Mukomeze gukorera Yehova muhuje Inama
“Nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambariza mu izina ry’Uwiteka, no kumukorera bahuje inama.”—ZEFANIYA 3:9.
1. Ni mu buhe buryo amagambo avugwa muri Zefaniya 3:9 arimo asohozwa ubu?
KU ISI hose ubu hakoreshwa indimi zibarirwa mu 6.000. Uretse izo, n’izindi ndimi nyinshi ziba zishamikiye ku zindi, n’izo abantu bakoresha mu turere tw’iwabo. Ariko kandi, nubwo abantu baba bavuga indimi zidafite aho zihuriye na busa, hari ikintu gitangaje Yehova yakoze. Yatumye abantu bo mu duce twose tw’isi bashobora kwiga kandi bakavuga ururimi rumwe rutunganye. Ibyo byasohoje isezerano ryatanzwe binyuriye ku muhanuzi Zefaniya, rigira riti “[jyewe Yehova Imana] nzaha amoko ururimi rutunganye [iryo jambo rifashwe uko ryakabaye rikaba risobanurwa ngo “akanwa keza”], kugira ngo bose babone kwambariza mu izina ry’Uwiteka, no kumukorera bahuje inama.”—Zefaniya 3:9.
2. “Ururimi rutunganye” ni iki, kandi ni iki rwatumye gishoboka?
2 “Ururimi rutunganye” ni ukuri guturuka ku Mana dusanga mu Ijambo ryayo, Bibiliya. Ni ukuri cyane cyane ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana, bwo buzakoreshwa mu kweza izina rya Yehova, mu kugaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga kandi bukazanira abantu imigisha (Matayo 6:9, 10). Kubera ko ururimi rutunganye ari rwo rurimi rwonyine rwo mu buryo bw’umwuka rutanduye, ruvugwa n’abantu bo mu bihugu byose kandi b’amabara yose. Rutuma bakorera Yehova ‘bahuje inama.’ Ku bw’ibyo rero, bamukorera bunze ubumwe cyangwa bafite “amatwara amwe.”—Bibiliya Ntagatifu.
Kurobanura ku butoni nta mwanya bifite
3. Ni iki gituma dukorera Yehova twunze ubumwe?
3 Twe Abakristo dushimira ku bw’ubufatanye buri hagati yacu nubwo tuvuga indimi nyinshi zitandukanye. Nubwo tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu ndimi zitandukanye, twese dukorera Imana twunze ubumwe (Zaburi 133:1). Igituma ibyo bishoboka, aho twaba dutuye hose, ni uko tuvuga ururimi rumwe rutunganye dusingiza Yehova.
4. Kuki mu bagize ubwoko bwa Yehova hatagombye kubamo ibintu byo kurobanura abantu ku butoni?
4 Nta mwanya kurobanura abantu ku butoni byagombye kugira mu bagize ubwoko bw’Imana. Intumwa Petero yabisobanuye neza mu mwaka wa 36 I.C., igihe yabwirizaga mu rugo rw’umusirikare mukuru w’Umunyamahanga witwaga Koruneliyo, maze akavuga ati “ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera” (Ibyakozwe 10:34, 35). Ku bw’ibyo rero, kurobanura abantu, kwirema udutsiko cyangwa kurondana nta mwanya bifite mu itorero rya Gikristo.
5. Kuki ari bibi kurema udutsiko mu itorero?
5 Umunyeshuri umwe wo muri kaminuza yagiye ku Nzu y’Ubwami maze nyuma aza kuvuga ibyo yabonye agira ati “ubusanzwe usanga abantu b’ibara runaka cyangwa b’ubwoko ubu n’ubu bajya mu rusengero rumwe. . . . Abahamya ba Yehova bose bari bicaranye kandi nta bo wasangaga biremye udutsiko.” Ikibabaje ariko, ni uko hari abantu bo mu itorero ry’i Korinto ya kera bazanaga amacakubiri. Ibyo byagaragazaga ko barwanyaga umwuka wera w’Imana, wo utuma abantu bunga ubumwe bakabana amahoro (Abagalatiya 5:22). Turamutse dutangiye kurema udutsiko mu itorero, twaba turwanyije ubuyobozi bw’umwuka. Ku bw’ibyo rero, nimucyo tujye tuzirikana amagambo intumwa Pawulo yabwiye abo Bakristo b’i Korinto agira ati “bene Data, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, kugira ngo mwese muvuge kumwe; kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose, muhuje imitima n’inama” (1 Abakorinto 1:10). Pawulo yongeye kandi gutsindagiriza ibihereranye no kunga ubumwe mu ibaruwa yandikiye abo muri Efeso.—Abefeso 4:1-6, 16.
