“Mwambare intwaro zose z’Imana”
“Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.”—ABEFESO 6:11.
1, 2. Sobanura mu magambo yawe intwaro z’umwuka Abakristo bagomba kwambara.
MU KINYEJANA cya mbere I.C.,a ni bwo ubutegetsi bw’Abaroma bwari bukomeye cyane. Imbaraga ingabo z’Abaroma zari zifite icyo gihe zatumye umujyi wa Roma ushobora gutegeka ibyinshi mu bihugu byari bigize isi y’icyo gihe. Hari umuhanga mu by’amateka wasobanuye ko izo “ari zo ngabo zari zikomeye cyane kurusha izindi zose zabayeho mu mateka.” Izo ngabo z’Abaroma zari zizi kurwana, zari zigizwe n’abasirikare bagandukiraga cyane amategeko kandi bahabwaga imyitozo ikaze, ariko kandi gutsinda kwabo mu ntambara kwanaterwaga n’intwaro bari bafite. Intumwa Pawulo yahereye ku ntwaro z’umusirikare w’Umuroma, agaragaza intwaro z’umwuka Abakristo bagomba kwitwaza kugira ngo barwanye Satani kandi bamutsinde.
2 Urutonde rw’izo ntwaro z’umwuka turusanga mu Befeso 6:14-17. Pawulo yaranditse ati “muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto ari bwo butumwa bwiza bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo [nini], ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’[u]mwuka ari yo Jambo ry’Imana.” Dukurikije uko umuntu yahita abyumva, izo ntwaro zose Pawulo yasobanuye zarindaga umusirikare w’Umuroma cyane. Yabaga kandi yambaye inkota, ari yo ntwaro y’ingenzi yakoreshaga arwana n’undi.
3. Kuki twagombye kumvira amabwiriza ya Yesu Kristo kandi tugakurikiza urugero rwe?
3 Uretse intwaro ingabo z’Abaroma zari zifite hamwe n’imyitozo zahabwaga, kuba zaratsindaga ku rugamba nanone byaterwaga n’uko zumviraga abaziyobora. Mu buryo nk’ubwo, Abakristo bagomba kumvira Yesu Kristo, uwo Bibiliya ivuga ko ari we ‘mugaba w’amoko’ (Yesaya 55:4). Ni na we kandi ‘mutwe w’itorero’ (Abefeso 5:23). Yesu ni we uduha amabwiriza arebana n’intambara yacu yo mu buryo bw’umwuka, kandi yaduhaye urugero rutunganye rw’ukuntu twakwambara izo ntwaro z’umwuka (1 Petero 2:21). Kubera ko kugira kamere nk’iya Kristo bifite aho bihuriye cyane n’intwaro zacu z’umwuka, Ibyanditswe bitugira inama yo ‘kwambara’ uwo mutima Kristo yari afite nk’intwaro (1 Petero 4:1). Uko tuza kugenda dusuzuma buri ntwaro y’umwuka, turi buze kwifashisha urugero rwa Kristo kugira ngo tugaragaze ukuntu izo ntwaro ari iz’ingenzi kandi ko zigira icyo zigeraho.
Kurinda urukenyerero, igituza n’ibirenge
4. Ni akahe kamaro umukandara wabaga ufite mu ntwaro z’umusirikare, kandi se twawugereranya n’iki?
4 Mukenyeye ukuri. Mu bihe bya Bibiliya, abasirikare bambaraga imikandara y’uruhu minini yabaga ifite santimetero 5 kugeza kuri 15 z’ubugari. Hari abahinduzi bamwe bavuga ko uwo murongo wagombye guhindurwa ngo “ukuri kube nk’umukandara mukenyeye mu manyankinya.” Umukandara w’umusirikare warindaga urukenyerero rwe, kandi wabagaho urwubati yashyiragamo inkota. Iyo umusirikare yabaga amaze gukenyera umukandara we, ubwo yabaga yiteguye urugamba. Pawulo yakoresheje umukandara w’umusirikare kugira ngo agaragaze uruhare ukuri ko mu Byanditswe kwagombye kugira mu buzima bwacu. Mu buryo bw’ikigereranyo, twagombye gukenyera uwo mukandara tukawukomeza, ku buryo tubaho mu buryo buhuje n’ukuri ko mu Byanditswe kandi tugashobora kugushyigikira igihe icyo ari cyo cyose (Zaburi 43:3; 1 Petero 3:15). Kugira ngo ibyo tubigereho, ni ngombwa ko twiyigisha Bibiliya dushyizeho umwete kandi tugatekereza ku biyikubiyemo. Yesu yari afite ‘amategeko [y’Imana] mu mutima we’ (Zaburi 40:9). Ni yo mpamvu iyo abamurwanyaga bamuhataga ibibazo, yabasubizaga abasubiriramo amagambo yo mu Byanditswe yari yarafashe mu mutwe.—Matayo 19:3-6; 22:23-32.
