Ibiganiro bagirana na bagenzi babo—Ese Yesu ni Imana?
ABAHAMYA BA YEHOVA bishimira kuganira na bagenzi babo kuri Bibiliya. Ese hari ikibazo cyihariye gishingiye kuri Bibiliya wigeze wibaza? Ese waba ufite amatsiko yo gusobanukirwa imyizerere y’Abahamya ba Yehova, cyangwa bimwe mu bikorwa byo mu rwego rw’idini bakora? Niba ari uko bimeze, ntuzatindiganye kubibaza Umuhamya uzongera guhura na we. Azishimira kuganira nawe kuri ibyo bibazo.
Nimucyo dusuzume uko ikiganiro Abahamya ba Yehova bagirana na bagenzi babo gishobora kuba giteye. Reka tuvuge ko Umuhamya witwa Domina yasuye umugore witwa Saverina.
Ese koko ntimwizera Yesu?
Saverina: Pasiteri yatubwiye ko Abahamya ba Yehova batizera Yesu. Ese koko ni byo?
Domina: Rwose twizera Yesu. Twemera ko kwizera Yesu ari ngombwa kugira ngo umuntu azabone agakiza.
Saverina: Nanjye ni uko mbyemera.
Domina: Ubwo rero, urumva ko icyo ari ikintu twembi duhuriyeho. Ariko di, uzi ko ntakwibwiye! Nitwa Domina. Wowe se witwa nde?
Saverina: Nitwa Saverina.
Domina: Urakoze. Ushobora kwibaza uti “niba Abahamya ba Yehova bizera Yesu koko, kuki abantu bavuga ko batamwizera?”
Saverina: Nanjye njya mbyibaza.
Domina: Ubundi rero Saverina, nubwo twizera Yesu cyane, ntitwemera ibintu byose abantu bamuvugaho.
Saverina: None se wampa urugero?
Domina: Yego rwose. Nk’ubu hari abantu bavuga ko Yesu yari umuntu mwiza gusa. Ariko ntitwemera icyo gitekerezo.
Saverina: Nanjye simbyemera.
Domina: Ubwo icyo na cyo tucyumvikanyeho. Icya kabiri ni uko Abahamya ba Yehova batemera inyigisho zivuguruza ibyo Yesu yivugiye, ku birebana n’imishyikirano afitanye na Se.
Saverina: Ubwo se ushatse kuvuga iki?
Domina: Amadini menshi yigisha ko Yesu ari Imana, kandi nawe ushobora kuba ari ko wigishijwe.
Saverina: Yego nyine. Pasiteri yatwigishije ko Imana na Yesu ari bamwe.
Domina: Ese ntiwemera ko uburyo bwiza bwo kumenya ukuri ku byerekeye Yesu, ari ugusuzuma ibyo we yivugiye?
Saverina: Ibyo ndabyemera.
Ni iki Yesu yigishije?
Domina: Reka dusuzume umurongo wa Bibiliya ugira icyo uvuga kuri iyo ngingo. Dore icyo Yesu yavuze muri Yohana 6:38. Yagize ati “naje nturutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka.” Ubwo se Yesu aramutse ari Imana, urabona uyu murongo utatera abantu urujijo?
Saverina: Ngo iki?
Domina: Zirikana ko Yesu yavuze ko ataturutse mu ijuru azanywe no gukora ibyo ashaka.
Saverina: Ni byo koko, yavuze ko yaje gukora ibyo Uwamutumye ashaka.
Domina: Ariko se niba Yesu ari Imana, yavuye mu ijuru aza ku isi ari nde umutumye? Kandi se kuki Yesu yemeye gukora ibyo Uwo wamutumye ashaka?
Saverina: Ubu noneho ntangiye kumva aho uganisha. Ariko se, uyu murongo wonyine ni wo washingiraho uvuga ko Yesu atari Imana?
