Tukiko—Umugaragu Wiringirwa
MU BIHE bitandukanye, Tukiko yajyanaga n’intumwa Pawulo mu ngendo ze, kandi yamubereye intumwa. Yari intumwa imuhagarariye yashoboraga kwiringirwa ku bihereranye n’amafaranga n’inshingano z’ubugenzuzi. Kubera ko Ibyanditswe bitsindagiriza ko yari uwo kwiringirwa—uwo ukaba ari umuco w’ingenzi ku Bakristo bose—wenda ushobora kuba ushaka kumenya byinshi kurushaho, ku bihereranye na we.
Pawulo yavuze ko Tukiko ari ‘mwene Se ukundwa w’umubwiriza w’iby’Imana ukiranuka, [akaba ari] umugaragu mugenzi we ukorera mu Mwami’ (Abakolosayi 4:7). Kuki iyo ntumwa yamufataga ityo?
Ubutumwa bwo Kujyana Imfashanyo i Yerusalemu
Ahagana mu mwaka wa 55 I.C., mu Bakristo b’i Yudaya hari ubukene. Pawulo abifashijwemo n’amatorero yo mu Burayi no muri Aziya Ntoya, yakusanyije imfashanyo zo kubagoboka. Tukiko wari uwo mu ntara y’Aziya, yagize uruhare muri ubwo butumwa bwo gutanga imfashanyo.
Pawulo amaze gutanga amabwiriza ku bihereranye n’ukuntu ibyo kugabanya izo mfashanyo byari gukorwa, yatanze igitekerezo cy’uko abagabo biringirwa bakoherezwa i Yerusalemu, cyangwa se bakajyanayo na we, batwaye amafaranga yakusanyijwe (1 Abakorinto 16:1-4). Igihe yajyaga mu rugendo rurerure ava mu Bugiriki yerekeza i Yerusalemu, yari ari kumwe n’abantu benshi, uko bigaragara Tukiko akaba yari umwe muri bo (Ibyakozwe 20:4). Abo bantu bamuherekeje ari benshi bene ako kageni, bashobora kuba bari bakenewe koko, bitewe n’uko bari batwaye amafaranga bashinzwe n’amatorero menshi. Indi mpamvu ikomeye ishobora kuba ari iy’uko bari bakeneye umutekano, bitewe n’uko abambuzi batumaga umutekano wo mu mayira uhungabana.—2 Abakorinto 11:26.
Kubera ko Arisitariko na Tirofimo baherekeje Pawulo ajya i Yerusalemu, hari bamwe batekereza ko bishoboka ko Tukiko hamwe n’abandi, na bo baba baramuherekeje (Ibyakozwe 21:29; 24:17; 27:1, 2). Kubera ko Tukiko yari afite inshingano muri iyo porogaramu yo gutanga imfashanyo, ni umwe mu bantu benshi uvugwaho kuba ari “mwene Data” wakoranye na Tito mu Bugiriki, mu bihereranye no kwegeranya imfashanyo, kandi ni we “watoranijwe n’amatorero kujya ajyana [na Pawulo] ku bw’uwo murimo w’ubuntu” (2 Abakorinto 8:18, 19; 12:18). Niba ubutumwa bwa mbere Tukiko yahawe bwari bukomeye, ubwa kabiri bwo bwari burushijeho.
Kuva i Roma Ajya i Kolosayi
Imyaka itanu cyangwa itandatu nyuma y’aho (60-61 I.C.), Pawulo yari yiringiye kurekurwa, akava muri gereza yari arimo i Roma ku ncuro ya mbere. Icyo gihe Tukiko yari kumwe na we, ku birometero bibarirwa mu magana uvuye iwabo. Ariko noneho, Tukiko akaba yari agiye gusubira muri Aziya. Ibyo byatumye Pawulo ashobora koherereza amatorero y’Abakristo bo muri ako karere inzandiko, no kohereza umugaragu wa Filemoni wari waramutorotse, ari we Onesimo, agasubira i Kolosayi. Tukiko na Onesimo bajyanye nibura inzandiko eshatu, ubu zikaba ziri mu bitabo byemewe bya Bibiliya—rumwe rukaba rwari rwandikiwe Abefeso, urundi rwandikirwa Abakolosayi, naho urundi rwandikirwa Filemoni. Nanone kandi, hari urwandiko rushobora kuba rwarohererejwe itorero ry’i Lawodikiya, umujyi wari ku birometero bigera hafi kuri 18 uturutse i Kolosayi.—Abefeso 6:21; Abakolosayi 4:7-9, 16; Filemoni 10-12.
