‘Umwuka ugenzura ibintu byimbitse by’Imana’
“Umwuka ugenzura ibintu byose, ndetse n’ibintu byimbitse by’Imana.”—1 KOR 2:10.
1. Mu 1 Bakorinto 2:10 Pawulo yavuze ko umwuka ufite akahe kamaro, kandi se ni ibihe bibazo bivuka?
MBEGA ukuntu dushobora kwishimira uko umwuka wa Yehova ukora! Ibyanditswe bivuga ko umwuka ari umufasha, impano n’umuhamya, kandi ko winginga ku bwacu (Yoh 14:16; Ibyak 2:38; Rom 8:16, 26, 27). Intumwa Pawulo yagaragaje akandi kamaro k’ingenzi umwuka wera ufite agira ati “umwuka ugenzura ibintu byose, ndetse n’ibintu byimbitse by’Imana” (1 Kor 2:10). Koko rero, Yehova yagiye akoresha umwuka we wera mu guhishura ukuri kwimbitse. Ese iyo tutagira uwo mufasha, ni mu rugero rungana iki tuba dusobanukiwe imigambi ya Yehova? (Soma mu 1 Bakorinto 2:9-12.) Icyakora, hari ibibazo byinshi bivuka: ni gute umwuka “ugenzura ibintu byimbitse by’Imana”? Ese ni ba nde Yehova yakoreshaga mu guhishura ibyo bintu mu kinyejana cya mbere? None se muri iki gihe, umwuka ugenzura ibintu byimbitse by’Imana binyuriye kuri ba nde, kandi se mu buhe buryo?
2. Ni ubuhe buryo bubiri umwuka wari gukoramo?
2 Yesu yagaragaje uburyo bubiri umwuka wari gukoramo. Mbere gato y’urupfu rwe, yabwiye intumwa ze ati “umufasha, ari wo mwuka wera Data azaboherereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha ibintu byose kandi abibutse ibyo nababwiye byose” (Yoh 14:26). Ku bw’ibyo, umwuka wera wari kwigisha Abakristo, ni kuvuga ko wari kubafasha gusobanukirwa ibintu batari barigeze basobanukirwa mbere yaho. Nanone kandi, wari kubafasha kwibuka ibyabaga byarasobanuwe no kubishyira mu bikorwa neza.
Mu kinyejana cya mbere
3. Ni ayahe magambo ya Yesu agaragaza ko “ibintu byimbitse by’Imana” byari guhishurwa buhoro buhoro?
3 Yesu ubwe yigishije abigishwa be ibintu byinshi by’ukuri byari bishya kuri bo. Icyakora, bari bagifite byinshi byo kwiga. Yesu yabwiye intumwa ati “nari ngifite byinshi byo kubabwira, ariko ntimushobora kubisobanukirwa nonaha. Icyakora uwo mufasha naza, ari wo mwuka w’ukuri, azabayobora mu kuri kose” (Yoh 16:12, 13). Ku bw’ibyo, Yesu yerekanye ko ibintu byimbitse byo mu buryo bw’umwuka byari guhishurwa buhoro buhoro binyuze ku mwuka wera.
4. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, ni iki umwuka wera wigishije Petero, kandi se wamwibukije iki?
4 Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, ‘umwuka w’ukuri’ wasutswe ku Bakristo bagera ku 120 bari bateraniye hamwe i Yerusalemu. Habayeho ibintu bigaragara kandi byumvikana bihamya ko ibyo ari ukuri (Ibyak 1:4, 5, 15; 2:1-4). Abigishwa bavuze mu ndimi zitandukanye iby’“ibitangaza by’Imana” (Ibyak 2:5-11). Icyo gihe hari ikintu gishya cyari kigiye guhishurwa. Umuhanuzi Yoweli yari yarahanuye ko umwuka wera wari kuzasukwa ku bantu (Yow 3:1-5). Uko ubwo buhanuzi bwasohoye, nta n’umwe mu bari bahari wari ubyiteze atyo; ni yo mpamvu intumwa Petero yafashe iya mbere kugira ngo asobanure ibyari bibaye. (Soma mu Byakozwe 2:14-18.) Muri ubwo buryo, umwuka wera wigishije Petero, umwereka neza ko ibyo abigishwa bari babonye byari isohozwa ry’ubwo buhanuzi bwari bwaravuzwe kera. Nanone kandi, umwuka wibukije Petero ibyo yari yarize kubera ko atavuze ibyo Yoweli yavuze gusa, ahubwo yanasubiyemo iby’umwanditsi wa zaburi yavuze (Zab 16:8-11; 110:1; Ibyak 2:25-28, 34, 35). Ibintu byose abari bateraniye aho babonye kandi bumvishe byari ibintu byimbitse by’Imana.
