Igice cya 19
Bakurira hamwe mu rukundo
IGIHE intumwa za Yesu Kristo zandikiraga Abakristo bagenzi bazo, zababwiye ko buri wese agomba gukura, atari mu bumenyi nyakuri gusa ahubwo no mu rukundo. Uko gukura kwari gushingiye ku rukundo Imana yagaragaje n’urukundo rurangwa no kwigomwa rwagaragajwe na Kristo, uwo bihatiraga kugera ikirenge mu cye (Yoh 13:34, 35; Efe 4:15, 16; 5:1, 2; Fili 1:9; 1 Yoh 4:7-10). Bari bagize umuryango umwe w’abavandimwe kandi iyo bafashanyaga, imirunga y’urukundo rwabo yarushagaho gukomera.
Igihe inzara yatumaga abavandimwe b’i Yudaya bakena, Abakristo bo muri Siriya no mu Bugiriki batanze ku byo bari batunze kugira ngo babafashe (Ibyak 11:27-30; Rom 15:26). Iyo bamwe batotezwaga, abandi Bakristo biyumvishaga imibabaro yabo kandi bagashaka uko babafasha.—1 Kor 12:26; Heb 13:3.
Birumvikana ko abantu bose bafite ubushobozi bwo gukunda, kandi hari n’abandi batari Abakristo bakora ibikorwa by’ineza. Ariko abantu bo mu bwami bw’Abaroma biboneraga ko urukundo rw’Abakristo rwari rutandukanye n’urw’abandi. Tertullien, wari warabaye umucamanza i Roma, yavuze ibyo abantu bo mu bwami bw’Abaroma bavugaga ku Bakristo agira ati “baravugaga bati ‘mubona ukuntu bakundana . . . kandi baba biteguye no gupfira bagenzi babo’” (Apology, XXXIX, 7). John Hurst yanditse igitabo kivuga amateka y’itorero rya gikristo (History of the Christian Church, Umubumbe I, ipaji ya 146), avuga ko iyo habaga hateye icyorezo abantu bo mu migi ya kera ya Karitaje na Alegizandiriya bahaga akato ababaga bafashwe, kandi bagacuza ababaga bagiye gupfa. Icyakora, avuga ko Abakristo bo muri iyo migi bari batandukanye n’abandi kuko bo basangiraga ibyo bari bafite, bakita ku barwayi, kandi bagahamba abapfuye.
Ese Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bakora ibikorwa bigaragaza ko bita ku cyatuma abandi bamererwa neza? Niba banabikora se, byaba bikorwa n’abantu bake gusa cyangwa umuryango wabo muri rusange ubibateramo inkunga ukanabashyigikira?
Ubufasha bwuje urukundo mu matorero
Abahamya ba Yehova babona ko kwita ku mfubyi n’abapfakazi bo mu itorero, kimwe n’abandi bose b’indahemuka bahuye n’ibyago bikomeye ari kimwe mu bigize gahunda yabo yo gusenga (Yak 1:27; 2:15-17; 1 Yoh 3:17, 18). Muri rusange, leta nyinshi zigira ibitaro, ibigo byita ku bageze mu za bukuru na gahunda zo gufasha abashomeri, kandi Abahamya ba Yehova bashyigikira izo gahunda zose batanga imisoro babikuye ku mutima. Icyakora, Abahamya ba Yehova baritanga bagakoresha n’ubutunzi bwabo mbere na mbere bigisha abandi iby’Ubwami bw’Imana kubera ko bazi ko ari bwo bwonyine buzakemura burundu ibibazo byugarije abantu. Icyo ni ikintu cy’ingenzi dukorera abantu kandi nta butegetsi bw’abantu bubibakorera.
Mu matorero y’Abahamya ba Yehova asaga 69.000 hirya no hino ku isi, ibintu byihariye abantu bakenera bitewe n’uko bageze mu za bukuru cyangwa bafite ubumuga, byitabwaho hakurikijwe ibyo buri muntu akeneye. Nk’uko bigaragazwa muri 1 Timoteyo 5:4, 8, buri Mukristo afite inshingano yo kwita ku bo mu rugo rwe. Abana, abuzukuru cyangwa abandi bene wabo ba bugufi bagaragaza urukundo rwa gikristo bafasha abageze mu za bukuru n’abamugaye hakurikijwe ibyo bakeneye. Amatorero y’Abahamya ba Yehova ntasohoreza abantu inshingano z’umuryango ngo atume bakerensa iyo nshingano. Icyakora, iyo umuntu adafite bene wabo ba bugufi, cyangwa abafite iyo nshingano bakaba badashoboye kuyisohoza bonyine, abandi bagize itorero babaha ubufasha bwuje urukundo. Iyo bibaye ngombwa, itorero ryose muri rusange rifata ingamba zo gufasha umuvandimwe cyangwa mushiki wacu umaze imyaka myinshi akora umurimo mu budahemuka.—1 Tim 5:3-10.
Icyakora, ntibita kuri ibyo bintu bikenewe uko biboneye. Mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, abasaza bagiye biga guhera mu mwaka wa 1959, bagiye basuzuma mu buryo bwihariye inshingano bafite imbere y’Imana ku birebana n’ibyo, kubera ko ari abungeri b’umukumbi (Heb 13:1, 16). Ibyo ntibyatewe n’uko mbere yaho batari bazi ko bikenewe. Urugero, mu mwaka wa 1911, abari bagize itorero ry’i Oldham muri Lancashire mu Bwongereza, bafashije bagenzi babo bari bafite ibibazo bikomeye by’ubukungu. Icyakora guhera icyo gihe, abagaragu b’Imana ku isi hose bariyongereye n’umubare w’abahura n’ibibazo bikomeye uriyongera, kandi Abahamya ba Yehova na bo bagendaga barushaho gusobanukirwa icyo Bibiliya ibasaba gukora mu mimerere nk’iyo. Cyane cyane mu myaka ya vuba aha, mu materaniro y’amatorero yose, hasuzumwe inshingano buri Mukristo afite yo kwita ku bagize itorero bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, urugero nk’abageze mu za bukuru, abafite ubumuga, ababyeyi barera abana bonyine n’abafite ibibazo by’ubukungu.a
Uko Abahamya bagaragaza ko bita kuri bagenzi babo, birenze ibyo kuvuga ngo “ususuruke kandi wijute.” Bagaragaza ko bita kuri bagenzi babo babikuye ku mutima (Yak 2:15, 16). Reka dufate ingero nke.
