Jya wemera ko Amategeko y’Imana n’amahame yayo atoza umutimanama wawe
“Nita ku byo utwibutsa.”—ZAB 119:99.
1. Ni iki abantu barusha inyamaswa?
ABANTU baruta inyamaswa cyane, kubera ko Imana yabaremanye umutimanama. Ibyo bigaragazwa n’iki? Bigaragazwa n’uko igihe Adamu na Eva bicaga itegeko rya Yehova, bagiye kwihisha. Babitewe n’uko umutimanama wabo wabaciraga urubanza.
2. Ni mu buhe buryo umutimanama wacu wagereranywa na busole? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
2 Abantu bafite umutimanama utaratojwe neza, bashobora kugereranywa n’ubwato bufite busolea idakora neza. Buramutse butangiye urugendo bufite busole idakora neza, byateza akaga. Imiyaga n’imiraba byo mu nyanja bishobora kubuyobya, bukajya mu kerekezo kitari cyo. Ariko busole ikora neza, ishobora gutuma umusare mukuru ayobora ubwato mu kerekezo gikwiriye. Umutimanama wacu ushobora kugereranywa na busole ituyobora. Udufasha kumenya ikiza n’ikibi, bityo ukatuyobora mu nzira ikwiriye. Icyakora kugira ngo umutimanama wacu utuyobore neza, tugomba kuwutoza kugira ngo ukore neza.
3. Iyo umutimanama wacu utatojwe neza bigenda bite?
3 Iyo umutimanama w’umuntu utatojwe neza, ntumuburira mu gihe agiye gukora ibibi (1 Tim 4:1, 2). Umutimanama nk’uwo ushobora no kutwemeza ko ‘ikibi ari cyiza’ (Yes 5:20). Yesu yaburiye abigishwa be agira ati: “Igihe kiraje, ubwo uzabica wese azatekereza ko akoreye Imana umurimo wera” (Yoh 16:2). Uko ni ko abishe umwigishwa Sitefano batekerezaga, kandi hari n’abandi benshi bagiye bakora ibikorwa bibi bibwira ko bakorera Imana (Ibyak 6:8, 12; 7:54-60). Birababaje cyane kuba batazi ko iyo bakoze ibyaha bikomeye, urugero nk’ubwicanyi, baba bishe itegeko ryatanzwe n’uwo bavuga ko bakorera (Kuva 20:13)! Ibyo bigaragaza neza ko umutimanama wabo wabayobeje.
4. Twakora iki ngo umutimanama wacu ukore neza?
4 None se twakora iki ngo umutimanama wacu ukore neza? Amategeko n’amahame yo mu Ijambo ry’Imana afite “akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka” (2 Tim 3:16). Ubwo rero, nitwiga Bibiliya dushyizeho umwete, tugatekereza ku byo ivuga, kandi tukabishyira mu bikorwa, tuzaba dutoza umutimanama wacu kurushaho kubona ibintu nk’uko Imana ibibona, bityo utuyobore neza. Reka turebe uko Amategeko ya Yehova n’amahame ye bishobora kudufasha gutoza umutimanama wacu.
JYA WEMERA KO AMATEGEKO Y’IMANA AKUYOBORA
5, 6. Amategeko y’Imana atugirira akahe kamaro?
5 Niba twifuza ko amategeko y’Imana adufasha, kuyasoma no kuyamenya ntibihagije. Ahubwo tugomba no kuyakunda cyane, tukanayubaha. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Nimwange ibibi mukunde ibyiza” (Amosi 5:15). Ariko se ni iki cyabidufashamo? Ni ukwitoza kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Urugero, reka tuvuge ko utagisinzira neza. Ugiye kureba umuganga, maze akubwira ibyo ugomba kurya, imyitozo ngororamubiri ugomba gukora, n’ibyo ugomba guhindura mu mibereho yawe. Uragiye ukurikije inama za muganga, kandi ziragufashije rwose! Birumvikana ko uzashimira muganga kubera ko yagufashije kongera kugira ubuzima bwiza.
