Ni bande bazazuka?
“Ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kigiye kuza ubwo abari mu mva zirimo abantu Imana yibuka bose bazumva ijwi rye bakavamo.”—YOHANA 5:28, 29, NW.
1. Ni ayahe magambo akomeye Mose yumvise ava mu gihuru cyakagamo umuriro, kandi se ni nde waje gusubira muri ayo magambo nyuma yaho?
HARI ikintu kidasanzwe cyabaye, ubu hashize imyaka isaga 3.500. Mose yari aragiye intama z’umukurambere Yetiro. Bugufi bw’Umusozi wa Horebu, marayika wa Yehova yabonekeye Mose mu kirimi cy’umuriro cyavaga hagati mu gihuru cy’amahwa. Inkuru yo mu Kuva igira iti “arareba abona icyo gihuru cyakamo umuriro nticyakongoka.” Nuko yumva ijwi rivuye muri icyo gihuru cy’amahwa rimuhamagara. Iryo jwi ryaramubwiye riti “ndi Imana ya so, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo” (Kuva 3:1-6). Nyuma yaho, mu kinyejana cya mbere I.C., ayo magambo yaje gusubirwamo na Yesu, Umwana w’Imana.
2, 3. (a) Ni iyihe ngororano Aburahamu, Isaka na Yakobo bategereje? (b) Ni ibihe bibazo duhita twibaza?
2 Yesu yarimo ajya impaka na bamwe mu Basadukayo batemeraga umuzuko. Yesu yaravuze ati “ariko ibyemeza yuko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya Gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo. Nuko rero Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima kuko bose kuri yo ari bazima” (Luka 20:27, 37, 38). Mu kuvuga ayo magambo, Yesu yemeje ko ukurikije uko Imana ibona ibintu, n’ubwo hashize igihe kirekire Aburahamu, Isaka na Yakobo bapfuye, na n’ubu Imana iracyabibuka. Kimwe na Yobu, bategereje ko ‘intambara’ yabo cyangwa uko basinziriye mu rupfu, birangira (Yobu 14:14). Bazazurwa mu isi nshya y’Imana.
3 Bite se ku birebana n’abandi bantu babarirwa muri za miriyari bagiye bapfa mu gihe cyose cy’amateka y’abantu? Na bo se bazazuka? Mbere yo kubona igisubizo gishimishije cy’icyo kibazo, reka turebe mu Ijambo ry’Imana aho abantu bapfuye bajya.
Abapfuye bari he?
4. (a) Iyo abantu bapfuye bajya he? (b) Shewoli ni iki?
4 Bibiliya ivuga ko abapfuye “nta cyo bakizi.” Iyo umuntu apfuye, ntajya kubabarizwa mu muriro w’iteka cyangwa muri purugatori, ahubwo asubira mu mukungugu. Ni yo mpamvu Ijambo ry’Imana rigira abazima inama igira iti “umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu [“muri Shewoli,” NW] aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge” (Umubwiriza 9:5, 10; Itangiriro 3:19). “Shewoli” ni ijambo abantu benshi batamenyereye. Ni ijambo ry’Igiheburayo ritazwi neza aho ryakomotse. Amadini menshi yigisha ko abapfuye bakomeza kubaho, ariko nk’uko Ijambo ry’Imana ryahumetswe ribigaragaza, abari muri Shewoli baba barapfuye nta cyo bakizi. Shewoli ni ahantu h’ikigereranyo abenshi mu bapfuye bari.
5, 6. Yakobo apfuye yagiye he kandi se yasanze bande?
5 Muri Bibiliya, ijambo “Shewoli” rigaragara ku ncuro ya mbere mu Itangiriro 37:35. Nyuma y’icyo umukurambere Yakobo yumvaga ko ari urupfu rw’umuhungu we yakundaga Yozefu, yanze ko bamuhumuriza agira ati ‘nzarinda nsanga umwana wanjye [“muri Shewoli,” NW] nkirira.’ Kubera ko yatekerezaga ko umwana we yapfuye, Yakobo yifuzaga gupfa akajya muri Shewoli. Nyuma yaho, abana ba Yakobo icyenda bakuru bashatse gutwara umuhererezi, ari we Benyamini, ngo bajyane muri Egiputa gushaka ibyokurya kuko amapfa yari yarateye. Ariko Yakobo yarabyanze, aravuga ati ‘umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mwene nyina yapfuye akaba asigaye ari ikinege, yagirira ibyago mu nzira muzacamo, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya [“muri Shewoli,” NW]’ (Itangiriro 42:36, 38). Iyi mirongo yombi ivuga ko iyo umuntu apfuye adakomeza kubaho, ko ahubwo ajya muri Shewoli.
