‘Kwiriranya neza Ijambo [ry’Imana]’
“Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.”—2 TIMOTEYO 2:15.
1, 2. (a) Kuki abakozi baba bakeneye ibikoresho? (b) Ni uwuhe murimo Abakristo bakora, kandi se bagaragaza bate ko bashaka mbere na mbere Ubwami?
ABAKOZI baba bakeneye ibikoresho byo kubafasha gukora imirimo yabo. Ariko kugira buri gikoresho cyose umuntu akeneye ntibihagije. Umukozi aba akeneye igikoresho gikwiriye kandi agomba kugikoresha neza. Urugero, niba ugiye nko kubaka akazu gato k’imbaho ugashaka gufatanya imbaho ebyiri, ntuzakenera gusa inyundo n’imisumari. Bizagusaba no kuba uzi gutera umusumari mu rubaho utawugondamishije. Kugerageza gutera umusumari mu rubaho utazi n’uko bakoresha inyundo bishobora kukugora cyane, ndetse bigatuma umanjirwa. Ariko iyo ibikoresho bikoreshejwe uko bikwiriye, bidufasha kugira imirimo dukora kandi ibyo tugeraho bigashimisha.
2 Natwe Abakristo dufite umurimo tugomba gukora. Ni umurimo w’ingenzi cyane. Yesu Kristo yateye abigishwa be inkunga yo ‘kubanza gushaka ubwami’ (Matayo 6:33). Ibyo twabikora dute? Uburyo bumwe twabikoramo ni ukugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Icya kabiri, ni ugushingira umurimo wacu wo kubwiriza ku Ijambo ry’Imana. Icya gatatu, ni ukugira imyifatire myiza (Matayo 24:14; 28:19, 20; Ibyakozwe 8:25; 1 Petero 2:12). Kugira ngo tugire ibyishimo kandi tugire icyo tugeraho mu murimo wa Gikristo dukora, dukeneye kugira ibikoresho bikwiriye n’ubumenyi bwo kubikoresha neza. Mu birebana n’ibyo, intumwa Pawulo yatanze urugero rwiza cyane akora umurimo wa Gikristo kandi yateye bagenzi be bahuje ukwizera inkunga yo kumwigana (1 Abakorinto 11:1; 15:10). None se, ni irihe somo twavana kuri Pawulo, umukozi mugenzi wacu?
Pawulo yari umubwiriza w’Ubwami urangwa n’ishyaka
3. Kuki dushobora kuvuga ko intumwa Pawulo yari umubwiriza w’Ubwami urangwa n’ishyaka?
3 Pawulo yari umubwiriza umeze ute? Nta gushidikanya ko Pawulo yarangwaga n’ishyaka. Yakoresheje ingufu ze zose, akwirakwiza ubutumwa bwiza mu turere twinshi dukikije inyanja ya Mediterane. Iyo ntumwa itaracogoraga yasobanuye impamvu yabwirizaga ubutumwa bw’Ubwami ibishishikariye cyane igira iti “iyo mbwiriza ubutumwa singira icyo nirata kuko ari byo mpatirwa gukora, ndetse ntavuze ubutumwa nabona ishyano” (1 Abakorinto 9:16). Mbese Pawulo yaba yari ashishikajwe no kurokora ubuzima bwe gusa? Oya. Yari umuntu utarangwa n’ubwikunde. Ahubwo, yifuzaga ko n’abandi bakungukirwa n’ubutumwa bwiza. Yaranditse ati “ibyo byose mbikora ku bw’ubutumwa, ngo mfatanye n’abandi muri bwo.”—1 Abakorinto 9:23.
4. Ni ikihe gikoresho Abakristo baha agaciro cyane kurusha ibindi?
4 Intumwa Pawulo yari umukozi wicishaga bugufi kandi wari uzi ko atagombaga kwishingikiriza gusa ku buhanga runaka ashobora kuba yari afite. Kimwe n’uko umubaji aba akeneye inyundo, Pawulo yari akeneye igikoresho gikwiriye kugira ngo acengeze ukuri kw’Imana mu mitima y’ababaga bamuteze amatwi. Ni ikihe gikoresho cy’ibanze yakoreshaga? Ni Ijambo ry’Imana, ari byo Byanditswe Byera. Mu buryo nk’ubwo, Bibiliya ni cyo gikoresho cy’ibanze twifashisha mu guhindura abantu abigishwa.