5, 6. (a) Nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, ni ibihe bibazo by’ingenzi byari bifitanye isano n’isezerano rishya byari bikeneye ibisubizo? (b) Ni ba nde ibibazo byari kubazwa, kandi se ni gute imyanzuro yafashwe?
5 Hari ibintu byinshi Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bagikeneye gusobanukirwa. Urugero, hari ibibazo byari bifitanye isano n’isezerano rishya ryari ryatangiye kubaho kuri uwo munsi wa Pentekote. Mbese isezerano rishya ryari iry’Abayahudi n’abahindukiriye idini rya kiyahudi gusa? Ese Abanyamahanga na bo bari kwemererwa kuribamo kandi bagasukwaho umwuka wera (Ibyak 10:45)? Ese abagabo b’Abanyamahanga bari kubanza gukebwa no gukurikiza Amategeko ya Mose (Ibyak 15:1, 5)? Ibyo byari ibibazo by’ingenzi bari bafite. Umwuka wa Yehova wari ukenewe kugira ngo ugenzure ibyo bintu byimbitse. Ariko se wari gukorera kuri ba nde?
6 Abavandimwe babishinzwe bari kwita kuri buri kibazo cyari kuvuka. Petero, Pawulo na Barinaba bari mu nama yakozwe n’inteko nyobozi, maze basubiramo ukuntu Yehova yari yarahindukiriye abanyamahanga batakebwe (Ibyak 15:7-12). Nyuma yo gusuzuma ibyo bintu byabihamyaga, hamwe n’ibikubiye mu Byanditswe bya Giheburayo, kandi umwuka wera ukabafasha, inteko nyobozi yafashe umwanzuro. Nyuma y’aho, bandikiye amatorero ibaruwa bayamenyesha iby’uwo mwanzuro.—Soma mu Byakozwe 15:25-30; 16:4, 5; Efe 3:5, 6.
7. Ni mu buhe buryo ukuri kwimbitse kwari guhishurwa?
7 Hari ibindi bibazo byinshi byasobanuwe binyuriye ku nyandiko zahumetswe, urugero nk’inzandiko za Yohana, Petero, Yakobo n’iza Pawulo. Ariko kandi, igihe runaka nyuma yaho Ibyanditswe bya Gikristo birangiriye kwandikwa, impano zo guhanura n’ubumenyi bwahishurwaga mu buryo bw’igitangaza, byagize iherezo (1 Kor 13:8). Mbese umwuka wari gukomeza kwigisha Abakristo kandi ukajya ubibutsa? Ese wari gukomeza gufasha Abakristo kugenzura ibintu byimbitse by’Imana? Ubuhanuzi bugaragaza ko wari kubikora.
Mu gihe cy’iminsi y’imperuka
8, 9. Ni ba nde bari ‘kurabagiranishwa’ n’ubumenyi bw’iby’umwuka mu gihe cy’iminsi y’imperuka?
8 Igihe umumarayika yahanuraga ibyerekeye iminsi y’imperuka yagize ati “abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose . . . kandi ubwenge” cyangwa ubumenyi nyakuri buzagwira (Dan 12:3, 4). Ni ba nde bari kuba abanyabwenge kandi bakarabagirana? Yesu yerekanye ikintu cyari kubaranga mu mugani w’urumamfu mu ngano. Igihe yavugaga ibyerekeye “imperuka y’isi” yagize ati “icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se” (Mat 13:39, 43). Igihe Yesu yabisobanuraga yagaragaje ko “abakiranutsi” ari “abana b’ubwami,” ni ukuvuga Abakristo basutsweho umwuka.—Mat 13:38.
