Umudendezo Uhebuje ku Bana b’Imana Vuba Aha
“Ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro . . . [b]yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.”—ABAROMA 8:20, 21.
1. Ku Munsi w’Impongano, ni gute igitambo cya Yesu cyashushanywaga?
YEHOVA yatanze Umwana we w’ikinege ho igitambo cy’incungu, cyuguruye inzira yo kujya mu buzima bw’ijuru ku bantu 144.000, n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi ku bandi bantu basigaye (1 Yohana 2:1, 2). Nk’uko byavuzwe mu gice kibanziriza iki, igitambo Yesu yatanze ku bw’Abakristo babyawe n’umwuka, cyashushanywaga ku Munsi w’Impongano wabaga buri mwaka, igihe umutambyi mukuru w’Isirayeli yatambaga ikimasa ho igitambo cy’ibyaha bye ubwe, iby’umuryango we, n’iby’umuryango w’Abalewi. Kuri uwo munsi, yatambaga ihene ho igitambo cy’ibyaha by’abandi Bisirayeli bose, nk’uko igitambo cya Kristo kizagirira umumaro abantu bose muri rusange. Mu buryo bw’ikigereranyo, ihene nzima yikoreraga ibyaha by’abantu byose hamwe by’umwaka wabaga ushize, maze ikoherwa mu butayu.a—Abalewi 16:7-15, 20-22, 26.
2, 3. Ni iki amagambo ya Pawulo yanditswe mu Baroma 8:20, 21 asobanura?
2 Intumwa Pawulo imaze gutsindagiriza ibyiringiro by’abantu bari kuzaba “abana b’Imana” bo mu ijuru, yagize iti “ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana; kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro: icyakora, si ku bw’ubushake bwabyo, ahubwo ni ku bw’ubushake bw’Uwabubishyizemo, yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana” (Abaroma 8:14, 17, 19-21). Ni iki ayo magambo asobanura?
3 Igihe Adamu, umukurambere wacu, yaremwaga ari umuntu utunganye, yari “[umwana] w’Imana” (Luka 3:38). Kubera ko yakoze icyaha, yinjiye mu “bubata bwo kubora,” maze araga ubwoko bwa kimuntu iyo mimerere (Abaroma 5:12). Imana yaretse abantu bavuka bahanganye n’ “ibitagira umumaro,” bitewe no kudatungana kwabo barazwe, ariko yabahaye ibyiringiro binyuriye ku “mbuto,” ari yo Yesu Kristo (Itangiriro 3:15, NW; 22:18, NW; Abagalatiya 3:16, NW ). Mu Byahishuwe 21:1-4, herekeza ku gihe ‘urupfu, umuborogo, gutaka cyangwa kuribwa bitazabaho ukundi.’ Kubera ko iryo ari isezerano ryahawe “abantu,” ritwizeza ko abagize umuryango mushya w’abantu bazaba bari ku isi mu gihe Ubwami buzaba butegeka, bazasubirana ubuzima buzira umuze mu bwenge no ku mubiri mu buryo bwuzuye, n’ubuzima bw’iteka ari “abana b’Imana” bo ku isi. Mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo, abantu bumvira ‘bazabaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora.’ Nibamara kugaragaza ko ari indahemuka kuri Yehova, mu gihe cy’ikigeragezo cya nyuma, bazabaturwa burundu ku cyaha n’urupfu barazwe (Ibyahishuwe 20:7-10). Icyo gihe, abazaba bari ku isi ‘bazinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’
Barahamagara Bati “Ngwino!”
4. ‘Kujyana amazi y’ubugingo ku buntu,’ bisobanura iki?
