Igice cya 27
Ubwami bw’Imana Buravutse!
Iyerekwa rya 7 Ibyahishuwe 12:1-17
Ibivugwamo: Umugore wo mu ijuru abyara; Mikaeli arwanya Satani maze akamujugunya ku isi.
Igihe cy’isohozwa: Guhera kw’iyimikwa rya Kristo Yesu mu wa 1914 kugeza ku mubabaro ukomeye.
1. Ni gute gusobanukirwa ibimenyetso birondorwa mu gice cya 12 kugeza ku cya 14 by’Ibyahishuwe bidufasha?
UBWIRU bwera bw’Imana bwarahishuwe (Ibyahishuwe 10:7). Ubwami bwa Yehova na Mesiya we ubu burategekana imbaraga. Buraganje rwose! Kuba buriho, bisobanura ukurimbuka kwa Satani n’urubyaro rwe, kandi ni ukunesha kugaragara k’Urubyaro rw’umuteguro wo mu ijuru w’Imana. Nyamara, marayika wa karindwi ntararangiza kuvuza impanda, kuko agifite ibindi aduhishurira ku byerekeye icyago cya gatatu (Ibyahishuwe 11:14). Ibimenyetso bivugwa mu Byahishuwe kuva ku gice cya 12 kugeza ku cya 14 bizadufasha kuronka ubumenyi bwinshi ku birebana n’icyo cyago no k’ugusohozwa k’ubwiru bwera bw’Imana.
2. (a) Ni ikihe kimenyetso gikomeye Yohana abona? (b) Ni ryari ubusobanuro bw’ikimenyetso gikomeye bwahishuwe?
2 Ubu Yohana arareba ikimenyetso gikomeye—ni ikimenyetso cy’ingenzi cyane ku bwoko bw’Imana. Kirerekeza ku iyerekwa ritangaje ry’ubuhanuzi, ari na ryo ryabanje gutangwaho ubusobanuro mu Umunara w’Umurinzi wo ku wa 1 Kamena 1925 [mu Gifaransa], ku mutwe wavugaga ngo “Ivuka ry’Ishyanga,” no mu gitabo Délivrance cyasohotse mu wa 1926. Uko gusobanukirwa gusesuye kwa Bibiliya kwabaye intera mu mateka y’ukwiyongera k’umurimo wa Yehova. Tureke Yohana atubwire uko byagenze. Aragira ati “Ikimenyetso gikomeye kiboneka mw ijuru: mbon’ umugore wambay’ izuba, ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye, ku mutwe yambay’ ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri; kandi yar’atwite. Nukw atakishwa no kuramukwa, ababazwa n’ibise.”—Ibyahishuwe 12:1, 2.
3. Umugore wabonywe ari mu ijuru ni nde?
3 Ubwo ni ubwa mbere Yohana abona umugore mu ijuru. Birumvikana rwose ko uwo mugore atari umugore nyamugore. Ahubwo uwo mugore ni ikimenyetso cyangwa ikigereranyo (Ibyahishuwe 1:1). Agereranya iki rero? Mu buhanuzi bwahumetswe, akenshi abagore bagereranya imiteguro “yashyingiwe” abantu bakomeye. Mu Byanditswe bya Giheburayo, ishyanga ry’Isirayeli ryavuzweho ko ari umugore wa Yehova (Yeremia 3:14). Mu Byanditswe bya Kigiriki, itorero ry’Abakristo basizwe ryitwa umugeni wa Kristo (Ibyahishuwe 21:9-14). Umugore Yohana abona hano na we afite umugabo kandi arenda kubyara. Mbese umugabo we ni nde? Iyo nkuru ikomeza itubwira ko umwana ‘yajyanywe ku Mana no ku ntebe yayo’ (Ibyahishuwe 12:5). Bityo Yehova agaragaza ko ari se w’uwo mwana. Ku bw’ibyo, umugore Yohana yabonye agomba kuba ari umugore w’ikigereranyo wa Yehova.
4. Abana b’umugore w’Imana wo mu buryo bw’ikigereranyo ni bande, kandi uwo mugore wabonywe na Yohana, intumwa Paulo imwita nde?
4 Ibinyejana hafi umunani mbere y’aho, Yehova yari yarabwiye uwo mugore w’ikigereranyo aya magambo ngo “Abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka [Yehova, MN]” (Yesaya 54:5, 13). Yesu yavuze iby’ubwo buhanuzi maze agaragaza ko abo bana bari abigishwa be b’indahemuka, nyuma y’aho baje kuba abagize itorero ry’Abakristo basizwe (Yohana 6:44, 45). Bityo, abagize iryo torero, bitwa abana b’Imana, ni n’abana b’umugore w’ikigereranyo w’Imana (Abaroma 8:14). Intumwa Paulo yongeraho igice cya nyuma cy’iyo nkuru agira ati ‘Yerusalemu yo mu ijuru [ifite umudendezo], kandi ni yo mama wa twese’ (Abagalatia 4:26). Ubwo rero “umugore” Yohana yabonye ni ‘Yerusalemu yo mu ijuru.’
