Hanga amaso igihembo
“Nkomeza gukurikira ngana ku ntego ngo mpabwe igihembo.”—FILI 3:14.
1. Ni ikihe gihembo intumwa Pawulo yari guhabwa?
INTUMWA Pawulo, nanone uzwi ku izina rya Sawuli w’i Taruso, yakomokaga mu muryango ukomeye. Gamaliyeli, umwarimu mu by’Amategeko uzwi cyane, ni we wamwigishije iby’idini rya ba sekuruza (Ibyak 22:3). Pawulo yari afite icyizere cy’uko yari kubona akazi abantu bo mu gihe cye babonaga ko ari keza, nyamara yaretse idini rye aba Umukristo. Hanyuma, yahanze amaso igihembo cy’ubuzima bw’iteka yari kubona, ni ukuvuga kuba umwami n’umutambyi udapfa mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru. Ubwo Bwami buzategeka isi izaba yahindutse paradizo.—Mat 6:10; Ibyah 7:4; 20:6.
2, 3. Ni mu rugero rungana iki Pawulo yahaga agaciro igihembo cy’ubuzima bwo mu ijuru?
2 Pawulo yagaragaje ukuntu yahaga agaciro cyane icyo gihembo agira ati “ibintu byari inyungu kuri jye, ibyo mbitekereza ko ari igihombo ku bwa Kristo. Ku bw’ibyo, mbona ko ibintu byose ari igihombo iyo ntekereje agaciro gahebuje k’ubumenyi bwerekeye Kristo Yesu, Umwami wanjye. Ku bwe nemeye guhomba ibintu byose, kandi mbitekereza ko ari ibishingwe rwose” (Fili 3:7, 8). Pawulo amaze kwiga ukuri ku birebana n’umugambi Yehova afitiye abantu, yabonye ko ibintu abantu baha agaciro, urugero nk’urwego runaka rw’imibereho, ubutunzi, akazi n’icyubahiro, ari ibishingwe rwose.
3 Kuva icyo gihe, ikintu Pawulo yabonaga ko gifite agaciro kurusha ibindi, ni ubumenyi ku byerekeye Yehova na Kristo, ubwo Yesu yerekejeho igihe yasengaga Imana agira ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine, no ku wo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yoh 17:3). Kuba Pawulo yarifuzaga cyane kubona ubuzima bw’iteka bigaragarira mu magambo ari mu Bafilipi 3:14, agira ati “nkomeza gukurikira ngana ku ntego ngo mpabwe igihembo cyo guhamagarwa ko mu ijuru kuva ku Mana binyuze kuri Kristo Yesu.” Koko rero, yari ahanze amaso igihembo yari kubona cy’ubuzima bw’iteka mu ijuru, ari umwe mu bategetsi b’Ubwami bw’Imana.
Kubaho iteka ku isi
4, 5. Ni ikihe gihembo giteganyirijwe abantu babarirwa muri za miriyoni bakora iby’Imana ishaka muri iki gihe?
4 Abenshi mu bantu bahitamo gukora ibyo Imana ishaka, bazabona igihembo cyo kubaho iteka mu isi nshya Imana izashyiraho (Zab 37:11, 29). Yesu yahamije ko ibyo byiringiro ari nyakuri igihe yagiraga ati “abagira ibyishimo ni abitonda, kuko bazaragwa isi” (Mat 5:5). Yesu ubwe ni umuragwa w’ibanze w’isi nk’uko Zaburi ya 2:8 ibigaragaza, kandi azaba ari kumwe n’abantu 144.000 bazafatanya na we gutegeka bari mu ijuru (Dan 7:13, 14, 22, 27). Abantu bagereranywa n’intama bazaba ku isi, ‘bazaragwa’ isi izaba itegekwa n’Ubwami ‘bwabateguriwe kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho’ (Mat 25:34, 46). Kandi twiringiye tudashidikanya ko ibyo byose bizasohora kubera ko Imana ibisezeranya “idashobora kubeshya” (Tito 1:2). Dushobora kwizera ko amasezerano y’Imana azasohora nk’uko Yosuwa yari abyizeye igihe yabwiraga Abisirayeli ati “nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.”—Yos 23:14.
5 Ubuzima mu isi nshya y’Imana ntibuzaba bumeze nk’ubw’iki gihe budashimishije. Buzaba butandukanye cyane, kuko nta ntambara, urugomo, ubukene, akarengane, uburwayi n’urupfu, bizaba bihari. Icyo gihe, abantu bazagira ubuzima butunganye, kandi bazaba ku isi izaba yahindutse paradizo. Ubwo buzima buzaba bushimishije kurenza uko dushobora kubyiyumvisha. Koko rero, icyo gihe buri munsi uzajya uba ushimishije. Mbega igihembo gihebuje!
