Timoteyo—“Umwana Wanjye Nyakuri Nibyariye mu byo Kwizera”
TIMOTEYO yari akiri muto ugereranyije, igihe intumwa y’Umukristo Pawulo yamuhitagamo kugira ngo bajye bajyana mu ngendo ze. Ibyo byatumye batangira kugirana ubucuti bwagombaga kuzakomeza mu gihe cy’imyaka igera kuri 15. Abo bagabo baje kugirana imishyikirano ya bugufi cyane, ku buryo Pawulo yashoboraga kwita Timoteyo “umwana wanjye nkunda, ukiranukira Umwami wacu,” na “umwana wanjye nyakuri nibyariye mu byo kwizera.”—1 Abakorinto 4:17; 1 Timoteyo 1:2.
Ni iki mu byari bigize kamere ya Timoteyo cyatumye Pawulo amukunda cyane bene ako kageni? Ni gute Timoteyo yaje kuba incuti y’ingirakamaro atyo? Kandi se, ni ayahe masomo y’ingirakamaro dushobora kuvana mu nkuru yahumetswe ivuga iby’ibikorwa bya Timoteyo?
Pawulo Ni We Wamuhisemo
Pawulo yabonye Timoteyo, umwigishwa wari ukiri muto, igihe iyo ntumwa yagendereraga i Lusitira (muri Turukiya y’ubu), mu rugendo rwayo rwa kabiri rw’ubumisiyonari, ahagana mu mwaka wa 50 I.C. Timoteyo yavugwaga neza n’Abakristo b’i Lusitira n’abo mu Ikoniyo, icyo gihe akaba ashobora kuba yari hafi kurenga ikigero cy’ubugimbi cyangwa ari nko mu kigero cy’imyaka 20 (Ibyakozwe 16:1-3). Yabayeho mu buryo buhuje n’izina rye, risobanurwa ngo “Umuntu Uhesha Imana Icyubahiro.” Uhereye mu buto bwe, Timoteyo yari yarigishijwe Ibyanditswe Byera, abyigishijwe na nyirakuru Loyisi hamwe na nyina Unike (2 Timoteyo 1:5; 3:14, 15). Bashobora kuba barabaye Abakristo mu gihe Pawulo yagendereraga ku ncuro ya mbere umujyi bari batuyemo, imyaka runaka mbere y’aho. Ubu noneho, binyuriye ku mwuka wera, ubuhanuzi runaka bwagaragaje uko imibereho ya Timoteyo yo mu gihe cyari kuzaza yari kumera (1 Timoteyo 1:18). Mu buryo buhuje n’ayo mabwiriza, Pawulo hamwe n’abakuru b’itorero barambitse ibiganza kuri uwo musore, bityo bamutoranyiriza kuzakora umurimo wihariye, kandi iyo ntumwa imuhitamo kugira ngo azajye ayiherekeza mu murimo w’ubumisiyonari.—1 Timoteyo 4:14; 2 Timoteyo 1:6.
Kubera ko se wa Timoteyo yari Umugiriki utarizeraga, Timoteyo ntiyari yarakebwe. Birumvikana ko ibyo Abakristo batasabwaga kubyubahiriza. Ariko kandi, kugira ngo bavanireho igitsitaza Abayahudi bari kuzajya babasura, Timoteyo yakorewe icyo gikorwa kibabaje.—Ibyakozwe 16:3.
