Rubyiruko, nimwishyirireho urufatiro rwiza rw’igihe kizaza
1. Kuki urubyiruko rw’Abakristo rukeneye kugira ukwizera gukomeye?
1 Ni ikihe kintu ubona ko ari icy’ingenzi kuruta ibindi? Ni iki werekejeho ibitekerezo byawe? Mbese ushishikazwa cyane cyane n’ibintu biriho muri iki gihe, cyangwa ushishikajwe n’ibyo mu gihe kizaza bishingiye ku masezerano y’Imana (Mat 6:24, 31-33; Luka 8:14)? Ukeneye kugira ukwizera gukomeye kugira ngo wiringire amasezerano y’Imana, nk’uko ibyo tubibona mu rugero rwatanzwe na Aburahamu na Mose (Heb 11:8-10, 24-26). Ni gute ushobora kugira ukwizera nk’ukwabo kandi ukishyiriraho ‘urufatiro rwiza rw’igihe kizaza’?—1 Tim 6:19.
2. Ni iki twigishwa n’urugero rw’Umwami Yosiya?
2 Nimushake Yehova: Niba ufite akamenyero ko kwifatanya mu bikorwa byo mu buryo bw’umwuka uri kumwe n’abagize umuryango wawe, ibyo ni ibyo gushimirwa. Ariko kandi ntiwibwire ko ako kamenyero kazatuma uhita ugira ukwizera gukomeye. Kugira ngo ushobore “kumenya Imana,” ni wowe ubwawe ugomba gushaka Yehova (Imig 2:3-5; 1 Ngoma 28:9). Umwami Yosiya wari ukiri muto ni ko yabigenje. N’ubwo yakuriye mu mimerere itarashoboraga gutuma agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, “yatangiye gushaka Imana ya sekuruza Dawidi” igihe yari afite imyaka 15.—2 Ngoma 34:3.
3. Muri iki gihe, ni gute Abakristo bakiri bato bashaka Yehova?
3 Ni gute ushobora gushaka Yehova? Wabikora usuzuma witonze ibyo wizera ‘kugira ngo umenye neza’ ko ari ukuri koko (Rom 12:2). Urugero, mbese ushobora gusobanura icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’amaraso, cyangwa ukagaragaza ukuntu ubwami bw’Imana bwatangiye gutegekera mu ijuru mu mwaka wa 1914? ‘Kumenya ukuri’ ni ikintu cy’ingenzi mu kwishyiriraho urufatiro rwiza rw’igihe kizaza.—1 Tim 2:3, 4.
4. Ni gute umubwiriza utarabatizwa ashobora gutuma amajyambere ye agaragara?
4 Kuba Yosiya yarashatse Imana byagize ingaruka nziza. Mbere y’uko agira imyaka 20, yakoze igikorwa cy’ubutwari, akura mu gihugu ugusenga kw’ikinyoma (2 Ngoma 34:3-7). Mu buryo nk’ubwo, amajyambere yawe yo mu buryo bw’umwuka agaragazwa n’ibikorwa ukora (1 Tim 4:15). Niba uri umubwiriza utarabatizwa, ihatire kunonosora uburyo ukora umurimo wawe. Ntukajye utanga ibitabo gusa ngo wumve ko ibyo bihagije. Ishyirireho intego yo gukoresha Bibiliya, kugerageza kumvisha abantu ibintu no kwita ku gushimishwa ubonye (Rom 12:7). Ibyo bizatuma ukura mu buryo bw’umwuka.
5. Ni ubuhe buryo Abakristo babatijwe bafite bwo kwagura umurimo wabo?
5 Muhe Yehova ibintu byiza kuruta ibindi: Iyo ugaragaje ko wiyeguriye Yehova binyuriye mu kubatizwa, uba ubaye umukozi w’Imana washyizweho (2 Kor 3:5, 6). Ibyo biguha uburyo bwo gukorera Yehova igihe cyose. Ibyo bikubiyemo gukora umurimo w’ubupayiniya cyangwa uwo kuri Beteli, uw’ubumisiyonari cyangwa umurimo wo mu rwego mpuzamahanga. Nanone ubundi buryo ushobora kwaguramo umurimo wawe, ni ukwiga urundi rurimi cyangwa kwimuka ugakorera umurimo aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi.
6. Ni gute twese dushobora kwishyiriraho urufatiro rwiza rw’igihe kizaza?
6 Birumvikana ko atari ko bose bashobora kwitangira gusohoza izo nshingano zo mu murimo; icyakora, buri wese muri twe ashobora guha Yehova ibintu byiza kuruta ibindi afite (Mat 22:37). Uko imimerere urimo yaba imeze kose, jya ushingira imibereho yawe ku gukorera Yehova (Zab 16:5). Nubigenza utyo, uzaba wishyiriraho urufatiro rwiza rw’igihe kizaza.