IGICE CYO KWIGWA CYA 41
Ushobora kugira ibyishimo nyakuri
“Hahirwa utinya Yehova, akagendera mu nzira ze.”—ZAB 128:1.a
INDIRIMBO YA 110 “Ibyishimo bituruka kuri Yehova”
INCAMAKEb
1. Ni ibihe ‘bintu byo mu buryo bw’umwuka’ tuba dukeneye, kandi se ni gute bidufasha kugira ibyishimo?
IBYISHIMO nyakuri si wa munezero umuntu agira igihe gito, hanyuma ukagenda. Ahubwo ni bya byishimo umuntu agira mu buzima bwe bwose. Wakora iki ngo ubigereho? Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yavuze icyo twakora. Yaravuze ati: “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Mat 5:3). Yesu yari azi ko igihe Yehova yaremaga abantu, yabashyizemo icyifuzo gikomeye cyo kumenya Umuremyi wabo no kumusenga. Ibyo ni byo ‘bintu byo mu buryo bw’umwuka’ tuba dukeneye. Ubwo rero, kuba Yehova ari “Imana igira ibyishimo,” n’abamusenga bashobora kubigira.—1 Tim 1:11.
2-3. (a) Dukurikije ibyo Yesu yavuze, ni abahe bantu bandi bashobora kugira ibyishimo? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice, kandi se kuki kubimenya bidufitiye akamaro?
2 Ese umuntu agira ibyishimo ari uko amerewe neza, nta kibazo na kimwe afite? Oya rwose. Hari ikintu gitangaje Yesu yavuze mu Kibwiriza cyo ku Musozi. Yavuze ko “abarira,” baba barizwa n’uko bakoze ibyaha cyangwa barizwa n’uko bafite ibibazo bikomeye, bashobora kugira ibyishimo. Nanone yavuze ko “abatotezwa bazira gukiranuka” n’‘abatukwa’ bazira ko bakurikira Kristo, na bo bashobora kugira ibyishimo (Mat 5:4, 10, 11). None se bishoboka bite ko umuntu yagira ibyishimo kandi afite ibyo bibazo byose?
3 Yesu ntiyashakaga kuvuga ko kubaho tudafite ibibazo, ari byo bituma tugira ibyishimo nyakuri. Ahubwo yashakaga kuvuga ko kumenya Yehova, kumusenga no gukora ibintu bituma tuba incuti ze, ari byo bituma tugira ibyishimo (Yak 4:8). Ni iki cyadufasha kubigeraho? Muri iki gice, turi burebe ibintu bitatu twakora kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri.
JYA WIGABURIRA MU BURYO BW’UMWUKA
4. Ni ikihe kintu cya mbere twakora kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri? (Zaburi ya 1:1-3)
4 IKINTU CYA 1 CYADUFASHA KUGIRA IBYISHIMO NYAKURI: Kwigaburira mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga gusoma Bibiliya no kuyiga. Abantu bakenera kurya kugira ngo babeho kandi n’inyamaswa ni uko. Ariko abantu bonyine, ni bo bakenera ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, kandi birabafasha cyane. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati: “Umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova” (Mat 4:4). Ubwo rero, ntitukemere ko hagira umunsi uhita tudasomye Bibiliya. Umwanditsi wa zaburi na we yaravuze ati: ‘Hahirwa umuntu wishimira amategeko ya Yehova kandi akayasoma ku manywa na nijoro.’—Soma muri Zaburi ya 1:1-3.
5-6. (a) Kwiga Bibiliya byatumye tumenya iki? (b) Gusoma Bibiliya bitugirira akahe kamaro?
5 Yehova aradukunda. Ni yo mpamvu yandikishije mu Ijambo rye ibyo twakora, kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri. Urugero, twamenye impamvu yaturemye. Nanone twamenye icyo twakora kugira ngo tube incuti ze kandi atubabarire ibyaha byacu. Ikindi kandi, twamenye ibintu byiza cyane azadukorera mu gihe kizaza (Yer 29:11). Kwiga Bibiliya byadufashije kumenya ibyo bintu byose kandi bituma tugira ibyishimo.