6, 7. Ni iyihe nama Yakobo yatanze ku bihereranye no kurobanura abantu ku butoni, kandi se ni gute ayo magambo atureba?
6 Kuva kera, Abakristo basabwa kutarobanura abantu ku butoni (Abaroma 2:11). Kubera ko mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere hari bamwe bitaga cyane ku bakire, umwigishwa Yakobo yaranditse ati “bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w’icyubahiro ntikube uko kurobanura abantu ku butoni. Nihagira umuntu uza mu itorero ryanyu, yambaye impeta y’izahabu n’imyenda y’akataraboneka, akinjirana n’umukene wambaye ubushwambagara, namwe mukita k’uwambaye imyenda y’akataraboneka, mukamubwira muti ‘mwicare aha heza’; naho wa mukene mukamubwira muti ‘wehoho hagarara iriya, cyangwa wicare munsi y’agatebe k’ibirenge byanjye’; mbese iyo mugenje mutyo, ntimuba mwirobanuye, mukaba abacamanza batekereza ibidakwiriye?”—Yakobo 2:1-4.
7 Iyo mu materaniro yabo ya Gikristo hazaga abantu batizera babaga bambaye impeta z’izahabu n’imyenda y’ibitangaza, hakaza n’umukene wambaye imyenda y’ubushwambagara, umukire ni we bitagaho. Bamuhaga ahantu “heza” ho kwicara, mu gihe umukene we bamubwiraga ngo nahagarare cyangwa yicare hasi ku birenge by’undi muntu. Nyamara kandi, Imana yo yatanze igitambo cy’incungu cya Yesu, igitambira abakire n’abakene itarobanuye ku butoni (Yobu 34:19; 2 Abakorinto 5:14). Ku bw’ibyo rero, niba dushaka gushimisha Yehova no kumukorera duhuje inama, ntitugomba kurobanura abantu ku butoni cyangwa ngo ‘twubahire abantu kubakuraho indamu.’—Yuda 4, 16.
Irinde kwitotomba
8. Ni iki cyabaye ku Bisirayeli bitewe n’uko bitotombye?
8 Kugira ngo dukomeze kunga ubumwe kandi dukomeze kwemerwa n’Imana, tugomba kumvira umuburo watanzwe na Pawulo ugira uti ‘mukore byose mutitotomba’ (Abafilipi 2:14, 15). Abisirayeli batagiraga ukwizera bari baravanywe mu bubata bwo mu Misiri bitotombeye Mose na Aroni, bityo bakaba baritotombeye na Yehova Imana. Kubera iyo mpamvu, uretse Yosuwa na Kalebu bari abizerwa, abandi bagabo bose bari bafite imyaka 20 n’abari bayirengeje ntibinjiye mu Gihugu cy’Isezerano, ahubwo baguye muri rwa rugendo rwo mu butayu rwamaze imyaka 40 (Kubara 14:2, 3, 26-30; 1 Abakorinto 10:10). Mbega ngo kwitotomba birabakoraho!
9. Ni iki cyageze kuri Miriyamu azira kwitotomba?
9 Ibyo biratwereka ibintu bishobora kugera ku ishyanga ryose rizira kwitotomba. Bite se iyo umuntu yitotombye ku giti cye? Miriyamu mushiki wa Mose we na Aroni musaza we baritotombye bati “ni ukuri, Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Iyo nkuru ikomeza igira iti “Uwiteka arabyumva” (Kubara 12:1, 2). Ingaruka zabaye izihe? Imana yacishije bugufi Miriyamu wasaga n’aho ari we wari ku isonga. Yamucishije bugufi ite? Yamuteje ibibembe maze bamujyana hanze y’inkambi ahamara iminsi irindwi kugeza ahumanutse.—Kubara 12:9-15.
10, 11. Ni izihe ngaruka mbi zishobora guterwa no kwitotomba? Tanga urugero.