Tukiko ntiyari umuntu woroheje utwara amabaruwa gusa. Yari n’intumwa yiringirwa, kubera ko Pawulo yanditse agira ati “Tukiko, mwene Data ukundwa w’umubwiriza w’iby’Imana ukiranuka, ni umugaragu mugenzi wanjye ukorera mu Mwami wacu, azababwira ibyanjye byose. Ni we mbatumyeho ku bw’ibyo, ngo mumenye ibyacu kandi ahumurize imitima yanyu.”—Abakolosayi 4:7, 8.
Intiti yitwa E. Randolph Richards, igaragaza ko umuntu utwara inzandiko, “akenshi yabaga ari undi murunga uhuza umwanditsi n’abandikiwe, wiyongeraga ku byanditswe mu rwandiko. . . . [Impamvu imwe] yatumaga hakenerwa umuntu wiringirwa wo gutwara inzandiko, ni [uko] akenshi yabaga afite ibisobanuro by’inyongera. Urwandiko rushobora kuvuga imimerere muri make, akenshi na kenshi uko umwanditsi abona ibintu runaka, ariko utwara urwandiko aba yitezweho guha abandikiwe urwo rwandiko ibisobanuro by’inyongera byose.” N’ubwo urwandiko rwashoboraga kuvuga ku bintu birebana n’inyigisho n’ibibazo byihutirwa, hari andi makuru yagombaga kuvugwa ku munwa, akajyanwa n’intumwa yiringiwe.
Inzandiko zandikiwe Abefeso, Abakolosayi na Filemoni, zivuga bike ku bihereranye n’ukuntu Pawulo yari amerewe. Bityo rero, Tukiko yagombaga gutanga ibisobanuro bye bwite, agasobanura imimerere Pawulo yari arimo i Roma, kandi agasobanukirwa neza bihagije imimerere yari mu matorero, kugira ngo ashobore kuyatera inkunga. Ubutumwa n’inshingano nk’izo, byahabwaga gusa abantu bashoboraga kwiringirwa, kugira ngo bahagararire uwohereje urwandiko babigiranye ubudahemuka. Tukiko rero yari bene uwo muntu.
Umurimo w’Ubugenzuzi mu Mafasi ya Kure
Pawulo amaze kuva mu nzu y’imbohe i Roma, yatekereje ibyo gutuma Tukiko cyangwa Arutema kuri Tito, mu kirwa cya Kirete (Tito 1:5; 3:12). Igihe Pawulo yafungirwaga i Roma ku ncuro ya kabiri (bikaba bishoboka ko hari hafi mu mwaka wa 65 I.C.), iyo ntumwa yongeye gutuma Tukiko muri Efeso, bikaba bishoboka ko kwari ukugira ngo asimbure Timoteyo, washoboraga noneho gufata urugendo akajya kubana na Pawulo.—2 Timoteyo 4:9, 12.
Niba muri icyo gihe Tukiko yaragiye i Kirete no mu Efeso, ntibisobanutse neza. Icyakora, ibisobanuro nk’ibyo, bigaragaza ko yakomeje kuba umwe mu bakoranaga na Pawulo mu buryo bwa bugufi, kugeza mu myaka ya nyuma y’umurimo w’iyo ntumwa. Niba Pawulo yaratekerezaga kumwohereza mu butumwa bukomeye kandi wenda buruhije, aho kohereza Timoteyo na Tito, biragaragara ko Tukiko yari yarabaye umugenzuzi w’Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka. (Gereranya na 1 Timoteyo 1:3; Tito 1:10-13.) Kuba yari afite ubushake bwo kugenda no gukoreshwa mu mafasi ya kure, byatumye aba ingirakamaro kuri Pawulo no ku itorero rya Gikristo ryose.
Muri iki gihe, Abakristo barangwa n’umutima wo kwitanga, bakorera Imana babikunze mu matorero y’Abahamya ba Yehova yo mu karere k’iwabo, cyangwa bakitanga kugira ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami mu tundi turere. Hari ababarirwa mu bihumbi bemeye babigiranye ibyishimo inshingano yo kuba abamisiyonari, abagenzuzi basura amatorero, abakozi mpuzamahanga bakora mu mishinga y’ubwubatsi, abakora mu biro bikuru bya Watch Tower Society mu rwego rw’isi yose, cyangwa muri rimwe mu mashami yabyo. Kimwe na Tukiko, si abantu badasanzwe, hubwo ni abakozi bakorana umwete, ‘ababwiriza bakiranuka’ b’inkoramutima z’Imana kandi bakundwa n’abandi Bakristo, kubera ko ari ‘ababwiriza bagenzi babo bakorera mu Mwami.’