Igice cya cumi na kimwe
“Mubanze Mushake Ubwami”
1. (a) Kuki Yesu yateye abari bamuteze amatwi inkunga yo kubanza gushaka Ubwami? (b) Ni ikihe kibazo twagombye kwibaza?
HASHIZE imyaka isaga 1.900 Yesu ateye inkunga abari bamuteze amatwi muri disikuru yatangiye i Galilaya, agira ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.” Ariko se, kuki ibyo byihutirwaga? Mbese, igihe Kristo yari guherwa ububasha bwa Cyami nticyari kuzagera nyuma y’ibinyejana byinshi? Yee, ariko kandi, Ubwami bwa Kimesiya bwagombaga kuzaba uburyo Yehova yari kwifashisha mu kugaragaza ko ubutegetsi bwe bw’ikirenga bufite ishingiro no gusohoza umugambi we ukomeye afitiye isi. Umuntu wese wasobanukirwaga by’ukuri agaciro k’ibyo bintu, yari gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho ye. Niba ibyo byari ukuri mu kinyejana cya mbere, mbega ukuntu ibyo ari ukuri kurushaho muri iki gihe, ubwo Kristo yamaze kwimikwa akaba Umwami! Ku bw’ibyo, ikibazo ni iki gikurikira: mbese, imibereho yanjye igaragaza ko mbanza gushaka Ubwami bw’Imana?—Matayo 6:33.
2. Muri rusange, ni ibihe bintu abantu biruka inyuma babigiranye umwete?
2 Mu by’ukuri, muri iki gihe hari abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose babanza gushaka Ubwami. Kubera ko bamaze kwiyegurira Yehova, barimo baragaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bw’Ubwami binyuriye mu gushingira imibereho yabo ku gukora ibyo ashaka. Ku rundi ruhande, umubare munini w’abantu ni uw’abashishikajwe no kwishakira ibintu by’isi. Abantu biruka inyuma y’amafaranga n’ubutunzi hamwe n’ibinezeza ayo mafaranga ashobora gutanga. Cyangwa bahatanira cyane guteza imbere akazi kabo. Imibereho yabo igaragaza ko bahangayikishwa no kwiyitaho, kwita ku bintu by’umubiri no ku binezeza. Bashyira Imana mu mwanya wa kabiri, niba no kuyemera bayemera.—Matayo 6:31, 32.
3. (a) Yesu yateye abigishwa be inkunga yo gushaka ubuhe butunzi, kandi kuki? (b) Kuki atari ngombwa guhangayikishwa mu buryo bukabije n’ibintu by’umubiri?
3 Icyakora, Yesu yagiriye abigishwa be inama igira iti “ntimukībikire ubutunzi mu isi,” kubera ko nta na bumwe muri bwo bwahoraho iteka ryose. Yaravuze ati “ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru” mukorera Yehova. Yesu yasabye abigishwa be gukomeza kugira ijisho rireba “neza” binyuriye mu kwerekeza ibitekerezo byabo n’imbaraga zabo ku gukora ibyo Imana ishaka. Yarababwiye ati “ntimubasha gukorera Imana n’[U]butunzi.” Ariko se, bite ku bihereranye n’ibintu by’umubiri bagombaga gukenera—ni ukuvuga ibyokurya, imyambaro n’inzu? Yesu yabagiriye inama igira iti “ntimukiganyire.” Yerekeje ibitekerezo byabo ku nyoni Imana igaburira. Nanone Yesu yateye abigishwa be inkunga yo gukura isomo ku ndabyo Imana yambika. Mbese, abagaragu ba Yehova b’abantu bafite ubwenge ntibarusha ibyo byose agaciro? Yesu yagize ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose [bya ngombwa] muzabyongerwa” (Matayo 6:19-34). Mbese, ibikorwa byawe byaba bigaragaza ko wizera ibyo?
Ntugatume Hagira Igipfukirana Ukuri k’Ubwami
4. Ni izihe ngaruka zishobora guterwa no kuba umuntu aha agaciro kenshi ibintu by’umubiri?
4 Birakwiriye ko umuntu yahangayikishwa no kubona ibintu by’umubiri bihagije aba akeneye we ubwe n’umuryango we. Ariko kandi, iyo umuntu ahangayikishijwe n’ibintu by’umubiri mu buryo bukabije, bishobora kugira ingaruka mbi cyane. Nubwo ashobora kwihandagaza avuga ko yizera Ubwami, niba mu mutima we hari ibindi bintu ashyira mu mwanya wa mbere, ibyo byazatuma ukuri k’Ubwami gupfukiranwa (Matayo 13:18-22). Urugero, igihe kimwe umutware wari ukiri muto akaba n’umutunzi yabajije Yesu ati “nkore nte, ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?” Uwo mutware yari indakemwa mu by’umuco kandi yitaga ku bandi, ariko yakundaga ubutunzi bwe mu buryo bukabije. Ntiyashoboraga kwitandukanya na bwo ngo abe umwigishwa wa Kristo. Bityo, yitesheje uburyo bwari gutuma abana na Kristo mu Bwami bw’ijuru. Icyo gihe Yesu yaboneyeho kuvuga ati “erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana!”—Mariko 10:17-23.