10 Kwitotomba si ukwijujutira ikintu kibi cyakozwe. Abantu bakunda kwitotomba bita cyane ku byiyumvo byabo cyangwa imyanya barimo, bagashaka ko abantu babitaho kurusha uko bita ku Mana. Iyo umuntu atarebye neza, ibyo biteza amacakubiri mu bavandimwe babo bo mu buryo bw’umwuka kandi bigapfobya imihati bashyiraho kugira ngo bakorere Yehova bahuje inama. Ibyo biterwa n’uko buri gihe abantu bakunda kwitotomba babwira abantu bose ibyo bitotombera, bizeye ko abandi bari bubagirire impuhwe bakabashyigikira.
11 Urugero, umuntu ashobora kunenga ukuntu umusaza atanga ibiganiro mu materaniro cyangwa uko asohoza inshingano ze. Iyo duteze amatwi umuntu umwitotombera, dushobora gutangira gutekereza nk’uko atekereza. Dushobora kuba tutari twarigeze tugira ikibazo kuri uwo musaza kugeza igihe uwo muntu abibiye mu bwenge bwacu izo mbuto zo kwitotomba. Amaherezo, nta kintu uwo musaza azakora ngo tubone ari cyo, kandi natwe dushobora gutangira kumwitotombera. Iyo myifatire ntikwiriye mu itorero ry’abagize ubwoko bwa Yehova.
12. Ni izihe ngaruka kwitotomba bishobora kugira ku mishyikirano dufitanye n’Imana?
12 Kwitotombera abantu bafite inshingano yo kuba abungeri b’umukumbi w’Imana bishobora gutuma umuntu atukana. Kubitotombera cyangwa kubavuma bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova. (Kuva 22:27, umurongo wa 28 muri Biblia Yera.) Abatukanyi batagaragaza ukwicuza ntibazaragwa Ubwami bw’Imana (1 Abakorinto 5:11; 6:10). Umwigishwa Yuda yanditse ku bihereranye n’abantu bitotombaga ‘basuzuguraga gutegekwa, bagatuka abanyacyubahiro,’ cyangwa abafite inshingano mu itorero (Yuda 8). Abo bantu bitotombaga ntibemerwaga n’Imana, kandi byaba byiza twirinze kubigana.
13. Kuki kwitotomba kose atari kubi?
13 Nanone ariko, kwitotomba kose si ko kudashimisha Imana. Ntiyigeze yirengagiza ‘gutaka kw’abaregaga’ i Sodomu n’i Gomora, ahubwo yarimbuye iyo mijyi yombi yari yuzuye ububi bwinshi (Itangiriro 18:20, 21; 19:24, 25). Nyuma gato ya Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., muri Yerusalemu, Abayuda bavugaga Ikigiriki batangiye kwitotombera abavugaga Igiheburayo, ‘kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry’iminsi yose.’ Kugira ngo “abo cumi na babiri” bakemure icyo kibazo, byabaye ngombwa ko ‘batoranya abantu barindwi bashimwa babashyira kuri uwo murimo’ wo gutanga ibyokurya (Ibyakozwe 6:1-6). Muri iki gihe, abasaza ntibagomba ‘kwica amatwi’ ngo bareke kumva abantu bitotombera ibintu bifite ishingiro (Imigani 21:13). Nanone kandi, aho kugira ngo abasaza banenge bagenzi babo bahuje ukwizera, bagomba kuba abantu batera inkunga kandi bubaka abandi.—1 Abakorinto 8:1.
14. Ni uwuhe muco dukeneye mu buryo bwihariye kugira ngo twirinde kwitotomba?
14 Twese tugomba kwirinda kwitotomba, kuko iyo ngeso itugiraho ingaruka mbi mu buryo bw’umwuka. Kugira iyo ngeso bishobora gutuma tudakomeza kunga ubumwe. Ibinyuranye n’ibyo, nimucyo buri gihe tujye tureka umwuka wera utume twera imbuto y’urukundo (Abagalatiya 5:22). Kumvira ‘itegeko ry’Umwami wacu’ ridusaba ‘gukundana’ bizatuma dukomeza gukorera Yehova duhuje inama.—Yakobo 2:8; 1 Abakorinto 13:4-8; 1 Petero 4:8.
Irinde gusebanya
15. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’amazimwe no gusebanya?