9 Mbese abasutsweho umwuka bose bari ‘kurabagirana’? Mu buryo runaka twavuga ko ari byo, kuko Abakristo bose bari kugira uruhare mu murimo wo kubwiriza no guhindura abigishwa, kandi bagaterana inkunga binyuriye mu materaniro. Abasutsweho umwuka bari kuba intangarugero (Zek 8:23). Uretse ibyo ariko, ibintu byimbitse byagombaga guhishurwa mu gihe cy’iminsi y’imperuka. Ibyo Daniyeli yahanuye ‘byafatanyishijwe ikimenyetso’ kugeza icyo gihe (Dan 12:9). Ni gute umwuka wari kugenzura ibintu byimbitse, kandi se wari kubikora binyuze kuri ba nde?
10. (a) Muri iki gihe cy’iminsi y’imperuka, ni ba nde umwuka wera uhishurira ukuri kwimbitse? (b) Sobanura ukuntu ukuri ku bihereranye n’urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka kwahishuwe.
10 Iyo igihe cyo gusobanura ibintu by’umwuka muri iki gihe kigeze, umwuka wera ufasha ababishinzwe bahagarariye ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ bakorera ku cyicaro gikuru kiri ku isi kugira ngo basobanukirwe ukuri kwimbitse batari barigeze gusobanukirwa mbere hose (Mat 24:45; 1 Kor 2:13). Abagize Inteko Nyobozi bose basuzuma ibisobanuro biba byanonosowe (Ibyak 15:6). Ibyo bamenye babitangariza bose kugira ngo bibagirire akamaro (Mat 10:27). Uko igihe kigenda gihita, ibisobanuro by’inyongera bishobora kuzagenda bikenerwa, kandi ibyo bisobanurwa mu buryo burangwa n’ubudahemuka. Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko umwuka wahishuye icyo urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rusobanura.”
Jya wungukirwa n’uruhare umwuka ugira muri iki gihe
11. Ni gute Abakristo bose bo muri iki gihe bungukirwa n’uruhare umwuka wera ugira mu guhishura ibintu byimbitse by’Imana?
11 Abakristo b’indahemuka bose bungukirwa n’akamaro umwuka wera ugira mu guhishura ibintu byimbitse by’Imana. Nk’uko byari bimeze ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe turiga hanyuma tukibuka ibyo umwuka wera wadufashije gusobanukirwa kandi tukabishyira mu bikorwa (Luka 12:11, 12). Ntidukeneye kwiga amashuri menshi kugira ngo dusobanukirwe ukuri kwimbitse kw’ibintu by’umwuka kwatangajwe (Ibyak 4:13). Ni gute twarushaho gusobanukirwa ibintu byimbitse by’Imana? Reka dusuzume ibitekerezo bike.
12. Ni ryari twagombye gusenga dusaba umwuka wera?
12 Jya usenga usaba umwuka wera. Niba tugiye gusuzuma Ibyanditswe, twagombye kubanza gusenga dusaba ko umwuka wera utuyobora. Ibyo ni ko bigomba kugenda niyo twaba turi twenyine cyangwa dufite igihe gito. Amasengesho nk’ayo arangwa no kwicisha bugufi, mu by’ukuri ashimisha Data wo mu ijuru. Nk’uko Yesu yabigaragaje, Yehova azaduha umwuka wera nitumusenga tubikuye ku mutima.—Luka 11:13.
13, 14. Ni uruhe ruhare gutegura amateraniro bigira mu gusobanukirwa ibintu byimbitse by’Imana?
13 Jya utegura amateraniro. Duhabwa “ibyokurya mu gihe gikwiriye” binyuriye ku itsinda ry’umugaragu. Uwo “mugaragu” asohoza inshingano ye atanga inyigisho zishingiye ku Byanditswe, kandi agategura gahunda z’ibyo kwiga hamwe n’amateraniro. Ku bw’ibyo, afite impamvu zumvikana zo gusaba “umuryango wose w’abavandimwe” kwita ku mabwiriza runaka (1 Pet 2:17; Kolo 4:16; Yuda 3). Dukorana n’umwuka wera mu gihe dukora uko dushoboye kose kugira ngo dukurikize amabwiriza duhabwa.—Ibyah 2:29.