5. (a) Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo kunyurwa n’ibihe bintu, kandi kuki? (b) Ni gute Satani yifashisha ibyo “gukunda impiya” akabigira umutego wo kurimbuza abantu?
5 Hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo wari muri Efeso icyo gihe, Efeso ikaba yari ihuriro ry’ubucuruzi rikungahaye. Pawulo yamwibukije amagambo agira ati “nta cyo twazanye mu isi, kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. Ariko ubwo dufite ibyokurya n’imyambaro . . . tunyurwe na byo.” Birakwiriye ko umuntu akora kugira ngo we n’umuryango we babone “ibyokurya n’imyambaro.” Ariko kandi, Pawulo yatanze umuburo agira ati “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza.” Satani ni umunyamayeri. Mbere na mbere, ashobora gushuka umuntu mu buryo bworoheje. Ibyo bishobora gukurikirwa n’ibigeragezo bikomeye kurushaho, wenda umuntu akaba yabona uburyo bwo kuzamurwa mu ntera cyangwa akabona akazi keza gatanga umushahara utubutse ariko kamusaba gukoresha ku gihe yari yarateganyirije ibintu by’umwuka. Tutabaye maso, “gukunda impiya” bishobora gutuma duhigika inyungu z’Ubwami, kandi ari zo z’ingenzi cyane kurusha ibindi byose. Ibyo Pawulo yabivuze muri aya magambo ngo “hariho abantu bamwe bazirarikiye, barayoba, bava mu byo kwizera, bihandisha imibabaro myinshi.”—1 Timoteyo 6:7-10.
6. (a) Ni iki tugomba gukora kugira ngo twirinde kugwa mu mutego wo gukunda ibintu? (b) Ni ikihe cyizere dushobora kugira, ndetse no mu mimerere y’iby’ubukungu irangwa mu isi muri iki gihe?
6 Pawulo, abitewe n’urukundo nyakuri yakundaga umuvandimwe we w’Umukristo Timoteyo, yamuteye inkunga agira ati “ujye uhunga ibyo” kandi “ujye urwana intambara nziza yo kwizera” (1 Timoteyo 6:11, 12). Tugomba gushyiraho imihati ituvuye ku mutima niba dushaka kwirinda gutwarwa n’imibereho irangwa no gukunda ibintu y’isi idukikije. Ariko kandi, nidushyiraho imihati ihuje n’ukwizera kwacu, Yehova ntazigera na rimwe adutererana. Nubwo ibiciro byazamuka n’akazi kakarushaho kuba ingume, Yehova azakora ibishoboka byose kugira ngo tubone ibyo dukeneye koko. Pawulo yaranditse ati “ntimukagire ingeso zo gukunda impiya, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite; kuko [Imana] ubwayo yavuze iti ‘sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.’ Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti ‘Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki’” (Abaheburayo 13:5, 6)? Umwami Dawidi na we yaranditse ati “nari umusore, none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.”—Zaburi 37:25.
Abigishwa ba Mbere Batubera Icyitegererezo
7. Ni ayahe mabwiriza ahereranye no kubwiriza Yesu yahaye abigishwa be, kandi se, kuki yari akwiriye?
7 Yesu amaze guha abigishwa be imyitozo ikwiriye, yabohereje muri Isirayeli kubwirizayo ubutumwa bwiza no gutangaza ko “[u]bwami bwo mu ijuru buri hafi.” Mbega ukuntu ubwo bwari ubutumwa bushishikaje! Yesu Kristo, we Mwami wa Kimesiya, yari hagati muri bo. Kubera ko intumwa zari zaritangiye gukora umurimo w’Imana, Yesu yaziteye inkunga yo kwizera ko Imana yari kuzitaho. Ku bw’ibyo, yagize ati “ntimujyane ikintu cy’urugendo, ari inkoni cyangwa imvumba, cyangwa umutsima, cyangwa ifeza; kandi ntimujyane amakanzu abiri. Inzu yose mucumbikamo, abe ari yo mugumamo, kandi muzagenda ari yo muvuyemo” (Matayo 10:5-10; Luka 9:1-6). Yehova yari gutuma babona ibyo bari bakeneye binyuriye kuri bagenzi babo b’Abisirayeli, bo bari basanganywe umuco wo gucumbikira abashyitsi.
8. (a) Hasigaye igihe gito ngo Yesu apfe, kuki yatanze amabwiriza mashya ahereranye no kubwiriza? (b) Ni iki cyagombaga gukomeza kuza mu mwanya wa mbere mu mibereho y’abigishwa ba Yesu?
