Jya uhora witeguye
“Muhore mwiteguye, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.”—MAT 24:44.
1, 2. (a) Ni ibihe bintu byahanuwe muri Bibiliya byagereranywa n’ukuntu inyamaswa yo mu bwoko bw’ingwe yahindukiranye umuntu wari umuhanga mu gukina na yo? (b) Twakora iki kugira ngo tuzarokoke igitero cyegereje?
MU GIHE cy’imyaka myinshi, umuntu wari uzwi cyane, w’umuhanga mu gukina n’inyamaswa zo mu bwoko bw’ingwe zo mu karere k’u Buhindi kitwa Bengal, yanezezaga abantu babaga baje kwirebera. Yaravuze ati “iyo inyamaswa ikwizeye, wumva warahawe impano nziza cyane kurusha izindi zose ku isi.” Ariko ku itariki ya 3 Ukwakira 2003, icyo cyizere cyarayoyotse. Imwe muri izo nyamaswa yakinaga na zo yapimaga ibiro 172, yagize itya imuhindukirana nta mpamvu igaragara. Uwo muntu ntiyari azi ko iyo nyamaswa yamuhindukirana kandi ntiyari abyiteguye.
2 Bibiliya na yo ivuga iby’‘inyamaswa y’inkazi’ izagaba igitero mu buryo butunguranye. (Soma mu Byahishuwe 17:15-18.) Iyo “nyamaswa y’inkazi” ni iyihe? Ni nde izahindukirana? Iyo nyamaswa y’inkazi igereranya Umuryango w’Abibumbye n’ubutegetsi bwose bwo ku isi. Izahindukirana Babuloni Ikomeye, ari yo madini yose y’ikinyoma, iyirimburane ubugome. Ibyo bizatangaza benshi kubera ko iyo nyamaswa na Babuloni Ikomeye bisa n’aho bifitanye ubucuti. Byombi bigize isi ya Satani. Ariko se iyo nyamaswa izagaba igitero ryari? Ntituzi umunsi cyangwa isaha ibyo bizaberaho (Mat 24:36). Icyo tuzi cyo ni uko bizaba ku isaha tudatekereza, kandi ko hasigaye igihe gito kugira ngo bibe (Mat 24:44; 1 Kor 7:29). Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko duhora twiteguye kugira ngo igihe iyo nyamaswa izagaba igitero n’igihe Kristo azaba aje gusohoza urubanza, azaturokore (Luka 21:28). Kugira ngo tubigereho, dushobora kuvana isomo ku bagaragu b’Imana b’indahemuka bahoraga biteguye, bikaba byaratumye babona isohozwa ry’amasezerano y’Imana. Ese tuzigana urugero rwabo?
Jya uhora witeguye nka Nowa
3. Ni iyihe mimerere yatumaga Nowa ashyiraho imihati myinshi kugira ngo akorere Imana ari indahemuka?
3 Nubwo mu gihe cya Nowa ku isi hari ibikorwa by’agahomamunwa, yahoraga yiteguye kugira ngo azabone isohozwa ry’isezerano ry’Imana. Tekereza ibibazo Nowa yari ahanganye na byo ubwo abamarayika bigometse bambaraga imibiri y’abantu maze bakabana n’abakobwa beza! Abo bamarayika bakoze ayo mahano babyaranye n’abo bakobwa abantu bari “abanyambaraga” bidasanzwe, bakoreshaga izo mbaraga ndengakamere mu kugirira nabi abandi (Intang 6:4). Tekereza urugomo rwari ruriho bitewe n’uko ibyo bihangange byatezaga akaduruvayo aho byabaga bigeze hose. Ibyo byatumye ububi bukwira hose kandi ibitekerezo by’abantu n’imyitwarire yabo birononekara cyane. Nuko Umwami w’Ikirenga Yehova ashyiraho igihe abo bantu babi bari kuzarimburirwaho.—Soma mu Ntangiriro 6:3, 5, 11, 12.a
4, 5. Ni mu buhe buryo imimerere iriho muri iki gihe isa n’iyariho mu gihe cya Nowa?