5. Sobanura ukuntu inama zo mu Byanditswe zishobora kudufasha mu gihe duhuye n’ibishuko cyangwa turi mu bigeragezo.
5 Iyo twemeye ukuri kwa Bibiliya kukatuyobora, gushobora kuturinda kugira imitekerereze ikocamye kandi kukadufasha gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge. Mu gihe duhuye n’ibishuko cyangwa turi mu bigeragezo, amahame ya Bibiliya azakomeza icyemezo twafashe cyo gukora ibyiza. Ni nk’aho mbese tuzareba Umwigisha wacu Mukuru, ari we Yehova, kandi tukumva ijambo riduturutse inyuma rigira riti “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.”—Yesaya 30:20, 21.
6. Kuki umutima wacu w’ikigereranyo ukeneye kurindwa, kandi se gukiranuka kwawurinda gute?
6 Gukiranuka ari cyo cyuma gikingira igituza. Icyuma gikingira igituza umusirikare yabaga yambaye cyarindaga umutima, urwo rukaba ari urugingo rw’umubiri rw’ingenzi cyane. Umutima wacu w’ikigereranyo, ni ukuvuga umuntu w’imbere, ukeneye kurindwa mu buryo bwihariye cyane kubera ko ubogamira ku bibi (Itangiriro 8:21). Ubwo rero tugomba kwiga ibirebana n’amahame ya Yehova akiranuka kandi tukayakunda (Zaburi 119:97, 105). Gukunda gukiranuka bituma twanga imitekerereze y’isi yirengagiza amahame ya Yehova asobanutse neza cyangwa ikayapfobya. Byongeye kandi, iyo dukunze ibyiza tukanga ibibi, tuba twirinze gukurikira inzira ishobora kwangiza ubuzima bwacu (Zaburi 119:99-101; Amosi 5:15). Aho Yesu yahabaye intangarugero kubera ko Ibyanditswe bimuvugaho bigira biti ‘wakunze gukiranuka wanga ubugome.’—Abaheburayo 1:9.b
7. Kuki umusirikare w’Umuroma yabaga akeneye inkweto zikomeye, kandi se twazigereranya n’iki?
7 Mukwete inkweto ari bwo butumwa bwiza bw’amahoro. Abasirikare b’Abaroma babaga bakeneye inkweto zishobora kuramba cyangwa za sandali zikomeye, kubera ko mu gihe babaga bari ku rugamba, akenshi bakoraga ibirometero 30 buri munsi bambaye intwaro cyangwa bikoreye ibindi bikoresho bifite ibiro bigera kuri 27. Mu buryo bukwiriye, Pawulo yakoresheje inkweto agaragaza ukuntu tuba twiteguye kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami umuntu wese wadutega amatwi. Ibyo ni ibintu by’ingenzi cyane. Ubundi se, abantu bamenya Yehova bate niba tutiteguye kandi ngo twemere kubabwiriza?—Abaroma 10:13-15.
8. Ni gute dushobora kwigana urugero rwa Yesu mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza?
8 Ni uwuhe murimo wari ufite umwanya w’ingenzi cyane mu buzima bwa Yesu? Yesu yabwiye Ponsiyo Pilato wari Umutegeka w’Umuroma ati ‘nazanywe mu isi no guhamya ukuri.’ Yesu yabwirizaga ahantu hose habaga hari umuntu wemeye kumutega amatwi, kandi yakundaga umurimo we cyane ku buryo ari wo yashyiraga mu mwanya wa mbere kuruta ibyo yari akeneye mu buryo bw’umubiri (Yohana 4:5-34; 18:37). Niba natwe dushishikarira gutangaza ubutumwa bwiza kimwe na Yesu, tuzabona uburyo bwinshi bwo kubugeza ku bandi. Ikindi kandi, guhugira mu murimo wacu wo kubwiriza bizadufasha gukomeza kugira imbaraga mu buryo bw’umwuka.—Ibyakozwe 18:5.