5. Ubwo umugore w’ikigereranyo wa Yehova afite ikamba ry’inyenyeri 12, Yerusalemu yo mu ijuru ni iki mu by’ukuri?
5 Ariko se mu by’ukuri Yerusalemu yo mu ijuru ni iki? Kubera ko Paulo avuga ko ari iyo “mw ijuru” kandi Yohana akaba ayibona mu ijuru, birumvikana ko atari umugi wo ku isi; nta n’ubwo ari “Yerusalemu nshya,” kubera ko uwo muteguro ari umugeni wa Kristo atari umugore wa Yehova (Ibyahishuwe 21:2). Wibuke ko uwo mugore yambaye ikamba ry’inyenyeri 12. Umubare 12 werekezwa ku kintu cyuzuye ku bihereranye n’umuteguro.a Kubera ibyo, izo nyenyeri 12 zishatse kugaragaza ko umugore uvugwa ari umuteguro wo mu ijuru, nk’uko Yerusalemu ya kera yari umuteguro wo ku isi. Yerusalemu yo mu ijuru ni umuteguro w’isi yose wa Yehova, ugizwe n’ibiremwa by’umwuka, uri mu mwanya w’umugore ku byerekeye kumukorera no kubyara.
6. (a) Kuba umugore wabonywe na Yohana yambaye izuba, ukwezi kuri mu nsi y’ibirenge bye, akaba anambaye ikamba ry’inyenyeri bigaragaza iki? (b) Ibise byo kubyara by’uwo mugore bigereranya iki?
6 Yohana abona uwo mugore yambaye izuba kandi ukwezi kuri munsi y’ibirenge bye. Kuri ibyo, twongeyeho ikamba ry’inyenyeri atamirije, we wese agoswe n’ibimurika byo mu ijuru. Afite igikundiro ku Mana cyo kumurikirwa na yo ku manywa na n’ijoro. Mbega ikigereranyo gikwiriye cy’umuteguro w’agahebuzo wa Yehova wo mu ijuru! Nanone kandi uwo mugore aratakishwa no kuramukwa, arababazwa n’ibise byo kubyara. Kuba atakamba asaba ubufasha ku Mana bigaragaza ko igihe cye cyo kubyara kigeze. Muri Bibiliya, akenshi ibise bigereranya umurimo ukomeye ugomba gukorwa kugira ngo igikorwa runaka cy’ingenzi kigerweho. (Gereranya na Zaburi 90:2; Imigani 25:23; Yesaya 66:7, 8.) Nta gushidikanya ko umuteguro wo mu ijuru wa Yehova wagize ibise ubwo witeguraga iryo vuka ritazibagirana mu mateka.
Ikiyoka Kinini Gitukura
7. Ni ikihe kimenyetso kindi Yohana abona mu ijuru?
7 Ni iki gikurikiyeho Yohana abona? “Mw ijuru habonek’ ikindi kimenyetso; mbon’ ikiyoka kinini gitukura gifit’ imitw’ irindwi n’amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifit’ ibisingo birindwi. Umurizo wacy’ ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo kw ijuru, uzijugunya mw isi. Icyo kiyoka gihagar’ imbere y’uwo mugore waramukwaga, kugira ngo n’ amara kubyara, gihereko kiry’ umwana we, kimutsōtsōbe.”—Ibyahishuwe 12:3, 4.
8. (a) Ikiyoka kinini gitukura ni nde? (b) Kuba ikiyoka gifite imitwe irindwi, amahembe cumi, n’igisingo kuri buri mutwe bigaragaza iki?
8 Icyo kiyoka ni Satani, “ya nzoka ya kera” (Ibyahishuwe 12:9; Itangiriro 3:15). Ni umurimbuzi utagira impuhwe—ikiyoka cy’imitwe irindwi, cyangwa se kimizi gishobora kumira bunguri umuhigo wacyo. Mbega ukuntu gitangaje! Iyo mitwe irindwi n’amahembe cumi bigaragaza ko ari cyo gishyiraho inyamaswa ya gipolitiki iri buvugwe mu gice cya 13 cy’Ibyahishuwe. Iyo nyamaswa na yo ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi. Kubera ko Satani afite igisingo kuri buri mutwe—byose hamwe bikaba birindwi—dushobora kwemeza neza ko ibihangange bya gipolitiki by’isi bigereranywa n’iriya nyamaswa biri munsi y’ubutegetsi bwe (Yohana 16:11). Amahembe cumi ni ikigereranyo gikwiriye cy’ugusakara k’ububasha yakoresheje muri iyi si.
9. Kuba umurizo w’ikiyoka ‘ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo mu ijuru’ ukazijugunya ku isi bisobanura iki?
9 Nanone ikiyoka gifite ubutware ahantu h’umwuka. Gikoresheje umurizo wacyo, ‘cyakuruye kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo mu ijuru.’ Inyenyeri zishobora kugereranya abamarayika (Yobu 38:7). Imvugo ngo “Kimwe cya gatatu” itsindagiriza ko hariho umubare munini w’abamarayika wayobejwe na Satani. Bamaze kujya munsi y’ubutegetsi bwe, ntibari bagishoboye kumucika. Ntibashoboraga gusubira mu muteguro wera w’Imana. Bahindutse abadayimoni, bakuruwe na Satani ari we mwami cyangwa umutware wabo nk’uko bivugwa (Matayo 12:24). Nanone kandi Satani yabajugunye ku isi. Nta gushidikanya ko ibyo byerekeza ku minsi ya Noa, mbere y’Umwuzure, igihe Satani yoshyaga abana b’Imana batumviraga agatuma baza ku isi kubana n’abakobwa b’abantu. Mu guhabwa igihano, abo ‘bamarayika bakoze icyaha’ Imana yabashyize mu mimerere imeze nk’igifungo, ahantu hitwa Tartare.—Itangiriro 6:4; 2 Petero 2:4; Yuda 6.