8 Nyuma y’aho, hasigaye igihe gito gusa ngo Yesu apfe, yaburiye intumwa ze ko mu gihe cyari kuzaza, bari kuzakorera umurimo mu mimerere itandukanye n’iyo barimo. Kubera ko umurimo wabo wari kuzarwanywa ku mugaragaro, byari gutuma ibyo gucumbikirwa mu Bisirayeli bitoroha. Nanone kandi, nyuma y’igihe gito bagombaga gutangira kugeza ubutumwa bw’Ubwami mu bihugu by’Abanyamahanga. Ubwo ni bwo bagombaga kujyana “uruhago rurimo ifeza” n’“imvumba.” Icyakora no muri iyo mimerere, bagombaga gukomeza gushaka mbere na mbere Ubwami bwa Yehova no gukiranuka kwe, bizeye ko Imana yari guha imigisha imihati bari gushyiraho kugira ngo babone ibyokurya n’imyambaro bari kuba bakeneye.—Luka 22:35-37.
9. Ni gute Pawulo yashyize Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho ye ari na ko yita ku bintu by’umubiri yabaga akeneye, kandi se, ni iyihe nama yatanze mu bihereranye n’ibyo?
9 Intumwa Pawulo yatanze urugero rwiza mu bihereranye no gushyira mu bikorwa inama ya Yesu. Pawulo yashyize umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere mu mibereho ye (Ibyakozwe 20:24, 25). Iyo yajyaga kubwiriza ahantu runaka, yitaga ku bintu by’umubiri yabaga akeneye mu buryo bwa bwite, ndetse yanabohaga amahema. Ntiyitegaga ko abandi baba ari bo bamwitaho (Ibyakozwe 18:1-4; 1 Abatesalonike 2:9). Nyamara kandi, iyo abantu bamugaragarizaga urukundo binyuriye mu kumuha icumbi hamwe n’impano, yabyakiranaga ugushimira (Ibyakozwe 16:15, 34; Abafilipi 4:15-17). Pawulo ntiyateye Abakristo inkunga yo kwirengagiza inshingano bafite mu miryango yabo kugira ngo babwirize, ahubwo yabateye inkunga yo gushyira mu gaciro mu bihereranye n’inshingano zinyuranye bafite. Yabagiriye inama yo gukora imirimo, gukunda imiryango yabo no gusangira n’abandi (Abefeso 4:28; 2 Abatesalonike 3:7-12). Yabateye inkunga yo kwiringira Imana aho kwiringira ubutunzi, no gukoresha imibereho yabo mu buryo bugaragaza ko basobanukiwe koko ibintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi. Mu buryo buhuje n’inyigisho za Yesu, ibyo byasobanuraga kubanza gushaka Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.—Abafilipi 1:9-11, gereranya na NW.
Shyira Ubwami mu Mwanya wa Mbere mu Mibereho Yawe
10. Kubanza gushaka Ubwami bisobanura iki?
10 Ni mu rugero rungana iki twe ubwacu twaba tugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami? Mu buryo runaka, ibyo biterwa n’imimerere turimo n’urugero tugaragazamo ugushimira. Zirikana ko Yesu atigeze avuga ngo ‘shaka Ubwami mu gihe nta kindi kintu ufite cyo gukora.’ Kubera ko Yesu yari azi akamaro k’Ubwami, yagaragaje icyo Se ashaka agira ati “[mukomeze] mushake ubwami bwe” (Luka 12:31). Nubwo abenshi muri twe tugomba gukora kugira ngo twite ku byo dukeneye twe n’imiryango yacu, niba dufite ukwizera tuzashingira imibereho yacu ku gukora umurimo w’Ubwami Imana yaduhaye. Nanone kandi, tuzita ku nshingano dufite mu miryango yacu.—1 Timoteyo 5:8.
11. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ko abantu bose batari gushobora gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami mu rugero rungana? (b) Ni ibihe bintu bigira uruhare rukomeye ku byo umuntu ashobora gukora mu murimo?
11 Bamwe muri twe bashobora kumara igihe kirekire kurusha abandi mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ariko kandi, mu mugani wa Yesu uvuga ibihereranye n’ubwoko butandukanye bw’ubutaka, yagaragaje ko abantu bose b’imitima igereranywa n’ubutaka bwiza bazera imbuto. Mu rugero rungana iki? Imimerere y’abantu iratandukanye. Imyaka bafite, imimerere y’ubuzima hamwe n’inshingano zo mu muryango, ibyo byose bibigiramo uruhare. Ariko kandi, iyo habayeho gushimishwa by’ukuri, hari byinshi bishobora kugerwaho.—Matayo 13:23.
