Babyeyi, nimunezezwe n’abana banyu
“So na nyoko bishime.”—IMIGANI 23:25.
1. Ni iki kizatuma ababyeyi banezezwa n’abana babo?
MBEGA ukuntu ari byiza kubona urugemwe rw’igiti rukura maze rukaba igiti cy’ingazamarumbo, kigaragaza ubwiza kandi gitanga igicucu—cyane cyane iyo ari wowe wagiteye kandi ukacyitaho! Mu buryo nk’ubwo, ababyeyi bita ku bana babo bakura bakaba abagaragu b’Imana bakuze mu buryo bw’umwuka, banezezwa na bo cyane, nk’uko umugani wa Bibiliya ubivuga ugira uti “se w’umukiranutsi azishima cyane; kandi ubyara umwana ufite ubwenge azamwishimira. So na nyoko bishime, kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu.”—Imigani 23:24, 25.
2, 3. (a) Ni gute ababyeyi bashobora kwirinda agahinda no gusharira? (b) Ibiti bikiri bito, kimwe n’abana, bikeneye iki kugira ngo bibe isoko y’ibyishimo?
2 Nyamara kandi, kugira ngo umwana abe “umukiranutsi” n’ “ufite ubwenge,” si ibintu bipfa kwikora. Hagomba gukorwa imihati myinshi kugira ngo abakiri bato bataba isoko y’ “agahinda,” no “gusharira,” (NW ) kimwe n’uko igiti kikiri gito gishobora gukenera gukorerwa imirimo runaka kugira ngo kizabe igiti cy’ingazamarumbo (Imigani 17:21, 25). Urugero, imihembezo ishobora kumenyereza igiti kikiri gito kugira ngo gikure kigororotse kandi gikomeye. Kukivomera buri gihe ni iby’ingenzi, kandi gishobora gukenera kurindwa udukoko twangiza. Hanyuma, kugikonora bituma kiba cyiza.
3 Ijambo ry’Imana ryerekana ko hari ibintu abana bakeneye, urugero nko gutozwa ibihereranye n’Imana, kuvomerwa amazi ahagije y’ukuri kwa Bibiliya, kurindwa ubwiyandarike, no guhanwa mu buryo bwuje urukundo kugira ngo ingeso zitifuzwa zicibwe. Kugira ngo ibyo bigerweho, ababyeyi, cyane cyane ab’abagabo, bihanangirizwa kurera abana babo ‘babahana babigisha iby’Umwami wacu’ (Abefeso 6:4). Ibyo bikubiyemo iki?
Tsindagiriza Ijambo rya Yehova
4. Ni iyihe nshingano ababyeyi bafite ku bihereranye n’abana babo, kandi ni iki gisabwa mbere y’uko bashobora kuyisohoza?
4 ‘Kwigisha iby’Umwami wacu,’ bisobanura kwigisha ubwenge bwacu kugira ngo buhuze n’ibyo Yehova ashaka. Bityo rero, ababyeyi bagomba gucengeza mu bana babo bakiri bato, imitekerereze ya Yehova ku bihereranye n’ibintu runaka. Nanone kandi, bagomba kwigana urugero rw’Imana rwo gutanga igihano mu buryo bwuje impuhwe, cyangwa imyitozo igamije gukosora (Zaburi 103:10, 11; Imigani 3:11, 12). Ariko, mbere y’uko ababyeyi babasha gukora ibyo, bagomba ubwabo kwicengezamo amagambo ya Yehova, nk’uko Mose, umuhanuzi w’Imana, yagiriye inama Abisirayeli ba kera agira ati “aya mategeko [aturuka kuri Yehova] ngutegeka uyu munsi, ahore ku mutima wawe.”—Gutegeka 6:6, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
5. Ni ryari kandi mu buhe buryo ababyeyi b’Abisirayeli bagombaga kwigisha abana babo, kandi ‘kwigisha’ bishaka kuvuga iki?
