Igice cya 25
Abahamya Babiri Basubizwamo Umwuka w’Ubugingo
1. Ni ukuhe gutumirwa marayika ukomeye yagejeje kuri Yohana?
MBERE yuko icyago cya kabiri kirangira rwose marayika ukomeye aratumira Yohana kugira ngo yifatanye mu kindi gice cy’ubuhanuzi, gihereranye noneho n’urusengero (Ibyahishuwe 9:12; 10:1). Dore uko Yohana abivuga: “Mpabwa urubingo rusa n’inkoni n’uko arambwira ati: ‘Haguruka ugere urusengero rw’ubuturo bwera rw’Imana n’igicaniro n’abasengeramo.’”—Ibyahishuwe 11:1, MN.
Urusengero rw’Ubuturo Bwera
2. (a) Urusengero rw’ubuturo bwera rwagombaga gukomeza kubaho kugeza mu gihe cyacu ni uruhe? (b) Umutambyi Mukuru w’urusengero rw’ubuturo bwera ni nde, kandi Ahera Cyane h’arwo ni iki?
2 Urusengero ruvugwa hano ntirushobora kuba ari urusengero rwubatse i Yerusalemu, kuko urwa nyuma muri zo rwasenywe n’Abaroma mu mwaka wa 70 w’igihe cyacu. Ariko kandi, intumwa Paulo yagaragaje ko na mbere y’uko kurimbuka, hari haramaze kuboneka urundi rusengero rw’ubuturo bwera rwagombaga gukomeza kubaho kugeza muri iki gihe cyacu. Urwo ni urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka rwuzuzaga ibyashushanywaga mu buryo bw’ubuhanuzi n’ubuturo bwera nyuma bikaza gushushanywa n’insengero zagiye zubakwa i Yerusalemu. Ni “ihema ry’ukuri, iry’ abantu batabambye, ahubgo ryabambge n’Umwami Imana [Yehova, MN],” kandi Umutambyi Mukuru warwo ni Yesu, ari we Paulo agaragaza ko yamaze ‘kwicara i buryo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru.’ Ahera Cyane h’urwo rusengero ni ahantu Yehova aba mu ijuru ubwaho.—Abaheburayo 8:1, 2; 9:11, 24.
3. Ku byerekeye ubuturo bwera, ni iki kigereranywa (a) n’umwenda utandukanya Ahera Cyane n’Ahera? (b) n’ibitambo by’amatungo? (c) n’igicaniro cy’ibitambo?
3 Intumwa Paulo isobanura ko umwenda ukingiriza wo mu buturo bwera, utandukanya Ahera Cyane n’Ahera [h’ubwo buturo], washushanyaga umubiri wa Yesu. Igihe Yesu atambye ubuzima bwe, uwo mwenda watabutsemo kabiri, byerekana ko umubiri wa Yesu utari ukiri umupaka umubuza kugera aho Yehova ari mu ijuru. Kubw’igitambo cya Yesu, abatambyi bamwungirije basizwe kandi bakaba barapfuye bakiri indahemuka bashobora na bo, mu gihe cyagenwe, kugera mu ijuru (Matayo 27:50, 51; Abaheburayo 9:3; 10:19, 20). Nanone kandi Paulo atsindagiriza ko ibitambo by’amatungo byahoraga bitambwa mu buturo bwera byasuraga igitambo kimwe rukumbi cy’ubuzima bwa kimuntu butunganye bwa Yesu. Igicaniro cy’ibitambo cyari mu rugo [rw’urusengero] cyashushanyaga imigambi yafashwe na Yehova, nk’uko ubushake bwe buri, kugira ngo yemere igitambo cya Yesu yatanze ku bwa “benshi”—mbere na mbere ku bo mu basizwe hanyuma n’abo mu zindi ntama—bari ‘gutegereza ko abazanira agakiza.’—Abaheburayo 9:28; 10:9, 10; Yohana 10:16.
4. Ni iki gishushanywa (a) n’Ahantu Hera? (b) n’urugo rw’imbere?
4 Dukurikije ayo magambo yahumetswe n’Imana, dushobora gufata umwanzuro w’uko Ahantu Hera ho mu buturo bwera hashushanya imimerere yo kwera yabanje kugirwa na Kristo hanyuma ikaza kugirwa na 144.000 by’abasizwe ari bo batambyi b’ubwami igihe cyose bakiri ku isi, mbere yo kwambuka wa mwenda ukingiriza’ (Abaheburayo 6:19, 20; 1 Petero 2:9). Hashushanya neza ukwemerwa kwabo nk’abana b’umwuka b’Imana, nk’uko Imana yemeye ko Yesu ari umwana wayo amaze kubatizwa muri Yorodani mu mwaka wa 29 w’igihe cyacu (Luka 3:22; Abaroma 8:15). Na ho se bite ku byerekeye urugo rw’imbere, igice cy’ubuturo bwera cyonyine Abisirayeli batari abatambyi bashoboraga kubona ari na ho hatambirwaga ibitambo? Hagereranya ugutungana kw’umuntu Yesu, ugutungana kwatumye aba ukwiriye gutanga ubuzima bwe ku bw’abantu. Hashushanya nanone ugukiranuka kubarwa ku bigishwa basizwe bishingiye ku gitambo cya Yesu, kukanatuma babarwaho kuba abera kandi bakiri hano ku isi.a—Abaroma 1:7; 5:1.
Kugera Urusengero rw’Ubuturo Bwera
5. Mu buhanuzi bwo mu Byanditswe bya Giheburayo, (a) kugera Yerusalemu? (b) no kugera urusengero kwabonywe mu iyerekwa rya Ezekieli bisobanura iki?