Igihe Umuhamya wa Yehova ukiri muto w’Umunyasuwedekazi yafatwaga n’indwara ya mugiga ubwo yari yagiye mu Bugiriki mu mwaka wa 1986, yiboneye icyo kugira abavandimwe na bashiki bacu mu bihugu byinshi bisobanura. Se yabimenyeshejwe ari muri Suwede. Yahise avugana n’umusaza w’itorero ry’Abahamya ba Yehova ry’iwabo muri Suwede, uwo musaza amuhuza n’Umuhamya wo mu Bugiriki. Kugeza igihe uwo mukobwa yasubiriye muri Suwede nyuma y’ibyumweru bitatu, incuti yabonye mu Bugiriki zakomeje kumwitaho.
Mu buryo nk’ubwo, igihe Umuhamya ugeze mu za bukuru kandi w’umupfakazi w’i Wallaceburg muri Ontario muri Kanada yari akeneye ubufasha, umuryango yari yarafashije mu buryo bw’umwuka wamushimiye umwakira iwabo mu rugo. Hashize imyaka mike nyuma yaho, igihe bimukiraga i Barry’s Bay, baramujyanye. Yakomeje kubana na bo bamara imyaka 19 bamwitaho mu buryo bwuje urukundo, kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 1990.
Umugabo n’umugore bashakanye bo mu mugi wa New York bafashije umugabo wari ugeze mu za bukuru wifatanyaga mu materaniro yaberaga ku Nzu y’Ubwami yabo, bamwitaho mu gihe cy’imyaka 15, kugeza igihe yapfiriye mu wa 1986. Igihe yagiraga ikibazo mu bwonko, baramuhahiraga, bakamukorera isuku, bakamutekera bakanamumesera. Bamufataga nk’umubyeyi wabo.
Ibindi bintu biba bikenewe na byo byitabwaho mu buryo bwuje urukundo. Umugabo n’umugore we b’Abahamya bo muri Amerika bagurishije inzu yabo bajya muri leta ya Montana gufasha itorero ryaho. Icyakora baje kugira ibibazo bikomeye by’uburwayi, umuvandimwe yirukanwa ku kazi, n’amafaranga bari barazigamye arashira. Bari kubyitwaramo bate? Umuvandimwe yasenze Yehova amusaba kubafasha. Akirangiza gusenga, mugenzi we w’Umuhamya yaje kumureba, bajyana gusangira ikawa. Umuvandimwe agarutse mu rugo, yabonye amapaki y’ibiribwa ku meza yo mu gikoni. Harimo n’ibaruwa irimo amafaranga n’agapapuro kanditseho ngo “impano muhawe n’abavandimwe na bashiki bacu babakunda cyane.” Abagize itorero bari barabonye ko hari ibyo bakeneye, kandi bose bagize uruhare mu kubibaha. We n’umugore we bakozwe ku mutima n’urukundo babagaragarije, maze basuka amarira y’ibyishimo, bashimira Yehova kuko ibyo abagaragu be bakora baba bigana urukundo rwe.
Abantu bose bamenye ko Abahamya ba Yehova bagira ubuntu bakita kuri bagenzi babo bafite ibibazo. Rimwe na rimwe, abatekamutwe babyuririragaho bakabariganya. Bityo Abahamya bitoje kugira amakenga, ariko birinda ko icyifuzo cyabo cyo gufasha abakwiriye gufashwa cyacogora.
Iyo intambara isize abantu iheruheru
Mu bice byinshi by’isi, abantu benshi basizwe iheruheru n’intambara. Imiryango itanga imfashanyo igerageza gufasha, ariko akenshi gahunda zayo zigenda buhoro. Abahamya ba Yehova ntibatekereza ko ibyo iyo miryango ikora bibavaniraho inshingano yo gufasha abavandimwe babo b’Abakristo bo muri utwo turere. Iyo bamenye ko abavandimwe babo bakeneye gufashwa, ntibirengagiza ‘kubagaragariza impuhwe,’ ahubwo bahita bakora ibyo bashoboye byose bakabagezaho imfashanyo.—1 Yoh 3:17, 18.
Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, ndetse no mu bihugu byari byarayogojwe n’inzara, Abahamya bo mu giturage babaga bagifite ibiribwa babisaranganyaga n’abavandimwe babo bo mu migi babaga baramaze ibyabo. Ibyo byakozwe mu Buholandi, abavandimwe bakabikora bahaze amagara yabo kubera ko Abanazi bari barashyizeho amategeko akagatiza. Igihe kimwe, Gerrit Böhmermann yari ayoboye itsinda ry’abavandimwe bari bajyanye imfashanyo y’ibiribwa bari bashyize ku magare bakarenzaho amahema. Bagize batya bagwa kuri bariyeri mu mugi wa Alkmaar. Gerrit yaravuze ati “nta yandi mahitamo twari dufite uretse kwiringira Yehova.” Bagabanyije umuvuduko ho gato, ariko ntibahagarara, hanyuma ahamagara umupolisi aramubaza ati “umuhanda ujya Amsterdam ni uwuhe?” (wo ist Amsterdam?) Uwo mupolisi yigiye ku ruhande atanga inzira, arababwira ati “mukomeze imbere!” (geradeaus!) Gerrit yaramubwiye ati “urakoze!” (Danke schön!), amagare yose yari atwaye ibiribwa atambuka yihuta mu gihe abantu babareberaga bumiwe. Ikindi gihe, Abahamya bashoboye kuzanira abavandimwe bo muri Amsterdam ubwato bwuzuye ibirayi.
No mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa mu Burayi, Abahamya ba Yehova bagaragaje umwuka nk’uwo. Igihe umusore w’imyaka 17 yari afungiye mu kigo cyo hafi y’i Amersfoort mu Buholandi, yarananutse cyane asigara ari amagufwa gusa. Igihe kimwe bahatiwe gukora imyitozo ngororamubiri bageza mu gicuku imvura ibanyagira, hanyuma babima ibyokurya, ariko nyuma y’imyaka myinshi, yari ataribagirwa ukuntu Umuhamya wo mu kindi gice cy’icyo kigo yashoboye kumugeraho akamupfumbatisha agace k’umugati. Naho mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Mauthausen muri Otirishiya, Umuhamya wari warahawe akazi katumaga ava mu gice kimwe cy’icyo kigo akajya mu kindi, yaharaga amagara ye agafata ibyokurya Abahamya babaga bashigaje ku twokurya tw’intica ntikize bahabwaga, akabishyira abandi Bahamya babaga baricishijwe inzara kubarusha.
