“Mube maso kugira ngo mushishikarire gusenga”
“Mugire ubwenge kandi mube maso kugira ngo mushishikarire gusenga.”—1 PET 4:7.
1, 2. (a) Kuki ari ngombwa ko ‘tuba maso kugira ngo dushishikarire gusenga’? (b) Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza ku birebana n’isengesho?
UMUNTU wahoze akora akazi ko kurara izamu yaravuze ati “iyo bwenda gucya, ni bwo kuba maso biba bigoye cyane.” Abandi bantu na bo basabwa kuba maso ijoro ryose bashobora kwemeranya na we. Ibyo dushobora kubigereranya n’igihe turimo. Tugeze ku iherezo ry’isi ya Satani. Ni nk’aho ijoro rikuze, bityo Abakristo bakaba bagomba guhatana kugira ngo bakomeze kuba maso (Rom 13:12). Gusinzira muri iki gihe byaduteza akaga rwose! Ni ngombwa ko ‘tugira ubwenge’ kandi tukumvira inama duhabwa n’Ibyanditswe, igira iti “mube maso kugira ngo mushishikarire gusenga.”—1 Pet 4:7.
2 Bitewe n’aho igihe kigeze, byaba byiza twibajije tuti “ese ndi maso mu birebana no gusenga? Ese nsenga mu buryo bwose, kandi se nsenga buri gihe? Ese mfite akamenyero ko gusenga nsabira abandi, cyangwa ahanini amasengesho yanjye yibanda ku byo nkeneye n’ibyo nifuza? Ese mbona ko gusenga ari ngombwa kugira ngo nzakizwe?”
JYA USENGA MU BURYO BWOSE
3. Dushobora gusenga mu buhe buryo bundi?
3 Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abefeso, yavuzemo ibirebana n’‘uburyo bwose bwo gusenga’ (Efe 6:18). Mu masengesho yacu dushobora kuba dukunda kwinginga Yehova kugira ngo adufashe kubona ibyo dukeneye, kandi dutsinde ingorane duhanganye na zo. ‘Uwumva amasengesho’ yumva ibyo tumusaba kuko adukunda (Zab 65:2). Icyakora, twagombye kwihatira gusenga no mu bundi buryo. Nanone dukwiriye gusenga tumusingiza, tumushimira kandi tumwinginga.
4. Kuki twagombye gusingiza Yehova kenshi mu masengesho yacu?
4 Dufite impamvu nyinshi zagombye gutuma dusingiza Yehova mu masengesho yacu. Urugero, iyo dutekereje ku ‘mirimo ye ikomeye’ n’ukuntu ‘akomeye cyane,’ bidutera kumusingiza. (Soma muri Zaburi ya 150:1-6.) Birashishikaje kuba incuro 13 zose, imirongo itandatu igize Zaburi ya 150 idutera inkunga yo gusingiza Yehova! Undi mwanditsi wa zaburi yagaragaje ukuntu yubahaga Imana cyane, aririmba ati “nagusingije incuro ndwi ku munsi, kubera imanza zawe zikiranuka” (Zab 119:164). Birakwiriye rwose ko Yehova asingizwa. Ku bw’ibyo se, ntitwagombye kumusingiza mu masengesho yacu “incuro ndwi ku munsi,” bisobanura ko tugomba kumusingiza kenshi?
5. Ni mu buhe buryo gusenga Yehova tumushimira bitubera uburinzi?
5 Gushimira ni ubundi buryo bw’ingenzi bwo gusenga. Pawulo yabwiye Abakristo bo mu mugi w’i Filipi ati “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana” (Fili 4:6). Gushimira Yehova mu isengesho tubikuye ku mutima bitubera uburinzi. Ibyo ni iby’ingenzi cyane kubera ko turi mu minsi ya nyuma, aho usanga abantu ari “indashima” (2 Tim 3:1, 2). Mu by’ukuri, iyi si yiganjemo umwuka wo kudashimira. Tutabaye maso, natwe uwo mwuka watwadukaho. Gushimira Imana mu masengesho yacu bituma twumva tunyuzwe, kandi bikaturinda ‘kwitotomba no kwinubira uko turi’ (Yuda 16). Ikindi kandi, iyo abatware b’imiryango bavuze amagambo yo gushimira mu masengesho bavuga bari kumwe n’abagore babo n’abana babo, bibashishikariza kugira umwuka wo gushimira.