5 Yohana ahabwa itegeko ryo ‘kugera urusengero rw’ubuturo bwera n’igicaniro n’abasengeramo.’ Ibyo bishaka kuvuga iki? Dukurikije ubuhanuzi bw’Ibyanditswe by’Igiheburayo, ukugera nk’uko kwari icyemezo cy’uko ubutabera, bugiranywe impuhwe, bwari kuzakoreshwa hakurikijwe amahame atunganye ya Yehova. Mu minsi y’umwami mubi Manase; ukugera Yerusalemu mu buryo bw’ubuhanuzi, kwahamyaga urubanza rwo kurimbuka kudasubirwaho rwaciriwe uwo mudugudu (2 Abami 21:13; Amaganya 2:8). Ariko kandi, nyuma y’aho Yeremiya yabonaga Yerusalemu igerwa, byari icyemezo gihamya ko uwo mudugudu wari kuzongera kubakwa. (Yeremiya 31:39; reba nanone Zekaria 2:2-8.) Mu buryo nk’ubwo, kugera urusengero mu buryo buziguye kandi burambuye Ezekieli yabonye mu iyerekwa rye, kwahamirizaga Abayahudi bari barajyanyweho iminyago i Babuloni ko ugusenga k’ukuri kwari kuzasubizwaho mu gihugu cyabo. Nanone kandi ibyo byibutsaga Isirayeli ko kubera amakosa yayo, yagombaga noneho kuzakurikiza amahame yera y’Imana.—Ezekieli 40:3, 4; 43:10.
6. Itegeko ryahawe Yohana ryo kugera urusengero rw’ubuturo bwera n’abatambyi barusengeramo ni ikimenyetso cy’iki? Sobanura.
6 Ku bw’ibyo, ubwo Yohana ahabwa itegeko ryo kugera urusengero rw’ubuturo bwera n’abatambyi barusengeramo, ni ikimenyetso cy’uko nta cyabasha gukoma imbere ukuzura kw’imigambi ya Yehova ihereranye n’urusengero n’abakora imirimo yarwo, kandi ko iyo migambi yegereje indunduro yayo. Ubu ubwo ibintu byose byamaze gushyirwa munsi y’ibirenge bya marayika ukomeye wa Yehova, igihe kirageze ngo ‘umusozi wubatseho inzu y’Uwiteka [Yehova, MN] ukomerezwe mu mpinga z’imisozi’ (Yesaya 2:2-4). Ukuyoboka Yehova kutanduye kugomba gushyirwa hejuru nyuma y’ibinyejana by’ubuhakanyi bwa Kristendomu. Nanone kandi ku bavandimwe b’indahemuka ba Yesu bapfuye ni igihe cyo kuzuka [kugira ngo binjire] “Ahera cyane” (Danieli 9:24; 1 Abatesalonike 4:14-16; Ibyahishuwe 6:11; 14:4). Abanyuma bashyizweho ikimenyetso bo mu ‘mbata z’Imana yacu’ hano ku isi na bo bagomba kugerwa hakurikijwe amahame y’Imana kugira ngo babashe kujya mu mwanya uhoraho ubateganyirijwe mu rusengero ari abana b’Imana babyawe n’umwuka. Muri iki gihe itsinda rya Yohana rizi ayo mahame yera, kandi ryiyemeje kuyubahiriza.—Ibyahishuwe 7:1-3; Matayo 13:41, 42; Abefeso 1:13, 14; gereranya n’Abaroma 11:20.
Gukandagira Urugo
7. (a) Kuki Yohana abuzwa kugera urugo? (b) Ni ryari umudugudu wera wakandagiwe mu gihe cy’amezi 42? (c) Ni gute, mu gihe cy’amezi 42, abayobozi ba Kristendomu bananiwe kwita ku mahame akiranuka ya Yehova?
7 Kuki Yohana yabujijwe kugera urugo? Arabitubwira muri aya magambo ngo ‘Ariko urugo rw’urusengero [rw’ubuturo bwera] urureke, nturugere: kuko rwahawe abanyamahanga: kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n’abiri bawukandagira’ (Ibyahishuwe 11:2). Twabonye ko urugo rw’imbere rugereranya ugukiranuka kw’Abakristo babyawe n’umwuka igihe bakiri ku isi. Nk’uko tuzabibona, aha harerekeza ku mezi nyamezi 42 ahera mu Kwakira 1914 kugeza mu wa 1918, ubwo abiyitaga Abakristo bose bageragezwaga bikomeye. Koko se bari kubahiriza amahame yo gukiranuka ya Yehova muri iyo myaka y’intambara? Abenshi si ko babigenje. Muri rusange, abayobozi ba Kristendomu bashyize imbere ibyo kurwanira ishyaka igihugu by’agakabyo aho kumvira itegeko ry’Imana. Mu bice byombi byari mu ntambara, yaberaga cyane cyane muri Kristendomu, abayobozi [ba Kristendomu] babwirizaga abasore babacengezamo ibyo gufata intwaro. Abantu amamiriyoni barishwe. Mu gihe urubanza rwatangiriraga mu nzu y’Imana mu wa 1918, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zari zaramaze kwifatanya muri uko kumena amaraso nan’ubu agisaba uguhorerwa guturuka ku Mana (1 Petero 4:17). Abo bayobozi ba Kristendomu bajugunywe hanze mu buryo buhoraho kandi budasubirwaho.—Yesaya 59:1-3, 7, 8; Yeremiya 19:3, 4.
8. Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ni iki benshi mu bigishwa ba Bibiliya basobanukiwe, ariko se kandi ni iki batiyumvishaga mu buryo bwuzuye?
8 Noneho se bite ku byerekeye itsinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya? Mbese bagombaga guhita bagerwa mu wa 1914 ku byerekeye ibyo kutanamuka kwabo ku mahame y’Imana? Oya rwose. Nk’uko byagendekeye abiyitaga Abakristo bo muri Kristendomu, na bo bagombaga kugeragezwa. ‘Bajugunywe hanze, begurirwa amahanga’ kugira ngo bageragezwe mu buryo bukomeye kandi batotezwe. Benshi muri bo basobanukiwe ko batagomba kwica bagenzi babo; ariko kandi bari batarasobanukirwa mu buryo bwuzuye intera y’ukutivanga kwa Gikristo (Mika 4:3; Yohana 17:14, 16; 1 Yohana 3:15). Kubera ko amahanga yabashyizeho agahato, bamwe baradohotse.
