Icyo umunsi wa Yehova uzahishura
“Umunsi wa Yehova uzaza nk’umujura, . . . kandi isi n’ibikorwa biyirimo bizashyirwa ahagaragara.”—2 PET 3:10.
1, 2. (a) Ni gute iyi si mbi izarimbuka? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
ABANTU bibeshya bavuga ko bashobora gutegeka neza iyi si mbi ya none batisunze Yehova (Zab 2:2, 3). Ese hari ikintu icyo ari cyo cyose gishingiye ku kinyoma gishobora kubaho iteka ryose? Oya rwose. Ntitugomba gutegereza ko isi ya Satani izirimbura ubwayo. Ahubwo, Imana izayirimbura mu gihe yagennye no mu buryo yateganyije. Ibyo Imana izakorera iyi si mbi, bizaba bihuje neza n’ubutabera bwayo n’urukundo rwayo.—Zab 92:8; Imig 2:21, 22.
2 Intumwa Petero yaranditse ati “umunsi wa Yehova uzaza nk’umujura; kuri uwo munsi ijuru rizakurwaho habeho urusaku rwinshi cyane, kandi ibintu bigize ijuru n’isi bizashyuha cyane bishonge, kandi isi n’ibikorwa biyirimo bizashyirwa ahagaragara” (2 Pet 3:10). “Ijuru” n’“isi” bivuzwe muri uwo murongo bigereranya iki? “Ibintu” bizashonga ni ibiki? Kandi se ni iki Petero yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati “isi n’ibikorwa biyirimo bizashyirwa ahagaragara”? Kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo bizadufasha kwitegura ibintu biteye ubwoba bigiye kuba vuba aha.
Ijuru n’isi bizakurwaho
3. “Ijuru” rivugwa muri 2 Petero 3:10 risobanura iki, kandi se ni gute rizakurwaho?
3 Iyo Bibiliya ikoresheje ijambo “ijuru” mu buryo bw’ikigereranyo, akenshi iba yerekeza ku butegetsi bw’abantu bwishyira hejuru y’abayoboke babwo (Yes 14:13, 14; Ibyah 21:1, 2). Iryo ‘juru rizakurwaho’ rigereranya ubutegetsi bw’abantu buyobora abatubaha Imana. Gukurwaho kwayo bizatuma habaho “urusaku rwinshi cyane” cyangwa “umuriri ukomeye,” dukurikije ubundi buhinduzi bwa Bibiliya. Ibyo bishobora kuba bigaragaza ukuntu iryo juru rizavanwaho mu kanya nk’ako guhumbya.
4. “Isi” igereranya iki, kandi se ni gute izarimburwa?
4 “Isi” igereranya isi y’abantu bitandukanyije n’Imana. Isi nk’iyo yabayeho no mu minsi ya Nowa, kandi Imana yayiciriyeho iteka, maze iyirimbuza umwuzure. Bibiliya igira iti “iryo jambo ni ryo nanone ryatumye ijuru n’isi biriho ubu bibikirwa umuriro, kandi bikaba bitegereje umunsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana” (2 Pet 3:7). Nubwo umwuzure warimburiye icyarimwe abantu batubahaga Imana bariho muri icyo gihe, irimbuka rizabaho mu gihe kizaza ryo rizabaho mu byiciro, mu gihe cy’‘umubabaro ukomeye’ (Ibyah 7:14). Mu cyiciro cya mbere cy’umubabaro ukomeye, Imana izakuraho “Babuloni Ikomeye” ikoresheje ubutegetsi bwa gipolitiki, bityo bugaragaze ko bwanga uwo maraya ugereranya idini ry’ikinyoma (Ibyah 17:5, 16; 18:8). Hanyuma, mu gihe cy’intambara ya Harimagedoni, ari cyo cyiciro cya nyuma cy’umubabaro ukomeye, Yehova ubwe azakuraho burundu ibisigisigi by’isi ya Satani.—Ibyah 16:14, 16; 19:19-21.