6, 7. (a) Ni gute Yesu yerekanye ibyo twakwitega ko bizabaho mu isi nshya y’Imana? (b) Ni gute abapfuye na bo bazahabwa uburyo bwo gutangira ubuzima bushya?
6 Igihe Yesu yari ku isi, Imana yamuhaye imbaraga binyuriye ku mwuka wera kugira ngo agaragaze ibintu bitangaje bizabaho ku isi hose mu isi nshya. Urugero, Yesu yabwiye umuntu wari umaze imyaka 38 yaramugaye ati ‘haguruka ugende.’ Bibiliya ivuga ko uwo muntu yabigenje uko Yesu amubwiye, maze akagenda. (Soma muri Yohana 5:5-9.) Ikindi gihe, Yesu yahuye n’“umuntu wavutse ari impumyi” maze aramukiza. Nyuma yaho, abantu babajije uwo muntu wahoze ari impumyi uwamukijije, maze arabasubiza ati “uhereye kera ntitwigeze twumva umuntu wahumuye uwavutse ari impumyi. Iyo uwo muntu aba ataraturutse ku Mana, nta kintu na kimwe yari gushobora gukora” (Yoh 9:1, 6, 7, 32, 33). Yesu yashoboye gukora ibyo byose kubera ko yari yarahawe imbaraga n’Imana. Aho yajyaga hose ‘yakizaga abari bakeneye gukizwa.’—Luka 9:11.
7 Yesu ntiyari afite ubushobozi bwo gukiza abarwayi n’abamugaye gusa, ahubwo yashoboraga no kuzura abapfuye. Urugero, hari umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 12 wari wapfuye, maze bitera agahinda kenshi ababyeyi be. Ariko Yesu yaramubwiye ati “mukobwa, ndakubwiye nti ‘haguruka!’” Nuko arahaguruka! Tekereza ukuntu ababyeyi b’uwo mwana n’abantu bari aho, bumvise bameze! (Soma muri Mariko 5:38-42.) Mu isi nshya y’Imana, hazabaho “ibyishimo byinshi” igihe abantu babarirwa muri za miriyari bazazuka, bitewe n’uko “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyak 24:15; Yoh 5:28, 29). Abo bantu bazahabwa uburyo bwo gutangira ubuzima bushya bafite ibyiringiro byo kubaho uhereye icyo gihe ukageza iteka ryose.
8, 9. (a) Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, bizagendekera bite icyaha twarazwe na Adamu? (b) Imanza abapfuye bazacirwa zizaba zishingiye ku ki?
8 Abazaba bazutse bazahabwa uburyo bwo kubona ubuzima bw’iteka. Ntibazahanirwa ibyaha bakoze mbere y’uko bapfa (Rom 6:7). Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, uko abayoboke bumvira b’ubwo Bwami bazagenda bungukirwa n’igitambo cy’incungu, ni ko bazagenda buhoro buhoro bagezwa ku butungane, maze amaherezo bavanirweho ingaruka zose z’icyaha cya Adamu (Rom 8:21). Yehova ‘azamira urupfu bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose’ (Yes 25:8). Nanone kandi, Ijambo ry’Imana rivuga ko ‘imizingo y’ibitabo izaramburwa,’ ibyo bikaba bigaragaza ko abazaba bariho icyo gihe bazahabwa amabwiriza mashya (Ibyah 20:12). ‘Abaturage bo ku isi baziga gukiranuka’ uko isi izagenda ihinduka paradizo.—Yes 26:9.
9 Imanza abazaba bazutse bazacibwa ntizizaba zishingiye ku cyaha barazwe na Adamu, ahubwo zizaba zishingiye ku byo bo ubwabo bazahitamo gukora. Mu Byahishuwe 20:12 hagira hati “abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri ibyo bitabo hakurikijwe ibyo bakoze,” ni ukuvuga ibyo bazakora nyuma yo kuzuka. Mbega urugero ruhebuje Yehova atanga mu birebana n’ubutabera, impuhwe n’urukundo! Byongeye kandi, ibintu bibabaza bahuye na byo muri iyi si ishaje “ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa” (Yes 65:17). Ntibazongera kubabazwa n’ibintu bibi byababayeho kubera ko bazaba babwirwa inkuru nshya zitera inkunga, kandi imibereho yabo ikazaba irangwa n’ibintu byiza. Ibyo bintu bibi bizaba byarababayeho bizibagirana (Ibyah 21:4). Ibyo ni na ko bizagenda ku ‘mbaga y’abantu benshi’ izarokoka Harimagedoni.—Ibyah 7:9, 10, 14.
