Igice cya munani
Intambara “Turwana n’Imyuka Mibi”
1. Kuki ibikorwa by’imyuka mibi bidushishikaza mu buryo bwihariye?
IGITEKEREZO cy’uko habaho imyuka mibi, usanga abantu benshi bakigira urw’amenyo. Ariko kandi, ibyo si ibyo gusekwa. Abantu babyemera cyangwa batabyemera, imyuka mibi ibaho rwose, kandi igerageza kwibasira buri muntu wese. Abasenga Yehova na bo bibasirwa na yo. Ndetse ni na bo bibasirwa cyane kurusha abandi. Intumwa Pawulo iduha umuburo kuri ibyo igira iti ‘ntidukirana [“ntiturwana,” NW] n’abafite amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware [bataboneka] n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru’ (Abefeso 6:12). Muri iki gihe, ingorane zitezwa n’imyuka mibi zariyongereye kurusha ikindi gihe cyose kubera ko Satani yirukanywe mu ijuru kandi akaba afite umujinya mwinshi, azi ko ashigaje igihe gito.—Ibyahishuwe 12:12.
2. Ni gute dushobora gutsinda mu ntambara turwana n’imyuka ifite imbaraga zisumba iz’abantu?
2 Mbese, gutsinda intambara turwana n’imyuka ifite imbaraga zisumba iz’abantu birashoboka? Yee, ariko ibyo byashoboka ari uko gusa twishingikirije kuri Yehova mu buryo bwuzuye. Tugomba kumutega amatwi kandi tukumvira Ijambo rye. Mu kubigenza dutyo, dushobora kwirinda inyinshi mu ngorane zigera ku bantu bayoborwa na Satani, zo kononekara mu buryo bw’umubiri, mu by’umuco no mu buryo bw’ibyiyumvo.—Yakobo 4:7.
Abatware b’Isi b’Ahantu ho mu Ijuru
3. Ni bande Satani arwanya mu buryo bukaze cyane, kandi se, ni gute abarwanya?
3 Yehova adusobanurira neza iby’imimerere iyi si irimo nk’uko ayibona ari ahirengeye mu ijuru. Yabonekeye intumwa Yohana mu iyerekwa, aho Satani yagaragajwe ari “ikiyoka kinini gitukura.” Yari yiteguye guconshomera Ubwami bw’Imana bwa Kimesiya ako kanya bukimara kuvuka mu ijuru mu wa 1914, igihe byari kuba bimushobokeye. Igihe Satani yabonaga ko ibyo bimunaniye, yateje ibitotezo bikaze cyane abahagarariye ubwo Bwami hano ku isi (Ibyahishuwe 12:3, 4, 13, 17). Ni gute Satani yari kurwana iyo ntambara? Yari kuyirwana binyuriye ku bantu be bamuhagarariye.
4. Ni nde soko y’imbaraga z’ubutegetsi bw’abantu, kandi se, tubimenya dute?
4 Hanyuma, Yohana yeretswe inyamaswa ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi, ifite ubutware ku ‘miryango yose n’amoko yose n’indimi zose n’amahanga yose.’ Iyo nyamaswa igereranya gahunda yose y’ubutegetsi bwa gipolitiki bwo ku isi. Yohana yabwiwe ko ‘ikiyoka [ni ukuvuga Satani Diyabule] kiyiha imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye’ (Ibyahishuwe 13:1, 2, 7). Ni koko, Satani ni we soko y’imbaraga z’ubutegetsi bw’abantu n’ubutware bwabo. Ku bw’ibyo, nk’uko intumwa Pawulo yabyanditse, abatware nyakuri ‘bategeka iyi si’ ni “imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru,” yo iyobora ubutegetsi bw’abantu. Abashaka gusenga Yehova bose bagomba gusobanukirwa ibyo mu buryo bwuzuye.—Luka 4:5, 6.
