Umubyeyi n’umusaza—Uburyo bwo gusohoza izo nshingano zombi
“Mbese utazi gutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda [i]torero ry’Imana?”—1 TIMOTEYO 3:5.
1, 2. (a) Mu kinyejana cya mbere, ni gute abagenzuzi b’abaseribateri n’abashatse ariko badafite abana bashoboraga gufasha abavandimwe babo? (b) Ni gute Akwila na Purisikila ari urugero ku miryango myinshi y’abashakanye muri iki gihe?
ABAGENZUZI bo mu itorero rya Gikristo rya mbere, bashoboraga kuba abaseribateri, cyangwa abagabo bashatse ariko badafite abana, cyangwa se bakaba bubatse kandi bafite n’abana. Nta gushidikanya, bamwe muri abo Bakristo bashoboraga gukurikiza inama y’intumwa Pawulo yatanzwe mu rwandiko rwa mbere yandikiye Abakorinto, igice cya 7, bagakomeza kwibera abaseribateri. Yesu yari yaravuze ati “hariho . . . inkone zīkona ubwazo ku bw’ubwami bwo mu ijuru” (Matayo 19:12). Bene abo baseribateri, kimwe na Pawulo wenda hamwe na bamwe muri bagenzi be bagendanaga, bashoboraga kugira umudendezo wo gukora urugendo bajya gufasha abavandimwe babo.
2 Bibiliya ntivuga niba Barinaba, Mariko, Sila, Luka, Timoteyo, na Tito bari abaseribateri. Niba bari barashatse, uko bigaragara, bari bafite umudendezo uhagije, bataboshywe n’inshingano z’umuryango, ku buryo bashoboraga gukora urugendo bajya mu turere dutandukanye bajyanywe no gusohoza inshingano zinyuranye (Ibyakozwe 13:2; 15:39-41; 2 Abakorinto 8:16, 17; 2 Timoteyo 4:9-11; Tito 1:5). Bashobora kuba baraherekezwaga n’abagore babo, nka Petero n’ “izindi ntumwa,” uko bigaragara bo bashobora kuba barajyanaga n’abagore babo mu gihe babaga bava mu karere kamwe bajya mu kandi (1 Abakorinto 9:5). Akwila na Purisikila, ni urugero rw’umugabo n’umugore bashakanye, bari biteguye kwimukana na Pawulo avuye i Korinto ajya muri Efeso, nyuma yaho baza kwimukira i Roma, hanyuma nanone baza gusubira muri Efeso. Bibiliya ntivuga niba bari bafite abana. Umurimo bari baritangiye gukorera abavandimwe babo, watumye bashimwa n’ “amatorero yo mu banyamahanga yose” (Abaroma 16:3-5; Ibyakozwe 18:2, 18; 2 Timoteyo 4:19). Nta gushidikanya ko kimwe na Akwila na Purisikila, muri iki gihe hari imiryango myinshi y’abashakanye ishobora gufasha andi matorero, wenda yimukira aho ubufasha bukenewe kurushaho.
Kuba Umubyeyi n’Umusaza
3. Ni iki kigaragaza ko abasaza benshi bo mu kinyejana cya mbere bari abagabo bashatse kandi bafite imiryango?
3 Bishobora gusa n’aho mu kinyejana cya mbere I.C., abenshi mu basaza b’Abakristo bari abagabo bashatse kandi bafite abana. Mu gihe Pawulo yashyiraga ahagaragara ibyo umuntu “[u]shaka kuba umwepisikopi [“umugenzuzi,” NW ]” agomba kuba yujuje, yavuze ko uwo Mukristo yagombye kuba “utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose.”—1 Timoteyo 3:1, 4.
4. Ni iki cyasabwaga ku basaza bashatse bafite abana?
4 Nk’uko twamaze kubibona, umugenzuzi ntiyasabwaga kuba afite abana, cyangwa ngo abe yarashatse byanze bikunze. Ariko kandi mu gihe yabaga yarashatse, kugira ngo abe akwiriye kuba umusaza cyangwa umukozi w’imirimo, Umukristo yagombaga kuyobora neza umugore we abigiranye urukundo, kandi akagaragaza ko ashoboye gutoza abana be kuganduka mu buryo bukwiriye (1 Abakorinto 11:3; 1 Timoteyo 3:12, 13). Umuvandimwe warangwaga n’intege nke zigaragara mu byerekeye gufata neza abo mu rugo rwe, byashoboraga kumutesha inshingano zihariye mu itorero. Kubera iki? Pawulo asobanura agira ati “mbese utazi gutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda [i]torero ry’Imana?” (1 Timoteyo 3:5). Niba abo mu muryango we bwite barabaga batiteguye kugandukira ubuyobozi bwe, ni gute abandi bari kubyifatamo?