5 Kwiga Bibiliya buri gihe, gutekereza ku byo twiga, hamwe n’isengesho, bituma ababyeyi bagira ibikenewe byose kugira ngo bashobore gukora ibyo Mose yategetse nyuma y’aho agira ati ‘ujye ugira umwete wo kwigisha [amagambo ya Yehova] abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira, n’uko uryamye, n’uko ubyutse.’ (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ‘kwigisha,’ risobanurwa ngo “gusubiramo,” “kuvuga wongera usubiramo kenshi,” “gutsindagiriza mu buryo bwumvikana neza.” Zirikana ukuntu Mose yongeye gutsindagiriza akamaro ko gushyira amagambo ya Yehova mu mwanya wa mbere agira ati “uyahambire ku kuboko kwawe, akubere ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe. Uyandike ku nkomanizo z’inzu yawe no ku byugarira byawe.” Uko bigaragara, Yehova asaba ababyeyi kwita ku bana babo buri gihe, mu buryo bwuje urukundo!—Gutegeka 6:7-9.
6. Ni iki ababyeyi bagombaga kwigisha abana babo, kandi inyungu yari iyihe?
6 ‘Ayo mategeko’ ya Yehova ababyeyi bagombaga kwigisha abana babo ni ayahe? Mose yari amaze gusubiramo icyo ubusanzwe bita Amategeko Cumi, akubiyemo n’amategeko abuza kwica, gusambana, kwiba, gushinja ibinyoma, no kwifuza. Ayo mategeko ahereranye n’umuco, kimwe n’itegeko ryo ‘gukundisha Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose,’ ni byo bintu ababyeyi b’Abisirayeli bagombaga kwigisha abana babo bato mu buryo bwihariye (Gutegeka 5:6-21; 6:1-5). Mbese, ntiwemera ko iyo ari yo nyigisho abana bakeneye muri iki gihe?
7. (a) Muri Bibiliya, abana bagereranyijwe n’iki? (b) Ni iki tugiye gusuzuma?
7 Umubyeyi w’umugabo w’Umwisirayeli, yabwirwaga ngo “umugore wawe azaba nk’umuzabibu wera cyane mu kirambi cy’inzu yawe: abana bawe bazaba nk’uduti t/wa elayo, bagose ameza yawe” (Zaburi 128:3). Nyamara kandi, kugira ngo ababyeyi banezezwe n’ “ibiti bikiri bito” byabo, aho kugira agahinda, bagomba kwita ku bana babo mu buryo bwa bwite, buri munsi (Imigani 10:1; 13:24; 29:15, 17). Reka dusuzume ukuntu ababyeyi bashobora gutoza, kuvomera mu buryo bw’umwuka, kurinda, no guhana abana babo mu buryo bwuje urukundo, ku buryo bagera aho banezezwa na bo by’ukuri.
Kubatoza Uhereye mu Bwana
8. (a) Ni ba nde babaye imihembezo kuri Timoteyo? (b) Ni ryari yatangiye gutozwa, kandi ingaruka yabaye iyihe
8 Dufate urugero rwa Timoteyo, wahemberewe mu buryo bw’ikigereranyo, n’ibiti bibiri bitajegajega—ni ukuvuga nyina na nyirakuru. Kubera ko se wa Timoteyo yari Umugiriki, kandi uko bigaragara akaba atari umuntu wizera, nyina Unike wari Umuyahudikazi hamwe na nyirakuru Loyisi, ni bo, ‘uhereye mu buto bwe,’ batoje uwo mwana ‘ibyanditswe byera.’ (2 Timoteyo 1:5; 3:15, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo; Ibyakozwe 16:1.) Umwete bagize mu kwigisha Timoteyo—ndetse n’igihe yari uruhinja—“imirimo itangaza [Yehova] yakoze,” yaragororewe mu buryo bukungahaye (Zaburi 78:1, 3, 4). Timoteyo yabaye umumisiyonari mu bihugu bya kure, wenda mu gihe yari akiri ingimbi, kandi yagize uruhare rugaragara mu gukomeza amatorero ya Gikristo yo mu gihe cya mbere.—Ibyakozwe 16:2-5; 1 Abakorinto 4:17; Abafilipi 2:19-23.
9. Ni gute abakiri bato bashobora kwiga kwirinda imitego yo gukunda ubutunzi?
9 Babyeyi, muri imihembezo bwoko ki? Urugero, mbese mwifuza ko abana banyu bagira igitekerezo gishyize mu gaciro ku bihereranye n’ubutunzi? Ubwo rero, mugomba gutanga urugero rwiza, mudahihibikanira ibigezweho byose, cyangwa ibindi bintu mudakeneye by’ukuri. Nimuhitamo guhihibikanira ubutunzi, ntimuzatangazwe no kubona abana banyu babigana (Matayo 6:24; 1 Timoteyo 6:9, 10). Koko rero, niba imihembezo itagororotse, ni gute igiti kikiri gito gishobora gukura gihagaze neza?
