Jya wimakaza umwuka mwiza mu itorero
“Ubuntu butagereranywa bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane n’umwuka mugaragaza.”—FILI 4:23.
TWAKWIMAKAZA DUTE UMWUKA MWIZA MU ITORERO . . .
mu gihe duteraniye hamwe n’abavandimwe bacu?
tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza?
tumenyesha abasaza uwakoze icyaha gikomeye?
1. Kuki Pawulo na Yesu bashimye itorero ry’i Filipi n’iry’i Tuwatira?
ABAKRISTO b’i Filipi bo mu kinyejana cya mbere bari abakene. Nyamara, bagiraga ubuntu, kandi bakundaga cyane bagenzi babo bari bahuje ukwizera (Fili 1:3-5, 9; 4:15, 16). Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yashoje urwandiko rwahumetswe yabandikiye agira ati “ubuntu butagereranywa bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane n’umwuka mugaragaza” (Fili 4:23). Kubera ko Abakristo b’i Tuwatira na bo bagaragaje umwuka nk’uwo, Yesu Kristo wahawe ikuzo yarababwiye ati ‘nzi ibikorwa byanyu n’urukundo rwanyu no kwizera kwanyu n’umurimo wanyu no kwihangana kwanyu, kandi nzi ko ibikorwa byanyu bya nyuma biruta ibya mbere.’—Ibyah 2:19.
2. Ni mu buhe buryo imyifatire yacu ishobora gutuma mu itorero harangwa umwuka mwiza cyangwa hakarangwa umwuka mubi?
2 Muri iki gihe, buri torero ry’Abahamya ba Yehova na ryo rigira umwuka uriranga. Hari amatorero azwiho kuba agira urugwiro n’urukundo mu buryo bwihariye. Andi yo agira ishyaka ryinshi mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami kandi agaha agaciro kenshi umurimo w’igihe cyose. Iyo buri wese muri twe yitoje kugaragaza umwuka mwiza, bituma itorero ryunga ubumwe kandi muri rusange rikagira amajyambere mu buryo bw’umwuka (1 Kor 1:10). Ku rundi ruhande, iyo tugaragaza umwuka mubi, bishobora gutuma itorero risinzira mu buryo bw’umwuka, rikaba akazuyazi ndetse rikihanganira ibikorwa bibi (1 Kor 5:1; Ibyah 3:15, 16). None se, ni uwuhe mwuka uranga itorero ryanyu? Ni iki wowe ku giti cyawe wakora kugira ngo mu itorero ryanyu hakomeze kurangwa umwuka mwiza?
JYA UTUMA MU ITORERO HARANGWA UMWUKA MWIZA
3, 4. Ni mu buhe buryo ‘twasingiriza [Yehova] mu iteraniro rinini’?
3 Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “[Yehova] nzagusingiriza mu iteraniro rinini; nzagusingiriza hagati y’abantu benshi” (Zab 35:18). Uwo mwanditsi wa zaburi ntiyigeze areka gusingiza Yehova mu gihe yabaga ari hamwe n’abandi bagaragu b’Imana. Amateraniro y’itorero aba buri cyumweru, hakubiyemo n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, atuma tubona uburyo bwo kugaragaza ishyaka n’ukwizera kwacu dutanga ibitekerezo. Ni byiza ko buri wese muri twe yibaza ati “ese ntanga ibitekerezo mu materaniro uko nshoboye kose? Ese nyategura neza kandi ngatanga ibitekerezo bifite ireme? Ese niba ndi umutware w’umuryango, mfasha abana banjye gutegura mbere y’igihe ibisubizo bari butange kandi nkabigisha kubivuga mu magambo yabo?”
4 Dawidi umwanditsi wa zaburi yashyize isano hagati yo kugira umutima ushikamye no kuririmba. Yaravuze ati “Mana, umutima wanjye urashikamye, umutima wanjye urashikamye. Nzaririmba ncurange” (Zab 57:7). Indirimbo zikoreshwa mu materaniro ya gikristo zituma tubona uburyo bwo ‘kuririmbira’ Yehova no ‘kumucurangira’ dufite umutima ushikamye. None se niba hari indirimbo zimwe na zimwe tutazi, kuki tutaziga mu gihe cy’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango? Nimucyo twiyemeze ‘kuririmbira Yehova mu mibereho yacu yose no kuririmbira Imana yacu igihe cyose tuzaba tukiriho.’—Zab 104:33.
