Rubyiruko, murwanye Satani
“Mwambare intwaro zuzuye ziva ku Mana, kugira ngo mushobore kurwanya amayeri ya Satani mushikamye.”—EFE 6:11.
1, 2. (a) Kuki Abakristo bakiri bato bashobora gutsinda intambara barwana na Satani n’abadayimoni? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
INTUMWA PAWULO yagereranyije ubuzima bw’Abakristo n’abasirikare bari ku rugamba. Birumvikana ko intambara turwana atari intambara isanzwe. Ni intambara yo mu buryo bw’umwuka. Icyakora abanzi duhanganye na bo barakomeye. Satani n’abadayimoni be ni abarwanyi b’abahanga kandi bamaze imyaka myinshi barwana. Ibyo bishobora gutuma dutekereza ko tudashobora kubatsinda. Abo banzi bakunda kwibasira abakiri bato. Ese abakiri bato bashobora gutsinda intambara barwana n’abo banzi bakomeye? Cyane rwose! Ni iki cyabafasha? Ni ‘ugukomeza kugwiza imbaraga mu Mwami.’ Icyakora kugira imbaraga zituruka ku Mana ntibihagije. Bagomba no kwitegura kurwana, ‘bakambara intwaro zuzuye ziva ku Mana,’ nk’uko abasirikare batojwe neza babigenza.—Soma mu Befeso 6:10-12.
2 Igihe Pawulo yakoreshaga iyo mvugo y’ikigereranyo, ashobora kuba yaratekerezaga intwaro abasirikare b’Abaroma babaga bafite (Ibyak 28:16). Muri iki gice, turi busuzume impamvu iyo mvugo y’ikigereranyo ikwiriye. Nanone turi busuzume icyo abakiri bato bavuze ku birebana n’ingorane bahura na zo iyo bihatira kwambara intwaro zuzuye z’umwuka, n’akamaro bibagirira.
‘MUKENYERE UKURI’
3, 4. Ni mu buhe buryo ukuri ko muri Bibiliya kumeze nk’umukandara umusirikare w’Umuroma yambaraga?
3 Soma mu Befeso 6:14. Umukandara umusirikare w’Umuroma yambaraga wabaga uriho utwuma twarindaga urukenyerero, kandi ni wo watumaga icyuma gikingira igituza cyabaga kiremereye gifata, kikaguma mu mwanya wacyo. Nanone hari imikandara yabaga ifite ahantu bashyira inkota n’icyuma. Iyo umusirikare yabaga yafunze neza umukandara, yajyaga ku rugamba yifitiye ikizere.
4 Kimwe n’uwo mukandara, ukuri ko mu Ijambo ry’Imana kuturinda inyigisho z’ikinyoma zishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka (Yoh 8:31, 32; 1 Yoh 4:1). Uko tugenda turushaho gukunda ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, ni na ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya, ari byo bigereranywa no kwambara “icyuma gikingira igituza,” birushaho kutworohera (Zab 111:7, 8; 1 Yoh 5:3). Byongeye kandi, iyo dusobanukiwe neza inyigisho z’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, tuba dushobora kuzisobanurira neza abaturwanya.—1 Pet 3:15.
5. Kuki tugomba kuvuga ukuri igihe cyose?
5 Iyo dukenyeye ukuri ko muri Bibiliya mu buryo bw’ikigereranyo, bituma tubaho mu buryo buhuje na ko kandi tukavuga ukuri igihe cyose. Kuki tugomba kwirinda kubeshya? Ni ukubera ko ibinyoma ari intwaro ikomeye cyane Satani yakoresheje kuva kera. Ibinyoma byangiza ubivuga, bikanangiza ubyemera (Yoh 8:44). Bityo rero nubwo tudatunganye, dukora uko dushoboye kose tukirinda kubeshya (Efe 4:25). Icyakora ibyo ntibyoroshye. Abigail ufite imyaka cumi n’umunani agira ati: “Kuvugisha ukuri si ko buri gihe biba byoroshye, cyanecyane mu gihe kubeshya byagira icyo bigufasha.” None se kuki buri gihe agerageza kuvugisha ukuri? Agira ati: “Iyo mvugishije ukuri, ngira umutimanama ukeye imbere ya Yehova. Nanone bituma ababyeyi n’inshuti banyizera.” Victoria ufite imyaka 23 agira ati: “Iyo uvugisha ukuri, kandi ukavuganira ibyo wizera, abandi bashobora kugukoba. Ariko buri gihe bigira akamaro: wigirira ikizere, ukumva urushijeho kwegera Yehova, kandi abandi barakubaha.” Mu by’ukuri, ni iby’ingenzi ko ‘ukenyera ukuri’ igihe cyose.