6, 7. Kwinginga bisobanura iki, kandi se ni ryari twasenga Yehova tumwinginga?
6 Kwinginga ni ugusengana umwete kandi dufite ibyiyumvo byinshi. Ni ryari twasenga Yehova tumwinginga? Dushobora kubikora mu gihe dutotezwa cyangwa mu gihe turwaye cyane. Birumvikana ko amasengesho dutura Imana muri ibyo bihe tuyisaba kudufasha, tuyavuga twinginga. Ariko se, ni muri ibyo bihe gusa dushobora kwinginga Yehova?
7 Reka dusuzume isengesho ntangarugero rya Yesu, maze turebe ibyo yavuze ku birebana n’izina ry’Imana, Ubwami bwayo n’ibyo ishaka. (Soma muri Matayo 6:9, 10.) Ibikorwa bibi birogeye cyane ku isi, kandi ubutegetsi bw’abantu bwananiwe guha abaturage babwo ibintu bakenera, ndetse n’iby’ibanze. Ku bw’ibyo rero, twagombye gusenga dusaba ko izina rya Data wo mu ijuru ryezwa, kandi Ubwami bwe bukavana ubutegetsi bwa Satani kuri iyi si. Nanone kandi, iki ni cyo gihe cyo kwinginga Yehova ngo ibyo ashaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru. Nimucyo rero dukomeze kuba maso, bityo dusenge mu buryo bwose.
“MUSENGE UBUDACOGORA”
8, 9. Kuki twagombye kwirinda kunenga Petero n’izindi ntumwa bitewe n’uko basinziriye igihe bari mu busitani bwa Getsemani?
8 Nubwo intumwa Petero yagiriye Abakristo inama yo ‘kuba maso kugira ngo bashishikarire gusenga,’ na we ubwe hari igihe yananiwe gukomeza kuba maso. Ni umwe muri ba bigishwa basinziriye igihe Yesu yasengeraga mu busitani bwa Getsemani. Na nyuma y’uko Yesu ababwiye ati “mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora,” byarabananiye.—Soma muri Matayo 26:40-45.
9 Icyakora, aho kwihutira kunenga Petero n’izindi ntumwa bitewe n’uko bananiwe gukomeza kuba maso, byaba byiza twibutse ko bashobora kuba bari bananiwe cyane bitewe n’ibyo bari bakoze uwo munsi. Bari bakoze imyiteguro ya Pasika kandi bayizihiza kuri uwo mugoroba. Hanyuma, Yesu yatangije Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, maze abaha icyitegererezo cy’uko bari kuzajya bizihiza Urwibutso rw’urupfu rwe (1 Kor 11:23-25). ‘Bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana, barasohotse bajya ku musozi w’Imyelayo,’ bakora urugendo rw’amaguru banyuze mu duhanda two muri Yerusalemu (Mat 26:30, 36). Birashoboka ko icyo gihe saa sita z’ijoro zari zamaze kurenga. Iyo tuza kuba twari muri ubwo busitani bwa Getsemani muri iryo joro, birashoboka ko natwe twari gusinzira. Aho kugira ngo Yesu agaye izo ntumwa zari zinaniwe, urukundo rwatumye avuga ati “umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”
10, 11. (a) Ibyabaye kuri Petero mu busitani bwa Getsemani byamuhaye irihe somo? (b) Ibyamubayeho bikwigisha iki?
