IGICE CYO KWIGWA CYA 26
Komeza kwitegura umunsi wa Yehova
“Umunsi wa Yehova uzaza neza neza nk’uko umujura aza nijoro.”—1 TES 5:2.
INDIRIMBO YA 143 Tegereza wihanganye
INCAMAKEa
1. Tugomba gukora iki kugira ngo tuzarokoke umunsi wa Yehova?
IYO Bibiliya ivuze “umunsi wa Yehova,” iba ishaka kuvuga igihe Yehova yagiye arimbura abanzi be, akarokora ubwoko bwe. Kera, Yehova yajyaga arimbura abanzi be (Yes 13:1, 6; Ezek 13:5; Zef 1:8). Muri iki gihe, “umunsi wa Yehova” uzatangira abategetsi barimbura Babuloni Ikomeye, urangizwe na Harimagedoni. Ubwo rero tugomba kwitegura duhereye ubu, kugira ngo tuzarokoke uwo ‘munsi.’ Yesu yatugiriye inama yo ‘guhora twiteguye’ “umubabaro ukomeye.”—Mat 24:21; Luka 12:40.
2. Kuki ibivugwa mu 1 Abatesalonike bidufitiye akamaro?
2 Mu ibaruwa ya mbere intumwa Pawulo yandikiye Abatesalonike, yakoresheje ingero zitandukanye, kugira ngo afashe Abakristo kwitegura umunsi ukomeye wa Yehova. Pawulo yari azi ko uwo munsi utari ugiye guhita uza ako kanya (2 Tes 2:1-3). Ariko yagiriye Abakristo bagenzi be inama yo kuwitegura, nk’aho wari buze bukeye bwaho. Iyo nama natwe iratureba. Reka turebe icyo yavuze ku birebana (1) n’uko uwo munsi uzaza, (2) abatazawurokoka (3) n’uko twawitegura.
UMUNSI WA YEHOVA UZAZA UTE?
3. Ni mu buhe buryo umunsi wa Yehova uzaza nk’uko umujura aza nijoro? (Reba n’ifoto.)
3 “Nk’uko umujura aza nijoro” (1 Tes 5:2). Uru ni urugero rwa mbere mu ngero eshatu Pawulo yakoresheje, agaragaza uko umunsi wa Yehova uzaza. Akenshi abajura biba vuba vuba, kandi bakabikora nijoro, kugira ngo batungure abantu. Umunsi wa Yehova na wo uzatungura abantu benshi. Natwe Abakristo b’ukuri, dushobora kuzatungurwa n’ukuntu ibintu bibaye mu buryo bwihuse. Ariko ntitumeze nk’abantu babi, kuko twe tutazarimbuka.
4. Ni mu buhe buryo umunsi wa Yehova uzaza nk’uko ibise bitungura umugore utwite?
4 “Nk’uko ibise bitungura umugore utwite” (1 Tes 5:3). Umugore utwite ntaba azi neza igihe ibise bizamufatira. Icyakora aba azi ko byanze bikunze bizaza. Iyo bije, biza bitunguranye, bimurya kandi ntashobora kubihagarika. Natwe ntituzi umunsi n’isaha umunsi wa Yehova uzazira. Ariko tuzi neza ko uzaza, ukaza utunguranye kandi ko ababi nta ho bazawucikira.
5. Kuki umubabaro ukomeye ugereranywa n’umucyo w’umunsi?
5 Nk’umucyo w’umunsi. Mu rugero rwa gatatu Pawulo yakoresheje, nanone yavuze ukuntu abajura biba nijoro. Ariko icyo gihe bwo, yagereranyije umunsi wa Yehova n’umucyo w’umunsi (1 Tes 5:4). Hari igihe abajura biba nijoro barangara, ntibamenye ko igihe cyagiye, maze bukabakeraho abantu bakababona. Umubabaro ukomeye na wo, uzagaragaza abantu baguma mu mwijima nk’abo bajura, bagakomeza gukora ibyo Yehova yanga. Icyakora twe ntidukwiriye kumera nka bo. Ahubwo tugomba kureka ibintu byose bibabaza Yehova, maze tukagira “imbuto z’umucyo zikubiyemo uburyo bwose bwo kugira neza no gukiranuka no kugendera mu kuri” (Efe 5:8-12). Nyuma yaho, Pawulo yakoresheje ingero ebyiri zenda gusa, kugira ngo agaragaze abatazarokoka umunsi wa Yehova.
NI BA NDE BATAZAROKOKA UMUNSI WA YEHOVA?