4 Mbega ibyiringiro bihebuje byashyizwe imbere y’abantu! Ntibitangaje kuba Abakristo babyawe n’umwuka bakiri ku isi, bafata iya mbere babigiranye umwete, mu kubwira abandi ibihereranye na byo! Kubera ko abasigaye basizwe ari bo bazaba bagize “umugeni” w’Umwana w’Intama wahawe ikuzo, ari we Yesu Kristo, bifatanya mu isohozwa ry’aya magambo y’ubuhanuzi agira ati “umwuka n’umugeni barahamagara bati ‘ngwino!’ Kandi uwumva nahamagare ati ‘ngwino!’ Kandi ufite inyota naze; ushaka, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu” (Ibyahishuwe 21:2, 9; 22:1, 2, 17). Oya, inyungu z’igitambo cy’incungu cya Yesu ntizigarukira ku bagize 144.000 basizwe. Umwuka w’Imana ukomeza gukora binyuriye ku basigaye ku isi bagize itsinda ry’umugeni, ugira uti “ngwino.” Umuntu wese wumva, akaba afite inyota yo gukiranuka, atumirirwa kuvuga ati “ngwino,” bityo akungukirwa n’ibintu byinshi Yehova yateganyije ku bw’agakiza.
5. Abahamya ba Yehova bishimira kuba bafite ba nde hagati yabo?
5 Abahamya ba Yehova bizera ibyo Imana yateganyije byo gutanga ubuzima binyuriye kuri Yesu Kristo (Ibyakozwe 4:12). Bishimira ko hagati yabo hari abantu b’imitima itaryarya, bifuza kumenya ibihereranye n’imigambi y’Imana no gukora ibyo ishaka. Amazu y’Ubwami yabo yugururiwe ababyifuza bose kugira ngo ‘baze, bajyane amazi y’ubugingo ku buntu,’ muri iki ‘gihe cy’imperuka.’—Daniyeli 12:4.
Igihe Kigenda Gihita Gituma Habaho Ihinduka
6.Ni gute umwuka w’Imana wakoze ku bagaragu ba Yehova mu bihe binyuranye?
6 Imana igira igihe cyo gusohoza imigambi yayo, kandi ibyo bigira ingaruka ku mishyikirano igirana n’abantu (Umubwiriza 3:1; Ibyakozwe 1:7). N’ubwo umwuka w’Imana waje ku bagaragu bayo bo mu bihe bya mbere y’Ubukristo, ntibabyawe ngo babe abana bayo b’umwuka. Ariko kandi, uhereye kuri Yesu, igihe cya Yehova cyari kigeze kugira ngo akoreshe umwuka wera mu kubyara abagabo n’abagore bamwiyeguriye, ngo bahabwe umurage wo mu ijuru. Kandi se, bimeze bite muri iki gihe? Uwo mwuka urimo urakora ku bagize “izindi ntama” za Yesu, ariko ntubabyutsamo ibyiringiro n’icyifuzo cy’ubuzima bw’ijuru (Yohana 10:16). Bashyigikira abasigaye basizwe babigiranye ibyishimo, mu gutanga ubuhamya muri iki gihe gito kitwambutsa kituvana mu isi ishaje kitujyana mu isi nshya ikiranuka y’Imana, bakabikora bafite ibyiringiro bahawe n’Imana, byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo.—2 Petero 3:5-13.
7. Abigishwa ba Bibiliya bari bashishikajwe n’uwuhe murimo wo gusarura, ariko se, ni iki bamenye ku bihereranye na paradizo?
7 Imana yatangiye ‘kuzana abana benshi mu ikuzo’ (NW ) kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., igihe umwuka wera wasukwaga, kandi uko bigaragara, yashyizeho igihe cyo kuzuza umubare w’ “[A]bisirayeli b’Imana,” ukagera ku 144.000 (Abaheburayo 2:10; Abagalatiya 6:16; Ibyahishuwe 7:1-8). Kuva mu mwaka wa 1879, umurimo wo gusarura warebanaga n’Abakristo basizwe wagiye uvugwa kenshi muri iyi gazeti. Ariko nanone, Abigishwa ba Bibiliya (ubu bakaba bitwa Abahamya ba Yehova) bamenye ko Ibyanditswe bitanga ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo. Dufashe urugero, inomero ya Watch Tower yo muri Nyakanga 1883 (mu Cyongereza), yagiraga iti “igihe Yesu azaba yashyizeho ubwami bwe, akavanaho ibibi, n’ibindi n’ibindi, iyi si izahinduka paradizo, . . . kandi abari mu mva zabo bose bazayizamo. Maze nibumvira amategeko yayo, bashobora kuzayibamo iteka.” Uko igihe cyagendaga gihita, isarura ry’abasizwe ryaragabanutse, maze abantu batari bafite ibyiringiro by’ijuru bagenda basarurirwa buhoro buhoro mu muteguro wa Yehova. Hagati aho, Imana yahaye abagaragu bayo basizwe, ari bo Bakristo babyawe ubwa kabiri, ubushishozi butangaje.—Daniyeli 12:3; Abafilipi 2:15; Ibyahishuwe 14:15, 16.
