Gushyikirana mu murimo wa gikristo
“Nuko mugende muhindur’ abantu bo mu mahanga yos’ abigishwa.—MATAYO 28:19.
1. Ni ubuhe butumwa bwatanzwe na Kristo butuma tugomba gushyikirana n’abantu?
UBUTUMWA bwa Yesu buvuzwe haruguru, kuri twe ni uguca agahigo mu murimo wacu igihe tujya ku nzu n’inzu, igihe dusubiye gusura, n’igihe twifatanya no mu bindi bice bigize umurimo wo kubwiriza Ubwami. Muri ubwo butumwa hakubiyemo n’inshingano yo kumenyekanisha ukuri ku byerekeye Yehova Imana, Yesu Kristo, n’Ubwami bwa Kimesiya Yesu abereye umutware.—Matayo 25:31-33.
2. Kugira ngo dushobora gushyikirana n’abantu mu buryo bwiza tugomba gukora iki??
2 Ni gute dushobora gushyikirana n’abantu mu buryo bwiza? Mbere na mbere, tugomba kwizera ibyo tuvuga. Mu yandi magambo, tugomba kugira ukwizera kutajegajega, twemera ko Yehova ari yo Mana y’ukuri yonyine, ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana by’ukuri, kandi ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu. Muri ubwo buryo, tuzajya twigisha ibituvuye ku mutima, kandi tube twumviye inama ya Paulo igira iti “Ujy’ugir’ umwete wo kwishyīr’ Imana nk’ushimwa, umukoz’ udakwiriye ku gir’ ipfunwe, ukwiriranya nez’ ijambo ry’ukuri.”—2 Timoteo 2:15.
Uburyo bwo gushyikirana nta jambo rivuzwe
3-5. (a) Ni gute dushobora kugira icyo tugeza ku bandi nta jambo tuvuze? (b) Ni izihe ngero z’ibyabaye zibihamya?
3 Ubusanzwe gushyikirana bikorwa mu magambo. Icyakora, dushobora gushyikirana n’abantu mbere yo kubavugisha. Mu buhe buryo? Ni mu myifatire, mu myambarire no mu misokoreze yacu. Mu myaka yashize, umumisiyonari umwe wize mu Ishuri rya Bibiliya rya Watctower ry’i Galeadi yari mu rugendo rwo mu mazi ajya mu gihugu yari atumwemo. Nyuma y’iminsi mike akiri muri urwo rugendo, umuntu umwe atari azi yamubajije impamvu atandukanye n’abandi bose bari kumwe mu bwato. Hari ikintu cy’ingirakamaro uwo mumisiyonari yari arimo ageza ku bandi—cy’uko ayoborwa n’amahame atandukanye n’ay’abandi kandi akaba yari umuntu buri wese yishyikiraho—binyuriye ku isura ye n’imyifatire ye. Ibyo byatumye uwo mumisiyonari aboneraho akanya ko gutanga ubuhamya.
4 Ikindi gihe, mushiki wacu umwe wari urimo atanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu muhanda yamwenyuriye umugore wari umunyuze i ruhande. Uwo mugore yatangiye kumanuka ku ngazi zijya aho bategera imodoka yitwa Metro. Muri ako kanya yahise ahindura ibitekerezo maze arahindukira asanga mushiki wacu uwo amusaba kujya amuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Ni iki cyatumye abigenza atyo? N’ubwo atari yeretswe ibyo bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, ariko kandi mushiki wacu uwo yari yamusekeye ibi bya gicuti.
5 Urugero rwa gatatu, ni urw’itsinda ry’urubyiruko rw’Abahamya bari muri resitora bafungura maze bagatangazwa n’ukuntu umuntu batazi yaje akegera ameza bariragaho agahita yishyura ibiryo bari bamaze kurya. Ni kuki yabigenje atyo? Ni uko imyifatire yabo yari yamunyuze rwose. Urwo rubyiruko rw’Abakristo rwagaragarije uwo muntu ko rutinya Imana rutagombye kuvugana na we. Birumvikana rero ko na mbere yo kuvuga, dushobora kugira icyo tugeza ku bantu binyuriye ku myifatire yacu, ku isura, no kugwa neza—Gereranya na 1 Petero 3:1, 2.