6 Nanone Bibiliya irimo inama zadufasha mu buzima bwacu. Iyo dukurikije izo nama, tugira ibyishimo. Ubwo rero igihe cyose ugize ibibazo maze ukumva ucitse intege, ujye ufata akanya usome Bibiliya kandi utekereze ku byo umaze gusoma. Yesu yaravuze ati: “Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza.”—Luka 11:28.
7. Wakora iki kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro?
7 Mu gihe usoma Bibiliya, ujye ufata akanya utekereze ku byo usoma. Reka dufate urugero. Tuvuge ko incuti yawe yagutekeye ibyokurya ukunda, ariko kubera ko nta mwanya uhagije ufite cyangwa ukaba urimo kwitekerereza ibindi bintu, ubiriye wihuta ntiwumva uburyohe bwabyo. Noneho urangije kurya, usanga byari kuba byiza iyo uza kubirya utuje, ukumva ukuntu byari biryoshye. Ibyo ni kimwe no gusoma Bibiliya. Hari igihe uyisoma wihuta, ntutekereze ku byo usoma, bigatuma utabisobanukirwa. Ubwo rero mu gihe usoma Bibiliya, ujye utekereza ku byo usoma, use n’ureba uko byari bimeze kandi wiyumvishe amajwi yari ahari. Ibyo bizatuma ugira ibyishimo nyakuri.
8. ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ asohoza ate inshingano yahawe? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
8 Yesu yashyizeho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ kugira ngo aduhe ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye, kandi koko turabibonac (Mat 24:45). Ibyo umugaragu wizerwa adutegurira byose, biba bishingiye ku Ijambo ry’Imana (1 Tes 2:13). Ni yo mpamvu bidufasha kumenya uko Yehova abona ibintu. Ubwo rero, tujye dusoma amagazeti y’Umunara w’Umunara na Nimukanguke! n’izindi ngingo zisohoka ku rubuga rwa jw.org. Nanone dukwiriye kujya dutegura amateraniro yose kandi tukareba ikiganiro cya tereviziyo yacu, gisohoka buri kwezi. Kwigaburira mu buryo bw’umwuka, bizatuma tugera ku kindi kintu cy’ingenzi cyatuma tugira ibyishimo nyakuri.
JYA WUMVIRA YEHOVA
9. Ni ikihe kintu cya kabiri twakora kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri?
9 IKINTU CYA 2 CYADUFASHA KUGIRA IBYISHIMO NYAKURI: Kumvira Yehova. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati: “Hahirwa utinya Yehova akagendera mu nzira ze” (Zab 128:1). Gutinya Yehova bisobanura kumwubaha kandi tukirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyamubabaza (Imig 16:6). Ubwo rero, buri gihe tujye dukurikiza amahame ya Yehova ari muri Bibiliya (2 Kor 7:1). Ibyo bizadufasha gukunda ibyo Yehova akunda no kwanga ibyo yanga, maze tugire ibyishimo.—Zab 37:27; 97:10; Rom 12:9.
10. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 12:2, ni iki dusabwa gukora?
10 Soma mu Baroma 12:2. Umuntu ashobora kuba azi ko Yehova afite uburenganzira bwo kutubwira icyiza n’ikibi. Ariko ibyo ntibihagije. Agomba no gukurikiza ibyo Yehova avuga. Urugero, umuntu ashobora kuba azi ko leta ifite uburenganzira bwo gushyiraho umuvuduko ibinyabiziga bitagomba kurenza. Ariko ashobora kutabikurikiza, akajya arenza uwo muvuduko leta yashyizeho. Ubwo rero, imyifatire yacu yagombye kugaragaza ko twemera amahame ya Yehova kandi ko tuyakurikiza (Imig 12:28). Dawidi na we ni uko yabibonaga. Ni yo mpamvu yavuze ati: “Uzamenyesha inzira y’ubuzima. Kwishima no kunyurwa bituruka mu maso hawe; mu kuboko kwawe kw’iburyo hahora umunezero iteka.”—Zab 16:11.
11-12. (a) Ni iki dukwiriye kwirinda mu gihe dufite ibibazo cyangwa twacitse intege? (b) Ibivugwa mu Bafilipi 4:8, byadufasha bite guhitamo neza imyidagaduro?
