IGICE CYA 10
Ukuri ku birebana n’abamarayika
1. Kuki tugomba kumenya abamarayika?
YEHOVA ashaka ko tumenya umuryango we. Abamarayika ni bamwe mu bagize umuryango w’Imana. Muri Bibiliya bitwa “abana b’Imana” (Yobu 38:7). Abamarayika bakora iki? Bafashije abantu bate mu gihe cya kera? Kandi se badufasha bate muri iki gihe?—Reba Ibisobanuro bya 8.
2. Abamarayika bakomotse he? Haremwe abamarayika bangahe?
2 Tugomba kumenya aho abamarayika bakomotse. Mu Bakolosayi 1:16 havuga ko Yehova amaze kurema Yesu, yaremye “ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi.” Ibyo bintu bindi bikubiyemo n’abamarayika. Haremwe abamarayika bangahe? Bibiliya ivuga ko hariho abamarayika babarirwa muri za miriyoni.—Zaburi 103:20; Ibyahishuwe 5:11.
3. Muri Yobu 38:4-7 hatubwira iki ku birebana n’abamarayika?
3 Nanone Bibiliya itubwira ko Yehova yabanje kurema abamarayika mbere yo kurema isi. Igihe babonaga isi biyumvise bate? Igitabo cya Yobu kitubwira ko bishimye cyane. Icyo gihe bakoreraga Yehova bunze ubumwe.—Yobu 38:4-7.
ABAMARAYIKA BAFASHA UBWOKO BW’IMANA
4. Ni iki kigaragaza ko abamarayika bashishikazwa n’ibyo abantu bakora?
4 Kuva kera abamarayika bashishikazwaga n’ibyo abantu bakora, bakanashishikazwa n’umugambi Yehova afitiye isi n’abantu (Imigani 8:30, 31; 1 Petero 1:11, 12). Bagomba kuba barababaye cyane igihe Adamu na Eva bigomekaga. Bagomba no kuba bababara cyane kurushaho iyo babona muri iki gihe abantu benshi basuzugura Yehova. Ariko iyo hagize umuntu wihana akagarukira Imana, abamarayika barishima (Luka 15:10). Abamarayika bashishikazwa cyane n’abantu bakorera Imana. Yehova akoresha abamarayika kugira ngo afashe abagaragu be bo ku isi kandi abarinde (Abaheburayo 1:7, 14). Reka turebe ingero zimwe na zimwe zibigaragaza.
5. Ni abahe bantu abamarayika bafashije mu gihe cya kera?
5 Igihe Yehova yarimburaga imigi ya Sodomu na Gomora, yohereje abamarayika babiri kugira ngo barokore Loti n’umuryango we (Intangiriro 19:15, 16). Imyaka ibarirwa mu magana nyuma yaho, umuhanuzi Daniyeli yajugunywe mu rwobo rw’intare, ariko nta cyo yabaye kubera ko ‘Imana yohereje umumarayika wayo akabumba iminwa y’intare’ (Daniyeli 6:22). Nyuma yaho igihe intumwa Petero yari mu nzu y’imbohe, Yehova yohereje umumarayika wo kumufungura (Ibyakozwe 12:6-11). Nanone abamarayika bafashije Yesu igihe yari ku isi. Urugero, amaze kubatizwa, “abamarayika baramukoreraga” (Mariko 1:13). Mbere gato y’uko Yesu yicwa, umumarayika yaramubonekeye “aramukomeza.”—Luka 22:43.
6. (a) Tubwirwa n’iki ko abamarayika bafasha abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?
6 Muri iki gihe, abamarayika ntibakiyereka abantu. Ariko Imana iracyabakoresha ifasha abagaragu bayo. Bibiliya igira iti “umumarayika wa Yehova akambika agose abamutinya, kandi arabakiza” (Zaburi 34:7). Kuki dukeneye kurindwa? Ni ukubera ko hari abanzi bafite imbaraga bashaka kutugirira nabi. Abo banzi ni ba nde? Bakomotse he? Ni mu buhe buryo bagerageza kutugirira nabi? Kugira ngo dusubize ibyo bibazo, nimucyo tubanze turebe uko byagenze Adamu na Eva bamaze kuremwa.
