Kubwiriza Ubutumwa Bwiza tubigiranye ukwemera gukomeye
1 Mu ntangiriro z’ikinyejana cya mbere, Yesu Kristo yahaye abigishwa be itegeko ryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Mat 24:14; 28:19, 20). Abahamya ba Yehova bafatanye uburemere cyane iryo tegeko rye, ku buryo mu mpera z’ikinyejana cya 20 umuryango wacu wa Gikristo w’abavandiwe wagutse ukagera ku bigishwa basaga 5.900.000 mu bihugu 234. Mbega ukuntu haranguruwe ijwi rinini ryo gusingiza Data wa twese uri mu ijuru!
2 Ubu noneho twamaze kwinjira mu kinyejana cya 21. Uturwanya, aragerageza mu buryo bw’amayeri kubangamira umurimo wacu w’ingenzi wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Yifashisha ibigeragezo duterwa n’iyi gahunda y’ibintu mu mihati ye yo kutuyobya, gupfusha ubusa igihe cyacu no gutuma imbaraga zacu zishirira mu bintu byinshi bitari iby’ingenzi twakwitaho kandi bikadushishikaza. Aho guha iyi gahunda urwaho kugira ngo ibe ari yo iduhitiramo ikintu cy’ingenzi mu mibereho yacu, twimenyera ubwacu ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi tubikesheje Ijambo ry’Imana—ari cyo gukora ibyo Yehova ashaka (Rom 12:2). Ibyo bisobanura kwitabira inkunga duterwa n’Ibyanditswe yo ‘kubwiriza ijambo tugira umwete mu gihe kidukwiriye no mu kitadukwiriye no gusohoza umurimo wacu.’—2 Tim 4:2, 5.
3 Itoze Kugira Ukwemera Gukomeye: Abakristo bagomba ‘guhagarara buzuye bafite ukwemera kutajegajega mu byo Imana ishaka byose’ (Kolo 4:12, NW). Ijambo “ukwemera” risobanurwa ko ari “ukwemera cyangwa kwizera; imimerere yo kwemezwa ibintu.” Twebwe Abakristo, tugomba kuba twaremejwe ko Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ari iry’ukuri kandi ko ubu tugeze kure mu gihe cy’imperuka. Tugomba kugira ukwizera gukomeye nk’ukw’intumwa Pawulo, yo yavuze ko ubutumwa bwiza “ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa.”—Rom 1:16.
4 Diyabule akoresha abantu babi n’abiyita uko batari, bo ubwabo bayobejwe, kugira ngo boshyoshye kandi bayobye abandi (2 Tim 3:13). Kubera ko twaburiwe mbere y’igihe, dufata ingamba zo kurushaho kwemera tudashidikanya ko dufite ukuri. Aho kureka ngo imihangayiko y’ubuzima igabanye ishyaka ryacu, dukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (Mat 6:33, 34). Nta n’ubwo kandi dushaka guhuma amaso ngo twoye kubona ko ibihe byihuta cyane, wenda twumva ko imperuka y’iyi gahunda iri kure. Irimo iratwegera cyane kurusha ikindi gihe cyose (1 Pet. 4:7). N’ubwo dushobora kumva ko gukwirakwiza ubutumwa bwiza bigira ingaruka zidashamaje mu bihugu bimwe na bimwe iyo turebye ubuhamya bwamaze kuhatangwa, umurimo wo gutanga umuburo ugomba gukomeza.—Ezek 33:7-9.
5 Ibibazo by’ingenzi twakwibaza muri iki gihe cya nyuma ni ibi: ‘Mbese, mfatana uburemere itegeko rya Yesu ryo guhindura abantu abigishwa? Mbese, igihe mbwiriza ubutumwa bwiza, ngaragaza ko nemera ntashidikanya ko Ubwami ari ikintu nyakuri? Mbese, niyemeje nivuye inyuma kwifatanya mu rugero rwagutse uko bishoboka kose muri uyu murimo urokora ubuzima?’ Kuba tuzi neza aho tugeze mu gihe cy’imperuka, tugomba kwirinda ubwacu tukanitondera itegeko twahawe ryo kubwiriza no kwigisha. Kubigenza dutyo bizadukizanya n’abatwumva (1 Tim 4:16). Ni gute twebwe abakozi b’Imana twese dushobora kurushaho kugira ukwemera gukomeye?