“Bafite Abana Bizera”
5, 6. (a) Ni iki gisabwa ku bihereranye n’abana, Pawulo yabwiye Tito? (b) Ni iki abasaza bafite abana bategerezwaho?
5 Mu gihe yahaga Tito amabwiriza yo gushyiraho abagenzuzi mu matorero y’i Kirete, Pawulo yaravuze ati “ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo, bafite umugore umwe, bafite abana bizera, kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande. Kuko umwepisikopi [“umugenzuzi,” NW ] akwiriye kutabaho umugayo, nk’uko bikwiriye igisonga cy’Imana.” None se, ingingo isabwa yo kuba “bafite abana bizera” isobanura iki?—Tito 1:6, 7.
6 Imvugo ngo “abana bizera” yerekeza ku bakiri bato bamaze kwegurira Yehova ubuzima bwabo kandi bakaba barabatijwe, cyangwa ku bakiri bato bafite amajyambere bitegura kwitanga no kubatizwa. Abagize itorero baba biteze ko abana b’abasaza baba muri rusange bafite ingeso nziza kandi bumvira. Byagombye kugaragara ko umusaza akora uko ashoboye kose kugira ngo yubake ukwizera kw’abana be. Umwami Salomo yaranditse ati “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo; azarinda asaza, atarayivamo” (Imigani 22:6). Ariko se byagenda bite niba umwana wahawe ubwo burere yanze gukorera Yehova, cyangwa wenda akanakora ikosa rikomeye?
7. (a) Kuki bigaragara ko mu Migani 22:6 hatumvikanisha itegeko ridakuka? (b) Niba umwana w’umusaza adahisemo gukorera Yehova, kuki umusaza atazahita atakaza inshingano ze?
7 Uko bigaragara, umugani wavuzwe haruguru ntushyiraho itegeko ridakuka. Nta bwo uvanaho ihame ryo kugira uburenganzira bwo kwihitiramo (Gutegeka 30:15, 16, 19). Mu gihe umuhungu cyangwa umukobwa ageze mu kigero cyo kwimenya, agomba kwigirira aye mahitamo ku byerekeye kwitanga no kubatizwa. Niba mu buryo bugaragara umusaza yaratanze ubufasha, ubuyobozi, ndetse n’uburere bukenewe bwo mu buryo bw’umwuka, ariko uwo mwana ntahitemo gukorera Yehova, nta bwo uwo mubyeyi w’umugabo ahita atakaza inshingano yo kuba umugenzuzi. Ku rundi ruhande, niba umusaza afite abana bato benshi baba iwe, maze bakagenda barwara mu buryo bw’umwuka umwe umwe hanyuma bakagerwaho n’ibibazo, ashobora kutongera kubonwa nk’ “[umugabo] utegeka neza abo mu rugo rwe” (1 Timoteyo 3:4). Icy’ingenzi ni uko byagombye kugaragara ko umugenzuzi akora uko ashoboye kugira ngo agire “abana bizera, kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande.”a
Uwashakanye n’ “Umugore Utizera”
8. Ni gute umusaza yagombye kwifata ku mugore we utizera?
8 Ku byerekeye abagabo b’Abakristo bashakanye n’abatizera, Pawulo yanditse agira ati “mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we, ye kumusenda . . . kuko . . . umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo, abana banyu baba bahumanye, ariko none dore, ni abera. Wa mugabo we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugore wawe?” (1 Abakorinto 7:12-14, 16). Aha, ijambo “utizera” ntiryerekeza ku mugore utagira imyizerere y’idini, ahubwo ni utariyeguriye Yehova. Yashoboraga kuba ari Umuyahudikazi, cyangwa umuyoboke w’imana z’abapagani. Muri iki gihe, umusaza ashobora kuba yarashakanye n’umugore uri mu rindi dini, utagira icyo yemera ntagire n’icyo ahakana, cyangwa se wenda utanemera ko Imana ibaho. Niba uwo mugore ashaka kugumana na we, [umusaza] ntiyagombye kumusenda ngo ni uko badahuje imyizerere gusa. Yagombye ‘kubana n’umugore we, yerekana ubwenge mu byo amugirira, kuko ameze nk’urwabya rudahwanije na we gukomera, kandi akamwubaha,’ yiringiye kuzamukiza.—1 Petero 3:7; Abakolosayi 3:19.