4 Yesu yahanuye ko imimerere yari kubaho muri iki gihe yari kuba imeze nk’iyariho mu gihe cya Nowa (Mat 24:37). Urugero, natwe twibonera ukuntu imyuka mibi igira uruhare mu byo abantu bakora (Ibyah 12:7-9, 12). Mu gihe cya Nowa, abo bamarayika babi bambaye imibiri y’abantu. Nubwo muri iki gihe bambuwe ubushobozi bwo kwambara imibiri y’abantu, bakora ibishoboka byose kugira ngo bigarurire abato n’abakuru. Abo bamarayika babi bashimishwa n’ibikorwa bibi kandi by’umwanda by’abo bayobya hano ku isi.—Efe 6:11, 12.
5 Ijambo ry’Imana rivuga ko Satani ari “umwicanyi,” rikanavuga ko ‘afite ububasha bwo guteza urupfu’ (Yoh 8:44; Heb 2:14). Ariko kandi, Imana ntimureka ngo yice uwo ashatse wese. Icyakora, icyo kiremwa cy’umwuka kirangwa n’ubugome gituma abantu bakora ibintu bibababaza kandi bikabazanira urupfu. Gituma bagira ibitekerezo byo kwica abandi. Urugero, umwana 1 ku bana 142 bavuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aba azicwa n’abagizi ba nabi. Ese ko ubu hariho urugomo rwinshi cyane, utekereza ko Yehova azarwirengagiza kandi no mu gihe cya Nowa atararwirengagije? Ese azareka kugira icyo akora?
6, 7. Ni mu buhe buryo Nowa n’umuryango we bagaragaje ukwizera no gutinya Imana?
6 Nyuma yaho, Imana yabwiye Nowa umwanzuro yari yafashe wo guteza umwuzure ku isi, ukarimbura abafite umubiri bose (Intang 6:13, 17). Yehova yabwiye Nowa kubaka inkuge yari imeze nk’isanduku nini cyane. Nowa n’umuryango we batangiye kuyubaka. Ni iki cyabafashije kumvira kandi bakaba bari biteguye igihe Imana yasohozaga urubanza rwayo?
7 Ukwizera gukomeye no gutinya Imana byatumye Nowa n’umuryango we bakora ibyo Imana yari yabategetse (Intang 6:22; Heb 11:7). Nowa wari umutware w’umuryango yakomeje kuba maso mu buryo bw’umwuka kandi yirinda ibikorwa bibi byakorwaga n’abantu bari bamukikije (Intang 6:9). Yari azi ko abagize umuryango we batagombaga kwigana urugomo no kwigomeka byarangaga abantu bari babakikije. Byari iby’ingenzi ko birinda guheranwa n’imihihibikano y’ubuzima bwa buri munsi. Imana yari yarabahaye umurimo bagombaga gukora, kandi byari iby’ingenzi ko abagize umuryango bose bita kuri uwo murimo mbere y’ikindi kintu cyose.—Soma mu Ntangiriro 6:14, 18.
Nowa n’umuryango we bari biteguye
8. Ni iki kigaragaza ko umuryango wa Nowa wubahaga Imana?
8 Nubwo Nowa wari umutware w’umuryango ari we cyane cyane uvugwa muri Bibiliya, umugore we n’abahungu be n’abagore babo, na bo basengaga Yehova. Umuhanuzi Ezekiyeli yarabyemeje. Yavuze ko iyo Nowa aza kuba yarabayeho mu gihe cya Ezekiyeli, abana be batari gukizwa bitewe no gukiranuka kwa se. Abana be bari bakuze ku buryo bashoboraga kwifatira umwanzuro wo kumvira cyangwa kutumvira. Ku bw’ibyo, bo ubwabo bagaragaje ko bakundaga Imana n’inzira zayo (Ezek 14:19, 20). Abari bagize umuryango wa Nowa bumviye amabwiriza yabahaye, bagaragaza ukwizera nk’ukwe, kandi ntibigeze bemera ko abandi bababuza gukora umurimo Imana yari yarabahaye.