6 Twigane Abatesalonike: Mu kwibutsa abavandimwe b’ i Tesalonike umurimo wabo ukomeye, intumwa Pawulo yababwiye ko “ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo [ko] bwabagezeho bufite n’imbaraga n’[u]mwuka [w]era no kubemeza mudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu. Namwe ni ko mwadukurikije, mukurikiza n’Umwami wacu, mumaze kwakira ijambo ry’Imana mu makuba menshi, mufite ibyishimo by’[u]mwuka [w]era.” (1 Tes 1:5, 6, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Koko rero, Pawulo yashimiye itorero ry’Abatesalonike kubera ko n’ubwo hari hariyo imibabaro myinshi, babwirizaga bafite ishyaka n’ukwemera gukomeye. Ni iki cyatumaga bashobora kubigenza batyo? Ahanini, ishyaka no kwemera babonanye intumwa Pawulo hamwe n’abakozi bagenzi bayo byabagizeho ingaruka zishimishije. Mu buhe buryo?
7 Imibereho ya Pawulo ubwayo hamwe n’iya bagenzi be yagendanaga na bo, byahamije ko bari bafite umwuka w’Imana kandi ko bizeraga babivanye ku mutima ibyo babwirizaga. Mbere y’uko Pawulo na Sila baza i Tesalonike, bari baragiriwe nabi i Filipi. Barakubiswe, barafungwa kandi bashyirwa mu mbago badaciriwe urubanza. Ariko rero, ibyo bigeragezo byababayeho ntibyagabanyije ishyaka bari bafitiye ubutumwa bwiza. Kuba Imana yarahagobotse byatumye bafungurwa, bituma umurinzi w’imbohe n’abo mu rugo rwe bizera, ibyo bihesha abo bavandimwe uburyo bwo gukomeza umurimo wabo.—Ibyak 16:19-34.
8 Ku bw’imbaraga z’umwuka w’Imana, Pawulo yaje i Tesalonike. Aho ngaho, yakoze akazi kugira ngo abone ibyo yari akeneye bya ngombwa, hanyuma yitangira mu buryo bwuzuye kwigisha Abatesalonike ukuri. Ntiyifashe ngo areke gutangaza ubutumwa bwiza igihe cyose yabaga abonye uburyo (1 Tes 2:9). Pawulo yabwirizanyaga ukwemera gukomeye, ku buryo byagize ingaruka ku bantu bo muri ako karere maze bamwe muri bo bakareka imisengere bari basanganywe yo gusenga ibigirwamana bagahinduka abakozi b’Imana y’ukuri, ari yo Yehova.—1 Tes 1:8-10.
9 Gutotezwa ntibyabujije abo bantu bashyashya bari bizeye kubwiriza ubutumwa bwiza. Batewe umwete n’ukwizera gushyashya bari bamaze kubona, kandi bakaba baremeraga badashidikanya ko bari kuzahabwa imigisha y’iteka, Abatesalonike basunikiwe gutangaza ukuri bari bamaze kwakirana ibyishimo. Iryo torero ryaje kugira ishyaka cyane ku buryo inkuru yo kwizera n’ishyaka bari bafite byasakaye mu tundi turere twa Makedoniya ndetse no muri Akaya. Ku bw’ibyo rero, igihe Pawulo yandikiraga Abatesalonike urwandiko rwe rwa mbere, imirimo yabo myiza yari yaramenyekanye (1 Tes 1:7). Mbega urugero rutangaje!
10 Basunitswe n’Urukundo Bakunda Imana n’Abantu: Kimwe n’Abatesalonike, ni gute buri muntu ku giti cye, dushobora gukomeza kugira ukwemera gukomeye mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza muri iki gihe? Pawulo yanditse yerekeza kuri bo agira ati “twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera, n’umuhati w’urukundo mugira.” (1 Tes 1:3, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Biragaragara ko bari bafitiye Yehova Imana n’abantu babwirizaga urukundo rwimbitse kandi ruvuye ku mutima. Urwo rukundo ni na rwo rwasunikiye Pawulo na bagenzi be kudaha Abatesalonike “ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo [bwabo].”—1 Tes 2:8.
11 Mu buryo nk’ubwo, urukundo dukunda Yehova na bagenzi bacu rudusunikira gushaka kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza twashinzwe n’Imana. Urukundo nk’urwo rutuma twumva ko inshingano yo gusakaza ubutumwa bwiza ari iya buri muntu ku giti cye kandi ko twayihawe n’Imana. Iyo dutekereje mu buryo burangwa n’icyizere kandi bwo gushimira ku bw’ibintu byose Yehova yadukoreye, kugira ngo atwerekeze mu ‘bugingo nyakuri,’ dusunikirwa kubwira abandi ibintu nk’ibyo by’ukuri bitangaje twizera tubigiranye umutima wacu wose.—1 Tim 6:19.
