“Ntimuhagarik’ imitima yanyu”
Ntimuhagarik’ imitima yanyu; mwizera Imana, nanjye munyizere.”—YOHANA 14:1
1. Ni kuki amagambo ya Yesu yo muri Yohana 14:1 yari aziye igihe?
HARI muri 14 Nisani mu mwaka wa 33 mu bihe byacu. Agatsiko gato k’abantu kari gateraniye i Yerusalemu mu cyumba cyo hejuru; izuba rimaze kurenga. Umutware wabo yarimo abaha inama zo kubasezeraho no kubatera inkunga. Hari aho yavuze ngo “ntimuhagarik’imitima yanyu.” (Yohana 14:1) Ayo magambo yari akwiranye n’icyo gihe kubera ko hari hagiye kuba ibintu biteye impagarara. Muri iryo joro yarafashwe bamushyira mu rukiko acirwa urwo gupfa.
2. Ni kuki uwo munsi wari ukomeye kandi ni iki cyafashije abigishwa?
2 Ufite impamvu igaragara yo kubona ko uwo munsi wari uw’imena mu mateka, warebaga abantu bari kuzabaho mu bihe bizaza. Urupfu rw’igitambo rwa Yesu Umutware rwasohoje ubuhanuzi bwinshi bwa kera kandi rutanga urufatiro rw’ubuzima bw’iteka ku bari kumwizera bose. (Yesaya 53:5-7; Yohana 3:16) Ariko intumwa zari zatewe ubwoba n’ibigiye kuba muri iryo joro bagira ubwoba igihe gito. Petero we yanihakanye Yesu. (Matayo 26:69-75) Nyamara kandi intumwa z’abizerwa zimaze guhabwa umufasha zari zasereranijwe, zaratinyutse maze ntizahagarika imitima. (Yohana 14:16, 17) Nibwo igihe Petero na Yohana batotezwaga bagafatwa, basenze Imana ngo ibafashe kuvuga ijambo ryayo “bashiz’amanga.” Iryo sengesho ryarumviswe.—Ibyakozwe 4:1-3, 29-31.
3. Ni kuki abantu benshi ubu bahagaritse imitima?
3 Kuri ubu turi mu isi ihagaritse imitima. Imperuka y’iyi gahunda y’ibintu ubu igeze hafi. (2 Timoteo 3:1-5) Amamiliyoni y’abantu ku giti cyabo bahungabanijwe n’ugusenyuka kw’imiryango n’umuco, ubwiyongere bw’indwara zikomeye, ubuhungabane muri politiki, kubura akazi, kubura ibyo kurya, iterabwoba no kugarizwa n’intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi. Abantu benshi bahagarikishijwe imitima no gutinya ibihe bizaza. Nk’uko Yesu yari yarabivuze mbere hose ubu hariho ibi ngo “amahang’azababara . . . Abantu bazagushw’igihumure n’ubgoba no kwibgir’ibyenda kuba mw’isi.”—Luka 21:25, 26.
4. Ni iki gishobora gutuma Abakristo bagira impagarara?
4 Abakristo nabo bahuye n’ibyo bitera impungenge. Bashobora guhura n’ibyo bihagarikisha imitima bituruka ku gutotezwa n’ abanyamadini, n’umuryango, n’abaturanyi, ku bo bakorana cyangwa bigana no ku bategetsi. (Matayo 24:9) Ubwo se dushobora dute kugumana ituze ntiduhagarike imitima muri ibi bihe bikomeye? Dushobora dute guhorana amahoro mu mutima mu gihe ibintu birimo bimera nabi? Dushobora guhangana n’ibihe bizaza dute n’ibyiringiro byinshi? Ni iki kizadufasha kunesha amaganya ubu agenda akwira hose? Tugeze mu gihe cy’umwaka Yesu yatanzemo inama iri muri Yohana 14:1 ubwo rero tuyisuzume neza.
Dushobora guhangara impagarara dute?
5. Ibyanditswe bidutera inkunga bite?
5 Yesu amaze gutera intumwa ze inkunga yuzuye urukundo ngo “ntimugaharik’ imitima,” yarababwiye ati ”mwizere Imana nanjye munyizere.” (Yohana 14:1) Mu Byanditswe byahumetswe tubonamo inkunga nk’izo ngo “Ikorez’Uwiteka [Yehova, MN] umutwaro wawe na w’azakuramira.” “Ikorez’Uwiteka [Yehova, MN] urugendo rwawe rwose, ab’ari we wiringira na w’azabisohoza.” (Zaburi 55:22; 37:5) Paulo yatanze inama ikomeye ayiha Abafilipi ngo “Ntimukagir’ icyo mwiganyira, ahubg’ ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nukw’ amahoro y’Imana, ahebuje rwos’ay’ umuntu yamenya, azarindir’ imitima yanyu n’ibyo mwibgira muri Kristo Yesu.”—Abafilipi 4:6, 7.