Ingabo, ingofero n’inkota
9. Ni gute ingabo nini yarindaga umusirikare w’Umuroma?
9 Ingabo nini y’ukwizera. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘ingabo nini’ ryerekeza ku ngabo yari nini bihagije ku buryo yakingiraga hafi umubiri wose. Yashoboraga kurinda umuntu ‘imyambi yaka umuriro’ ivugwa mu Befeso 6:16. Mu bihe bya Bibiliya, abasirikare bakoreshaga imyambi yabaga ikozwe mu ruti ruto rw’icyuma rumeze nk’agatiyo, rwashoboraga kujyamo ubumara batwikaga bukagurumana. Hari intiti yavuze ko iyo myambi ari “imwe mu ntwaro zari zikomeye cyane zakoreshwaga kera mu ntambara.” Iyo umusirikare atabaga afite ingabo nini yo kwirinda bene iyo myambi, yashoboraga gukomereka cyane cyangwa akanicwa.
10, 11. (a) Ni iyihe ‘myambi yaka umuriro’ ya Satani ishobora kumunga ukwizera kwacu? (b) Ni gute urugero rwa Yesu rugaragaza akamaro ko kugira ukwizera mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?
10 Ni iyihe ‘myambi yaka umuriro’ Satani akoresha kugira ngo amunge ukwizera kwacu? Ashobora gutuma dutotezwa cyangwa tukarwanywa n’abantu bo mu muryango, ku kazi se cyangwa ku ishuri. Irari ryo gushaka gutunga ibintu byinshi kurushaho hamwe n’irari ry’ubwiyandarike, na ryo ryangije cyane imimerere yo mu buryo bw’umwuka ya bamwe mu Bakristo. Kugira ngo twirinde ako kaga, ‘ikigeretse kuri byose, [tugomba] gutwara kwizera nk’ingabo [nini].’ Tugira ukwizera ari uko tumenye ibyerekeye Yehova, tukaganira na we buri gihe mu isengesho, kandi tukamenya neza ukuntu atwitaho akanaturinda.—Yosuwa 23:14; Luka 17:5; Abaroma 10:17.
11 Igihe Yesu yari hano ku isi, yagaragaje akamaro ko kugira ukwizera gukomeye mu bihe by’akaga. Yiringiraga byimazeyo imyanzuro ya Se kandi yishimiraga gukora ibyo Imana ishaka (Matayo 26:42, 53, 54; Yohana 6:38). Ndetse n’igihe yari mu murima wa Getsemani afite agahinda kenshi cyane, Yesu yabwiye Se ati “bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka” (Matayo 26:39). Yesu ntiyigeze yibagirwa impamvu byari iby’ingenzi kuri we gukomeza gushikama no gushimisha umutima wa Se (Imigani 27:11). Niba natwe twiringira Yehova muri ubwo buryo, ntituzareka ngo abatuvuga nabi cyangwa abaturwanya batume ukwizera kwacu gucogora. Ahubwo, ukwizera kwacu kuzarushaho gukomera nitwishingikiriza ku Mana, tukagaragaza ko tuyikunda kandi tukubaha amategeko yayo (Zaburi 19:8-12; 1 Yohana 5:3). Ubutunzi cyangwa ibinezeza by’akanya gato ntibishobora kugereranywa n’imigisha Yehova ahishiye abamukunda.—Imigani 10:22.
12. Ingofero yacu y’ikigereranyo irinda ikihe kintu cyacu cy’ingenzi, kandi se kuki ifite akamaro cyane?
12 Ingofero y’agakiza. Ingofero yarindaga umutwe n’ubwonko by’umusirikare, ari ho ubwenge buba. Ukwizera kwacu kwa gikristo kugereranywa n’ingofero kubera ko kurinda ibitekerezo byacu (1 Abatesalonike 5:8). N’ubwo ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana bwatumye duhinduka bashya, turacyari abantu b’abanyantege nke kandi badatunganye. Ibitekerezo byacu bishobora guhinduka bibi mu buryo bworoshye. Intego iyi si ishyira imbere zishobora kuturangaza cyangwa zikanasimbura rwose ibyiringiro twahawe n’Imana (Abaroma 7:18; 12:2). Satani yagerageje gutesha Yesu intego yiyemeje amuha “ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo,” ariko biba iby’ubusa (Matayo 4:8). Ahubwo Yesu yamaganiye kure ibyo yari amuhaye, kandi Pawulo yamuvuzeho agira ati ‘[Yesu] yihanganiye [igiti cy’umubabaro] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zacyo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.’—Abaheburayo 12:2.