9. Mu bihugu bifite amategeko aha abagabo n’abagore uburenganzira bwo kwigisha abana babo imyizerere ishingiye ku madini yabo, ni gute umusaza yagombye kubyifatamo, kandi se ni gute ibyo bizagira ingaruka ku nshingano ze?
9 Niba umugenzuzi afite abana, azakoresha ubutware bwa kigabo kandi bwa kibyeyi mu kubarera, ‘abahana, abigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4). Mu bihugu byinshi, amategeko aha abashakanye bombi uburenganzira bwo guha abana babo uburere mu by’idini. Muri icyo gihe, umugore ashobora gusaba ko yakoresha uburenganzira bwe akigisha abana imyizerere n’imigenzo ye y’iby’idini, ibyo bikaba bishobora no kuba bikubiyemo kubajyana mu rusengero.b Birumvikana ko abana bagombye gukurikiza umutimanama wabo watojwe na Bibiliya ku bihereranye no kutifatanya mu mihango y’ikinyoma yo mu rwego rw’idini. Kubera ko umubyeyi w’umugabo ari we mutwe w’umuryango, azakoresha uburenganzira bwe maze yigane n’abana be kandi abajyane mu materaniro yo ku Nzu y’Ubwami mu gihe bishoboka. Mu gihe bazaba bageze mu kigero bashobora kwigirira amahitamo yabo bwite, ni bo bazihitiramo inzira bazanyuramo (Yosuwa 24:15). Niba bagenzi be b’abasaza n’abagize itorero bashobora kubona ko akora ibyo amategeko amwemerera gukora byose kugira ngo yigishe abana be neza mu nzira y’ukuri, nta bwo azatakaza inshingano ye yo kuba umugenzuzi.
“Utegeka Neza Abo mu Rugo Rwe”
10. Niba umugabo ufite umuryango ari umusaza, ni iyihe nshingano ye y’ibanze?
10 Ndetse n’umusaza ufite abana akagira n’umugore w’Umukristokazi, gutera igihe cye mo imirwi akabona icyo kwita mu buryo bukwiriye ku mugore we, ku bana be, no ku nshingano z’itorero, nta bwo ari akazi koroshye. Ibyanditswe bisobanura neza ko umubyeyi w’Umukristo afite inshingano yo kwita ku mugore we no ku bana be. Pawulo yanditse agira ati “ariko niba umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Muri urwo rwandiko kandi, Pawulo yavuze ko abagabo bashatse, bakaba ubwabo bararanzwe no kuba abagabo n’ababyeyi beza, ari bo bonyine bagombye gushyirirwaho kuba abagenzuzi.—1 Timoteyo 3:1-5.
11. (a) Ni mu buhe buryo umusaza yagombye ‘gutunga abe’? (b) Ni gute ibyo bishobora gufasha umusaza kwita ku nshingano ze zo mu itorero?
11 Umusaza yagombye ‘gutunga’ abe, atari mu buryo bw’umubiri gusa, ahubwo no mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo. Umwami w’umunyabwenge Salomo yanditse agira ati “banza witegure ibyo ku gasozi, uringanize imirima yawe; hanyuma uzabone kūbaka inzu” (Imigani 24:27). Bityo rero, mu gihe umugenzuzi ahaza ibyifuzo by’umugore we n’abana be byo mu buryo bw’umubiri, mu byiyumvo, no mu buryo bw’imyidagaduro, yagombye no kububaka mu buryo bw’umwuka. Ibyo bisaba igihe—igihe atazashobora guharira ibibazo by’itorero. Ariko kandi, ni igihe gishobora kuzana ingororano zikungahaye mu bihereranye n’ibyishimo by’umuryango ndetse n’imibereho yawo yo mu buryo bw’umwuka. Mu gihe runaka, niba umuryango we umaze gukomera mu buryo bw’umwuka, umusaza ashobora kudakenera kumara igihe kinini ahihibikanira ibibazo by’umuryango. Ibyo bizatuma arushaho kubona uburyo bwo kwita ku bibazo by’itorero. Urugero azaba atanze rwo kuba umugabo mwiza n’umubyeyi mwiza, ruzungura itorero mu buryo bw’umwuka.—1 Petero 5:1-3.