‘Ibintu bizashonga’
5. Ibintu byo mu buryo bw’ikigereranyo bikubiyemo iki?
5 ‘Ibintu bizashonga’ ni ibiki? Hari inkoranyamagambo ya Bibiliya isobanura ko ‘ibintu’ ari ‘amahame y’ibanze’ cyangwa “ibintu by’ishingiro.” Iyo nkoranyamagambo ivuga ko iyo mvugo “yakoreshwaga berekeza ku nyuguti, ari zo z’ibanze twifashisha mu gihe tuvuga.” Ku bw’ibyo, “ibintu” Petero yavuze, byerekeza ku bintu by’ibanze by’iyi si bigaragaza ko itubaha Imana, urugero ibiyiranga, imyifatire yayo, inzira zayo, n’intego zayo. “Ibintu” bikubiyemo “umwuka w’isi,” ari wo “ukorera mu batumvira.” (1 Kor 2:12; soma mu Befeso 2:1-3.) Uwo mwuka, cyangwa “ikirere” ni wo uranga isi ya Satani. Utera abantu gutekereza, kugira imigambi, kuvuga ndetse no gukora ibintu mu buryo buhuje n’imitekerereze ya Satani “umutegetsi w’ubutware bw’ikirere” w’umwibone, akaba n’icyigomeke.
6. Ni gute umwuka w’isi wigaragaza?
6 Ku bw’ibyo, abantu bayoborwa n’umwuka w’isi, baba babizi cyangwa batabizi, bemera ko ubwenge bwabo n’imitima yabo biyoborwa na Satani, bityo bakagaragaza imitekerereze ye n’imyifatire nk’iye. Ibyo bituma bakora ibyo bishakiye, batitaye ku byo Imana ishaka. Ibyo bakora biba bishingiye ku bwibone n’ubwikunde, kandi bigomeka ku buyobozi, maze bakirekura bakayoborwa n’“irari ry’umubiri, [hamwe n’]irari ry’amaso.”—Soma muri 1 Yohana 2:15-17.a
7. Kuki tugomba ‘kurinda umutima wacu’?
7 Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko ‘turinda umutima wacu,’ mu gihe dukoresha ubwenge buva ku Mana duhitamo incuti twifatanya na zo, ibitabo dusoma, imyidagaduro ndetse n’imiyoboro dukoresha mu gihe turi kuri interineti (Imig 4:23)! Intumwa Pawulo yaranditse ati “mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu kandi bikurikiza ibintu by’ibanze by’isi aho gukurikiza Kristo” (Kolo 2:8). Iryo tegeko ririhutirwa cyane uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza, kuko ubushyuhe bwinshi bwawo butigeze kubaho buzashongesha “ibintu” byose bigize isi ya Satani, bukagaragaza ko ibyo bintu bidashobora kurokoka ubushyuhe bw’umujinya w’Imana. Ibyo bitwibutsa amagambo yo muri Malaki 3:19 agira ati “dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire.”
“Isi n’ibikorwa biyirimo bizashyirwa ahagaragara”
8. Ni gute isi n’ibikorwa biyirimo bizashyirwa “ahagaragara”?
8 Ni iki Petero yashakaga kuvuga igihe yandikaga ati “isi n’ibikorwa biyirimo bizashyirwa ahagaragara”? Ijambo ‘gushyirwa ahagaragara’ rishobora nanone guhindurwamo “guhishurwa” cyangwa “kwambikwa ubusa.” Petero yashakaga kuvuga ko mu gihe cy’umubabaro ukomeye, Yehova azambika ubusa isi ya Satani, akayishyira ahagaragara kuko imurwanya kandi ikarwanya Ubwami bwe, bityo ikaba ikwiriye kurimbuka. Muri Yesaya 26:21 havuga ibirebana n’icyo gihe mu buryo bw’ubuhanuzi hagira hati “Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.”
9. (a) Ni iki twagombye kwirinda, kandi kuki? (b) Ni iki twakagombye kwihatira gukora, kandi kuki?
9 Mu gihe cy’umunsi wa Yehova, abayoborwa n’isi ya Satani n’umwuka mubi wayo, bazigaragaza abo ari bo, ndetse bicane ubwabo. Mu by’ukuri, birashoboka cyane ko imyidagaduro myinshi irangwa n’ubugome yogeye muri iki gihe iyobora ubwenge bw’abantu benshi, ikabategurira igihe umuntu wese ‘azafata mugenzi we bakarwana’ (Zek 14:13). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twirinda ibintu ibyo ari byo byose, urugero nka filimi, ibitabo, imikino yo kuri orudinateri n’ibindi, byatuma tugira ingeso Imana yanga! Muri izo ngeso, twavuga nk’ubwibone no gukunda urugomo (2 Sam 22:28; Zab 11:5). Aho kubigenza dutyo, nimucyo twihatire kugira imbuto z’umwuka w’Imana, kuko imico nk’iyo itazakongorwa n’ubushyuhe bw’ikigereranyo bwo ku munsi wa Yehova.—Gal 5:22, 23.