9. Umudugudu wera wakandagiwe n’amahanga ni iki, kandi hano ku isi uwo mudugudu ushushanya iki?
9 Ariko se, ni gute umudugudu wera wakandagiwe n’ayo mahanga? Birumvikana ko umudugudu uvugwa hano wari Yerusalemu yari imaze imyaka irenga 25 mbere yuko Ibyahishuwe byandikwa. Uwo mudugudu wera ni Yerusalemu Nshya ivugwa nyuma mu Byahishuwe, kandi ubu hano ku isi ukaba uhagarariwe n’Abakristo basigaye basizwe bari mu rugo rw’imbere rw’urusengero. Igihe nikigera, abo Bakristo, na bo bazaba mu bagize umudugudu wera. Ubwo rero, gukandagira abo Bakristo, ni kimwe no gukandagira umudugudu ubwawo.—Ibyahishuwe 21:2, 9-21.
Abahamya Babiri
10. Abahamya b’indahemuka ba Yehova bakora iki n’ubwo baba bakandagirwa?
10 N’ubwo bakandagirwa, abo [Bakristo] b’indahemuka ntibareka kuba abahamya ba Yehova bashikamye. Kuri iyo ngingo, ubuhanuzi bukomeza bugira buti “Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanur’ imins’ igihumbi na magan’ abiri na mirongw itandatu, bambay’ ibigunira. Abo bahamya ni bo biti by’elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri, bihagarar’imbere y’Umwami w’isi.”—Ibyahishuwe 11:3, 4.
11. Guhanura ‘bambaye ibigunira’ byasobanuraga iki ku Bakristo basizwe b’indahemuka?
11 Abo Bakristo b’indahemuka basizwe bari bakeneye ukwihangana, kuko bagombaga guhanura “bambay’ ibigunira.” Mu buhe buryo? Mu bihe bya Bibiliya, akenshi ikigunira cyashushanyaga umubabaro w’uwapfushije. Kwambara ikigunira byavugaga ko umuntu ari mu gahinda kenshi cyangwa umubabaro (Itangiriro 37:34; Yobu 16:15, 16; Ezekieli 27:31). Ikigunira cyajyaniranaga n’ubutumwa bwo guciraho iteka cyangwa bw’umubabaro bwagombaga gutangazwa n’abahanuzi b’Imana (Yesaya 3:8, 24-26; Yeremiya 48:37; 49:3). Kwambara ikigunira byashoboraga no kuba ikimenyetso cyo kwicisha bugufi cyangwa se kwihana gutewe n’umuburo w’Imana (Yona 3:5). Ikigunira cyambawe na ba bahamya babiri gishobora kuba ari ikimenyetso cyo kwihangana kwabo bicishije bugufi mu gutangaza imanza za Yehova. Bari abahamya bashinzwe gutangaza umunsi we wo guhora, ukaba n’intandaro y’umubabaro ku mahanga.—Gutegeka kwa kabiri 32:41-43.
12. Kuki igihe umudugudu wera wagombaga gukandagirwa gisa nk’aho kigomba gufatwa uko kiri?
12 Itsinda rya Yohana ryagombaga kubwiriza ubwo butumwa mu gihe cyagenwe, kingana n’iminsi 1.260 cyangwa amezi 42; icyo gihe kikaba ari kimwe n’icyo umudugudu wera wagombaga gukandagirwamo. Uko bigaragara, icyo gihe kigomba gufatwa uko kiri kuko kivugwa mu buryo bubiri butandukanye: ubwa mbere kivugwa mu mezi hanyuma kikavugwa no mu minsi. Byongeye kandi, mu itangira ry’umunsi w’Umwami, habayeho igihe cyihariye cy’imyaka itatu n’igice, ari cyo abagaragu b’Imana bahuriyemo n’ingorane zikomeye, kandi ibyo bikaba byarahuzaga n’ibyahishuwe hano—icyo gihe cyatangiranye n’ishozwa ry’Intambara ya Mbere y’Isi Yose ahagana mu mpera za 1914 nuko kirakomeza kugeza mu itangira rya 1918 (Ibyahishuwe 1:10). Abakristo bo mu itsinda rya Yohana batangaje ubutumwa buhereranye n’urubanza rwa Yehova kuri Kristendomu n’isi, ubutumwa bujyanirana no kwambara ibigunira.
13. (a) Kuba Abakristo basizwe bashushanywa n’abahamya babiri bigaragaza iki? (b) Ni ubuhe buhanuzi bwa Zekaria Yohana atwibutsa iyo yita abahamya babiri “[i]biti by’elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri”?
13 Kuba baragereranyijwe n’abahamya babiri biraduhamiriza ko ubwo butumwa ari ubw’ukuri kandi bufite ishingiro. (Gereranya no Gutegeka kwa kabiri 17:6; Yohana 8:17, 18.) Yohana abita “[i]biti by’elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri,” avuga ko “bihagarar’ imbere y’Umwami w’isi.” Ibyo bihuza neza n’ubuhanuzi bwa Zekaria, we wabonye igitereko cy’amatabaza arindwi n’ibiti bibiri bya elayo. Hasobanuwe ko ibiti bya elayo bigereranya ‘abantu babiri bejeshejwe amavuta,’ ni ukuvuga umutware [gouverneur] Zerubabeli n’Umutambyi Mukuru Yosua “bahagaz’ imbere y’Umwami w’isi yose.”—Zekaria 4:1-3, 14.
14. (a) Iyerekwa rya Zekaria ryerekeye ibiti bibiri by’elayo n’igitereko cy’amatabaza ryibutsa iki? (b) Ni iki cyari kuba ku Bakristo basizwe mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose?