5, 6. Ni mu buhe buryo twagaragariza abandi umuco wo kwakira abashyitsi no kugira ubuntu, kandi se ibyo bimarira iki itorero?
5 Kugaragariza abavandimwe na bashiki bacu umuco wo kwakira abashyitsi na byo bituma mu itorero harangwa umwuka w’urukundo. Mu gice cya nyuma cy’urwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo, yabateye inkunga agira ati “mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe. Ntimukibagirwe umuco wo kwakira abashyitsi” (Heb 13:1, 2). Gusangira amafunguro n’abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo cyangwa n’abandi bantu bo mu itorero bari mu murimo w’igihe cyose, ni uburyo buhebuje bwo kugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi. Rimwe na rimwe dushobora no gutumira abapfakazi, ababyeyi barera abana ari bonyine cyangwa abandi, tugasangira amafunguro cyangwa se tukifatanya muri gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango.
6 Pawulo yasabye Timoteyo kugira abandi inama yo ‘gukora ibyiza, bakaba abakire ku mirimo myiza, bagatanga batitangiriye itama, biteguye gusangira n’abandi; bakibikira ubutunzi ahantu hari umutekano, ubutunzi buzababera urufatiro rwiza rw’igihe kizaza, kugira ngo bashobore kugundira ubuzima nyakuri’ (1 Tim 6:17-19). Aha ngaha, Pawulo yateraga Abakristo bagenzi be inkunga yo kugira ubuntu. Ndetse no mu gihe ubukungu bwifashe nabi, dushobora kugira ubuntu. Bumwe mu buryo twabikoramo ni ugufasha bamwe mu bagize itorero badafite amafaranga ahagije yo gutega kugira ngo bajye mu makoraniro. Bite se ku birebana n’abakorerwa icyo gikorwa cy’ineza yuje urukundo? Baba bimakaza umwuka mwiza mu itorero iyo bagaragaje ko bashimira, wenda batanga amafaranga make bashobora kubona, abandi bakabongerera. Byongeye kandi, kumarana igihe n’abavandimwe na bashiki bacu bituma bumva bafite agaciro kandi bakunzwe. Iyo dukorera “abo duhuje ukwizera” ibikorwa byinshi byiza kandi tukaba twiteguye kumarana na bo igihe no gusangira ibyo dufite, turushaho kubakunda kandi tugatuma mu itorero harangwa urukundo n’umwuka mwiza.—Gal 6:10.
7. Ni mu buhe buryo kutamena ibanga umuntu yakubwiye bituma mu itorero harangwa umwuka mwiza?
7 Kugirana ubucuti na bagenzi bacu duhuje ukwizera no kubika ibanga na byo bituma turushaho gukundana. (Soma mu Migani 18:24.) Incuti nyakuri zibika ibanga. Iyo abavandimwe bacu batubwiye ibibari ku mutima kandi bakaba bizeye ko tutazabibwira abandi, urukundo twari dusanzwe dukundana rurushaho kwiyongera. Nimucyo rero tubere abandi incuti zishobora kubabikira ibanga, bityo dutume itorero riba nk’umuryango urangwa n’urukundo.—Imig 20:19.
JYA UGIRA ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
8. Ni iyihe nama ab’i Lawodikiya bahawe kandi kuki?
8 Yesu yabwiye itorero ry’i Lawodikiya ati “nzi ibikorwa byawe, ko udakonje kandi ntushyuhe. Iyaba wari ukonje cyangwa ukaba ushyushye! Ariko kubera ko uri akazuyazi, ukaba udashyushye ntunakonje, ngiye kukuruka” (Ibyah 3:15, 16). Abakristo b’i Lawodikiya ntibagiraga umwete mu murimo wo kubwiriza. Iyo myifatire ishobora kuba yaranagiraga ingaruka ku mishyikirano bari bafitanye. Ku bw’ibyo, Yesu yabagiriye inama ati ‘abo nkunda bose ndabacyaha kandi nkabahana. Nuko rero mugire umwete kandi mwihane.’—Ibyah 3:19.