“Ijuru rishya n’isi nshya”
10, 11. “Ijuru rishya n’isi nshya” bisobanura iki?
10 Soma muri 2 Petero 3:13. “Ijuru rishya” ni Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru bwimitswe mu mwaka wa 1914, igihe “ibihe byagenwe by’amahanga” byarangiraga (Luka 21:24). Ubwo Bwami bugizwe na Kristo Yesu n’abo bazafatanya gutegeka 144.000, abenshi muri bo bakaba baramaze guhabwa ingororano yabo mu ijuru. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, abo batoranyijwe bagereranywa n’“umurwa wera, Yerusalemu nshya, umanuka uva mu ijuru ku Mana, uteguwe neza nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we” (Ibyah 21:1, 2, 22-24). Nk’uko Yerusalemu yo ku isi yari icyicaro cy’ubutegetsi muri Isirayeli ya kera, Yerusalemu nshya n’umugeni wayo ni byo bigize ubutegetsi bw’isi nshya. Uwo murwa wera wo mu ijuru ‘uzamanuka uva mu ijuru’ mu buryo bw’uko uzita ku isi.
11 “Isi nshya” igereranya umuryango mushya w’abantu bazaba bari ku isi, bagaragaje ko bagandukira Ubwami bw’Imana. Paradizo yo mu buryo bw’umwuka ubwoko bw’Imana burimo no muri iki gihe, izagera ku bwiza bwayo nyabwo mu gihe cy“isi ituwe igomba kuza” (Heb 2:5). Ni gute twaba bamwe mu bagize iyo si nshya?
Itegure umunsi ukomeye wa Yehova
12. Kuki umunsi wa Yehova uzababaza isi mu buryo butunguranye?
12 Pawulo na Petero bahanuye ko umunsi wa Yehova uzaza “nk’uko umujura aza,” ni ukuvuga ko uzaza utunguranye. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:1, 2.) Abakristo b’ukuri bakomeza gutegereza uwo munsi, na bo bazatangazwa n’uko uwo munsi uzaza utunguranye (Mat 24:44). Icyakora, ibizagera ku isi birenze ibi byo gutungurwa. Pawulo yaranditse ati “igihe [abantu bitandukanyije na Yehova] bazaba bavuga bati ‘hari amahoro n’umutekano’ ni bwo irimbuka ritunguranye rizabagwa gitumo nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta ho bazahungira rwose.”—1 Tes 5:3.
13. Twakwirinda dute kugira ngo imvugo ngo “hari amahoro n’umutekano” itatuyobya?
13 Kuvuga ngo “hari amahoro n’umutekano” bizaba ari ikindi kinyoma cy’abadayimoni, icyakora abagaragu ba Yehova bo bazakimenya. Pawulo yaranditse ati “ntimuri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’uko umucyo w’umunsi utungura abajura, kuko mwese muri abana b’umucyo, mukaba abana b’amanywa” (1 Tes 5:4, 5). Ku bw’ibyo, nimucyo tugume mu mucyo, kure cyane y’umwijima w’isi ya Satani. Petero yaranditse ati “bakundwa, ubwo mumenye ibyo hakiri kare, mwirinde kugira ngo mutayoba mukajyana na bo [abigisha b’ibinyoma bari bari mu itorero rya gikristo], muyobejwe n’ikinyoma cy’abantu basuzugura amategeko, maze mukareka gushikama kwanyu.”—2 Pet 3:17.
14, 15. (a) Ni ikihe gikundiro Yehova yaduhaye? (b) Ni ayahe magambo yahumetswe twagombye kuzirikana?
14 Zirikana ko Yehova adapfa kutubwira gusa ngo “mwirinde,” maze ngo arekere aho. Ahubwo, aduha igikundiro cyo ‘kumenya hakiri kare’ ibintu by’ibanze bizaba mu gihe kizaza, abigiranye ubugwaneza.