10 Ibyabaye kuri Petero mu busitani bwa Getsemani byamwigishije isomo ry’ingenzi. Kutaba maso kwe byamwigishije isomo atari kuzigera yibagirwa. Mbere yaho Yesu yari yavuze ati “mwese ibyanjye birabagusha iri joro.” Petero yahise amusubiza ati “nubwo abandi bose ibyawe byabagusha, jyewe ntibizigera bingusha!” Ariko Yesu yamubwiye ko yari kumwihakana incuro eshatu. Petero yanze kubyemera, maze aramubwira ati “niyo byaba ngombwa ko mfana nawe, sinshobora kukwihakana” (Mat 26:31-35). Ariko kandi, Petero yaraguye nk’uko Yesu yari yabivuze. Amaze kumwihakana bwa nyuma, yumvise bimubabaje maze “ararira cyane.”—Luka 22:60-62.
11 Nta gushidikanya ko Petero yavanye isomo ku byamubayeho, bityo agatsinda intege nke zo kwiyiringira. Uko bigaragara, isengesho ryabimufashijemo. Birashishikaje kuba Petero ari we watanze inama igira iti “mube maso kugira ngo mushishikarire gusenga.” Ese twumvira iyo nama yahumetswe? Ese ‘dusenga ubudacogora,’ bityo tukagaragaza ko twishingikiriza kuri Yehova (Zab 85:8)? Nimucyo nanone tujye tuzirikana inama intumwa Pawulo yatanze, agira ati “umuntu utekereza ko ahagaze yirinde atagwa.”—1 Kor 10:12.
AMASENGESHO YA NEHEMIYA YARASHUBIJWE
12. Ni mu buhe buryo Nehemiya yatubereye icyitegererezo?
12 Reka turebe urugero rwa Nehemiya wari umuhereza wa divayi wa Aritazerusi umwami w’u Buperesi, mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu. Nehemiya yabaye icyitegererezo mu birebana no gusengana umwete. Yari amaze iminsi ‘yiyiriza ubusa, ari na ko akomeza gusenga Imana’ asabira Abayahudi bari i Yerusalemu bitewe n’ibibazo bari bafite (Neh 1:4). Igihe Aritazerusi yabazaga Nehemiya impamvu yari asuherewe, ‘ako kanya yahise asenga Imana nyir’ijuru’ (Neh 2:2-4). Ibyo byagize akahe kamaro? Yehova yashubije amasengesho ye, maze atuma bigendekera neza ubwoko bwe (Neh 2:5, 6). Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarakomeje ukwizera kwa Nehemiya!
13, 14. Ni iki twakora kugira ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye kandi twirinde ko Satani aduca intege?
13 Gusenga ubudacogora nk’uko Nehemiya yabigenje bituma dukomeza kugira ukwizera gukomeye. Satani ntagira impuhwe, kandi incuro nyinshi atugabaho ibitero mu gihe twacitse intege. Urugero, iyo turwaye cyangwa twihebye dushobora gutangira kumva ko igihe tumara mu murimo buri kwezi nta gaciro gifite mu maso y’Imana. Hari bamwe muri twe bashobora kugira ibitekerezo bibabuza amahwemo, wenda bitewe n’ibintu byababayeho kera. Satani aba yifuza ko twumva ko nta cyo tumaze. Agerageza gutuma tugira ibyiyumvo nk’ibyo bibi kugira ngo ukwizera kwacu gucogore. Ariko iyo ‘turi maso kugira ngo dushishikarire gusenga,’ bituma dukomeza kugira ukwizera gukomeye. Koko rero, ‘ingabo nini yo kwizera ni yo tuzazimisha imyambi y’umubi yaka umuriro.’—Efe 6:16.
14 Niba ‘turi maso kugira ngo dushishikarire gusenga,’ ntituzatungurwa n’ikigeragezo bityo ngo duhemukire Yehova. Mu gihe duhuye n’ibigeragezo, nimucyo tujye twibuka urugero rwa Nehemiya maze duhite dusenga Imana. Ubufasha Yehova azaduha ni bwo bwonyine buzatuma dushobora gutsinda ibishuko no kwihanganira ibigeragezo byatuma tubura ukwizera.
MUSENGE MUSABIRA ABANDI
15. Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza ku birebana no gusenga dusabira abandi?