14 Mu gihe dutegura amateraniro ya gikristo, byaba byiza dusomye imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe ariko ntiyandukurwe, kandi tukagerageza gutekereza uko twayihuza n’ingingo turimo dutegura. Ubwo buryo buzatuma turushaho kugenda dusobanukirwa Bibiliya (Ibyak 17:11, 12). Gusuzuma iyo mirongo bituma twumva ko umwuka wera ushobora kudufasha kwibuka ibyo twasomye. Byongeye kandi, iyo tubonye aho umurongo wanditse muri Bibiliya, bisigara mu bwenge ku buryo bishobora kuzadufasha kubona aho uwo murongo uherereye mu gihe tuzaba tuwukeneye.
15. Kuki twagombye gusoma ibitabo by’imfashanyigisho byose, kandi se twabigeraho dute?
15 Jya usoma ibitabo n’amagazeti uko bisohotse. Hari ibitabo n’amagazeti tutigira mu materaniro. Ariko biba byarateguwe ngo bitugirire akamaro. Ndetse n’ibintu bikubiye mu bitabo byacu bigenewe abantu bose, biba byarateguwe batuzirikana. Muri iyi si irangwa n’imihihibikano, hari igihe biba ngombwa ko dutegereza umuntu cyangwa ibintu runaka. Turamutse twitwaje igazeti tutasomye cyangwa twasomye ntituyirangize, dushobora gukoresha uwo mwanya kugira ngo tuyisome. Hari bamwe bahitamo kumva ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byafatiwe ku byuma bifata amajwi, bakabyumva bagenda cyangwa batwaye imodoka, kugira ngo bamenye ibikubiye muri ibyo bitabo uko bisohotse. Izo nyigisho zose ziba zarakorewe ubushakashatsi mu buryo bwihariye, kandi zanditswe ku buryo zishimisha abantu benshi bazisoma. Ku bw’ibyo zituma turushaho kwishimira ibintu byo mu buryo bw’umwuka.—Hab 2:2.
16. Ni izihe nyungu tubona iyo twanditse ibibazo tugize mu gihe turimo twiga, maze tukabikorera ubushakashatsi nyuma yaho?
16 Jya utekereza ku byo usoma. Mu gihe urimo usoma Bibiliya cyangwa ibitabo by’imfashanyigisho zayo, ujye ufata igihe cyo gutekereza ku byo usoma. Uko ukurikiranya ibitekerezo witonze mu gihe urimo usoma, hari ibibazo ushobora kwibaza. Ushobora kwandika ibyo bibazo maze ukazabikorera ubushakashatsi nyuma yaho. Incuro nyinshi iyo turimo tugenzura ibintu bidushishikaje, ni bwo dukora ubushakashatsi bwimbitse. Ibisobanuro tubona biba bimwe mu butunzi tuzajya dukoresha mu gihe tuba tubikeneye.—Mat 13:52.
17. Ni iyihe gahunda ukurikiza mu cyigisho cy’umuryango cyangwa icya bwite?
17 Jya uteganya igihe cy’icyigisho cy’umuryango. Inteko Nyobozi yaduteye inkunga yo kugena igihe cy’umugoroba cyangwa ikindi gihe mu cyumweru cyo kwiyigisha cyangwa kwigisha abagize umuryango. Kuba hari ibyahindutse kuri gahunda yacu y’amateraniro, bituma tubona uburyo bwo gushyira mu bikorwa iyo nama. Ni iki musuzuma mu gihe cy’umugoroba wanyu w’iby’umwuka mu muryango? Bamwe basoma Bibiliya, bagakora ubushakashatsi ku mirongo runaka badasobanukiwe, maze bakandika ibisobanuro muri make muri Bibiliya zabo. Imiryango myinshi ifata igihe cyo kureba uko yashyira mu bikorwa ibyo yize. Hari abatware b’imiryango bahitamo ingingo bumva ko abagize umuryango bakeneye, cyangwa bagahitamo gusuzuma ingingo abagize umuryango bifuje ko zaganirwaho cyangwa se ibibazo babajije. Nta gushidikanya ko uko igihe kizajya gihita, uzajya utekereza ku bindi bintu mwasuzuma.a