10. Ni ubuyobozi bwa nde ababyeyi bagombye gushaka buri gihe, kandi ni iyihe myifatire bagombye kugira?
10 Ababyeyi banezezwa n’abana babo, bazahora bashaka ubufasha bw’Imana kugira ngo babatoze, bazirikana ibintu bishishikaza cyane abana babo mu buryo bw’umwuka. Umubyeyi umwe ufite abana bane yaravuze ati “ndetse na mbere y’uko abana bacu bavuka, twasabaga Yehova buri gihe kugira ngo adufashe kuzaba ababyeyi beza, kuzayoborwa n’Ijambo rye, no kurikurikiza mu mibereho yacu.” Yongeyeho ati “interuro ivuga ngo ‘Yehova aza mu mwanya wa mbere,’ ntiyari imvugo isanzwe gusa, ahubwo bwari uburyo bwacu bwo kubaho.”—Abacamanza 13:8.
Gutanga “Amazi” Buri Gihe
11. Ibiti bikiri bito, kimwe n’abana, bisaba iki kugira ngo bikure?
11 Ingemwe z’ibiti zikenera mu buryo bwihariye kuvomerwa amazi buri gihe, nk’uko bigaragazwa n’ukuntu ibiti bikura neza iyo biri hafi y’uruzi. (Gereranya n’Ibyahishuwe 22:1, 2.) Abana na bo, bazasagamba mu buryo bw’umwuka niba bahabwa amazi y’ukuri kwa Bibiliya buri gihe. Ariko kandi, ababyeyi bagomba kuzirikana uko igihe abana babo bashobora kumara bashyize ibitekerezo hamwe kingana. Wenda ibyiciro bihinnye byo kubigisha bikorwa kenshi, bishobora kuba ingirakamaro kurusha ibikorwa incuro nke, ariko bikamara igihe kirekire. Ntugapfobye agaciro k’ibyo byiciro bihinnye. Igihe umubyeyi amara ari kumwe n’umwana, ni icy’ingenzi kugira ngo hagati yabo habeho imishyikirano ya bugufi, imishyikirano Ibyanditswe bitsindagiriza incuro nyinshi.—Gutegeka 6:6-9; 11:18-21; Imigani 22:6.
12. Akamaro ko kwifatanya n’abana bato mu isengesho ni akahe?
12 Kimwe mu byiciro byo kwigisha abana bato, gishobora gukorwa nimugoroba. Umukobwa umwe yagize ati “ndibuka ko buri joro, ababyeyi banjye bicaraga ku buriri bwacu maze bakadutega amatwi mu gihe twabaga tuvuga amasengesho yacu bwite.” Undi na we yavuze akamaro ibyo byagize, agira ati “ibyo byatumye ngira akamenyero ko gusenga Yehova buri joro mbere y’uko njya kuryama.” Iyo abana bumva ababyeyi babo bavuga ibihereranye na Yehova buri munsi kandi bakamusenga, ahinduka umuntu nyakuri kuri bo. Umusore umwe yagize ati “nashoboraga guhumiriza mu gihe nabaga ndimo nsenga Yehova, maze nkabona ari sogokuru nyasogokuru. Ababyeyi banjye bamfashije kubona ko Yehova afite uruhare muri buri kintu cyose dukora n’icyo tuvuga.”
13. Ni iki gishobora kuba gikubiye mu bihe byo kwigisha kwa buri gihe?
13 Kugira ngo abana bafashwe kwicengezamo amazi y’ukuri kwa Bibiliya, ababyeyi bashobora buri gihe gushaka ibihe byo kubigisha, bikubiyemo ibintu byinshi by’ingirakamaro. Ababyeyi b’abana babiri bari batarageza igihe cy’ubugimbi bagize bati “abana bombi batangiye gutozwa kwicara batuje mu Nzu y’Ubwami uhereye igihe bari bamaze ibyumweru bike bavutse.” Umubyeyi w’umugabo yavuze icyo umuryango we wakoze agira ati “twakoze urutonde rw’ibitabo byose bya Bibiliya ku dukarita tw’amashakiro, maze tukitoza kubitondekanya uko bikurikirana, buri wese muri twe akagira uwe mwanya wo kubikora. Buri gihe, abana bategerezanyaga amatsiko icyo gikorwa.” Imiryango myinshi ifata igihe gito cyo kwiga, haba mbere cyangwa nyuma yo kurya. Umubyeyi umwe w’umugabo yagize ati “ifunguro rya nimugoroba ryatubereye igihe cyiza cyo gusuzuma isomo ry’umunsi rya Bibiliya.”