6, 7. (a) Ni ubuhe buryo bumwe bwo kugabanya impagarara? (b) Dushobora kwitoza kwegera Yehova dute?
6 Impagarara n’umubabaro biterwa n’ibibazo hamwe n’inshingano nyinshi akenshi byonona ubuzima n’ubwenge bwacu. Hari umuhanga mu buganga wavuze mu gitabo cye Don’t Panic ngo: “Abantu bashoboye kugira umuntu bubaha babwira ibibazo byabo impagarara zavaho cyane.” Niba ibyo bireba kuganira n’undi muntu, ubufasha buva mu kubibwira Imana bwo bungana bute? Mbese ni nde dushobora kubaha kurusha Yehova?
7 Iyo ni yo mpamvu kugirana imishyikirano ya bwite na we ari ingirakamaro ku Bakristo muri iki gihe. Abagaragu ba Yehova basheshe akanguhe ibyo barabizi neza akaba ari yo mpamvu birinda kwifatanya n’abantu b’isi cyangwa n’ibirangaza byashobora kugabanya iyo mishyikirano. (1 Abakorinto 15:33) Bazi nanone ukuntu ari ingenzi gusenga Yehova, atari rimwe cyangwa kabiri ahubwo buri gihe. Abakristo bakiri bato n’abakiri bashya cyane cyane bakeneye kwitoza kwiyegereza Yehova, biyigisha kandi bagatekereza ku Ijambo rye kandi bifatanya n’abandi Bakristo mu murimo. Turasabwa ngo: “Mweger’ Imana, na y’izabegera.”—Yakobo 4:8.
Imigambi yatanzwe na Yesu.
8, 9. Ni iyihe nama nziza dushobora gukurikiza mu gihe duhuye n’ingorane mu by’ubukungu?
8 Mu bihugu byinshi, kubura akazi n’ibibazo by’ubukungu bitera guhagarika imitima. Yesu yatanze umugambi mwiza werekeye izo mpagarara ngo: “Ntimukiganyire ngo mutekerez’ ubugingo muti: Tuzary’ iki? cyangwa muti: Tuzanyw’ iki? ntimwiganyire ngo mutekerez’ iby’umubiri wanyu ngo, tuzambar’ iki? Mbese ubugingo ntiburut’ ibyo kurya, umubiri nturut’ imyambaro?” (Matayo 6:25) Ni koko ubugingo n’umubiri cyangwa umuntu wese bifite agaciro kurusha ibyo kurya n’ibyo kwambara. Abagaragu ba Yehova bashobora kwiringira neza ko azabafasha kubona ibya ngombwa by’ifatizo. Yesu yabahaye uru rugero ngo: “Nimureb’ ibiguruka mu kirere, ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega kandi So wo mw’ ijur’ arabigaburira na byo. Mwebge ntimubiruta cyane?” (Matayo 6:26) Ntibyumvikana ko Imana yahaza ibiguruka hanyuma ikareka abagaragu bayo b’abantu bafite agaciro imbere ye kandi Kristo akaba yarabatambiye ubuzima bwe.
9 Yesu yarongeye atsindagiriza ibyo avuga uburabyo bwo mu gasozi butagira umurimo cyangwa ngo bubohe nyamara “Salomo mu bgiza bge bgos’ atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko mur’ubu.” Ubwami bwa Salomo bwagaragayeho ubwiza cyane. Ubwo Yesu yarababajije ati: “Ntizarushaho kubambika?”—Matayo 6:28-32; Indirimbo ya Salomo 3:9, 10.
10. (a) Amagambo meza ya Yesu yo guhumuriza arabwirwa bande? (b) Yatugiriye iyihe nama yerekeye ibihe bizaza?