9. Ni ba nde muri iki gihe twavuga ko bafite ukwizera nk’ukwa Nowa?
9 Mbega ukuntu bitera inkunga cyane kubona mu muryango w’abavandimwe bo ku isi hose harimo abatware b’imiryango bakora ibishoboka byose kugira ngo bigane Nowa! Bazi ko guha abagize imiryango yabo ibyokurya, imyambaro, aho kuba no kubarihira amashuri bidahagije. Bagomba nanone kwita ku byo bakeneye mu buryo bw’umwuka. Iyo babigenje batyo, baba bagaragaje ko biteguye icyo Yehova ari hafi gukora.
10, 11. (a) Igihe Nowa n’umuryango we bari mu nkuge, bumvaga bameze bate? (b) Ni ikihe kibazo twagombye kwibaza?
10 Nowa, umugore we, abahungu be n’abagore babo, bashobora kuba baramaze imyaka igera kuri 50 bubaka inkuge. Mu gihe bayubakaga, bashobora kuba barayinjiyemo kandi bakayisohokamo incuro zibarirwa mu magana. Barayihomye ku buryo amazi atashoboraga kuyinjiramo, bashyiramo ibyokurya, kandi binjizamo inyamaswa. Sa n’ureba uko byagenze. Wa munsi nyir’izina warageze. Hari ku munsi wa 17 w’ukwezi kwa kabiri, mu mwaka wa 2370 Mbere ya Yesu, nuko binjira mu nkuge. Yehova yakinze umuryango maze imvura itangira kugwa. Iyo ntiyari imvura isanzwe. Yari imvura nyinshi cyane, yisukaga nk’aho ari amazi y’inyanja avuye mu ijuru (Intang 7:11, 16). Abantu batari mu nkuge barapfuye, mu gihe abari bayirimo bo barokotse. Ubwo se abagize umuryango wa Nowa bumvise bameze bate? Mu by’ukuri, bashimiye Imana babikuye ku mutima. Nta gushidikanya ko batekereje bati “mbega ukuntu twishimiye kuba twaragendanye n’Imana y’ukuri, kandi tugakomeza kubaho twiteguye” (Intang 6:9)! Ese ushobora kwireba warokotse Harimagedoni, nawe wasabwe n’ibyishimo?
11 Nta kintu na kimwe gishobora kubuza Ishoborabyose gusohoza isezerano ryayo ryo kurimbura iyi si ya Satani. Ibaze uti “ese niringira ntashidikanya ko Imana izasohoza amasezerano yayo yose ndetse no mu tuntu duto duto, kandi ko yose azasohora mu gihe yagennye?” Niba ubyiringira, ujye uhora witeguye maze ukomeze kuzirikana uwo ‘munsi wa Yehova’ ugenda urushaho kwegereza.—2 Pet 3:12.
Mose yakomeje kuba maso
12. Ni iki cyashoboraga gutuma Mose adakomeza kwita ku bintu by’umwuka?
12 Reka dusuzume urundi rugero. Dukurikije uko abantu babona ibintu, Mose yari mu mimerere yashoboraga gutuma abona ibintu byiza byose byo muri Egiputa. Kubera ko umukobwa wa Farawo yari yaramugize umwana we, ashobora kuba yarubahwaga cyane, arya neza, yambara neza kandi aba ahantu h’akataraboneka. Yahawe inyigisho zihambaye. (Soma mu Byakozwe 7:20-22.) Birashoboka ko yari kuzahabwa umurage mwiza cyane.