14. (a) Ni ibihe bikorwa byo mu buryo bw’umwuka bihesha ingororano abana bato bashobora kwifatanyamo? (b) Abana bafite ubuhe bushobozi bwo kwiga?
14 Nanone kandi, abana bato bishimira gutega amatwi inkuru zishimishije za Bibiliya ziri mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya.a Umugabo n’umugore bashakanye bagize bati “igihe abana bari bakiri bato, iyo isomo ryo mu gitabo Amateka ya Bibiliya ryabaga rirangiye, abana bambaraga imyambaro yabigenewe maze bagakina ibice runaka mu buryo bwa darame ngufi. Barabikundaga, kandi incuro nyinshi basabaga batitiriza ko twakwiga inkuru irenze imwe kuri buri cyigisho.” Ntimugapfobye ubushobozi abana banyu bafite bwo kwiga! Hari abana bafite imyaka ine, bafashe mu mutwe ibice byose byo mu gitabo Amateka ya Bibiliya biga ndetse no gusoma Bibiliya! Umukobwa umwe, yibuka ko igihe yari afite imyaka hafi itatu n’igice, incuro nyinshi yavugaga nabi amagambo yo mu Cyongereza avuga ngo “judicial decisions” (imyanzuro y’urubanza), ariko se yamuteye inkunga yo gukomeza kwitoza kuyavuga neza.
15. Ni ibihe bintu bishobora gushyirwa mu biganiro tugirana n’abana, kandi ni ikihe gihamya kigaragaza ko ibiganiro nk’ibyo bifite akamaro?
15 Nanone kandi, ibyiciro bigufi byo kwigisha abana, bishobora gukoreshwa kugira ngo ubategurire kugeza amazi y’ukuri ku bandi, urugero nko gusubiza mu materaniro (Abaheburayo 10:24, 25). Umukobwa umwe yagize ati “ndibuka ko mu gihe cyo kwitoza, natangaga ibisubizo mu magambo yanjye bwite. Nta bwo nemererwaga gupfa gusoma gusa ntumva ibyo nsoma.” Byongeye kandi, abana bashobora gutozwa kwifatanya mu murimo wo mu murima mu buryo bufite ireme. Umugore warezwe n’ababyeyi batinya Imana, asobanura agira ati “nta na rimwe twigeze tuba abantu boma abandi inyuma, ibi byo gupfa guherekeza ababyeyi bacu mu murimo wabo gusa. Twari tuzi ko twagombaga kwifatanya, ndetse n’iyo byabaga ari ukuvuza inzogera yo ku muryango no gusiga agapapuro gatumira byonyine. Twamenyaga ibyo tugomba kuvuga, binyuriye ku gutegurana ubwitonzi mbere y’igihe imirimo yo mu mpera z’icyumweru. Ntitwigeze na rimwe tubyuka ku wa Gatandatu mu gitondo tubaza niba turi bujye mu murimo. Twari tuzi ko tugomba kuwukora.”
16. Kuki kubahiriza gahunda ya buri gihe yo kuyobora icyigisho cy’umuryango hamwe n’abana ari iby’ingenzi?
16 Akamaro ko guha abana amazi y’ukuri kwa Bibiliya buri gihe, ntigashobora gutsindagirizwa mu buryo budasubirwaho, bityo ibyo bikaba bishaka kuvuga ko kugira icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango cya buri cyumweru ari iby’ingenzi. Umubyeyi w’umugabo ufite abana babiri, yavuze ko “impamvu y’ingenzi ituma abana basharirirwa, ari ugukora ibintu mu buryo buhindagurika” (Abefeso 6:4). Yagize ati “jye n’umugore wanjye, twahisemo umunsi n’isaha, kandi nayoboraga icyigisho cy’umuryango mu buryo bwizerwa nkurikije iyo gahunda. Ntibyafashe igihe kirekire mbere y’uko abana baba biteze icyo cyigisho kuri iyo saha.” Ubwo buryo bwose bwo gutanga imyitozo uhereye mu bwana, ni ubw’ingenzi, dukurikije ukuri kugaragara kw’imvugo igira iti ‘igiti kigororwa kikiri gito.’