10 Yesu rero yarakomeje yerekana icya ngombwa ati “ahubgo mubanze mushak’ ubgami bg’Imana no gukiranuka kwayo.” Mu isi yose Abakristo b’ukuri bishimira icyo Ubwami bw’Imana ari bwo kandi bakabushyira imbere mu buzima bwabo. Nibo Yesu yihanangirije ngo: “Ntimukiganyire mutekerez’ iby’ejo, kukw’ab’ejo baziganyir’iby’ejo. Umunsi wos’ ukwiranye n’ibibi byawo.” (Matayo 6:33, 34) Mu magambo yabo ni ugukemura ibibazo uko bije, iby’ejo ntibibahangayikishe.
11, 12. Abakristo bamwe bumviwe bate ko Yehova yabafashije mu gihe asubiza amasengesho yabo?
11 Ariko rero abantu benshi bashaka cyane guhangayikira iby’ibihe bizaza, cyane cyane iyo ibintu bigenda nabi. Abakristo bo bagomba kandi bashobora kwizera Yehova. Turebe ibyabaye kuri Eleanor. Umugabo we yari arwaye cyane amaze igihe cy’umwaka adakora. Yari afite utwana tubiri na se uri mu zabukuru yagombaga kwitaho. Ibyo byose bigatuma adashobora gukora akazi k’umunsi wose. Basabye Yehova ubufasha. Rimwe mu gitondo hashize igihe basanze ibahasha mu nsi y’urugi. Yari irimo amafaranga menshi yari ahagije kubatunga kugeza ubwo umugabo yakize akongera gukora. Bashimiye byimazeyo ubwo bufasha bwaziye igihe. Ntacyo twabona muri Bibiliya cyatwizeza ko ibintu nk’ibyo bizaba kuri buri Mukristo wese uri mu bukene ariko dushobora kwiringira, ko Yehova azumva amarira yacu kandi afite ububasha bwo kudufasha mu buryo bwinshi.
12 Umupfakazi w’Umukristokazi wo muri Afurika y’epfo yashakaga akazi ko gutunga utwana twe tubiri. Ariko yifuzaga cyane gukora igice cy’umunsi maze akagira igihe ari kumwe natwo. Amaze kubona akazi byabaye ngombwa ko agasezeraho kubera ko umudiregiteri we yashakaga umunyamabanga ukora umunsi wose. Yongeye kubura akazi yatakambiye Yehova mw’isengesho, kugira ngo amufashe. Nyuma y’ibyumweru bitatu wa mudiregiteri yamusabye kugaruka ku kazi akajya akora igice cy’umunsi. Mbega ibyishimo! Yumvise ko Yehova yashubije amasengesho ye.
Mwinginge Yehova
13. (a) “Mumwinginga” bisobanura iki? (b) Ni izihe ngero zo kwinginga dusanga mu Ibyanditswe?
13 Wabonye ko Paulo amaze gutanga inama ngo: “Ntimukagir’ icyo mwiganyira,” yongera ati, “ahubg’ ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima.” (Abafilipi 4:6) Mbese “mwingingiye” bisobanura iki? Bisobanura ngo “musaba cyane” cyangwa ‘mwingingira mu isengesho.’ Ibyo rero ni ugusaba Imana cyane nko mu gihe cy’amakuba cyangwa imidugararo. Igihe Paulo yari afunze yasabye bagenzi be b’Abakristo kumwingingira kugira ngo ashobore kubwiriza nta bwoba afite kugira ngo “mpabge kuvuga nshiz’ amanga . . . mmenyesh’ abant’ ubgiru bg’ubutumwa bgiza, ari bgo mberey’ intumwa yabgo, kandi mbohesherejw’umunyururu.” (Abefeso 6:18-20) Umukuru w’ingabo z’abaroma Korunelio nawe yarasabaga “agaseng’ Imana ubudasiba.” Mbega ubwuzu yagize igihe umumaraika amubwira ngo: “Gusenga kwawe n’ubuntu bgawe byazamukiye kub’ urwibutso imbere y’Imana!” Yagize kandi igikundiro cyinshi igihe aba mu Banyamahanga ba mbere basizwe mu mwuka wera.—Ibyakozwe 10:1-4, 24, 44-48.
14. Twamenya dute niba kwinginga cyane Yehova bikorwa rimwe gusa?
14 Ni ingenzi kumenya ko uko kwinginga cyane Yehova bitagomba gukorwa rimwe gusa. Yesu mu nyigisho ye yo ku Musozi yarigishije ngo: “Mukomeze gusaba muzahabga, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga ku rugi muzakingurirwa.” (Matayo 7:7, MN) Bibiliya zimwe ziravuga ngo: “Musabe . . . mushake . . . mukomange.” Ariko ikigereki cya kera gitanga igitekerezo cy’igikorwa cya buri gihe.a
15. (a) Ni kuki Nehemia yari afite umubabaro igihe yaherezaga vino umwami Aritazeruzi? (b) Nehemia yakoze ate ikirengeje gusenga vuba gusa?