14 Zekaria yabayeho mu gihe cyo kongera kubaka [Yerusalemu] kandi iyerekwa rye ry’ibiti by’elayo bibiri ryasobanuraga ko Zerubabeli na Yosua bari kuzahabwa umwuka wa Yehova kugira ngo batere abaturage inkunga yo guhagurukira umurimo. Iyerekwa ry’igitereko cy’amatabaza ryibutsaga Zekaria ko atagombaga guhinyura imishinga, kuko imigambi ya Yehova itari kuzuzwa—‘kubw’ amaboko cyangwa kubw’imbaraga, ahubwo ni kubw’umwuka wanjye, ni k’Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingabo avuga.’ (Zekaria 4:6, 10; 8:9). Itsinda rito ry’Abakristo, batigeze bacogora mu kujyana urumuri rw’ukuri ku bantu mu Ntambara ya Mbere y’isi yose, muri ubwo buryo na bo bagombaga gukoreshwa mu murimo wo kongera kubaka. Na ryo ryagombaga kuba isoko y’inkunga kandi, n’ubwo ryari rito, ryagombaga kumenyera kwisunga imbaraga za Yehova ryirinda guhinyura umunsi w’imitangirire idashamaje.
15. (a) Nanone kuba Abakristo basizwe bashushanywa n’abahamya babiri bitwibutsa iki? Sobanura. (b) Ni bimenyetso bwoko ki abahamya babiri bemererwa gukora?
15 Kuba abo Bakristo bashushanywa n’abahamya babiri nanone bitwibutsa igihe [Kristo] yihinduraga ukundi. Muri iryo yerekwa, intumwa eshatu za Yesu zamubonye mu ikuzo ry’Ubwami, ari kumwe na Mose na Eliya. Ibyo byashushanije mbere Yesu yicaye ku ntebe ye y’Ubwami y’ikuzo mu wa 1914 kugira ngo asohoze umurimo ushushanywa n’uw’abo bahanuzi babiri (Matayo 17:1-3; 25:31). Birakwiriye rwose kuba abo bahamya babiri babonwa bakora ibimenyetso bigereranywa n’ibya Mose na Eliya. Urugero, Yohana abavugaho ngo “Kand’ iy’ umunt’ ashatse kubagirira nabi, umurir’ ubava mu kanwa, ukots’ abanzi babo: kandi hagir’ umunt’ ushaka kubagirira nabi, uko ni kw akwiriye kwicwa. Bafit’ ubushobozi bgo guking’ ijuru, ngw imvur’ itagwa mu minsi yo guhanura kwabo.”—Ibyahishuwe 11:5, 6a.
16. (a) Ni gute ikimenyetso kivugwamo umuriro kitwibutsa igihe ubutware bwa Mose bwashidikanywaga muri Isirayeli? (b) Ni gute abayobozi ba Kristendomu bakemanze Abigishwa ba Bibiliya kandi bakanabateza ingorane mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ariko se ni gute bihagazeho?
16 Ibyo bitwibutsa igihe ubutware bwa Mose bwashidikanywagaho muri Isirayeli. Uwo muhanuzi yavuze amagambo atyaye y’urubanza rwo gucirwaho iteka kandi Yehova yarimbuye abigometse, 250 muri bo bahitanwa n’umuriro waturutse mu ijuru (Kubara 16:1-7, 28-35). Mu buryo nk’ubwo, abayobozi ba Kristendomu bakemanze Abigishwa ba Bibiliya, bavuga ko nta mpamyabushobozi zo mu mashuri ya tewolojiya bagira. Ariko abahamya b’Imana bari bafite ibihamya by’uko ari abakozi [b’Imana] birushijeho kugira agaciro. Ibyo bihamya ni abantu bicisha bugufi bemeye ubutumwa bwabo bwo mu Byanditswe (2 Abakorinto 3:2, 3). Mu wa 1917, Abigishwa ba Bibiliya basohoye igitabo cyitwa The Finished Mystery, (Le mystère accompli) cyarimo ubusobanuro butyaye bw’ibitabo by’Ibyahishuwe na Ezekieli. Ibyo byakurikiwe n’ikwirakwizwa rya kopi 10.000.000 z’inkuru z’Ubwami z’amapaji ane zitwaga The Bible Students Monthly (L’étudiant de la Bible). Izo nkuru z’Ubwami zari zifite umutwe uvuga ngo “Ukugwa kwa Babuloni—Kuki ubu Kristendomu Igomba Kubabara—Amaherezo.” Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abayobozi ba Kristendomu, barakaye cyane, bafatiye ku guhungabana kwari kwatewe n’intambara maze bakugira urwitwazo rwo kugira ngo icyo gitabo gicibwe. [No] mu bindi bihugu icyo gitabo cyarabuzanijwe. Ariko kandi abakozi b’Imana bakomeje kurwana bakoresheje inkuru z’Ubwami zikongora zari zifite amapaji ane zitwaga Nouvelles du Royaume. Uko umunsi w’Umwami wagendaga wicuma, ibindi bitabo byagombaga kumenyekanisha mu buryo bwumvikana ugupfa mu buryo bw’umwuka kwa Kristendomu.—Gereranya na Yeremia 5:14.
17. (a) Ni bintu ki bihuzwa n’amapfa ndetse n’umuriro byabayeho mu minsi ya Eliya? (b) Ni gute umuriro wasohotse mu kanwa k’abahamya babiri?
