Komeza gutoza ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu
MBEGA ukuntu bishimisha kwitegereza umukinnyi w’imikino ngororangingo akina abigiranye ubuhanga! Bibiliya itera Abakristo inkunga yo gutoza ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu, nk’uko umukinnyi w’imikino ngororangingo atoza umubiri we.
Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo, yarababwiye ati ‘ibyokurya bikomeye ni iby’abakuze mu buryo bw’umwuka, bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe [nk’uko umukinnyi w’imikino ngororangingo atoza ingingo ze] gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha’ (Heb 5:14). Kuki Pawulo yagiriye Abakristo b’Abaheburayo inama yo gukoresha ubushobozi bwo gutekereza, nk’uko umukinnyi w’imikino ngororangingo akora imyitozo yo gukomeza imikaya ye? Ni gute twatoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu?
“Mwari mukwiriye kuba abigisha”
Igihe Pawulo yasobanuraga umwanya wa Yesu wo kuba “umutambyi mukuru mu buryo bwa Melikisedeki,” yaranditse ati “dufite byinshi twamuvugaho kandi bigoye gusobanura, kuko mutinda kumva. Kuko mu by’ukuri, nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha urebye igihe gishize, nanone mukeneye umuntu wo kubigisha ibintu by’ibanze by’amagambo yera y’Imana, uhereye ku ntangiriro; kandi mwabaye nk’abakeneye amata aho gukenera ibyokurya bikomeye.”—Heb 5:10-12.
Uko byumvikana, bamwe mu Bakristo b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere ntibari basobanukiwe neza inyigisho, maze bituma badatera imbere mu buryo bw’umwuka. Urugero, kwemera ibisobanuro bishya ku birebana n’Amategeko ya Mose no gukebwa, byarabagoraga (Ibyak 15:1, 2, 27-29; Gal 2:11-14; 6:12, 13). Kureka imigenzo yari ifitanye isano n’Isabato ya buri cyumweru, ndetse n’Umunsi w’Impongano wabaga buri mwaka, hari abo byagoye (Kolo 2:16, 17; Heb 9:1-14). Ku bw’ibyo, Pawulo yabateye inkunga yo gutoza ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu, bakamenya gutandukanya icyiza n’ikibi, maze abagira inama yo ‘guhatanira gukura mu buryo bw’umwuka’ (Heb 6:1, 2). Inama ye ishobora kuba yaratumye bamwe basuzuma uko bakoreshaga ubushobozi bwabo bwo gutekereza, kandi bishobora kuba byarabafashije gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Byifashe bite se kuri twe?
Jya utoza ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu
Ni gute twatoza ubushobozi bwacu bwo gutekereza kugira ngo bitume dukura mu buryo bw’umwuka? Pawulo yavuze ko twabutoza “binyuze mu kubukoresha.” Kimwe n’abakinnyi b’imikino ngororangingo bakora imyitozo ikomeza imikaya n’umubiri kugira ngo bizabafashe kuba abahanga muri iyo mikino, natwe twagombye gutoza ubushobozi bwacu bwo gutekereza tukamenya gutandukanya icyiza n’ikibi.
Uwitwa John Ratey, akaba ari umwarimu wigisha ibirebana n’indwara zo mu mutwe muri Kaminuza y’i Harvard yaravuze ati “gutoza ubwenge ni cyo kintu cyonyine cyiza cyane ushobora gukorera ubwonko.” Uwitwa Gene Cohen, umuyobozi w’ikigo cyiga ibirebana n’imisazire y’abantu, ubuzima n’imyifatire ndetse n’ibitekerezo byabo muri Kaminuza yitwa George Washington, yaravuze ati “iyo dukoresheje ubwonko bwacu cyane, ingirabuzimafatizo z’ubwonko zikora uturandaryi dushya, bigatuma impuzamyakura ziyongera.”
Ku bw’ibyo, tugirwa inama yo gutoza ubushobozi bwacu bwo gutekereza, no kongera ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana. Nitubigenza dutyo, tuzaba dufite ibikenewe byose kugira ngo dukore ‘ibyo Imana ishaka, bitunganye.’—Rom 12:1, 2.
Mwifuze “ibyokurya bikomeye”
Niba twifuza ‘guhatanira gukura mu buryo bw’umwuka,’ tugomba kwibaza tuti “ese ngenda ndushaho gusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya? Ese abandi babona ko nkuze mu buryo bw’umwuka?” Iyo umwana akiri muto, umubyeyi ashimishwa no kumuha amata n’ibyokurya bigenewe abana. Tekereza ukuntu yahangayika hashize imyaka myinshi ariko uwo mwana akananirwa kurya ibyokurya bikomeye! Mu buryo nk’ubwo, twishimira kubona umuntu twigana Bibiliya agira amajyambere, akageza ubwo yitanga akanabatizwa. Byagenda bite se nyuma yaho, uwo muntu ananiwe kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Ese ibyo ntibyaguca intege (1 Kor 3:1-4)? Umwigisha aba yifuza ko umwigishwa azageraho na we akaba umwigisha.
Gukoresha ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu, bisaba gufata akanya ko kubitekerezaho, kandi ibyo bisaba ko dushyiraho imihati (Zab 1:1-3). Hari ibintu bidasaba gukoresha ubwenge cyane, urugero nko kureba televiziyo cyangwa gukora ibindi bintu twirangaza. Ntitugomba kwemera ko ibyo birangaza bitubuza gutekereza ku bintu by’ingenzi. Kugira ngo dutoze ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu, ni ngombwa ko twongera icyifuzo dufite cyo kwiga Ijambo ry’Imana n’ibitabo bitangwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45-47). Usibye kuba umuntu agomba kugira gahunda ihoraho yo gusoma Bibiliya, ni iby’ingenzi ko tunashyiraho igihe cy’Icyigisho cy’Umuryango n’icyo kwiyigisha ingingo zishingiye kuri Bibiliya mu buryo bwimbitse.
Umugenzuzi usura amatorero muri Megizike witwa Jerónimo, yavuze ko yiga buri gazeti y’Umunara w’Umurinzi ikimara gusohoka. Nanone kandi, yashyizeho igihe cyo kwigira hamwe n’umugore we. Jerónimo yaravuze ati “dufite gahunda yo gusomera hamwe Bibiliya buri munsi, kandi dukoresha agatabo ‘Igihugu Cyiza.’” Umukristo witwa Ronald avuga ko akurikiza gahunda yo mu itorero yo gusoma Bibiliya. Nanone ateganya ikintu kimwe cyangwa bibiri aziga mu gihe runaka yagennye. Yaravuze ati “ibyo bintu bituma ntegerezanya amatsiko igihe nzongera kwiyigishiriza.”
Byifashe bite se kuri twe? Ese tumara igihe gihagije twiyigisha Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho? Ese twatangiye gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu, ku buryo byatumye tugira ubushobozi bwo gufata imyanzuro dukurikije amahame yo mu Byanditswe (Imig 2:1-7)? Nimucyo twishyirireho intego yo kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, tubiheshejwe no kugira ubumenyi n’ubwenge by’abantu bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi!
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Dutoza ubushobozi bwacu bwo gutekereza “binyuze mu kubukoresha”