10. Ni iyihe miteguro ishyamiranye igaragara neza, kandi ni kuki urubyaro rw’ikiyoka rushaka guconshomera umwana ugiye kuvuka?
10 Bityo imiteguro ibiri ishyamiranye yagaragaye neza—ni ukuvuga umuteguro wo mu ijuru wa Yehova ugereranywa n’umugore, n’umuteguro w’abadayimoni wa Satani urwanya ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Ikibazo gikomeye cyerekeye ubutegetsi bw’ikirenga kigomba gukemurwa. Ariko se mu buhe buryo? Satani ugikurura abadayimoni inyuma ye, asa n’icyubikizi cyubikiriye umuhigo wavumbuka kugira ngo kiwuconshomere. Ategereje ko umugore abyara. Ashaka guconcomera uwo mwana ugiye kuvuka, kuko azi neza ko ukuvuka kwe gushyira mu kaga ko kurimbuka kw’imibereho ye bwite n’iyi si ategeka.—Yohana 14:30.
Umwana w’Umuhungu
11. Ni gute Yohana avuga ibyo kuvuka k’umwana w’uwo mugore, kandi kuki yitwa “umwana w’umuhungu”?
11 Igihe cyagenewe amahanga cyo gukoresha ubutegetsi bwayo nta ruhare Imana ibigizemo cyarangiye mu wa 1914 (Luka 21:24). Kuva ubwo, igihe cyagenwe kigeze, umugore yabyaye umwana we. [N’uko]: “Abyar’ umwana w’umuhungu uzaragiz’ amahang’ inkoni y’icyuma. Umwana w’ arasahurwa, ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo. Uwo mugor’ ahungira mu butayu, ahw afit’ ahantu yiteguriwe n’Imana, kugira ngo bamugaburireyo, kumar’ imins’ igihumbi na magan’ abiri na mirongw itandatu” (Ibyahishuwe 12:5, 6). Uwo mwana ni “umwana w’umuhungu.” Kuki Yohana akoresha ayo magambo yombi? Ni ukugira ngo agaragaze ko uwo mwana afite imimerere n’ubushobozi bisabwa kugira ngo ategekeshe amahanga imbaraga zikwiriye. Ibyo kandi binatsindagiriza ko uko kuvuka ari inkuru itazibagirana kandi ishimishije rwose! Gufite umwanya w’ingenzi mu gusohoza ubwiru bw’Imana. Koko rero, uwo ‘mwana w’umuhungu’ agiye ‘kuragiza amahanga [yose] inkoni y’icyuma’!
12. (a) Muri za Zaburi, ni gute mu buryo bw’ubuhanuzi, Yehova yatanze isezerano ku byerekeye Yesu? (b) Kuba umugore yarabyaye umwana ‘uzaragiza amahanga [yose] inkoni y’icyuma’ bigereranya iki?
12 Ubu se noneho iyo mvugo ntimenyerewe? Ni byo koko, kuko Yehova yatanze iri sezerano kuri Yesu mu buryo bw’ubuhanuzi agira ati “Uzabavunaguz’ inkoni y’icyuma, uzabamenagura nk’ikibumbano” (Zaburi 2:9). Nanone kandi kuri we byari byarahanuwe ngo “Uwiteka [Yehova, MN] ar’i Sioni azasingiriza kure inkoni y’ubutware bgawe, tegeka hagati y’abanzi bawe” (Zaburi 110:2). Kubera ibyo, ivuka ryabonywe na Yohana ryerekeye cyane kuri Yesu Kristo. Ariko kandi, ibyo ntaho bihuriye n’igihe yavukaga abyawe n’umwari mbere y’ikinyejana cya mbere cy’igihe cyacu, nta n’ubwo kandi ibyo byerekeza ku gihe yongeraga kuzurirwa ubuzima bw’umwuka mu mwaka wa 33 w’igihe cyacu. Ikindi kandi aha ntibyabaye kwimurirwa mu wundi mubiri. Ahubwo bihereranye n’ivuka ry’Ubwami bw’Imana ryabaye mu wa 1914, ubwo Yesu—wari umaze hafi ibinyejana cumi n’icyenda ari mu ijuru—yimikwaga ubu akaba ari Umwami uganje.—Ibyahishuwe 12:10.
13. Kuba umwana w’umuhungu “ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo” bisobanura iki?
13 Yehova ntiyari kwemerera Satani guconcomera umugore We cyangwa umwana We w’umuhungu wari umaze kuvuka! Mu ivuka rye, uwo mwana w’umuhungu ‘yajyanywe ku Mana no ku ntebe yayo.’ Bityo yashyizwe mu nsi y’uburinzi bwuzuye bwa Yehova, we wagombaga kwita cyane kuri ubwo Bwami bwari bumaze kuvuka, ari na bwo azakoresha mu kweza izina Rye ryera. Muri icyo gihe nanone, umugore yahungiye ahantu Imana yamuteguriye mu butayu. Tuzakomeza kubona ubusobanuro burambuye kuri ibyo bintu! Ku byerekeye Satani, ibyangombwa byari bimaze gukoranywa kugira ngo habeho igikorwa cy’ingenzi kizamubuza burundu kurwanya Ubwami mu ijuru. Icyo gikorwa ni ikihe?