Nyuma y’intambara, Abahamya ba Yehova bavuye muri gereza no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa byo mu Budage, nta kindi bari bafite uretse imyenda ya gereza bari bambaye. Naho abandi benshi batari barafunzwe, bari baratakaje ibyabo. Ibyokurya, imyambaro n’ibicanwa byari ingume mu turere twinshi tw’u Burayi. Abahamya ba Yehova bo muri ibyo bihugu bahise batangiza amateraniro y’itorero kandi batangira gufasha abandi mu buryo bw’umwuka babagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ariko kandi, na bo ubwabo bari bakeneye gufashwa mu bundi buryo. Benshi muri bo bari barazahajwe n’inzara cyane ku buryo hari igihe babaga bari mu materaniro bakitura hasi.
Bwari ubwa mbere Abahamya bari bahuye n’ikibazo gikomeye mu rugero rungana rutyo. Icyakora, mu kwezi intambara yarangiyemo ku mugaragaro mu karere k’inyanja ya Pasifika, Abahamya ba Yehova bagize ikoraniro i Cleveland muri leta ya Ohio. Muri iryo koraniro basuzumye icyakorwa kugira ngo bafashe abavandimwe babo b’Abakristo bari mu bihugu byayogojwe n’intambara n’uko babagezaho iyo mfashanyo. Disikuru isusurutsa umutima yatanzwe na F. W. Franz yari ifite umutwe uvuga ngo “Impano ye itagereranywa,” yatanze inama zari zikenewe muri iyo mimerere.b
Hashize ibyumweru bike mu gihe ingendo zo muri ako gace zari zongeye gukorwa, N. H. Knorr wari perezida w’umuryango wa Watch Tower Society, na M. G. Henschel bagiye mu Burayi kwirebera uko byari byifashe. Icyakora na mbere y’uko bagenda batangiye gutegura imfashanyo.
Imfashanyo za mbere zoherejwe ziturutse mu Busuwisi no muri Suwede. Izindi nyinshi zavuye muri Kanada, muri Amerika no mu bindi bihugu. Nubwo Abahamya bo mu bihugu byashobora gutanga iyo mfashanyo bageraga ku 85.000 gusa, boherereje imyambaro n’ibyokurya bagenzi babo b’Abahamya bo muri Otirishiya, mu Bubiligi, muri Bulugariya, mu Bushinwa, muri Cekosilovakiya, muri Danimarike, mu Bwongereza, muri Finilande, mu Bufaransa, mu Budage, mu Bugiriki, muri Hongiriya, mu Butaliyani, mu Buholandi, muri Noruveje, muri Filipine, muri Polonye no muri Rumaniya. Izo mfashanyo ntizagombaga gutangwa incuro imwe gusa ngo bibe bihagije. Zakomeje gutangwa mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice. Hagati ya Mutarama 1946 na Kanama 1948, boherereje bagenzi babo b’Abahamya toni zisaga 479 z’imyenda n’imiguru 124.110 y’inkweto na toni zisaga 326 z’ibiribwa. Nta faranga na rimwe ryatanzwe ryakoreshejwe mu guhemba abari muri gahunda yo gutanga iyo mfashanyo. Gucagura ibintu no kubipakira, byakorwaga n’abantu badahembwa. Amafaranga yatanzwe, yose yakoreshejwe mu gufasha abo yari agenewe.
Birumvikana ariko ko gufasha impunzi n’abandi basizwe iheruheru n’intambara bitarangiye mu myaka ya 1940. Kuva mu mwaka wa 1945 habaye izindi ntambara zibarirwa mu magana. Kandi Abahamya ba Yehova bakomeje kugaragariza bagenzi babo ko babitaho mu buryo bwuje urukundo. Ibyo byakozwe mu ntambara ya Biafra muri Nijeriya na nyuma yayo, kuva mu mwaka wa 1967 kugeza mu wa 1970. Imfashanyo nk’izo zatanzwe muri Mozambike mu myaka ya 1980.
Muri Liberiya na ho, hateye inzara bitewe n’intambara yatangiye mu mwaka wa 1989. Abantu babarirwa mu magana bahungiye ku biro by’ishami ry’umuryango wa Watch Tower Society muri Monrovia. Ibyokurya byose byari bihari hamwe n’amazi yari mu iriba byasaranganyijwe mu Bahamya no mu baturanyi batari Abahamya. Hanyuma, igihe habonekaga agahenge, habonetse imfashanyo zatanzwe n’Abahamya bo muri Siyera Lewone na Kote Divuwari mu burengerazuba bwa Afurika, n’abo mu Buholandi no mu Butaliyani mu Burayi, n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nanone mu mwaka wa 1990, igihe intambara yo muri Libani yasize uduce twa Beirut tumeze nk’utwabayemo umutingito yari irangiye, abasaza b’amatorero y’Abahamya ba Yehova bashyizeho komite z’ubutabazi kugira ngo zifashe abavandimwe. Ntibigeze basaba abo kubafasha; buri munsi hari benshi bibwirizaga bakaza gufasha.
Mu gihe mu Burayi habaga imyivumbagatanyo ikomeye ishingiye kuri politiki n’ubukungu, mu mwaka wa 1990 Abahamya ba Yehova bo muri Otirishiya, muri Cekosilovakiya, muri Hongiriya no muri Yugosilaviya boherereje abavandimwe babo b’Abakristo bo muri Rumaniya toni zirenga 70 z’imfashanyo y’ibintu bari bakeneye.
