IGICE CYA 16
‘Kurikiza ubutabera’ ugendana n’Imana
1-3. (a) Kuki dufitiye Yehova ideni? (b) Ni iki Yehova adusaba?
TEKEREZA waheze mu bwato burimo kurohama. Mu gihe wihebye wumva ko nta cyizere cyo kurokoka, haje umuntu aragutabara maze akugeza ahantu hari umutekano. Wakwishima cyane igihe uwo muntu yaba akurokoye, maze akakubwira ati: “Ubu nta cyo ukibaye.” Ese uwo muntu ntiwakumva umurimo ideni? Mu by’ukuri wakumva urimurimo kubera ko yarokoye ubuzima bwawe.
2 Urwo rugero rudufasha kumva ibyo Yehova yadukoreye. Mu by’ukuri, tumurimo ideni. Yatanze incungu kugira ngo dukurirweho icyaha n’urupfu. Twumva dufite umutekano, iyo tumenye ko tubabarirwa ibyaha byacu mu gihe twizeye icyo gitambo cy’agaciro kenshi. Nanone kandi tugira icyizere cyo kuzabaho iteka (1 Yohana 1:7; 4:9). Nk’uko twabibonye mu Gice cya 14, incungu ni ikimenyetso gihebuje cy’urukundo rwa Yehova n’ubutabera bwe. Twakwereka Yehova dute ko tumushimira kubera ibyo yadukoreye?
3 Birakwiriye ko dusuzuma icyo Yehova waturokoye adusaba. Binyuriye ku muhanuzi Mika, Yehova yagize ati: “Wa muntu we, Yehova yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo. None se icyo agusaba ni iki? Ese si ugukurikiza ubutabera, ukaba indahemuka, kandi ugakomeza gukora ibyo ashaka wiyoroshya?” (Mika 6:8). Zirikana ko kimwe mu bintu Yehova adusaba, ari “ugukuriza ubutabera.” Twabikora dute?
Hatanira gukora ibyo gukiranuka
4. Ni iki kigaragaza ko Yehova aba yiteze ko dukurikiza amahame ye akiranuka?
4 Yehova aba yiteze ko dukurikiza amahame ye agenga icyiza n’ikibi mu mibereho yacu. Kubera ko amahame ye arangwa n’ubutabera kandi agakiranuka, iyo twemeye kuyoborwa na we tuba tugaragaje ubutabera no gukiranuka. Muri Yesaya 1:17 hagira hati: “Mwige gukora ibyiza, mushake ubutabera.” Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo ‘guhatanira kuba abakiranutsi’ (Zefaniya 2:3). Nanone, ridusaba ‘guhinduka tukagira imyitwarire mishya ihuje n’ibyo Imana ishaka kandi ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri’ (Abefeso 4:24). Dukora uko dushoboye tukirinda urugomo, ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda kuko tuzi ko bidahuje n’amahame ya Yehova.—Zaburi 11:5; Abefeso 5:3-5.
5, 6. (a) Kuki gukurikiza amahame akiranuka ya Yehova bitagoye? (b) Bibiliya igaragaza ite ko gukora ibikorwa byo gukiranuka ari ibintu bikomeza kandi bisaba guhozaho?
5 Ese gukurikiza amahame akiranuka ya Yehova biragoye? Oya rwose. Iyo umuntu akunda Yehova kandi akaba yifuza kuba incuti ye, ntiyumva ko gukora ibyo amusaba bigoye. Kubera ko dukunda Imana yacu kandi tugakunda imico yayo, twifuza kubaho mu buryo buyishimisha (1 Yohana 5:3). Wibuke ko Yehova “akunda ibikorwa bikiranuka” (Zaburi 11:7). Niba twifuza kwigana ubutabera bw’Imana cyangwa gukiranuka, tugomba gukunda ibyo Yehova akunda no kwanga ibyo yanga.—Zaburi 97:10.
6 Ku bantu badatunganye, gukora ibikorwa birangwa no gukiranuka si ibintu byoroshye. Tugomba kureka imyifatire ya kera n’ibikorwa birangwa no gukora ibyaha maze tukagira imyifatire mishya. Bibiliya ivuga ko kugira ubumenyi nyakuri ari byo bituma umuntu agira imyifatire mishya ‘ituma agenda ahinduka’ (Abakolosayi 3:9, 10). Amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yahinduwemo “agenda ahinduka,” agaragaza ko kugira imyifatire mishya ari ibintu bikomeza kandi bisaba guhozaho. Kubera ko tudatunganye, hari igihe tugerageza kugira ibitekerezo byiza, kuvuga amagambo akwiriye no gukora ibikorwa byiza, ariko bikatugora.—Abaroma 7:14-20; Yakobo 3:2.
