Ijambo rya Yehova ni rizima:
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Abatesalonike na Timoteyo
ITORERO rishya ry’i Tesalonike ryahuye n’ibitotezo kuva rigishingwa, igihe intumwa Pawulo yasuraga ako gace. Ku bw’ibyo, igihe Timoteyo, ushobora kuba wari ufite imyaka 20, yavanagayo amakuru meza, byatumye Pawulo yandikira Abatesalonike urwandiko rwo kubashimira no kubatera inkunga. Urwo rwandiko rushobora kuba rwaranditswe mu mpera z’umwaka wa 50, ni rwo rwa mbere mu nyandiko za Pawulo zahumetswe. Nyuma yaho gato, Pawulo yandikiye Abakristo b’i Tesalonike urwandiko rwa kabiri. Icyo gihe, yakosoye ibitekerezo bikocamye bamwe bari bafite kandi atera abo bavandimwe inkunga yo guhagarara bashikamye mu kwizera.
Hafi imyaka icumi nyuma yaho, Pawulo yari ari i Makedoniya naho Timoteyo we ari muri Efeso. Pawulo yandikiye Timoteyo amutera inkunga yo kuguma muri Efeso maze agafasha abavandimwe na bashiki bacu gukomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova nubwo bari bugarijwe n’abigisha b’ibinyoma bari mu itorero. Igihe Abakristo batotezwaga nyuma y’uko inkongi y’umuriro yangije umugi wa Roma mu wa 64, intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo urwandiko rwa kabiri. Urwo rwandiko ni rwo rwa nyuma mu nyandiko ze zahumetswe. Natwe muri iki gihe dushobora kungukirwa n’inkunga hamwe n’inama ziboneka muri izo nzandiko enye za Pawulo.—Heb 4:12.
‘MUKOMEZE KUBA MASO’
Pawulo yashimiye Abatesalonike kubera ‘umurimo wabo urangwa no kwizera n’imirimo bakoranaga umwete babitewe n’urukundo, no kwihangana kwabo.’ Yababwiye ko bari ‘ibyiringiro bye n’umunezero we n’ikamba ry’ibyishimo.’—1 Tes 1:3; 2:19.
Pawulo amaze gutera Abakristo b’i Tesalonike inkunga yo guhumurizanya babwirana ibyiringiro by’umuzuko, yagize ati “umunsi wa Yehova uzaza neza neza nk’uko umujura aza nijoro.” Yabagiriye inama yo ‘gukomeza kuba maso’ kandi bakagira ubwenge.—1 Tes 4:16-18; 5:2, 6.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
4:15-17—Ni ba nde ‘bazamurwa mu bicu gusanganira Umwami mu kirere,’ kandi se ibyo bibaho bite? Abo ni Abakristo basutsweho umwuka bariho mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo afite ububasha bwa cyami. ‘Basanganira Umwami’ Yesu mu buturo bwo mu ijuru. Ariko kugira ngo ibyo babigereho, bagomba mbere na mbere gupfa, hanyuma bakazuka ari ibiremwa by’umwuka (Rom 6:3-5; 1 Kor 15:35, 44). Ukuhaba kwa Kristo kwaratangiye. Ku bw’ibyo, Abakristo basutsweho umwuka bapfa muri iki gihe ntibaguma mu rupfu. ‘Barazamurwa’ cyangwa bahita bazurwa.—1 Kor 15:51, 52.
5:23—Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yasengaga asaba ko ‘umwuka n’ubugingo n’umubiri by’abavandimwe birindwa’? Pawulo yerekezaga ku mwuka, ubugingo n’umubiri by’abagize itorero rya gikristo mu rwego rw’itsinda, hakaba hari harimo n’Abakristo basutsweho umwuka b’i Tesalonike. Aho kugira ngo Pawulo asenge asaba gusa ko itorero ryarindwa, yasabye ko “umwuka” waryo, ari yo mitekerereze yaryo, warindwa. Nanone yasenze asabira “ubugingo” bwaryo, ari bwo buzima bwaryo cyangwa kubaho kwaryo kandi asabira “umubiri” waryo, ni ukuvuga itsinda ry’Abakristo basutsweho umwuka (1 Kor 12:12, 13). Ku bw’ibyo, iryo sengesho ritsindagiriza ukuntu Pawulo yari ahangayikiye cyane itorero.
Icyo ibyo bitwigisha:
1:3, 7; 2:13; 4:1-12; 5:15. Uburyo bwo gutanga inama bugira icyo bugeraho, bukubiyemo ko umuntu ashimira abivanye ku mutima abo agira inama no kubatera inkunga yo kurushaho gukora ibyiza.
4:1, 9, 10. Abasenga Yehova bagombye gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.