8. Ni gute ubumenyi buhereranye n’ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bwateye imbere mu myaka ya mbere yo muri za 30?
8 Cyane cyane kuva mu mwaka wa 1931, abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bagiye bifatanya n’itorero rya Gikristo. Muri uwo mwaka, Yehova yamurikiye Abakristo basigaye babyawe n’umwuka, kugira ngo babone ko ibivugwa muri Ezekiyeli igice cya 9 byerekeza kuri iryo tsinda ryo ku isi, ryarimo rishyirwaho ikimenyetso cyo kuzarokoka rikinjira mu isi nshya y’Imana. Mu mwaka wa 1932, hemejwe ko abo bagereranywa n’intama bo muri iki gihe, bashushanywaga na Yonadabu (Yehonadabu) wifatanyije na Yehu (2 Abami 10:15-17). Mu mwaka wa 1934, hagaragajwe neza ko “Abayonadabu” bagombaga “kwitanga,” cyangwa kwiyegurira Imana. Mu mwaka wa 1935, abagize “[imbaga y’]abantu benshi”—bari barahoze batekerezwa ko ari itsinda ry’umwuka ryungirije ry’abari kuzaba “bagenzi” b’umugeni wa Kristo mu ijuru—bamenyekanye ko ari abagize izindi ntama bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. (Ibyahishuwe 7:4-15; 21:2, 9; Zaburi 45:15, 16, umurongo wa 14 n’uwa 15 muri Biblia Yera.) Kandi cyane cyane kuva mu mwaka wa 1935, abasizwe bafashe iya mbere mu gushakisha abantu bakwiriye, bifuza cyane kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo.
9. Nyuma y’umwaka wa 1935, kuki Abakristo bamwe baretse gufata ku bigereranyo mu gihe cy’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?
9 Nyuma y’umwaka wa 1935, Abakristo bamwe na bamwe baryaga ku mugati bakanywa no kuri divayi mu Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, baje kubireka. Kubera iki? Ni ukubera ko basobanukiwe ko ibyiringiro byabo ari ibyo kuzaba ku isi, atari mu ijuru. Umugore umwe wabatijwe mu mwaka wa 1930, yagize ati “n’ubwo [kurya ku mugati no kunywa kuri divayi] byabonwaga ko ari ibintu bikwiriye, cyane cyane ku bakozi b’igihe cyose b’abanyamurava, sinigeze nemeza ntashidikanya ko nari mfite ibyiringiro by’ijuru. Hanyuma mu mwaka wa 1935, twagaragarijwe ko harimo hakorakoranywa abagize imbaga y’abantu benshi, bari bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Abenshi muri twe, twishimiye kumva ko twari mu bagize iyo mbaga y’abantu benshi, maze tureka kongera kurya no kunywa ku bigereranyo.” Ndetse n’ibyari bikubiye mu bitabo bya Gikristo byarahindutse. Mu gihe ibitabo byo mu myaka yari yarahise byari byaragenewe mu buryo bw’ibanze abigishwa ba Yesu babyawe n’umwuka, kuva mu mwaka wa 1935, Umunara w’Umurinzi hamwe n’ibindi bitabo by’‘umugaragu ukiranuka,’ byatanze ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka biberanye n’ibyo abasizwe hamwe n’abo bafatanyije bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bari bakeneye.—Matayo 24:45-47.