17. Ni iki cy’ingenzi gihwanye no kugeza ukuri kwa Bibiliya ku bana bato?
17 Kugeza ukuri kwa Bibiliya ku bana bato ni iby’ingenzi; ariko rero, urugero rw’ababyeyi na rwo ni uko. Mbese, abana banyu bababona mwiga, mujya mu materaniro buri gihe, mwifatanya mu murimo wo mu murima, ni koko, mubonera ibyishimo mu gukora ibyo Yehova ashaka (Zaburi 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera)? Ni iby’ingenzi ko babibona muri ubwo buryo. Ikigaragaza ko ibyo ari iby’ingenzi, ni icyo umukobwa umwe yavuze ku byerekeye nyina, wari warihanganiye kurwanywa n’umugabo we, kandi akaba yarareze abana batandatu baje guhinduka Abahamya bizerwa, agira ati “icyadushishikaje kurusha ibindi, ni urugero rwa Mama ubwe—urugero rwagize ingaruka nziza kurusha amagambo.”
Guha Abana Bato Uburinzi
18. (a) Ni gute ababyeyi bashobora guha abana uburinzi bakeneye? (b) Ni ubuhe bwoko bw’inyigisho abana bato bo muri Isirayeli bahabwaga ku bihereranye n’imyanya y’umubiri ituma habaho iyororoka?
18 Nk’uko ibiti bikiri bito bikenera akenshi kurindwa udukoko twangiza, muri iyi gahunda mbi y’ibintu, abana bato bakeneye kurindwa “abantu babi” (2 Timoteyo 3:1-5, 13). Ni gute ababyeyi bashobora gutanga ubwo burinzi? Ni mu kubafasha kugira ubwenge buturuka ku Mana (Umubwiriza 7:12)! Yehova yategetse Abisirayeli—hakubiyemo n’ “abana [babo] bato”—gutegera amatwi amagambo yasomwaga yo mu Mategeko ye, yari akubiyemo n’icyarangaga imyifatire ikwiriye n’idakwiriye ku bihereranye n’ibitsina (Gutegeka 31:12; Abalewi 18:6-24). Imyanya y’umubiri ituma habaho iyororoka, ivugwa incuro nyinshi, hakubiyemo n’ “amabya” n’ “imyanya ndangagitsina,” (NW ) (Abalewi 15:1-3, 16; 21:20; 22:24; Kubara 25:8; Gutegeka 23:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera). Kubera ko isi ya none yononekaye mu buryo bukabije, abana bato bakeneye kumenya imikoreshereze ikwiriye n’idakwiriye y’iyo myanya y’umubiri, ikubiye mu byaremwe Imana yavuze ko ari “byiza cyane.”—Itangiriro 1:31; 1 Abakorinto 12:21-24.
19. Ni iyihe nyigisho ikwiriye yahabwa abana bato ku birebana n’imyanya ndangagitsina?
19 Mu buryo bukwiriye, ababyeyi bombi, cyangwa buri muntu wese ukuze ushinzwe kurera abana, bagombye kumenyesha umwana imyanya ndangagitsina igize umubiri we. Hanyuma, bagombye gusobanura ko nta wundi muntu ugomba kwemererwa gukorakora kuri iyo myanya y’umubiri. Kubera ko abantu bonona abana, bagirana na bo imibonano y’ibitsina, akenshi basuzuma uburyo abana bitabira ukuntu babaryoshyaryoshya babigiranye uburiganya, umwana yagombye kwigishwa kubirwanya atajenjetse, maze akaba yavuga ati “ndaza kuvuga ibyo wakoze!” Mwigishe abana banyu bato ko bagombye buri gihe kuvuga uwo ari we wese wagerageza kubakorakora ku mubiri mu buryo butuma bumva babangamiwe, uko iterabwoba babashyiraho ryaba rimeze kose.