17 Na ho se bite ku byerekeye Eliya? Mu minsi y’abami b’Isirayeli, uwo muhanuzi yatangaje ko hagiye kubaho amapfa, ibyo bikaba byari ukugaragaza uburakari bwa Yehova ku Bisirayeli basengaga Baali. Ayo mapfa yamaze imyaka itatu n’igice (1 Abami 17:1; 18:41-45; Luka 4:25; Yakobo 5:17). Nyuma, ubwo umwami w’umuhemu Ahazi yoherezaga abasirikare kugira ngo bahatire Eliya kuza kumwitaba i bwami, umuhanuzi yamanuye umuriro mu ijuru utwika ba basirikare. Igihe umutware w’ingabo umwe amugaragarije icyubahiro kimukwiriye cy’uko ari umuhanuzi, ni bwo Eliya yemeye kujyana na we kugera i bwami (2 Abami 1:5-16). Mu buryo nk’ubwo, hagati ya 1914 na 1918, abasigaye basizwe babigiranye umwete, berekeje ibitekerezo [by’abantu] ku mapfa yo mu buryo bw’umwuka yari muri Kristendomu kandi banatangaje urubanza rukongora rwo ku ‘munsi w’Uwiteka [Yehova, MN] ukomeye kandi uteye ubwoba.’—Malaki 4:1, 5; Amosi 8:11.
18. (a) Ni ubuhe bubasha bwahawe abahamya babiri kandi ni gute bugereranywa n’ubwahawe Mose? (b) Ni gute abahamya babiri bashyize ahabona Kristendomu?
18 Yohana yongera kuvuga ku byerekeye abahamya babiri ngo “Kandi bafit’ ubushobozi bgo guhindur’ amaz’ amaraso no gutez’ is’ ibyago byose, uko bashatse” (Ibyahishuwe 11:6b). Kugira ngo yumvishe Farao ko agomba kureka Isirayeli ikagenda mu mudendezo, Yehova yakoresheje Mose kugira ngo ateze ibyago Egiputa yatwazaga igitugu, birimo no guhindura amazi amaraso. Ibinyejana byinshi nyuma y’aho, Abafilisitiya bari abanzi b’Isirayeli, bibukaga neza ibyo Yehova yakoreye Egiputa, ari byo byatumye biyamirira bati ‘Ni nde uzadukiza amaboko y’iyo Mana ikomeye? Iyo ni yo Mana yateje Abanyegiputa ibyago bitari bimwe mu butayu’ (1 Samueli 4:8; Zaburi 105:29). Mose yagereranyaga Yesu, we wari ufite ubutware bwo gutangaza imanza z’Imana ku bayobozi ba kidini bo mu gihe cye (Matayo 23:13; 28:18; Ibyakozwe 3:22). Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, abavandimwe ba Kristo, mu yandi magambo ba bahamya babiri, bamaganye ingaruka z’urupfu ruterwa n’amazi’ Kristendomu yuhira imikumbi yayo.
Abahamya Babiri Bicwa
19. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe, abahamya babiri bagombaga kurangiza guhamya maze bikagenda bite?
19 Icyo cyago cyashegeshe Kristendomu ku buryo nyuma y’uko ba bahamya babiri bahanura bambaye ibigunira mu gihe cy’amezi 42, [Kristendomu] yakoresheje igitugu cyayo kugira ngo ‘ibicishe.’ Yohana yaranditse ati “Kandi ni barangiza guhamya kwabo, inyamasw’ izazamuk’ ivuy’ ikuzimu, irwane na bo, ibaneshe, ibīce. Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ni wo witw’ i Sodomu no mw Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na h’ Umwami wabo yabambwe. Nukw abo mu moko n’imiryango n’indimi n’amahanga bazamar’ imins’ itatu n’igice, bareb’ intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva. Abari mw isi bazazīshima hejuru, bazikina ku mubyimba, banezerewe, bohererezany’impano, kukw abo bahanuzi bombi bababazag’ abari mw isi.”—Ibyahishuwe 11:7-10.
20. ‘Inyamaswa izamuka iva i kuzimu’ ni iki?
20 Aha ni ho havugwa ku ncuro ya mbere muri 37 inyamaswa zivugwa mu Byahishuwe. Mu gihe gikwiriye tuzasuzuma mu buryo burambuye iby’iyo nyamaswa hamwe n’izindi [zivugwa muri ubwo buryo]. Aho bigereye aha birahagije kuvuga ko ‘inyamaswa izamuka iva i kuzimu’ ari igikorwa cya Satani ari cyo gahunda ya gipolitiki iriho ubu.b—Gereranya n’Ibyahishuwe 13:1; Danieli 7:2, 3, 17.
21. (a) Ni gute abanzi ba kidini b’abahamya babiri buririye ku mimerere yatejwe n’intambara? (b) Kuba intumbi z’abahamya babiri zarabuze gihamba bisobanura iki? (c) Igihe cy’iminsi itatu n’igice kigomba gufatwa gite? (Reba ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
21 Kuva mu wa 1914 kugeza mu wa 1918, amahanga yari ahugiye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Kubera ko ibyiyumvo byo kurwanira ishyaka igihugu by’agakabyo byari byarenyegejwe, ku muhindo wa 1918 abanzi ba kidini ba ba bahamya babiri buririye kuri iyo mimerere. Inzego z’ubucamanza za Leta bazihinduye igikoresho ku buryo abakozi bari bahagarariye Sosayiti Watch Tower bafunzwe babeshyerwa ko bateza imvururu. Bagenzi babo b’indahemuka bifatanyaga na bo mu murimo bacitse intege. Umurimo w’Ubwami wabaye nk’uhagaze. Umurimo wo kubwiriza wasaga nk’uwapfubye. Mu bihe bya Bibiliya, kudahambwa [mu mva] byari igisebo gikomeye ku mupfu (Zaburi 79:1-3; 1 Abami 13:21, 22). Ku bw’ibyo, kuba abahamya babiri batarahambwe byari igisebo kuri bo. Ahantu hashyuha nko muri Palesitina, intumbi irekewe ku muhanda yashoboraga rwose gutangira kunuka nyuma y’iminsi itatu n’igice.c (Gereranya na Yohana 11:39.) Ayo magambo arambuye yo mu buhanuzi aratsindagiriza ugukozwa isoni kwageze kuri ba bahamya babiri. Abari bahagarariye Sosayiti Watch Tower bari bafunzwe baje no kwimwa uburenganzira bwabo bwo gufungurwa batanze ingwate igihe urubanza rwabo rwagezwaga imbere y’urukiko rw’ubujurire. Bandagajwe imbere ya bose igihe kinini bihagije kugira ngo babe umunuko ku batuye ‘umudugudu munini.’ Ariko se, umudugudu uvugwa hano ni uwuhe?