12 Uko dukomeza gukorana umwete umurimo wo kubwiriza, urukundo dukunda Yehova n’abantu muri rusange rugomba gukomeza gukura. Nibigenda bityo, tuzasunikirwa kurushaho kwifatanya mu murimo wo ku nzu n’inzu no gukoresha ubundi buryo bwose tubonye bwo gutanga ubuhamya. Tuzajya dutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho tubuha abo dufitanye isano, abaturanyi n’abandi bantu tuziranye, uko uburyo bubonetse kose. N’ubwo abantu benshi bashobora kwanga kwitabira ubutumwa bwiza tubagezaho, ndetse bamwe bakaba bazihatira kurwanya umurimo wo gutangaza Ubwami, ntituzabura kugira ibyishimo byimbitse. Kubera iki? Kubera ko tuba tuzi ko twakoze ibyo dushoboye byose kugira ngo dutange ubuhamya ku bihereranye n’Ubwami kandi dufashe abantu kubona agakiza. Kandi Yehova azaha umugisha imihati yacu kugira ngo tubone abantu bafite imitima ikiranuka. Ndetse n’igihe twaba dusumbirijwe n’imihangayiko y’ubuzima, kandi Satani na we agashaka kutuvutsa ibyishimo byacu, dushobora gukomeza kugira ukwemera gukomeye hamwe n’ishyaka mu guha abandi ubuhamya. Iyo buri wese muri twe ashyizeho ake, ibyo bituma tugira amatorero akomeye kandi afite ishyaka nk’uko byari bimeze ku itorero ry’i Tesalonike.
13 Ntuzigere na Rimwe Utsindwa n’Ikigeragezo: Nanone kandi, ukwemera ni ikintu cya ngombwa mu gihe duhanganye n’ibigeragezo bitandukanye (1 Pet 1:6, 7). Yesu yeruriye intumwa ze ko kumukurikira byari gutuma ‘zangwa n’amahanga yose’ (Mat 24:9). Ibyo Pawulo na Sila barabyiboneye igihe bari bari i Filipi. Inkuru iri mu Byakozwe n’Intumwa igice cya 16 ivuga ko Pawulo na Sila bajugunywe mu nzu y’imbohe yo hagati bagashyirwa mu mbago. Ubusanzwe, inzu y’imbohe y’ingenzi yari imeze nk’ikibuga cyangwa icyumba kigoswe n’utwumba duto duto twashoboraga kwinjiza urumuri n’umwuka. Naho inzu y’imbohe yo hagati yo, nta buryo runaka yagiraga bwo kwinjiza urumuri kandi uburyo bwo kwinjizamo umwuka wo hanze ntibwari buhagije. Pawulo na Sila bagombaga guhangana n’umwijima, ubushyuhe n’umunuko byabaga aho hantu habi ho gufungirwa. Mbese, ushobora kwiyumvisha ububabare bagomba kuba bari bafite igihe bari bari mu mbago mu gihe cy’amasaha runaka, mu mugongo habo hakobaguritse kandi havirirana bitewe n’uko bari bakubiswe ibiboko?
14 N’ubwo Pawulo na Sila bahuye n’ibyo bigeragezo, bakomeje kuba abizerwa. Bagaragaje ko bari bafite ukwemera kutajegajega, ibyo bikaba byarabongereraga imbaraga zo gukorera Yehova batitaye ku kigeragezo icyo ari cyo cyose. Ukwemera kwabo kugaragazwa ku murongo wa 25 w’igice cya 16, havuga ko Pawulo na Sila bari barimo ‘basenga baririmbira Imana.’ Koko rero, n’ubwo abo bagabo bari bari mu nzu y’imbohe yo hagati, bari bizeye badashidikanya ko bemewe n’Imana, ku buryo baririmbye baranguruye amajwi cyane izindi mfungwa zikabumva! Muri iki gihe, natwe tugomba kugira ukwemera nk’uko igihe duhanganye n’ibigerageza ukwizera kwacu.