MWAMBARE “GUKIRANUKA NK’ICYUMA GIKINGIRA IGITUZA”
6, 7. Kuki gukiranuka bigereranywa n’icyuma gikingira igituza?
6 Icyuma gikingira igituza umusirikare w’Umuroma yambaraga, gishobora kuba cyari gikozwe mu byuma bigerekeranye kandi bihese, ku buryo byakingiraga igituza cyose. Kuri ibyo byuma habaga hariho utundi twuma duto banyuzagamo imishumi y’uruhu bagifungishaga. Igice cyo hejuru k’icyo cyuma gikingira igituza cyabaga kigizwe n’ibindi byuma na byo bafungaga, kugira ngo bifate ku ruhu yabaga yambariyeho imbere. Icyo cyuma gikingira igituza cyabuzaga umusirikare kwinyagambura uko ashaka, kandi yagombaga guhora agenzura ko ibyuma byose byabaga bikigize biri mu mwanya wabyo. Icyakora cyaramurindaga, kigatuma inkota cyangwa imyambi bidahinguranya ngo byangize umutima cyangwa ibindi bice by’umubiri.
7 Birakwiriye rero ko icyo cyuma kigereranywa n’amahame akiranuka ya Yehova arinda umutima wacu w’ikigereranyo (Imig 4:23). Nk’uko umusirikare atashoboraga guhindura icyo cyuma ngo agisimbuze igikozwe mu byuma bidakomeye, natwe ntitugomba kureka amahame ya Yehova agenga ikiza n’ikibi, ngo tugendere ku mitekerereze yacu. Ntidufite ubwenge buhagije bwarinda umutima wacu w’ikigereranyo (Imig 3:5, 6). Ni yo mpamvu tugomba guhora tugenzura ko “icyuma gikingira igituza” kikiri mu mwanya wacyo, kugira ngo kirinde umutima wacu w’ikigereranyo.
8. Kuki dukwiriye kumvira amahame ya Yehova?
8 Ese hari igihe wumva amahame akiranuka ya Yehova akuremereye cyangwa akubuza umudendezo? Daniel ufite imyaka 21 agira ati: “Abarimu n’abanyeshuri baransekaga kubera ko nagenderaga ku mahame ya Bibiliya. Nigeze kumara igihe numva ntifitiye ikizere kandi nihebye.” Ariko se ubu yiyumva ate? Akomeza agira ati: “Amaherezo niboneye akamaro ko gukurikiza amahame ya Yehova. Bamwe mu bari inshuti zange batangiye kunywa ibiyobyabwenge, abandi bata ishuri. Iyo urebye uko babayeho, ubona biteye agahinda! Yehova araturinda rwose!” Madison ufite imyaka 15 agira ati: “Nge mbona kwizirika ku mahame ya Yehova no kudakora ibyo bagenzi bange babona ko nta cyo bitwaye, ari intambara itoroshye.” Ni iki kimufasha? Agira ati: “Nkomeza kwibuka ko nitirirwa izina rya Yehova kandi ko Satani akoresha ibishuko kugira ngo angushe. Iyo natsinze igishuko, numva nishimye.”
MWAMBARE “INKWETO Z’UBUTUMWA BWIZA BW’AMAHORO”
9-11. (a) Ni izihe nkweto z’ikigereranyo Abakristo bambara? (b) Ni iki cyadufasha kurushaho kwigirira ikizere mu gihe tubwiriza?
9 Soma mu Befeso 6:15. Umusirikare w’Umuroma ntiyashoboraga kujya ku rugamba atambaye inkweto. Izo nkweto zabaga zikozwe mu mpu zikomeye. Kuzigenderamo byabaga byoroshye, bityo umusirikare akagenda nta mpungenge afite, adashobora kunyerera.
