Zibukira “ibitagira umumaro”
“Ukurikirana ibitagira umumaro ntabwo agira umutima.”—IMIG 12:11.
1. Bimwe mu bintu by’ingirakamaro dufite ni ibihe, kandi se ni gute twabikoresha neza?
ABAKRISTO twese dufite ibintu bitandukanye by’ingirakamaro. Muri byo harimo amagara mazima, imbaraga, ubushobozi bwo gutekereza twavukanye hamwe n’ubutunzi. Kubera ko dukunda Yehova, twishimira gukoresha ibyo bintu mu murimo tumukorera. Iyo tubigenje dutyo, tuba dushyize mu bikorwa inama yahumetswe igira iti “wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe” cyangwa ibintu byawe by’ingirakamaro.—Imig 3:9.
2. Ni uwuhe muburo Bibiliya itanga ku birebana n’ibintu bitagira umumaro, kandi se uwo muburo ufashwe uko wakabaye usobanura iki?
2 Ku rundi ruhande, Bibiliya ivuga ko hariho n’ibintu bitagira umumaro, kandi iduha umuburo wo kwirinda gupfusha ubusa umutungo wacu tubikurikirana. Mu Migani 12:11, havuga ibirebana n’ibyo bintu hagira hati “uhinga umurima we asanzuye azabona ibyokurya bimuhagije, ariko ukurikirana ibitagira umumaro ntabwo agira umutima.” Utiriwe ujya kure, uwo mugani urumvikana rwose. Iyo umugabo akoresha igihe cye n’imbaraga ze kugira ngo yite ku muryango we, aba afite icyizere cy’uko abawugize bazabaho neza (1 Tim 5:8). Ariko iyo asesagura umutungo we akurikirana ibintu bitagira umumaro, aba yerekana ko ‘atagira umutima.’ Mu by’ukuri, ntaba ashyira mu gaciro kandi ibyo akora aba abitewe n’intego mbi. Uko bigaragara, umuntu nk’uwo arakena.
3. Umuburo Bibiliya itanga ku birebana n’ibintu bitagira umumaro, uhuriye he na gahunda yacu yo kuyoboka Imana?
3 Ariko se twahuza dute ihame rikubiye muri uwo mugani na gahunda yacu yo kuyoboka Imana? Birumvikana ko Umukristo ugira umwete mu murimo kandi agakorera Yehova ari uwizerwa, agira umutekano nyakuri. Ashobora kwiringira ko Imana izamuha imigisha muri iki gihe, kandi ategereza igihe kizaza afite ibyiringiro bihamye (Mat 6:33; 1 Tim 4:10). Ariko Umukristo urangazwa n’ibitagira umumaro, aba ashyira mu kaga imishyikirano afitanye na Yehova hamwe n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Ibyo twabyirinda dute? Tugomba kugenzura tukamenya ibintu bitadufitiye “umumaro,” kandi tukiyemeza kubizibukira.—Soma muri Tito 2:11, 12.
4. Muri rusange, ibintu bitagira umumaro ni ibihe?
4 None se ibintu bitagira umumaro ni ibihe? Muri rusange, ni ibintu byose biturangaza, bigatuma tudakorera Yehova n’ubugingo bwacu bwose. Muri ibyo twavuga nk’imyidagaduro itandukanye. Birumvikana ko kwidagadura mu buryo bushyize mu gaciro bifite akamaro. Ariko iyo ibyo ‘binezeza’ bidutwaye igihe kirekire, bigatuma twirengagiza ibikorwa byacu bifitanye isano no kuyoboka Imana, biba bihindutse ibintu bitagira umumaro. Ibyo kandi byangiza imishyikirano dufitanye n’Imana (Umubw 2:24; 4:6). Kugira ngo Umukristo abyirinde, agomba kwitoza gushyira mu gaciro, agasuzuma yitonze uko akoresha igihe cye cy’agaciro. (Soma mu Bakolosayi 4:5.) Ariko hari ibintu bitagira umumaro biteje akaga kurusha imyidagaduro. Muri byo harimo imana z’ibinyoma.