5. Ni iki abayobozi ba gipolitiki barimo bakoranyirizwa?
5 Nubwo abayobozi ba gipolitiki benshi bihandagaza bavuga ko ari abanyedini, nta n’umwe wo muri ayo mahanga ugandukira ubutegetsi bwa Yehova cyangwa ngo agandukire Umwami yashyizeho, ari we Yesu Kristo. Usanga bose barwana inkundura bahatanira kuguma ku butegetsi. Muri iki gihe, nk’uko inkuru yo mu Byahishuwe ibigaragaza, ‘imyuka y’Abadayimoni’ irimo irakoranyiriza abategetsi b’isi kujya “mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” kuri Harimagedoni.—Ibyahishuwe 16:13, 14, 16; 19:17-19.
6. Kuki tugomba kuba maso kugira ngo twirinde kugirwa ibikoresho byo gushyigikira gahunda ya Satani?
6 Buri munsi, imibereho y’abantu igerwaho n’ingaruka z’ubushyamirane bushingiye kuri politiki, imibereho, ubukungu n’iby’idini, ibyo bikaba bizana amacakubiri mu muryango w’abantu. Muri ubwo bushyamirane, ni ibisanzwe ko abantu bagira aho babogamira, haba mu magambo cyangwa mu bundi buryo, bagashyigikira igihugu, ubwoko runaka, itsinda ry’abantu bavuga ururimi runaka cyangwa urwego rw’imibereho baba barimo. Ndetse n’igihe abantu baba bativanze mu bushyamirane runaka mu buryo butaziguye, akenshi usanga baba bafite aho babogamiye. Ariko kandi, uko umuntu bashyigikira yaba ari kose, cyangwa uko icyo baharanira cyaba kiri kose, ni nde mu by’ukuri baba barimo bashyigikira? Bibiliya ibivuga mu buryo bweruye iti “ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Noneho se, ni gute umuntu yakwirinda gushukanwa n’ab’isi? Yabigeraho binyuriye gusa mu gushyigikira mu buryo bwuzuye Ubwami bw’Imana kandi agakomeza kutagira aho abogamira mu bihereranye n’ubushyamirane bw’iyi si.—Yohana 17:15, 16.
Uburiganya bw’Umubi
7. Ni gute amayeri ya Satani agaragarira mu gukoresha idini ry’ikinyoma?
7 Mu bihe byose by’amateka y’abantu, Satani yagiye akoresha ibitotezo byo mu magambo n’ibibabaza umubiri kugira ngo avane abantu mu gusenga k’ukuri. Nanone yagiye akoresha uburyo bufifitse kurushaho—ni ukuvuga ibikorwa birimo amayeri n’uburiganya. Yahejeje umubare munini w’abantu mu bujiji mu buryo bw’amayeri akoresheje idini ry’ikinyoma, bityo atuma batekereza ko bakorera Imana. Kubera ko nta bumenyi nyakuri bafite ku byerekeye Imana kandi bakaba badakunda ukuri, bashobora gukururwa n’imisengere y’amadini irangwa n’ibikorwa by’amayobera kandi ikabyutsa ibyiyumvo byo ku mutima, cyangwa bakaba bareshywa n’ibitangaza (2 Abatesalonike 2:9, 10). Ariko kandi, twahawe umuburo w’uko ndetse no mu bigeze kwifatanya mu gusenga k’ukuri, hari ‘bamwe bari kuzagwa, bakita ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni’ (1 Timoteyo 4:1). Ni gute ibyo byari gushoboka?