ABANZI BACU BATABONEKA
7. Ni iki abantu benshi bakoze Satani amaze kubashuka?
7 Mu Gice cya 3 twabonye ko umumarayika yigometse ku Mana, yifuza gutegeka abandi. Bibiliya imwita Satani Usebanya (Ibyahishuwe 12:9). Nanone Satani yashakaga ko abantu bigomeka ku Mana. Yashutse Eva yigomeka ku Mana, kandi kuva icyo gihe yashutse abantu benshi cyane. Icyakora hari abantu bakomeje kubera Yehova indahemuka, urugero nka Abeli, Enoki na Nowa.—Abaheburayo 11:4, 5, 7.
8. (a) Byagenze bite ngo abamarayika bamwe bahinduke abadayimoni? (b) Abadayimoni bakoze iki kugira ngo barokoke Umwuzure?
8 Mu gihe cya Nowa, hari abamarayika bigometse bava mu ijuru bigira abantu baza kuba ku isi. Babitewe n’iki? Bibiliya itubwira ko bashatse abagore. (Soma mu Ntangiriro 6:2.) Ariko ibyo bintu abamarayika bakoze byari bibi (Yuda 6). Kimwe n’abo bamarayika babi, abantu benshi bo muri icyo gihe bakoraga ibikorwa bibi kandi bari abagome. Ni cyo cyatumye Yehova yiyemeza kurimbura abantu babi ku isi akoresheje umwuzure. Ariko yarokoye abagaragu be bizerwa (Intangiriro 7:17, 23). Kugira ngo abo bamarayika babi barokoke, basubiye mu ijuru. Bibiliya itubwira ko abo bamarayika babi ari abadayimoni. Bahisemo gukurikira Satani wigometse, maze aba umutware wabo.—Matayo 9:34.
9. (a) Byagendekeye bite abadayimoni igihe basubiraga mu ijuru? (b) Ni iki tugiye gusuzuma?
9 Kubera ko abo badayimoni bari barigometse, Yehova ntiyabemereye kugaruka mu muryango we (2 Petero 2:4). Ubu abadayimoni ntibashobora kwihindura abantu, ariko ‘bayobya isi yose ituwe’ (Ibyahishuwe 12:9; 1 Yohana 5:19). Nimucyo dusuzume amayeri bakoresha kugira ngo bayobye abantu benshi.—Soma mu 2 Abakorinto 2:11.
UKO ABADAYIMONI BAYOBYA ABANTU
10. Abadayimoni bayobya abantu bate?
10 Abadayimoni bayobya abantu mu buryo bwinshi. Abantu bashyikirana n’abadayimoni imbonankubone cyangwa se binyuze ku wundi muntu wenda nk’umupfumu. Ariko Bibiliya idusaba kwamaganira kure ikintu cyose gifitanye isano n’abadayimoni (Abagalatiya 5:19-21). Kubera iki? Nk’uko umuhigi akoresha umutego kugira ngo afate inyamaswa, abadayimoni na bo bakoresha amayeri kugira ngo bigarurire abantu.—Reba Ibisobanuro bya 26.