18. Kuki tutagombye kureka kwiga ukuri kwimbitse kw’Imana?
18 Yesu yavuze ko umwuka wari kuba umufasha. Ku bw’ibyo, ntitwagombye kureka kwiga ukuri kwimbitse kw’Ijambo ry’Imana. Ukuri nk’uko ni kimwe mu bintu by’agaciro bidufasha “kumenya Imana,” kandi duterwa inkunga yo kubigenzura. (Soma mu Migani 2:1-5.) Uko kuri guhishura byinshi ku ‘bintu Imana yateguriye abayikunda.’ Uko dushyiraho umwete kugira ngo tumenye byinshi ku Ijambo ry’Imana, umwuka wera uzadufasha kuko “umwuka ugenzura ibintu byose, ndetse n’ibintu byimbitse by’Imana.”—1 Kor 2:9, 10.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
Ni gute wasubiza?
• Ni ubuhe buryo bubiri umwuka udufashamo kugenzura “ibintu byimbitse by’Imana”?
• Mu kinyejana cya mbere, ni ba nde umwuka wera wahishuriraga ukuri kwimbitse?
• Muri iki gihe, ni gute umwuka wera ukora kugira ngo usobanure ibintu?
• Ni iki ushobora gukora kugira ngo wungukirwe n’akamaro k’umwuka?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 22]
Uko umwuka wahishuye icyo urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rusobanura
Bimwe mu ‘bintu byimbitse by’Imana’ byahishuwe mu kinyejana cya mbere harimo ihema ry’ibonaniro, nyuma yaho insengero, byombi bikaba byarashushanyaga byinshi mu birebana n’ukuri ko mu buryo bw’umwuka. Pawulo yavuze ibirebana n’uko kuri, maze avuga ko ari “ihema ry’ukuri, iryo Yehova yabambye, ritabambwe n’umuntu” (Heb 8:2). Iryo hema ryari urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga gahunda yo kwegera Imana yabayeho binyuze ku gitambo cya Yesu Kristo no kuri gahunda ye y’ubutambyi.
“Ihema ry’ukuri” ryabayeho mu mwaka wa 29, igihe Yesu yabatizwaga maze Yehova akemera ko ari we wari kuba igitambo gitunganye (Heb 10:5-10). Yesu amaze gupfa no kuzuka, yinjiye Ahera Cyane h’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka, maze ajyana “imbere y’Imana” agaciro k’igitambo cye.—Heb 9:11, 12, 24.
Hari ahandi hantu intumwa Pawulo yanditse ibirebana n’Abakristo basutsweho umwuka, avuga ko ‘bazamuwe bakaba urusengero rwera rwa Yehova’ (Efe 2:20-22). Ese urwo rusengero na rwo rwari “ihema ry’ukuri” yaje kuvuga mu rwandiko yandikiye Abaheburayo? Abagaragu ba Yehova bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo batekereza ko ibyo ari uko bimeze. Byasaga naho Abakristo basutsweho umwuka bategurirwaga ku isi kugira ngo bazabe “amabuye” y’urusengero rwa Yehova rwo mu ijuru.—1 Pet 2:5.
Icyakora ahagana mu mwaka wa 1971, abavandimwe babishinzwe bo mu itsinda ry’umugaragu batangiye gutahura ko urusengero rwavuzwe na Pawulo mu Befeso, rutari urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka. Iyo “ihema ry’ukuri” riza kuba rigizwe n’Abakristo basutsweho umwuka bazutse, ryari gutangira kubaho nyuma y’uko umuzuko wabo utangira mu gihe cyo “kuhaba k’Umwami” (1 Tes 4:15-17). Ariko Pawulo yavuze ibyerekeye ubuturo maze arandika ati “iryo hema ryashushanyaga iby’igihe cyagenwe ubu cyasohoye.”—Heb 9:9.
Iyo umuntu agereranyije mu buryo bwitondewe iyo mirongo n’indi, abona ko bigaragara neza ko urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rutarimo rwubakwa, kandi ko Abakristo basutsweho umwuka atari “amabuye” atunganyirizwa ku isi kugira ngo azakoreshwe mu kurwubaka. Ahubwo Abakristo basutsweho umwuka bakorera mu mbuga iri hanze y’urusengero n’Ahera h’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka, batambira Imana “igitambo cy’ishimwe,” buri munsi.—Heb 13:15.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ni gute twarushaho gusobanukirwa “ibintu byimbitse by’Imana”?