7. Twagombye kwiyumva dute mu gihe tugerageza gukora ibyiza ariko tugacikwa tugakora amakosa?
7 Twagombye kwiyumva dute mu gihe tugerageza gukora ibyiza ariko tugacikwa tugakora amakosa? Birumvikana ko tutifuza kugabanya uburemere bw’icyaha. Nanone kandi, ntidukwiriye kumva ko amakosa yacu yatuma tudakomeza gukorera Yehova. Imana yacu igira imbabazi yateganyije uburyo bwo gutuma abantu bihannye by’ukuri bongera kuba incuti zayo. Zirikana amagambo atanga icyizere intumwa Yohana yavuze agira ati: “Mbandikiye ibi, kugira ngo mudakora icyaha.” Hanyuma yongeyeho amagambo ahumuriza agira ati: “Ariko niyo hagira umuntu ukora icyaha, dufite utuvuganira kuri Papa wacu wo mu ijuru, ari we Yesu Kristo” (1 Yohana 2:1). Yehova yatanze igitambo cy’incungu cya Yesu kugira ngo tumukorere mu buryo yemera, nubwo tudatunganye. Ese ibyo ntibituma twifuza gukora ibishoboka byose ngo dushimishe Yehova?
Ubutumwa bwiza n’ubutabera bw’Imana
8, 9. Ni gute gutangaza ubutumwa bwiza bigaragaza ubutabera bwa Yehova?
8 Uburyo bumwe twagaragazamo ubutabera kandi tukigana Yehova, ni uko twakwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ariko se ni irihe sano riri hagati y’ubutabera bwa Yehova n’ubutumwa bwiza?
9 Yehova ntazazana imperuka y’iyi si mbi abantu batabanje kuburirwa. Mu buhanuzi bwa Yesu buhereranye n’ibintu byari kubaho mu gihe cy’imperuka, yaravuze ati: “Ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirizwa ku isi hose” (Mariko 13:10; Matayo 24:3). Kuba harakoreshejwe ijambo “kubanza,” byumvikanisha ko hari ibindi bintu bizakurikiraho umurimo wo kubwiriza ku isi hose umaze kurangira. Ibyo bizaba bikubiyemo umubabaro ukomeye wahanuwe, uzaba ugaragaza ko ababi bagiye kurimbuka hanyuma hakabaho isi nshya ikiranuka (Matayo 24:14, 21, 22). Mu by’ukuri, nta muntu n’umwe uzashinja Yehova ko arenganyije ababi. Aburira ababi, akabaha igihe gihagije cyo guhindura imyifatire yabo bityo bakazarokoka irimbuka.—Yona 3:1-10.
10, 11. Kuba twifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bigaragaza bite ubutabera bw’Imana?
10 Ni mu buhe buryo umurimo dukora wo kubwiriza ubutumwa bwiza ugaragaza ubutabera bw’Imana? Mbere na mbere, dukwiriye gukora uko dushoboye kose tugafasha abandi kuzabona agakiza. Reka twongere turebe rwa rugero rwo kurokorwa ugakurwa mu bwato burimo kurohama. Uramutse ugeze mu bwato burokora abantu, nta gushidikanya ko wakwifuza kurokora abandi. Mu buryo nk’ubwo, dufitiye ideni abantu bakirwana n’ibyo twagereranya n’amazi y’iyi si mbi. Ni iby’ukuri ko abantu benshi banga ubutumwa tubagezaho. Ariko igihe cyose Yehova agikomeje kwihangana, dufite inshingano yo gutuma babona uburyo bwo ‘kwihana,’ kugira ngo bazabone agakiza.—2 Petero 3:9.
11 Iyo tubwiriza ubutumwa bwiza abantu bose duhuye na bo, tuba tugaragaje ubutabera mu bundi buryo bw’ingenzi cyane. Tuba tugaragaje ko tutarobanura abantu ku butoni. ‘Imana ntirobanura. Ahubwo muri buri gihugu, umuntu wese uyitinya kandi agakora ibyiza, iramwemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35). Niba dushaka kwigana ubutabera bwayo, ntitugomba kugirira abantu urwikekwe. Ahubwo, twagombye kubwira abandi ubutumwa bwiza tutitaye ku bwoko bwabo, uko abandi babafata, cyangwa kuba ari abakene cyangwa abakire. Bityo, tuzaha abantu bose bazadutega amatwi uburyo bwo kumva no kwakira ubutumwa bwiza.—Abaroma 10:11-13.