9. Ni mu buhe buryo imyifatire tugira mu birebana n’umurimo wo kubwiriza igira ingaruka ku mwuka urangwa mu itorero?
9 Kugira ngo mu itorero harangwe umwuka mwiza, twagombye kugira umwete mu murimo wo kubwiriza. Imwe mu mpamvu zituma habaho itorero, ni ugushaka abantu bagereranywa n’intama mu ifasi ribwirizamo no kubakomeza mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, kimwe na Yesu, tugomba kugira ishyaka mu murimo wo guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20; Luka 4:43). Uko turushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, ni na ko turushaho kunga ubumwe turi “abakozi bakorana n’Imana” (1 Kor 3:9). Iyo tubonye uko abandi bavuganira ukwizera kwabo mu murimo wo kubwiriza n’ukuntu bagaragaza ko bishimira ibintu by’umwuka, bituma turushaho kubakunda kandi tukabubaha. Ikindi kandi, iyo dukora umurimo wo kubwiriza ‘dufatanye urunana’ bituma itorero ryunga ubumwe.—Soma muri Zefaniya 3:9.
10. Imihati dushyiraho kugira ngo turusheho gukora neza umurimo wo kubwiriza igira izihe ngaruka ku mwuka abandi bagaragaza mu itorero?
10 Imihati dushyiraho kugira ngo turusheho gukora neza umurimo wo kubwiriza, na yo ifasha abandi. Uko turushaho kwita ku bo tubwiriza, tukihatira kubagera ku mutima, ni na ko turushaho kurangwa n’ishyaka mu murimo (Mat 9:36, 37). Iyo dufite ishyaka mu murimo bituma abo twajyanye kubwiriza na bo bagira ishyaka. Yesu yohereje abigishwa be kubwiriza ari babiri babiri, aho kohereza umwe umwe (Luka 10:1). Ibyo byatumaga baterana inkunga kandi buri wese agatoza mugenzi we, bikanatuma barushaho kugira ishyaka mu murimo. Ese ntitwishimira kubwirizanya n’ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka? Ishyaka bagaragaza ridutera inkunga kandi rigatuma dukomeza gukora umurimo wo kubwiriza.—Rom 1:12.
JYA WIRINDA KWITOTOMBA NO GUKORA IBIBI
11. Ni uwuhe mwuka bamwe mu Bisirayeli bo mu gihe cya Mose bagaragaje, kandi se byabagizeho izihe ngaruka?
11 Hashize ibyumweru bike gusa Abisirayeli babaye ishyanga ryigenga, bagaragaje umwuka wo kwitotomba no kutanyurwa. Ibyo byatumye bigomeka kuri Yehova n’abari bamuhagarariye (Kuva 16:1, 2). Abisirayeli bake gusa mu bavuye muri Egiputa ni bo bageze mu Gihugu cy’Isezerano. Na Mose ubwe ntiyemerewe kwinjira muri icyo gihugu bitewe n’ukuntu yitwaye igihe itorero ry’Abisirayeli ryagaragazaga umwuka mubi (Guteg 32:48-52). Ni iki twakora muri iki gihe kugira ngo twirinde kurangwa n’umwuka mubi?
12. Twakwirinda dute umwuka wo kwitotomba?
12 Tugomba kwirinda umwuka wo kwitotomba. Nubwo kugira umuco wo kwicisha bugufi no kubaha abatuyobora bizabidufashamo, tugomba nanone kumenya guhitamo incuti. Guhitamo imyidagaduro mibi cyangwa kumarana igihe n’abo dukorana cyangwa se abo twigana badakurikiza amahame akiranuka, byaduteza akaga. Byaba byiza twirinze incuti zikunda kwitotomba cyangwa zifite umwuka wo kwigenga.—Imig 13:20.
13. Ni ibihe bintu bibi bishobora kubaho mu gihe mu itorero hari abantu barangwa n’umwuka wo kwitotomba?
13 Iyo mu itorero hari abantu bakomeza kurangwa n’umwuka wo kwitotomba, bishobora gutuma bakora n’ibindi bintu byakwangiza imishyikirano bafitanye na Yehova. Urugero, kwitotomba bishobora guhungabanya amahoro n’ubumwe by’itorero. Ikindi kandi, kwitotombera abo duhuje ukwizera bishobora kubababaza, kandi bishobora gutuma umuntu agwa mu cyaha cyo gusebanya no gutukana (Lewi 19:16; 1 Kor 5:11). Bamwe mu bantu bari mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere barangwaga n’umwuka wo kwitotomba, ‘basuzuguraga ababayoboraga kandi bagatuka abanyacyubahiro’ (Yuda 8, 16). Nta gushidikanya ko kuba baritotomberaga abari bafite inshingano mu itorero byatumaga Imana itabemera.
14, 15. (a) Kwihanganira umunyabyaha bishobora kugira izihe ngaruka ku itorero ryose? (b) Twagombye gukora iki mu gihe tumenye ko hari umuntu ukora ibyaha mu ibanga?