8. Ni gute Satani yadukururira mu idini ry’ikinyoma nubwo twaba twarigeze kubaho dusenga Yehova?
8 Diyabule yuririra ku ntege nke zacu abigiranye amayeri. Mbese, twaba tugikomeza gutinya abantu? Niba ari ko biri, dushobora kuneshwa n’ibigeragezo biturutse ku bantu bo mu muryango wacu cyangwa abaturanyi bacu mu gihe baba baduhatiye kwifatanya mu mihango ikomoka ku idini ry’ikinyoma. Mbese, turi abibone? Niba ari ko biri, dushobora kurakara igihe twaba duhawe inama cyangwa igihe abandi baba batemeye ibitekerezo dushyigikiye (Imigani 15:10; 29:25; 1 Timoteyo 6:3, 4). Aho kugira icyo duhindura ku bihereranye n’uburyo tubonamo ibintu kugira ngo duhuze n’urugero rwa Kristo, dushobora kubogamira ku ‘bahuje n’irari ryacu,’ maze tukavuga ko gusoma Bibiliya no kugira imyifatire myiza mu buzima bihagije (2 Timoteyo 4:3). Mu by’ukuri, twajya mu rindi dini cyangwa twaguma mu ryo turimo, ibyo nta cyo bivuze kuri Satani; dupfa gusa kudasenga Yehova mu buryo Imana ituyoboramo binyuriye mu Ijambo ryayo no mu muteguro wayo.
9. Ni gute Satani akoresha mu buryo bufifitse irari risanzwe ry’ibitsina ry’abagabo n’abagore kugira ngo agere ku ntego ze?
9 Nanone Satani akoresheje uburiganya, asunikira abantu guhaza ibyifuzo bisanzwe banyuze mu nzira mbi. Ibyo abikora binyuriye ku irari ry’imibonano mpuzabitsina. Mu kwirengagiza amahame mbwirizamuco ya Bibiliya, abantu benshi babona ko imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashakanye ari uburyo bwemewe bwo kwinezeza, cyangwa ko ari uburyo bwo kugaragaza ko bakuze. Noneho se bimeze bite hagati y’abashakanye? Hari benshi bakora icyaha cy’ubusambanyi. Ndetse n’igihe hatabayeho guhemukirana hagati y’abashakanye, usanga abantu benshi bashaka ubutane cyangwa kwahukana kugira ngo bishakire abandi bo kubana na bo. Amayeri ya Satani agamije gutuma abantu babaho mu binezeza by’ako kanya, bityo agatuma birengagiza ingaruka z’igihe kirekire ibyo bishobora kugira, atari kuri bo ubwabo no ku bandi gusa, ahubwo cyane cyane no ku mishyikirano bafitanye na Yehova n’Umwana we.—1 Abakorinto 6:9, 10; Abagalatiya 6:7, 8.
10. Ni mu buhe buryo Satani agerageza guhindura imyifatire yacu ku bihereranye n’ubwiyandarike n’urugomo?
10 Ikindi cyifuzo gisanzwe kiba mu muntu ni icyo kwidagadura. Iyo kwidagadura bikozwe neza, bishobora gutuma umuntu agarura ubuyanja mu mubiri, mu bwenge no mu byiyumvo. Ariko se, tubyifatamo dute iyo Satani akoresheje mu buryo bufifitse umwanya wo kwirangaza kugira ngo agerageze kuvana ibitekerezo byacu ku Mana? Urugero, tuzi ko Yehova yanga ubusambanyi n’urugomo. Iyo sinema, porogaramu za televiziyo cyangwa ikinamico byerekeje kuri ibyo bintu, mbese, turiyicarira gusa maze tugakomeza kubireba cyangwa kubyumva? Nanone tuzirikane ko Satani azakomeza gukora uko ashoboye kose kugira ngo ibyo bintu birusheho kwandavura uko igihe cye cyo kurimbuka kigenda cyegera, kubera ko “abantu babi, n’abiyita uko batari, bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa” (2 Timoteyo 3:13). Bityo rero, tugomba gukomeza kuba maso kugira ngo twirinde imitego ififitse ya Satani.—Itangiriro 6:13; Zaburi 11:5; Abaroma 1:24-32.
