Tugomba kuba abantu bera mu myifatire yacu yose
“Mube abera mu myifatire yanyu yose.”—1 PET 1:15.
1, 2. (a) Abagize ubwoko bw’Imana baba bitezweho kugira iyihe myifatire? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?
YEHOVA yahumekeye intumwa Petero maze asubiramo ibyavuzwe mu gitabo cy’Abalewi, asobanura ko Abakristo bagomba kuba abantu bera, nk’uko Abisirayeli na bo babisabwaga. (Soma muri 1 Petero 1:14-16.) “Uwera” Yehova aba yiteze ko abasutsweho umwuka n’abagize “izindi ntama” bakora uko bashoboye kose bakaba abantu bera mu myifatire yabo yose, atari mu bintu bimwe na bimwe gusa.—Yoh 10:16.
2 Gukomeza gusuzuma ibintu by’agaciro kenshi biri mu gitabo cy’Abalewi bizatugirira akamaro cyane, kandi gushyira mu bikorwa ibyo turi bumenye bizadufasha kuba abantu bera mu myifatire yacu yose. Turi busuzume ibibazo nk’ibi bikurikira: twagombye kubona dute ikibazo cyo gutandukira? Ni iki igitabo cy’Abalewi kitwigisha ku birebana no gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova? Ibitambo byatangwaga n’Abisirayeli bitwigisha iki?
JYA WIRINDA GUTANDUKIRA
3, 4. (a) Kuki Abakristo bagomba kwirinda gutandukira amategeko n’amahame yo muri Bibiliya? (b) Kuki tutagombye kwihorera cyangwa kubika inzika?
3 Kugira ngo dushimishe Yehova, tugomba kumvira amategeko n’amahame ye, tukirinda kugira imitekerereze idakwiriye yatuma tuyatandukira. Nubwo tutagengwa n’Amategeko ya Mose, ibiyakubiyemo bituma dusobanukirwa ibyo Imana yemera n’ibyo itemera. Urugero, Abisirayeli bari barahawe itegeko rigira riti “ntukihorere cyangwa ngo urware inzika abo mu bwoko bwawe; ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ndi Yehova.”—Lewi 19:18.
4 Yehova aba ashaka ko twirinda kwihorera, kandi tukirinda kubika inzika (Rom 12:19). Turamutse twirengagije amategeko y’Imana n’amahame yayo, Satani yakwishima, kandi dushobora gushyira umugayo kuri Yehova. Niyo umuntu yatubabaza abigambiriye, nimucyo tujye twirinda kuba inzabya zibika umujinya. Bibiliya ivuga ko turi ‘inzabya z’ibumba’ zirimo ubutunzi. Ubwo butunzi ni umurimo twahawe gukora (2 Kor 4:1, 7). Ntitwifuza ko muri urwo rwabya rurimo ubutunzi bw’agaciro kenshi habamo n’umujinya, ushobora kugereranywa na aside.
5. Ni irihe somo twavana ku nkuru ivuga ibya Aroni n’urupfu rw’abahungu be? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
5 Mu Balewi 10:1-11 havugwamo ibintu byabaye mu muryango wa Aroni bigatuma abari bawugize bababara cyane. Igihe umuriro wavaga mu ijuru ugatwika abahungu ba Aroni, ari bo Nadabu na Abihu, bigomba kuba byarashegeshe cyane abari bagize uwo muryango. Hanyuma Imana yabwiye Aroni n’abari bagize umuryango we ko batagombaga kuririra abo bene wabo bari bapfuye. Mbega ukuntu ibyo byagerageje ukwizera kwabo! Ese nawe ugaragaza ko uri umuntu wera wirinda gushyikirana n’abaciwe, baba abo mu muryango wawe cyangwa abandi?—Soma mu 1 Abakorinto 5:11.
6, 7. (a) Mu gihe dufata umwanzuro urebana no kwifatanya mu mihango y’ubukwe yabereye mu rusengero, ni ibihe bintu by’ingenzi twagombye gutekerezaho? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) (b) Twasobanurira dute bene wacu batari Abahamya impamvu tutifatanya na bo mu mihango y’ubukwe yabereye mu rusengero?