14 Byagenda bite se tumenye ko hari umuntu ukora ibyaha rwihishwa, wenda akaba anywa inzoga nyinshi, areba porunogarafiya cyangwa ari umusambanyi (Efe 5:11, 12)? Kwirengagiza ibyaha bikomeye bishobora gutuma umwuka wera wa Yehova udakorera mu itorero kandi ntirirangwe n’amahoro (Gal 5:19-23). Nk’uko Abakristo b’i Korinto bagombaga kuvana ababi mu itorero, muri iki gihe nabwo abantu babi bagomba kuvanwa mu itorero kugira ngo rikomeze kurangwa n’umwuka mwiza. Ni iki wakora kugira ngo mu itorero hakomeze kurangwa amahoro?
15 Nk’uko twigeze kubivuga, hari ibintu tutagomba kubwira abandi, cyane cyane mu gihe umuntu yatubwiye ibimuri ku mutima. Kumena ibanga umuntu yakubwiye ni amakosa kandi birababaza cyane. Nubwo bimeze bityo ariko, mu gihe umuntu yakoze icyaha gikomeye, abo Ibyanditswe biha uburenganzira bwo gukemura icyo kibazo, ni ukuvuga abasaza mu itorero, bagombye kubimenyeshwa. (Soma mu Balewi 5:1.) Ku bw’ibyo, niba tumenye ko umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yakoze icyaha gikomeye, twagombye kumutera inkunga yo gusanga abasaza akabasaba ubufasha (Yak 5:13-15). Ariko niba atabikoze mu gihe gikwiriye, twagombye kubivuga.
16. Kumenyesha abasaza ko hari umuntu ukora ibyaha bikomeye birinda bite umwuka w’itorero?
16 Itorero rya gikristo ni ahantu tubonera umutekano n’uburinzi byo mu buryo bw’umwuka, kandi twagombye gukomeza kubibungabunga tuvuga abakoze ibyaha bikomeye. Iyo abasaza bafashije uwakosheje akisubiraho kandi akagaragaza ko yicujije yemera igihano, icyo gihe ntaba agiteje umwuka mubi mu itorero. Ariko se byagenda bite niba uwo muntu wakoze icyaha gikomeye adashaka kwihana kandi ntiyemere inama zuje urukundo ahabwa n’abasaza? Kumuca mu itorero bizatuma umwuka mubi yazanye ‘urimburwa,’ uvanwe mu itorero, maze rikomeze kugira umwuka mwiza. (Soma mu 1 Abakorinto 5:5.) Koko rero, kugira ngo itorero rikomeze kurindwa umwuka mubi, bisaba ko buri wese muri twe agira icyo akora, agafatanya n’inteko y’abasaza kandi agakora icyatuma abo bahuje ukwizera bakomeza kumererwa neza mu buryo bw’umwuka.
JYA UTUMA MU ITORERO HARANGWA “UBUMWE BW’UMWUKA”
17, 18. Ni iki kizadufasha “gukomeza ubumwe bw’umwuka”?
17 Kuba abigishwa ba mbere ba Yesu ‘barakomezaga gushishikarira inyigisho z’intumwa,’ byatumye itorero ryunga ubumwe (Ibyak 2:42). Bahaga agaciro inama n’amabwiriza bishingiye ku Byanditswe bahabwaga n’abasaza. Kubera ko abasaza bo muri iki gihe bagandukira itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, bituma abagize itorero bose babona ubufasha n’inkunga bakeneye kugira ngo bakomeze kunga ubumwe (1 Kor 1:10). Iyo dukurikije amabwiriza ashingiye kuri Bibiliya duhabwa n’umuteguro wa Yehova, kandi tugakurikiza ubuyobozi duhabwa n’abasaza, tuba tugaragaza ko ‘twihatira cyane gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro uduhuza.’—Efe 4:3.
18 Nimucyo rero dukore uko dushoboye kose kugira ngo mu itorero hakomeze kurangwa umwuka mwiza. Nitubigenza dutyo, ‘ubuntu butagereranywa bw’Umwami wacu Yesu Kristo buzabana n’umwuka tugaragaza.’—Fili 4:23.
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Ese utuma mu itorero harangwa umwuka mwiza utegura neza kugira ngo uzatange ibisubizo bifite ireme?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Jya utuma mu itorero harangwa umwuka mwiza wiga indirimbo zacu