Zibukira imana zitagira umumaro
5. Akenshi iyo Bibiliya ikoresheje amagambo ngo “ibitagira umumaro,” iba yerekeza ku ki?
5 Birashishikaje kuba imirongo yo muri Bibiliya hafi ya yose ibonekamo amagambo ngo “ibitagira umumaro” cyangwa ibintu by’ubusa, akenshi iba yerekeza ku mana z’ibinyoma. Urugero, Yehova yabwiye Abisirayeli ati “ntimukareme ibigirwamana by’ubusa, ntimugashinge igishushanyo kibajwe cyangwa inkingi y’amabuye, kandi ikibuye cyabajweho ibishushanyo ntimukagishyirire mu gihugu cyanyu, kugira ngo mwikubite imbere yacyo” (Lewi 26:1). Umwami Dawidi yaranditse ati “Uwiteka arakomeye, akwiriye gusingizwa cyane kandi ateye ubwoba arusha imana zose. Kuko imana z’abanyamahanga zose ari ibigirwamana, ariko Uwiteka ni we waremye ijuru.”—1 Ngoma 16:25, 26.
6. Kuki imana z’ibinyoma zitagira umumaro?
6 Dawidi yavuze ko hari ibintu byinshi bigaragaza ko Yehova akomeye (Zab 139:14; 148:1-10). Mbega igikundiro Abisirayeli bari bafite cyo kuba bari bafitanye na Yehova imishyikirano ishingiye ku isezerano! Kumutera umugongo bakunamira ibishushanyo bibajwe hamwe n’inkingi zera, byari ubupfapfa rwose! Iyo babaga bari mu kaga, izo mana nta cyo zabamariraga rwose. Ariko se Imana zitashoboraga kwikiza ni zo zari kubakiza?—Abac 10:14, 15; Yes 46:5-7.
7, 8. Ni mu buhe buryo “Ubutunzi” bushobora kuba nk’imana?
7 Muri iki gihe, mu bihugu byinshi abantu baracyaramya ibishushanyo byakozwe n’abantu. Kandi uko byari bimeze kera ni ko bikimeze; izo mana ntizigira umumaro (1 Yoh 5:21). Ariko kandi, Bibiliya igaragaza ko uretse ibyo bishushanyo, hari n’ibindi bintu bifatwa nk’imana. Urugero, zirikana amagambo Yesu yavuze, agira ati “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri; kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.”—Mat 6:24.
8 Ni mu buhe buryo “Ubutunzi” bushobora kuba nk’imana? Reka dufate urugero rw’ibuye ryabaga riri mu murima muri Isirayeli ya kera. Iryo buye bashoboraga kurikoresha bubaka amazu cyangwa inkike. Ariko iyo ryakoreshwaga mu kubaka “inkingi y’amabuye,” cyangwa rikaba ‘ryarabajweho ibishushanyo,’ ryashoboraga kubera ikigusha abari bagize ubwoko bwa Yehova (Lewi 26:1). Amafaranga na yo afite akamaro. Tuba tuyakeneye kugira ngo tubeho, kandi dushobora kuyakoresha mu murimo wa Yehova (Umubw 7:12; Luka 16:9). Ariko iyo dushyize imbere ibyo kuyashaka, tukabirutisha umurimo wacu wa gikristo, mu by’ukuri ayo mafaranga aba ahindutse imana yacu. (Soma muri 1 Timoteyo 6:9, 10.) Muri iyi si, abantu bashyira imbere ibyo gushaka ubutunzi. Ariko twe tugomba gukora ibishoboka byose tugashyira mu gaciro ku birebana n’icyo kibazo.—1 Tim 6:17-19.
9, 10. (a) Ni gute Umukristo akwiriye kubona ibirebana n’amashuri? (b) Ni akahe kaga gaterwa no kwiga amashuri y’ikirenga?