12. Ni mu bihe bintu birebana n’umuryango ababyeyi b’abagabo b’abasaza bagombye gutangamo urugero rwiza?
12 Gutegeka neza abo mu rugo, hakubiyemo gushyiraho gahunda y’igihe cyo kuyobora icyigisho cy’umuryango. Ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye ko abasaza batanga urugero rwiza mu bihereranye n’ibyo, kuko imiryango ihamye ari yo yubaka amatorero akomeye. Igihe cy’umugenzuzi nticyagombye guhora cyihariwe n’izindi nshingano z’umurimo, ngo abure igihe cyo kwigana n’umugore we n’abana be. Niba ari uko byajyaga bigenda, yagombye kongera gusuzuma gahunda ye. Ashobora kuba agomba kongera gushyira kuri gahunda cyangwa kugabanya igihe akoresha mu bindi bibazo, ndetse rimwe na rimwe akaba yakwanga inshingano runaka.
Ubushishozi Bushyize mu Gaciro
13, 14. Ni iyihe nama “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yahaye abasaza bafite imiryango?
13 Inama yo kutabogama ku bihereranye n’inshingano z’umuryango n’iz’itorero, si ubwa mbere itanzwe. Mu myaka myinshi, “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yagiye aha abasaza inama kuri iyo ngingo (Matayo 24:45). Mu myaka isaga 37 ishize, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1959, ku mapaji ya 553 na 554 (mu Cyongereza), watanze inama igira iti “none se mu by’ukuri, ntibisaba gushyira mu gaciro ku bihereranye n’izo nshingano zitureba zose duhuje n’igihe dufite? Muri uko kutabogama, wagombye kwibanda ku nyungu z’umuryango wawe mu buryo bukwiriye. Nta gushidikanya ko Yehova Imana ataba yiteze ko umugabo akoresha igihe cye cyose mu murimo w’itorero, afasha abavandimwe be n’abaturanyi kuzabona agakiza, maze ngo abure kwita ku gakiza k’abo mu rugo rwe. Umugore w’umugabo n’abana be, ni yo nshingano ye y’ibanze.”
14 Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1986, ku ipaji ya 22 (mu Gifaransa), watanze inama igira iti “kujyana mu murimo wo mu murima muri umuryango, bizatuma murushaho kugirana imishyikirano ya bugufi; ariko kandi, ibintu byihariye abana bakenera bisaba kubagenera igihe cyihariye hamwe n’imbaraga zo mu buryo bw’ibyiyumvo. Ku bw’ibyo rero, ni ngombwa gushyira mu gaciro, kugira ngo ugene igihe ushobora gukoresha mu kwita ku nshingano z’itorero, ari na ko wita ku ‘bawe’ mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’ibyiyumvo n’ubw’umubiri. [Umukristo] agomba ‘kubanza kwiga kubaha abo mu muryango we’ (1 Timoteyo 5:4, 8).”
15. Kuki umusaza ufite umugore n’abana agomba kugira ubwenge n’ubushishozi?
15 Umugani wo mu Byanditswe ugira uti “ubwenge ni bwo bwubaka urugo; kandi rukomezwa no kujijuka” (Imigani 24:3). Ni koko, kugira ngo umugenzuzi asohoze inshingano ze za gitewokarasi, ari na ko yubaka abo mu rugo rwe, nta gushidikanya rwose ko akeneye kugira ubwenge n’ubushishozi. Dukurikije Ibyanditswe, afite impande nyinshi agomba kugenzura. Muri izo, hakubiyemo inshingano z’umuryango we n’iz’itorero rye. Agomba kugira ubushishozi kugira ngo akomeze kurangwa no kutabogama muri ibyo (Abafilipi 1:9, 10). Akeneye kugira ubwenge kugira ngo amenye ibyo agomba gushyira mu mwanya wa mbere (Imigani 2:10, 11). Icyakora, uko urugero yumva asabwamo kwita ku nshingano z’itorero rye rwaba rungana kose, yagombye kumenya ko, kubera ko ari umugabo akaba n’umubyeyi, inshingano y’ibanze yahawe n’Imana ari iyo kwita ku muryango we no kuwurokora.
