“Amagambo yanyu ajye ahora . . . asize umunyu”
1. Kuvuga ‘amagambo asize umunyu’ bisobanura iki?
1 “Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu, kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese” (Kolo 4:6). Kuvuga amagambo asize umunyu bisobanura ko tugomba guhitamo amagambo tuvuga kandi tukayavuga mu buryo bushimisha abaduteze amatwi. Kubigenza dutyo igihe turi mu murimo wo kubwiriza ni iby’ingenzi.
2. Ni gute Yesu yashoboye kubwiriza Umusamariyakazi?
2 Urugero Yesu yadusigiye: Igihe Yesu yari ku iriba aruhuka, yiyemeje kubwiriza Umusamariyakazi wari uje kuvoma. Muri icyo kiganiro, uwo mugore yavuze kenshi ibintu byagaragazaga urwango rwari rumaze igihe kirekire hagati y’Abayahudi n’Abasamariya. Nanone kandi uwo mugore yavuze ko yizeraga ko Abasamariya bakomokaga kuri Yakobo, nubwo Abayahudi bo bumvaga ko Abasamariya bakomokaga ku banyamahanga. Aho kumuvuguruza, Yesu yakomeje kugirana na we ikiganiro gishimishije. Ibyo byatumye Yesu amubwiriza maze ibyo yamubwiye bimugirira umumaro we n’abantu bo muri uwo mugi.—Yoh 4:7-15, 39.
3. Ni gute twakwigana urugero rwa Yesu igihe turi mu murimo wo kubwiriza?
3 Mu gihe tubwiriza natwe twagombye kuzirikana ko intego yacu ari iyo ‘gutangaza ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza’ (Rom 10:15). Twifuza kugeza kuri nyir’inzu ibitekerezo byiza kandi bitera inkunga byo muri Bibiliya, aho gutuma atekereza ko turwanya imyizerere ye. Niba atanze igitekerezo kitari ukuri, ntitwagombye kwihutira kunyomoza ibyo avuze. Mbese mu byo yavuze haba hari ikintu twemeranyaho cyangwa icyo twaheraho tumushimira tubivanye ku mutima? Mbere yo kumusomera umurongo w’Ibyanditswe, dushobora wenda kuvuga tuti “ese waba warigeze utekereza ko ibivugwa muri uyu murongo ari ukuri?”
4. Ni iki twakora mu gihe nyir’inzu atubwiye nabi?
4 Byagenda bite se nyir’inzu aramutse atubwiye nabi cyangwa se akaba ashaka kujya impaka gusa? Twagombye gukomeza kugaragaza ubugwaneza binyuze ku myifatire yacu no mu magambo tuvuga (2 Tim 2:24, 25). Niba umuntu adashishikajwe n’ubutumwa bw’Ubwami, byaba byiza tugize amakenga maze tukigendera.—Mat 7:6; 10:11-14.
5. Ni ibihe byiza mushiki wacu yagezeho bitewe no gusubizanya ineza?
5 Ingaruka nziza: Igihe mushiki wacu yageragezaga kubwiriza umugore bari baturanye, uwo mugore yamushubije nabi cyane amutuka. Mushiki wacu yamushubije mu bugwaneza agira ati “umbabarire niba ari jye utumye urakara. Usigare amahoro.” Hashize ibyumweru bibiri uwo mugore yakomanze kwa mushiki wacu, amusaba imbabazi bitewe n’uko yamubwiye nabi kandi amumenyesha ko noneho yari yiteguye kumva ibyo yashakaga kumubwira. Inshuro nyinshi, gusubizanya ineza bigira ingaruka nziza.—Imig 15:1; 25:15.
6. Kuki ari iby’ingenzi ko dukoresha amagambo asize umunyu igihe turi mu murimo wo kubwiriza?
6 Jya ugerageza gukoresha amagambo asize umunyu mu gihe utangaza ubutumwa bwiza. Nubwo nyir’inzu yaba adashaka kugutega amatwi, hari igihe yazemera gutega amatwi abandi Bahamya ba Yehova bashobora kuzaza kumubwiriza ikindi gihe.