Hakurikiyeho izindi gahunda zo gutanga imfashanyo mu Burayi bw’Iburasirazuba. Inteko Nyobozi yasabye ibiro by’ishami byo muri Danimarike gutegura gahunda yo gufasha Abahamya bo muri Ukraine bari bakennye. Amatorero yamenyeshejwe iyo gahunda, ashishikarira kuyigiramo uruhare. Ku itariki ya 18 Ukuboza 1991, amakamyo atanu n’imodoka ebyiri zitwawe n’Abahamya, yageze i Lviv azanye toni 22 z’imfashanyo, ibyo bikaba byaragaragazaga ko bitaga ku bavandimwe babo b’Abakristo babigiranye urukundo. Mu mwaka wakurikiyeho wa 1992, haje imfashanyo zatanzwe n’Abahamya bo muri Otirishiya, zari zigizwe na toni zirenga 100 z’ibyokurya n’imyambaro. Izindi mfashanyo zoherejwe n’Abahamya bo mu Buholandi, bakaba barabanje kohereza toni 26 z’ibyokurya, hanyuma bohereza amakamyo 11 arimo imyambaro, kandi bakomeza kohereza ibiribwa kugira ngo bahangane n’ikibazo cyari kikiriho. Abahabwaga iyo mfashanyo bashimiraga Imana kandi bakayisaba ubwenge kugira ngo bakoreshe neza ibyo babaga bahawe. Babanzaga gusengera hamwe mbere yo gupakurura amakamyo kandi bakongera gusenga barangije. Abahamya bo mu Butaliyani, muri Finilande, muri Suwede no mu Busuwisi na bo bohereje izindi mfashanyo nyinshi. Mu gihe ibyo byose byakorwaga, imvururu zadutse muri repubulika zahoze zigize Yugosilaviya zatumye abavandimwe baho na bo bakenera gufashwa. Imfashanyo zigizwe n’ibiribwa, imyambaro n’imiti zoherejwe muri ako karere. Hagati aho, Abahamya bo mu migi yo muri ibyo bihugu bacumbikiye abavandimwe bari basenyewe.
Rimwe na rimwe, ababa bakeneye cyane gufashwa baba batuye mu turere twitaruye, kandi hari igihe imimerere barimo iba itazwi na benshi. Icyo ni cyo kibazo imiryango 35 y’Abahamya ba Yehova bo muri Gwatemala bari bafite. Imidugudu yabo yari yarayogojwe n’imitwe y’ingabo zari zishyamiranye. Igihe amaherezo bashoboraga gusubira mu byabo mu mwaka wa 1989, bari bakeneye gufashwa gusana ibyangiritse. Mu rwego rwo kunganira imfashanyo leta yageneraga abasubiye mu byabo, ibiro by’ishami by’umuryango wa Watch Tower Society byashyizeho komite y’ubutabazi kugira ngo ifashe iyo miryango y’Abahamya, kandi Abahamya bagera kuri 500 bo mu matorero 50 bitangiye kujya kubafasha kongera kubaka.
Nanone hari indi mimerere ituma abantu bagira ibyo bakenera mu buryo bwihutirwa bitabaturutseho. Imitingito, inkubi z’imiyaga n’imyuzure byariyongereye. Bavuga ko ugereranyije, impanuka kamere zikomeye ziba ku isi ziyongeraho izisaga 25 buri mwaka.
Iyo impanuka kamere zisize abantu iheruheru
Iyo habaye impanuka kamere zigatuma Abahamya ba Yehova bakenera imfashanyo yihutirwa, hahita hafatwa ingamba kugira ngo iyo mfashanyo ikenewe itangwe. Abasaza bazi ko mu mimerere nk’iyo baba bagomba gushyiraho imihati ishoboka yose bakavugana na buri wese mu bagize itorero. Ibiro by’ishami bigenzura umurimo w’Ubwami muri ako karere bihita bisuzuma uko ibintu byifashe hanyuma bikohereza raporo ku cyicaro gikuru. Iyo ubufasha bukenewe budashobora gutangwa n’Abahamya bo muri ako karere, hashyirwaho gahunda zizweho neza, rimwe na rimwe abavandimwe bo mu bindi bihugu bagasabwa gufasha. Intego iba igamijwe si iyo kugerageza guteza imbere imibereho y’abahuye n’ibyo byago, ahubwo ni ukubafasha kubona ibintu by’ibanze bakenera mu buzima basanzwe bamenyereye.
Ubusanzwe, iyo Abahamya benshi babonye amakuru kuri televiziyo y’ahantu habaye ibyago, bahita baterefona abasaza b’amatorero yo muri ako karere babamenyesha ko bifuza gufasha cyangwa gutanga inkunga y’amafaranga cyangwa ibindi bikoresho. Abandi bo bashobora kohereza amafaranga ku biro by’ishami cyangwa ku cyicaro gikuru ku rwego rw’isi yose kugira ngo azakoreshwe mu gutanga imfashanyo. Baba bazi ko imfashanyo ikenewe kandi baba bifuza kugira uruhare mu kuyitanga. Iyo hari ahantu imfashanyo ikenewe ari nyinshi, umuryango wa Watch Tower Society ushobora kubimenyesha abavandimwe bo mu karere runaka kugira ngo bafashe uko bashoboye. Hashyirwaho komite y’ubutabazi kugira ngo ihurize hamwe ibikorwa byo gufasha abari mu karere kagize ibyago.
Uko ni ko byagenze mu kwezi k’Ukuboza 1972, igihe umutingito ukomeye wasenyaga igice kinini cy’umugi wa Managua muri Nikaragwa. Mu gihe cy’amasaha make, abagenzuzi b’amatorero y’Abahamya ba Yehova yo muri ako karere bakoze inama kugira ngo bahurize hamwe ibikorwa byabo by’ubutabazi. Bahise bihatira kumenya uko buri Muhamya wo muri uwo mugi amerewe. Uwo munsi, amatorero yo hafi aho yatangiye kuzana imfashanyo; hanyuma bidatinze, imfashanyo zaje ziturutse muri Kosita Rika, muri Hondurasi no muri Saluvadoru. Hashyizweho ahantu cumi na hane mu nkengero z’umugi wa Managua ho gutangira imfashanyo. Abahamya bo mu turere twinshi tw’isi boherezaga muri Nikaragwa amafaranga n’ibindi bikoresho babinyujije ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova. Buri muryango wahabwaga ibiribwa n’ibindi bikoresho (buji, ibibiriti n’isabune) hakurikijwe umubare w’abawugize, bagahabwa iby’icyumweru. Hari igihe abantu bagera ku 5.000, hakubiyemo Abahamya, imiryango yabo na bene wabo babanaga, bahabwaga ibiribwa. Ibikorwa by’ubutabazi byarakomeje bimara amezi icumi. Inzego za leta na Croix Rouge bimaze kubona ibyakorwaga, na byo byatanze ibiribwa, amahema n’ibindi bikoresho.