Ababyeyi Beza Kimwe n’Abasaza Beza
16. Iyo umusaza ari n’umubyeyi, ni akahe kamaro bishobora kumugirira?
16 Umusaza ufite abana bafite imyifatire myiza, ashobora kuba inyunganizi nyakuri. Niba yaritoje kwita ku muryango we uko bikwiriye, aba ashobora gufasha indi miryango mu itorero. Arushaho kumva neza ibibazo byayo, kandi ashobora gutanga inama ashingiye ku ngero z’ibyamubayeho we ubwe. Igishimishije ni uko ku isi hose, abasaza babarirwa mu bihumbi ubu basohoza inshingano zabo neza, ari abagabo mu rugo, ababyeyi, bakaba n’abagenzuzi.
17. (a) Ni iki umugabo w’umubyeyi akaba n’umusaza atagombye na rimwe kwibagirwa? (b) Ni gute abandi bagize itorero bagombye kugaragaza umutima wo kwishyira mu mwanya w’abandi?
17 Kugira ngo umugabo ufite umuryango abe umusaza, agomba kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, ushobora gushyira kuri gahunda ibyo akora kugira ngo ashobore kugenera abandi bo mu itorero umwanya no kubitaho, ari na ko yita ku mugore no ku bana be. Ntiyagombye na rimwe kwibagirwa ko umurimo we wo kuragira umukumbi utangirira mu rugo. Mu kuzirikana ko abasaza bafite abagore n’abana baba bafite inshingano zirebana n’imirimo yo mu muryango wabo n’izirebana n’imirimo y’itorero ryabo, abagize itorero ntibazabatwara igihe bagerageza kubagezaho ibibazo bitari ngombwa. Urugero, umusaza ufite abana bagomba kujya ku ishuri mu gitondo, ashobora kudahora abona akanya ko gusigara nyuma y’amateraniro ya nimugoroba. Abandi bagize itorero bagombye kubyumva, kandi bakishyira mu mwanya we.—Abafilipi 4:5.
Abasaza Bacu Bagombye Kutubera Inkoramutima
18, 19. (a) Gusuzuma 1 Abakorinto igice cya 7 byatumye tumenya iki? (b) Ni gute twagombye gufata abo bagabo b’Abakristo?
18 Gusuzuma igice cya 7 cy’urwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto, byatumye tubona ko, mu gukurikiza inama ya Pawulo, hari abagabo benshi b’abaseribateri bakoresha umudendezo wabo mu kwita ku nyungu z’Ubwami. Nanone kandi, hari abavandimwe babarirwa mu bihumbi bashatse badafite abana, bita ku bagore babo uko bikwiriye, ari na ko bakora umurimo wo kuba abagenzuzi beza mu ntara, mu turere, mu matorero, no ku mashami ya Watch Tower, bari kumwe n’abagore babo babatera inkunga yo gushimirwa. Hanyuma kandi, mu matorero agera hafi ku 80.000 y’ubwoko bwa Yehova, harimo ababyeyi b’abagabo benshi, batita gusa ku bagore no ku bana babo babigiranye urukundo, ahubwo nanone bafata igihe cyo gufasha abavandimwe babo, ari abungeri bita ku mukumbi.—Ibyakozwe 20:28.
19 Intumwa Pawulo yanditse igira iti “abakuru b’[i]torero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ry’Imana no kwigisha” (1 Timoteyo 5:17). Ni koko, abasaza bayobora mu buryo bwiza mu ngo zabo no mu itorero, dukwiriye kubakunda no kububaha. ‘Abasa n’abo,’ twagombye rwose ‘kujya tububaha.’—Abafilipi 2:29.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1978, ku mapaji ya 31-2.—Mu Cyongereza.
b Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1960, ku mapaji ya 735-6.—Mu Cyongereza.
Isubiramo
◻ Tuzi dute ko mu kinyejana cya mbere I.C., abasaza benshi bari abagabo bafite imiryango?
◻ Ni iki gisabwa abasaza bashatse bafite abana, kandi kuki?
◻ Amagambo ngo “bafite abana bizera” asobanura iki, ariko se byagenda bite niba umwana w’umusaza adahisemo gukorera Yehova?
◻ Ni mu biki umusaza yagombye ‘gutunga abe’?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Imiryango itajegajega, ivamo amatorero akomeye