Intambara mu Ijuru!
14. (a) Dukurikije uko Yohana abivuga, ni iki cyabaye kikabuza Satani kutongera ukundi kubangamira Ubwami? (b) Ni akahe gace Satani n’abadayimoni be baciriwemo?
14 Yohana aratubwira ati “Mw ijuru habahw intambara. Mikaeli n’abamaraika be batabarira kurwanya cya kiyoka: ikiyoka kirwanana n’abamaraika bacyo. Ntibanesha, kandi mw ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibga, ni cyo ya nzoka ya kera, yitw’ Umwanzi na Satani, ni cyo kiyoby’ abari mw isi bose; nuko kijugunywa mw isi, abamaraika bacyo bajugunyanwa na cyo” (Ibyahishuwe 12:7-9). Bityo, igikorwa gitangaje gifitanye isano n’isohozwa ry’ubwiru bwera bw’Imana, cyabaye icy’uko Satani yirukanywe mu ijuru, kandi n’abadayimoni be bakajugunyanwa na we ku isi. Uwayobeje isi yose ituwe ku buryo aba imana yayo, guhera ubwo yari aciriwe kuri uwo mubumbe w’isi kugira ngo abe ariho honyine akorera ibikorwa bye, dore ko n’ubundi ari na ho ukwigomeka kwe kwatangiriye.—2 Abakorinto 4:3, 4.
15, 16. (a) Mikaeli ni nde, kandi ibyo tubizi dute? (b) Kuki bikwiriye ko Mikaeli ari we ujugunya Satani hasi akamuca mu ijuru?
15 Ni nde wanesheje mu izina rya Yehova akageni kangana gatyo? Bibiliya ivuga ko ari Mikaeli n’abamarayika be. Ariko se Mikaeli uwo ni nde? Izina “Mikaeli” risobanurwa ngo “Ni Nde Umeze nk’Imana?” Ni yo mpamvu, Mikaeli agomba guharanira igikorwa cyo kuvana igitutsi ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova agaragaza ko nta n’umwe ushobora kugereranywa na We. Muri Yuda umurongo wa 9, yitwa “Mikaeli, ni we maraik’ ukomeye.” Igishimishije ni uko iryo zina ry’icyubahiro “maraik’ ukomeye” ahandi rikoreshwa muri Bibiliya ryerekezwa ku muntu umwe gusa ari we Yesu Kristo.b Paulo avuga kuri we ngo “Kuk’ Umwam’ ubge azaza, amanuts’ ava mw ijuru, aranguruy’ ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya maraik’ ukomeye, n’impanda y’Imana” (1 Abatesalonike 4:16). Izina ry’icyubahiro “maraik’ ukomeye” risobanura ngo “umutware w’abamarayika.” Ntibitangaje rero ko Ibyahishuwe bivuga ngo “Mikaeli n’abamarayika be.” Indi mirongo ya Bibiliya ivugwamo abamarayika bumvira umugaragu w’Imana ukiranuka yerekeza kuri Yesu. Ni yo mpamvu Paulo avuga ko “Umwami Yesu azahishurwa, ava mw ijuru, azanye n’abamaraika b’ubutware bge.”—2 Abatesalonike 1:7; reba nanone Matayo 24:30, 31; 25:31.
16 Iyo mirongo y’Ibyanditswe hamwe n’indi mirongo ituma dufata uyu mwanzuro ko Mikaeli atari undi uretse Umwami Yesu Kristo uri mu mwanya we mu ijuru. Ubu, ku munsi w’Umwami, ntakinyurwa no kubwira Satani ngo “Umwami Imana [Yehova, MN] iguhane.” Kubera ko ubu ari umunsi w’urubanza, Yesu ari we Mikaeli, yirukanye mu ijuru Satani umubisha hamwe n’abamarayika be b’abadayimoni (Yuda 9; Ibyahishuwe 1:10). Byari bikwiriye rwose ko ari We Wenyine usohoza icyo gikorwa, ari We Mwami mushya wari umaze kwimikwa. Nanone kandi, Yesu ni we Rubyaro rwasezeranyijwe muri Edeni rwagombaga kuzamenagura rwose umutwe wa ya nzoka ya kera, bityo akayitsembaho burundu (Itangiriro 3:15). Mu kwirukana Satani mu ijuru, Yesu abigira agamije kujanjagura Umwanzi ku buryo budasubirwaho.
‘Ishime wa Juru We’
17, 18. (a) Yohana avuga ko mu ijuru habaye iki igihe Satani yaricibwagamo? (b) Ijwi rirenga Yohana yumvise rishobora kuba ryari riturutse he?
17 Yohana avuga ibyishimo byabaye mu ijuru bitewe n’uko kugwa kwa Satani gutangaje, agira ati “Numv’ ijwi rirenga rivugira mw ijuru riti: Nonehw agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubgami bg’Imana yacu n’ubutware bga Kristo wayo: kuk’ Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahorag’ abarega ku manywa na n’ijor’ imbere y’Imana yacu. Na bo bamunesheshej’ amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakund’ amagara yabo, ntibanga no gupfa. Nuko rero, wa juru we, namw’ abaribamo, nimwishime.”—Ibyahishuwe 12:10-12a.