6 Dushobora kudahura n’ikigeragezo gikomeye nk’icyo Aroni n’abagize umuryango we bahuye na cyo. Ariko se, byagenda bite dutumiriwe kwifatanya mu mihango y’ubukwe bwa mwene wacu utari Umuhamya yabereye mu rusengero? Ese nubwo nta murongo w’Ibyanditswe utubuza mu buryo bweruye kuyijyamo, haba hari amahame ya Bibiliya twashingiraho dufata umwanzuro nk’uwoa?
7 Umwanzuro dufata icyo gihe wo gushimisha Yehova no gukomeza kuba abantu bera, ushobora gutera urujijo bene wacu batari Abahamya (1 Pet 4:3, 4). Ntitwifuza kubababaza. Ku bw’ibyo, twagombye kuganira na bo mu bugwaneza, ariko tukababwiza ukuri. Wenda ibyo umuntu ashobora kubikora mbere cyane y’uko ubwo bukwe buba. Dushobora kubashimira ko badutumiriye kwifatanya muri iyo mihango y’ubukwe bwabo. Hanyuma twababwira ko twifuza ko bishimira umunsi mukuru wabo kandi ko tutifuza ko bakumva bagize ikimwaro bo n’abashyitsi babo mu gihe twaba twanze kwifatanya mu mihango y’idini ryabo. Ubwo ni bumwe mu buryo twakwirinda gutandukira imyizerere yacu.
JYA USHYIGIKIRA UBUTEGETSI BW’IKIRENGA BWA YEHOVA
8. Igitabo cy’Abalewi kigaragaza gite ko Yehova ari umutegetsi w’ikirenga?
8 Igitabo cy’Abalewi gitsindagiriza ko Yehova ari umutegetsi w’ikirenga. Kivuga incuro zisaga 30 ko amategeko agikubiyemo yatanzwe na Yehova. Mose yari abizi neza kandi yakoze ibyo Yehova yamutegetse byose (Lewi 8:4, 5). Buri gihe natwe twagombye gukora ibyo Umutegetsi w’Ikirenga Yehova ashaka ko dukora. Umuteguro w’Imana ubidufashamo. Ariko ukwizera kwacu gushobora kugeragezwa mu gihe turi twenyine, nk’uko byagenze igihe Yesu yageragezwaga mu butayu (Luka 4:1-13). Nitwiringira Imana kandi tugashyigikira ubutegetsi bwayo bw’ikirenga, nta muntu uzadutera ubwoba ngo atume dutandukira.—Imig 29:25.
9. Kuki abagize ubwoko bw’Imana bangwa mu mahanga yose?
9 Kubera ko turi abigishwa ba Kristo tukaba n’Abahamya ba Yehova, mu mahanga yose turatotezwa. Ibyo tuba tubyiteze kubera ko Yesu yabwiye abigishwa be ati “abantu bazabatanga ngo mubabazwe kandi bazabica. Muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye” (Mat 24:9). Nubwo twangwa dutyo, dukomeza kubwiriza iby’Ubwami kandi tugakomeza kuba abantu bera mu myifatire yacu yose. None se, kuki twangwa kandi turi inyangamugayo, turangwa n’isuku ndetse tukaba n’abaturage bubahiriza amategeko (Rom 13:1-7)? Ni ukubera ko twemeye ko Yehova atubera Umutegetsi w’Ikirenga. Ni “we wenyine” dukorera umurimo wera kandi ntituzigera dutandukira amategeko n’amahame ye akiranuka.—Mat 4:10.