9 Ibindi bintu bifite akamaro ariko bishobora guhinduka ibitagira umumaro, ni amashuri. Mu by’ukuri, twifuza ko abana bacu biga neza kugira ngo bazashobore kugira icyo bimarira. Kandi icy’ingenzi kurushaho ni uko Umukristo wize neza ashobora gusoma Bibiliya akanayisobanukirwa neza. Ashobora gutekereza ku bibazo runaka, akanabikemura neza. Uretse ibyo kandi, ashobora no kwigisha ukuri ko muri Bibiliya mu buryo bwumvikana kandi bwemeza. Nubwo kwiga neza bitwara igihe kirekire, icyo gihe si imfabusa.
10 Bite se ku birebana no kwiga amashuri y’ikirenga, ari yo mashuri makuru cyangwa kaminuza? Abantu benshi basigaye babona ko kwiga ayo mashuri ari byo kamara kugira ngo umuntu azagire icyo ageraho. Nyamara, abantu benshi biga ayo mashuri bayarangiza barujuje mu bwenge bwabo inyigisho z’isi zangiza. Kwiga ayo mashuri y’ikirenga bituma umuntu apfusha ubusa imyaka y’agaciro y’ubusore bwe, icyo gihe kikaba cyashoboraga kurushaho kugira akamaro gikoreshejwe mu murimo wa Yehova (Umubw 12:1). Ku bw’ibyo, ntitwatangazwa n’uko mu bihugu birimo abantu benshi bize ayo mashuri, umubare w’abantu bizera Imana ugenda ugabanuka cyane. Icyakora, Umukristo agomba kwiringira Yehova, aho kwiringira ko kwiga ayo mashuri y’ikirenga isi ishyira imbere ari byo bizamuhesha umutekano.—Imig 3:5.
Ntukemere ko irari ry’umubiri rikubera imana
11, 12. Kuki Pawulo yavuze ko bamwe ‘imana yabo ari inda’?
11 Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abafilipi, yavuzemo ikindi kintu gishobora guhinduka nk’imana. Yavuze ibirebana n’abantu bamwe na bamwe bahoze bahuje na we ukwizera agira ati “hari benshi bagenda ari abanzi b’igiti cy’umubabaro cya Kristo; abo najyaga mbavuga kenshi, ariko ubu bwo ndabavuga ndira, kandi iherezo ryabo ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, . . . kandi bahora batekereza ibintu byo ku isi” (Fili 3:18, 19). Ni mu buhe buryo inda y’umuntu ishobora kumubera imana?
12 Birashoboka ko abo bantu bari baziranye na Pawulo, babonaga ko icyifuzo cyo guhaza irari ry’umubiri ari cyo cyari ingenzi kurusha kwifatanya na Pawulo mu murimo wa Yehova. Bamwe bashobora kuba barakabyaga kurya no kunywa, kugeza ubwo baba abanyandanini cyangwa abasinzi. (Imig 23:20, 21; gereranya no mu Gutegeka kwa Kabiri 21:18-21.) Abandi bashobora kuba bari barahisemo gukoresha uburyo bwose bashoboraga kubona mu kinyejana cya mbere, kugira ngo bagere ku byo bifuzaga. Ibyo byarabarangazaga, bigatuma badakorera Yehova. Nimucyo ntituzigere twemera ko icyo bita ubuzima bwiza gituma tugabanya ishyaka tugira mu murimo dukorera Yehova n’ubugingo bwacu bwose.—Kolo 3:23, 24.
13. (a) Kurarikira bisobanura iki, kandi se Pawulo yabisobanuye ate? (b) Ni gute twakwirinda kurarikira?
13 Pawulo yavuze ikindi kintu kiranga ugusenga kw’ikinyoma. Yaranditse ati “ku bw’ibyo rero, mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana” (Kolo 3:5). Kurarikira ni ugukabya kwifuza ikintu tudafite. Uretse kurarikira ubutunzi, umuntu ashobora no kugira irari ry’ibitsina ridakwiriye (Kuva 20:17). Kugira irari nk’iryo bihwanye no gusenga ibigirwamana. Ese ntibikwiriye ko tubitekerezaho? Yesu yakoresheje amagambo afite uburemere kugira ngo agaragaze ko dukwiriye gukora uko dushoboye kose tukirinda ibyo byifuzo bibi.—Soma muri Mariko 9:47; 1 Yohana 2:16.