15 Igihe Nehemia wari umuhereza w’umwami w’abaperesi Aritazeruzi, umwami yamubajije impamvu agaragaza umubabaro. Nehemia yamushubije ko ari ukuberako yumvise ko umurwa wa Yerusalemu wabaye amatongo. Umwami yaramushubije ati: “Har’icy’ unsaba?” Ubwo Nehemia yasabye Yehova kumufasha, nta gushidikanya ko yabikoze bucece kandi vuba. Ubwo yahise yaka uruhusa rwo gusubira i Yerusalemu kongera kubaka umurwa yakundaga. Isengesho rye ryarumviswe. (Nehemia 2:1-6) Ariko rero mbere y’icyo kiganiro, Nehemia yamaze iminsi myinshi asaba yinginga Yehova ngo amufashe. (Nehemia 1:4-11) Mbese wowe hari inyigisho wavanamo?
Uko Yehova asubiza
16. (a) Ni ikihe gikundiro cya bwite Aburahamu yagize? (b) Ni ubuhe bufasha bw’imbaraga dushobora kubona buri mu bisubizo by’amasengesho yacu?
16 Hari igihe Aburahamu yagize igikundiro cyo kuganira n’Imana Yehova biciye mu bamaraika. (Itangiriro 22:11-18; 18: 1-33) N’ubwo ibyo bitakibaho, tubonera imigisha mu bidufasha bimwe Aburahamu atari afite. Kimwe ni Bibiliya yo soko idakama y’ubuyobozi no guhumurizwa. (Zaburi 119:105; Abaroma 15:4) Kenshi cyane Bibiliya iduha ubuyobozi n’inkunga dukeneye, Yehova akatwibutsa inyandiko yo muri Bibiliya dukeneye. Buri gihe inyandiko zo muri Bibiliya zihura kimwe n’ibitabo bimwe byerekeye kuri Bibiliya Imana yaduhereye mu muteguro bidufasha kubona igisubizo. Amashakiro arambuye y’ibyo bitabo nayo ni ubufasha butagereranywa mu gushaka ibyo dukeneye.
17. Ni mu bundi buryo buhe Yehova ashobora gusubiza amasengesho yacu kandi Abakristo beza b’imico myiza bashobora kudufasha bate?
17 Niba duhagarikishijwe umutima n’ingorane cyangwa agahinda cyangwa twacitse intege, ibisubizo by’amasengesho bishobora nabyo kuza mu bundi buryo. Nk’urugero, ikiganiro cyerekeye Bibiliya mu itorero cyangwa mu Materaniro manini y’Abahamya ba Yehova gishobora kuba kirimo “umuti” dukeneye. Mu bindi bihe kuganira n’undi Mukristo bishobora kutugeza ku byo dukeneye. Abasaza b’itorero nabo bahora batera inkunga cyangwa bagatanga inama. No gukingurira umutima wacu Umukristo mwiza witonda w’imico myiza kandi uzi gutega amatwi bishobora gutuma twumwa tumerewe neza kurushaho. Bikunda kumera bityo iyo iyo nshuti idufashije gutekereza ku magambo ya Bibiliya. Ikiganiro nk’icyo gishobora kuturuhura ubwenge n’ umutima.—Imigani 12:25; 1 Abatesalonike 5:14.
18. Ni uwuhe murimo wihariye ushobora gufasha Umukristo kunesha ibihe bibi kandi ibyo byafashije bite umupayiniya ukiri muto?
18 Uburyo bwinshi bwo guhagarika umutima bugaragara muri ibi “ibihe birushya.” (2 Timoteo 3:1) Abantu bacitse intege kandi bagakuka umutima kubera impamvu nyinshi. Bishobora no kuba ku Bakristo, kandi bishobora kubamerera nabi cyane. Nyamara akenshi babonye ko kubwiriza ubutumwa bwiza byabafashije kunesha ingorane z’igihe gito.b Mbese wowe wari wagerageza? Igihe wumvise umerewe nabi gerageza kujya mu Murimo w’Ubwami. Kubwira abandi iby’Ubwami bw’Imana akenshi bishobora kuguha ibyishimo-imbuto y’umwuka ukumva utakiri nka mbere. (Abagalatia 5:22) Umupayiniya umwe ukiri muto yabonye kugira umwete mu Murimo w’Ubwami byaratumaga “ugereranije n’ibibazo by’abandi ibye byarabaga ari bike kandi bigahita vuba.”