5. Uretse gusubiramo imirongo ya Bibiliya gusa, ni iki kindi tugomba gukora kugira ngo tube ababwiriza bagira ingaruka nziza?
5 Pawulo yari azi ko gukoresha neza Ijambo ry’Imana atari ukujya asubiramo gusa imirongo yanditsemo. ‘Yaremezaga’ (Ibyakozwe 28:23). Yabigenzaga ate? Pawulo yakoresheje Ijambo ry’Imana ryanditse mu buryo bugira ingaruka nziza yemeza abantu benshi kwakira ukuri k’Ubwami. Yabafashaga gutekereza. Pawulo yamaze amezi atatu mu isinagogi yo muri Efeso, “ajya impaka na bo abemeza iby’ubwami bw’Imana.” N’ubwo ‘bamwe binangiye imitima bakanga kwizera,’ abandi bo bamuteze amatwi. Umurimo Pawulo yakoreye muri Efeso watumye ‘Ijambo rya [Yehova] rigwira cyane, kandi rikomeza kuganza.’—Ibyakozwe 19:8, 9, 20.
6, 7. Pawulo yubahirije ate umurimo we, kandi se twe twamwigana dute?
6 Kubera ko Pawulo yari umubwiriza w’Ubwami urangwa n’ishyaka, ‘yubahirije umurimo we’ (Abaroma 11:13). Yabigenje ate? Ntiyari ashishikajwe no kwishyira hejuru; nta n’ubwo yaterwaga isoni n’uko abantu bari kumenya ko yari umwe mu bakozi bakoranaga n’Imana. Ahubwo, yabonaga ko umurimo we wari uw’agaciro cyane kandi ko wamuheshaga ishema. Pawulo yakoresheje Ijambo ry’Imana abigiranye ubuhanga kandi agira icyo ageraho. Kuba hari ibintu yageragaho mu murimo we wo guhindura abantu abigishwa byateraga abandi inkunga yo kurushaho gukora umurimo wabo mu buryo bwuzuye. Muri ubwo buryo na bwo, umurimo we waheshejwe icyubahiro.
7 Kimwe na Pawulo, twe ababwiriza dushobora guhesha umurimo wacu icyubahiro dukoresha Ijambo ry’Imana kenshi kandi mu buryo bugira ingaruka nziza. Mu buryo bwose dukoramo umurimo wacu wo kubwiriza, intego yacu yagombye kuba iyo kugeza ubutumwa bwa Bibiliya ku bantu benshi uko bishoboka kose. Ibyo twabigeraho dute kandi mu buryo bwemeza? Dore uburyo butatu bwo kubigeraho: (1) Erekeza ibitekerezo ku Ijambo ry’Imana ku buryo utuma uwo muntu aryubaha. (2) Musobanurire icyo Bibiliya ivuga kuri ibyo bintu ubigiranye amakenga kandi ubihuze n’ingingo muganiraho. (3) Mufashe gutekereza ku Byanditswe mu buryo bwemeza.
8. Ni ibihe bikoresho dufite twifashisha muri iki gihe tubwiriza Ubwami, kandi se wabikoresheje ute?
8 Ababwiriza b’Ubwami bo muri iki gihe bafite ibikoresho Pawulo atari afite mu gihe yakoraga umurimo we. Muri byo harimo ibitabo, amagazeti, udutabo, impapuro z’itumira, inkuru z’Ubwami, n’amakaseti ya radiyo n’aya videwo. Mu ntangiriro z’ikinyejana gishize, bagiraga udukarita bakoreshaga babwiriza, ibyuma bisohora amajwi bita phonographes, imodoka zabaga ziriho indangururamajwi, n’insakazamajwi. Birumvikana ariko ko igikoresho cyacu kiruta ibindi byose ari Bibiliya, kandi dukeneye kumenya gukoresha neza kandi mu buryo bukwiriye icyo gikoresho cy’ibanze.
Umurimo wacu ugomba kuba ushingiye ku Ijambo ry’Imana
9, 10. Ni irihe somo dushobora kuvana ku nama Pawulo yagiriye Timoteyo ku bihereranye no gukoresha Ijambo ry’Imana?