10. Ni gute umuntu wasizwe wabaye umuhemu ashobora gusimburwa?
10 Tuvuge wenda ko umuntu wasizwe abaye umuhemu. Mbese, habaho ibyo kumusimbura? Pawulo yabivuzeho cyane mu magambo ye ahereranye n’igiti cya elayo cy’ikigereranyo (Abaroma 11:11-32). Iyo umuntu wabyawe n’umwuka akeneye kuba yasimburwa, Imana ishobora guhamagarira kuba mu ijuru umuntu runaka wabaye intangarugero mu kwizera, akaba yarayikoreye umurimo wera mu gihe cy’imyaka myinshi.—Gereranya na Luka 22:28, 29; 1 Petero 1:6, 7.
Impamvu Nyinshi zo Gushimira
11. Ibivugwa muri Yakobo 1:17 bitwizeza iki, uko ibyiringiro dufite byaba bimeze kose?
11 Aho twaba dukorera Yehova hose turi abizerwa, azaduha ibyo dukeneye kandi ahaze ibyifuzo byacu bikwiriye (Zaburi 145:16; Luka 1:67-74). Twaba dufite ibyiringiro nyakuri by’ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi, dufite impamvu nziza nyinshi zo gushimira Imana. Buri gihe, ikora ibintu ku bw’inyungu zihebuje z’abayikunda. Umwigishwa Yakobo yavuze ko “gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose [ari] byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo,” ari we Yehova Imana (Yakobo 1:17). Reka turebe zimwe muri izo mpano n’iyo migisha.
12. Kuki dushobora kuvuga ko Yehova yahaye buri wese wo mu bagaragu be bizerwa, ibyiringiro bihebuje?
12 Yehova yahaye buri wese wo mu bagaragu be bizerwa, ibyiringiro bihebuje. Bamwe yabahamagariye ubuzima bw’ijuru. Yehova yahaye abahamya be bo mu gihe cya mbere y’Ubukristo, ibyiringiro bishimishije byo kuzazukira ubuzima bw’iteka ku isi. Dufashe urugero, Aburahamu yizeraga ko hazabaho umuzuko, kandi yategerezaga “umudugudu wubatswe ku mfatiro”—ni ukuvuga Ubwami bwo mu ijuru, akaba azazurwa mu gihe cyabwo kugira ngo ahabwe ubuzima ku isi (Abaheburayo 11:10, 17-19). No muri iki gihe cy’imperuka, Yehova arimo araha abantu babarirwa muri za miriyoni, ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo (Luka 23:43; Yohana 17:3). Nta gushidikanya, uwo ari we wese Yehova yahaye ibyo byiringiro bihebuje, yagombye gushimira mu buryo bwimbitse ku bwabyo.
13. Ni gute umwuka wera w’Imana wakoze ku bwoko bwayo?
13 Yehova atanga umwuka we wera ho impano ku bagize ubwoko bwe. Abakristo bahawe ibyiringiro by’ijuru, basigwa n’umwuka wera (1 Yohana 2:20; 5:1-4, 18). Nanone kandi, abagaragu b’Imana bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, na bo bahabwa ubufasha n’ubuyobozi bw’umwuka wera. Muri abo harimo Mose, wari ufite umwuka wa Yehova, nk’uko byari bimeze ku bagabo 70 bashyiriweho kumufasha (Kubara 11:24, 25). Binyuriye ku mwuka wera, Besaleli yabaye umunyabukorikori w’umuhanga mu birebana n’ihema ry’ibonaniro ry’Isirayeli (Kuva 31:1-11). Umwuka w’Imana waje kuri Gideyoni, Yefuta, Samusoni, Dawidi, Eliya, Elisha, n’abandi. N’ubwo abo bantu bo mu bihe bya kera batazigera bajyanwa mu bwiza bw’ijuru, bayoborwaga kandi bagafashwa n’umwuka wera, nk’uko bimeze ku bagize izindi ntama za Yesu muri iki gihe. Bityo rero, kugira umwuka w’Imana ntibishaka kuvuga ko byanze bikunze twahamagariwe ijuru. Ariko kandi, umwuka wa Yehova utanga ubuyobozi, ukadufasha kubwiriza no gusohoza izindi nshingano twahawe n’Imana, ukaduha imbaraga zisumba izisanzwe, kandi ugatuma twera imbuto zawo, ari zo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda (Yohana 16:13; Ibyakozwe 1:8; 2 Abakorinto 4:7-10; Abagalatiya 5:22, 23). Mbese, ntitwagombye gushimira ku bw’iyo mpano ishimishije ituruka ku Mana?