6. Ni mu buhe buryo abantu benshi basa n’aho basinziriye? (1 Abatesalonike 5:6, 7)
6 “Abasinzira.” (Soma mu 1 Abatesalonike 5:6, 7.) Pawulo yagereranyije abantu batazarokoka umunsi wa Yehova n’abantu basinziriye. Ntibaba bazi ibintu bibera ku isi, kandi ntibamenya ko igihe cyagiye. Ibyo bituma batita ku bintu by’ingenzi cyangwa ngo bagire icyo bakora. Muri iki gihe, abantu benshi bameze nk’aho basinziriye mu buryo bw’umwuka (Rom 11:8). Nubwo hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka,” kandi ko n’umubabaro ukomeye wegereje, abo bantu ntibabyitaho. Iyo hari ibintu bikomeye bibayeho muri iyi si, bishobora gutuma bamwe muri bo bakanguka, maze bagashishikazwa n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ikibabaje ni uko abenshi muri bo badakomeza kuba maso, maze mu buryo bw’ikigereranyo bakongera bakisinzirira. Hari n’abemera ko umunsi wa Yehova uzaza, ariko bakumva ko uzaza kera cyane (2 Pet 3:3, 4). Icyakora twe tuzi ko uko bwije n’uko bukeye, tuba tugomba kurushaho kuba maso.
7. Kuki abantu bazarimbuka bameze nk’abasinzi?
7 “Abasinda.” Intumwa Pawulo yagereranyije abantu bazarimbuka n’abasinzi. Iyo hagize ikintu kiba, abantu basinze ntibahita bamenya icyo bakora, kandi bafata imyanzuro mibi. Abantu babi na bo, ntibumva ibyo Yehova ababwira. Ahubwo bahitamo gukora ibintu bizatuma barimbuka. Ariko Bibiliya igira Abakristo inama yo kugira ubwenge, ni ukuvuga gukomeza gutekereza neza (1 Tes 5:6). Hari umuhanga mu bya Bibiliya wavuze ko umuntu utekereza neza, “aba atuje mu bwenge ku buryo ashobora gushishoza, akamenya ibifite akamaro, maze agafata imyanzuro ikwiriye.” None se kuki tugomba gukomeza gutuza no gutekereza neza? Ni ukubera ko bizatuma twirinda kwivanga mu bibazo bya politike n’iby’abaturage. Uko umunsi wa Yehova urushaho kwegereza, abategetsi n’abandi bantu muri rusange, bazarushaho kuduhatira kwivanga muri politike no muri ibyo bibazo bindi. Icyakora ntitugomba guhangayikishwa n’uko tuzabasubiza. Umwuka wa Yehova uzatuma dutuza kandi dutekereze neza, maze dufate imyanzuro myiza.—Luka 12:11, 12.
TWAKORA IKI NGO TWITEGURE UMUNSI WA YEHOVA?
8. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abatesalonike 5:8, ni iyihe mico yadufasha gukomeza kuba maso no gutekereza neza? (Reba n’ifoto.)
8 ‘Twambare icyuma gikingira igituza n’ingofero.’ Pawulo yatugereranyije n’abasirikare bari maso, kandi biteguye urugamba. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:8.) Umusirikare agomba kuba yiteguye kujya ku rugamba, igihe cyose hari intambara. Iyo natwe dufite ukwizera n’urukundo, bigereranywa no kwambara icyuma gikingira igituza, kandi tukagira ibyiringiro, bigereranywa no kwambara ingofero, tuba tugaragaje ko twiteguye umunsi wa Yehova. Kugira iyo mico bishobora kudufasha cyane.
9. Ni mu buhe buryo ukwizera gushobora kuturinda?
9 Icyuma gikingira igituza, cyarindaga umutima w’umusirikare. Ubwo rero natwe, ukwizera n’urukundo birinda umutima wacu w’ikigereranyo. Kugira iyo mico, bizatuma dukomeza gukorera Yehova no kumvira Yesu. Iyo dufite ukwizera, twiringira tudashidikanya ko nidukorera Yehova n’umutima wacu wose, azaduha umugisha (Heb 11:6). Nanone ukwizera gutuma dukomeza kubera indahemuka Umuyobozi wacu Yesu Kristo, nubwo twahura n’ibibazo. Muri iki gihe, hari Abakristo bakomeje kuba indahemuka, nubwo batotezwaga cyangwa bahanganye n’ibibazo by’ubukene. Ubwo rero, kubigana bishobora gutuma tugira ukwizera gukomeye, maze tugahangana n’ibibazo duhura na byo. Nanone kwigana Abakristo bagiye boroshya ubuzima kugira ngo bakore byinshi mu murimo wa Yehova, bizaturinda kugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi.b