11. Kuragura ni iki? Kuki twagombye kubyirinda?
11 Umwe mu mitego bakoresha ni ukuragura. Kuragura ni ugukoresha imbaraga ndengakamere kugira ngo ugerageze kumenya iby’igihe kizaza cyangwa se ibintu bitazwi. Hari abaragurisha inyenyeri, abasobanura ibintu bifite icyo bisura, abatera inzuzi, abaragurisha urugimbu, abaragurisha inkoko, abaragurisha umutwe, abaragurisha intama n’ibindi. Abantu benshi batekereza ko ibyo bikorwa nta cyo bitwaye, ariko baba bibeshya. Ibyo bikorwa biteje akaga gakomeye. Urugero, Bibiliya itubwira ko abadayimoni bakorana n’abantu baragura. Mu Byakozwe 16:16-18 havuga ibirebana n’“umudayimoni uragura,” wafashaga umukobwa gukora “ibikorwa byo kuragura.” Intumwa Pawulo amaze kwirukana uwo mudayimoni, uwo mukobwa ntiyongeye kuragura.
12. (a) Kuki kugerageza kuvugana n’abapfuye ari bibi? (b) Kuki abagaragu b’Imana batifatanya mu migenzo y’abadayimoni?
12 Hari andi mayeri abadayimoni bakoresha kugira ngo bayobye abantu. Bagerageza gutuma twemera ko dushobora kuvugana n’abapfuye kandi ko abapfuye baba bakiriho, bari ahantu runaka bakaba bashobora kutuvugisha cyangwa kutugirira nabi. Urugero, umuntu wapfushije incuti cyangwa mwene wabo ashobora kujya kureba umushitsi uvuga ko ashobora kuvugana n’uwapfuye. Umushitsi ashobora kubwira umuntu amakuru ashishikaje y’uwapfuye kandi akigana ijwi rye (1 Samweli 28:3-19). Imigenzo myinshi ikorwa mu gihe cyo gushyingura, na yo ishingiye ku myizerere ivuga ko abapfuye baba bakiriho bari ahandi hantu. Imwe muri yo ikubiyemo imihango imwe ikorwa mu gihe cyo gushyingura, kwizihiza itariki umuntu yapfiriyeho, guterekera, imihango ikorerwa uwapfakaye cyangwa imigenzo imwe n’imwe ikorwa mu gihe cyo gukura ikiriyo. Iyo Abakristo b’ukuri banze kugira uruhare muri iyo migenzo, imiryango yabo cyangwa abaturanyi bashobora kubannyega, bakabatuka, cyangwa bakabaha akato. Ariko Abakristo bazi ko abapfuye baba batakiriho. Ntidushobora kuvugana na bo kandi na bo ntibashobora kutugirira nabi (Zaburi 115:17). Jya uba maso. Ntuzagerageze na rimwe kuvugana n’abapfuye cyangwa abadayimoni, kandi ntuzigere wifatanya mu migenzo y’abadayimoni.—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 18:10, 11; Yesaya 8:19.
13. Abenshi bahoze batinya abadayimoni, ubu bababona bate?
13 Abadayimoni ntibashuka abantu gusa ahubwo babatera n’ubwoba. Muri iki gihe, Satani n’abadayimoni be bazi ko bashigaje “igihe gito” gusa, maze Imana ikabakura ku isi. Ni yo mpamvu barushijeho kugira uburakari n’ubugome kurusha mbere (Ibyahishuwe 12:12, 17). Icyakora, hari abantu benshi bahoze batinya abadayimoni ariko ubu ntibakibatinya. Kuki batakibatinya?
RWANYA ABADAYIMONI KANDI WITANDUKANYE NA BO
14. Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, twakora iki ngo duce ukubiri n’abadayimoni?
14 Bibiliya itubwira uko twarwanya abadayimoni tukitandukanya na bo. Urugero, hari abantu bo mu mugi wa Efeso bavuganaga n’abadayimoni mbere y’uko bamenya ukuri. Bitandukanyije na bo bate? Bibiliya igira iti “abantu benshi bakoraga ibikorwa by’ubumaji bateranyirije hamwe ibitabo byabo maze babitwikira imbere y’abantu bose” (Ibyakozwe 19:19). Batwitse ibitabo byabo byose by’ubumaji kubera ko bashakaga kuba Abakristo. No muri iki gihe ni uko bigomba kugenda. Umuntu wese wifuza gukorera Yehova agomba guca ukubiri n’ibintu byose bifitanye isano n’ubupfumu. Ibyo bikubiyemo ibitabo, ibinyamakuru, filimi, imizika, imikino n’amashusho bishimagiza ubumaji n’abadayimoni cyangwa imbaraga ndengakamere. Nanone bikubiyemo impigi abantu bambara kugira ngo zibarinde.—1 Abakorinto 10:21.