22. (a) Umudugudu munini ni iki? (b) Ni gute abantu benshi bifatanyije n’abayobozi b’amadini bishimiye ko abahamya babiri bacecekeshejwe? (Reba ibiri muri ako gasanduku.)
22 Yohana araduha bimwe [mu byadufasha kuwumenya]. Aravuga ko Yesu yabambiwe muri uwo mudugudu. Ubwo rero izina rya Yerusalemu rihita rituza mu bitekerezo. Nanone ariko atubwira ko umudugudu uvugwa hano witwa Sodomu na Egiputa. Koko rero, umudugudu Yerusalemu wigeze kwitwa Sodomu bitewe n’imigenzo yawo yanduye. (Yesaya 1:8-10; gereranya na Ezekieli 16:49, 53-58.) Na ho Egiputa, yabaye igihugu cya mbere cy’igihangange ku isi, rimwe na rimwe ishushanya iyi gahunda y’isi (Yesaya 19:1, 19: Yoeli 3:19). Ku bw’ibyo, uwo mudugudu munini ugereranya “Yerusalemu” yanduye ivuga ko ikorera Imana, kandi iriho umwanda n’ibicumuro nka Sodomu; ikaba iri no mu bice bigize iyi gahunda y’ibintu y’isi ya Satani, nka Egiputa. Igereranya Kristendomu, ari yo Yerusalemu yahemutse yo muri iki gihe, kandi abagize uwo muteguro bagize impamvu zo kwishima kubera ko babashije gupfukirana umurimo wo kubwiriza w’abahamya babiri wababangamiraga.
Bongeye Guhagurutswa Bundi Bushya!
23. (a) Nyuma y’iminsi itatu n’igice byagenze bite ku bahamya babiri, kandi ibyo byagize izihe ngaruka ku banzi babo? (b) Ni ryari Ibyahishuwe 11:11, 12 n’ubuhanuzi bwa Ezekieli buvuga uko Yehova yashyize umwuka mu magufwa yumye yo mu kibaya byasohoye mu gihe cyacu?
23 Ibinyamakuru byifatanyije n’abayobozi ba Kristendomu kugira ngo bandagaze abagaragu b’Imana; dore ibyo ikinyamakuru kimwe cyavuze “Aka [cya gitabo cyitwa The Finished Mystery (Le Mystère accompli)] kashobotse.” Ariko rero nta kwibeshya kuruta uko! Abahamya babiri ntibaheranywe n’urupfu. Dusoma ngo “Iyo mins’ itatu n’igic’ ishize, umwuka w’ubuging’ uva ku Mana winjira muri bo, baherako barahaguruka: ubgoba bginshi buter’ ababibonye. Bumv’ ijwi rirenga rivugira mw ijuru ribabgira riti: Nimuzamuke muze hano. Nuko bazamukira mu gicu, bajya mw ijuru, abanzi babo babireba” (Ibyahishuwe 11:11, 12). Ubwo rero, byabagendekeye nk’uko byagenze ku byerekeye amagufwa yumye yo mu kibaya Ezekieli yabonye mu iyerekwa. Yehova yashyize umwuka muri ayo magufwa yumye nuko agarura ubuzima, ari byo byashushanyaga ko ishyanga rya Isirayeli ryari kongera kuvuka nyuma y’imyaka 70 y’ubucakara i Babuloni (Ezekieli 37:1-14). Ubwo buhanuzi bwombi, ubwa Ezekieli n’ubw’Ibyahishuwe, bwuzuye mu buryo butangaje mu gihe cyacu mu wa 1919, ubwo Yehova yongeraga guha ubuzima bwo gukora Abahamya be ‘bari barapfuye.’
24. Ubwo abahamya babiri basubizwagamo ubuzima, byagize izihe ngaruka ku banyamadini babatotezaga?
24 Mbega ukuntu ababatotezaga bakangaranye! Dore nawe intumbi z’abahamya babiri zagaruriwe ubuzima mu buryo butunguye maze zongera gukora. Ku bayobozi ba Kristendomu, ibintu byari bisubiye ibubisi kurushaho, kuko abakozi b’Abakristo bari baragambaniye kugira ngo bafungwe bari bongeye kubona umudendezo kandi nyuma bari bagiye guhanagurwaho icyaha burundu. Bagomba kuba barumiwe kurushaho ubwo muri Nzeri 1919, Abigishwa ba Bibiliya bagize ikoraniro i Cedar Point, Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Icyo gihe, J. F. Rutherford, perezida wa Sosayiti Watch Tower wari umaze igihe gito afunguwe, yakanguye ibyiyumvo by’abari aho [maze bashishikarira] disikuru ye yari ifite umutwe uvuga ngo “Nimutangaze Ubwami,” yari ishingiye ku Byahishuwe 15:2 na Yesaya 52:7. Abakristo bo mu itsinda rya Yohana bongeye “guhanura,” ni ukuvuga kubwiriza mu ruhame. Bagiye barushaho kugira imbaraga, bashyira ahabona uburyarya bwa Kristendomu bashize amanga.
25. (a) Ni ryari abahamya babiri babwiwe ngo “Nimuzamuke muze hano,” kandi ni gute ibyo byasohoye? (b) Ni ikihe gikuba cyacitse mu mudugudu munini bitewe no kugarurwa kw’abahamya babiri?