10. (a) Ubuzima buzaba bumeze bute mu isi nshya y’Imana? (b) Ni iki wakora kikagufasha guhanga amaso igihembo?
10 Mu isi nshya y’Imana abantu ntibazongera kurwara no gupfa. Bibiliya igira iti “nta muturage waho uzataka indwara” (Yes 33:24). Amaherezo, abaturage bo mu isi nshya, bazajya babyuka buri gitondo bafite amagara mazima bategerezanyije amatsiko undi munsi uzaba ushimishije. Bazajya bahora bategereje akazi kabanejeje no gushyikirana n’abandi bantu babifuriza ibyiza. Yewe, iyo mibereho izaba ari igihembo gihebuje rwose! Ese kuki utarambura Bibiliya yawe ngo wisomere ubuhanuzi buboneka muri Yesaya 33:24 na Yesaya 35:5-7? Gerageza kwiyumvisha uko bizaba bimeze. Ibyo bizagufasha gukomeza guhanga amaso igihembo.
Abatarahanze amaso igihembo
11. Vuga ukuntu ubwami bwa Salomo bwatangiye neza.
11 Iyo tumaze kumenya ibirebana n’igihembo, tuba tugomba gushyiraho imihati kugira ngo dukomeze kugihanga amaso, kubera ko tuba dushobora guhanga amaso ibindi bintu. Urugero, igihe Salomo yabaga umwami wa Isirayeli ya kera yasenze Imana yicishije bugufi ayisaba ubwenge n’ubuhanga kugira ngo ashobore gucira imanza ubwoko bwayo mu buryo bukwiriye. (Soma mu 1 Abami 3:6-12.) Bibiliya ivuga ko ibyo byatumye “Imana iha Salomo ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane.” Kandi koko, “ubwenge bwa Salomo bwarutaga ubw’abanyabwenge bose b’iburasirazuba n’aba Egiputa bose.”—1 Abami 5:9-12.
12. Ni uwuhe muburo Yehova yari yarahaye abari kujya baba abami ba Isirayeli?
12 Icyakora, mbere yaho Yehova yari yaratanze umuburo uvuga ko umuntu wese wari kuba umwami atari ‘kwishakira amafarashi menshi,’ kandi ko atari “kuzishakira abagore benshi kugira ngo umutima we udahinduka ukava ku Uwiteka” (Guteg 17:14-17). Iyo umwami yishakira amafarashi menshi byari kuba byerekana ko yishingikiriza ku mbaraga za gisirikare kugira ngo arinde igihugu cye aho kwishingikiriza kuri Yehova, we Murinzi. Kwishakira abagore benshi byari guteza akaga kubera ko bamwe bashoboraga kuva mu mahanga y’abapagani yari abakikije, kandi yari yarirundumuriye mu gusenga kw’ikinyoma. Ku bw’ibyo, abo bagore bashoboraga guhindura umwami akareka gusenga Yehova.
13. Ni gute Salomo yirengagije imiburo yari yarahawe n’Imana?
13 Salomo ntiyumviye iyo miburo. Ahubwo, yakoze ibyo Yehova yari yaravuze mu buryo bwumvikana neza ko abami batagombaga gukora. Yishakiye amafarashi menshi abarirwa mu bihumbi hamwe n’abayagenderaho (1 Abami 5:6). Nanone kandi, yaje kugira abagore 700 n’inshoreke 300, abenshi bakaba bari abo mu mahanga yari abakikije. Abo bagore ‘bamutwaye umutima akurikira izindi mana, bituma umutima we utagitunganira Uwiteka.’ Salomo yishoye muri gahunda iteye ishozi yo gusenga kw’ikinyoma y’amahanga y’abapagani, iyo abagore be b’abanyamahanga bakurikizaga. Ibyo byatumye Yehova avuga ko yari ‘kunyaga [Salomo] ubwami bwe.’—1 Abami 11:1-6, 11.
14. Kuba Salomo ndetse n’abari bagize ishyanga rya Isirayeli batarumviye byagize izihe ngaruka?
14 Salomo ntiyakomeje kuzirikana igikundiro cy’agaciro kenshi yari afite cyo guhagararira Imana y’ukuri. Uwo mwami yishoye mu gusenga kw’ikinyoma. Uko igihe cyagiye gihita, ishyanga ryose ryabaye abahakanyi, bituma ririmburwa mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Nubwo amaherezo Abayahudi bashubijeho gahunda y’ugusenga k’ukuri, nyuma y’ibinyejana runaka Yesu yaravuze ati ‘ubwami bw’Imana muzabunyagwa buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo.’ Ibyo ni ko byagenze. Yesu yaravuze ati “ngiyo inzu yanyu, nimuyisigarane” (Mat 21:43; 23:37, 38). Kubera ko abari bagize iryo shyanga batabaye indahemuka, batakaje igikundiro gikomeye cyo guhagararira Imana y’ukuri. Mu mwaka wa 70, ingabo z’Abaroma zashenye Yerusalemu n’urusengero, kandi abenshi mu Bayahudi barokotse babaye abacakara.
