-
Amateraniro y’Abahamya ba Yehova yagufasha ate?Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
ISOMO RYA 10
Amateraniro y’Abahamya ba Yehova yagufasha ate?
Ese wigeze kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova? Niba utarayajyamo, ushobora kuba wumva biguteye ubwoba. Wenda uribaza uti “ayo materaniro aba ameze ate? Ese koko afite akamaro? Kuki nanjye nagombye kuyajyamo?” Muri iri somo, uri bumenye uko guteranira hamwe n’abandi byakugirira akamaro kandi bigatuma urushaho kuba incuti y’Imana.
1. Kuki Abahamya ba Yehova bateranira hamwe?
Umwe mu banditse Bibiliya yavuze impamvu y’ingenzi ituma duteranira hamwe. Yaravuze ati “nzasingiriza Yehova mu iteraniro ry’abantu benshi” (Zaburi 26:12). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi na bo bishimira guteranira hamwe. Buri cyumweru, bateranira hamwe kugira ngo bige Ijambo ry’Imana, baririmbe kandi basengere hamwe. Nanone buri mwaka bagira ibiterane cyangwa amakoraniro, bakiga ibya Yehova.
2. Ni iki uziga nuza mu materaniro yacu?
Iyo turi mu materaniro, twiga Ijambo ry’Imana, ‘tukarisobanura kandi tukaryumvikanisha.’ (Soma muri Nehemiya 8:8.) Nuyazamo uzamenya Yehova, umenye n’imico ye myiza cyane. Uzamenya neza ukuntu agukunda, bitume nawe urushaho kumukunda. Nanone uzamenya ukuntu ashobora kugufasha, ukabaho wishimye.—Yesaya 48:17, 18.
3. Kuganira n’abandi mu gihe wagiye mu materaniro byagufasha bite?
Muri Bibiliya, Yehova aratubwira ati ‘mujye muzirikanana kugira ngo muterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, mutirengagiza guteranira hamwe’ (Abaheburayo 10:24, 25). Nuza mu materaniro, uzahasanga abantu bakundana by’ukuri kandi bifuza kurushaho kumenya Imana nk’uko nawe ubyifuza. Nanone uzumva ibintu byiza bavuga bishingiye ku Ijambo ry’Imana. (Soma mu Baroma 1:11, 12.) Ikindi kandi, uzamenyana n’abantu bashatse n’abatarashaka, bahura n’ibibazo ariko bagakomeza kwishima. Izo tuvuze ni impamvu nke cyane zituma Yehova adusaba kujya mu materaniro buri gihe.
IBINDI WAMENYA
Menya uko amateraniro y’Abahamya ba Yehova aba ameze n’impamvu tugomba gukora uko dushoboye kose tukayajyamo.
4. Amateraniro y’Abahamya ba Yehova
Mu gihe cya Yesu, Abakristo bateraniraga hamwe bagasenga Yehova (Abaroma 16:3-5). Musome mu Bakolosayi 3:16, hanyuma muganire kuri iki kibazo:
Amateraniro y’Abakristo bo mu gihe cya Yesu yabaga ameze ate?
Muri iki gihe na bwo, Abahamya ba Yehova bateranira hamwe mu Nzu y’Ubwami. Reba uko amateraniro yabo aba ameze. Murebe VIDEWO. Nanone murebe ifoto igaragaza abantu bari mu materaniro maze muganire ku bibazo bikurikira:
Ni iki amateraniro abera ku Nzu y’Ubwami ahuriyeho n’avugwa mu Bakolosayi 3:16?
Ni ikihe kintu kindi cyagushimishije mu byo wabonye ku ifoto cyangwa muri videwo?
Musome mu 2 Abakorinto 9:7, hanyuma muganire kuri iki kibazo:
Kuki Abahamya ba Yehova badasaba amaturo abaje mu materaniro?
Murebere hamwe ibyo tuziga mu materaniro muri iki cyumweru.
Mu byo tuziga mu materaniro, ni iki ubona kizagushimisha?
Ese wari ubizi?