10 Nk’uko inkweto umusirikare w’Umuroma yambaraga zamufashaga ku rugamba, inkweto z’ikigereranyo Abakristo bambara zibafasha gutangaza ubutumwa bw’amahoro (Yes 52:7; Rom 10:15). Icyakora gutangaza ubwo butumwa bisaba ubutwari. Umuvandimwe witwa Bo ufite imyaka 20 agira ati: “Natinyaga kubwiriza abanyeshuri twiganaga. Byanteraga ipfunwe. Ariko mpora nibaza impamvu byanteraga ipfunwe. Ubu nishimira kubwiriza abo tungana.”
11 Abakiri bato benshi babonye ko iyo biteguye neza, batangaza ubutumwa bwiza bifitiye ikizere. Wakwitegura ute? Julia ufite imyaka 16 agira ati: “Mporana ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu gikapu njyana ku ishuri, kandi ngatega amatwi abanyeshuri twigana mu gihe bavuga uko babona ibintu n’ibyo bizera. Ibyo bituma menya uko nabafasha. Iyo niteguye, mbona uko mbabwira ibintu byabafasha.” Makenzie ufite imyaka 23 agira ati: “Iyo urangwa n’ineza kandi ukamenya gutega amatwi, umenya ibibazo bagenzi bawe bahanganye na byo. Nihatira gusoma inyandiko zose zigenewe urubyiruko. Ibyo bituma mbona umurongo wo muri Bibiliya cyangwa ingingo yo ku rubuga rwa jw.org nakoresha mbafasha.” Nk’uko abo bavandimwe na bashiki bacu babigaragaje, kwitegura neza umurimo wo kubwiriza, ni nko kwambara “inkweto” zigukwira neza.
MWITWAZE “INGABO NINI YO KWIZERA”
12, 13. Imwe mu ‘myambi yaka umuriro’ Satani akurasaho ni iyihe?
12 Soma mu Befeso 6:16. Umusirikare w’Umuroma yatwaraga “ingabo nini” yabaga ifite ishusho y’urukiramende kandi yamukingiraga kuva ku ntugu kugera mu mavi. Yamurindaga amacumu, imyambi n’inkota.
13 Ni iyihe ‘myambi yaka umuriro’ Satani ashobora kukurasaho? Ni ibinyoma ku byerekeye Yehova. Satani aba ashaka kukumvisha ko Yehova atagukunda kandi ko nta n’undi muntu ukwitayeho. Hari igihe Ida ufite imyaka cumi n’ikenda yumva nta gaciro afite. Agira ati: “Hari ubwo numva Yehova ari kure yange kandi nkumva ko adashaka kuba inshuti yange.” Ni iki kimufasha? Akomeza agira ati: “Amateraniro ni yo ahanini akomeza ukwizera kwange. Najyaga njya mu materaniro nkiyicarira gusa, sinsubize, numva ko ntawukeneye kumva ibyo mvuga. Ariko ubu, ndategura kandi nkagerageza gusubiza inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Nubwo biba bitanyoroheye, biramfasha. Abavandimwe na bashiki bacu na bo bantera inkunga cyane. Buri gihe mva mu materaniro numva ko Yehova ankunda.”
14. Ibyabaye kuri Ida bitwigisha iki?
14 Ibyabaye kuri Ida bitwigisha iki? Ingabo y’umusirikare w’Umuroma yabaga ifite ibipimo bidahinduka, ariko ingabo yacu y’ukwizera yo si uko imeze. Ukwizera kwacu gushobora kwiyongera cyangwa kukagabanuka. Ni twe ubwacu duhitamo uko ukwizera kwacu kugomba kungana (Mat 14:31; 2 Tes 1:3). Bityo rero, tugomba kubaka ukwizera kwacu, kugakomera!
MWAMBARE “INGOFERO Y’AGAKIZA”
15, 16. Ni mu buhe buryo ibyiringiro byacu bimeze nk’ingofero?
15 Soma mu Befeso 6:17. Ingofero umusirikare w’Umuroma yambaraga, yarindaga umutwe, ijosi no mu maso. Hari igihe yabaga ifite aho gufata ku buryo umusirikare yayitwara mu ntoki.