6 Umuremyi wacu na we yaduhaye amategeko ashobora kuturinda akaga gaterwa no gukora ibyaha, bityo tukabaho neza. Urugero, Bibiliya itwigisha ko tugomba kwirinda kubeshya, gucura imigambi mibisha, kwiba, gusambana, urugomo n’ubupfumu. (Soma mu Migani 6:16-19; Ibyah 21:8.) Iyo twiboneye imigisha duheshwa no gukora ibyo Yehova ashaka, turushaho kumukunda no gukunda amategeko ye.
7. Gusoma inkuru zo muri Bibiliya no kuzitekerezaho bitugirira akahe kamaro?
7 Si ngombwa ko tugerwaho n’akaga gaterwa no kutumvira amategeko y’Imana, ngo tubone gusobanukirwa ikiza n’ikibi. Inkuru zo mu Ijambo ry’Imana z’abantu bakoze amakosa, zishobora kutwigisha byinshi. Mu Migani 1:5 hagira hati: “Umunyabwenge atega amatwi akarushaho kumenya.” Iyo dusoma inkuru z’ibyabaye ziri muri Bibiliya kandi tukazitekerezaho, mu by’ukuri ni Imana tuba dutega amatwi. Urugero, tekereza ingaruka zibabaje Umwami Dawidi yahuye na zo, igihe yicaga itegeko rya Yehova, agasambana na Batisheba (2 Sam 12:7-14). Mu gihe dusoma iyo nkuru, dushobora kwibaza tuti: “Umwami Dawidi yari gukora iki kugira ngo yirinde ingorane yahuye na zo bitewe no gusambana na Batisheba? Ese ndamutse mpuye n’igishuko nk’icyo, nashobora kukirinda? Ese nahunga nka Yozefu, cyangwa nagwa mu cyaha nka Dawidi” (Intang 39:11-15)? Iyo dutekereje ku ngaruka mbi z’icyaha, dushobora kwiyemeza ‘kwanga ibibi.’
8, 9. (a) Umutimanama wacu utugirira akahe kamaro? (b) Umutimanama wacu n’amahame ya Yehova bikorana bite?
8 Ni iby’ukuri ko twirinda gukora ibyo Imana yanga. Ariko se twitwara dute mu gihe duhuye n’ikibazo Ibyanditswe bitagira icyo bivugaho mu buryo bugaragara? None se muri icyo gihe, twabwirwa n’iki ibishimisha Imana? Aho ni ho umutimanama wacu watojwe na Bibiliya udufasha gufata umwanzuro mwiza.
9 Kubera ko Yehova adukunda, yaduhaye amahame ayobora umutimanama wacu. We ubwe yaravuze ati: “Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo” (Yes 48:17, 18). Iyo dutekereje ku mahame ya Bibiliya kandi tukayacengeza mu mutima wacu, ni bwo dushobora gukosora umutimanama wacu. Ibyo bidufasha gufata imyanzuro myiza.
JYA WEMERA KO AMAHAME Y’IMANA AKUYOBORA
10. Ihame ni iki? Yesu yakoresheje ate amahame kugira ngo yigishe abigishwa be?
10 Ihame ni inyigisho y’ibanze iyobora imitekerereze yacu, ikadufasha gufata imyanzuro myiza. Gusobanukirwa amahame ya Yehova bidufasha kumenya uko abona ibintu n’impamvu yashyizeho amategeko amwe n’amwe. Igihe Yesu yari ku isi, yigishije abigishwa be amahame yari kubafasha kumenya ingaruka z’imyifatire runaka cyangwa ibikorwa runaka. Urugero, yigishije ko uburakari bushobora gutuma umuntu agira urugomo, kandi ko irari ry’ibitsina rishobora gutuma umuntu agwa mu cyaha cy’ubusambanyi (Mat 5:21, 22, 27, 28). Iyo twemeye kuyoborwa n’amahame y’Imana, ni bwo dushobora gutoza neza umutimanama wacu, bityo tugafata imyanzuro ihesha Imana ikuzo.—1 Kor 10:31.