Kungurana ibitekerezo ni iby’ingenzi mu gushyikirana n’abantu
6. Tanga urugero rugaragaza ko ari iby’ingenzi gushyikirana n’abantu mu buryo bwo kungurana ibitekerezo?
6 Kugira ngo dushobore gushyikirana n’abantu tubagezaho ubutumwa bwiza mu magambo, tugomba kuba twabyiteguye, ntidusamare mu magambo ahubwo tukungurana ibitekerezo na bo. Hari henshi dusoma ko Paulo yajyaga ajya impaka n’abo yageragezaga kugezaho ubutumwa bwiza (Ibyakozwe n’Intumwa 17:2, 17; 18:19). Ni gute dushobora gukurikiza urugero rwe? Imimerere y’ibintu igenda irushaho kuba mibi ku isi ishobora kuba yaratumye bamwe bashidikanya ko haba hariho Imana ishobora byose idukunda yita ku bantu. Dushobora kungurana ibitekerezo na bo tubumvisha ko buri kintu cyose Imana yakigeneye igihe cyacyo (Umubgiriza 3:1-8). Ni yo mpamvu mu Bagalatia 4:4 havuga ko igihe Imana yagennye kigeze, yohereje Umwana wayo ku isi. Ibyo byabaye hashize imyaka ibihumbi n’ibihumbi nyuma y’aho itangiye iryo sezerano ku ncuro ya mbere. Mu buryo nk’ubwo, igihe yagennye nikigera, izavanaho imibabaro n’ubugizi bwa nabi. Ikindi kandi, Ijambo ry’Imana rigaragaza ko Imana yari ifite impamvu zidahinyuka zatumye ireka imibabaro n’ubugizi bwa nabi bikomeza kubaho igihe kirekire (Geraranya no Kuva 9:16.) Nidutanga ibitekerezo kuri ibyo, kandi tukabishyigikiza ingero n’ibihamya bitajegajega bw’imirongo y’Ibyanditswe, bizatuma abantu bafite imitima itaryarya bashobora kwiyumvisha ko ubugizi bwa nabi buriho ubu budashobora kuba igihamya cy’uko Yehova atabaho cyangwa ko atagira icyo yitaho.—Abaroma 9:14-18.
7, 8. Ni gute dushobora gushyikirana n’Umuyahudi mu buryo bwo kungurana ibitekerezo?
7 Tuvuge ko waba urimo ubwiriza ku nzu n’inzu maze nyir’inzu akakubwira ati “Ndi Umuyahudi. Ibyo umbwira ntibinshishikaje.” Wabyifatamo ute? Umuvandimwe umwe avuga ko ajya abona ingaruka nziza iyo akoresheje ubu buryo bwo gushyikirana [na nyir’inzu]: ‘Sinshidikanya ko uri bwemeranywe nanjye yuko Mose yari umwe mu bahanuzi bakomeye Imana yakoresheje cyane kuruta abandi. Kandi se waba uzi amagambo yavuze mu Gutegeka kwa kabiri agira ati “Nzi yuko nimmara gupfa . . . mu[za]teshuka mukava mu nzira nabategetse: kand’ ibyago bizababaho mu gihe cya nyuma”? Kubera ko Mose yari umuhanuzi w’ukuri, ubuhanuzi bwe na bwo bwagombaga gusohora. Mbese ye, ntibishoboka ko ubwo buhanuzi bwaba bwarasohoye ubwo Imana yoherezaga Mesiya ku Bayahudi, ibyo bikaba ari na byo byaba byaratumye bamwanga? Ibyo bishobora kuba ari ko byagenze. Nonese niba ari uko byagenze, bityo Abayahudi bakaba baribeshye, ubwo hari impamvu n’imwe yagombye gutuma jye nawe dukora ikosa nk’iryo?’