14. Ni gute twungukirwa n’impano z’Imana, z’ubumenyi n’ubwenge?
14 Ubumenyi n’ubwenge, ni impano z’Imana twagombye kuyishimira, twaba dufite ibyiringiro by’ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi. Ubumenyi nyakuri buhereranye na Yehova, budufasha ‘kurobanura ibinyuranye [“ibintu by’ingenzi kurushaho,” NW ]’ no ‘kugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, tumunezeza muri byose’ (Abafilipi 1:9-11; Abakolosayi 1:9, 10). Ubwenge buturuka ku Mana butanga uburinzi n’ubuyobozi mu mibereho (Imigani 4:5-7; Umubwiriza 7:12). Ubumenyi n’ubwenge nyakuri, ni ibishingiye ku Ijambo ry’Imana, kandi abasigaye bake basizwe, bareherezwa cyane cyane ku byo rivuga, ku bihereranye n’ibyiringiro byabo by’ijuru. Ariko kandi, nta bwo gukunda Ijambo ry’Imana no kurisobanukirwa neza, ari bwo buryo Imana ikoresha kugira ngo itugaragarize ko twahamagariwe ubuzima bw’ijuru. Hari abagabo nka Mose na Daniyeli, ndetse banditse ibice bimwe bya Bibiliya, ariko bazazurirwa ubuzima ku isi. Twaba dufite ibyiringiro by’ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi, twese duhabwa ibyo kurya by’umwuka binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” wemewe wa Yehova (Matayo 24:45-47). Mbega ukuntu twese dushimira ku bw’ubumenyi turonka muri ubwo buryo!
15. Imwe mu mpano z’Imana zikomeye kurusha izindi zose ni iyihe, kandi se, wowe uyibona ute?
15 Imwe mu mpano z’Imana zikomeye kurusha izindi zose, ni igitambo cy’incungu cya Yesu, cyateganyijwe mu buryo bwuje urukundo, kikaba kitugirira umumaro, twaba dufite ibyiringiro by’ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi. Imana yakunze isi y’abantu “cyane, [bituma] itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Kandi urukundo rwa Yesu ni rwo rwamusunikiye “gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Nk’uko intumwa Yohana yabisobanuye, Yesu Kristo “ni we mpongano y’ibyaha byacu [ni ukuvuga iby’abasizwe], nyamara si ibyaha byacu gusa, ahubwo ni iby’abari mu isi bose” (1 Yohana 2:1, 2). Ku bw’ibyo rero, twese twagombye gushimira mu buryo bwimbitse, ku bw’iyo gahunda yuje urukundo yateganyijwe, yo kuduhesha agakiza kayobora mu buzima bw’iteka.b
Mbese, Uzaba Uhari?
16. Ni uwuhe munsi ukomeye cyane uzizihizwa ku itariki ya 11 Mata 1998 izuba rirenze, kandi se, ni ba nde bagombye kuzaba bahari?
16 Gushimira ku bw’incungu yatanzwe n’Imana binyuriye ku Mwana wayo, byagombye kudusunikira kuzaba turi ku Mazu y’Ubwami, cyangwa ahandi hantu Abahamya ba Yehova bazateranira ku itariki ya 11 Mata 1998, izuba rirenze, kugira ngo bizihize urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Igihe Yesu yatangizaga uwo muhango ari hamwe n’intumwa ze zizerwa, mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe bwo ku isi, yagize ati “mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke” (Luka 22:19, 20; Matayo 26:26-30). Abasigaye bake basizwe bazarya ku mugati udasembuye, ugereranya umubiri wa kimuntu utararanzweho icyaha wa Yesu, banywe no kuri divayi itukura idasembuye, isobanura amaraso ye yamenwe kugira ngo abe igitambo. Abakristo babyawe n’umwuka, ni bo bonyine bagomba kuryaho no kunywaho, bitewe n’uko ari bo bonyine bari mu isezerano rishya no mu isezerano ry’Ubwami, kandi umwuka wera w’Imana ukaba ubaha igihamya kidashidikanywaho, cy’uko ibyiringiro byabo ari iby’ijuru. Abandi bantu babarirwa muri za miriyoni, bazaba bahari ari indorerezi zirangwa no kubaha, zishimira ku bw’urukundo rwagaragajwe n’Imana hamwe na Kristo, mu birebana n’igitambo cya Yesu gituma ubuzima bw’iteka bushobora kuzaboneka.—Abaroma 6:23.