25 Incuro nyinshi Kristendomu yagiye ishaka kongera gutsinda nk’uko yabigenje mu wa 1918. Yifashishije imvururu, imanza, gufungisha abantu no kubicisha—ariko ntibyagira icyo biyigezaho! Guhera mu wa 1919, ahantu h’umwuka h’abahamya babiri nta bwo yashoboraga kuhagera. Muri uwo mwaka, Yehova yari yarababwiye ngo “Nimuzamuke muze hano.” Ukuzamuka kwabo kwari kwarabagejeje mu mimerere yo mu by’umwuka ihanitse ku buryo abanzi babo bashoboraga kubabona ariko batabasha kubageraho. Yohana avuga uko umudugudu ukomeye wacitsemo igikuba bitewe no kugarurwa [kw’abo bahamya babiri] muri aya magambo ngo “Uwo mwanya habahw igishitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishitsi cyic’ abant’ ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n’ubgoba, bahimbaz’ Imana nyir’ ijuru” (Ibyahishuwe 11:13). Mu by’ukuri habayeho imidugararo yahungabanyije amadini. Ubutaka bwasaga n’ubuhunga munsi y’ibirenge by’abayobozi b’amadini yari akomeye mu gihe itsinda ry’Abakristo ryongeraga kugira ubuzima rigatangira umurimo. Icya cumi cy’umudugudu wabo, abantu 7.000 mu buryo bw’ikigereranyo, barashavuye byimazeyo ku buryo bavugwaho ko bapfuye.
26. ‘Icyacumi cya wa mudugudu’ n’ “ibihumbi birindwi” bisobanura iki dukurikije Ibyahishuwe 11:13? Sobanura.
26 Imvugo ngo “kimwe cya cumi cya wa mudugudu” itwibutsa ko Yesaya yahanuye ibyerekeye Yerusalemu ya kera avuga ko icya cumi cyari kuzarokoka ubwo uwo mudugudu wari kurimburwa kikaba urubyaro rwera (Yesaya 6:13). Nanone, umubare 7.000 utwibutsa igihe Eliya yibwiraga ko ari we wenyine wakomeje kuba indahemuka muri Isirayeli, Yehova yamubwiye ko mu by’ukuri abantu 7.000 bari batarapfukamira Baali (1 Abami 19:14, 18). Mu kinyejana cya mbere, Paulo yavuze ko abo [bantu] 7.000 bashushanyaga abasigaye b’Abayahudi bari baremeye ubutumwa bwiza bwerekeye kuri Kristo (Abaroma 11:1-5). Ayo magambo yo mu Byanditswe adufasha gusobanukirwa ko “ibihumbi birindwi” hamwe na “kimwe cya cumi cya wa mudugudu” bivugwa mu Byahishuwe 11:13 ari abategera amatwi abahamya babiri bongeye kugarurwa maze bakitarura wa mudugudu ukomeye ukorerwamo ibyaha. Ku ruhande rwa Kristendomu, ni nk’aho baba bapfuye. Amazina yabo asibwa mu bitabo byandikwamo abayoboke bayo. Kuri yo, baba batakiriho.d
27, 28. (a) Ni mu buhe buryo ‘abasigaye bahimbaje Imana Nyir’ijuru’? (b) Abayobozi ba Kristendomu bagombye kwemera iki?
27 Ariko se ni gute ‘abasigaye [ba Kristendomu] bahimbaje Imana Nyir’ijuru’? Nta gushidikanya ko atari mu buryo bwo kwitarura idini yayobye maze ngo bakorere Imana. Ahubwo ni mu buryo buvugwa mu gitabo cyitwa Word Studies in the New Testament cyanditswe na Vincent, aho gisobanura imvugo ngo “bahimbaza Imana Nyir’ ijuru,” kigira kiti “Iyo nteruro ntisobanura uguhinduka, ukwihana cyangwa se gushima, ahubwo [isobanura] ukwemera ikintu cyabaye, nk’uko bimeze muri rusange mu Byanditswe. Gereranya na Yos. 7:19 (Septante). Yoh. 9:24; Ibyak. 12:23; Rom. 4:20.” Kristendomu yaje kwemerana agahinda ko Imana y’Abigishwa ba Bibiliya yari yakoze igikorwa gitangaje yongera kubagarura mu murimo wa Gikristo.
28 Birashoboka ko ibyo abayobozi ba Kristendomu baba barabyemeye mu bwenge cyangwa se mu bitekerezo gusa. Nta gushidikanya, nta n’umwe muri bo wigeze ahamya ku mugaragaro ko yemera Imana ya ba bahamya babiri. Ariko kandi, ubuhanuzi bwa Yehova bwanditswe na Yohana budufasha gushishoza ibibari ku mutima no kwiyumvisha igikuba gikojeje isoni cyabacitsemo mu wa 1919. Kuva muri uwo mwaka, ubwo [abantu] “ibihumbi birindwi” bavaga muri Kristendomu n’ubwo yari yakoze uko ishoboye kose kugira ngo igumane intama zo mu rwuri rwayo, abayobozi bayo bagombye kwemera ko Imana y’itsinda rya Yohana irusha iyabo ubushobozi. Mu myaka yakurikiyeho nyuma y’aho, bari kugenda barushaho kubyiyumvisha neza, uko benshi mu bayoboke bayo bari kugenda bayitarura bityo bakikiranya n’amagambo akurikira yavuzwe na rubanda ubwo Eliya yatsindaga abasenga Baali ku musozi Karumeli ngo “Uwiteka [Yehova, MN] ni we Mana [y’ukuri], Uwiteka [Yehova, MN] ni we Mana [y’ukuri]!”—1 Abami 18:39.