8 Wibuke kandi ko Abayahudi bagiye bahohoterwa cyane na Kristendomu, cyane cyane muri iki kinyejana. Ahongaho wabwira nyir’inzu ko tutigeze tugira uruhare muri ibyo. Urugero, ushobora kuvuga uti ‘Waba wari uzi ko igihe Hitileri yategekaga Ubudage, Abahamya ba Yehova banze gushyigikira umugambi we wo kurwanya Abayahudi? Nanone kandi banze kuvuga amagambo y’ibisingizo yakoreshwaga mu guha Hitileri ikuzo banga no kujya mu ngabo ze.’a
9, 10. Ni gute uburyo bwo kungurana ibitekerezo bushobora gukoreshwa mu gufasha abantu bizera ko umuriro w’iteka ubaho?
9 Mu kwihatira gushyikirana n’umuntu wizera ko habaho umuriro w’iteka, ushobora gutanga igitekerezo cy’uko umuntu yababarizwa mu muriro w’iteka ari uko afite ubugingo budashobora gupfa. Umuntu wizera ko habaho umuriro w’iteka azahita yemera icyo gitekerezo. Noneho ushobora guhita uvuga inkuru yo kuremwa kwa Adamu na Eva, maze ukamubazanya ubwitonzi niba hari ibyerekeye ubugingo budapfa yumvise muri iyo nkuru. Ushobora gukomeza werekeza ibitekerezo bye mu Itangiriro 2:7, aho Bibiliya itubwira ko Adamu yabaye ubugingo. Igihe Adamu yacumuraga yahawe igihano cyo gupfa. Kandi, Imana yavuze ingaruka z’icyaha cya Adamu igira iti “Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesh’ umutsima, urind’ ugez’ ubg’ uzasubira mu butaka, kukw ari mwo wakuwe: ur’ umukungugu, mu mukungugu ni mw’ uzasubira” (Itangiriro 3:19). Ubwo rero, ubugingo bwa Adamu ari we Adamu ubwe, bwasubiye mu mukungugu.
10 Nanone kandi, ushobora kumugaragariza ko mu nkuru ivugwa mu gitabo cy’Itangiriro, nta na hamwe Imana ivuga ibihereranye no kubabazwa ubuzira herezo mu muriro w’iteka. Igihe Imana yihanangirizaga Adamu kutarya ku mbuto yabuzanijwe, yaramubwiye iti “Umunsi wakiriyeho, no gupf’ uzapfa” (Itangiriro 2:17). Aha nta muriro w’iteka uhavugwa! Nonese niba ingaruka nyakuri y’icyaha cya Adamu itari iyo gupfa, ari byo bivuga ‘gusubira mu mukungugu,’ ahubwo ikaba yari iyo kubabazwa iteka, hari impamvu yari gutuma Imana itabisobanura neza? Bityo, igitekerezo nk’icyo gitanganywe ubwitonzi n’ubugwaneza gishobora gutuma umuntu ufite umutima utaryarya yibonera ko imyizerere ye ikocamye. Ntitukirengagize na rimwe gutanga ibitekerezo bikangura ubwenge mu gihe tugeza ku bantu ukuri ko mu Ijambo ry’Imana.—Gereranya na 2 Timoteo 2:24-36; 1 Yohana 4:8, 16.
Imico yatuma dushyikirana mu buryo bwiza
11-13. Ni iyihe imico ya Gikristo ishobora kudufasha mu gushyikirana n’abantu mu buryo bwiza?
11 Noneho se, ni iyihe mico tugomba kwihingamo kugira ngo tugeze ku bantu ukuri k’Ubwami mu buryo bwiza? Urugero Yesu yatanze rutubwira iki kuri iyo ngingo? Muri Matayo 11:28-30, yaravuze ati “Mwes’ abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kub’ abagaragu banjye, munyigireho; kuko nd’ umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabon’ uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjy’ utaremereye.” Aha turahabona imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumaga Yesu ashyikirana n’abantu mu buryo bugira ingaruka nziza. Yari umugwaneza kandi yoroheje mu mutima. Abantu b’imitima itaryarya bamubonagaho uburuhukiro. Intumwa Paulo na yo yatanze urugero rwiza, kuko, nk’uko yabibwiye abasaza bo muri Efeso, uhereye ku munsi wa mbere abageraho, yakoreraga Umwami ‘yicisha bugufi cyane.’—Ibyakozwe n’Intumwa 20:19.