18 Iryo jwi rirenga Yohana yumvise ni irya nde? Bibiliya ntimuvuga. Ariko kandi, ijwi nk’iryo rivugwa mu Byahishuwe 11:17 rivugwa n’abakuru 24 bazutse bagashyirwa mu myanya yabo yo mu ijuru, aho ubu bashobora guhagararira 144.000 by’abera (Ibyahishuwe 11:18). Kandi ubwo abagaragu b’Imana basizwe batotezwa bakiri hano ku isi bavugwaho kuba ari “bene Data,” ayo magambo ashobora rwose kuba ava ku isoko imwe. Nta gushidikanya ko abo bantu b’indahemuka bashobora guhuza amajwi yabo, kubera ko nyuma yo kwirukanwa mu ijuru kwa Satani n’ingabo ze z’abadayimoni, umuzuko wabo wagombaga guhita ukurikiraho.
19. (a) Isohozwa ry’ubwiru bwera bw’Imana riha umwanya ikihe gikorwa cya Yesu? (b) Kuba Satani yitwa “Umurezi wa bene Data” bigaragaza iki?
19 Kugira ngo ubwiru bw’Imana busohozwe, birasaba ko Yesu afata ubutegetsi mu Bwami bwa Yehova. Bityo ku Mana inzira yo gusohoza umugambi wayo ukomeye ari wo wo kubatura abantu b’indahemuka izaba ifunguye. Yesu ntazazanira agakiza abigishwa be bubaha Imana bari ku isi muri iki gihe bonyine ahubwo azanakazanira za miliyari z’abantu bapfuye abo Yehova azirikana (Luka 21:27, 28). Kuba Satani yitwa “umurezi wa bene Data,” ibyo bigaragaza neza ko, n’ubwo ibirego yareze Yobu byari ibinyoma, yakomeje kurwanya ugushikama kw’abagaragu b’Imana bo ku isi. Nk’uko bigaragara, incuro nyinshi yakomeje gutsindagiriza ko iby’umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo abicunguze ubugingo bwe. Ariko kandi, imigambi ye yaburiyemo!—Yobu 1:9-11; 2:4, 5.
20. Ni gute Abakristo b’indahemuka banesheje Satani?
20 Abakristo basizwe babarwaho gukiranuka ‘kubera amaraso y’umwana w’Intama,’ bakomeza kuba abahamya b’Imana na Yesu Kristo n’ubwo batotezwa. Kuva imyaka irenga ijana, abagize itsinda rya Yohana bagiye berekeza ibitekerezo by’abantu ku bibazo bikomeye byerekeye Ibihe by’Abanyamahanga byarangiye mu wa 1914 (Luka 21:24, Crampon 1905). Kandi ubu umukumbi munini urakorana na bo mu budahemuka. Nta n’umwe wo muri izo ndahemuka utinya ‘abica umubiri ariko badashobora kwica ubugingo,’ nk’uko kenshi na kenshi byagaragaye ku byagiye biba ku Bahamya ba Yehova bo muri iki kinyejana cya 20. Mu magambo no mu myifatire yabo myiza ya Gikristo, banesheje Satani, berekana bigaragara ko ari umubeshyi (Matayo 10:28; Imigani 27:11; Ibyahishuwe 7:9). Mutekereze ibyishimo by’abo Bakristo basizwe mu muzuko wabo bari mu ijuru; Satani ntakiharangwa ngo arege abavandimwe babo! Ni igihe rwose ku ngabo z’abamarayika ngo zikirize n’ibyishimo ngo ‘wa juru we n’abaribamo mwishime!’
Icyago Gitewe n’Ishyari!
21. Ni gute Satani yateje ibyago isi n’inyanja?
21 Satani amaze kurakazwa n’icyago cya gatatu, ubu yiyemeje kubabarisha abatuye isi ibyago abateza. Biravugwa muri aya magambo ngo “Naho wowe, wa si we, nawe wa nyanja we, mugushij’ ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afit’ umujinya mwinshi, azi yukw afit’ igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12b). Kwirukanwa kwa Satani mu ijuru ni ibyago ku isi y’ubutaka, yo isenywa n’abantu b’abibone bari mu nsi y’ubutegetsi bwe. (Gutegekwa kwa kabiri 32:5.) Byongeye kandi, intego y’igikorwa cya Satani ariyo yo ‘gutegeka cyangwa kurimbura,’ ni intandaro y’ibyago ku isi y’ikigereranyo, ni ukuvuga gahunda y’umuryango wa kimuntu, kimwe no ku nyanja y’ikigereranyo, ariyo mbaga y’abantu ubwabo bavurunganye. Mu ntambara ebyiri z’isi yose, uburakari bwa Satani bwagaragariye mu mujinya w’amahanga ategekwa na we, kandi ugusakara nk’uko k’uburakari bwa kidayimoni kuracyakomeza kugaragara muri iki gihe—n’ubwo atari iby’igihe kirekire! (Mariko 13:7, 8). Nyamara, ubugome buteye ubwoba ubwo ari bwo bwose bwakoreshwa n’umwanzi, ntibwagereranywa na rimwe n’ingaruka z’icyago cya gatatu—icyago Ubwami bw’Imana—buzateza umuteguro ugaragara wa Satani!