12. Abakiri bato by’umwihariko baterwa inkunga yo gutekereza ku yihe ntego nziza yo mu buryo bw’umwuka?
12 Byaba byiza tugize intego zizadufasha kugira uruhare runini mu murimo w’Ubwami. Abakiri bato bagombye gutekereza babigiranye ubwitonzi ku rugero ruhebuje rwa Timoteyo, Umukristo warangwaga n’umwete uhereye mu buto bwe (Abafilipi 2:19-22). Ni iki cyabarutira gukora umurimo w’igihe cyose barangije kwiga? Abakuze na bo bazungukirwa no kwishyiriraho intego nziza zo mu buryo bw’umwuka.
13. (a) Ni nde ugena icyo buri wese ashobora gukora mu murimo w’Ubwami? (b) Niba tubanza gushaka Ubwami by’ukuri, ni iki tuba tugaragaza?
13 Aho kunenga abo twumva ko bagombye gukora byinshi kurushaho, ukwizera kwacu kwagombye kudusunikira guharanira kujya mbere kugira ngo dukorere Imana mu rugero rwose imimerere yacu bwite ibitwemereramo (Abaroma 14:10-12; Abagalatiya 6:4, 5). Nk’uko ibyabaye kuri Yobu bibigaragaza, Satani ahamya ko ibintu by’ingenzi biduhangayikisha bikubiyemo ibintu dutunze, kumererwa neza, kugira ubuzima bwiza, kandi ko impamvu idusunikira gukorera Imana ishingiye ku bwikunde. Ariko kandi, niba turimo tubanza gushaka Ubwami by’ukuri, turimo turagira uruhare mu kugaragaza ko Diyabule ari umubeshyi kabuhariwe. Turimo turatanga igihamya cy’uko umurimo w’Imana ari wo uza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Bityo, binyuriye mu byo tuvuga n’ibyo dukora, tugaragaza ko dukunda Yehova mu buryo bwimbitse, ko dushyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga tubigiranye ubudahemuka, kandi ko dukunda bagenzi bacu.—Yobu 1:9-11; 2:4, 5; Imigani 27:11.
14. (a) Kuki ari iby’ingirakamaro kugira gahunda mu murimo wo kubwiriza? (b) Abahamya benshi bifatanya mu murimo wo kubwiriza mu rugero rungana iki?
14 Kugira gahunda bishobora kudufasha kugera kuri byinshi cyane kurusha ibyo twageraho tudafite gahunda. Yehova ubwe afite “igihe” asohorezamo imigambi ye (Kuva 9:5; Mariko 1:15). Niba bishoboka, byaba byiza ugiye wifatanya mu murimo wo kubwiriza incuro imwe cyangwa nyinshi wateganyije buri cyumweru. Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi amagana ku isi hose, babaye abapayiniya b’abafasha, bakaba bamara amasaha agera hafi kuri abiri ku munsi babwiriza ubutumwa bwiza. Abandi babarirwa mu bihumbi amagana ni abapayiniya b’igihe cyose, bakaba bakoresha amasaha agera kuri abiri n’igice ku munsi ugereranyije batangaza ubutumwa bw’Ubwami. Abapayiniya ba bwite n’abamisiyonari bamara igihe kirekire kurushaho mu murimo w’Ubwami. Dushobora nanone gushakisha uko twageza mu buryo bufatiweho ibyiringiro by’Ubwami ku muntu uwo ari we wese wadutega amatwi (Yohana 4:7-15). Icyifuzo cyacu cyagombye kuba icyo kwifatanya mu buryo bwuzuye muri uwo murimo uko imimerere turimo ibitwemerera kose, kubera ko Yesu yahanuye agira ati “kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:14; Abefeso 5:15-17.
15. Mu birebana n’umurimo wacu wo kubwiriza, kuki twumva ko inama iboneka mu 1 Abakorinto 15:58 ihuje n’igihe?
15 Mu duce twose tw’isi, Abahamya ba Yehova barimo barifatanya muri uwo murimo w’igikundiro bunze ubumwe, batitaye ku gihugu baba batuyemo. Biyerekezaho inama yahumetswe yo muri Bibiliya igira iti “mukomere mutanyeganyega, murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.”—1 Abakorinto 15:58.
Ibibazo by’Isubiramo
• Igihe Yesu yavugaga ibyo kubanza ‘gushaka Ubwami,’ yagaragazaga ko ari ibiki byagombye gushyirwa mu mwanya wa kabiri?
• Ni gute twagombye kubona ibyo kwita ku bintu by’umubiri tuba dukeneye twe n’imiryango yacu? Ni ubuhe bufasha Imana izaduha?
• Ni ubuhe buryo bwo gukora umurimo w’Ubwami dushobora kwifatanyamo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 107]
Muri buri gihugu, Abahamya ba Yehova barimo barabwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mbere y’uko imperuka iza