9 Ni gute dushobora gukoresha Ijambo ry’Imana rikaba igikoresho kigira ingaruka nziza? Ni mu gihe twitondeye aya magambo Pawulo yandikiye Timoteyo wari umukozi mugenzi we agira ati “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri” (2 Timoteyo 2:15). ‘Gukwiriranya neza ijambo ry’ukuri’ bikubiyemo iki?
10 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “gukwiriranya neza” rifashwe uko ryakabaye risobanura “gukata ukurikije umurongo ugororotse” cyangwa “guharura inzira igororotse.” Mu magambo Pawulo yabwiye Timoteyo ni ho honyine mu Byanditswe bya Kigiriki hakoreshejwe iryo jambo. Iryo jambo rishobora gukoreshwa nanone mu gusobanura ukuntu bahinga bakurikiza imirongo igororotse. Birumvikana ko iyo umuhinzi w’inararibonye uhinga ku mirongo asanze mu murima we harimo umurongo ugoramye byamutera isoni. Kuba Pawulo yarabwiye Timoteyo ko yagombaga kuba “umukozi udakwiriye kugira ipfunwe,” yamwibutsaga ko atari yemerewe gutandukira inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana. Timoteyo ntiyagombaga kureka ngo uko abona ibintu bibe ari byo bigenga inyigisho ze. Yagombaga gushingira ibyo yabwirizaga n’ibyo yigishaga ku Byanditswe gusa (2 Timoteyo 4:2-4). Muri ubwo buryo, abantu b’imitima itaryarya bari kubona ibintu nk’uko Yehova abibona, aho kugendera kuri filozofiya y’isi (Abakolosayi 2:4, 8). No muri iyi minsi kandi ni ko bimeze.
Tugomba kugira imyifatire myiza
11, 12. Imyifatire yacu igira izihe ngaruka ku kuntu dukoresha neza Ijambo ry’Imana?
11 Gukoresha Ijambo ry’Imana mu buryo bukwiriye dutangaza gusa ukuri kwaryo, ntibihagije. Imyifatire yacu igomba kuba ihuje n’ibyo twigisha. “Kuko Imana ari yo dukorera,” ntitwagombye gukorera ijisho (1 Abakorinto 3:9). Ijambo ry’Imana rigira riti “mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba? Ko uvuga ngo ‘ntugasambane,’ nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero?” (Abaroma 2:21, 22). Ku bw’ibyo, kubera ko ari twe bakozi b’Imana muri iki gihe, uburyo bumwe dukoresha neza Ijambo ry’Imana ni ukumvira iyi nama igira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”—Imigani 3:5, 6.
12 Ni ibihe bintu dushobora kugeraho turamutse dukoresheje neza Ijambo ry’Imana? Reka turebe imbaraga Ijambo ry’Imana rishobora kugira ku buzima bw’abantu bafite imitima itaryarya.
Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo guhindura umuntu
13. Iyo umuntu ashyize Ijambo ry’Imana mu bikorwa bimugiraho izihe ngaruka?
13 Iyo abantu bemeye ko Ijambo ry’Imana ribayobora, ribagiraho ingaruka zikomeye ku buryo ribafasha kugira ihinduka rigaragara mu buzima bwabo. Pawulo yiboneye abantu Ijambo ry’Imana ryahinduye kandi yabonye ingaruka nziza ryagize ku bantu b’i Tesalonike ya kera bahindutse Abakristo. Ni cyo cyatumye ababwira ati “icyo dushimira Imana ubudasiba ni uko ubwo twabahaga ijambo ry’ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry’Imana, mutaryemeye nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana nk’uko riri koko kandi rigakorera no muri mwe abizera” (1 Abatesalonike 2:13). Kuri abo Bakristo, kimwe n’uko bimeze ku bigishwa ba Kristo b’ukuri, imitekerereze y’abantu iciriritse ntishobora kugereranywa n’ubwenge buhambaye cyane bw’Imana (Yesaya 55:9). Abatesalonike ‘bakiriye ijambo ry’Imana mu makuba menshi, bafite ibyishimo by’umwuka wera’ maze baba icyitegererezo cy’abizera bose.—1 Abatesalonike 1:5-7.
14, 15. Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zingana iki, kandi se kubera iki?