13. Ni gute dushobora gukomeza kwerekeza ibitekerezo ku byiringiro dutegereje?
13 Ibyiringiro Yesu yari afite ntibyapfuye kwizana gutya gusa. Nituramuka twujuje mu bwenge bwacu inzozi ndetse n’intego byo muri iyi si aho gukomeza kwerekeza ibitekerezo ku byiringiro dutegereje, ukwizera dufitiye amasezerano y’Imana kuzagenda gucogora. Amaherezo dushobora no kuzatakaza burundu ibyiringiro byacu. Ku rundi ruhande, nitujya dutekereza buri gihe ku masezerano y’Imana, tuzakomeza kwishimira ibyiringiro byadushyizwe imbere.—Abaroma 12:12.
14, 15. (a) Inkota yacu y’ikigereranyo ni iyihe, kandi se ni gute dushobora kuyikoresha? (b) Tanga urugero rw’ukuntu inkota y’umwuka ishobora kudufasha kurwanya ibishuko.
14 Inkota y’umwuka. Ijambo ry’Imana cyangwa ubutumwa bwanditse muri Bibiliya bumeze nk’inkota ityaye cyane, ishobora gusenya ibinyoma by’amadini kandi igafasha abantu bafite imitima iboneye kubona umudendezo wo mu buryo bw’umwuka (Yohana 8:32; Abaheburayo 4:12). Iyo nkota y’umwuka ishobora kandi kuturwanaho mu gihe duhanganye n’ibishuko cyangwa abahakanyi bashaka kumunga ukwizera kwacu (2 Abakorinto 10:4, 5). Dushimira Imana cyane kuba ‘Ibyanditswe byera byose byarahumetswe n’Imana [kandi bikaba biduha] ibidukwiriye byose ngo dukore imirimo myiza yose.’—2 Timoteyo 3:16, 17.
15 Igihe Yesu yageragezwaga na Satani mu butayu, yakoresheje neza inkota y’umwuka arwanya ibitekerezo bibi n’ibigeragezo bififitse. Kuri buri kigeragezo cya Satani, yarashubije ati “handitswe ngo” (Matayo 4:1-11). Umuhamya wa Yehova wo muri Hisipaniya witwa David, na we yiboneye ko Ibyanditswe byamufashije gutsinda igishuko. Igihe yari afite imyaka 19, hari umukobwa mwiza cyane bakoranaga mu kigo gishinzwe isuku wamusabye ko “bamarana akanya bishimisha.” David yamuteye utwatsi maze asaba uwamukoreshaga mu kazi kumwimurira ahandi hantu kugira ngo ibyo bintu bitazongera kuba. David yaravuze ati “nahise nibuka urugero rwa Yozefu. Yanze gusambana kandi ahita ahunga aragenda. Nanjye ni ko nabigenje.”—Itangiriro 39:10-12.
16. Sobanura impamvu dukeneye kwitoza kugira ngo ‘dukwiriranye neza ijambo ry’ukuri.’
16 Nanone Yesu yakoresheje inkota y’umwuka afasha abandi kuva mu bubata bwa Satani. Yagize ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye” (Yohana 7:16). Kugira ngo tubashe kwigisha nka Yesu kandi bigire ingaruka nziza, tugomba gukora imyitozo. Ku birebana n’abasirikare b’Abaroma, umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwaga Josèphe yaranditse ati “buri musirikare yakoraga imyitozo buri munsi, kandi akayikora abyitondeye cyane, mbese nk’aho haba ari mu gihe cy’intambara; iyo akaba ari yo mpamvu byaboroheraga kwihanganira umunaniro wo mu ntambara.” Mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka turwana, tugomba gukoresha Bibiliya. Ikindi kandi, tugomba ‘kugira umwete wo kwishyira Imana nk’abashimwa, abakozi badakwiriye kugira ipfunwe, bakwiriranya neza ijambo ry’ukuri’ (2 Timoteyo 2:15). Kandi se mbega ukuntu twishima iyo dukoresheje Ibyanditswe dusubiza ikibazo umuntu ushimishijwe atubajije nta buryarya!