15. Ni iki kindi tugomba gukora kugira ngo turwanye Satani n’abadayimoni?
15 Nyuma y’imyaka runaka abo Bakristo bo muri Efeso batwitse ibitabo byabo by’ubumaji, intumwa Pawulo yabandikiye ko bari ‘bagikirana’ kandi barwana “n’ingabo z’imyuka mibi” (Abefeso 6:12). Koko rero, nubwo bari baratwitse ibitabo byabo, abadayimoni bakomezaga kugerageza kubagirira nabi. Ubwo se ni iki kindi bagombaga gukora? Pawulo yarababwiye ati “mwitwaze ingabo nini yo kwizera, kuko ari yo muzashobora kuzimisha [cyangwa gukingisha] imyambi y’umubi yaka umuriro” (Abefeso 6:16). Nk’uko ingabo ikingira umusirikare ku rugamba, ni ko n’ukwizera kwacu gushobora kuturinda. Niba twizera tudashidikanya ko Yehova ashobora kuturinda, tuzarwanya Satani n’abadayimoni be.—Matayo 17:20.
16. Twakora iki ngo turusheho kwiringira Yehova?
16 Twakora iki ngo turusheho kwiringira Yehova? Tugomba gusoma Bibiliya buri munsi kandi tukitoza kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo aturinde. Niba twiringira Yehova mu buryo bwuzuye, Satani n’abadayimoni be ntibazashobora kutugirira nabi.—1 Yohana 5:5.
17. Ni iki kindi kizaturinda abadayimoni?
17 Ni iki kindi Abakristo bo muri Efeso bagombaga gukora? Babaga mu mugi wuzuyemo abadayimoni. Ni yo mpamvu Pawulo yababwiye ati ‘mukomeze gusenga igihe cyose’ (Abefeso 6:18). Bagombaga gusaba Yehova ko abarinda igihe cyose. Bite se kuri twe? Natwe turi mu isi yuzuyemo abadayimoni. Ku bw’ibyo tugomba gusaba Yehova ko aturinda, kandi tugakoresha izina rye mu gihe dusenga. (Soma mu Migani 18:10.) Nidukomeza gusaba Yehova ko aturinda Satani, azasubiza amasengesho yacu.—Zaburi 145:19; Matayo 6:13.
18, 19. (a) Twakora iki ngo dutsinde intambara turwana na Satani n’abadayimoni? (b) Igice gikurikira kizasubiza ikihe kibazo?
18 Niduca ukubiri n’ikintu cyose gifitanye isano n’abadayimoni kandi tukishingikiriza kuri Yehova kugira ngo aturinde, tuzarwanya Satani n’abadayimoni. Ntitugomba kubatinya. (Soma muri Yakobo 4:7, 8.) Yehova arusha abadayimoni imbaraga. Yarabahannye mu gihe cya Nowa, kandi mu gihe kizaza azabarimbura (Yuda 6). Jya wibuka ko urwo rugamba tutarurwana twenyine. Yehova akoresha abamarayika be kugira ngo baturinde (2 Abami 6:15-17). Dushobora kwiringira ko Yehova azadufasha tugatsinda intambara turwana na Satani n’abadayimoni.—1 Petero 5:6, 7; 2 Petero 2:9.
19 Ariko se niba Satani n’abadayimoni ari bo bateza imibabaro myinshi, kuki Imana itarabarimbura? Igice gikurikira kizasubiza icyo kibazo.