19. Umukristo wari ufite ubuzima buke yashoboye kurwanya ibitekerezo bibi ate?
19 Hari igihe intege nkeya wenda zivanze n’impungenge cyangwa ibibazo, bishobora gukura umutima. Ibyo bishobora kubuza ibitotsi amajoro menshi nk’uko byabaye ku Mukristo umwe w’igikwerere wari ufite ibibazo by’ubuzima. Ariko yabonye ko isengesho riturutse ku mutima ryamubereye ubufasha bw’ubuzima bwose. N’ubwo yabyukaga amerewe nabi ntibyamubuzaga gusenga Yehova. Byatumaga yumva amerewe neza. Yoroherezwaga kandi ububabare no gusubiramo mu mutwe amasomo amwe ahumuriza yo muri Bibiliya nka Zaburi ya 23. Nta kabuza umwuka wa Yehova ukoreye mu gusubiza isengesho cyangwa mu Ijambo rye ushobora gusimbuza umunezero guhagarika umutima. Nyuma y’aho umuntu ashobora gutekereza ingorane ze ashyize mu rugero kandi atuje akabona ukuntu yasimbuka cyangwa akagira imbaraga zo kubihangara.
20. Ni kuki ibisubizo by’amasengesho bishobora gutinda?
20 Urwo ni urugero rw’ukuntu isegesho rishobora gutanga igisubizo. Ariko hari igihe umuti udahita uboneka. Ni ukubera iki se? Wenda igisubizo kiba gitegereje igihe Imana izabigenera. Mu bihe bimwe Imana iha abayisaba uburyo bwo kwerekana uburebure bw’impungenge zabo, n’ukuntu icyifuzo cyabo kingana n’uko kwitanga kwabo ari ukuri. Umwe mu banyazaburi yagezweho n’ibyo.—Zaburi 88: 13, 11; Gereranya na 2 Abakorinto 12:7-10.
21. Ni kuki ari iby’igikundiro cyinshi kuba Umuhamya wa Yehova kandi muri iyi minsi dushobora kwerekana dute ko tubikunze?
21 Ariko uko bimeze kose, ikigaragara ku Mana ko Ishobora byose mu gihe cy’isengesho ni ukugira ukwizera gukomeye kuvana umuntu mu kwiheba akagira ibyiringiro bihamye. Mbese ntibishimishije kumenya ko yumva kandi agasubiza! Nk’uko Paulo yabyandikiye itorero ry’Abafilipi dushobora kumutura amasengesho yacu, no kumwinginga “dushima.” (Abafilipi 4:6) Ni koko buri munsi dushobora gukingurira imitima yacu gushimira Yehova, kandi tugakora uko byanditswe ngo “mu bibaho byose muhore mushima.” Abatesalonike 5:18) Ibyo bizadufasha gukomeza imirunga kandi bituzanire amahoro. Inyandiko ikurikira iratwereka ukuntu ibyo ari ingenzi ku bagaragu ba Yehova muri ibi bine by’imidugararo kandi bibi.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nk’uko New World Translation of the Holy Scriptures ibivuga, uwitwa Charles B. Williams yahinduye ayo magambo ngo “Mukomeze gusaba . . . mukomeze gushaka . . . mukomeze gukomanga muzakingurirwa.”—The New Testament: A Translation in the Language of the People.
b Kumererwa nabi akanya igihe gito bitandukanye no gukuka umutima bimara igihe, kubera ko bihindura bikabije imimerere yo mu mutwe n’imyifatire. Reba Reveillez-vous! yo ku wa 22/10/87 kuva ku rupapuro 3 kugeza 16.
Wasubiza ute?
◻ Ni ibiki bishobora gutuma Abakristo bahagarika imitima?
◻ Ni iki cyadufasha kurwanya impagarara?
◻ Ni kuki Abakristo bakwiringira ko Imana izabafasha mu byo bakeneye?
◻ ”Mumwingingiye” bisobanura iki, kandi, ingero za kera zerekana zite ko Yehova asubiza?
◻ Ni ubuhe buryo bunyuranye Yehova ashobora gusubizamo amasengesho?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
‘So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe ntimubiruta cyane?’