10. Ni gute gukunda Imana na bagenzi bacu bituma twihangana?
10 Urukundo na rwo, rutuma dukomeza kuba maso kandi tukagira ubwenge (Mat 22:37-39). Urukundo dukunda Imana rutuma dukomeza kubwiriza, nubwo hari igihe bishobora kuduteza ibibazo (2 Tim 1:7, 8). Kubera ko dukunda n’abantu batari Abahamya ba Yehova, dukomeza kubwiriza, haba mu mafasi yacu, kuri telefone cyangwa dukoresheje amabaruwa. Tuba dufite icyizere ko abo tubwiriza, bashobora guhinduka bagakora ibyiza.—Ezek 18:27, 28.
11. Ni gute urukundo dukunda Abakristo bagenzi bacu rudufasha? (1 Abatesalonike 5:11)
11 Nanone dukunda Abakristo bagenzi bacu. Tubigaragaza ‘dukomeza guhumurizanya no kubakana.” (Soma mu 1 Abatesalonike 5:11.) Nk’uko abasirikare bari ku rugamba bafashanya, natwe duterana inkunga. Iyo abasirikare bari ku rugamba, umwe ashobora gukomeretsa mugenzi we atabishakaga. Ariko ntawabikora yabigambiriye. Natwe ntidushobora kubabaza abavandimwe na bashiki bacu twabigambiriye, cyangwa ngo tubiture inabi batugiriye (1 Tes 5:13, 15). Nanone urukundo rutuma twubaha abavandimwe bafite inshingano mu itorero (1 Tes 5:12). Igihe Pawulo yandikiraga Abatesalonike iyo baruwa, iryo torero ryari ritaramara umwaka rishinzwe. Birashoboka ko abavandimwe bari bafite inshingano muri iryo torero bari bakiri bashya, kandi wenda bagakora amakosa. Ariko nubwo byari bimeze bityo, abagize itorero bagombaga kububaha. Uko umubabaro ukomeye ugenda wegereza, birashoboka ko natwe tuzasabwa gukurikiza amabwiriza duhabwa n’abasaza bo mu matorero yacu, ndetse kurusha n’uko tubikora ubu. Kubera iki? Kubera ko hari igihe kubona amabwiriza aturutse ku cyicaro gikuru cyangwa ku biro by’ishami, bishobora kuzagorana. Ubwo rero, tugomba kwitoza gukunda abasaza b’itorero no kubumvira, duhereye ubu. Uko byagenda kose, nimucyo dukomeze kugira ubwenge maze ntitwibande ku makosa y’abo bavandimwe b’indahemuka, ahubwo tuzirikane ko Yehova abayobora akoresheje Yesu Kristo.
12. Ni mu buhe buryo ibyiringiro birinda ibitekerezo byacu?
12 Nk’uko ingofero yarindaga umutwe w’umusirikare, ni na ko ibyiringiro by’agakiza birinda ibitekerezo byacu. Ibyiringiro bituma tubona ko ibintu iyi si idushukisha, nta gaciro bifite (Fili 3:8). Nanone ibyiringiro bituma dukomeza gutuza no gutekereza neza. Umuvandimwe witwa Wallace n’umugore we witwa Laurinda bakorera umurimo muri Afurika, biboneye ko ibyo ari ukuri. Mu gihe cy’ibyumweru bitatu gusa, buri wese yapfushije umubyeyi we. Kubera ko hari mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, ntibabonye uko basubira iwabo, ngo babe bari kumwe n’abagize imiryango yabo. Wallace yaravuze ati: “Ibyiringiro by’umuzuko bituma ntatekereza uko bari bameze bagiye gupfa, ahubwo bigatuma ntekereza uko bazaba bameze mu isi nshya, bakimara kuzuka. Ibyo bituma ntuza, iyo nongeye kugira agahinda.”
13. Twakora iki ngo tubone umwuka wera?
13 “Ntimukazimye umuriro w’umwuka” (1 Tes 5:19). Pawulo yagereranyije umwuka wera n’umuriro waka muri twe. Iyo dufite umwuka wera, tugira ishyaka ryo gukora ibyiza, kandi tugakorana umwete umurimo wa Yehova (Rom 12:11). None se twakora iki ngo tubone umwuka wera? Dushobora gusenga tuwusaba, tukiyigisha Bibiliya kandi tugakomeza kwifatanya n’umuryango wa Yehova uyoborwa n’umwuka wera. Ibyo bizatuma twitoza “imbuto z’umwuka.”—Gal 5:22, 23.