Mu mwaka wa 1986, igihe ikirunga cyarukaga kigatuma abantu 10.000 bo ku kirwa cya Izu-Oshima, hafi y’u Buyapani bava mu byabo, amato yazanaga impunzi yasanganirwaga n’Abahamya ba Yehova bashakishaga bitonze abavandimwe babo bo mu buryo bw’umwuka. Umwe mu bavanywe mu byabo yaravuze ati “igihe twavaga i Oshima, ntitwari tuzi aho twari tugiye.” Ibintu byari byabaye mu buryo butunguranye cyane. Akomeza agira ati “icyakora tukiva mu bwato, twabonye icyapa cyanditseho ngo ‘Abahamya ba Yehova.’ . . . Umugore wanjye yasutse amarira y’ibyishimo, kuko yabonye abavandimwe bacu baje kudusanganira bikamurenga.” Abantu bari barahoze barwanya Abahamya bamaze kwibonera ukuntu Abahamya bavanywe mu byabo bitaweho, atari igihe bahageraga gusa ahubwo na nyuma yaho, barababwiye bati “mwagize neza kujya muri iryo dini.”
Abahamya bakora ibishoboka byose kugira ngo bageze imfashanyo mu turere twagwiririwe n’amakuba vuba uko bishoboka kose. Mu mwaka wa 1970, igihe muri Peru habaga umwe mu mitingito ikomeye kurusha indi yose yabaye muri icyo gihugu, icyicaro gikuru cy’i New York cyahise cyohereza amafaranga yo gukoreshwa mu butabazi bw’ibanze, hanyuma hakurikiraho toni 15 z’imyenda. Icyakora na mbere y’uko iyo mfashanyo ihagera, imihanda ikimara gufungurwa Abahamya bahise bohereza mu migi n’imidugudu yari yasenyutse imodoka zari zitwaye imfashanyo. Mu minsi no mu byumweru byakurikiyeho, bakomeje koherereza amatsinda atandukanye yo mu karere ka Andes ubufasha bwari bukenewe, bwaba ubwo mu buryo bw’umubiri n’ubwo mu buryo bw’umwuka. Naho mu mwaka wa 1980, ku mugoroba wo ku itariki ya 23 Ugushyingo, igihe uturere dutandukanye two mu Butaliyani twatigiswaga n’umutingito ukaze, nyuma y’umunsi umwe gusa ikamyo ya mbere itwaye imfashanyo zatanzwe n’Abahamya yageze mu karere kari kibasiwe. Bahise bashyiraho igikoni bashiki bacu batekeragamo ibyokurya buri munsi bakabitanga. Umuntu witegereje ukuntu imfashanyo zatanzwe ku kirwa cyo muri Karayibe, yaravuze ati “Abahamya batabaye vuba kurusha leta.” Wenda rimwe na rimwe ni uko bigenda, ariko Abahamya ba Yehova bishimira rwose ukuntu abategetsi babafasha kugera mu turere twibasiwe n’impanuka bidatinze.
Igihe inzara yateraga muri Angola mu mwaka wa 1990, bamenye ko Abahamya bo muri icyo gihugu bari bakeneye cyane ibyokurya n’imyambaro. Icyakora kubageraho byashoboraga kuba ikibazo kubera ko umurimo w’Abahamya ba Yehova wari umaze imyaka myinshi warabuzanyijwe. Nubwo byari bimeze bityo ariko, abavandimwe babo b’Abakristo bo muri Afurika y’Epfo bapakiye ikamyo toni 25 z’imfashanyo. Banyuze kuri ambasade ya Angola, bahabwa uburenganzira bwo kwambuka umupaka. Kugira ngo bagere ku bavandimwe, banyuze kuri bariyeri 30 z’abasirikare, bagera ku ruzi rwari rwuzuye basanga ikiraro cyarashenywe, bambuka banyuze ku kiraro cy’agateganyo cyari cyarahashyizwe. Nubwo bahuye n’izo nzitizi zose, bagejeje imfashanyo zose ku bo zari zigenewe.
Iyo habaye impanuka kamere, hakorwa byinshi birenze kohereza imfashanyo mu karere kibasiwe. Igihe ibisasu byaturikaga mu mwaka wa 1984 maze inkongi y’umuriro ikibasira inkengero z’umugi wa Mexico, Abahamya bahise bahagera baje gufasha. Ariko Abahamya benshi bo muri ako karere bari baburiwe irengero, bityo abasaza bahise batangira gushakisha kugira ngo bamenye aho buri wese aherereye. Bamwe bari bagiye mu tundi duce. Nyamara abasaza bakomeje gushyiraho imihati kugeza igihe bababoneye bose. Hatanzwe ubufasha hakurikijwe ibyo buri wese yari akeneye. Hari mushiki wacu wari wapfushije umugabo n’umwana we w’umuhungu, akaba yari akeneye gufashwa mu mihango y’ihamba, kandi we n’abandi bana basigaye bagaterwa inkunga mu buryo bwuzuye, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.
Akenshi haba hakenewe ibintu byinshi birenze imiti, ibyokurya n’imyambaro. Mu mwaka wa 1989 inkubi y’umuyaga yashenye amazu y’Abahamya 117 bo muri Gwadelupe kandi ay’abandi 300 arangirika cyane. Abahamya ba Yehova bo muri Maritinike bahise baza kubafasha, hanyuma Abahamya bo mu Bufaransa na bo baboherereza impano y’ibikoresho by’ubwubatsi bya toni zisaga 100. Igihe Umuhamya wo ku kirwa cya St. Croix yatakazaga inzu ye, yabwiye abakozi bakorana ko bagenzi be b’Abahamya bo muri Poruto Riko bari kuza kumufasha, baramusubiza bati “nta cyo bazakumarira. Uri umwirabura, nturi Umwesipanyoli nka bo.” Mbega ukuntu abo bakozi batangaye cyane igihe babonaga nyuma y’igihe gito afite inzu nshya! Nyuma y’umutingito wabaye muri Kosita Rika mu mwaka wa 1991, Abahamya bo muri icyo gihugu n’abandi baturutse mu bindi bihugu bashyize hamwe bafasha bagenzi babo bo mu karere kari kibasiwe. Bubatse amazu 31 y’abavandimwe n’Amazu y’Ubwami 5, basana n’andi menshi, kandi babikora nta gihembo bategereje. Ababyitegerezaga baravuze bati “andi madini avuga urukundo, ariko mwe murarugaragaza.”
