Mikayeli marayika mukuru ni nde?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Mikayeli, uwo mu madini menshi bakunda kwita “Mutagatifu Mikayeli,” ni izina Yesu yahoranye mbere y’uko aza ku isi na nyuma yaho.a Mikayeli yagiye impaka na Satani nyuma y’urupfu rwa Mose, kandi afasha umumarayika kugeza ubutumwa ku muhanuzi Daniyeli (Daniyeli 10:13, 21; Yuda 9). Izina Mikayeli risobanurwa ngo “ni nde umeze nk’imana?” Kandi Mikayeli akora ibihuje n’iryo zina kuko ashyigikira ubutegetsi bw’Imana kandi akarwanya abanzi bayo.—Daniyeli 12:1; Ibyahishuwe 12:7.
Dore impamvu bikwiriye kuvuga ko Yesu ari we mumarayika mukuru Mikayeli.
Mikayeli ni we “mumarayika mukuru” (Yuda 9). Izina ‘marayika mukuru’ riboneka mu mirongo ibiri yonyine ya Bibiliya. Muri iyo mirongo yombi, iryo zina riba riri mu bumwe, bikaba bigaragaza ko umumarayika ufite iryo zina ari umwe gusa. Umwe muri iyo mirongo uvuga ko Yesu Umwami wazutse “azamanuka avuye mu ijuru agatanga itegeko mu ijwi riranguruye no mu ijwi ry’umumarayika mukuru” (1 Abatesalonike 4:16). Yesu afite “ijwi ry’umumarayika mukuru” kubera ko ari we Mikayeli, marayika mukuru.
Mikayeli ni we mugaba w’ingabo z’abamarayika. ‘Mikayeli n’abamarayika be barwanye na cya kiyoka,’ ari cyo Satani (Ibyahishuwe 12:7). Mikayeli afite ububasha ku bwinshi ku biremwa by’umwuka, kuko yitwa “umwe mu batware bakomeye” cyangwa “umutware ukomeye” (Daniyeli 10:13, 21; 12:1). Hari intiti mu by’Isezerano Rishya witwa David E. Aune yavuze iti aya mazina yumvikanisha ko Mikayeli ari “umugaba w’ingabo z’abamarayika”
Hari irindi zina rivugwa muri Bibiliya ry’ufite ububasha ku bamarayika. Ivuga ko ‘mu gihe cyo guhishurwa k’Umwami wacu Yesu avuye mu ijuru, ari kumwe n’abamarayika be b’abanyambaraga mu muriro ugurumana, azahora inzigo’ (2 Abatesalonike 1:7, 8; Matayo 16:27). Yesu “Imana yamuhaye abamarayika n’abafite ubutware n’ubushobozi ngo bamugandukire” (1 Petero 3:21, 22). Nta kuntu Imana yashyiraho Yesu na Mikayeli ngo bombi babe abagaba b’ingabo z’abamarayika bahanganye. Ahubwo ibyo byagombye gutuma dufata umwanzuro w’uko Yesu na Mikayeli byerekeza ku muntu umwe.
Mikayeli “azahaguruka” mu “gihe cy’amakuba” kitigeze kibaho (Daniyeli 12:1). Mu gitabo cya Daniyeli, ijambo ‘guhaguruka’ rikunze gukoreshwa ryumvikanisha umwami uhagurutse agiye gukora igikorwa cyihariye (Daniyeli 11:2-4, 21). Yesu Kristo we “Jambo ry’Imana” azakora igikorwa cyihariye nk’“Umwami w’abami,” igihe azarwanya abanzi bose b’Imana kandi akarinda ubwoko bw’Imana (Ibyahishuwe 19:11-16). Ibyo azabikora mu gihe cy’“umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi.”—Matayo 24:21, 42.
a Hari abandi bantu bavugwa muri Bibiliya bafite amazina menshi, urugero nko Yakobo (nanone yitwa Isirayeli), Petero (nanone yitwa Simoni) na Tadeyo (nanone yitwa Yuda).—Intangiriro 49:1, 2; Matayo 10:2, 3; Mariko 3:18; Ibyakozwe 1:13.