11. Ni mu buhe buryo imitimanama y’abantu idakora kimwe?
11 Abakristo bafite imitimanama yatojwe na Bibiliya, bashobora gufata imyanzuro itandukanye ku bintu bimwe na bimwe. Reka dufate urugero ku birebana no kunywa inzoga. Bibiliya ntivuga ko kunywa inzoga ari icyaha. Ariko itubuza kunywa inzoga nyinshi no gusinda (Imig 20:1; 1 Tim 3:8). Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko nta kindi Umukristo agomba gutekerezaho mbere yo kunywa inzoga? Oya rwose. Nubwo umutimanama w’uwo Mukristo utamucira urubanza, agomba no gutekereza ku mitimanama y’abandi.
12. Amagambo ari mu Baroma 14:21 adufasha ate kubaha imitimanama y’abandi?
12 Pawulo yagaragaje ko Umukristo agomba kwita ku mitimanama y’abandi. Yaravuze ati: “Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa divayi cyangwa gukora ikindi kintu cyose gishobora kubera umuvandimwe wawe igisitaza” (Rom 14:21). Ese wakwemera kwigomwa ibintu ufitiye uburenganzira, kugira ngo utabera igisitaza abantu batabona ibintu nk’uko ubibona? Nta gushidikanya ko wabyemera. Hari bamwe mu bavandimwe bacu bahoze ari abasinzi mbere y’uko bamenya ukuri, ariko ubu bakaba bariyemeje kureka inzoga. Mu by’ukuri, nta n’umwe muri twe wifuza gutuma umuvandimwe yongera gukora ibintu bibi yakoraga mbere (1 Kor 6:9, 10). Bityo rero, ntitwagombye guhatira umushyitsi wadusuye kunywa inzoga kandi yatubwiye ko atayishaka.
13. Ni mu buhe buryo Timoteyo yubashye imitimanama y’abandi kugira ngo atababera igisitaza?
13 Igihe Timoteyo yari mu kigero k’imyaka 20, yemeye gukebwa nubwo byari kumubabaza cyane, kugira ngo atabera igisitaza Abayahudi yari agiye kubwiriza. Kimwe na Pawulo, Timoteyo na we ntiyashakaga kugira uwo abera igisitaza (Ibyak 16:3; 1 Kor 9:19-23). Ese nawe wemera kugira ibyo wigomwa, kugira ngo utabera abandi igisitaza?
“DUHATANIRE GUKURA MU BURYO BW’UMWUKA”
14, 15. (a) Gukura mu buryo bw’umwuka bikubiyemo iki? (b) Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bafata abandi bate?
14 Twese Abakristo twifuza kuva ‘ku nyigisho z’ibanze ku byerekeye Kristo, tugahatanira gukura mu buryo bw’umwuka’ (Heb 6:1). Ariko ibyo ntibipfa kwizana. Tugomba ‘guhatana’ cyangwa guhozaho. Gukura mu buryo bw’umwuka bikubiyemo gukomeza kongera ubumenyi no kurushaho gusobanukirwa. Ni yo mpamvu duhora tugirwa inama yo gusoma Bibiliya buri munsi (Zab 1:1-3). Ese wamaze kwishyiriraho iyo ntego? Gusoma Bibiliya bizatuma urushaho gusobanukirwa amategeko ya Yehova n’amahame ye, kandi uzarushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.