Uko dufata abandi
12, 13. (a) Kuki tutagombye kwihutira gucira abandi urubanza? (b) Inama Yesu yatanze yo ‘kureka gucira abandi urubanza’ no ‘kureka gushinja abandi amakosa’ isobanura iki? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
12 Ikindi kintu kigaragaza ko dukora ibyo gukiranuka ni ugufata abandi nk’uko Yehova adufata. Gucira abandi imanza, kubanenga bitewe n’amakosa bakoze ndetse no gushidikanya ku mpamvu zabateye gukora ikintu runaka biratworohera cyane. None se ni nde wakwifuza ko Yehova agenzura mu buryo butarangwa n’imbabazi amakosa twakoze cyangwa impamvu zidutera gukora ibintu runaka? Ariko uko si ko Yehova abigenza. Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati: “Yah Yehova, uramutse ugenzuye amakosa, ni nde waba umwere?” (Zaburi 130:3). Kuba Yehova ari Imana ikiranuka kandi igira imbabazi, itibanda ku makosa yacu bituma tumushimira (Zaburi 103:8-10). None se ibyo byagombye gutuma dufata abandi dute?
13 Mu gihe abandi bakoze amakosa, tuzigana ubutabera bwa Yehova n’imbabazi ze twirinde guhita tubacira urubanza, cyane cyane mu gihe tutazi uko ibintu byose byagenze cyangwa mu gihe bakoze amakosa yoroheje. Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yatanze inama igira iti: “Nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa” (Matayo 7:1). Dukurikije inkuru ya Luka, Yesu yongeyeho ati: “Nimureke gushinja abandi amakosa, namwe nta wuzayabashinja”a (Luka 6:37). Yesu yagaragaje ko yari azi ko abantu badatunganye bagira ingeso yo gushaka gucira abandi urubanza. Buri wese mu bari bamuteze amatwi wari ufite ingeso yo gucira abandi urubanza, yagombaga kubireka.
14. Kuki tugomba kureka ‘gucira abandi urubanza’?
14 Kuki tugomba kureka ‘gucira abandi urubanza’? Impamvu imwe ni uko tutabifitiye uburenganzira. Umwigishwa Yakobo yaratwibukije ati: “Imana ni yo yonyine itanga amategeko ikaba n’umucamanza.” Bityo, Yakobo yarabajije ati: “Uri nde wowe ucira urubanza mugenzi wawe?” (Yakobo 4:12; Abaroma 14:1-4). Ikindi kandi kubera ko tudatunganye bishobora gutuma duca imanza nabi. Ibyo bishobora gutuma tutabona imico myiza abandi bafite bitewe no kubagirira urwikekwe, kurakazwa n’uko baturenganyije, ishyari no gutekereza ko turi abantu beza kubarusha. Kubera ko natwe tugaragaza intege nke, ntitwagombye kwihutira gushaka amakosa ku bandi. Ntidushobora gusoma ibiri mu mitima kandi ntidushobora kumenya ibibazo byose abandi bahura na byo. Ubwo rero ntitwagombye kunenga abavandimwe bacu, tuvuga ko badakorera Yehova byinshi cyangwa dushidikanya ku mpamvu zituma bamukorera. Byaba byiza twiganye Yehova, maze tukita ku byiza abavandimwe na bashiki bacu bakora aho kwibanda ku makosa yabo.
15. Ni ayahe magambo n’ibikorwa abagaragu ba Yehova bagomba kwirinda, kandi kuki?
15 None se twagombye gufata dute abagize umuryango wacu? Nubwo mu muryango ari ho hantu umuntu yagombye kubonera umutekano, muri iki gihe abantu benshi basigaye bafata nabi abagize imiryango yabo. Abagabo, abagore ndetse n’ababyeyi benshi bafata nabi abagize imiryango yabo bakababwira amagambo mabi, bakabatuka cyangwa bakabakubita. Abagaragu ba Yehova ntibagomba kubwira abagize imiryango yabo amagambo mabi cyangwa ngo babakorere ibikorwa bibababaza (Abefeso 4:29, 31; 5:33; 6:4). Inama Yesu yatanze yo ‘kudacira abandi urubanza’ no ‘kutabashinja amakosa’ ntitwagombye kuyirengagiza no mu gihe turi mu rugo. Wibuke ko gukora ibyo gukiranuka hakubiyemo no gufata abandi nk’uko Yehova abafata. Kandi Imana yacu ntishobora kudutwaza igitugu cyangwa ngo itugaragarize ubugome. Ahubwo, igaragariza “urukundo rurangwa n’ubwuzu” abayikunda (Yakobo 5:11). Mbega urugero ruhebuje twagombye kwigana!