22, 23. (a) Yohana avuga ko byagenze bite nyuma y’aho ikiyoka kijugunyiwe ku isi? (b) Ni gute ikiyoka gishobora kurwanya ‘wa mugore wabyaye umwana w’umuhungu’?
22 Kuva ku iyirukanwa rikaze rya Satani, abavandimwe ba Kristo bakiri ku isi bagombye guhangana n’uburakari bwe bukaze. Yohana arakomeza agira ati “Nuko cya kiyoka, kibonye yuko kijugunywe mw isi, gihīga wa mugore wabyay’ umuhungu. Umugor’ ahabg’ amabab’ abiri y’ikizu kinini, kugira ngw aguruk’ ahungire mu butay’ ahantu he, ahw agaburirirw’ igihe n’ibihe n’igice cy’igihe, arindw’ icyo kiyoka.”—Ibyahishuwe 12:13, 14.
23 Hano, iyerekwa risubira mu gitekerezo cyagaragajwe ku murongo wa 6, ari na cyo kitubwira ko nyuma y’ivuka ry’umwana we, umugore yahungiye mu butayu, kure y’ikiyoka. Wenda ahari dushobora kwibaza ukuntu ikiyoka gishobora gutoteza umugore, kubera ko ari mu ijuru na ho ikiyoka kikaba ubu cyarajugunywe ku isi. Twibuke ko umugore afite abana ku isi ari na rwo rubyaro rwe. Hirya gato muri iryo yerekwa, turabwirwa ko Satani agaragaza uburakari afitiye uwo mugore mu kurwanya urubyaro rwe (Ibyahishuwe 12:17). Ibigera ku rubyaro rw’umugore byose, dushobora kuvuga ko biba bibaye kuri uwo mugore ubwe. (Gereranya na Matayo 25:40.) Kandi umubare ugenda wiyongera wa bagenzi b’urwo rubyaro rwo ku isi na wo uzagenda ugerwaho n’ibyo bitotezo.
Ishyanga Rishya
24. Ni ibiki byabaye ku Bigishwa ba Bibiliya bisa no kubohorwa kw’Abisirayeli bavanwa mu Misiri?
24 Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, abavandimwe ba Yesu bakomeje gutanga ubuhamya mu budahemuka uko bishoboka kose. Ibyo bakomeje kubikora n’ubwo itotezwa rituruka kuri Satani n’ibyitso bye byuzuye uburakari ryakomeje kwiyongera. Ku bw’ibyo, ibyo gutanga ubuhamya ku mugaragaro kw’abo Bigishwa ba Bibiliya, amaherezo byaje guhagarikwa (Ibyahishuwe 11:7-10). Ibyo byababayeho igihe bagerwagaho n’ibimeze nk’ibyabaye ku Bisirayeli mu Misiri, ubwo na bo bakandamizwaga cyane. Yehova yahise ahabavana, amera nk’ubajyanye ku mababa y’ikizu abageza ahiherereye mu butayu bwa Sinai (Kuva 19:1-4). Mu buryo nk’ubwo, nyuma y’itotezwa rikomeye ryo mu myaka yo kuva mu wa 1918-1919, Yehova yabohoje abahamya be, bo bahagarariye umugore we, n’uko abashyira mu imimerere y’umwuka abaha umutekano umeze nk’uwo Abisirayeli barimo mu butayu. Ibyo byabaye nk’igisubizo cy’amasengesho yabo.—Gereranya na Zaburi 55:6-9.
25. (a) Ni iki Yehova yakoze mu wa 1919, nk’uko yabigenje ku Bisirayeli mu butayu? (b) Ni bande bagize iryo shyanga, kandi ryashinzwe gukora iki?
25 Mu butayu, Yehova yagize Abisirayeli ishyanga, abaha ibyo bakeneye by’umwuka n’iby’umubiri. Mu buryo nk’ubwo, kuva mu wa 1919, urubyaro rw’umugore, Yehova yarugize ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka. Ntituryitiranye n’Ubwami bwa kimesiya butegekera mu ijuru kuva mu wa 1914. Oya, iryo shyanga rishya rigizwe ahubwo n’abasigaye b’abahamya basizwe bo ku isi binjijwe mu mimerere y’ikuzo yo mu buryo bw’umwuka mu wa 1919. Bitewe no kuba bahabwa ‘igerero ryabo mu gihe gikwiriye,’ abo Bakristo barakomejwe kugira ngo bakore umurimo wari ubategereje.—Luka 12:42; Yesaya 66:8.
26. (a) Igihe kivugwa mu Byahishuwe 12:6, 14 kireshya gite? (b) Umugambi w’icyo gihe cy’ibihe bitatu n’igice wari uwuhe, cyatangiye ryari, kandi cyarangiye ryari?