6 Inkuru yo mu Itangiriro iduhishurira ko Yozefu ari we wari ushinzwe gutanga ibyokurya muri Egiputa. Ibyo byatumye Yakobo ajyayo yongera kubonana na Yozefu barishima. Nyuma y’ibyo, Yakobo yatuye muri icyo gihugu kugeza igihe yapfiriye ashaje cyane, afite imyaka 147. Abahungu be bubahirije icyifuzo yababwiye agiye gupfa, batwara ibisigazwa bye bajya kubihamba mu buvumo bw’i Makipela mu gihugu cy’i Kanaani (Itangiriro 47:28; 49:29-31; 50:12, 13). Ku bw’ibyo rero, Yakobo yasanze se Isaka na sekuru Aburahamu.
‘Basanze bene wabo’
7, 8. (a) Aburahamu amaze gupfa yagiye he? Sobanura. (b) Ni iki kigaragaza ko hari n’abandi bagiye muri Shewoli bamaze gupfa?
7 Mbere yaho, igihe Yehova yagiranaga na Aburahamu isezerano kandi akamwizeza ko urubyaro rwe rwari kuzagwira, yavuze ibyari kuzaba kuri Aburahamu. Yehova yaramubwiye ati “ariko wehoho uzasanga ba sogokuruza amahoro, uzahambwa ushaje neza” (Itangiriro 15:15). Kandi koko ibyo ni ko byagenze. Mu Itangiriro 25:8 hagira hati “Aburahamu ageze mu za bukuru, aramye imyaka myinshi, umwuka urahera, apfa ashaje neza, asanga bene wabo.” Abo bene wabo bari bande? Mu Itangiriro 11:10-26 hari urutonde rw’abasekuruza ba Aburahamu kugeza kuri Shemu umuhungu wa Nowa. Ku bw’ibyo, igihe Aburahamu yapfaga yasanze abo basekuruza be basinziririye muri Shewoli.
8 Imvugo ngo “asanga bene wabo” iboneka incuro nyinshi mu Byanditswe bya Giheburayo. Bityo, bihuje n’ubwenge kugera ku mwanzuro w’uko Ishimayeli umuhungu wa Aburahamu na Aroni mukuru wa Mose, bombi bagiye muri Shewoli bamaze gupfa, akaba ari ho bategerereje umuzuko (Itangiriro 25:17; Kubara 20:23-29). Ku bw’ibyo rero, Mose na we yagiye muri Shewoli n’ubwo nta wamenye aho imva ye yari iherereye (Kubara 27:13; Gutegeka 34:5, 6). Mu buryo nk’ubwo, Yosuwa wasimbuye Mose ku buyobozi bwa Isirayeli hamwe n’ab’icyo gihe bose, na bo barapfuye bajya muri Shewoli.—Abacamanza 2:8-10.
9. (a) Bibiliya igaragaza ite ko ijambo ry’Igiheburayo “Shewoli” hamwe n’ijambo ry’Ikigiriki “Hadesi,” yombi asobanura ahantu hamwe? (b) Abari muri Shewoli cyangwa muri Hadesi bategereje iki?
9 Ibinyejana byinshi nyuma yaho, Dawidi yabaye umwami w’imiryango 12 ya Isirayeli. Igihe yapfaga, ‘yasanze ba sekuruza’ (1 Abami 2:10). Na we se yaba yaragiye muri Shewoli? Igishishikaje, ni uko ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., intumwa Petero yavuze iby’urupfu rwa Dawidi maze asubiramo Zaburi ya 16:10, agira ati ‘ntuzarekera ubugingo bwanjye [“muri Shewoli,” NW].’ Amaze kuvuga ko Dawidi yari akiri mu mva ye, Petero yerekeje ayo magambo kuri Yesu maze avuga ko Dawidi ‘yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atārekewe [“muri Hadesi,” NW], kandi ngo n’umubiri we nturakabora. Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo’ (Ibyakozwe 2:29-32). Aha Petero yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki “Hadesi,” risobanura kimwe n’iryo mu Giheburayo “Shewoli.” Bityo rero, abari muri Hadesi bari mu mimerere imwe n’abari muri Shewoli. Bose barasinziriye, bategereje umuzuko.