Abasaza bakurikiza ‘ubutabera’
16, 17. (a) Ni iki Yehova yitega ku basaza? (b) Ni iki kigomba gukorwa mu gihe umunyabyaha yanze kwicuza, kandi kuki?
16 Twese dufite inshingano yo gukora ibihuje n’ubutabera, ariko abasaza bo mu itorero rya gikristo ni bo cyane cyane bafite inshingano yihariye mu bihereranye n’ibyo. Zirikana ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ibihereranye n’“abatware,” cyangwa abasaza. Yaravuze ati: “Dore umwami uzajya ku butegetsi, azategekesha gukiranuka kandi abatware bazategekesha ubutabera” (Yesaya 32:1). Yehova aba yiteze ko abasaza bakora ibihuje n’ubutabera. Ni gute bashobora kubikora?
17 Abo bagabo bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka, bazi neza ko kugira ngo bagaragaze ubutabera bwa Yehova bagomba gufasha abagize itorero gukomeza kuba abantu batanduye. Rimwe na rimwe, abasaza baba bagomba gusuzuma imanza zihereranye n’amakosa akomeye aba yakozwe. Mu gihe bazisuzuma, bibuka ko Yehova abasaba kugira imbabazi igihe cyose bishoboka. Bityo, bagerageza gufasha umunyabyaha kugira ngo yihane. Ariko se byagenda bite mu gihe uwo munyabyaha aticujije abivanye ku mutima, nubwo haba hakozwe ibishoboka byose kugira ngo bamufashe? Mu buryo buhuje n’ubutabera nyakuri, Ijambo rya Yehova rivuga ko hagomba gufatwa ingamba zitajenjetse rigira riti: “Mukure uwo muntu mubi muri mwe.” Ibyo bisobanura ko agomba gucibwa mu itorero (1 Abakorinto 5:11-13; 2 Yohana 9-11). Abasaza bababazwa no gufata ingamba nk’izo, ariko bazirikana ko biba ari ngombwa kugira ngo itorero rikomeze kuba iryera mu birebana n’umuco no mu buryo bw’umwuka. No muri icyo gihe ariko, baba biringiye ko umunsi umwe uwo munyabyaha azicuza by’ukuri maze akagaruka mu itorero.—Luka 15:17, 18.
18. Ni iki abasaza bazirikana iyo bagira abandi inama zishingiye kuri Bibiliya?
18 Gukora ibihuje n’ubutabera binakubiyemo gutanga inama zishingiye kuri Bibiliya mu gihe bibaye ngombwa. Birumvikana ko abasaza batagerageza gushaka amakosa ku bandi. Nta n’ubwo bashishikazwa no guhora bakosora abandi. Ariko mugenzi wabo bahuje ukwizera ashobora ‘gukora ikintu kidakwiriye, niyo yaba atarabimenya.’ Kwibuka ko ubutabera bw’Imana butarangwa n’ubugome kandi ko buhora bwishyira mu mwanya w’abandi bizatuma abasaza bagerageza “kumufasha mu bugwaneza” (Abagalatiya 6:1). Ku bw’ibyo, abasaza ntibagomba gutonganya uwakosheje cyangwa ngo bamubwire amagambo amubabaza. Ahubwo inama bazaba batanze mu buryo bwuje urukundo izatera inkunga uwo bayihaye. N’igihe abasaza bacyashye umuntu mu buryo bugaragara, mbese bakamubwira badaciye ku ruhande ingaruka z’imyifatire ye idahuje n’ubwenge, bakomeza kuzirikana ko mugenzi wabo bahuje ukwizera wakoze ikosa ari intama yo mu mukumbi wa Yehovab (Luka 15:7). Iyo abasaza bagiriye umuntu inama cyangwa bakamucyaha bitewe n’uko bamukunda kandi bakabikora mu bugwaneza, bishobora kumugirira akamaro cyane.
19. Ni iyihe myanzuro abasaza baba bagomba gufata, kandi se ni iki bagomba gushingiraho mu gihe bafata iyo myanzuro?
19 Akenshi, abasaza baba bagomba gufata imyanzuro igira ingaruka kuri bagenzi babo bahuje ukwizera. Urugero, rimwe na rimwe abasaza barahura kugira ngo bemeze niba hari abandi bavandimwe mu itorero bujuje ibisabwa kugira ngo babe abasaza cyangwa abakozi b’itorero. Abasaza bazi akamaro ko kutarobanura ku butoni. Iyo bafata umwanzuro ujyanye no gushyiraho abasaza n’abakozi b’itorero bakurikiza ibyo Bibiliya ivuga, aho kuyoborwa n’amarangamutima. Muri ubwo buryo, baba bafashe umwanzuro batagize ‘aho babogamiye.’—1 Timoteyo 5:21.