15 Ikibabaje ariko, bamwe babifashe nk’aho bitabareba cyangwa ntibemere ibyo twibutswa ku birebana n’impamvu dukeneye kuba maso. Hari abashobora kuvuga bati “nta gihe ibintu nk’ibyo tutabibwiwe.” Icyakora, abo bantu bagombye kuzirikana ko iyo bavuze batyo, mu by’ukuri baba bahinyura ibyo Yehova n’Umwana we batubwira; ntibaba bahinyura itsinda ry’umugaragu wizerwa. Yehova yaravuze ati “ubitegereze” (Hab 2:3). Mu buryo nk’ubwo, Yesu na we yaravuze ati “mukomeze kuba maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho” (Mat 24:42). Nanone kandi, Petero yaravuze ati “mbega ukuntu mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera, no kubaha Imana, mutegereza kandi muhoza mu bwenge bwanyu ukuhaba k’umunsi wa Yehova” (2 Pet 3:11, 12)! Nta na rimwe abagize itsinda ry’umugaragu n’abagize Inteko Nyobozi bazigera bapfobya ayo magambo y’agaciro kenshi!
16. Ni iyihe myifatire twagombye kwirinda, kandi kuki?
16 Mu by’ukuri, ‘umugaragu mubi’ ni we uvuga ko Shebuja atinze (Mat 24:48). Umugaragu mubi ari mu bantu bavugwa muri 2 Petero 3:3, 4. Petero yaravuze ati ‘mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi, bazakora ibihuje n’irari ryabo,’ bagakoba abakomeza kuzirikana ko umunsi wa Yehova wegereje. Koko rero, abo bakobanyi barizirikana gusa kandi bakibanda ku byifuzo byabo bishingiye ku bwikunde, aho kwibanda ku nyungu z’Ubwami. Nimucyo twe kuzigera tugira imyifatire nk’iyo iteje akaga yo kutumvira. Ahubwo tujye ‘tuzirikana ko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza,’ dukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa, kandi tudahangayikishwa birenze urugero n’igihe ibintu bizabera, kuko bizwi na Yehova Imana.—2 Pet 3:15; soma mu Byakozwe 1:6, 7.
Jya wiringira Imana y’agakiza
17. Ni gute Abakristo b’indahemuka bumviye umuburo wa Yesu wo guhunga bakava i Yerusalemu, kandi kuki babikoze?
17 Igihe ingabo z’Abaroma zateraga Yudaya mu mwaka wa 66, Abakristo bizerwa bahise bumvira umuburo wa Yesu wo guhunga bakava mu murwa wa Yerusalemu (Luka 21:20-23). Kuki bahise bagira icyo bakora mu buryo bwihutirwa? Nta gushidikanya ko bahozaga mu bwenge umuburo wa Yesu. Tuvugishije ukuri, bari biteze ko umwanzuro wabo washoboraga gutuma bahura n’ingorane nk’uko Kristo yari yarabibabwiye. Ariko kandi, bari banazi ko Yehova atari kuzigera atererana indahemuka ze.—Zab 55:23.
18. Amagambo ya Yesu aboneka muri Luka 21:25-28, atuma ubona ute ibirebana n’umubabaro ukomeye ugiye kuza?
18 Natwe tugomba kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, kuko ari we wenyine uzaturokora igihe iyi si mbi izaba igerwaho n’umubabaro ukomeye utarigeze kubaho. Mu gihe runaka, ubwo umubabaro ukomeye uzaba umaze gutangira, ariko Yehova atararimbura abandi bantu bazaba basigaye bagize isi, abantu “bazagwa igihumura bitewe n’ubwoba no gutekereza ibintu [bizaba] bigiye kuba mu isi ituwe.” Icyakora, mu gihe abanzi b’Imana bazaba bishwe n’ubwoba, abagaragu ba Yehova bo ntibazatinya. Ibinyuranye n’ibyo, bazishima kuko bazaba bazi ko gucungurwa kwabo kwegereje.—Soma muri Luka 21:25-28.
19. Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?
19 Mbega igihe gishishikaje abantu bakomeza kwitandukanya n’isi n’‘ibintu’ byayo bategereje! Icyakora nk’uko igice gikurikira kizabisobanura, tugomba gukora ibirenze ibyo kwirinda ikibi, kugira ngo tuzabone ubuzima. Dukeneye kurushaho kugira imico ishimisha Yehova, kandi tugakora ibyo yemera.—2 Pet 3:11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ibisobanuro byuzuye ku birebana n’ibintu biranga umwuka w’iyi si, reba igitabo Comment raisonner à partir des Écritures, ku ipaji ya 140-143.
Ese ushobora gusobanura?
• Ni iki kigereranywa na . . .
‘ijuru n’isi’ bya none?
“ibintu”?
“ijuru rishya n’isi nshya”?
• Kuki tugomba kwiringira Imana mu buryo bwuzuye?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Ni gute ‘warinda umutima wawe,’ kandi ugakomeza kwitandukanya n’isi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Ni gute tugaragaza ko “kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza”?