Mbese, mbere y’aho Timoteyo yaba yarafatwaga nk’Umuyahudi? Hari intiti zimwe na zimwe zivuga ko zikurikije inyandiko za ba rabi, “imimerere yemewe n’amategeko y’abana bavukaga ku bantu bashyingiranywe badahuje ubwoko, yagenwaga na nyina, aho kugenwa na se.” Ni ukuvuga ko “Umuyahudikazi yabyaraga abana b’Abayahudi.” Ariko kandi, umwanditsi witwa Shaye Cohen yakoze isuzuma ku bihereranye no kumenya niba iryo “tegeko rya ba rabi rireba abantu ryari ririho mu kinyejana cya mbere I.C.,” kandi niba ryarakurikizwaga n’Abayahudi bo muri Aziya Ntoya. Nyuma yo kugenzura ibihamya bigaragara mu mateka, yashoje avuga ko iyo abagabo b’Abanyamahanga barongoraga Abisirayelikazi, “abana bavukaga bafatwaga nk’Abisirayeli mu gihe gusa uwo muryango wabaga utuye mu Bisirayeli. Abana babarwaga kuri ba nyina iyo babaga bari mu gihugu kavukire cya ba nyina. Iyo Umwisirayelikazi yimukaga akajya mu kindi gihugu asanzeyo umugabo we w’Umunyamahanga, abana be bafatwaga nk’Abanyamahanga.” Ibyo ari byo byose, kuba Timoteyo yari afite ababyeyi badahuje ubwoko, bigomba kuba byarabaye ingirakamaro cyane mu murimo wo kubwiriza. Ashobora kuba ari nta bibazo yari afite ku birebana n’Abayahudi cyangwa Abanyamahanga, wenda bigatuma ashobora kuziba icyuho cyari hagati yabo.
Igihe Pawulo yasuraga i Lusitira, Timoteyo yagize ihinduka rikomeye mu mibereho ye. Kuba uwo musore yari yiteguye gukurikiza ubuyobozi bw’umwuka wera no kwifatanya n’abakuru b’Abakristo yicishije bugufi, byatumye ahabwa imigisha myinshi n’inshingano zikomeye mu murimo. Niba icyo gihe Timoteyo yari abizi cyangwa niba atari abizi, nyuma y’ahoyari kuzakoreshwa mu gusohoza inshingano zikomeye za gitewokarasi ayobowe na Pawulo, amujyana kure y’iwabo i Roma, mu murwa mukuru w’ubwami.
Timoteyo Yateje Imbere Inyungu z’Ubwami
Inkuru ivuga ibihereranye n’ibikorwa bya Timoteyo ntituyifite yose, ariko kandi, yakoze ingendo nyinshi kugira ngo ateze imbere inyungu z’Ubwami. Mu rugendo rwa mbere Timoteyo yakoze ari kumwe na Pawulo na Sila mu mwaka wa 50 I.C., yanyuze muri Aziya Ntoya no mu Burayi. Aho ngaho, yifatanyije mu murimo wo kubwiriza i Filipi, i Tesalonike n’i Beroya. Mu gihe Pawulo yari maze kwimukira muri Atenayi bitewe n’abamurwanyaga, Timoteyo na Sila basigaye i Beroya kugira ngo bite ku itsinda ry’abigishwa ryari ryarahashinzwe (Ibyakozwe 16:6–17:14). Nyuma y’aho, Pawulo yohereje Timoteyo i Tesalonike kugira ngo ajye gukomeza itorero ryari rihashinzwe vuba. Ubwo Timoteyo yasangaga Pawulo i Korinto, yamugejejeho amakuru ashimishije ahereranye n’amajyambere y’iryo torero.—Ibyakozwe 18:5; 1 Abatesalonike 3:1-7.
Ibyanditswe ntibivuga uko igihe Timoteyo yamaranye n’Abakorinto kingana (2 Abakorinto 1:19). Ariko kandi, birashoboka ko ahagana mu mwaka wa 55 I.C., Pawulo yatekereje kongera kumuboherereza, bitewe n’uko yari yaragejejweho inkuru zibabaje ku bihereranye n’imimerere bari barimo (1 Abakorinto 4:17; 16:10). Nyuma y’aho, Timoteyo ari kumwe na Erasito, yaje koherezwa i Makedoniya avuye muri Efeso. Kandi igihe Pawulo yandikiraga Abaroma ari i Korinto, Timoteyo yari yarasubiyeyo bari kumwe.—Ibyakozwe 19:22; Abaroma 16:21.