15 Yesu yasenze asabira intumwa Petero kugira ngo ukwizera kwe kudacogora (Luka 22:32). Umukristo w’indahemuka wo mu kinyejana cya mbere witwaga Epafura yiganye Yesu mu birebana n’ibyo, maze asabira abavandimwe be b’i Kolosayi abigiranye umwete. Pawulo yarabandikiye ati ‘ahora abasabira ashyizeho umwete ngo muhagarare mushikamye kandi mwuzuye, muzi neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose’ (Kolo 4:12). Byaba byiza twibajije tuti “ese nsenga nsabira abavandimwe banjye bo hirya no hino ku isi mbigiranye umwete? Ni kangahe nsabira bagenzi banjye duhuje ukwizera bahuye n’ibiza? Ni ryari mperuka gusenga nshyizeho umwete nsabira abafite inshingano ziremereye mu muteguro wa Yehova? Ese mperuka gusabira abantu bo mu itorero ryacu bahanganye n’ibibazo?”
16. Ese ni ngombwa gusenga dusabira abandi? Sobanura.
16 Amasengesho dutura Yehova Imana dusabira abandi, mu by’ukuri ashobora kubafasha. (Soma mu 2 Abakorinto 1:11.) Nubwo Yehova adahatirwa kugira icyo akora bitewe n’uko gusa abagaragu be benshi babimusabye kandi kenshi, kuba babimusabye ari benshi no kuba bazirikanana abiha agaciro mu gihe asubiza amasengesho yabo. Ku bw’ibyo, dukwiriye gufatana uburemere inshingano ihebuje dufite yo gusabira abandi. Kimwe na Epafura, twagombye kugaragaza ko dukunda cyane abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo kandi ko tubahangayikira, tubasabira dushyizeho umwete. Kubigenza dutyo bizatuma turushaho kugira ibyishimo, kuko “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyak 20:35.
‘AGAKIZA KACU KARATWEGEREYE’
17, 18. ‘Kuba maso kugira ngo dushishikarire gusenga’ bizatumarira iki?
17 Mbere y’uko Pawulo avuga ati “ijoro rirakuze, burenda gucya,” yaranditse ati “muzi igihe turimo, ko igihe kigeze kugira ngo mukanguke muve mu bitotsi, kuko ubu agakiza kacu katwegereye cyane kurusha igihe twizeraga” (Rom 13:11, 12). Isi nshya Imana yasezeranyije iri hafi, kandi agakiza kacu karatwegereye cyane kurusha uko tubitekereza. Ntitugomba gusinzira mu buryo bw’umwuka kandi ntitwagombye na rimwe kwemera ko ibirangaza byo muri iyi si bidutwara igihe twagombye kumara tuvugana na Yehova mu isengesho. Ahubwo, nimucyo ‘tube maso kugira ngo dushishikarire gusenga.’ Ibyo bizatuma tugira “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana” mu gihe dutegereje umunsi wa Yehova (2 Pet 3:11, 12). Imibereho yacu izagaragaza ko turi maso mu buryo bw’umwuka kandi ko twemera tudashidikanya ko iherezo ry’iyi si mbi ryegereje. Ku bw’ibyo, nimucyo ‘dusenge ubudacogora’ (1 Tes 5:17). Nimucyo kandi twigane Yesu dushaka igihe cyo kwiherera tugasenga. Nidufata igihe gihagije cyo gusenga Yehova, tuzarushaho kumwegera (Yak 4:7, 8). Mbega ukuntu ibyo bizaduhesha imigisha!
18 Ibyanditswe bigira biti “igihe Kristo yari ku isi, yasenze yinginga kandi asaba uwashoboraga kumukiza urupfu, ataka cyane asuka amarira, kandi yumviswe bitewe n’uko yatinyaga Imana” (Heb 5:7). Yesu yasenze Imana yinginga kandi akomeza kuyibera indahemuka kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe bwo ku isi. Ibyo byatumye Yehova azura Umwana we akunda cyane, kandi yamugororeye amuha ubuzima budapfa mu ijuru. Natwe dushobora kubera Data wo mu ijuru indahemuka uko ibishuko n’ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose. Mu by’ukuri, niba ‘tuba maso kugira ngo dushishikarire gusenga,’ dushobora kuzabona ingororano y’ubuzima bw’iteka.