10. Byagendekeye bite umuvandimwe watandukiriye?
10 Nanone kandi, ‘ntituri ab’isi.’ Ku bw’ibyo, ntitwivanga muri politiki no mu ntambara zo muri iyi si. (Soma muri Yohana 15:18-21; Yesaya 2:4.) Hari bamwe mu bantu biyeguriye Imana bageze aho baratandukira. Abenshi muri bo barihannye kandi bongeye kugirana imishyikirano myiza na Data wo mu ijuru urangwa n’imbabazi (Zab 51:17). Icyakora, hari bake batihannye. Urugero, mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose abavandimwe benshi bafungiwe muri za gereza zo hirya no hino mu gihugu cya Hongiriya bazira ubusa. Abategetsi bafashe abagera ku 160 muri bo bari batarageza ku myaka 45, babakoranyiriza mu mugi umwe maze babategeka kujya mu gisirikare. Abenshi barabyanze, ariko icyenda barabyemeye kandi bemera kwambara imyenda ya gisirikare. Imyaka ibiri nyuma yaho, umwe muri abo batandukiriye yashyizwe mu itsinda ry’abahawe inshingano yo kwica Abahamya bakomeje kuba abizerwa. Muri abo Bahamya harimo umuvandimwe we. Icyakora, umugambi wo kubica ntiwashohojwe.
JYA UHA YEHOVA IBYIZA KURUSHA IBINDI
11, 12. Ibitambo byatangwaga muri Isirayeli ya kera bitwigisha iki?
11 Amategeko ya Mose yagaragazaga neza ibitambo Abisirayeli bagombaga gutanga (Lewi 9:1-4, 15-21). Ibyo bitambo byagombaga kuba bidafite inenge kubera ko byagereranyaga igitambo gitunganye cya Yesu. Byongeye kandi, buri gitambo cyari gifite amabwiriza yihariye yagombaga gukurikizwa mu kugitanga. Urugero, reka turebe ibyasabwaga umugore wabaga yabyaye. Mu Balewi 12:6 hagira hati “narangiza iminsi ye yo kwiyeza, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azazane isekurume y’intama itarengeje umwaka umwe yo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro, azane n’icyana cy’inuma cyangwa intungura byo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha, abizanire umutambyi ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.” Nubwo hari ibintu byihariye Imana yasabaga abari bagize ubwoko bwayo, amategeko yayo yagaragazaga ko ari Imana yuje urukundo kandi ishyira mu gaciro. Urugero, iyo uwo mugore atashoboraga kubona intama, yemererwaga gutanga intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri (Lewi 12:8). Nubwo uwo mugaragu w’Imana yabaga akennye, Yehova yaramukundaga kandi akamwishimira kimwe n’uwabaga yazanye igitambo gihenze. Ni iki ibyo bitwigisha?
12 Intumwa Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo gutambira Imana “igitambo cy’ishimwe” (Heb 13:15). Iminwa yacu yagombye gutangariza mu ruhame izina ryera rya Yehova. Abavandimwe na bashiki bacu bafite ubumuga bwo kutumva, bakoresha ururimi rw’amarenga batambira Imana igitambo nk’icyo cy’ishimwe. Abakristo badashobora kuva mu rugo bayisingiza bandikira abantu amabaruwa, babwiriza bakoresheje telefoni, kandi bakabwiriza ababafasha n’ababasura. Igitambo cy’ishimwe dutambira Yehova tumenyekanisha izina rye kandi tubwiriza ubutumwa bwiza, cyagombye kuba gihuje n’imbaraga zacu n’ubushobozi dufite. Cyagombye kuba ari cyiza kurusha ibindi.—Rom 12:1; 2 Tim 2:15.