16 Nk’uko iyo ngofero yarindaga ubwonko bw’umusirikare, “ibyiringiro by’agakiza” birinda ubwenge bwacu n’ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu (1 Tes 5:8; Imig 3:21). Ibyo byiringiro bituma dukomeza kwibanda ku masezerano y’Imana, bikaturinda gucika intege mu gihe dufite ibibazo (Zab 27:1, 14; Ibyak 24:15). Ariko niba dushaka ko “ingofero” yacu iturinda, tugomba guhora tuyambaye, aho kuyitwara mu ntoki.
17, 18. (a) Ni mu buhe buryo Satani adushuka ngo tuvanemo ingofero? (b) Twagaragaza dute ko tutaguye mu mutego wa Satani?
17 Ni mu buhe buryo Satani adushuka ngo dukuremo ingofero? Reka turebe uko yagerageje gushuka Yesu. Satani yari azi neza ko Yesu yari kuzaba umwami agategeka abantu. Ariko Yesu yagombaga gutegereza kugeza igihe Yehova yagennye. Nanone mbere yo kuba umwami, yagombaga kubabazwa kandi akicwa. Bityo rero, Satani yashatse kumuha ubwami igihe kitaragera. Satani yamusezeranyije ko niyikubita imbere ye akamuramya, ahita amuha ubwo bwami bwose (Luka 4:5-7). Mu buryo nk’ubwo, Satani azi neza ko Yehova adusezeranya ko azaduha ibintu byiza cyane mu isi nshya. Ariko tugomba gutegereza, kandi hagati aho tukaba twahura n’ibibazo. Ubwo rero, Satani agerageza kudushuka ngo tugire ibyo bintu byiza muri iki gihe. Yifuza ko dushaka mbere na mbere ubutunzi, Ubwami bw’Imana bukaza nyuma.—Mat 6:31-33.
18 Hari Abakristo benshi bakiri bato birinze kugwa muri uwo mutego wa Satani. Urugero, Kiana ufite imyaka 20 agira ati: “Nzi neza ko umuti umwe rukumbi w’ibibazo byacu byose ari Ubwami bw’Imana.” Ibyo byiringiro bihamye bimufasha bite? Bimufasha kwibuka ko ibintu byo muri iyi si ari iby’akanya gato. Bityo aho guhatanira kuba umuntu ukomeye muri iyi si, akoresha igihe ke n’imbaraga ze akorera Yehova.
MUTWARE “INKOTA Y’UMWUKA,” ARI YO JAMBO RY’IMANA
19, 20. Twakora iki ngo twongere ubuhanga bwo gukoresha Ijambo ry’Imana?
19 Inkota abasirikare b’Abaroma batwaraga yabaga ifite uburebure bwa santimetero 50. Abo basirikare babaga bazi kurwanisha inkota cyane kubera ko babyitozaga buri munsi.
20 Pawulo yagereranyije Ijambo ry’Imana n’inkota Yehova yaduhaye. Ariko tugomba kwitoza kuyikoresha neza dusobanura imyizerere yacu cyangwa dukosora imitekerereze yacu (2 Kor 10:4, 5; 2 Tim 2:15). Twakora iki ngo twongere ubuhanga bwo gukoresha Ijambo ry’Imana? Sebastian ufite imyaka 21 agira ati: “Iyo nsoma Bibiliya, muri buri gice ntoranyamo umurongo umwe nkawandika ahantu. Ndashaka gukora urutonde rw’imirongo yose nkunda. Ibyo bimfasha kubona ibintu nk’uko Yehova abibona.” Daniel twigeze kuvuga agira ati: “Iyo nsoma Bibiliya, ntoranya imirongo nafashisha abantu mu murimo wo kubwiriza. Nabonye ko iyo abantu babona ko ukunda gukoresha Bibiliya kandi ugakora ibishoboka byose kugira ngo ubafashe, bakira neza ubutumwa.”
21. Kuki tutagomba gutinya Satani n’abadayimoni?
21 Nk’uko abakiri bato twabonye muri iki gice babigaragaje, ntitwagombye gutinya Satani n’abadayimoni. Ni iby’ukuri ko bafite imbaraga, ariko ntibazirusha Yehova. Nanone kandi, ntibazahoraho iteka. Vuba aha, mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, bazafungwa kugira ngo batongera kuyobya abantu kandi nyuma yaho bazarimburwa (Ibyah 20:1-3, 7-10). Umwanzi wacu turamuzi, tuzi amayeri ye n’icyo agamije. Ariko Yehova adufasha kumurwanya, tukamutsinda!