11 Mu gihe dufite ibibazo cyangwa twacitse intege, dushobora kumva dukeneye ikintu cyatwibagiza ibibazo dufite. Ibyo rwose nta cyo bitwaye. Ariko tugomba kuba maso, kugira ngo icyo gihe tudakora ibyo Yehova yanga.—Efe 5:10-12, 15-17.
12 Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Filipi, yabateye inkunga yo gukomeza gutekereza ku bintu ‘bikiranuka, biboneye, bikwiriye gukundwa n’ingeso nziza.’ (Soma mu Bafilipi 4:8.) Nubwo icyo gihe Pawulo aterekezaga ku myidagaduro, ibivugwamo bishobora kudufasha guhitamo neza imyidagaduro. Ubwo rero, ujye ureba niba indirimbo wumva, firime ureba, ibitabo usoma n’imikino yo mu rwego rwa eregitoronike ukina, bihuje n’ibyo Pawulo yavuze. Ibyo bizagufasha kumenya ibyo Yehova yemera n’ibyo yanga. Dukwiriye kumvira Yehova muri byose (Zab 119:1-3). Ibyo bizatuma tugira umutimanama utaducira urubanza, maze dushobore gukora ikindi kintu cyatuma tugira ibyishimo nyakuri.—Ibyak 23:1.
JYA USHYIRA YEHOVA MU MWANYA WA MBERE
13. Ni ikihe kintu cya gatatu twakora kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri? (Yohana 4:23, 24)
13 IKINTU CYA 3 CYADUFASHA KUGIRA IBYISHIMO NYAKURI: Gushyira Yehova mu mwanya wa mbere. Dukwiriye gusenga Yehova kubera ko ari we waturemye (Ibyah 4:11; 14:6, 7). Ubwo rero, ikintu cy’ingenzi twakora mu buzima bwacu, ni ukumusenga mu buryo yemera, ni ukuvuga kumusenga “mu mwuka no mu kuri.” (Soma muri Yohana 4:23, 24.) Twifuza ko umwuka wera udufasha gusenga Yehova mu buryo buhuje n’uko Bibiliya ivuga. Gusenga Yehova bigomba kuza mu mwanya wa mbere, nubwo twaba tuba mu bihugu byahagaritse bimwe mu bikorwa byacu cyangwa bigahagarika umurimo wacu burundu. Ubu hari abavandimwe na bashiki bacu barenga 100 bafunzwe, bazira gusa ko ari Abahamya ba Yehova.d Icyakora ibyo ntibibabuza gusenga, kwiyigisha no kubwira abandi iby’Imana n’Ubwami bwayo, kandi bakabikora bishimye. Iyo abantu batuvuze nabi cyangwa bakadutoteza turishima, kuko tuzi ko Yehova adufasha kwihangana kandi ko azaduha imigisha.—Yak 1:12; 1 Pet 4:14.
GUKURIKIZA IBYO TUMAZE KWIGA BYATUMYE AKOMEZA KUGIRA IBYISHIMO
14. Ni iki cyabaye ku muvandimwe ukiri muto wo muri Tajikisitani, kandi se yaziraga iki?
14 Hari abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’ibibazo bikomeye, ariko bakomeza kugira ibyishimo nyakuri, kubera ko bakoze ibyo bintu bitatu tumaze kuvuga. Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Jovidon Bobojonov wo muri Tajikisitani wafunzwe afite imyaka 19, azira ko yanze kujya mu gisirikare. Ku itariki ya 4 Ukwakira 2019 yarafashwe, amara amezi menshi afunzwe kandi bamufataga nk’aho ari umugizi wa nabi. Ibinyamakuru byo hirya no hino ku isi byavuze iby’ako karengane yahuye na ko. Baramukubise kandi bamuhatira gusinya inyandiko imwinjiza mu gisirikare, ivuga ko atazahemukira igihugu. Nanone bamutegetse kwambara imyenda ya gisirikare. Yahamijwe icyaha maze arafungwa, afungurwa ari uko umukuru w’igihugu amuhaye imbabazi. Nubwo Jovidon yahuye n’ibyo bibazo byose, yakomeje kubera Yehova indahemuka no kugira ibyishimo. Ni iki cyamufashije? Ni uko buri gihe yazirikanaga ko akeneye ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka.