Mujye musenga iteka
17, 18. (a) Ni uruhe ruhare isengesho rifite mu kurwanya Satani? (b) Tanga urugero rugaragaza agaciro k’isengesho.
17 Pawulo amaze gusobanura intwaro zose z’umwuka, yongeyeho indi nama y’ingirakamaro. Mu gihe Abakristo barwanya Satani, bagombye kungukirwa n’‘uburyo bwose bwo gusenga no kwinginga.’ Incuro zingahe? Pawulo yaranditse ati ‘musengeshe umwuka iteka’ (Abefeso 6:18). Mu gihe duhanganye n’ibishuko, ibigeragezo cyangwa twacitse intege, isengesho rishobora kudukomeza cyane (Matayo 26:41). Yesu amaze “kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.”—Abaheburayo 5:7.
18 Milagros, wamaze imyaka irenga 15 yita ku mugabo we wamaze igihe kirekire cyane arwaye, agira ati “iyo numvaga nacitse intege, negeraga Yehova mu isengesho. Nta muntu n’umwe ushobora kumfasha nk’uko Yehova amfasha. Mu by’ukuri, hari igihe cyageraga nkumva rwose ntagishoboye kwihangana. Ariko iyo buri gihe namaraga gusenga Yehova, nahitaga numva imbaraga zigarutse kandi nkumva ngaruye ubuyanja.”
19, 20. Dukeneye iki kugira ngo dutsinde urugamba turwana na Satani?
19 Satani azi ko igihe ashigaje ari gito, kandi akaza umurego mu kuturwanya (Ibyahishuwe 12:12, 17). Tugomba kurwanya uwo mwanzi ukomeye cyane kandi ‘tukarwana intambara nziza yo kwizera’ (1 Timoteyo 6:12). Ibyo bisaba imbaraga zirenze izisanzwe (2 Abakorinto 4:7). Nanone dukeneye imbaraga z’umwuka wera w’Imana kandi twagombye gusenga tuzisaba. Yesu yaravuze ati ‘ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo ijuru ntazarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye?’—Luka 11:13.
20 Biragaragara neza ko tugomba gutwara intwaro zose Yehova aduha. Kwambara izo ntwaro z’umwuka bisaba kugira imico ishimisha Imana, urugero nko kwizera no gukiranuka. Biradusaba gukunda ukuri nk’aho twaba tugukenyeye, buri gihe tukaba twiteguye kubwiriza ubutumwa bwiza, kandi tugakomeza kuzirikana cyane ibyiringiro dutegereje. Tugomba kwitoza gukoresha neza inkota y’umwuka. Nidutwara intwaro zose z’Imana, dushobora gutsinda mu ntambara turwana dukirana n’imyuka mibi, bityo tugahesha izina ryera rya Yehova icyubahiro.—Abaroma 8:37-39.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igihe Cyacu.
b Mu buhanuzi bwa Yesaya, Yehova ubwe avugwaho ko yambaye “gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza.” Bityo, asaba abagenzuzi b’amatorero ko bagomba guca imanza zitabera kandi bagakora ibyo gukiranuka.—Yesaya 59:14, 15, 17.
Ni gute wasubiza?
• Ni nde watanze urugero ruhebuje mu gutwara intwaro z’umwuka, kandi se kuki twagombye gutekereza ku rugero rwe twitonze?
• Ni gute dushobora kurinda ibitekerezo byacu ndetse n’umutima wacu w’ikigereranyo?
• Ni gute dushobora kumenyera gukoresha neza inkota y’umwuka?
• Kuki twagombye gukomeza gusenga buri gihe?
[Amafoto yo ku ipaji ya 17]
Kwiyigisha Bibiliya dushyizeho umwete bishobora gutuma tubwiriza ubutumwa bwiza uko tubonye uburyo
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Ibyiringiro byacu bidashidikanywaho biradufasha mu gihe duhanganye n’ibigeragezo
[Amafoto yo ku ipaji ya 19]
Mbese ujya ukoresha “inkota y’umwuka” mu gihe ubwiriza?