Mbese muri Shewoli harimo n’abakiranirwa?
10, 11. Kuki dushobora kuvuga ko iyo bamwe mu bakiranirwa bamaze gupfa bajya muri Shewoli cyangwa Hadesi?
10 Mose amaze gukura ishyanga rya Isirayeli muri Egiputa bageze mu butayu, Abisirayeli bamwe barivumbuye. Mose yabwiye Abisirayeli kwitandukanya na ba gashozamvururu, ari bo Kora, Datani na Abiramu. Bagombaga gupfa bishwe mu buryo butunguranye. Mose yabisobanuye agira ati ‘aba bantu nibapfa urupfu rwa bose, nibaba icyo abandi bantu bose baba, Uwiteka ari bube atantumye. Ariko Uwiteka nakora ikintu cy’inzaduka, ubutaka bukasama bukabamirana n’ababo n’ibyabo byose, bakarigita [“muri Shewoli,” NW] bakiri bazima, muri bumenye yuko aba bantu basuzuguye Uwiteka’ (Kubara 16:29, 30). Baba abo ubutaka bwasamye bukamira cyangwa abakongowe n’umuriro nka Kora n’abandi Balewi 250 bari bafatanyije, abo bivumbuye bose bagiye muri Shewoli cyangwa Hadesi.—Kubara 26:10.
11 Shimeyi wavumye Umwami Dawidi, yahanwe n’uwasimbuye Dawidi, ari we Salomo. Dawidi yaramubwiye ati ‘ntuzamubare nk’utariho urubanza, kuko uri umunyabwenge uzamenye uko ukwiriye kumugirira, kandi uzamanure imvi ze zijye [“muri Shewoli,” NW] ziriho amaraso.’ Salomo yategetse Benaya kumwica (1 Abami 2:8, 9, 44-46). Undi muntu Benaya yategetswe kwica ni Yowabu, wahoze ari umugaba w’ingabo. Imvi ze ntizagombaga ‘kumanuka amahoro zijya [“muri Shewoli,” NW]’ (1 Abami 2:5, 6, 28-34). Izo ngero zombi zigaragaza ukuri kw’amagambo ari mu ndirimbo ya Dawidi yahumetswe igira iti ‘abanyabyaha bazasubizwa [“muri Shewoli,” NW], ni bo mahanga yose yibagirwa Imana.’—Zaburi 9:18.
12. Ahitofeli yari muntu ki kandi se apfuye yagiye hehe?
12 Ahitofeli yari umujyanama wihariye wa Dawidi. Inama ze bazemeraga nk’izo babaga bagiriwe na Yehova ubwe (2 Samweli 16:23). Ikibabaje ariko, uwo mugaragu wizerwaga yaje guhinduka umugambanyi yifatanya na Abusalomu umuhungu wa Dawidi wari wigometse. Uko bigaragara, Dawidi yakomoje kuri ubwo bugambanyi igihe yandikaga ati “si umwanzi wantutse, mba narabashije kwihangana, cyangwa uwanyagaga si we wanyirase hejuru, mba naramwihishe.” Dawidi yarakomeje ati ‘urupfu rubatungure, bamanuke bajye [“muri Shewoli,” NW] bakiri bazima, kuko gukora ibyaha kuri mu mazu yabo no mu mitima yabo’ (Zaburi 55:13-16). Ahitofeli na bagenzi be barapfuye bajya muri Shewoli.
Ni bande bari muri Gehinomu?
13. Kuki Yuda yiswe “umwana wo kurimbuka”?
13 Reka tugereranye ibyabaye kuri Dawidi n’ibyabaye kuri Dawidi Mukuru ari we Yesu. Yuda Isikariyota wari umwe mu ntumwa 12 za Yesu, yaje guhinduka umugambanyi nka Ahitofeli. Ubugambanyi bwa Yuda bwari bubi cyane kurusha ubwa Ahitofeli. Yuda yagambaniye Umwana w’ikinege w’Imana. Mu isengesho Umwana w’Imana yasenze ari hafi yo kurangiza umurimo we wo ku isi, yavuze iby’abigishwa be agira ati “nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore” (Yohana 17:12). Igihe Yesu yerekezaga kuri Yuda amwita “umwana wo kurimbuka,” yagaragaje ko igihe Yuda yari gupfa, atari kuzazuka. Ntiyari mu bo Imana yibuka. Ntiyagiye muri Shewoli, ahubwo yagiye muri Gehinomu. Gehinomu ni iki?