15 Ibigeragezo Diyabule aduteza ni byinshi cyane. Kuri bamwe, ikigeragezo gishobora kuba ibitotezo bituruka mu muryango. Abenshi mu bavandimwe bacu bahanganye n’ibirego by’ababarwanya. Hari n’abashobora kurwanywa biturutse ku bahakanyi. Hari n’ibibazo by’ubukungu bwifashe nabi n’imihangayiko yo kubona amaramuko. Abakiri bato bahanganye n’amoshya y’urungano ku ishuri. Ni gute dushobora guhangana n’ibyo bigeragezo mu buryo bugira ingaruka nziza? Ni iki gikenewe kugira ngo tugaragaze ukwemera?
16 Icya mbere kandi cy’ingenzi, ni uko tugomba gukomeza kugirana imishyikirano ya bugufi kandi ya bwite na Yehova. Igihe Pawulo na Sila bari bari mu nzu y’imbohe yo hagati, ntibakoresheje icyo gihe kugira ngo binubire imimerere bari barimo cyangwa ngo bumve bigiriye impuhwe. Bahise bahindukirira Imana mu isengesho kandi bayisingiza mu ndirimbo. Kubera iki? Kubera ko bari bafitanye na Se wo mu ijuru imishyikirano ya bugufi kandi ya bwite. Babonaga ko bari barimo bababazwa bazira gukiranuka, kandi ko agakiza kabo kari kari mu maboko ya Yehova.—Zab 3:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.
17 Mu gihe natwe twaba duhanganye n’ibigeragezo muri iki gihe, tugomba guhanga amaso kuri Yehova. Kubera ko turi Abakristo, Pawulo adutera inkunga yo kureka ibyo ‘dushaka byose bikamenywa n’Imana; nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, akarindira imitima yacu n’ibyo twibwira muri Kristo Yesu’ (Fili 4:6, 7). Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko Yehova atazadutererana mu bigeragezo (Yes 41:10)! Aba ari kumwe natwe buri gihe, igihe cyose tumukorera dufite ukwemera nyakuri.—Zab 46:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.
18 Ikindi kintu cy’ingenzi cyadufasha kugaragaza ukwemera, ni uguhora dufite byinshi duhihibikanamo mu murimo wa Yehova (1 Kor 15:58). Pawulo na Sila bajugunywe mu nzu y’imbohe bitewe n’uko bari barimo babwiriza ubutumwa bwiza. Mbese, baba bararetse kubwiriza bitewe n’ibyo bigeragezo? Oya, bakomeje kubwiriza ndetse n’igihe bari bari mu nzu y’imbohe, kandi na nyuma yo kurekurwa bagiye i Tesalonike maze binjira mu isinagogi y’Abayahudi kugira ngo ‘bajye na bo impaka mu Byanditswe’ (Ibyak 17:1-3). Niba twemera cyangwa twizera Yehova mu buryo butajegajega, kandi tukaba twemera tudashidikanya ko dufite ukuri, nta ‘kizabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.’—Rom 8:35-39.
19 Ingero zo Muri Iki Gihe z’Abantu Bari Bafite Ukwemera Gukomeye: Kimwe na Pawulo na Sila, muri iki gihe nabwo hari ingero nyinshi zitangaje z’abantu bagaragaje ukwemera gukomeye. Mushiki wacu umwe warokotse mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Auschwitz, aratubwira ibihereranye no kwizera no kwemera bitajegajega byagaragajwe n’abavandimwe na bashiki bacu bari bafungiwe muri icyo kigo. Aragira ati “igihe kimwe ubwo twari turimo duhatwa ibibazo, umukuru w’abapolisi yaje ansanga afunze ibipfunsi. Yariyamiriye ati ‘muragira ngo tubagire dute mwa bantu mwe?’ ‘Iyo tubafashe ngo tubafunge, nta cyo biba bibabwiye. Iyo tubashyize muri gereza, ibyo na byo mwumva nta kintu na gito bibabwiye. Iyo tubohereje mu bigo bikoranyirizwamo imfungwa, ntibibahangayikisha. Iyo tubakatiye urwo gupfa, muhita muhagarara hariya nta cyo mwitayeho. None muragira ngo tubagenze dute?’ ” Mbega ukuntu gutekereza ku kwizera abavandimwe bacu bagize muri iyo mimerere ibabaje bikomeza ukwizera kwacu! Buri gihe bashakiraga ubufasha kuri Yehova kugira ngo bakomeze kwihangana.