12 Niba natwe duhorana [umutima wo] kwiyoroshya no kwicisha bugufi, abantu bazatubonaho uburuhukiro kandi gushyikirana na bo bizatworohera. Indi myifatire yose inyuranye n’iyo ishobora kuba umupaka wo gutuma tudashyikirana n’abo twaba tugerageza kugezaho ubutumwa. Mu by’ukuri, “ubgenge bufitwe n’abicisha bugufi.”—Imigani 11:2.
13 Kugira ngo tugeze ku bantu ibitekerezo mu buryo bwiza, tugomba no kuba abantu bihangana kandi tukagira amakenga. Nta gushidikanya ko intumwa Paulo yatanze ubuhamya mu buryo bw’amakenga imbere y’abacurabwenge bari bakoraniye ku musozi wa Marsi (muri Areopago). Yababwiye ibiheranye n’ubutumwa bwiza mu buryo bashoboraga kumwumva (Ibyakozwe n’Intumwa 17:18, 22-31). Niba dushaka gushyikirana n’abantu mu buryo bwagira icyo butugezaho, tugomba gukurikiza inama Paulo yabwiye Abakolosai ubwo yagiraga ati “Ijambo ryanyu rifatany’ iteka n’ubuntu bg’Imana, risiz’ umunyu, kugira ngo mumeny’uko mukwiriye gusubiz’ umuntu wese” (Abakolosai 4:6). Buri gihe twagombye kuvuga amagambo meza. Amagambo nk’ayo azatuma abantu bashishikarira kudutega amatwi, na ho amagambo asesereza yo azatuma batatwumva.
14. Ni gute kugira ituze no kwegera abantu mu buryo bwa gicuti bishobora kudufasha mu gushyikirana n’abantu?
14 Twifuza guhorana ituze. Ibyo bituma abantu bashobora kudutega amatwi ntacyo bishisha. Kugira ituze bisobaura kutiharira ijambo. Kandi, kudahubuka no kubaza utubazo mu buryo bwa gicuti, bituma abatwumva babona akanya ko kwisobanura. Ni byiza ko twaha abaduteze amatwi umwanya wo kwisobanura, cyane cyane mu gihe tubwiriza mu buryo bufatiraniweho. Ibyo ni ko byagenze ku Muhamya umwe ubwo yari ari mu rugendo mu ndege yicaranye n’umupadiri. Mu gihe kitari munsi y’isaha, uwo Muhamya yakomeje kubaza uwo mupadiri utubazo runaka mu buryo bw’amakenga, ku buryo uwo mupadiri asa n’aho yihariye ikiganiro mu gihe yasubizaga utwo tubazo. Nyamara mu gihe bari bagiye gutandukana, uwo mupadiri yafashe ibitabo byinshi. Uburyo nk’ubwo bwo gushyikirana mu bwihangane buzadutoza undi muco tugomba kugira, ari wo wo kuzirikana abandi.
15, 16. Ni gute umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi ushobora kudufasha mu gushyikirana n’abantu?
15 Kuzirikana abandi bisobanura kwishyira mu mwanya wabo. Intumwa Paulo yari azi neza akamaro ko kwishyira mu mwanya w’abandi, nk’uko bigaragara mu magambo yabwiye Abakorinto. Yaravuze ati “Nubgo kuri bose nd’ uw’umudendezo, nihinduy’ imbata ya bose, kugira ngo ndusheho kunguka benshi. Ku Bayuda nabaye nk’Umuyuda, kugira ngo nunguk’ Abayuda: no ku batwarwa n’amategeko nabaye nk’ūtwarwa n’amategeko, nubgo kubganjye ndatwarwa nayo, kugira ngo nunguk’ abatwarwa n’amategeko. Ku badafit’ amategeko nabaye nk’udafit’ amategeko, kugira ngo nunguk’ abadafit’ amategeko, ariko ku Mana sind’ ūdafit’ amategeko, ahubgo ntwarwa n’amategeko ya Kristo. Ku badakomeye nabaye nk’ūdakomeye, kugira ngo nunguk’ abadakomeye kuri bose nabaye byose, kugira ngo mu buryo bgose nkize bamwē bamwe.”—1 Abakorinto 9:19-22.