5:1-3, 8, 20, 21. Uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza, twagombye ‘gukomeza kugira ubwenge kandi tukambara ukwizera n’urukundo nk’icyuma gikingira igituza, kandi tukambara ibyiringiro by’agakiza nk’ingofero.’ Byongeye kandi, twagombye kwita cyane ku Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ari ryo Bibiliya.
“MUHAGARARE MUSHIKAMYE”
Bamwe mu bari bagize itorero bagoretse ibyo Pawulo yavuze mu rwandiko rwe rwa mbere, basa n’abavuga ko “kuhaba k’Umwami” kwari kwegereje cyane. Kugira ngo Pawulo akosore iyo mitekerereze, yababwiye ibyari ‘kubanza kubaho.’—2 Tes 2:1-3.
Pawulo yabateye inkunga agira ati “muhagarare mushikamye kandi mukomere ku migenzo mwigishijwe.” Yabategetse ‘kwitandukanya n’umuvandimwe wese ugenda yica gahunda.’—2 Tes 2:15; 3:6.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
2:3, 8—“Umuntu ukora iby’ubwicamategeko” ni nde, kandi se ni gute azicwa? Uwo ‘muntu’ ugizwe n’abantu benshi agereranya itsinda ry’abayobozi ba kidini bo mu madini yiyita aya gikristo. Ufite ubutware bwo gutangaza imanza z’Imana ziciraho iteka ababi no gutanga itegeko ryo kubarimbura ni “Jambo,” ari we Yesu Kristo Umuvugizi w’Imana mukuru (Yoh 1:1). Ku bw’ibyo, bishobora kuvugwa ko Yesu azicisha uwo muntu ukora iby’ubwicamategeko “umwuka [imbaraga akoresha] uva mu kanwa ke.”
2:13, 14—Ni gute Abakristo basutsweho umwuka ‘batoranyirijwe agakiza uhereye mu ntangiriro’? Abasutsweho umwuka, mu rwego rw’itsinda, batoranyijwe mbere y’igihe, ubwo Yehova yavugaga ko urubyaro rw’umugore ruzamena umutwe wa Satani (Itang 3:15). Nanone kandi, Yehova yavuze ibyo basabwaga kuzuza, umurimo bari gukora n’ibigeragezo bari guhura na byo. “Icyo ni cyo cyatumye” ibahamagara muri ubwo buryo.
Icyo ibyo bitwigisha:
1:6-9. Imanza za Yehova ziratoranya.
3:8-12. Kuba umunsi wa Yehova wegereje ntibyagombye kuba impamvu yo kutagira ibyo dukora kugira ngo tubone ibyo dukeneye, bityo bidufashe gukora umurimo wo kubwiriza. Kutagira ibyo dukora bishobora gutuma tuba abanebwe kandi tukaba ba “kazitereyemo.”—1 Pet 4:15.
“JYA URINDA ICYO WARAGIJWE”
Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo ‘gukomeza kurwana intambara nziza, akomeza kwizera no kugira umutimanama ukeye.’ Iyo ntumwa yagaragaje ibyo abagabo bahabwa inshingano mu itorero bagomba kuba bujuje. Nanone Pawulo yahaye Timoteyo amabwiriza yo ‘kugendera kure imigani y’ibinyoma ikerensa ibyera.’—1 Tim 1:18, 19; 3:1-10, 12, 13; 4:7.
Pawulo yaranditse ati “ntugakangare umuntu usheshe akanguhe.” Yateye inkunga Timoteyo agira ati “jya urinda icyo waragijwe, uzibukire amagambo y’amanjwe akerensa ibyera, kandi uzibukire amagambo avuguruzanya y’ibyo bita ‘ubumenyi’ kandi atari bwo.”—1 Tim 5:1; 6:20.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
1:18; 4:14—Ni ubuhe ‘buhanuzi’ bwavuzwe bwerekezaga kuri Timoteyo? Bushobora kuba bwari ubuhanuzi bwerekezaga ku nshingano Timoteyo yari kugira mu itorero rya gikristo, bwavuzwe n’abantu bahumekewe igihe Pawulo yasuraga i Lusitira mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari (Ibyak 16:1, 2). Abasaza b’itorero bashingiye kuri ubwo ‘buhanuzi’ maze ‘barambika ibiganza’ kuri Timoteyo wari ukiri muto, baba bamutoranyirije gukora umurimo wihariye.
2:15—Ni gute umugore ‘akizwa binyuze mu kubyara abana’? Kubyara abana, kubitaho no kwita ku mirimo yo mu rugo bishobora ‘gukiza’ umugore kuba umuntu w’imburamukoro w’‘umunyamazimwe kandi wivanga mu bibazo by’abandi.’—1 Tim 5:11-15.