Incuro nyinshi, abantu batangazwa n’ukuntu Abahamya ba Yehova bagera kuri byinshi mu bikorwa byabo by’ubutabazi. Mu mwaka wa 1986, urukuta rutangira amazi ku ruzi rwa Yuba muri leta ya Kaliforuniya muri Amerika rwarasandaye, abantu babarirwa mu bihumbi bava mu byabo. Abasaza b’amatorero yo muri ako karere bavuganye n’icyicaro gikuru cy’i New York, maze hashyirwaho komite y’ubutabazi. Amazi akimara kugabanuka, abakozi bitangiye imirimo babarirwa mu magana bari biteguye gutangira akazi. Mbere y’uko indi miryango y’ubutabazi itangira gufasha, amazu y’Abahamya yo yarimo asanwa. Ni iki cyatumye bashobora gutabara vuba?
Impamvu y’ibanze yabiteye, ni uko Abahamya babaga biteguye gutanga ibikoresho byari bikenewe no guhita batangira imirimo badategereje igihembo. Indi mpamvu yabiteye, ni uko bari bamenyereye gushyira ibintu kuri gahunda no gukorera hamwe, kubera ko buri gihe bakorera hamwe bategura amakoraniro, bubaka n’Amazu y’Ubwami. Ariko hari n’indi mpamvu y’ingenzi: batekereje cyane ku cyo Bibiliya yashakaga kuvuga igihe yagiraga iti “mukundane urukundo rwinshi.”—1 Pet 4:8.
Akenshi impano zikoreshwa muri ibyo bikorwa zitangwa n’abantu badatunze byinshi. Incuro nyinshi ziba ziherekejwe n’ibaruwa irimo amagambo agira ati ‘iyi ni impano iciriritse, ariko imitima yacu yose iri kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu.’ ‘Nakwishimira gutanga byinshi, ariko icyo Yehova yampaye ni cyo nifuza gusangira n’abandi.’ Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere b’i Makedoniya, binginga babikuye ku mutima ko bakwemererwa kugira uruhare mu gufasha abahuye n’ibibazo (2 Kor 8:1-4). Mu mwaka wa 1984, igihe umwuzure watumaga Abanyakoreya basaga 200.000 basigara badafite aho kwikinga, Abahamya ba Yehova bo muri Koreya y’Epfo batanze batitangiriye itama, kugeza ubwo ibiro by’ishami byababwiye ko nta zindi mfashanyo zari zikenewe.
Ababyitegereza bahita bibonera ko ibyo Abahamya bakora batabiterwa gusa n’uko bumva ko ari inshingano cyangwa kugira neza bisanzwe muri kamere muntu. Ahubwo bakunda by’ukuri abavandimwe na bashiki babo.
Abahamya ba Yehova ntibita ku byo abavandimwe babo bo mu duce twibasiwe baba bakeneye mu buryo bw’umubiri gusa, ahubwo nanone bita ku byo baba bakeneye mu buryo bw’umwuka. Bahita bashyiraho gahunda yo gusubukura amateraniro y’itorero vuba uko bishoboka kose. Mu Bugiriki, mu mwaka wa 1986, ibyo byasabye ko bashinga ihema rinini inyuma y’umugi wa Kalamata riba Inzu y’Ubwami, bashinga n’andi mato ahantu hatandukanye akajya aberamo amateraniro yo mu mibyizi y’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Ni na ko byagenze mu mwaka wa 1985 igihe inkangu zangizaga byinshi mu mugi wa Armero muri Kolombiya. Bamaze kwita ku byo abarokotse bari bakeneye mu buryo bw’umubiri, bakoresheje amafaranga yasigaye bubakira amatorero atatu yo muri ako karere Amazu y’Ubwami.
Ndetse no mu gihe Abahamya ba Yehova baba basana ibyangiritse, bakomeza guhumuriza abandi babagezaho ibisubizo bibanyuze byo mu Ijambo ry’Imana ku bibazo baba bibaza ku birebana n’intego y’ubuzima, impamvu ibyago n’urupfu bibaho, kandi bakabagezaho ibyiringiro by’igihe kizaza.
Ibikorwa by’ubutabazi Abahamya bakora ntibiba bigamije guha buri wese utuye mu karere kabayemo ibyago ibyo akeneye mu buryo bw’umubiri. Nk’uko bivugwa mu Bagalatiya 6:10, ibyo bikorwa biba bigenewe mbere na mbere ‘abo bahuje ukwizera.’ Ariko kandi, bishimira gufasha n’abandi bose uko babishoboye, nk’uko babigenje mu Butaliyani, igihe bahaga ibyokurya abantu bari bibasiwe n’umutingito. Igihe bafashaga abantu bo muri Amerika bari bibasiwe n’inkubi y’umuyaga n’imyuzure, nanone basukuye amazu y’abantu bari baturanye n’Abahamya baranayasana. Iyo bababajije impamvu bagirira neza abantu batazi, basubiza ko babiterwa n’uko bakunda bagenzi babo (Mat 22:39). Nyuma y’inkubi y’umuyaga yayogoje amajyepfo ya leta ya Florida muri Amerika mu mwaka wa 1992, gahunda y’ubutabazi yateguwe neza n’Abahamya yaramenyekanye cyane ku buryo ibigo bimwe by’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo batari Abahamya bifuzaga gutanga imfashanyo zitubutse bazihaga Abahamya ngo bazibatangire. Babaga bazi ko impano yabo itazahera mu bubiko cyangwa ngo ikoreshwe n’abishakira inyungu, ahubwo ko mu by’ukuri yari gufasha abasizwe iheruheru n’inkubi y’umuyaga, baba Abahamya ndetse n’abatari Abahamya. Abayobozi b’umugi wa Davao del Norte muri Filipine, babonye ukuntu Abahamya bitanze batizigamye bafasha abantu batari Abahamya bari bagize ibyago, barabyishimira cyane, kandi batora icyemezo cyo kubashimira.
Icyakora, si ko abantu bose bakunda Abakristo b’ukuri. Akenshi batotezwa mu buryo bwa kinyamaswa. Iyo mimerere na yo ituma Abakristo bagenzi babo babagaragariza ineza yuje urukundo kandi bakabashyigikira.