16 Kugira ngo dushobore kwigana intumwa Paulo kuri iyo ngingo, tugomba kuba abantu bagira amakenga, ubushishozi kandi bazi kwitegereza. Kumenya kwishyira mu mwanya w’abandi bizatuma dushobora kugeza ukuri ku batwumva duhuje n’imitekerereze yabo hamwe n’ibyiyumvo byabo. Igitabo cyitwa Comment raisonner à partir des Ecritures kizabidufashamo. Ujye ucyitwaza igihe cyose ugiye mu murimo.
Urukundo ni ubufasha bw’ingirakamaro mu gihe dushyikirana n’abantu
17. Ni uwuhe muco wa Gikristo ushobora kudufasha kuruta iyindi yose mu gushyikirana n’abandi tubagezaho ukuri mu buryo bugira ingaruka nziza, kandi ni gute ushobora kugaragazwa?
17 Kwiyoroshya, kwicisha bugufi, kwihangana no kwishyira mu mwanya w’abandi, ni imico ikenewe mu gutuma dushyikirana n’abantu mu buryo bwagira icyo butugezaho. Hejuru y’ibyo byose, urukundo rutagamije inyungu ku bandi ruzatuma dushobora kugera ku mitima y’abantu. Yesu yagiriraga impuhwe abantu kuko bari “barushye cyane, basandaye nk’intama zitagir’ umwungeri.” Urukundo ni rwo rwatumye Yesu avuga ati “Mwes’ abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura” (Matayo 9:36; 11:28). Natwe turashaka kuruhura abantu no kubafasha kugira ngo bajye mu nzira igana ku buzima kubera ko tubakunda. Ubutumwa bwacu ni ubutumwa bw’urukundo. Nimucyo rero dukomeze kubutangaza mu rukundo. Urwo rukundo rugaragarira mu kumwenyura mu buryo bwa gicuti, mu bupfura no mu bugwaneza, mu kugira ubwuzu n’igishyuhirane.
18. Ni gute dushobora kwigana Paulo, nk’uko na we yigannye Shebuja?
18 Kuri ibyo, intumwa Paulo yatanze urugero rwiza mu kwigana Shebuja Yesu Kristo. Kuki yashoboraga gushinga amatorero yikurikiranya? Mbese ye, byaterwaga n’ishyaka yagiraga? Ni byo rwose. Nanone ariko, byaterwaga n’urukundo yagaragazaga. Ibyo bigaragarira mu magambo yavuganye ubwuzu abwira itorero ry’i Tesalonike ubwo yagiraga ati “Twitondaga muri mwe, nk’uk’ umurez’ akuyakuy’ abana be. Ni cyo cyatumye muduter’ imbabazi, tukabakunda cyane, tukishimira kutabah’ ubutumwa bgiza gusa, ahubgo no kubah’ ubugingo bgacu, kuko mwatuberey’ inkora-mutima cyane.” Nitwigana Paulo bizatubera inyunganizi mu mihati yacu yo gushyikirana n’abantu.—1 Abatesalonike 2:7, 8.