29. Ni iki Yohana avuga ko kigiye kuza vuba kandi ni ayahe makuba yandi ategereje Kristendomu?
29 Ariko kandi iyumvire nawe! Yohana aratubwira ngo “Ishyano rya kabiri rirashize: dor’ irya gatatu riraza vuba” (Ibyahishuwe 11:14). None se, niba Kristendomu yarahungabanijwe n’ibyabaye kugeza ubu, izabigenza ite icyago cya gatatu nigitangizwa, marayika wa karindwi akavuza impanda hanyuma ubwiru bw’Imana bugasohozwa?—Ibyahishuwe 10:7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku byerekeye ubusobanuro bwuzuye kuri urwo rusengero rukomeye rw’umwuka, reba inyandiko ifite umutwe uvuga ngo “Urusengero rw’Ukuri rwo Kuyoboka Imana,” yasohotse mu Umunara w’Umurinzi wo ku wa 1 Werurwe 1973 (BI 10/73, mu Gifaransa).
b [Ijambo] “i kuzimu” (mu Kigiriki aʹbys·sos; mu Giheburayo tehohmʹ) rivuga mu buryo bw’ikigereranyo ahantu hadakorerwa umurimo uwo ari wo wose. (Reba Ibyahishuwe 9:2.) Icyakora, mu mvugo isanzwe, rishobora nanone gusobanura inyanja ngari. Iryo jambo mu Giheburayo rihindurwa kenshi ngo “imuhengeri” (Zaburi 71:20, MN; 106:9; Yona 2:5). Ubwo rero, ‘inyamaswa izamuka ivuye ikuzimu’ ishobora kuba n’ “inyamasw’ iva mu nyanja.”—Ibyahishuwe 11:7; 13:1.
c Igenzura ryabaye ku bwoko bw’Imana icyo gihe riragaragaza ko n’ubwo ya mezi 42 agereranya imyaka itatu n’igice, iminsi itatu n’igice yo ntingana n’amasaha 84. Ahari igihe cyuzuye cy’iminsi itatu n’igice kivugwa incuro ebyiri (ku murongo wa 9 n’uwa 11) kugira ngo bitsindagirize ko ari igihe kigufi gusa kigereranyijwe n’imyaka itatu n’igice nyayo y’umurimo iyibanziriza.
d Gereranya n’imikoreshereze inyuranye y’aya magambo ngo “mwapfuye,” “ndapfa,” na “muriho” nko mu mirongo y’Ibyanditswe ikurikira: Abaroma 6:2, 10, 11; 7:4, 6, 9; Abagalatia 2:19; Abakolosai 2:20; 3:3.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 168]
Barishimye nk’uko mu Byahishuwe 11:10 habivuga
Mu gitabo cye cyitwa Preachers Present Arms, (Les prédicaters présentent les armes) cyasohotse mu wa 1933, Ray H. Abrams avuga ibyo kurwanywa gukomeye kwagiriwe igitabo The Finished Mystery (Le mystère accompli) cyanditswe na Sosayiti Watch Tower. Arondora ibyo Kristendomu yagerageje gukora kugira ngo yikize Abigishwa ba Bibiliya n’“imyizerere yabo y’icyorezo.” [Avuga ko] ibyo byabyaye urubanza kugeza ubwo J. F. Rutherford na bagenzi be barindwi bakatiwe imyaka myinshi y’igifungo. Ray Abrams akomeza agira ati “Iyo umuntu asesenguye uko byagenze, agera ku mwanzuro w’uko amatorero n’abayobozi ba Kristendomu ari byo nyirabayazana y’ibikorwa byari bigamije gutsemba Abaruselisiti (Russellites). Muri Kanada, muri Gashyantare 1918, abayobozi ba Kristendomu batangiye ibikorwa byo kubarwanya bo n’ibitabo byabo, cyane cyane The Finished Mystery (Le mystère accompli). Dukurikije ikinyamakuru cyitwa Tribune cy’i Winnipeg, . . . ugucibwa kw’ibitabo byabo byaba byaraturutse ku ‘bayobozi ba Kristendomu.’”
Ray Abrams akomeza agira ati “Ubwo abanditsi b’ibinyamakuru bya Kristendomu bagezwagaho inkuru ivuga ibyo gukatirwa igifungo cy’imyaka makumyabiri, ibyo binyamakuru hafi ya byose, ibikomeye n’ibyoroheje, byarabyishimiye. Muri ibyo binyamakuru by’amadini y’ibigugu, sinigeze mbonamo ijambo na rimwe ryo gushyigikira. Na ho Upton Sinclair, yafashe umwanzuro agira ati ‘Nta gushidikanya ko iryo totezwa . . . mu ruhande rumwe ryatewe n’uko bari bikururiye urwangano rw’amadini ya “orutodogisi” cyangwa ay’ibigugu.’ Icyo imihati ihuriweho n’amadini itari yashoboye kugeraho, Leta yo yasaga n’aho ikigezeho mu mwanya wayo.” Amaze kurondora amagambo ababaje yanditswe na bimwe muri ibyo binyamakuru, uwo mwanditsi yavuze ibyo gusubirwaho kw’imikirize y’urubanza rwari rwaciwe n’Urukiko rw’ Ubujurire maze yongeraho ati “Iby’uwo mwanzuro amadini yaryumyeho ntiyabihingutsa.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 163]
Yohana aragera urusengero rw’umwuka—abatambyi basizwe bagomba kubahiriza amahame y’Imana
[Amafoto yo ku ipaji ya 165]
Umurimo wo kubaka bundi bushya wakozwe na Zerubabeli na Yosua wagaragazaga ko ku munsi w’Umwami imitangirire idashamaje yari gukurikirwa n’ukwiyongera gukomeye kw’Abahamya ba Yehova. Amacapiro nk’iri ryerekanywe haruguru ari i Burukirini (Brooklyn) ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagombye kwagurwa kugira ngo ahuze n’ibikenewe
Ubutumwa bwo guciraho iteka rikongora bwatangajwe n’abahamya babiri bwashushanyijwe mbere n’umurimo w’ubuhanuzi wa Mose na Eliya
[Amafoto yo ku ipaji ya 169]
Kimwe n’amagufwa yumye yo mu buhanuzi bwa Ezekieli igice cya 37, abahamya babiri basubijwe ubuzima kugira ngo bakore umurimo wo kubwiriza wo mu gihe cya none