15 Itegeko riruta andi yose rigenga Abakristo, ni itegeko ry’urukundo. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:35). Umuvandimwe wa Yesu witwaga Yakobo yaryise “itegeko ry’umwami” (Yak 2:8). Pawulo we yaravuze ati: “Mu rukundo ni mo amategeko asohorezwa” (Rom 13:10). Kuba duhora tubwirwa ko urukundo ari urw’ingenzi cyane ntibitangaje, kuko Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yoh 4:8). Urukundo Imana idukunda si amagambo gusa, rugaragazwa n’ibyo idukorera. Yohana yaranditse ati: “Iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda: ni uko yohereje Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone ubuzima binyuze kuri we” (1 Yoh 4:9). Koko rero, urukundo Imana idukunda rwatumye igira icyo ikora. Iyo dukunda Yehova, Yesu, Abakristo bagenzi bacu n’abandi bantu, tuba tugaragaza ko dukuze mu buryo bw’umwuka.—Mat 22:37-39.
16. Kuki uko tugenda dukura mu buryo bw’umwuka, ari na ko turushaho guha agaciro amahame y’Imana?
16 Uko uzagenda urushaho gukura mu buryo bw’umwuka, ni ko uzagenda uha agaciro amahame ya Yehova. Ibyo biterwa n’uko amategeko akoreshwa mu mimerere runaka yihariye, ariko amahame yo agakoreshwa mu rugero rwagutse. Urugero, umwana ukiri muto aba ataramenya akaga gaterwa n’inshuti mbi. Ni yo mpamvu ababyeyi barangwa n’ubushishozi bamushyiriraho amategeko yo kumurinda (1 Kor 15:33). Ariko iyo uwo mwana amaze gukura, ubushobozi bwe bwo gutekereza buriyongera, akaba ashobora kwifatira imyanzuro ashingiye ku mahame yo muri Bibiliya, bityo agahitamo inshuti nziza. (Soma mu 1 Abakorinto 13:11; 14:20.) Uko turushaho gutekereza ku mahame y’Imana, ni na ko umutimanama wacu urushaho gukora neza, tukabona ibintu nk’uko Imana ibibona.
17. Kuki twavuga ko dufite ibikenewe byose kugira ngo dufate imyanzuro myiza?
17 Ese dufite ibikenewe byose kugira ngo dufate imyanzuro ishimisha Yehova? Yego. Muri Bibiliya harimo amategeko n’amahame atuma ‘twuzuza ibisabwa byose, tukagira ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo mwiza wose’ (2 Tim 3:16, 17). Bityo rero, jya ushakisha amahame yo mu Byanditswe agufasha “kwiyumvisha ibyo Yehova ashaka” (Efe 5:17). Jya ukoresha neza ibikoresho by’ubushakashatsi duhabwa n’itorero rya gikristo, urugero nk’Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi, Watchtower Library, ISOMERO RYO KURI INTERINETI RYA Watchtower na porogaramu ya JW Library. Ibyo bikoresho byagenewe kudufasha mu gihe twiyigisha no mu gihe turi muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango.
UMUTIMANAMA WATOJWE NA BIBILIYA UDUHESHA IMIGISHA
18. Iyo twumviye amategeko n’amahame ya Yehova biduhesha iyihe migisha?
18 Iyo twumviye amategeko ya Yehova n’amahame ye, biduhesha imigisha myinshi nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 119:97-100. Hagira hati: “Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Ni yo ntekereza umunsi ukira. Amategeko yawe atuma mba umunyabwenge kurusha abanzi banjye, kuko nzayahorana kugeza ibihe bitarondoreka. Nagize ubushishozi ndusha abigisha banjye bose, kuko nita ku byo utwibutsa. Ngaragaza ko njijutse kurusha abakuru, kuko nitondeye amategeko yawe.” ‘Nidutekereza’ ku mategeko y’Imana n’amahame yayo, ibikorwa byacu bizagaragaza ko dufite ubwenge n’ubushishozi kandi ko tujijutse. Nidutoza umutimanama wacu dukoresheje amahame ya Yehova n’amategeko ye, tuzagera “ku rugero rushyitse rw’igihagararo cyuzuye cya Kristo.”—Efe 4:13.
a Busole ni igikoresho kimeze nk’isaha, gifite urushinge rukoreshwa na rukuruzi rwerekana amajyaruguru. Iyo ikora neza, ituma umuntu atayoba.