15. Tanga ingero z’abantu batakomeje guhanga amaso ikintu cy’ingenzi by’ukuri.
15 Yuda Isikariyota yari umwe mu ntumwa 12 za Yesu. Yumvise inyigisho zihebuje za Yesu, kandi abona ibitangaza yakoraga abifashijwemo n’umwuka wera w’Imana. Nyamara, Yuda ntiyigeze arinda umutima we. Yari yarahawe agasanduku Yesu n’intumwa ze 12 babikagamo amafaranga. Ariko ‘yari umujura, kandi yajyaga yiba amafaranga yashyirwagamo’ (Yoh 12:6). Yagiraga umururumba, ku buryo yageze ubwo yemera ibiceri by’ifeza 30, agafatanya n’abatambyi bakuru b’indyarya kugambanira Yesu (Mat 26:14-16). Undi muntu utarakomeje guhanga amaso igihembo ni Dema, wakoranaga n’intumwa Pawulo. Dema ntiyarinze umutima we. Pawulo yagize ati “Dema yantaye bitewe n’uko yakunze iyi si.”—2 Tim 4:10; soma mu Migani 4:23.
Isomo kuri buri wese muri twe
16, 17. (a) Abaturwanya bafite imbaraga zingana zite? (b) Ni iki cyadufasha guhangana n’ikintu icyo ari cyo cyose Satani yaduteza?
16 Abagaragu b’Imana bose bagombye kuzirikana ingero zivugwa muri Bibiliya, kubera ko igira iti “ibyo byababayeho kugira ngo bibe akabarore, kandi byandikiwe kutubera umuburo twebwe abasohoreweho n’imperuka ya za gahunda z’ibintu” (1 Kor 10:11). Muri iki gihe, turi mu minsi y’imperuka y’iyi si mbi.—2 Tim 3:1, 13.
17 Satani “imana y’iyi si,” azi ko “ashigaje igihe gito” (2 Kor 4:4; Ibyah 12:12). Azakora uko ashoboye kugira ngo atume abagaragu ba Yehova bakora ibinyuranye n’amahame ya gikristo bagenderaho. Satani ayobora iyi si, hakubiyemo n’uburyo butandukanye ikoresha ikwirakwiza poropagande zayo. Ariko kandi, abagize ubwoko bwa Yehova bafite imbaraga ziruta kure cyane iza Satani, ni ukuvuga “imbaraga zirenze izisanzwe” (2 Kor 4:7). Dushobora kwishingikiriza kuri izo mbaraga Imana itanga kugira ngo zidufashe guhangana n’ikintu icyo ari cyo cyose Satani aduteza. Ku bw’ibyo, duterwa inkunga yo gusenga buri gihe, twizeye ko Yehova ‘azaha umwuka wera abawumusaba.’—Luka 11:13.
18. Ni gute twagombye kubona iyi si?
18 Nanone kandi, duterwa inkunga no kumenya ko vuba aha isi ya Satani yose igiye kurimbuka, ariko Abakristo b’ukuri bo bakarokoka. Bibiliya igira iti “isi irashirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose” (1 Yoh 2:17). Ku bw’ibyo, byaba ari ubupfapfa umwe mu bagaragu b’Imana aramutse atekereje ko hari ikintu gifite agaciro karambye muri iyi si kuruta imishyikirano afitanye na Yehova. Iyi si iyobowe na Satani irimo irashira, ariko Yehova yashyizeho itorero rya gikristo kugira ngo ririnde abagaragu be b’indahemuka. Uko bagenda begereza isi nshya, bashobora kwiringira iri sezerano rigira riti “abakora ibyaha bazarimburwa, ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu” (Zab 37:9). Ku bw’ibyo, komeza guhanga amaso icyo gihembo gihebuje!
Ese uribuka?
• Igihembo Pawulo yari guhabwa cyatumaga yumva ameze ate?
• Imanza abazabaho iteka ku isi bazacirwa zizaba zishingiye ku ki?
• Ni iyihe mibereho irangwa n’ubwenge wiyemeje kugira?
[Ifoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]
Ese iyo usoma inkuru za Bibiliya, usa n’aho ubona washyikiriye igihembo?