Domina: Reka noneho turebe andi magambo Yesu yavuze. Yavuze amagambo nk’ayo mu gice gikurikira cyo muri Yohana. Ese wasoma muri Yohana 7:16?
Saverina: Reka mpasome. Haragira hati “Yesu arabasubiza ati ‘ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye.’ ”
Domina: Urakoze. None se ukurikije uyu murongo, Yesu yigishaga ibitekerezo bye?
Saverina: Oya. Yavuze ko yigishaga iby’Uwamutumye.
Domina: Ni byo. Ibyo na byo biratuma twibaza tuti “ni nde watumye Yesu, kandi se ibyo yigishaga yabibwiwe na nde?” Ese ubwo ntiyagombye kuba aruta Yesu? Erega n’ubundi umuntu atuma uwo aruta.
Saverina: Uzi ko ari byo koko? Aha sinari narigeze mpasoma.
Domina: Nanone, reka dusuzume amagambo Yesu yavuze muri Yohana 14:28. Yaravuze ati “mwumvise ko nababwiye nti ‘ndagiye kandi ndagaruka aho muri.’ Niba munkunda munezezwe n’uko ngiye kwa Data, kuko Data anduta.” None se dushingiye kuri uyu murongo, Yesu yumvaga ari mu ruhe rwego ugereranyije na se?
Saverina: Yavuze ko Se amuruta. Ubwo rero, yumvaga ko Imana ari umutware.
Domina: Ni byo rwose! Dore urundi rugero. Reka dusuzume ibyo Yesu yabwiye abigishwa be muri Matayo 28:18. Uwo murongo ugira uti “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.” None se Yesu yavuze ko ubwo butware yabuhoranye?
Saverina: Oya, yavuze ko yabuhawe.
Domina: None se niba Yesu ari Imana, ni ubuhe butware bundi yari guhabwa? Ubundi se ubwo, ni nde wari kubumuha?
Saverina: Uhm! Reka mbanze mbitekerezeho.
Yabwiraga nde?
Domina: Hari n’ikindi kintu cyatera urujijo, Yesu aramutse ari Imana.
Saverina: Icyo kintu ni ikihe?
Domina: Icyo kintu kiboneka mu nkuru ivuga iby’umubatizo wa Yesu. Reka dusome muri Luka 3:21, 22. Ese ushobora kuhasoma?
Saverina: Haragira hati “abantu bose bamaze kubatizwa, Yesu na we arabatizwa, maze agisenga ijuru rirakinguka, umwuka wera umumanukiraho umeze nk’inuma, maze humvikana ijwi rivuye mu ijuru rivuga riti ‘uri Umwana wanjye nkunda; ndakwemera.’ ”
Domina: Ese ubonye icyo Yesu yarimo akora igihe yabatizwaga?
Saverina: Yarimo asenga.
Domina: Ibyo ni byo. None se niba Yesu ari Imana, icyo gihe yasengaga nde?
Saverina: Uzi ko ari byo di! Uwazabibaza pasiteri ra?
Domina: Tukiri aho, zirikana ko Yesu akimara kuva mu mazi, hari umuntu wavugiye mu ijuru. Ese waba wabonye ibyo yavuze?
Saverina: Yavuze ko Yesu ari Umwana we, ko amukunda kandi ko amwemera.
Domina: Ibyo ni ukuri. Ariko se niba Yesu ari Imana, ni nde wavugiye ayo magambo mu ijuru?
Saverina: Uzi ko ibi ntari narabitekerejeho!
Kuki bagereranywa n’ “umwana” na “se”?
Domina: Hari ikindi kintu twagombye kuzirikana. Twabonye ko Yesu yitaga Imana Se wo mu ijuru. Nanone igihe Yesu yabatizwaga, uwavugiye mu ijuru yavuze ko Yesu ari Umwana we. N’ubundi kandi, Yesu ubwe yivugiye ko ari umwana w’Imana. None se nkawe uramutse ushatse kunyemeza ko abantu babiri bangana, ni uruhe rugero rwo mu muryango wakoresha kugira ngo ubinyumvishe?