Timoteyo hamwe n’abandi bavuye i Korinto bari kumwe na Pawulo ubwo yafataga urugendo agana i Yerusalemu, kandi baherekeje iyo ntumwa nibura bayigeza i Tirowa. Ntituzi niba Timoteyo yarakomeje akagera i Yerusalemu. Ariko kandi, avugwa mu magambo abimbura y’inzandiko eshatu Pawulo yanditse afungiwe i Roma, ahagana mu mwaka wa 60-61 I.C.a (Ibyakozwe 20:4; Abafilipi 1:1; Abakolosayi 1:1; Filemoni 1). Pawulo yateganyaga kohereza Timoteyo i Filipi avuye i Roma (Abafilipi 2:19). Kandi nyuma y’aho Pawulo aviriye muri gereza, Timoteyo yagumye muri Efeso abisabwe n’iyo ntumwa.—1 Timoteyo 1:3.
Kubera ko gukora urugendo bitari byoroshye mu kinyejana cya mbere, kandi bikaba bitarakorwaga mu buryo butekanye, kuba Timoteyo yari yiteguye gukora ingendo nyinshi ku bw’inyungu z’amatorero, mu by’ukuri byari ibyo gushimirwa. (Reba Umunara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 15 Kanama 1996, ku ipaji ya 29, mu Gifaransa, ku gasanduku.) Reka turebe rumwe gusa mu ngendo Timoteyo yagombaga gukora, n’icyo rutumenyesha ku bimwerekeyeho.
Urumuri ku Bihereranye na Kamere ya Timoteyo
Timoteyo yari kumwe na Pawulo i Roma mu gihe iyo ntumwa yari ifunzwe yandikiraga Abakristo b’i Filipi bari bahanganye n’ibitotezo, maze akababwira ati “niringiye mu Mwami Yesu kuzabatumaho Timoteyo vuba, kugira ngo nanjye nshyitse umutima hamwe, maze kumenya ibyanyu. Simfite undi duhuje umutima nka we, uzita ku byanyu by’ukuri, kuko bose basigaye bashaka ibyabo badashaka ibya Yesu Kristo. Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, nk’uko umwana akorana na se.”—Abafilipi 1:1, 13, 28-30; 2:19-22.
Ayo magambo yatsindagirizaga ukuntu Timoteyo yahangayikiraga bagenzi be bahuje ukwizera. Uretse iyo umuntu yabaga agendeye mu bwato, urwo rugendo rwasabaga kugenda ahantu h’iminsi 40 ku maguru uvuye i Roma ugana i Filipi, ugafata igihe gito cyo kwambuka Inyanja ya Adriatique, hanyuma ugakoresha indi minsi 40 usubira i Roma. Timoteyo yari yiteguye gukora ibyo byose kugira ngo akorere abavandimwe be na bashiki be.
N’ubwo Timoteyo yakoze ingendo nyinshi, rimwe na rimwe yabaga adafite amagara mazima. Uko bigaragara, yari afite ibibazo runaka byo mu nda kandi yajyaga ‘arwaragurika’ (1 Timoteyo 5:23). Nyamara kandi, yashyiragaho imihati myinshi ku bw’inyungu z’ubutumwa bwiza. Ntibitangaje kuba Pawulo yari afitanye na we ubucuti bwa bugufi!
Mu gihe Timoteyo yatozwaga n’iyo ntumwa hamwe n’ibintu byinshi byagiye bibageraho bari kumwe, biragaragara ko yaje kugira kamere nk’iya Pawulo. Ni yo mpamvu Pawulo yashoboraga kumubwira ati “wakurikije neza inyigisho zanjye, n’ingeso zanjye, n’imigambi, no kwizera, no kwiyumanganya, n’urukundo, no kwihangana, no kurenganywa kenshi, no kubabazwa kenshi, n’ibyambereyeho mu Antiyokiya, no mu Ikoniyo n’i Lusitira, n’ibyo nihanganiye byose ndenganywa.” Timoteyo yariranye na Pawulo, yamuzirikanaga mu masengesho ye kandi yakoranye na we mu guteza imbere inyungu z’Ubwami.—2 Timoteyo 1:3, 4; 3:10, 11.
Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo kutareka ngo ‘hagire uhinyura ubusore bwe.’ Ibyo bishobora kugaragaza ko Timoteyo yagiraga amasonisoni mu buryo runaka, ajijinganya mu gukoresha ubutware bwe (1 Timoteyo 4:12; 1 Abakorinto 16:10, 11). Ariko kandi, yari ashoboye gukora ari wenyine, kandi Pawulo yashoboraga kumugirira icyizere akamwohereza mu butumwa bukomeye (1 Abatesalonike 3:1, 2). Ubwo Pawulo yabonaga ko mu itorero ryo muri Efeso hari hakenewe ubuyobozi bwa gitewokarasi bukomeye, yasabye Timoteyo kugumayo kugira ngo ‘yihanangirize bamwe kutigisha ukundi’ (1 Timoteyo 1:3). Icyakora, n’ubwo Timoteyo yahawe inshingano nyinshi, yari umuntu wiyoroshya. Kandi uko yaba yaragiraga amasonisoni kose, yari intwari. Urugero, yagiye i Roma agiye gushyigikira Pawulo, wari urimo acirwa urubanza azira ukwizera kwe. Mu by’ukuri, Timoteyo ubwe yamaze igihe runaka ababarizwa muri gereza, bikaba bishoboka ko na we yaziraga iyo mpamvu.—Abaheburayo 13:23.
Nta gushidikanya, Timoteyo yigiye byinshi kuri Pawulo. Agaciro iyo ntumwa yahaga mugenzi wayo bakoranaga umurimo, kagaragazwa cyane no kuba yaramwandikiye inzandiko ebyiri zahumetswe n’Imana ziboneka mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki. Ahagana mu mwaka wa 65 I.C., ubwo Pawulo yabonaga ko yari ari hafi kwicwa azira ukwizera kwe, yongeye gutuma kuri Timoteyo (2 Timoteyo 4:6, 9). Ibyanditswe ntibigaragaza niba Timoteyo yarashoboye kubonana na Pawulo mbere y’uko iyo ntumwa yicwa.
Gerageza Kuboneka Kugira ngo Ukoreshwe!
Dushobora kwiga byinshi tubikesheje urugero rwiza rwatanzwe na Timoteyo. Yungukiwe cyane no kwifatanya na Pawulo, ubwo yari umusore ugira amasonisoni akaza gukura akavamo umugenzuzi. Abasore n’inkumi b’Abakristo bashobora kunguka byinshi baramutse bifatanyije n’incuti nk’izo muri iki gihe. Kandi umurimo wa Yehova nibawugira umwuga wabo, bazaba bafite ibintu byinshi by’ingirakamaro bagomba gukora (1 Abakorinto 15:58). Bashobora kuba abapayiniya, cyangwa ababwiriza b’igihe cyose, mu matorero yabo, cyangwa se bashobora gukora aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane kurushaho. Mu bintu byinshi bashobora gukora, harimo gukora umurimo w’ubumisiyonari mu bindi bihugu cyangwa bagakora ku cyicaro gikuru cya Watch Tower Society mu rwego rw’isi yose cyangwa kuri rimwe mu mashami yayo. Birumvikana kandi ko Abakristo bose bashobora kugaragaza umwuka nk’uwo Timoteyo yagaragaje, binyuriye mu gukorera Yehova babigiranye ubugingo bwabo bwose.
Mbese, wifuza gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka, kuba ingirakamaro ku muteguro wa Yehova mu rwego urwo ari rwo rwose ashobora kubona ko bikwiriye ko umukoreramo? Niba ari ko biri, bigenze nk’uko Timoteyo yabigenje. Gerageza kuboneka uko bishoboka kose. Ni nde se waba uzi inshingano ushobora kuzahabwa mu murimo mu gihe kiri imbere?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nanone, Timoteyo avugwa mu zindi nzandiko enye zanditswe na Pawulo.—Abaroma 16:21; 2 Abakorinto 1:1; 1 Abatesalonike 1:1; 2 Abatesalonike 1:1.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
“Simfite undi duhuje umutima nka we”