Antikristo ni nde?
Hari filimi irimo ibintu biteye ubwoba iherutse gusohoka yiswe Antikristo.
Hari itsinda ry’abaririmbyi ryise imwe muri alubumu zayo Antikristo Ukomeye
Kimwe mu bitabo umuhanga mu bya filozofiya wo mu kinyejana cya 19 witwa Friedrich Nietzsche yanditse, yacyise Antikristo.
Abami bo hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, bakundaga kwita abanzi babo antikristo.
Martin Luther wari ku isonga mu baharaniye Ivugurura muri Kiliziya Gatolika, yavuze ko abapapa ari ba antikristo.
KUBERA KO abantu n’ibintu bitandukanye byagiye byitwa “antikristo,” uhereye ku bami ukageza no kuri za filimi, dukwiriye kwibaza tuti “antikristo ni nde?” Ese kumumenya bidufitiye akamaro muri iki gihe? Bibiliya ni yo yadufasha kumenya neza uwo antikristo ari we, kuko iryo jambo ribonekamo incuro eshanu.
ANTIKRISTO YARAMENYEKANYE
Intumwa Yohana ni we mwanditsi wa Bibiliya wenyine wakoresheje ijambo “antikristo.” Yasobanuye ko antikristo ari nde? Zirikana amagambo ari mu ibaruwa ya mbere yamwitiriwe agira ati “bana bato, iki ni igihe cya nyuma, kandi nk’uko mwumvise ko antikristo azaza, n’ubu hariho ba antikristo benshi, ibyo akaba ari byo bitumenyesha ko iki ari igihe cya nyuma. Bavuye muri twe, ariko ntibari abacu . . . None se umunyabinyoma ni nde wundi utari uhakana ko Yesu ari Kristo? Uwo ni we antikristo, ni we uhakana Data n’Umwana.”—1 Yohana 2:18, 19, 22.
Ayo magambo agaragaza ko ba antikristo ari abantu bose bakwirakwiza inyigisho z’ibinyoma zivuga ibya Yesu Kristo kandi bakagoreka inyigisho ze.
Ayo magambo atwigisha iki? Yohana yavuze ko hari “ba antikristo benshi.” Ibyo bigaragaza ko antikristo atari umuntu umwe ahubwo ko ari itsinda ry’abantu. Abo ba antikristo, baba abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango ikwirakwiza ibinyoma, bahakana ko Yesu ari Kristo cyangwa Mesiya kandi bakagoreka ukuri ku byerekeye isano iri hagati y’Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo. Abo ba antikristo biyita Kristo cyangwa bakavuga ko bamuhagarariye. Kuba ‘baravuye muri twe,’ bigaragaza ko batandukiriye inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya. Ikindi kandi, abo ba antikristo bariho igihe Yohana yandikaga ibaruwa ye “mu gihe cya nyuma,” icyo gihe kikaba gishobora kuba cyerekeza ku iherezo ry’igihe cy’intumwa.
Ni iki kindi Yohana yavuze ku birebana na antikristo? Igihe yavugaga ibirebana n’abahanuzi b’ibinyoma, yagize ati “amagambo yose yahumetswe avuga yeruye ko Yesu Kristo yaje ari umuntu, aba aturutse ku Mana. Ariko amagambo yose yahumetswe atavuga Yesu atyo, ntaba aturuka ku Mana. Byongeye kandi, ayo ni yo magambo yahumetswe ya antikristo, amagambo mwumvise ko yari kuza, none ubu akaba yaramaze kugera mu isi” (1 Yohana 4:2, 3). Mu ibaruwa ya kabiri ya Yohana, yashimangiye ko “abashukanyi benshi badutse mu isi, ari bo bahakana ko Yesu Kristo yaje ari umuntu. Uhakana ibyo ni we mushukanyi kandi ni we antikristo” (2 Yohana 7). Ayo magambo agaragaza ko ba antikristo ari abantu bose bakwirakwiza inyigisho z’ibinyoma ku birebana na Yesu Kristo kandi bakagoreka inyigisho ze.