13. Ni iki cyatumye Mose akomeza kuzirikana amasezerano y’Imana?
13 Uko bigaragara, inyigisho Mose yahawe n’ababyeyi be akiri muto zatumye abona ko ibigirwamana Abanyegiputa basengaga nta kamaro byari bifite (Kuva 32:8). Amashuri yo muri Egiputa n’ubwiza bw’ibintu by’ibwami, ntibyatumye Mose areka ugusenga k’ukuri. Agomba kuba yaratekerezaga cyane ku byo Imana yari yarasezeranyije ba sekuruza kandi yifuzaga cyane kugaragaza ko yiteguye gukora ibyo Imana ishaka. N’ikimenyimenyi, Mose yabwiye Abisirayeli ati “Yehova . . . Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho.”—Soma mu Kuva 3:15-17.
14. Ni mu buhe buryo ukwizera kwa Mose n’ubutwari bwe byageragejwe?
14 Mose yabonaga ko Yehova Imana y’ukuri yariho koko, akaba yari atandukanye n’ibishushanyo byose byagereranyaga imana zitagira ubuzima zo muri Egiputa. Yabagaho “nk’ureba Itaboneka.” Mose yizeraga ko ubwoko bw’Imana bwari kuzabohorwa, ariko ntiyari azi igihe byari kuzabera (Heb 11:24, 25, 27). Kuba yarifuzaga cyane kubona Abaheburayo bavanwa mu bubata, byagaragaye ubwo yarwaniriraga umucakara w’Umwisirayeli wagirirwaga nabi (Kuva 2:11, 12). Icyakora, icyo si cyo gihe Yehova yari yaragennye; ku bw’ibyo byabaye ngombwa ko Mose ahungira mu gihugu cya kure. Nta gushidikanya ko kuva muri Egiputa mu buzima bwiza bw’ibwami akajya kuba mu butayu bitari bimworoheye. Ariko Mose yahoraga yiteguye, akabikora akurikiza amabwiriza yose Yehova yamuhaga. Ni yo mpamvu nyuma y’imyaka 40 yamaze i Midiyani, Imana yashoboraga kumukoresha kugira ngo afashe abavandimwe be. Mose yumviye itegeko ry’Imana, asubira muri Egiputa. Igihe cyari kigeze kugira ngo Mose asohoze inshingano Imana yari imuhaye, kandi akore umurimo wayo mu buryo ishaka (Kuva 3:2, 7, 8, 10). Mose ‘wicishaga bugufi cyane kurusha abantu bose’ amaze gusubira muri Egiputa, yari akeneye kugira ukwizera n’ubutwari kugira ngo ajye kwa Farawo (Kub 12:3). Ntiyagiyeyo incuro imwe gusa, ahubwo yagiyeyo kenshi, uko hateraga icyago, kandi ntiyabaga azi neza incuro yari kujyayo mbere y’uko ikindi cyago gitera.
15. Nubwo Mose yahuraga n’imbogamizi, ni iki cyatumaga buri gihe ashaka uko yahesha ikuzo Se wo mu ijuru?
15 Mu myaka 40 yakurikiyeho, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu kugeza mu mwaka wa 1473 Mbere ya Yesu, Mose yahuye n’ibintu byinshi byamucaga intege. Nyamara, yahoraga ashaka uko yahesha Yehova ikuzo kandi yateye Abisirayeli bagenzi be inkunga yo kubigenza batyo, abigiranye umutima we wose (Guteg 31:1-8). Kubera iki? Ni ukubera ko Mose yakundaga izina rya Yehova n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga kurusha uko yakundaga izina rye (Kuva 32:10-13; Kub 14:11-16). Nubwo twahura n’ibiduca intege cyangwa imbogamizi, tugomba gukomeza gushyigikira ubutegetsi bw’Imana, twiringiye ko uburyo bwayo bwo gukora ibintu ari bwo buhuje n’ubwenge, ko ari bwo bukiranuka kandi ko ari bwo bwiza kurusha ubundi (Yes 55:8-11; Yer 10:23). Ese nawe ni uko ubyumva?
Mukomeze kuba maso!
16, 17. Kuki ukwiriye gufatana uburemere ibivugwa muri Mariko 13:35-37?
16 Bibiliya igira iti “mwitonde, mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi igihe cyagenwe kizasohorera” (Mar 13:33). Yesu yatanze uwo muburo igihe yagaragazaga ikimenyetso cyari kuranga imperuka y’iyi si. Reka turebe amagambo asoza ubwo buhanuzi bukomeye bwa Yesu bwanditswe na Mariko, agira ati “mukomeze kuba maso kuko mutazi igihe nyir’inzu azazira, niba azaza nimugoroba cyangwa mu gicuku cyangwa mu nkoko cyangwa mu rukerera; kugira ngo naza atunguranye atazasanga musinziriye. Ariko ibyo mbabwira ndabibwira bose: mukomeze kuba maso.”—Mar 13:35-37.
17 Iyo nama Yesu yatanze ituma umuntu arushaho gutekereza. Yerekeje ku byiciro bine by’ijoro. Gukomeza kuba maso mu cyiciro cya nyuma byari kuba bigoye cyane, kubera ko cyatangiraga saa cyenda z’ijoro kikageza izuba rirashe. Abahanga mu by’intambara bazi ko icyo ari cyo gihe cyiza cyo gutera umwanzi, kuko ari bwo abamuteye bamugwa gitumo ‘asinziriye.’ Muri iki gihe nabwo, ubwo isi isinziriye cyane mu buryo bw’umwuka, tugomba guhatana cyane kugira ngo dukomeze kuba maso. Ese twaba dushidikanya ko dukwiriye ‘gukomeza kuba maso’ no ‘kwitonda’ mu gihe dutegereje iherezo ryahanuwe, no gucungurwa kwacu?
18. Twe Abahamya ba Yehova dufite iyihe nshingano ihebuje?
18 Wa muhanga mu gukina n’inyamaswa twavuze tugitangira, ntiyishwe na ya nyamaswa yamuhindukiranye. Ariko rero, ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza neza ko yaba amadini y’ikinyoma cyangwa ibindi bice bigize iyi si mbi, nta na kimwe kizarokoka iherezo ryegereje (Ibyah 18:4-8). Twifuza ko abagaragu b’Imana bose, baba abato n’abakuru, babona ko ari ngombwa cyane gukora ibishoboka byose kugira ngo bahore biteguye umunsi wa Yehova, nk’uko Nowa n’umuryango we babigenje. Turi mu isi itubaha Imana, aho abigisha bo mu madini y’ibinyoma, abatemera ko Imana ibaho n’ababishidikanyaho, bavuga amagambo yo gukoba Umuremyi. Ariko ntidukwiriye kwemera ko batuyobya. Nimucyo tuzirikane ingero twasuzumye kandi dukomeze gushaka uko twavuganira Yehova tukanamuhesha ikuzo, kuko ari “Imana iruta izindi mana zose,” akaba n’“Imana ikomeye, ifite imbaraga kandi iteye ubwoba.”—Guteg 10:17.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku birebana n’“imyaka ijana na makumyabiri” ivugwa mu Ntangiriro 6:3, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 2010, ku ipaji ya 30.
Ese uribuka?
• Kuki Nowa yagombaga mbere na mbere kwita ku byo umuryango we wari ukeneye mu buryo bw’umwuka?
• Ni mu buhe buryo ibihe turimo bisa cyane n’iminsi ya Nowa?
• Nubwo Mose yahuraga n’ibimuca intege, kuki yakomeje kuzirikana amasezerano ya Yehova?
• Ni ubuhe buhanuzi bwa Bibiliya butuma ukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Nowa n’umuryango we bakomeje kwita ku murimo wa Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Amasezerano y’Imana adashidikanywaho yatumye Mose akomeza kuba maso