19. Ni kuki tutagombye gucibwa intege n’agace kiganjemo abantu batitabira ubutumwa tubagezaho?
19 Niba dukoze uko dushoboye mu gushykirana n’abantu, ariko ntitubone ingaruka twari twiteze, mbese ye, ibyo byagombye kuduca intege? Oya rwose. Kera Abigishywa ba Bibiliya (ari bo Bahamya ba Yehova muri iki gihe) bakundaga kuvuga ko kugira ngo umuntu yakire ukuri, agomba kurangwa n’ibintu bitatu. Agomba kuba inyangamugayo, yicisha bugufi, kandi akaba ashonje. Ntitwibwire ko abantu b’indyarya kandi batanga kugawa bashobora kwitabira ukuri; cyangwa se ngo twibwire ko abibone cyangwa abirasi bashobora kumva ubutumwa bwiza. Byongeye kandi, n’ubwo umuntu yaba ari inyangamugayo kandi akaba yicisha bugufi mu rugero runaka, ibyo ntibivuga ko ashobora kwitabira ukuri niba adashonje mu buryo bw’umwuka.
20. Kuki dushobora kuvuga ko nta na rimwe imihati yacu iba impfabusa?
20 Nta gushidikanya ko abenshi uzahura na bo mu gace ubwirizamo uzasanga babuze imwe muri iyo mico itatu. Ibyo ni ko byagendekeye umuhanuzi Yeremiya (Yeremia 1:17-19; gereranya na Matayo 5:3.) Icyakora, nta na rimwe imihati yacu iba impfabusa. Kubera iki? Kubera ko dutangaza izina rya Yehova n’Ubwami bwe. Iyo tubwiriza tuba tuburira ababi, n’ubwo gushyikirana na bo bitagira icyo bitanga (Ezekieli 33:33). Ntiwibagirwe kandi ko natwe tuvana inyungu mu mihati tugira yo kugeza ukuri ku bandi (1 Timoteo 4:16). Ibyo bituma ukwizera kwacu kurushaho gukomera, kandi icyiringiro cyacu cy’Ubwami kikarushaho gushinga imizi. Byongeye kandi, ibyo bituma turushaho gushikama kandi tukaba tunagize uruhare mu kweza izina rya Yehova no gushimisha umutima we.—Imigani 27:11.
21. Ibyo tumaze kubona twabivugaho iki mu buryo buhinnye?
21 Muri make, twavuga ko gushyikirana n’abantu ari uburyo bwiza bwo kugeza ubutumwa ku bandi. Kugira ubuhanga mu gushyikirana n’abantu ni iby’ingenzi, kandi kudashobora gushyikirana bishobora kugira ingaruka mbi. Twamaze kubona ko Yehova na Yesu Kristo ari ab’ibanze mu gushyikirana n’abantu, kandi ko muri iki gihe Yesu Kristo yashyizeho umuyoboro wo gushyikirana n’abantu. Nanone kandi, twamaze kubona ko dushobora gushyikirana n’abantu tubagezaho ubutumwa binyuriye ku misokoreze yacu no ku myifatire yacu. Twamaze kumenya ko kungurana ibitekerezo bifite uruhare rw’ingenzi mu mihati yacu yo gushyikirana n’abantu, kandi ko kugira ngo tubagereho mu buryo bwiza tugomba kuba abantu biyoroshya kandi bi
bicisha bugufi, tukamenya kwishyira mu mwanya w’abandi, tukaba abantu bihangana, kandi hejuru y’ibyo byose, tukagira umutima wuje urukundo. Nitwihingamo iyo mico kandi tugakurikiza ingero zitangwa muri Bibiliya, tuzaba Abakristo bazi gushyikirana n’abantu mu buryo bugira ingaruka nziza.—Abaroma 12:8-11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza kubona ibindi bitekerezo ku bihereranye n’uburyo bwo gushyikirana n’abantu bafite indi myizerere, wareba igitabo cyitwa Comment raisonner à partir des Ecritures, ku ipaji ya 21-24.
Ni gute wasubiza?
◻ Ni mu buhe buryo gushyikirana n’abantu bishobora gukorwa mbere yuko hagira ijambo rivugwa?
◻ Ni izihe ngero zo gushyikirana n’abantu mu mu buryo bwo kungurana ibitekerezo bugira ingaruka nziza?
◻ Ni iyihe mico yatumye Yesu na Paulo bashobora gushyikirana n’abantu mu buryo bugira ingaruka nziza?
◻ Kuki tutagomba gucika intege mu gihe tutabonye ingaruka nziza z’ako kanya?