15 Kubera ko kwitotomba bishobora gutera amazimwe, tugomba kwitondera ibyo tuvuga. Kuzimura ni ukuvuga ibintu bitagira umumaro uvuga abandi n’ibyo bakora. Gusebanya byo, ni ukuvuga inkuru z’ibinyoma ushaka guharabika umuntu. Kuvuga bene izo nkuru biba birimo ubugome kandi ntibishimisha Imana. Ni yo mpamvu Imana yabwiye Abisirayeli iti “uzirinde gusebya umuryango uvukamo.”—Abalewi 19:16, Bibiliya Ntagatifu.
16. Ni iki Pawulo yavuze ku bantu bari abanyamazimwe, kandi se ni gute inama yabahaye natwe itureba?
16 Kubera ko amazimwe ashobora gutuma umuntu asebanya, Pawulo yiyamye rwose abantu bari abanyamazimwe. Amaze kuvuga ibihereranye n’abapfakazi bari bakwiriye gufashwa n’itorero, yerekeje ku bandi bapfakazi bari barihaye ‘kugira ubute, bakagenda imihana; nyamara atari abanyabute gusa, ahubwo kandi ari n’abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye’ (1 Timoteyo 5:11-15). Niba hari Umukristokazi ubonye ko afite intege nke zo kuba avuga amagambo ashobora kuvamo ibyo gusebanya, byaba byiza yumviye inama yatanzwe na Pawulo yo kuba umuntu ‘witonda, utabeshyera abandi’ (1 Timoteyo 3:11). Birumvikana kandi ko n’abagabo b’Abakristo bagomba kwirinda amazimwe.—Imigani 10:19.
Reka gucira abandi imanza!
17, 18. (a) Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye no gucira abavandimwe bacu imanza? (b) Ni gute twashyira mu bikorwa amagambo Yesu yavuze ku bihereranye no guca imanza?
17 Nubwo tutagira uwo dusebya, dushobora kuba dukeneye gushyiraho imihati ikomeye kugira ngo tutaba abantu bacira abandi imanza. Yesu yamaganye iyo ngeso igihe yavugaga ati “ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu, kugira ngo namwe mutazarucirwa; kuko urubanza muca, ari rwo muzacirwa namwe; urugero mugeramo, ari rwo muzagererwamo namwe. Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so, uti ‘henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe,’ kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so.”—Matayo 7:1-5.
18 Ntitwagombye kwiha ibyo gutokora umuvandimwe wacu “agatotsi” kari mu jisho rye mu gihe natwe ubwacu twaba tudashobora kugira amahitamo meza bitewe n’ “umugogo” wo mu buryo bw’ikigereranyo uri mu jisho ryacu. Mu by’ukuri, niba dusobanukiwe neza ukuntu Imana ari inyambabazi, ntituzajya ducira abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka imanza. Ni gute twarushaho kubumva nk’uko Data wo mu ijuru abumva? Ntibitangaje kuba Yesu yaraduhaye umuburo ugira uti “ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu, kugira ngo namwe mutazarucirwa”! Kwigenzura nta buryarya tukamenya amakosa dukora byagombye kutubuza guca imanza Imana ishobora kubona ko zidakwiriye.
Ni abanyantege nke, ariko bakwiriye kubahwa
19. Ni gute twagombye kubona bagenzi bacu duhuje ukwizera?
19 Niba twariyemeje gukorera Imana dufatanye urunana n’abo duhuje ukwizera, ntituzirinda kuba abantu bacira abandi imanza gusa. Tuzafata iya mbere tubagaragarize ko tububaha (Abaroma 12:10). Mu by’ukuri, nta bwo tuzajya twishakira inyungu zacu bwite, ahubwo tuzajya dushaka iz’abandi, kandi tuzajya twishimira no kubakorera ibikorwa byaba bibonwa ko bisuzuguritse (Yohana 13:12-17; 1 Abakorinto 10:24). Ni gute twakomeza kurangwa n’imyifatire myiza nk’iyo? Twabigeraho tugiye dukomeza kuzirikana ko buri wese mu bo duhuje ukwizera afite agaciro mu maso ya Yehova kandi ko twese dukenerana, kimwe n’uko buri rugingo rw’umubiri wacu rukenera urundi.—1 Abakorinto 12:14-27.
20, 21. Ni iki amagambo ari muri 2 Timoteyo 2:20, 21 asobanura kuri twe?