26 Icyo kiruhuko ku rubyaro rw’umugore w’Imana cyamaze igihe kingana iki? Ibyahishuwe 12:6 havuga ko ari iminsi 1.260. Ibyahishuwe 12:14 havuga ko icyo gihe kingana n’igihe, ibihe n’igice cy’igihe; mu yandi magambo, ni ibihe bitatu n’igice. Urebye, izo mvugo zombi zihwanye n’imyaka itatu n’igice, ari na yo itangira kuva ku muhindo w’uwa 1919 kugeza mu rugaryi rw’uwa 1922, mu gice cy’amajyaruguru y’isi. Icyo cyabaye igihe gishimishije cyo kugarura ubuyanja no gutegurwa bundi bushya kw’itsinda rya Yohana ryaganduwe.
27. (a) Dukurikije uko Yohana abivuga, ikiyoka cyakoze iki nyuma y’uwa 1922? (b) Igihe Satani aruka uruzi rw’ibitotezo ku Bahamya, umugambi we wari uwuhe?
27 Ikiyoka nticyarekeye aho! “Icyo kiyoka gicir’ amazi ameze nk’uruz’ inyuma y’uwo mugore, kugira ngw amutembane” (Ibyahishuwe 12:15). Iyo mvugo ngo ‘amazi ameze nk’uruzi’ cyangwa “umwuzure w’amazi” (TOB ), ishaka kuvuga iki? Ubwo Umwami wa kera Dawidi yavugaga ibyerekeye abantu babi bamurwanyaga, yavuze ko bari nk’ ‘imyuzure y’ababi’ (Zaburi 18:4, 5, 16, 17). Mu buryo nk’ubwo, ibyo Satani ateza ubu ni ibitotezo biva mu kuboko kw’ ‘ababi.’ Nyuma y’uwa 1922, Satani yarutse uruzi rw’ibitotezo ku Bahamya (Matayo 24:9-13). Ibyo bikubiyemo kugirirwa nabi ku mubiri, ‘kugirirwa urugomo [abarubagirira] bitwaje amategeko,’ gufungwa ndetse no kwicwa bamanitswe, kuraswa no gucibwa imitwe (Zaburi 94:20). Amaze gucishwa bugufi no kubuzwa kugera hafi y’umugore wo mu ijuru w’Imana, Satani yatangiye kurwanya, n’umujinya mwinshi, abasigaye b’urubyaro rwe hano ku isi no kubarimbura, byaba ku mubiri, cyangwa se gutuma batakaza igikundiro cy’Imana bakoze igikorwa cy’ubuhemu. Ariko icyemezo cyabo cyagaragaye ko ari kimwe n’icya Yobu wavuze ati “Kugez’ubwo nzapfa, sinzikuraho kub’ inyangamugayo”!—Yobu 27:5.
28. Ni gute uruzi rw’ibitotezo rwasendereye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose?
28 Urwo ruzi rw’ibitotezo bikaze rwarenze inkombe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Mu Burayi, hafunzwe abahamya bageze ku bihumbi cumi bafungiwe mu bigo ishyaka Nazi ryakoranyirizagamo imfungwa, aho benshi muri bo baguye. Munsi y’ubuyobozi bw’abategetsi b’abarwanyi bategekaga Ubutaliyani, Ubuyapani, Koreya na Tayiwani, Abahamya b’indahemuka bagiriwe urugomo nk’urwo. Ndetse no mu bihugu bivugwamo demokarasi, Abahamya bagiriwe urugomo n’udutsiko tw’Imiryango y’Abagatolika, babahomyeho kaburimbo maze babomekaho amababa kandi babirukana mu mugi. Amakoraniro ya Gikristo yarahagaritswe, kandi abana b’Abahamya birukanywe mu mashuri.
29. (a) Ni gute Yohana avuga iby’ihumure ryaturutse ahantu hatakekwaga? (b) Ni mu buhe buryo isi ‘yatabaye uwo mugore’? (c) Ikiyoka cyakomeje gukora iki?
29 Ihumure ryaje riturutse ahantu hatakekwaga: “Arikw is’ iramutabara, yasamy’ akanwa kayo, imir’ uruzi cya kiyoka cyaciriye. Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwany’ abo mu rubyaro rwe basigaye, bitonder’ amategeko y’Imana kandi bafite [umurimo wo gutanga ubuhamya kuri Yesu, MN]” (Ibyahishuwe 12:16, 17). ‘Isi’—ni ukuvuga ibice biri mu bigize gahunda ya Satani—yatangiye kumira “uruzi” cyangwa “umwuzure.” Mu myaka ya za 40, Abahamya begukanye ishema ryo gutsinda imanza mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no ku bategetsi bo mu bindi bihugu, ugutsinda kwatumye begukana uburenganzira bwo kuyoboka Imana mu mudendezo. Hanyuma, amahanga yiyunze yamize igihangange cy’ishyaka rya Nazi ry’abategetsi batwazaga igitugu, maze bituma agahenge kaboneka ku Bahamya bababazwaga n’ibitotezo munsi y’ubutegetsi bw’igitugu. Ibitotezo ntibirahagarara burundu, kuko uburakari bw’ikiyoka bugikomeza nanubu, kandi kiracyakomeza kurwanya ‘abakora umurimo wo kuba abahamya ba Yesu.’ Mu bihugu byinshi Abahamya b’indahemuka baracyafungwa, kandi bamwe baracyapfa bazize ugushikama kwabo. Ariko kandi bimwe muri ibyo bihugu, abategetsi bagenda badohora ugukandamiza kwabo, maze Abahamya bakarushaho kugira umudendezo usesuye.c Bityo, mu gusohoza ubuhanuzi, isi irakomeza kumira uruzi rw’ibitotezo.