14. Ni ibihe bintu tugomba kwirinda kugira ngo Yehova akomeze kuduha umwuka wera? (Reba n’ifoto.)
14 Iyo Yehova amaze kuduha umwuka wera, tuba tugomba kwitonda kugira ngo ‘tutazimya umuriro w’umwuka.’ Abantu bakomeza kugira ibitekerezo bitanduye n’imyifatire myiza, ni bo bonyine Yehova aha umwuka wera. Ubwo rero, turamutse dukomeje kugira ibitekerezo bibi no gukora ibibi, ntiyakomeza kuwuduha (1 Tes 4:7, 8). Nanone niba twifuza ko awuduha, ntitugomba ‘guhinyura amagambo y’ubuhanuzi’ (1 Tes 5:20). “Ubuhanuzi” buvugwa muri uyu murongo, ni ubutumwa Yehova atugezaho akoresheje umwuka we wera, urugero nk’ubuvuga iby’umunsi we n’uko wegereje. Ubwo rero, ntitugomba kumva ko uwo munsi cyangwa Harimagedoni bizabaho kera cyane, tutakiriho. Ahubwo duhoza mu bwenge uwo munsi, tukumva ko uri hafi. Iyo twitwara neza kandi buri munsi imyifatire yacu ikarangwa n’‘ibikorwa byo kwiyegurira Imana,’ tuba tugaragaje ko duhoza mu bwenge uwo munsi.—2 Pet 3:11, 12.
“MUGENZURE IBINTU BYOSE”
15. Twakora iki kugira ngo inyigisho z’abadayimoni zitatuyobya? (1 Abatesalonike 5:21)
15 Vuba aha abanzi b’Imana bazatangaza ko hari “amahoro n’umutekano” (1 Tes 5:3). Ibyo bizaba biturutse ku badayimoni kandi bizakwira ku isi hose, biyobye benshi (Ibyah 16:13, 14). Icyakora twe ntibizatuyobya, niba ‘tugenzura ibintu byose.’ (Soma mu 1 Abatesalonike 5:21.) Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kugenzura,’ ryakoreshwaga n’abantu bagenzuraga amabuye y’agaciro, kugira ngo barebe niba ari yo koko. Ubwo rero, natwe tugomba kugenzura ibyo twumva n’ibyo dusoma, kugira ngo turebe niba ari ukuri. Ibyo byari gufasha Abakristo b’i Tesalonike, kandi natwe bizadufasha cyane muri iki gihe, umubabaro ukomeye wegereje. Ntidupfa kwemera ibivuzwe byose. Ahubwo dukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza, maze ibyo dusoma n’ibyo twumva tukabigereranya n’ibyo Bibiliya ivuga hamwe n’ibyo umuryango wacu utubwira. Ibyo bituma inyigisho z’abadayimoni zitatuyobya.—Imig 14:15; 1 Tim 4:1.
16. Ni ibihe byiringiro dufite, kandi se ni iki twiyemeje gukora?
16 Tuzi ko abagaragu ba Yehova muri rusange, bazarokoka umubabaro ukomeye. Icyakora hari igihe umuntu ashobora gupfa utaraza (Yak 4:14). Ubwo rero, twarokoka umubabaro ukomeye cyangwa twapfa mbere yawo, icyo tuzi cyo ni uko nidukomeza kubera Yehova indahemuka, azaduha ubuzima bw’iteka. Abakristo basutsweho umwuka bazaba bari kumwe na Kristo mu ijuru, naho abagize izindi ntama bo babe muri paradizo hano ku isi. Ubwo rero tujye dukomeza gutekereza kuri ibyo byiringiro dufite, kandi dukomeze kwitegura umunsi wa Yehova.
INDIRIMBO YA 150 Shaka Imana ukizwe
a Mu 1 Abatesalonike igice cya 5, Pawulo yakoresheje ingero zituma tumenya byinshi ku munsi wa Yehova, wegereje. None se uwo munsi usobanura iki, kandi se uzaza ute? Ni nde uzawurokoka, kandi se ni nde utazawurokoka? Twawitegura dute? Muri iki gice, turi busuzume izo ngero intumwa Pawulo yakoresheje n’ibisubizo by’ibyo bibazo.
b Reba ingingo zivuga ngo: “Bitanze babikunze.”