Ugiye ku rubuga rwa jw.org, wabona aho amateraniro abera hirya no hino ku isi n’igihe abera.
Amateraniro yacu aba agizwe na za disikuru, ibyerekanwa bigaragaza uko tubwiriza na za videwo. Tuyatangira kandi tukayasoza n’indirimbo n’isengesho
Mu materaniro, hari aho abateranye basabwa gutanga ibitekerezo
Umuntu wese ashobora kuza mu materaniro yacu, yaba yarashatse, atarashaka, akuze cyangwa ari umwana
Kuza mu materaniro y’Abahamya ba Yehova ni ubuntu kandi ntidusaba amaturo
5. Kujya mu materaniro bisaba gushyiraho imbaraga
Reka dufate urugero rw’umuryango wa Yesu. Buri mwaka bavaga i Nazareti bakajya i Yerusalemu bagiye gusenga. Bakoraga urugendo rw’iminsi itatu kandi bagenda mu misozi. Musome muri Luka 2:39-42 maze muganire kuri ibi bibazo:
Ese urumva urwo rugendo rwari rworoshye?
Kuki nawe ugomba gushyiraho imbaraga ukajya mu materaniro?
Ese nubwo kuyajyamo bisaba imbaraga, ubona bifite akamaro? Kubera iki?
Bibiliya itubwira ko guteranira hamwe kugira ngo dusenge Yehova bifite akamaro cyane. Musome mu Baheburayo 10:24, 25, hanyuma muganire kuri iki kibazo:
Kuki tugomba kujya mu materaniro buri gihe?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Kujya gusenga si ngombwa. Kwigira Bibiliya mu rugo biba bihagije.”
Ni uwuhe murongo wo muri Bibiliya cyangwa urugero rw’abantu bavugwamo, bigaragaza ko Yehova ashaka ko tujya mu materaniro?
INCAMAKE
Kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, bizagufasha kumenya Yehova neza no kuba incuti ye kandi bizatuma ufatanya n’abandi kumusenga.
Ibibazo by’isubiramo
Kuki Yehova adusaba kujya mu materaniro?
Ni iki uziga nujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova?
Ese wumva kujya mu materaniro hari ikindi kintu byagufasha?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Wakora iki niba wumva ufite ubwoba bwo kujya mu materaniro? Reba ukuntu umugabo watinyaga kujya mu materaniro yaje kuyakunda.
Reba ukuntu umusore yishimiye amateraniro n’icyo yakoze kugira ngo akomeze kuyajyamo.
Reba icyo abandi bavuze ku bijyanye n’amateraniro.
“Kuki dukwiriye kujya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)
Reba ukuntu umugabo wabaga mu itsinda ry’abanyarugomo yahindutse, nyuma yo kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova.
“Nta ho najyaga ntitwaje imbunda” (Umunara w’Umurinzi, 1 Nyakanga 2014)
-
-
Ubwami bw’Imana burategekaIshimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
5. Ibibera ku isi byarahindutse cyane kuva mu mwaka wa 1914
Yesu yavuze ibyari kuzaba ku isi amaze kuba Umwami. Musome muri Luka 21:9-11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Mu bintu bivuzwe muri iyi mirongo, ni ibihe wabonye cyangwa wumvise?
Intumwa Pawulo yavuze uko abantu bari kwitwara mu minsi y’imperuka y’ubutegetsi bw’abantu. Musome muri 2 Timoteyo 3:1-5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ese hari abantu wabonye bakora ibintu nk’ibyo muri iki gihe?
6. Jya ugaragaza ko wemera ko Ubwami bw’Imana butegeka muri iki gihe
Musome muri Matayo 24:3, 14, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ni uwuhe murimo w’ingenzi ugaragaza ko Ubwami bw’Imana butegeka?
Ni iki wakora kugira ngo ugire uruhare muri uwo murimo?
Ubwami bw’Imana burategeka kandi vuba aha buzategeka isi yose. Musome mu Baheburayo 10:24, 25, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ni iki buri wese akwiriye gukora, ‘uko tubona urya munsi ugenda wegereza?’
-