-
Unike na Loyisi—Abarezi b’IntangarugeroUmunara w’Umurinzi—1998 | 15 Gicurasi
-
-
Ariko kandi, Unike si we wenyine wizeraga. Biragaragara ko Timoteyo yigishijwe “ibyanditswe byera” na nyina hamwe na nyirakuru ubyara nyina, ari we Loyisi.a Intumwa Pawulo yateye inkunga Timoteyo igira iti “ugume mu byo wize, ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije: kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.”—2 Timoteyo 3:14, 15.
-
-
Unike na Loyisi—Abarezi b’IntangarugeroUmunara w’Umurinzi—1998 | 15 Gicurasi
-
-
Timoteyo yari ‘yarijejwe’ ukuri gushingiye ku Byanditswe. Dukurikije uko inkoranyamagambo y’Ikigiriki imwe ibivuga, ijambo Pawulo yakoresheje aha ngaha, risobanurwa ngo “kwemezwa ikintu runaka mu buryo bukomeye; kucyemera udashidikanya.” Nta gushidikanya, hari hakenewe igihe n’imihati myinshi, kugira ngo iyo myizerere ihamye ishinge imizi mu mutima wa Timoteyo, imufashe gutekereza ku Ijambo ry’Imana no kuryizera. Hanyuma, bigaragara ko Unike na Loyisi bakoresheje imihati myinshi kugira ngo bigishe Timoteyo Ibyanditswe. Kandi se, mbega ingororano abo bagore bubahaga Imana babonye! Pawulo yashoboraga kwandika yerekeza kuri Timoteyo agira ati “nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike; kandi nzi neza yuko kukurimo nawe.”—2 Timoteyo 1:5.
-