14 Ijambo ry’Imana rifite imbaraga nk’uko nyiraryo, ari we Yehova, afite imbaraga. Rikomoka ku “Mana ihoraho,” yaremesheje “ijuru” ijambo ryayo, kandi buri gihe iryo jambo ‘rishobora gukora icyo ryatumwe’ (Abaheburayo 3:12; Zaburi 33:6; Yesaya 55:11). Hari intiti mu bya Bibiliya yavuze iti “Imana ntijya yitandukanya n’Ijambo ryayo. Imana ntijya iryihakana nk’aho nta sano ifitanye na ryo. . . . Kuri yo rihora ari rizima, kandi na nyuma y’uko rivuzwe rikomeza kugira ingaruka kuko rikomoka ku Mana ihoraho.”
15 Ubutumwa buva mu Ijambo ry’Imana bufite imbaraga zingana iki? Bufite imbaraga nyinshi cyane. Pawulo yabivuze neza ati ‘ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga kandi rigira ubugi buruta ubw’inkota zose, rirahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi ribangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.’—Abaheburayo 4:12.
16. Ni gute Ijambo ry’Imana rishobora guhindura umuntu uko yakabaye?
16 Ubutumwa bukubiye mu Ijambo ry’Imana ryanditse ‘bufite ubugi buruta ubw’inkota zose.’ Ni yo mpamvu bufite ubushobozi buhambaye bwo gucengera buruta ubw’icyuma cyangwa igikoresho icyo ari cyo cyose cyakozwe n’umuntu. Ijambo ry’Imana ricengera mu mutima w’umuntu imbere, kandi rishobora gutuma ahindura kamere ye, rikagira ingaruka ku mitekerereze ye no ku byo akunda, rigatuma ahinduka umukozi ufite imico Imana yemera. Mbega igikoresho gifite imbaraga!
17. Sobanura ukuntu Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo guhindura abantu.
17 Ijambo ry’Imana rigaragaza umuntu uko ari koko, atari uko we yibwira ko ari cyangwa uko yigaragaza imbere y’abandi (1 Samweli 16:7). Ndetse n’umuntu mubi rimwe na rimwe ashobora guhisha uwo ari we mu mutima, akabitwikiriza ibikorwa byiza cyangwa akigira umuntu ukunda Imana. Abantu babi bajya biyoberanya bafite ibintu bibi bashaka kugeraho. Abibone bigira nk’abicisha bugufi kugira ngo abandi babemere. Icyakora, binyuriye mu kugaragaza ikiri mu mutima w’umuntu mu by’ukuri, Ijambo ry’Imana rigira imbaraga zo guhindura umuntu wicisha bugufi, akiyambura umuntu wa kera maze ‘akambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri nk’uko Imana yabishatse’ (Abefeso 4:22-24). Inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zishobora kandi guhindura abantu bagira amasonisoni bagahinduka Abahamya ba Yehova batagira ubwoba kandi bakaba ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka.—Yeremiya 1:6-9.
18, 19. Uhereye kuri izo paragarafu cyangwa ku bintu wabonye ubwawe mu murimo wo kubwiriza, garagaza ukuntu ukuri ko mu Byanditswe gushobora guhindura uko umuntu yabonaga ibintu.
18 Imbaraga Ijambo ry’Imana rifite zo guhindura abantu zigira ingaruka nziza ku bantu aho baba bari hose. Urugero, ababwiriza b’Ubwami b’i Phnom Penh muri Kamboje, bajyaga kubwiriza mu ntara ya Kompong Chamnom kabiri mu kwezi. Umugore umwe wari umupasiteri wo muri ako karere amaze kumva ukuntu abandi bapasiteri bavuga nabi Abahamya ba Yehova, yateganyije uburyo yazahura n’abo Bahamya ubwo bari kuzagaruka gusura iyo ntara. Yabahase ibibazo ku birebana n’iminsi mikuru maze atega amatwi yitonze mu gihe bagendaga bamufasha gutekereza kuri ibyo bintu bifashishije Ibyanditswe. Nyuma y’aho yaratangaye cyane ati “ubu noneho menye ko ibyo bagenzi banjye b’abapasiteri babavuzeho ari ibinyoma! Bababeshyeraga ko mudakoresha Bibiliya, nyamara muri iki gitondo ni yo mwakoresheje yonyine!”