20, 21. (a) Ni iki abasaza bihatira gukora, kandi kuki? (b) Ni iki abasaza bashobora gukora kugira ngo bafashe “abihebye”?
20 Hari ubundi buryo abasaza bakoramo ibihuje n’ubutabera bw’Imana. Igihe Yesaya yari amaze guhanura ko abasaza bari gukurikiza ‘ubutabera,’ yakomeje agira ati: “Buri wese azaba nk’aho kwihisha umuyaga n’aho kugama imvura y’amahindu, amere nk’imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi, amere nk’igicucu cy’urutare runini mu gihugu cyumagaye” (Yesaya 32:2). Ku bw’ibyo, abasaza bakora uko bashoboye kugira ngo bahumurize kandi batere inkunga abavandimwe na bashiki bacu.
21 Kubera ko muri iki gihe hariho ibibazo byinshi bisa n’aho byaca umuntu intege, abantu benshi bakeneye guterwa inkunga. None se ni iki abasaza bashobora gukora kugira ngo bafashe “abihebye” (1 Abatesalonike 5:14)? Mujye mubatega amatwi kandi mwishyire mu mwanya wabo (Yakobo 1:19). Bashobora kuba bakeneye umuntu wiringirwa babwira agahinda bafite (Imigani 12:25). Mujye mubizeza ko bifuzwa, ko bafite agaciro kandi ko bakundwa rwose na Yehova ndetse n’abavandimwe na bashiki babo (1 Petero 1:22; 5:6, 7). Ikindi kandi, mushobora gusengera hamwe na bo cyangwa mukabazirikana mu masengesho yanyu. Iyo umuntu ufite agahinda kenshi yumvise umusaza amusabira abivanye ku mutima bishobora kurushaho kumuhumuriza (Yakobo 5:14, 15). Ibyo mukora byose kugira ngo mufashe abantu bihebye, Imana irangwa n’ubutabera irabibona.
Abasaza bagaragaza ubutabera bwa Yehova iyo batera inkunga abihebye
22. Ni mu buhe buryo dushobora kwigana ubutabera bwa Yehova, kandi se ibyo bizagira akahe kamaro?
22 Mu by’ukuri, turushaho kwegera Yehova iyo twiganye ubutabera bwe. Mu gihe dushyigikira amahame ye akiranuka, mu gihe tugeza ku bandi ubutumwa bwiza burokora ubuzima n’igihe duhisemo kwibanda ku byiza abandi bakora aho kubashakaho amakosa, tuba tugaragaza ubutabera bw’Imana. Basaza, mu gihe murinda itorero kugira ngo rihore rirangwa n’isuku, mu gihe mutanga inama zubaka zishingiye ku Byanditswe, mu gihe mufata imyanzuro mutarobanura ku butoni n’igihe mutera inkunga abihebye, muba mugaragaza ubutabera bw’Imana. Iyo Yehova yitegereje ari mu ijuru akabona abagize ubwoko bwe bakora uko bashoboye ngo ‘bakurikize ubutabera’ kandi bagendane na we, biramushimisha cyane.
a Amagambo ngo: “Nimureke gucira abandi urubanza” na “nimureke gushinja abandi amakosa,” yumvikanisha igitekerezo cyo ‘gutangira gucira abandi urubanza’ no ‘gutangira gushinja abandi amakosa.’ Nyamara, mu rurimi rw’umwimerere, abanditsi ba Bibiliya bakoresheje inshinga itegeka ariko ihakana kandi igaragaza igikorwa gikomeza. Ku bw’ibyo rero, hari abantu bakoraga ibyo bintu, ariko ubwo bagombaga kubireka.
b Muri 2 Timoteyo 4:2, Bibiliya ivuga ko rimwe na rimwe abasaza baba bagomba ‘gucyaha, guhana [no] gutanga inama.’ Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘gutanga inama’ (pa·ra·ka·leʹo), rishobora gusobanura “gutera inkunga.” Ijambo ry’Ikigiriki rifitanye isano n’iryo, ni pa·raʹkle·tos, rikaba rishobora kwerekeza ku muntu uburanira undi mu rubanza. Ku bw’ibyo rero, no mu gihe abasaza bacyaha abantu mu buryo butajenjetse, bagomba gufasha abakeneye gufashwa mu buryo bw’umwuka.