“ABAHANUZI B’IBINYOMA” N’“UMUNTU UKORA IBY’UBWICAMATEGEKO”
Mbere y’uko Yohana avuga iby’abo banyamadini b’abashukanyi, Yesu Kristo yari yaraburiye abigishwa be ati “mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri bitwikiriye uruhu rw’intama, ariko imbere muri bo ari amasega y’inkazi” (Matayo 7:15). Intumwa Pawulo na we yaburiye Abakristo b’i Tesalonike ati “ntihakagire ubashuka mu buryo ubwo ari bwo bwose, kuko [umunsi wa Yehova] utazaza hatabanje kubaho ubuhakanyi, n’umuntu ukora iby’ubwicamategeko agahishurwa, ari we mwana wo kurimbuka.”—2 Abatesalonike 2:3.
Ni yo mpamvu mu kinyejana cya mbere abahanuzi b’ibinyoma n’abahakanyi bari baratangiye gukora ibishoboka byose ngo bace intege abari bagize itorero rya gikristo. Igihe Yohana yakoreshaga ijambo “antikristo,” yerekezaga kuri abo bantu bose bakwirakwizaga inyigisho z’ibinyoma ku birebana na Yesu Kristo kandi bakagoreka inyigisho ze. Pawulo yagaragaje uko Yehova abona abo bantu igihe yabitaga ‘abana bo kurimbuka.’
IRINDE IBIKORWA BYA BA ANTIKIRSTO BO MURI IKI GIHE
Byifashe bite muri iki gihe? Ba antikristo bo muri iki gihe, baba abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango, bakomeza kurwanya Yesu Kristo n’inyigisho ze. Bakwirakwiza ibinyoma bagamije guteza abantu urujijo. Ibyo bituma abo bantu batamenya Data ari we Yehova Imana, n’Umwana we Yesu Kristo. Bityo rero, birakwiriye ko twirinda izo nyigisho z’ibinyoma. Reka dusuzume ingero ebyiri.
Hashize imyaka ibarirwa mu magana amadini akwirakwiza inyigisho y’Ubutatu. Iyo nyigisho ivuga ko Umwana na Se bangana. Nguko uko ba antikristo bateye abantu urujijo, bigatuma batamenya uwo Yehova Imana ari we n’uwo Yesu Kristo ari we. Iyo nyigisho y’amayobera yatumye abantu b’imitima itaryarya bananirwa kwigana Yesu Kristo no kwegera Imana nk’uko Bibiliya ibibasaba.—1 Abakorinto 11:1; Yakobo 4:8.
Ayo madini yarushijeho guheza abantu mu rujijo igihe yabashishikarizaga gukoresha Bibiliya zitarimo izina bwite ry’Imana ari ryo Yehova. Nubwo iryo zina ritaboneka muri Bibiliya zabo, riboneka inshuro zigera ku 7.000 mu mwandiko wa Bibiliya w’umwimerere. Kudakoresha izina ry’Imana byagize izihe ngaruka? Byatumye Imana y’ukuri irushaho kuba iyobera.
Ariko kandi, abantu benshi b’imitima itaryarya bamenye izina ry’Imana ari ryo Yehova, bituma barushaho kuyegera no kuyiyoboka. Ibyo byabaye kuri Richard igihe yaganiraga n’Abahamya ba Yehova babiri. Yagize ati “banyeretse izina ry’Imana y’ukuri ari ryo Yehova muri Bibiliya. Nashimishijwe no kumenya ko Imana ifite izina bwite, kandi sinari narigeze ndyumva.” Kuva ubwo, Richard yarahindutse, atangira gukurikiza amahame yo muri Bibiliya kugira ngo ashimishe Yehova. Asoza agira ati “kumenya izina ry’Imana byamfashije kunoza ubucuti mfitanye na yo.”
Antikristo amaze imyaka ibarirwa mu magana yarahejeje abantu batagira ingano mu mwijima. Ariko nitwiga Ijambo ry’Imana Bibiliya, tuzamenya neza uwo antikristo ari we, bitume tutayobywa n’inyigisho ze z’ibinyoma.—Yohana 17:17.