17. Ni iki twagombye kwibuka ku bihereranye no gusigwa n’umwuka?
17 Imitekerereze ya kera ishingiye ku idini, ibyiyumvo bikomeye biterwa n’urupfu rw’uwo wakundaga cyane, ingorane zo muri iki gihe zijyana n’imibereho yo ku isi, cyangwa ibitekerezo by’umuntu byo kumva ko Yehova yamuhaye umugisha runaka wihariye, bishobora gutuma bamwe bibwira mu buryo bwo kwibeshya ko bahamagariwe ubuzima bw’ijuru. Ariko kandi, twese twagombye kwibuka ko Ibyanditswe bitadutegeka gufata ku bigereranyo by’Urwibutso, ngo ni ukugira ngo tugaragaze ko dushimira ku bw’igitambo cy’incungu cya Kristo. Byongeye kandi, gusigwa n’umwuka “[ntibiba] ku bushake bw’umuntu, cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana,” Yo yabyaye Yesu akaba Umwana wayo w’umwuka, kandi ikaba ari yo izana abandi bana bagera ku 144.000 bonyine mu ikuzo.—Abaroma 9:16; Yesaya 64:8.
18. Ni iyihe migisha ihishiwe abenshi mu bakorera Yehova muri iki gihe?
18 Ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo, ni ibyiringiro byatanzwe n’Imana, ikaba yarabihaye umubare munini w’abantu bakorera Yehova muri iyi minsi y’imperuka (2 Timoteyo 3:1-5). Vuba aha, bazishimira iyo paradizo ihebuje. Hanyuma, hari ibikomangoma bizahagararira ibintu bibera ku isi, biyobowe n’ubutegetsi bwo mu ijuru. (Zaburi 45:17, umurongo wa 16 muri Biblia Yera.) Hazabaho imimerere irangwa n’amahoro, bitewe n’uko abazaba batuye isi bazakora ibihuje n’amategeko y’Imana, kandi bakiga byinshi kurushaho ku bihereranye n’inzira za Yehova. (Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera; Ibyahishuwe 20:12.) Hazabaho akazi kenshi ko kubaka amazu, n’ako kuyobora isi (Yesaya 65:17-25). Tekereza kandi ukuntu imiryango izashimishwa no kongera guhura, ubwo abapfuye bazaba bongeye kuba bazima (Yohana 5:28, 29)! Nyuma y’ikigeragezo cya nyuma, ububi bwose buzaba bwaravuyeho (Ibyahishuwe 20:7-10). Nyuma y’aho kugeza iteka ryose, isi izuzura abantu batunganye, bazaba ‘babatuwe ku bubata bwo kubora, [kandi bazaba] binjiye mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Insight on the Scriptures, Umubumbe wa 1, ku ipaji ya 225-226.
b Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 1991, ku ipaji ya 19-22 (mu Gifaransa).
Ni Gute Wasubiza?
◻ ‘Kujyana amazi y’ubugingo ku buntu,’ bisobanura iki?
◻ Ni izihe mpamvu dufite zo gushimira Imana, twaba dufite ibyiringiro by’ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi?
◻ Ni uwuhe muhango wizihizwa buri mwaka, buri wese muri twe yagombye kwifatanyamo?
◻ Ni iki gihishiwe abenshi mu bwoko bwa Yehova mu gihe kizaza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Abantu babarirwa muri za miriyoni, batangiye ‘kujyana amazi y’ubugingo ku buntu.’ Mbese, uri umwe muri bo?