Iyo bahanganye n’ibitotezo bya kinyamaswa
Intumwa Pawulo yagereranyije itorero rya gikristo n’umubiri w’umuntu maze aravuga ati “ingingo zawo zibe magirirane. Iyo urugingo rumwe rubabara, izindi zose zibabarana na rwo” (1 Kor 12:25, 26). Uko ni ko Abahamya ba Yehova bitwara iyo bumvise inkuru z’uko abavandimwe babo b’Abakristo batotezwa.
Mu gihe cy’Abanazi mu Budage, leta yafashe ingamba zikaze zo gukandamiza Abahamya ba Yehova. Icyo gihe mu Budage hari Abahamya bagera ku 20.000, bakaba bari itsinda rito ry’abantu Hitileri yasuzuguraga cyane. Bagombaga kunga ubumwe. Ku itariki ya 7 Ukwakira 1934, abagize amatorero yose yo mu Budage bateraniye hamwe mu ibanga basengera hamwe kandi boherereza leta urwandiko rugaragaza ko biyemeje gukomeza gukorera Yehova. Hanyuma benshi mu bari muri ayo materaniro bagiye kubwiriza abaturanyi babo ibyerekeye izina rya Yehova n’Ubwami bwe badafite ubwoba. Kuri uwo munsi, Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi na bo bateraniye mu matorero yabo, bamaze gusengera hamwe boherereza leta ya Hitileri ubutumwa bwagaragazaga ko bari bashyigikiye abavandimwe babo b’Abakristo.
Mu mwaka wa 1948, bimaze kugaragara ko Abahamya ba Yehova bo mu Bugiriki batotezwaga bitewe n’abayobozi b’amadini babagambaniye, perezida w’u Bugiriki n’abaminisitiri batandukanye babonye amabaruwa abarirwa mu bihumbi bohererejwe n’Abahamya ba Yehova bavuganiraga abavandimwe babo b’Abakristo. Ayo mabaruwa yaturutse muri Filipine, muri Ositaraliya, muri Amerika y’Epfo n’iya Ruguru no mu tundi turere.
Mu mwaka wa 1961, igihe Nimukanguke! yagaragazaga ukuntu Abahamya bo muri Esipanye batotezwaga, abayobozi baho babonye amabaruwa menshi yamagana ibyo bitotezo. Abo bayobozi batunguwe cyane no kumenya ko abantu bo hirya no hino ku isi bazi neza ibyo bakoraga, kandi nubwo ibitotezo byakomeje, bamwe mu bapolisi batangiye kujya bagira amakenga mu byo bagiriraga Abahamya. Mu bihugu byinshi byo muri Afurika na ho, abayobozi baho babonye amabaruwa yoherejwe n’Abahamya bo hirya no hino ku isi bamenye ko abavandimwe na bashiki babo b’Abakristo bo muri ibyo bihugu batotezwa mu buryo bwa kinyamaswa.
Iyo abayobozi ba za leta banze kugira icyo bakora, na bwo Abahamya batotezwa ntibibagirana. Kubera ko leta zimwe zamaze imyaka myinshi zitoteza Abahamya zibaziza idini ryabo, zabonaga amabaruwa menshi yo gutakamba cyangwa kwamagana ibyo bikorwa. Uko ni ko byagenze muri Arijantine. Igihe kimwe mu mwaka wa 1959, umunyamabanga wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Amadini yajyanye umuvandimwe mu cyumba cyari kirimo etajeri zirimo amabaruwa yaturutse hirya no hino ku isi. Yatangajwe no kubona umuntu wo mu gihugu cya kure cyane, urugero nka Fiji, yandika asaba umudendezo wo gusenga muri Arijantine.
Iyo abategetsi bamenyaga ko abantu bo ku isi hose bazi ibyo barimo bakora, kandi ko hari abantu benshi bahangayikishijwe by’ukuri n’icyo kibazo, hari igihe batangaga umudendezo. Uko ni ko byagenze muri Liberiya mu mwaka wa 1963. Abasirikare bagabye igitero ku bantu bari mu ikoraniro ryabereye i Gbarnga. Perezida wa Liberiya yabonye amabaruwa menshi aturutse hirya no hino ku isi yamaganaga icyo gikorwa, kandi na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarahagurutse kubera ko harimo umuturage wa Amerika. Amaherezo, Perezida Tubman yoherereje icyicaro gikuru cy’umuryango wa Watch Tower Society ubutumwa bwabamenyeshaga ko yari yiteguye kwakira intumwa z’Abahamya ba Yehova bakaganira kuri ibyo bibazo. Babiri muri izo ntumwa, ari bo Milton Henschel na John Charuk, bari i Gbarnga. Bwana Tubman yemeye ko ibyahabereye byari “ibintu bibi cyane” kandi arababwira ati “mbabajwe n’ibyabaye.”
Nyuma y’icyo kiganiro, hasohotse iteka ryamenyeshaga “abantu bo mu gihugu cyose ko Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira bwo kugera aho bifuza hose mu gihugu bakahakorera umurimo w’ubumisiyonari n’ibikorwa byo kuyoboka idini ryabo nta wubasagariye. Amategeko azabarinda, arinde n’ibyabo n’uburenganzira bafite bwo kuyoboka Imana mu mudendezo bakurikije umutimanama wabo, ari na ko bubahiriza amategeko ya Repubulika, bakubaha ibendera ry’igihugu mu gihe rizamurwa no mu gihe ryururutswa mu birori, bakabigaragaza bahagarara bitonze.” Icyakora ntibasabwaga kuramutsa ibendera kuko binyuranye n’umutimanama wabo wa gikristo.
Ariko kandi, kugeza mu mwaka wa 1992, nta tangazo nk’iryo ryari ryagatanzwe muri Malawi, nubwo urugomo rwakorerwaga Abahamya bo muri icyo gihugu rwari rwaragabanutse cyane. Abahamya ba Yehova baho bari baratotejwe mu buryo bwa kinyamaswa bazira idini kurusha ahandi hose mu mateka ya Afurika. Ibitotezo bikaze byakwiriye mu gihugu hose mu mwaka wa 1967; ibindi bitangira mu ntangiriro z’imyaka ya 1970. Abavandimwe bo hirya no hino ku isi banditse amabaruwa abarirwa mu bihumbi mirongo babatakambira. Hari abaterefonnye, abandi bohereza ubutumwa. Abantu benshi bakomeye ku isi bagize icyo bavuga bashingiye ku mahame agenga uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Urugomo bakorerwaga rwari rukabije cyane ku buryo mu mwaka wa 1972 Abahamya ba Yehova bagera ku 19.000 n’abana babo bahungiye muri Zambiya. Amatorero y’Abahamya bo muri Zambiya yahise akusanya ibiribwa n’ibiringiti byo gufasha abavandimwe babo. Abahamya bo hirya no hino ku isi batanze amafaranga n’ibindi bikoresho babinyujije ku biro by’amashami, icyicaro gikuru cy’i New York kibyoherereza impunzi. Hatanzwe impano nyinshi cyane zirenze izari zikenewe kugira ngo impunzi zose zari mu nkambi ya Sinda Misale zibone ibyo zari zikeneye. Igihe abavandimwe bo muri Malawi bumvaga ko hari amakamyo yari abazaniye ibiribwa, imyenda n’amahema, basutse amarira y’ibyishimo kubera ko icyo gikorwa cyagaragazaga urukundo rw’abavandimwe babo.