14. Gehinomu igereranya iki?
14 Yesu yaciriyeho iteka abayobozi b’idini bo mu gihe cye kubera ko batumye buri wese mu bayoboke babo aba “umwana w’i Gehinomu” (Matayo 23:15). Abantu bo muri icyo gihe bari basanzwe bamenyereye Igikombe cya Hinomu, hari ahantu bajyaga bajugunya imyanda; ni na ho bajugunyaga imirambo y’abagizi ba nabi babaga badashaka guhamba mu mva. Mbere yaho, Yesu ubwe yari yaravuze ibihereranye na Gehinomu mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi (Matayo 5:29, 30). Abari bamuteze amatwi bari basobanukiwe neza icyo Gehinomu yagereranyaga. Gehinomu yagereranyaga kurimbuka burundu, nta byiringiro byo kuzazuka. Uretse Yuda Isikariyota wo mu gihe cya Yesu, haba se hari abandi bantu bapfuye bakajya muri Gehinomu aho kujya muri Shewoli cyangwa Hadesi?
15, 16. Ni bande bapfuye bakajya muri Gehinomu, kandi se kuki ari ho bagiye?
15 Abantu ba mbere ari bo Adamu na Eva, bari bararemwe batunganye. Bakoze icyaha nkana. Bashoboraga guhitamo urupfu cyangwa ubuzima. Basuzuguye Imana bajya mu ruhande rwa Satani. Bamaze gupfa, ntibashoboraga kungukirwa n’igitambo cy’incungu cya Kristo. Ahubwo, Adamu na Eva bagiye muri Gehinomu.
16 Kayini, umwana w’imfura wa Adamu, yishe murumuna we Abeli kandi nyuma yaho abaho yihishahisha. Intumwa Yohana yavuze ibya Kayini amwita “uw’Umubi” (1 Yohana 3:12). Bihuje n’ubwenge rero kwemeza ko, kimwe n’ababyeyi be, Kayini yapfuye akajya muri Gehinomu (Matayo 23:33, 35). Mbega ukuntu ibyo bitandukanye n’iby’umukiranutsi Abeli! Pawulo yabisobanuye agira ati “kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza.” Yongeyeho ati “kandi [ukwizera] ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye” (Abaheburayo 11:4). Ni byo, Abeli ubu ari muri Shewoli ategereje kuzazuka.
‘Umuzuko wa mbere’ kandi ‘urushaho kuba mwiza’
17. (a) Muri iki ‘gihe cy’imperuka,’ ni bande bajya muri Shewoli? (b) Bizagendekera bite abari muri Shewoli n’abari muri Gehinomu?
17 Abenshi mu basoma izi ngingo baribaza ibihereranye n’abapfa muri iki ‘gihe cy’imperuka’ (Daniyeli 8:19). Igice cya 6 cy’Ibyahishuwe gisobanura iby’abagendera ku mafarashi bane mu gihe cy’imperuka. Birashishikaje kumenya ko uwa nyuma muri abo bagendera ku mafarashi izina rye ari Rupfu, kandi akaba akurikiwe na Hadesi. Bityo, abantu benshi bapfa imburagihe bitewe n’ibikorwa ndetse n’imimerere biterwa n’uwo ugendera ku ifarashi wa nyuma ari we Rupfu, bajya muri Hadesi, bagategereza umuzuko mu isi nshya y’Imana (Ibyahishuwe 6:8). Ubwo se bizagendekera bite abari muri Shewoli (Hadesi) n’abari muri Gehinomu? Muri make abari muri Shewoli bazazuka, ariko abari muri Gehinomu bazarimbuka iteka, ni ukuvuga ko batazongera kubaho ukundi.
18. ‘Umuzuko wa mbere’ utanga ibihe byiringiro?
18 Intumwa Yohana yaranditse ati ‘ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b’Imana na Kristo kandi bazimana na we iyo myaka igihumbi.’ Abazategekana na Kristo bahabwa ‘umuzuko wa mbere’; ariko se abandi bantu basigaye bo bafite ibihe byiringiro?—Ibyahishuwe 20:6.
19. