‘Mujye mwubaha abakorana umwete muri mwe’
‘Mujye mwubaha abakorana umwete muri mwe kandi bakabayobora mu Mwami babagira inama.’—1 TES 5:12.
1, 2. (a) Itorero ry’i Tesalonike ryari mu yihe mimerere igihe Pawulo yaryandikiraga urwandiko rwe rwa mbere? (b) Pawulo yateye Abatesalonike inkunga yo gukora iki?
TEKEREZA iyo uza kuba umwe mu bari bagize itorero ry’i Tesalonike ryo mu kinyejana cya mbere, akaba ari rimwe mu matorero ya mbere yashinzwe mu Burayi. Intumwa Pawulo yari amaze igihe kinini atera abavandimwe baho inkunga. Ashobora kuba yari yashyizeho abasaza kugira ngo bariyobore, nk’uko byari bimeze no mu yandi matorero (Ibyak 14:23). Ariko iryo torero rimaze gushingwa, Abayahudi boheje abantu ngo birukane Pawulo na Silasi muri uwo mugi. Abakristo bahasigaye bashobora kuba barumvise batereranywe, ndetse wenda bakumva bafite ubwoba.
2 Birumvikana ko Pawulo amaze kuva i Tesalonike yumvaga ahangayikishijwe n’iryo torero ryari rikimara gushingwa. Yagerageje gusubirayo, ariko ‘Satani aramuzitira.’ Ku bw’ibyo, yohereje Timoteyo kugira ngo atere inkunga iryo torero (1 Tes 2:18; 3:2). Igihe Timoteyo yagarukaga avuga neza iryo torero, byatumye Pawulo yandikira Abatesalonike. Kimwe mu byo Pawulo yabandikiye, yabateye inkunga yo ‘kujya bubaha ababayobora.’—Soma mu 1 Abatesalonike 5:12, 13.
3. Ni izihe mpamvu Abakristo b’i Tesalonike bari bafite zo kugaragariza abasaza ko bafite agaciro?
3 Abavandimwe bayoboraga itorero ry’i Tesalonike ntibari inararibonye nka Pawulo na bagenzi be bajyanaga gusura amatorero; nta n’ubwo bari bamaze igihe kirere ari Abakristo nk’abasaza b’i Yerusalemu. N’ubundi kandi, iryo torero ryari ritaramara umwaka rishinzwe. Nyamara, abari barigize bari bafite impamvu zumvikana zo gushimira abasaza ‘bakoranaga umwete,’ ‘bakayobora’ itorero kandi ‘bakagira inama’ abavandimwe. Koko rero, bari bafite impamvu zumvikana zo ‘kugaragariza cyane [abasaza] ko bafite agaciro, babigiranye urukundo.’ Pawulo amaze kubasaba ibyo, yabagiriye inama yo ‘kubana amahoro.’ Ese iyo uza kuba uri i Tesalonike wari kugaragaza ko wishimira cyane umurimo abasaza bakoraga? Ubona ute “impano zigizwe n’abantu” Imana yahaye itorero ryanyu binyuze kuri Kristo?—Efe 4:8.
‘Bakorana umwete’
4, 5. Kuki abasaza bo mu gihe cya Pawulo basabwaga gukorana umwete kugira ngo bigishe itorero, kandi se kuki no muri iki gihe ari ko bimeze?
4 None se, ni mu buhe buryo abasaza b’i Tesalonike ‘bakoranye umwete’ igihe bari bamaze kohereza Pawulo na Silasi i Beroya? Nta gushidikanya ko biganye Pawulo, bakigisha abagize itorero bifashishije Ibyanditswe. Ushobora kwibaza uti “ese koko Abakristo b’i Tesalonike bishimiraga Ijambo ry’Imana, kandi Bibiliya ivuga ko abantu b’i Beroya ‘bari bafite umutima mwiza kurusha ab’i Tesalonike, [kuko] buri munsi bagenzuraga mu Byanditswe babyitondeye’” (Ibyak 17:11)? Iryo gereranya ryarebaga Abayahudi b’i Tesalonike muri rusange, ntiryarebaga Abakristo. Abantu bizeye ‘ntibemeye ijambo ry’Imana nk’ijambo ry’abantu, ahubwo bemeye ko ari ijambo ry’Imana’ (1 Tes 2:13). Abasaza bagomba kuba barakoranaga umwete kugira ngo bahe abo bantu ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka.
5 Muri iki gihe, itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge riha umukumbi w’Imana “ibyokurya mu gihe gikwiriye” (Mat 24:45). Abagize itorero bashobora kuba bafite ibitabo byinshi bishingiye kuri Bibiliya, kandi mu ndimi zimwe na zimwe hashobora kuboneka ibikoresho byo gukora ubushakashatsi (urugero nka Index des publications de la Société Watch Tower na Watchtower Library kuri CD-ROM). Abasaza bakorana umwete kugira ngo bahe abavandimwe babo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, bakurikije ubuyobozi bahabwa n’umugaragu. Kugira ngo bahe itorero ibyo rikeneye mu buryo bw’umwuka, bamara amasaha menshi bategura ibiganiro bazatanga mu materaniro kugira ngo bazashobore kubitanga neza maze bifashe itorero. Ese waba warigeze utekereza ukuntu abasaza bamara igihe kinini bategura ibiganiro batanga mu materaniro no mu makoraniro?
6, 7. (a) Ni uruhe rugero rwiza Pawulo yahaye abasaza b’i Tesalonike? (b) Kuki muri iki gihe kwigana Pawulo bishobora kugora abasaza?
6 Abasaza b’i Tesalonike bibukaga urugero rwiza Pawulo yabahaye mu birebana no kuragira umukumbi. Iyo yasuraga abavandimwe mu rwego rwo kuragira umukumbi, ntiyabikoraga byo kurangiza umuhango gusa cyangwa bya nikize. Nk’uko twabibonye mu gice cyabanjirije iki, Pawulo ‘yabitagaho yiyoroheje nk’uko umubyeyi agaburira abana be kandi akabakuyakuya.’ (Soma mu 1 Abatesalonike 2:7, 8.) Yari yiteguye no ‘kubaha ubugingo bwe.’ Abasaza bagombaga kumwigana mu gihe bari kuba baragira umukumbi.
7 Muri iki gihe, abungeri b’Abakristo bigana Pawulo bagakuyakuya umukumbi. Hari intama muri kamere yazo zishobora kuba zitarangwa n’ubugwaneza kandi zitishyikirwaho. Nyamara, abasaza bagerageza kugira ubushishozi ‘bakazibonamo ibyiza’ (Imig 16:20). Mu by’ukuri, kubera ko umusaza aba adatunganye, kubona ibyiza kuri buri ntama bishobora kutamworohera. Ariko se, mu gihe agerageza kwita kuri bose yiyoroheje, ntiyagombye gushimirwa ku bw’iyo mihati ashyiraho kugira ngo abe umwungeri mwiza uyoborwa na Kristo?
8, 9. Bumwe mu buryo abasaza ‘bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwacu’ ni ubuhe?
8 Twese dufite impamvu zumvikana zo ‘kugandukira’ abasaza. Nk’uko Pawulo yabyanditse, ‘bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwacu’ (Heb 13:17). Ayo magambo atwibutsa ukuntu umwungeri usanzwe yigomwa ibitotsi kugira ngo arinde umukumbi we. Abasaza na bo bashobora kwigomwa ibitotsi bita ku muntu urwaye cyangwa uhangayitse, cyangwa se ufite ibibazo byo mu buryo bw’umwuka. Urugero, abavandimwe bari muri Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga bajya bavanwa mu bitotsi iyo havutse ikibazo kijyanye n’ubuvuzi. Mbega ukuntu twishimira umurimo bakora iyo duhuye n’ikibazo nk’icyo!
9 Abasaza bakora mu bwubatsi bw’Amazu y’Ubwami no muri komite zishinzwe ubutabazi, bakorana umwete kugira ngo bafashe abavandimwe babo. Dukwiriye rwose kubashyigikira n’umutima wacu wose. Reka turebe ukuntu abavandimwe bashinzwe ubutabazi bashyizeho imihati ubwo inkubi y’umuyaga yitwa Nargis yayogozaga igihugu cya Miyanimari mu mwaka wa 2008. Kugira ngo ikipe y’abatabazi igere mu itorero rya Bothingone, mu karere kibasiwe cyane n’inkubi y’umuyaga gakikije aho uruzi rwa Irrawaddy rwirohera mu nyanja, baciye ahantu hangiritse cyane hari huzuye imirambo. Igihe abavandimwe babonaga mu ikipe ya mbere y’abatabazi yageze i Bothingone harimo umugenzuzi w’akarere wajyaga ubasura, bariyamiriye bati “dore umugenzuzi wacu! Yehova araturokoye!” Ese uha agaciro imirimo abasaza bakorana umwete amanywa n’ijoro? Hari abasaza bashyirwa muri za komite zihariye kugira ngo bakemure ibibazo bikomeye by’imanza. Abo basaza ntibirata ibyo baba bakoze; ariko abo bafashije barabyishimira cyane.—Mat 6:2-4.
10. Ni iyihe mirimo idakunze kumenyekana abasaza bakora?
10 Nanone, abasaza benshi baba bafite ibyo bagomba kwandika kandi bakita ku madosiye. Urugero, umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza ategura gahunda igaragaza abazatanga ibiganiro mu materaniro aba buri cyumweru. Umwanditsi w’itorero akusanya raporo z’umurimo wo kubwiriza za buri kwezi n’iz’umwaka wose. Umugenzuzi w’ishuri ategura gahunda igaragaza abazatanga ishuri. Buri mezi atatu hakorwa igenzurwa ry’imibare y’ibibarurwa by’itorero. Abasaza basoma amabaruwa aturuka ku biro by’ishami, bagakurikiza amabwiriza akubiyemo atuma dukomeza kunga ‘ubumwe mu kwizera’ (Efe 4:3, 13). Kuba abo basaza bakorana umwete bituma ibintu ‘byose bikorwa mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda.’—1 Kor 14:40.
‘Barabayobora’
11, 12. Ni nde uyobora abagize itorero, kandi se ibyo bikubiyemo iki?
11 Pawulo yerekeje kuri abo basaza b’abanyamwete b’i Tesalonike avuga ko ‘bayoboraga’ abagize itorero (1 Tes 5:12). Mu rurimi rw’ikigiriki, iryo jambo rishobora no gusobanura “guhagarara imbere ya.” Pawulo yanavuze ko abo basaza ‘bakoranaga umwete.’ Ntiyagaragaje ko umusaza umwe ari we ‘wayoboraga’ abagize itorero, ahubwo yagaragaje ko ari abasaza bose. Muri iki gihe abasaza benshi bahagarara imbere y’itorero bayobora amateraniro. Kuba dusigaye tuvuga ngo “umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza,” bidufasha kubona ko abasaza bose bagize inteko yunze ubumwe.
12 ‘Kuyobora’ abagize itorero bikubiyemo ibirenze kubigisha. Iryo jambo ryanakoreshejwe muri 1 Timoteyo 3:4. Pawulo yavuze ko umugenzuzi yagombye kuba ari “umuntu uyobora neza abo mu rugo rwe, ufite abana baganduka kandi bafatana ibintu uburemere.” Uko bigaragara, ijambo ‘kuyobora’ ryakoreshejwe aha ngaha ntirisobanura gusa ko agomba kwigisha abana be, ahubwo rinasobanura ko agomba gufata iya mbere mu muryango we kandi agatoza ‘abana kuganduka.’ Koko rero, abasaza bafata iya mbere mu itorero, bagafasha bose kugandukira Yehova.—1 Tim 3:5.
13. Mu nama y’abasaza, kuki kugera ku mwanzuro bishobora kubafata igihe?
13 Kugira ngo abasaza bayobore neza umukumbi, baganira ku bintu itorero rikeneye n’uko bashobora kurifasha. Bishobora gusa n’aho byakoroha kurushaho umusaza umwe afashe imyanzuro yose. Ariko kandi, muri iki gihe abagize inteko z’abasaza bakurikiza urugero rw’inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere, bakaganira ku bibazo mu bwisanzure kandi bagashakira ubuyobozi mu Byanditswe. Baba bafite intego yo gukurikiza amahame yo mu Byanditswe kugira ngo bakemure ibibazo itorero riba rifite. Birushaho kuba byiza iyo buri musaza ateguye inama y’abasaza, agasuzuma Ibyanditswe n’amabwiriza atangwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge. Birumvikana ko ibyo bifata igihe. Iyo hagize icyo batumvikanaho nk’uko byagendekeye inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere igihe yasuzumaga ikibazo cyo gukebwa, bishobora kuba ngombwa ko bongera igihe kandi bagakora ubundi bushakashatsi kugira ngo bagere ku mwanzuro bumvikanyeho ushingiye ku Byanditswe.—Ibyak 15:2, 6, 7, 12-14, 28.
14. Ese ushimishwa n’uko inteko y’abasaza ikorera hamwe yunze ubumwe? Kubera iki?
14 Byagenda bite se umwe mu basaza ashatse ko ibintu bikorwa uko abishaka cyangwa agatsimbarara ku gitekerezo cye? Cyangwa se byagenda bite hagize ubiba amacakubiri nk’uko Diyotirefe wo mu kinyejana cya mbere yabigenje (3 Yoh 9, 10)? Birumvikana ko itorero ryose ryahababarira. Niba Satani yaragerageje guhungabanya itorero ryo mu kinyejana cya mbere, nta gushidikanya ko no muri iki gihe aba yifuza guhungabanya amahoro y’itorero. Ashobora kuririra kuri kamere yacu irangwa n’ubwikunde, urugero nk’icyifuzo cyo kuba umuntu ukomeye. Ku bw’ibyo, abasaza bagomba kwitoza kwicisha bugufi kandi bagakorana bunze ubumwe. Mbega ukuntu twishimira umuco wo kwicisha bugufi uranga abasaza bakorana na bagenzi babo bunze ubumwe!