20 Nta gushidikanya, turibuka ukuntu abavandimwe bacu benshi bagaragaje ukwemera igihe bari bahanganye n’inzangano zishingiye ku moko nk’uko ibyo byagiye bigaragara muri iyi myaka ya vuba aha. N’ubwo babona ko bari mu mimerere irimo akaga, usanga abavandimwe bafite inshingano bashishikajwe no kureba ko abavandimwe na bashiki babo bagaburirwa mu buryo bw’umwuka. Bose bakomeza kuba abizerwa bemera badashidikanya ko ari ‘nta ntwaro bacuriye kubarwanya izagira icyo ibatwara.’—Yes 54:17.
21 Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu babana n’abo bashakanye batizera, na bo bagaragaza ukwemera gukomeye no kwihangana. Umuvandimwe umwe wo muri Guadeloupe yarwanyijwe bikomeye n’umugore we utarizeraga. Kugira ngo amuce intege kandi amubuze kujya mu materaniro ya Gikristo, ntiyamuteguriye ibyo kurya cyangwa ngo amumesere imyenda, ayitere ipasi cyangwa ngo abe yayidoda igihe yabaga yacitse. Yamaze igihe kirekire adashobora kumuvugisha. Ariko kandi, binyuriye mu kugaragaza ukwemera kuvuye ku mutima mu gukorera Yehova no kumuhindukirira mu isengesho kugira ngo amufashe, uwo muvandimwe yashoboye kwihanganira ibyo byose. Ibyo byamaze igihe kingana iki? Byamaze imyaka igera kuri 20—nyuma y’aho akaba ari bwo umugore we yaje kugenda ahinduka buhoro buhoro. Amaherezo, uwo mugabo yashoboraga kwishima rwose kubera ko umugore we yaje kwemera kugira ibyiringiro by’Ubwami bw’Imana.
22 Hanyuma kandi, ntitugomba kwibagirwa ukwemera gukomeye kw’abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato bajya ku ishuri buri munsi kandi bagahangana n’amoshya y’urungano hamwe n’ibindi bibazo by’ingorabahizi. Ku bihereranye n’ibyo bahatirwa gukora kugira ngo bemerwe na bagenzi babo mu ishuri, umukobwa umwe ukiri muto w’Umuhamya yagize ati “iyo uri ku ishuri, usanga buri gihe buri wese agutera inkunga yo kugira agakorwa gato ukora ko kwigomeka. Abana barushaho kukubaha iyo ukoze igikorwa cy’urugomo.” Mbega ibigeragezo urubyiruko rwacu ruhanganye na byo! Bamwe basa n’aho bamaze gusenya imishyikirano bari bafitanye na Yehova bitewe n’uko birekuye bakemera ibyo bahatirwa gukora kugira ngo bemerwe na bagenzi babo. Iyemeze ubutanamuka mu bwenge no mu mutima kunanira ibigeragezo.
23 Abenshi mu rubyiruko rwacu bakomeza gushikama ku budahemuka bwabo n’ubwo bahura n’ibigeragezo. Urugero rumwe ni urwa mushiki wacu ukiri muto uba mu Bufaransa. Umunsi umwe nyuma y’ifunguro rya saa sita, hari abahungu bagerageje kumuhata kugira ngo abasome, ariko yarasenze maze abyanga amaramaje, nuko abo abahungu baragenda bamusiga wenyine. Nyuma y’aho, umwe muri bo yaragarutse maze amubwira ko yamushimye ku bw’ubutwari yagize. Uwo mukobwa yashoboye kumuha ubuhamya bwiza ku bihereranye n’Ubwami, amusobanurira amahame yo mu rwego rwo hejuru Yehova ashyiriraho abantu bose bifuza guhabwa imigisha ye. Nanone muri uwo mwaka w’amashuri, yasobanuriye ishuri ryose ibihereranye n’imyizerere ye.
24 Mbega igikundiro cy’agaciro kenshi dufite cyo kubarirwa mu bo Yehova yishimira gukoresha kugira ngo bavuge ibihereranye n’ibyo ashaka babigiranye ukwemera kutajegajega (Kolo 4:12)! Byongeye kandi, dufite uburyo bwiza bwo kugaragaza ugushikama kwacu igihe dutewe n’Uturwanya ameze nk’intare, ari we Satani Diyabule (1 Pet 5:8, 9). Ntuzigere na rimwe wibagirwa ko Yehova arimo akoresha ubutumwa bw’Ubwami kugira ngo aduheshe agakiza, twe tububwiriza hamwe n’abatwumva bose. Nimucyo rero imyanzuro dufata n’imibereho yacu ya buri munsi bigaragaze ko dushyira Ubwami mu mwanya wa mbere. Nimucyo dukomeze kubwiriza ubutumwa bwiza tubigiranye ukwemera gukomeye!