11. Ni mu buhe buryo umuntu uzi ukuri ku bihereranye n’ubupfumu na we ashobora kugwa mu mutego aramutse atabaye maso?
11 Nanone kandi, tuzi neza ko abishora mu bupfumu ubwo ari bwo bwose—byaba kuragura, kuroga cyangwa kugerageza kuvugana n’abapfuye—Yehova abanga urunuka (Gutegeka 18:10-12). Mu kuzirikana ibyo, ntitwatekereza ibyo kujya kuraguza, kandi ntitwakwakira abapfumu mu ngo zacu ngo bahakorere imihango yabo ya kidayimoni. Ariko se, twaba tubategera amatwi igihe twaba tubabonye kuri televiziyo zacu cyangwa kuri Internet? Nubwo tutakwemera na rimwe kuvurwa n’umupfumu, mbese, byashoboka ko twahambira akagozi ku gikonjo cy’umwana wacu dutekereza ko mu buryo runaka gashobora kumurinda icyamugirira nabi? Tuzi ko Bibiliya iciraho iteka ibyo kurabura abandi, ariko se, tuzemerera umuntu usinziriza abantu gutegeka ubwenge bwacu?—Abagalatiya 5:19-21.
12. (a) Ni gute umuzika ukoreshwa mu gutuma dutekereza ku bintu dusanzwe tuzi ko ari bibi? (b) Ni gute imyambarire y’umuntu, imisokoreze ye n’imvugo ye bishobora kugaragaza ko arata abantu bafite imyifatire itemerwa na Yehova? (c) Ni iki dusabwa ku rwacu ruhande kugira ngo twirinde kugwa mu mitego ififitse ya Satani?
12 Bibiliya ivuga ko ubusambanyi no kwandavura k’uburyo bwose bitagombye kuvugwa muri twe (Abefeso 5:3-5). Ariko se, byagenda bite igihe ibyo bintu byaba biri mu muzika ufite umuririmbo unogeye amatwi n’injyana ikurura cyangwa ituma umuntu yumva yatwawe? Mbese, tuzatangira gusubiramo amagambo arata ibyo kuryamana kw’abantu batashyingiranywe, gukoresha ibiyobyabwenge mu kwishimisha n’ibindi bikorwa by’akahebwe? Cyangwa se nubwo tutayobewe ko tutagomba kwigana imyifatire y’abantu birundumurira muri ibyo bintu, mbese, tujya dushaka kumera nka bo twigana imyambarire yabo, imisokoreze yabo n’imvugo yabo? Mbega uburyo bufifitse Satani akoresha mu gusunikira abantu guhuza imibereho yabo n’imitekerereze ye yanduye (2 Abakorinto 4:3, 4)! Kugira ngo twirinde kugwa mu mitego ye ififitse, ntitugomba gutembanwa n’isi. Ntitugomba kwibagirwa “abategeka iyi si y’umwijima” abo ari bo, kandi tugomba kurwanya amoshya yabo dushyizeho umwete.—1 Petero 5:8.
Dufite Intwaro Zose Zatuma Dushobora Gutsinda
13. Ni gute uwo ari we wese muri twe ashobora gutsinda isi Satani ategeka nubwo tudatunganye?
13 Yesu yabwiye abigishwa be mbere y’urupfu rwe ati “nimuhumure, nanesheje isi” (Yohana 16:33). Na bo bari kunesha. Hashize imyaka igera kuri 60 nyuma y’aho, intumwa Yohana yaranditse iti “ni nde unesha iby’isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w’Imana” (1 Yohana 5:5)? Uko kwizera tukugaragaza twumvira amategeko ya Yesu kandi tukishingikiriza ku Ijambo ry’Imana nk’uko Yesu yabigenje. Ni iki kindi gisabwa? Nanone tugomba gukomeza kwifatanya n’itorero abereye Umutware. Mu gihe twaba dukoze icyaha, tugomba kwicuza tubikuye ku mutima kandi tugashaka imbabazi z’Imana binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu. Muri ubwo buryo, natwe dushobora kunesha nubwo tudatunganye kandi tukaba turi abanyamakosa.—Zaburi 130:3, 4.