19 Uwo mugore yakomeje kuganira kuri Bibiliya n’Abahamya kandi ntiyigeze aterwa ubwoba no kumubwira ko azakurwa ku bupasiteri. Yabwiye umugore w’incuti ye iby’ibyo biganiro bishingiye ku Byanditswe yagiranaga n’Abahamya, maze na we atangira kwigana Bibiliya n’Abahamya. Iyo ncuti ye yashimishijwe cyane n’ibyo yigaga ku buryo rimwe ubwo yigishaga mu rusengero, yabwiye abantu ati “muzaze mwigane Bibiliya n’Abahamya ba Yehova!” Nyuma y’aho gato, yasezeye muri urwo rusengero. Uwo mugore w’incuti ye na we wari umupasiteri hamwe n’abandi batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova.
20. Ibyabaye ku mugore wo muri Gana bigaragaza bite imbaraga Ijambo ry’Imana rifite?
20 Imbaraga z’Ijambo ry’Imana zigaragazwa kandi n’ibyabaye ku mugore witwa Paulina wo muri Gana. Umubwiriza w’igihe cyose yamuyoboreraga icyigisho cya Bibiliya mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka.a Umugabo wa Paulina yari yarashatse abagore benshi kandi Paulina yabonaga ko agomba kugira icyo ahindura mu mibereho ye, ariko umugabo we ndetse na bene wabo barabirwanyije cyane. Sekuru ubyara nyina wari umucamanza mukuru akaba n’umukuru w’itorero, yagerageje kumubuza amusobanurira nabi amagambo yanditse muri Matayo 19:4-6. Uwo mucamanza yasaga n’uvugisha ukuri, ariko Paulina yahise atahura ko ayo mayeri ye ari nk’uko Satani yagoretse Ibyanditswe igihe yageragezaga Yesu Kristo (Matayo 4:5-7). Yibutse ko icyo Yesu yashakaga kuvuga ku by’ishyingiranwa nta kindi kitari uko Imana yaremye umugabo n’umugore, itaremye umugabo n’abagore, kandi ko yavuze ko abo bombi uko ari babiri, si batatu, bagombaga kuzaba umubiri umwe. Yakomeye ku cyo yari yariyemeje kandi amaherezo yaje kwemererwa gutandukana n’umugabo we mu buryo bwemerwa n’umuco w’iwabo. Bidatinze, yarabatijwe aba umubwiriza w’Ubwami ufite ibyishimo.
Komeza gukoresha neza Ijambo ry’Imana
21, 22. (a) Twe ababwiriza b’Ubwami, ni ikihe kintu twifuza kwiyemeza? (b) Tuziga iki mu gice kizakurikiraho?
21 Mu by’ukuri, Ijambo ry’Imana ryanditse ni igikoresho gifite imbaraga dushobora gukoresha mu gufasha abandi kugira ihinduka mu buzima bwabo kugira ngo begere Yehova (Yakobo 4:8). Kimwe n’uko abakozi b’abahanga bakoresha ibikoresho kugira ngo bagire ikintu cyiza bageraho, nimucyo natwe ababwiriza b’Ubwami twiyemeze gushyiraho imihati yose kugira ngo dukoreshe Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, tubigiranye ubuhanga mu murimo twahawe n’Imana.
22 Ni gute twarushaho gukoresha Ibyanditswe mu buryo bugira ingaruka nziza mu murimo wacu wo guhindura abantu abigishwa? Uburyo bumwe dushobora gukoresha, ni ukongera ubushobozi bwacu bwo kwigisha abantu tubemeza. Turagushishikariza gukurikira witonze igice gikurikiraho, kubera ko kitubwira uburyo bwo kwigisha no gufasha abandi kwemera ubutumwa bw’Ubwami.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Mbese uribuka?
• Ni ibihe bikoresho ababwiriza b’Ubwami bafite?
• Pawulo yari umubwiriza w’Ubwami w’intangarugero mu buhe buryo?
• Gukoresha neza Ijambo ry’Imana bikubiyemo iki?
• Ijambo rya Yehova ryanditse rifite imbaraga zingana iki?
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Bimwe mu bikoresho Abakristo bakoresha mu murimo wo kubwiriza Ubwami