30. (a) Agahenge isi yatanze katumye hashobora gukorwa iki? (b) Ni iki kigerwaho bitewe no gushikama k’ubwoko bwa Yehova?
30 Muri ubwo buryo, isi yatanze agahenge gahagije ko gutuma umurimo w’Imana ukwirakwizwa mu bihugu birenga 200, kandi haboneka miriyoni zirenga enye z’ababwiriza b’indahemuka b’ubutumwa bwiza. Hamwe n’abasigaye bo mu rubyaro rw’umugore, umukumbi munini wo mu mahanga yose w’abamaze kwizera bakurikiza amategeko y’Imana bitandukanya n’isi, bagira umuco utanduye, bagakunda abavandimwe babo kandi bagahamya Ubwami bwa Mesiya. Ugushikama kwabo n’igisubizo cyo guca agahigo bya Satani kandi ni ikimenyetso cyo kurimbuka kwa Satani na gahunda ye y’ibintu.—Imigani 27:11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Gereranya n’imiryango 12 y’Abisirayeli bo mu buryo bw’umubiri, intumwa 12, imiryango 12 y’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka, amarembo 12, abamarayika 12 n’amabuye 12 y’urufatiro rwa Yerusalemu Nshya.—Ibyahishuwe 21:12-14.
b Nyamara, wibuke ko mu Byahishuwe 12:9 havugwa iby’ “[i]kiyoka kinini . . . n’abamaraika bacyo.” Ku bw’ibyo, Umwanzi ntiyigize imana y’ikinyoma byonyine gusa, ahubwo anagerageza kwigira marayika ukomeye, n’ubwo nta na hamwe Bibiliya imuha iryo zina ry’icyubahiro.
c Inkiko nkuru zo mu bihugu bimwe na bimwe, zatanze ihumure ku Bahamya ba Yehova; bimwe mu byemezo byagiye bifatwa byagaragajwe mu gasanduku kari ku ipaji ya 92.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 185]
‘Isi Yabumbuye Akanwa Kayo’
Uruzi rw’ibitotezo bitewe na Satani rwisutse ku Bakristo basizwe hamwe na bagenzi babo mu bihugu byinshi. Nyamara ariko, akenshi na kenshi ibyagiye bibera muri gahunda y’ibintu ya Satani ubwayo byatumye urwo ruzi rumirwa.
Uruzi rw’imyigaragambyo n’urwo gufungwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwamizwe ahanini n’ibyemezo birenganura byagiye bifatirwa mu Rukiko rw’Ikirenga mu myaka ya za 40.
1945: Itotezwa rikaze ryari mu bihugu byategekwaga n’Ubudage hamwe n’Ubuyapani byahagaritswe n’ugutsinda kw’ibihugu byishyize hamwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.
Igihe Abahamya ba Yehova bacibwaga muri Repubulika ya Dominikani, barafunzwe, bakubitwa inkoni n’ibibuno by’imbunda. Mu wa 1960, ugucana umubano kwabaye hagati y’umutegetsi w’igitugu Rafaeli Trujilla na Kiliziya Gatolika y’i Roma kwatumye Abahamya ba Yehova bavanirwaho uko gucibwa.
Ukuraswa, ugutwikwa, ugufatwa kw’abagore n’abakobwa ku ngufu, gukubitwa no kwicwa urubozo byabaye ku Bahamya mu gihe cy’imirwano y’abenegihugu basubiranagamo muri Nijeriya. Amaherezo iryo totezwa ryaje kurangira bitewe n’ihinduka rya politiki y’ubutegetsi ku byerekeye amadini atari Gatolika, maze Abahamya ba Yehova bahabwa ubuzima gatozi.
Muri Hisipaniya, ingo z’Abakristo zaratewe maze barafungwa bazize “igikorwa kibi” cyo kuba ngo baravuze ibyerekeye Imana bakanakora amateraniro ya Gikristo. Iryo totezwa ryaje kurangira mu wa 1970, igihe ihinduka ry’ubutegetsi ryatumaga Abahamya ba Yehova bavanirwaho izo nzitizi.
Muri Porutugali, ingo amagana n’amagana zaravogerewe. Abahamya barakubiswe, barafungwa kandi bamburwa Bibiliya zabo. Iryo terabwoba ryaje kumirwa mu wa 1974, igihe ingabo zivumbagatanyaga maze hakabaho ihinduka ry’ubutegetsi kandi hagashyirwaho itegeko ritanga uburenganzira bwo guterana mu mudendezo.
Muri Arijantina, munsi y’ubutegetsi bwa gisirikare, abana b’Abahamya ba Yehova birukanywe mu mashuri mu gihugu cyose, kandi Abahamya bagiye bafatwa bazira umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza. Amaherezo iryo totezwa ryaje kurangira mu wa 1984, igihe ubutegetsi bwariho bwemeraga ku mugaragaro Umuryango w’Abahamya ba Yehova.
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 183]
1914 Ukuvuka k’Ubwami
1919 Ukuvuka kw’ishyanga rishya
1919–1922 Igihe cyo guhemburwa
1922– Uruzi rw’ibitotezo
[Amafoto yo ku ipaji ya 182]
Isi igushije ishyano