20 Tuvugishije ukuri, Abakristo ni inzabya zimeneka ubusa zahawe gukora umurimo w’igiciro cyinshi (2 Abakorinto 4:7). Kugira ngo tubashe gusohoza uwo murimo wera uhesha Yehova ikuzo, tugomba gukomeza kuba abantu biyubashye haba kuri we no ku Mwana we. Gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka ni byo byonyine bishobora gutuma dukomeza kuba inzabya z’icyubahiro zo gukoreshwa n’Imana. Ku bihereranye n’ibyo, Pawulo yaranditse ati “mu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba; kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni. Nuko rero, umuntu niyiyeza, akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro, cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro, kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose.”—2 Timoteyo 2:20, 21.
21 Abantu batitwara nk’uko Imana ibidusaba ni inzabya ‘zikoreshwa ibiteye isoni.’ Ariko noneho iyo dukomeje gukora iby’Imana idusaba, tuba tubaye inzabya ‘zikoreshwa iby’icyubahiro, zejejwe’ cyangwa zatoranyirijwe gukora umurimo wa Yehova kandi ‘zatunganyirijwe imirimo myiza yose.’ Bityo rero, byaba byiza twibajije tuti ‘mbese ndi urwabya “rukoreshwa iby’icyubahiro”? Mbese, mpa bagenzi banjye duhuje ukwizera urugero rwiza? Mbese mu itorero nifatanyamo, naba nkorana na bagenzi banjye duhuje ukwizera duhuje inama?’
Dukomeze gukorera hamwe duhuje inama
22. Itorero rya Gikristo rishobora kugereranywa n’iki?
22 Itorero rya Gikristo rimeze nk’umuryango. Iyo abagize umuryango bose basenga Yehova, usanga wiganjemo umwuka w’urukundo, wo gufashanya kandi mwiza. Umuryango ushobora kuba ugizwe n’abantu bafite kamere zitandukanye, ariko ibyo ntibibuza ko buri wese mu bawugize yubahwa. Ni na ko bimeze mu itorero. Nubwo twese dutandukanye kandi twese tukaba turi abantu badatunganye, Imana yatwireherejeho binyuriye kuri Kristo (Yohana 6:44; 14:6). Yehova na Yesu baradukunda, kandi kimwe n’umuryango wunze ubumwe, nta gushidikanya ko natwe twifuza kugaragarizanya urukundo.—1 Yohana 4:7-11.
23. Ni iki twagombye kujya tuzirikana, kandi se ni iki twagombye kwiyemeza gukora?
23 Mu itorero rya Gikristo rimeze nk’umuryango, na ho ni ahantu tuba rwose twiteze gusanga abantu b’indahemuka. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ndashaka ko abagabo basenga hose, barambuye amaboko yera, badafite umujinya, kandi batagira impaka” (1 Timoteyo 2:8). Ku bw’ibyo rero, Pawulo yashyize isano hagati yo kuba indahemuka no gusengera aho ari ho “hose” Abakristo baba bateraniye. Abantu b’indahemuka ni bo bagombye gusa guhagararira itorero mu isengesho rivugiwe mu ruhame. Birumvikana ko Imana iba yiteze ko twese tuba abantu b’indahemuka kuri yo no kuri bagenzi bacu (Umubwiriza 12:13, 14). Ku bw’ibyo, nimucyo twiyemeze gukorera hamwe duhuje inama, kimwe n’uko bimeze ku ngingo z’umubiri w’umuntu. Turifuza kandi twebwe twese abagize umuryango w’abasenga Yehova ko twakorera hamwe twunze ubumwe. Ikirenze byose, nimucyo tujye twibuka ko dukenerana kandi ko nidukomeza gukorera Yehova duhuje inama azatwemera kandi akaduha imigisha.
Ni gute wasubiza?
• Ni iki gituma abagize ubwoko bwa Yehova babasha kumukorera bahuje inama?
• Kuki Abakristo birinda kurobanura abantu ku butoni?
• Kuki kwitotomba ari bibi?
• Kuki twagombye kubaha bagenzi bacu duhuje ukwizera?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Petero yabonye ko burya “Imana itarobanura ku butoni”
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Waba uzi impamvu Imana yacishije bugufi Miriyamu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Abakristo b’indahemuka bishimira gukorera Yehova bahuje inama