Iyo hari Abahamya bafunzwe, bagenzi babo ntibabatererana, kabone niyo ibyo byabashyira mu kaga. Mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe muri Arijantine, hari Abahamya bafunzwe amasaha 45, maze abandi Bahamya bane babazanira ibyokurya n’imyenda, na bo bahita bafungwa. Mu mwaka wa 1989 umugore w’umugenzuzi w’akarere mu Burundi amaze kumenya amakuba abavandimwe be b’Abakristo barimo, yagerageje kubagemurira muri gereza. Ariko na we yarafashwe, abapolisi bamugira ingwate ibyumweru bibiri kubera ko bashakaga gufata umugabo we.
Abahamya ba Yehova bakora ibyo bashoboye byose muri ubwo buryo bwose, ariko nanone urukundo bakunda abavandimwe babo b’Abakristo rutuma basenga Imana babasabira. Ntibasenga basaba ko Imana yahagarika intambara n’inzara, kuko Yesu Kristo yahanuye ko ibyo byari kubaho muri iki gihe turimo (Mat 24:7). Nta nubwo basenga Imana bayisaba kubakuriraho ibitotezo byose kubera ko Bibiliya igaragaza neza ko Abakristo b’ukuri bazatotezwa (Yoh 15:20; 2 Tim 3:12). Ahubwo basengana umwete basaba ko abavandimwe babo b’Abakristo bahabwa imbaraga kugira ngo bakomeze gushikama mu kwizera uko ibigeragezo bahura na byo byaba biri kose. (Gereranya n’Abakolosayi 4:12.) Amateka y’ukuntu bakomeje kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka atanga gihamya idakuka y’uko bene ayo masengesho yashubijwe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umurinzi, 15 Nzeri 1980, ipaji ya 21-26; 15 Ukwakira 1986, ipaji ya 10-21; 1 Kamena 1987, ipaji ya 4-18; 15 Nyakanga 1988, ipaji ya 21-23; 1 Werurwe 1990, ipaji ya 20-22.
b Reba Umunara w’Umurinzi, 1 Ukuboza 1945, ipaji ya 355-363.
[Ifoto yo ku ipaji ya 305]
Ibintu byihariye bikenewe, byitabwaho kuri gahunda
[Ifoto yo ku ipaji ya 307]
Bafasha abandi bitewe n’uko babitaho mu buryo bwuje urukundo
[Ifoto yo ku ipaji ya 308]
Bita ku kibazo cy’abakeneye imfashanyo ari benshi
[Ifoto yo ku ipaji ya 312]
Bashakishije aho buri Muhamya yari aherereye mu karere kari kagwiririwe n’ibyago
[Ifoto yo ku ipaji ya 315]
Bagirira neza n’abatari Abahamya
[Ifoto yo ku ipaji ya 317]
Basutse amarira y’ibyishimo kubera urukundo bagaragarijwe n’abavandimwe babo b’Abakristo
[Agasanduku ko ku ipaji ya 309]
“Murakundana rwose”
Abantu bari baturanye na mushiki wacu mu karere kari karayogojwe n’intambara muri Libani bamaze kubona ukuntu Abahamya bitangiye gusana inzu ye yari yarasenyutse bakayigira nshya, baramubajije bati “urukundo nk’urwo muruvana he? Muri bantu ki?” Nanone Umwisilamukazi wabonye Abahamya basukura inzu ya mugenzi wabo bakanayisana yaravuze ati “murakundana rwose. Idini ryanyu ni ryo ry’ukuri.”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 316]
Abavandimwe na bashiki bacu nyakuri
Hari ikinyamakuru cyavuze iby’impunzi z’Abahamya bo muri Kiba bahungiye mu mugi wa Fort Chaffee, muri Arkansas kigira kiti “ni bo ba mbere bacumbikiwe mu mazu mashya, kubera ko ‘abavandimwe na bashiki babo’ b’Abanyamerika, ni ukuvuga bagenzi babo b’Abahamya ba Yehova, bagiye kubashaka. . . . Iyo Abahamya bita bagenzi babo bahuje ukwizera bo mu gihugu icyo ari cyo cyose ‘abavandimwe na bashiki babo,’ baba babikuye ku mutima.”—“Arkansas Gazette,” 19 Mata 1981.
[Amafoto yo ku ipaji ya 306]
Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose boherereje ibiribwa n’imyenda bagenzi babo b’Abahamya bari babikeneye mu bihugu 18
Amerika
U Busuwisi
[Amafoto yo ku ipaji ya 310]
Mu mwaka wa 1990, Abahamya bo mu bihugu byo hafi ya Rumaniya bashyize hamwe bafasha abavandimwe babo bo muri Rumaniya
[Amafoto yo ku ipaji ya 311]
Abahamya barokotse umutingito muri Peru bubatse inkambi yabo y’impunzi kandi barafashanya
Imfashanyo zazanywe n’abandi Bahamya (hasi) ziri mu za mbere zageze muri ako karere
[Amafoto yo ku ipaji ya 313]
Gahunda y’Abahamya yo gutanga imfashanyo iba ikubiyemo no gutera inkunga mu buryo bw’umwuka. Haba i Kalamata, mu Bugiriki, n’inyuma y’umugi, bahise bashinga amahema yo guteraniramo
Gwatemala
Panama
Megizike
Gahunda yo gutanga imfashanyo akenshi iba ikubiyemo gutanga ibikoresho n’abakozi bafasha bagenzi babo b’Abahamya kongera kubaka amazu yabo