15. Ni iki Jovidon yakoze igihe yari muri gereza?
15 Igihe Jovidon yari afunzwe, yakomeje kwiga ibyerekeye Yehova, nubwo nta Bibiliya n’ibitabo byacu yari afite. None se yabigenzaga ate? Iyo abavandimwe na bashiki bacu bamugemuriraga, bandikaga isomo ry’umunsi ku bipapuro bapfunyikagamo ibyokurya. Ibyo byatumaga asoma Bibiliya buri munsi kandi agatekereza ku byo yasomye. Amaze gufungurwa, hari inama yagiriye abatarahura n’ibigeragezo bikomeye. Yaravuze ati: “Mugomba gukoresha umudendezo wanyu mwiyigisha cyane, musoma Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kugira ngo mumenye Yehova.”
16. Ni iki Jovidon yakundaga gutekerezaho?
16 Jovidon yakomeje kumvira Yehova. Aho kugira ngo atekereze ibintu bibi kandi abikore, yakomeje gutekereza kuri Yehova no ku byo ashaka. Nanone yakundaga kwitegereza ibyo Yehova yaremye. Buri gitondo yakangurwaga n’amajwi y’inyoni ziririmba, nijoro akitegereza ukwezi n’inyenyeri. Yaravuze ati: “Izo mpano zituruka kuri Yehova, zatumaga nishima kandi zikankomeza.” Dushimira Yehova kubera ko atwitaho mu buryo bw’umwuka, kandi akaduha ibyo dukeneye byose. Ibyo bituma twishima, kandi ibyo byishimo ni byo bidufasha kwihangana.
17. Ibivugwa muri 1 Petero 1:6, 7, byafasha bite umuntu ufite ibibazo nk’ibyo Jovidon yari afite?
17 Ikindi kintu cyafashije Jovidon, ni ugushyira Yehova mu mwanya wa mbere. Yari azi ko agomba gukomeza kubera Yehova indahemuka. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu yavuze ati: “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera” (Luka 4:8). Abasirikare bashakaga ko Jovidon areka kuba Umuhamya wa Yehova. Ariko yakomeje gusenga Yehova amanywa n’ijoro, amusaba ko yamufasha agakomeza kumubera indahemuka. Nubwo bamugiriye nabi, ntiyigeze acika intege. Ubu yumva yishimye, kuko hari ikintu yungutse nyuma yo gufatwa, agakubitwa kandi agafungwa. Icyo kintu ni ikihe? Ni uko ibyo bigeragezo byatumye ukwizera kwe kurushaho gukomera.—Soma muri 1 Petero 1:6, 7.
18. Twakora iki kugira ngo dukomeze kugira ibyishimo?
18 Yehova azi icyo twakora kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri. Nidukora ibintu bitatu twize muri iki gice, tuzakomeza kugira ibyishimo nubwo twaba dufite ibibazo. Icyo gihe tuzavuga amagambo nk’ay’umwanditsi wa zaburi yavuze, agira ati: “Hahirwa ubwoko bufite Yehova ho Imana yabwo!”—Zab 144:15.
INDIRIMBO YA 89 Tega amatwi, wumvire, uhabwe imigisha
a Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “hahirwa” muri uyu murongo no mu yindi mirongo iri muri iki gice, rishobora no guhindurwamo “abagira ibyishimo.”
b Muri iki gihe, abantu benshi ntibabona ibyishimo nyakuri, kuko babishakira aho bitari. Batekereza ko kwinezeza, kuba umukire, kuba icyamamare no kuba umuntu ukomeye, ari byo bizatuma bagira ibyishimo nyakuri. Icyakora igihe Yesu yari ku isi, yavuze icyo twakora kugira ngo tugire ibyishimo nyakuri. Muri iki gice, tugiye kureba ibintu bitatu twakora kugira ngo tubigereho.
c Reba ingingo ivuga ngo: “Ese ubona ‘ibyokurya mu gihe gikwiriye?’” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Kanama 2014.
d Niba wifuza ibindi bisobanuro, wareba ingingo ivuga ngo: “Bafunzwe bazira ukwizera kwabo,” iri ku rubuga rwa jw.org/rw.
e IBISOBANURO BY’IFOTO: Ibintu byakinwe bigaragaza Abahamya baje gushyigikira mugenzi wabo ujyanywe mu rukiko.