Irinde amagambo atagira umumaro
14, 15. (a) Ni ayahe magambo “atagira umumaro” yabereye abantu benshi bo mu gihe cya Yeremiya igisitaza? (b) Kuki amagambo Mose yavuze yari afite akamaro?
14 Amagambo na yo ashobora kuba mu bintu bitagira umumaro. Urugero, Yehova yabwiye Yeremiya ati “abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvugana na bo. Babahanurira iyerekwa ry’ibinyoma, n’iby’ubupfumu n’ibitagize umumaro, n’uburiganya bwo mu mitima yabo” (Yer 14:14). Abo bahanuzi b’ibinyoma bihandagazaga bavuga ko bahanura mu izina rya Yehova, nyamara ibyo bavugaga byabaga ari ibitekerezo byabo ubwabo, bivuye mu bwenge bwabo. Ku bw’ibyo, ibyo bavugaga ‘nta mumaro’ byari bifite. Nta gaciro byari bifite kandi byateje akaga ko mu buryo bw’umwuka. Mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, abenshi mu bumviye ayo magambo atagira umumaro bapfuye imburagihe, bishwe n’abasirikare b’Abanyababuloni.
15 Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Mose yabwiye Abisirayeli ati “mushyire imitima yanyu ku magambo yose mbahamirije uyu munsi, . . . kuko kuyitondera atari icyoroheje kuri mwe, ahubwo ari cyo bugingo bwanyu, kandi ari cyo kizabahesha kuramira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra” (Guteg 32:46, 47). Koko rero, ayo magambo yahumetswe n’Imana Mose yavuze, ntiyari ikintu cyoroheje cyangwa kitagira umumaro. Abari bagize iryo shyanga bari bayakeneye kugira ngo bagire imibereho myiza. Abayitonderaga bararamaga kandi bakagera kuri byinshi. Nimucyo buri gihe tujye tuzibukira amagambo atagira umumaro, ahubwo twizirike ku magambo y’ukuri adufitiye akamaro.
16. Ni gute dukwiriye kubona amagambo y’abahanga mu bya siyansi avuguruzanya n’Ijambo ry’Imana?
16 Ese hari igihe tujya dutega amatwi amagambo atagira umumaro muri iki gihe? Yego rwose. Urugero, bamwe mu bahanga mu bya siyansi bavuga ko inyigisho y’ubwihindurize hamwe n’ibindi bintu bavumbuye, bigaragaza ko tutagikeneye kwizera Imana, bityo ikintu cyose kikaba gishobora gusobanurwa hakurikijwe uruhererekane kamere rw’ibintu bituma gikomeza kubaho. Ese twagombye kwita ku magambo nk’ayo arangwa n’ubwibone? Oya rwose! Ubwenge bw’abantu butandukanye n’ubw’Imana (1 Kor 2:6, 7). Icyakora, tuzi ko iyo inyigisho z’abantu zivuguruzanya n’iz’Imana, buri gihe iz’abantu ziba ari ibinyoma. (Soma mu Baroma 3:4.) Nubwo siyansi igenda itera imbere mu nzego zimwe na zimwe, ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ubwenge bw’abantu ni ukuri. Ivuga ko “ubwenge bw’iyi si ari ubupfu ku Mana.” Ubwenge bw’abantu nta cyo bumaze ubugereranyije n’ubwenge bw’Imana butagira akagero.—1 Kor 3:18-20.
