gukoreshwa mu buryo buhesha ingororano mu mibereho yose y’umuntu. Mbega ukuntu kwiga iryo somo umuntu akiri muto ari ingirakamaro!
-
-
Kumvira—Mbese, ni isomo ry’ingenzi ritangwa mu bwana?Umunara w’Umurinzi—2001 | 1 Mata
-
-
Wibuke ko, nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, itegeko ryo kumvira ababyeyi rijyana n’isezerano ry’uburyo bubiri, ni ukuvuga, “kugira ngo ubone amahoro, [kandi] uramire mu isi.” Ikintu kigaragaza ko iryo sezerano ari ukuri, kiboneka mu Migani 3:1, 2, hagira hati “mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye: kandi umutima wawe ukomeze amategeko yanjye: kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe, ukazarama, ndetse ukagira n’amahoro.” Ingororano ihebuje abumvira bazabona ni ukugirana na Yehova imishyikirano ya bwite uhereye ubu, kandi bakazabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya irangwa n’amahoro.—Ibyahishuwe 21:3, 4.
-