14. Soma mu Befeso 6:13-17, maze ukoreshe ibibazo n’imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe muri iyi paragarafu kugira ngo bibe urufatiro rwo kuganira ku bihereranye n’akamaro ka buri ntwaro y’umwuka.
14 Kugira ngo tugire icyo tugeraho, tugomba kwambara “intwaro zose z’Imana,” nta n’imwe twirengagije. Rambura Bibiliya yawe mu Befeso 6:13-17, maze usome ibigize izo ntwaro. Hanyuma, mu gusubiza ibibazo bikurikira, utekereze uko ushobora kungukirwa n’uburinzi butangwa na buri ntwaro yose muri izo.
“Mukenyeye ukuri”
Nubwo dushobora kuba tuzi ukuri, ni gute kwiyigisha, gutekereza ku kuri kwa Bibiliya no kujya mu materaniro buri gihe, biturinda (1 Abakorinto 10:12, 13; 2 Abakorinto 13:5; Abafilipi 4:8, 9)?
“Mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza”
Ni nde utanga urugero rw’uko gukiranuka (Ibyahishuwe 15:3)?
Tanga urugero rugaragaza ukuntu kudakurikiza amahame akiranuka ya Yehova bituma umuntu yikururira ingorane mu buryo bw’umwuka (Gutegeka 7:3, 4; 1 Samweli 15:22, 23).
“Mukwese inkweto, ni zo butumwa bwiza bw’amahoro”
Ni gute turindwa no guhora dukoresha ibirenge byacu tujya kubwira abantu ibihereranye n’uburyo bwateganyijwe n’Imana bwo kuzana amahoro (Zaburi 73:2, 3; Abaroma 10:15; 1 Timoteyo 5:13)?
“Mutware kwizera nk’ingabo”
Niba dufite ukwizera kutajegajega, ni gute tuzabyifatamo mu gihe tuzaba duhanganye n’abantu bagerageza kudutera gushidikanya cyangwa gutinya (2 Abami 6:15-17; 2 Timoteyo 1:12)?
“Agakiza, kabe ingofero”
Ni gute kwiringira agakiza bifasha umuntu kwirinda kugwa mu mutego wo guhangayikira ubutunzi mu buryo bukabije (1 Timoteyo 6:7-10, 19)?
“Inkota y’[u]mwuka”
Ni iki twagombye kwishingikirizaho buri gihe, mu gihe turwana n’ibitero byibasira ubuzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka cyangwa ubw’abandi (Zaburi 119:98; Imigani 3:5, 6; Matayo 4:3, 4)?
Ni iki kindi cy’ingenzi gikenewe kugira ngo dutsinde intambara turwana yo mu buryo bw’umwuka? Akenshi, ni gute cyakoreshwa? Cyakoreshwa ku bw’inyungu za bande (Abefeso 6:18, 19)?
15. Ni gute dushobora kurwana intambara yo mu buryo bw’umwuka?
15 Twebwe abasirikare ba Kristo, turi mu mubare w’ingabo nyinshi zirwana intambara yo mu buryo bw’umwuka. Nidukomeza kuba maso kandi tugakoresha neza intwaro zose ziva ku Mana, ntituzagwa muri iyo ntambara. Ahubwo, tuzaba ubufasha bukomeza abagaragu b’Imana bagenzi bacu. Tuzaba twiteguye kandi dushishikariye kurwana, twamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Kimesiya bw’Imana, ari bwo butegetsi bwo mu ijuru Satani arwanya yivuye inyuma.
Ibibazo by’Isubiramo
• Kuki abasenga Yehova bakomeza kutagira na busa aho babogamira mu bushyamirane bwo mu isi?
• Ni ubuhe buriganya Satani akoresha kugira ngo asenye Abakristo mu buryo bw’umwuka?
• Ni gute intwaro zo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’Imana ziturinda mu ntambara turwana yo mu buryo bw’umwuka?
[Amafoto yo ku ipaji ya 76]
Amahanga arimo arakorakoranyirizwa kujya mu ntambara ya Harimagedoni