Gutanga Igihano mu Buryo Bwuje Urukundo
20. (a) Ni gute igihano kimeze nko gukonora? (b) Igihano gituma habaho iyihe mimerere mu mizo ya mbere, ariko ingaruka ikaba iyihe?
20 Abana bato babonera inyungu mu guhabwa igihano mu buryo bwuje urukundo, nk’uko bigendekera igiti iyo gikonowe (Imigani 1:8, 9; 4:13; 13:1). Iyo amashami adakwiriye akaswe, bituma ayandi akura neza. Bityo rero, niba abana bawe berekeza cyane ibitekerezo ku butunzi, cyangwa bakabogamira ku kwifatanya n’incuti mbi, cyangwa se imyidagaduro idakwiriye, ibyo bitekerezo bibi bimeze nk’amashami agomba gukatwa. Mu gihe bizaba bikuweho, abana bawe bazaba bafashijwe kugira ngo bakure bagana mu ruhande rw’iby’umwuka. Igihano nk’icyo gishobora gusa n’aho kidashimisha ako kanya, kimwe n’uko gukonora igiti bishobora gutuma gihungabana mu buryo runaka. Ariko kandi, ingaruka nziza y’igihano, ni ugutuma umwana wawe yongera gukura ari mu nzira ushaka ko akuriramo.—Abaheburayo 12:5-11.
21, 22. (a) Ni iki kigaragaza ko igihano kidashimisha, haba mu kugitanga cyangwa kugihabwa? (b) Kuki ababyeyi batagombye kwifata mu gutanga igihano?
21 Birazwi ko igihano kidashimisha, haba mu kugitanga cyangwa kugihabwa. Umubyeyi umwe w’umugabo yagize ati “umuhungu wanjye yajyaga amarana igihe gito gusa n’umusore abasaza bari barambwiye ko atari incuti nziza yo kwifatanya na yo. Nagombye kuba naragize icyo nkora vuba cyane kurusha uko nabigenje. N’ubwo umuhungu wanjye atigeze akora igikorwa icyo ari cyo cyose kibi mu buryo bugaragara, kugorora imitekerereze ye byafashe igihe runaka.” Uwo mwana yagize ati “igihe nacibwaga ku ncuti yanjye y’amagara, numvise nshegeshwe.” Ariko yongeyeho agira ati “uwo wari umwanzuro mwiza, kuko nyuma y’igihe gito gusa, yaraciwe.”
22 Ijambo ry’Imana rigira riti ‘ibihano byo guhugura ni inzira y’ubugingo.’ Bityo rero, ntukareke guhana abana bawe, n’ubwo kubikora byaba bigoye mu rugero runaka rute (Imigani 6:23; 23:13; 29:17). Igihe nikigera, bazagushimira ko wabakosoye. Umusore umwe yagize ati “nibuka ukuntu narakariraga cyane ababyeyi banjye iyo bampaga igihano. Ubu noneho ariko, mba ndakaye ndetse kurushaho iyo ababyeyi banjye baza kwanga kumpa icyo gihano.”
Ingororano Isaba Imihati
23. Kuki imihati yose ikorwa yo kwita ku bakiri bato mu buryo bwuje urukundo atari imfabusa?
23 Nta washidikanya ko abana banezeza ababyeyi, kimwe n’abandi bantu, ari abitabwaho cyane buri munsi, mu buryo bwuje urukundo. Ariko kandi, imihati yose bagirirwa—baba ari abana bo mu buryo bw’umubiri cyangwa mu buryo bw’umwuka—ikwiranye rwose n’ingororano ibyo bishobora guhesha umuntu. Intumwa Yohana, yari igeze mu za bukuru, yabigaragaje igihe yandikaga igira iti “ntacyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.”—3 Yohana 4.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni iki ibiti bikiri bito, kimwe n’abana, bikeneye kugira ngo bibe ibikwiriye gushimwa?
◻ Ni gute, mu buryo bw’ibikorwa, ababyeyi bashobora kuba nk’imihembezo igira ingaruka nziza?
◻ Ni iki gishobora kuba gikubiye mu byiciro byo kwigisha abana bato, kandi ni iki bagombye kwigishwa kurwanya?
◻ Ni gute igihano cyungura umwana, nk’uko bigendekera igiti iyo gikonowe?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 20 yavuye]
Uburenganzira bwatanzwe na Green Chimney’s Farm