13. Kuki twagombye gutanga raporo y’amasaha tubwiriza?
13 Dutambira Imana ibitambo by’ishimwe ku bushake kubera ko tuyikunda (Mat 22:37, 38). Ariko kandi, dusabwa gutanga raporo y’amasaha tumara mu murimo buri kwezi. Ku bw’ibyo se, twagombye kubona dute iyo gahunda? Twagombye kuba twiteguye gutanga raporo kubera ko ari uburyo bwo kugaragaza ko twiyeguriye Imana (2 Pet 1:7). Birumvikana ko nta wagombye kumva ahatiwe kumara amasaha menshi mu murimo wo kubwiriza bitewe gusa n’uko ashaka gutanga raporo y’amasaha menshi. Iyo ni yo mpamvu umubwiriza w’Ubwami uba mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru, cyangwa ufite ubumuga runaka ashobora no gutanga raporo y’iminota 15. Yehova arayishimira kuko aba yakoze uko ashoboye kose. Nanone Yehova aba azi ko amukunda kandi ko aha agaciro inshingano ihebuje afite yo kuba Umuhamya we. Kimwe n’Abisirayeli batashoboraga guha Imana igitambo gihenze bitewe n’imimerere babaga barimo, abagaragu ba Yehova b’agaciro kenshi bafite imbaraga nke na bo bashobora kugira icyo bashyira kuri raporo. Ikindi kandi, raporo buri wese muri twe atanga ishyirwa kuri raporo y’isi yose ifasha umuteguro guteganya mbere y’igihe ibizakenerwa mu murimo wo kubwiriza. Iyo ni yo mpamvu ituma dutanga raporo y’amasaha tubwiriza.
GAHUNDA YACU YO KWIYIGISHA N’IBITAMBO BY’ISHIMWE
14. Sobanura impamvu twagombye gusuzuma gahunda yacu yo kwiyigisha.
14 Nyuma yo kumenya ibintu by’agaciro kenshi bikubiye mu gitabo cy’Abalewi, ushobora gutekereza uti “ubu narushijeho gusobanukirwa impamvu icyo gitabo kiri mu bigize Ijambo ry’Imana ryahumetswe” (2 Tim 3:16). Ubu noneho ushobora kuba warushijeho kwiyemeza kuba umuntu wera, bidatewe gusa n’uko Yehova abidusaba, ahubwo bitewe n’uko ukwiriye kumuha ibyiza kurusha ibindi kugira ngo umushimishe. Wenda ibyo wize muri ibi bice byombi ku birebana n’ibivugwa mu gitabo cy’Abalewi, byatumye urushaho kumva ushaka kwiga Ibyanditswe byose mu buryo bwimbitse. (Soma mu Migani 2:1-5.) Suzuma gahunda yawe yo kwiyigisha ubishyize mu isengesho. Nta gushidikanya ko wifuza ko ibitambo byawe by’ishimwe byemerwa na Yehova. Ese waba waremeye ko ibiganiro bihita kuri televiziyo, imikino yo kuri orudinateri, siporo, cyangwa ibikorwa bigushishikaza, bituma utagira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Niba ari ko biri, byaba byiza utekereje ku magambo amwe n’amwe intumwa Pawulo yavuze aboneka mu gitabo cy’Abaheburayo.
15, 16. Kuki Pawulo yavuze ibintu mu buryo bweruye igihe yandikiraga Abakristo b’Abaheburayo?
15 Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo bagenzi be b’Abaheburayo, yavuze ibintu mu buryo bweruye. (Soma mu Baheburayo 5:7, 11-14.) Iyo ntumwa yababwiye idaciye ku ruhande ko ‘batindaga’ kumva. Kuki yababwiye amagambo nk’ayo? Kimwe na Yehova, yarabakundaga kandi yari ahangayikishijwe n’uko bashakaga kubeshwaho n’amata gusa, ni ukuvuga ubumenyi bw’ibanze bwa Bibiliya. Kumenya inyigisho z’ibanze za gikristo ni iby’ingenzi. Ariko kandi, ni ngombwa ko turya “ibyokurya bikomeye” kugira ngo tugire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.
16 Aho kugira ngo Abakristo b’Abaheburayo bagire amajyambere ku buryo bashoboraga kwigisha abandi, bari bakeneye umuntu wo kubigisha. Kubera iki? Ni ukubera ko bataryaga “ibyokurya bikomeye.” Ibaze uti “ese mbona ibyokurya bikomeye byo mu buryo bw’umwuka uko bikwiriye? Ese ndabyigaburira, cyangwa sinshishikarira gusenga no kwiyigisha mu buryo bwimbitse? Niba ari ko biri se, gahunda yanjye yo kwiyigisha ntiyaba ibigiramo uruhare?” Ntitugomba gusa kubwiriza abantu, ahubwo tugomba no kubigisha, tukabahindura abigishwa.—Mat 28:19, 20.