17. Dukwiriye gufata dute amagambo y’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo n’ay’abahakanyi?
17 Andi magambo atagira umumaro ni avugwa n’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo. Bihandagaza bavuga ko bigisha mu izina ry’Imana, ariko ibyinshi mu byo bavuga ntibishingiye ku Byanditswe. Kandi urebye, nta mumaro bifite. Abahakanyi na bo bavuga amagambo atagira umumaro, bakihandagaza bavuga ko bafite ubwenge buruta bw’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ washyizweho (Mat 24:45-47). Ariko ibyo abahakanyi bavuga biba bishingiye ku bwenge bwabo. Amagambo yabo nta mumaro afite kandi abera igisitaza abantu bose bayatega amatwi (Luka 17:1, 2). Ni gute twakwirinda ko batuyobya?
Uko twazibukira amagambo atagira umumaro
18. Ni gute twashyira mu bikorwa inama iboneka muri 1 Yohana 4:1?
18 Intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru, yaduhaye inama nziza irebana n’uko twakwirinda ayo magambo. (Soma muri 1 Yohana 4:1.) Iyo nama Yohana yatanze tuyishyira mu bikorwa iyo turi mu murimo wo kubwiriza. Buri gihe dutera abo duhura na bo inkunga yo kugenzura niba ibyo bigishijwe bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga. Kandi natwe iryo hame riratureba. Iyo twumvise amagambo ayo ari yo yose anenga ukuri cyangwa aharabika itorero, abasaza cyangwa uwo ari we wese mu bavandimwe bacu, ntitwagombye gupfa kuyemera. Ahubwo twagombye kwibaza tuti “ese umuntu urimo akwirakwiza ayo magambo arakora ibihuje n’ibyo Bibiliya ivuga? Ese hari uruhare ayo magambo afite mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova? Ese yimakaza amahoro mu itorero?” Amagambo yose asenya umuryango w’abavandimwe aho kuwubaka, aba atagira umumaro.—2 Kor 13:10, 11.
19. Abasaza birinda bate amagambo atagira umumaro?
19 Abasaza na bo hari isomo ry’ingenzi bavana ku birebana n’amagambo atagira umumaro. Igihe cyose bagiye gutanga inama, bazirikana ko ubushobozi bwabo bufite aho bugarukira, kandi ntibatanga inama bashingiye ku byababayeho. Buri gihe bagombye kuvuga ibintu bishingiye kuri Bibiliya. Hari itegeko ry’ingirakamaro riboneka mu magambo intumwa Pawulo yavuze agira ati “ntimugatandukire ibyanditswe” (1 Kor 4:6). Abasaza ntibatandukira ibyanditswe muri Bibiliya. Kandi muri rusange, ntibatandukira inama zishingiye kuri Bibiliya, ziboneka mu bitabo by’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.
20. Ni iki kidufasha kuzibukira ibintu bitagira umumaro?
20 Ibintu bitagira umumaro, byaba ibifatwa nk’“imana,” amagambo cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose, birangiza cyane. Ni yo mpamvu dusenga Yehova buri gihe tumusaba ko yadufasha gutahura ibyo bintu byose bitagira umumaro, kandi tukamusaba ubuyobozi ku birebana n’uko twabizibukira. Iyo tubigenje dutyo, mu by’ukuri tuba twunze mu ry’umwanditsi wa zaburi, wagize ati “ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro, unzurire mu nzira zawe” (Zab 119:37). Mu gice gikurikira, tuzasuzuma mu buryo burambuye akamaro ko kwemera ubuyobozi bwa Yehova.
Ese ushobora gusobanura?
• Muri rusange, ni ibihe bintu ‘bitagira umumaro’ twagombye kuzibukira?
• Twakwirinda dute ko amafaranga atubera nk’imana?
• Ni mu buhe buryo irari ry’umubiri rishobora kutubera ikigirwamana?
• Twakwirinda dute amagambo atagira umumaro?
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Abisirayeli baterwaga inkunga yo ‘guhinga imirima yabo’ aho gukurikirana ibitagira umumaro
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Ntukemere ko kurarikira ubutunzi bituma ugabanya ishyaka ugira mu murimo ukorera Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Amagambo y’abasaza ashobora kugira akamaro cyane