3:16—Ibanga ryera ryo kubaha Imana ni irihe? Kumenya niba abantu bashobora kubaha ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova mu buryo butunganye cyangwa batabishobora, byabaye ibanga mu gihe cy’imyaka myinshi. Yesu yatanze igisubizo akomeza kuba indahemuka mu buryo butunganye kugeza ku apfuye.
6:15, 16—Mbese ayo magambo yaba yerekeza kuri Yehova cyangwa ni kuri Yesu Kristo? Ayo magambo yerekeza k’uwo ukuboneka kuyavugwamo kwerekezaho, ari we Yesu Kristo (1 Tim 6:14). Ugereranyije Yesu n’abami b’abantu, usanga ari we “ufite ububasha bwinshi wenyine” kandi ni na we wenyine ufite ukudapfa (Dan 7:14; Rom 6:9). Uhereye igihe yagiriye mu ijuru, nta muntu n’umwe ku isi “wabasha kumureba” n’amaso.
Icyo ibyo bitwigisha:
4:15. Twaba tumaze igihe gito turi Abakristo cyangwa kirekire, twagombye kwihatira kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka kandi tukabikomeza.
6:2. Mu gihe dufite umukoresha duhuje ukwizera, twagombye kuba twiteguye kumukorera ndetse kurusha umuntu wo hanze y’itorero, aho kugira ngo ibyo tubigendereho twishakira inyungu zacu.
“UBWIRIZE IJAMBO, UBIKORE UZIRIKANA KO IBINTU BYIHUTIRWA”
Kugira ngo Pawulo ategurire Timoteyo kuzihanganira ibigeragezo yari kuzahura na byo, yaramwandikiye ati ‘Imana ntiyaduhaye umwuka w’ubugwari, ahubwo yaduhaye umwuka w’imbaraga n’urukundo n’ubwenge.’ Timoteyo yagiriwe inama igira iti “umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose, ashoboye kwigisha.”—2 Tim 1:7; 2:24.
Pawulo yateye Timoteyo inkunga agira ati “ugume mu byo wize kandi ukemera ko ari ukuri.” Kubera ko inyigisho z’abahakanyi zakwirakwiraga, iyo ntumwa yagiriye uwo mugenzuzi wari ukiri muto inama igira iti “ubwirize ijambo, ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa . . . , ucyahe, uhane, utange inama.”—2 Tim 3:14; 4:2.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
1:13—“Icyitegererezo cy’amagambo mazima” ni iki? “Amagambo mazima” ni amagambo “y’Umwami wacu Yesu Kristo,” ni ukuvuga inyigisho z’ukuri za gikristo (1 Tim 6:3). Ibyo Yesu yigishaga n’ibyo yakoraga byari bihuje n’Ijambo ry’Imana. Ku bw’ibyo, imvugo ngo “amagambo mazima,” mu buryo bwagutse ishobora no kwerekeza ku nyigisho zose zo muri Bibiliya. Izo nyigisho zishobora kudufasha kumenya icyo Yehova adusaba. Dukomeza icyo cyitegererezo dushyira mu bikorwa ibyo twiga muri Bibiliya.
4:13—“Impu” zerekeza ku ki? Birashoboka ko Pawulo yasabaga imwe mu mizingo y’Ibyanditswe bya Giheburayo kugira ngo ayige mu gihe yari afungiye i Roma. Imwe muri iyo mizingo ishobora kuba yari ikozwe mu mfunzo cyangwa mu mpu.
Icyo ibyo bitwigisha:
1:5; 3:15. Impamvu y’ingenzi yatumye Timoteyo yizera Kristo Yesu, uko kwizera kukaba kwaragiraga uruhare muri buri kintu cyose yakoraga, ni inyigisho zishingiye ku Byanditswe yaherewe mu rugo iwabo kuva akiri muto. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi cyane ko ababyeyi batekereza bitonze ku bihereranye n’ukuntu basohoza inshingano bahawe n’Imana maze bakita ku bana babo!
1:16-18. Mu gihe bagenzi bacu duhuje ukwizera bari mu bigeragezo, batotezwa cyangwa se bafunzwe, tujye dusenga tubasabira kandi dukore ibishoboka byose kugira ngo tubafashe.—Imig 3:27; 1 Tes 5:25.
2:22. Abakristo, cyane cyane abakiri bato, ntibagombye gutwarwa na za siporo, umuzika, imyidagaduro, kwirangaza, gutembera, ibiganiro bidafite intego n’ibindi bisa bityo, ku buryo basigarana igihe gito cyo kwita ku bikorwa bya gikristo.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Mu nzandiko za Pawulo zahumetswe, ni uruhe rwanditswe nyuma y’izindi?