“Babagira inama”
15. Ni iyihe mpamvu ituma abasaza bagira inama umuvandimwe cyangwa mushiki wacu?
15 Pawulo yakomeje agaragaza inshingano itoroshye ariko y’ingenzi abasaza bagomba gusohoza, ari yo yo kugira inama umukumbi. Mu Byanditswe bya kigiriki bya gikristo, Pawulo ni we wenyine wakoresheje ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo ‘kugira inama.’ Rishobora kwerekeza ku nama itajenjetse, ariko ntirisobanura urwango (Ibyak 20:31; 2 Tes 3:15). Urugero, Pawulo yandikiye Abakorinto ati “ibi simbibandikiye ngamije kubakoza isoni, ahubwo ni ukugira ngo mbagire inama nk’abana banjye nkunda” (1 Kor 4:14). Urukundo yabakundaga ni rwo rwatumye abagira inama.
16. Ni iki abasaza baba bakwiriye kuzirikana mu gihe bagira abandi inama?
16 Abasaza bazirikana ko uburyo batangamo inama ari ingenzi cyane. Bihatira kwigana Pawulo bakarangwa n’ubugwaneza n’urukundo kandi bakaba biteguye gufasha abandi. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:11, 12.) Birumvikana ko abasaza ‘bakomeza ijambo ryo kwizerwa, kugira ngo bashobore gutera abandi inkunga bakoresheje inyigisho nzima.’—Tito 1:5-9.
17, 18. Ni iki wagombye kuzirikana mu gihe umusaza aguhaye inama?
17 Birumvikana ko abasaza badatunganye kandi ko bashobora kuvuga ibintu nyuma yaho bakabyicuza (1 Abami 8:46; Yak 3:8). Nanone abasaza bazi ko ubusanzwe iyo abavandimwe na bashiki bacu bahawe inama ‘bitabashimisha, ahubwo bibababaza’ (Heb 12:11). Ku bw’ibyo, birashoboka ko iyo umusaza agiye guha umuntu inama abanza kubitekerezaho cyane kandi agasenga. Ese niba umusaza yarakugiriye inama, wishimira urwo rukundo yakugaragarije?
18 Tekereza uramutse urwaye ariko abaganga bagasa n’aho badasobanukiwe indwara yawe. Nyuma yaho, umuganga umwe atahuye iyo ndwara, ariko ayikubwiye wanga kubyemera. Ese warakarira uwo muganga? Oya, ahubwo niyo yavuga ko ugomba kubagwa wabyemera, kuko uba wumva ko bizakugirira akamaro. Uburyo umuganga yakumenyeshejemo uburwayi bwawe bushobora kuba bwakubabaje. Ariko se ibyo ni byo washingiraho ufata umwanzuro? Birashoboka ko atari byo washingiraho. Mu buryo nk’ubwo, ntukemere ko uburyo wahawemo inama bukubuza gutega amatwi abo Yehova na Yesu bashobora kuba bakoresheje kugira ngo bakwereke uko wagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka cyangwa uko wakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova.
Jya wishimira ko Yehova yaduhaye abasaza
19, 20. Wagaragaza ute ko wishimira “impano zigizwe n’abantu”?
19 Wakora iki ubonye impano yihariye umuntu yakugeneye? Ese wagaragaza ko umushimira uyikoresha? “Impano zigizwe n’abantu” ni impano Yehova yaguhaye binyuze kuri Yesu Kristo. Uburyo bumwe ushobora kugaragazamo ko ushimira ku bw’izo mpano, ni ugutega amatwi witonze ibiganiro abo basaza batanga kandi ukagerageza gushyira mu bikorwa ibyo bavuze. Nanone kandi, ushobora kugaragaza ko ushimira utanga ibitekerezo byiza mu materaniro. Jya ushyigikira umurimo uyoborwa n’abasaza, urugero nko kubwiriza. Niba hari umusaza wakugiriye inama ikakugirira akamaro, kuki utabimubwira? Kuki se utagaragaza ko ushimira abagize imiryango y’abasaza? Wibuke ko kugira ngo umusaza akorane umwete mu itorero, umuryango we uba wigomwe igihe wagombaga kumarana na we.
20 Koko rero, dufite impamvu nyinshi zagombye gutuma dushimira abasaza bakorana umwete muri twe, bakatuyobora kandi bakatugira inama. Mu by’ukuri, izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ ni impano twahawe na Yehova zigaragaza urukundo rwe.
Ese uribuka?
• Ni izihe mpamvu Abakristo b’i Tesalonike bari bafite zo kwishimira ababayoboraga?
• Ni mu buhe buryo abasaza bo mu itorero ryawe bakorana umwete kugira ngo bagufashe?
• Wungukirwa ute no kuba abasaza bakuyobora?
• Ni iki wagombye kuzirikana mu gihe umusaza aguhaye inama?
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Ese wishimira uburyo butandukanye abasaza baragiramo abagize itorero?