Saverina: Nakoresha urw’abantu babiri bava inda imwe.
Domina: Yego rwose! Wakongeraho ko ari abana babiri b’impanga. Nyamara Yesu yavuze ko Imana ari Se, naho we akaba Umwana. None se utekereza ko Yesu yashakaga kumvikanisha iki?
Saverina: Aa! Icyo ushaka kuvuga nacyumvise. Yesu yashakaga kuvuga ko hari umurusha ububasha.
Domina: Ni byo rwose! Ngaho nawe tekereza. Umaze kubona urugero rwiza rwadufasha kugereranya abantu babiri bangana, ari rwo rw’abantu bava inda imwe, kandi b’impanga. Ubwo se iyo Yesu aza kuba ari Imana koko, ntiyari gutanga urwo rugero, wenda akaba yabona n’urundi rwumvikana kurushaho, dore ko we yari n’Umwigisha Ukomeye?
Saverina: Wa mugani.
Domina: Nyamara aho gukoresha urugero nk’urwo, yakoresheje amagambo ngo “Data” n’ “Umwana,” kugira ngo yumvikanishe isano afitanye n’Imana.
Saverina: Uzi ko ari byo koko!
Ni iki abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere babivuzeho?
Domina: Mbere y’uko ngenda, hari ikindi kintu nashakaga kongeraho niba ufite akanya.
Saverina: Nta kibazo ndacyafite iminota mike.
Domina: Ese iyo Yesu aza kuba ari Imana, abigishwa be ntibagombye kuba barabivuze nta guca ku ruhande?
Saverina: Ni ko byari kugenda.
Domina: Ariko nta hantu na hamwe mu Byanditswe baba barigishije ko Yesu ari Imana. Ahubwo zirikana amagambo yavuzwe n’intumwa Pawulo, umwe mu bigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere. Mu Bafilipi 2:9, yavuze ibyo Imana yakoze igihe Yesu yari amaze gupfa akanazuka. Yaravuze ati ‘Imana yakujije [Yesu] imushyira mu mwanya wo hejuru cyane, kandi imuha izina risumba andi mazina yose.’ None se dukurikije uwo murongo, ni iki Imana yakoreye Yesu?
Saverina: Uwo murongo ugaragaza ko Imana yamukujije ikamushyira mu mwanya wo hejuru cyane.
Domina: Ibyo ni byo. Ariko se iyo Yesu aza kuba angana n’Imana mbere y’uko apfa, maze nyuma yaho Imana ikamushyira mu mwanya wo hejuru cyane, ubwo ntiyari guhita aruta Imana? Ubwo se birashoboka ko habaho umuntu uruta Imana?
Saverina: Ibyo ntibyashoboka.
Domina: Urakoze. None se ubu ushingiye ku byo tumaze kuvuga, warenga ukavuga ko Bibiliya yigisha ko Yesu ari Imana?
Saverina: Umva, ndabona rwose atari ko biri. Bibiliya ivuga ko ari Umwana w’Imana.
Domina: Ibyo ni byo rwose. Ariko nanone wizere rwose ko Abahamya ba Yehova bubaha Yesu cyane. Twizera ko igihe yapfaga ari Mesiya wasezeranyijwe, byatumye abantu bose bizerwa babona uburyo bwo kuzabona agakiza.
Saverina: Nanjye ni uko mbyemera.
Domina: Ariko nanone ushobora kwibaza uti “wakora iki kugira ngo ugaragarize Yesu ko umushimira kuba yaratwitangiye?”a
Saverina: Icyo nanjye naracyibajije.
Domina: Reka nzagaruke ngusubize icyo kibazo nifashishije Bibiliya. Ese uzaba uri mu rugo mu cyumweru gitaha nk’iki gihe?
Saverina: Nzaba mpari.
Domina: Urakoze cyane. Ubwo ni ah’icyo gihe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 5 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?