17, 18. (a) Kuki twagombye guhora twigaburira ibyokurya bikomeye byo mu buryo bw’umwuka? (b) Twagombye kubona dute ibirebana no kunywa inzoga mbere yo kujya mu materaniro?
17 Kwiyigisha Bibiliya bishobora kutorohera abenshi muri twe. Birumvikana ko Yehova atabiduhatira. Ariko kandi, twaba tumaze imyaka myinshi turi abagaragu b’Imana cyangwa tumaze imyaka mike, twagombye gukomeza kwigaburira ibyokurya bikomeye byo mu buryo bw’umwuka. Ni iby’ingenzi ko tubigenza dutyo niba dushaka gukomeza kuba abantu bera.
18 Kugira ngo tube abantu bera, tugomba gusuzuma Ibyanditswe tubyitondeye, kandi tugakora ibyo Imana idusaba. Abahungu ba Aroni ari bo Nadabu na Abihu bishwe bitewe n’uko bari bajyanye imbere ya Yehova “umuriro utemewe,” wenda kubera ko bari basinze (Lewi 10:1, 2). Zirikana ibyo Imana yabwiye Aroni nyuma yaho. (Soma mu Balewi 10:8-11.) Ese ibivugwa muri iyo mirongo y’Ibyanditswe byaba bisobanura ko tutagomba kunywa inzoga mbere yo kujya mu materaniro? Tekereza kuri ibi bikurikira: ntitugengwa n’Amategeko ya Mose (Rom 10:4). Mu bihugu bimwe na bimwe, Abakristo bagenzi bacu banywa inzoga mu buryo bushyize mu gaciro mu gihe barimo bafata amafunguro mbere yo kujya mu materaniro. Mu gihe cyo kwizihiza Pasika, banywaga ibikombe bine bya divayi. Igihe Yesu yatangizaga Urwibutso, yahaye intumwa ze divayi yagereranyaga amaraso ye (Mat 26:27). Bibiliya ibuzanya kunywa inzoga nyinshi no gusinda (1 Kor 6:10; 1 Tim 3:8). Ikindi kandi, hari Abakristo benshi bashobora kwirinda kunywa inzoga mbere yo gukora umurimo uwo ari wo wose wera, bitewe n’umutimanama wabo. Icyakora, imimerere igenda itandukana bitewe n’igihugu, kandi icy’ingenzi ku Bakristo ni ukumenya “gutandukanya ibyera n’ibihumanye, ibyanduye n’ibitanduye,” kugira ngo bagire imyifatire irangwa no kwera ishimisha Imana.
19. (a) Twakora iki kugira ngo gahunda yacu y’iby’umwuka mu muryango n’iyo kwiyigisha igire ireme? (b) Wagaragaza ute ko wiyemeje gukomeza kuba umuntu wera?
19 Hari ibintu by’agaciro kenshi dushobora kumenya turamutse ducukumbuye mu Ijambo ry’Imana. Jya wifashisha ibitabo bishobora kuboneka byo gukoreramo ubushakashatsi, kugira ngo ugire gahunda y’iby’umwuka mu muryango n’iyo kwiyigisha ifite ireme. Rushaho kumenya Yehova n’imigambi ye. Jya urushaho kumwegera (Yak 4:8). Jya usenga Imana nk’uko umwanditsi wa zaburi yayisenze agira ati “humura amaso yanjye kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe” (Zab 119:18). Ntukigere utandukira amategeko n’amahame yo muri Bibiliya. Jya wumvira itegeko ry’ “Uwera” Yehova ubivanye ku mutima, kandi wifatanye mu ‘murimo wera wo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Imana’ ubigiranye ishyaka (1 Pet 1:15; Rom 15:16). Jya uba umuntu wera muri iyi minsi y’imperuka ivurunganye. Nimucyo twese tujye tuba abantu bera mu myifatire yacu, bityo dushyigikire ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana yacu yera Yehova.
a Reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2002.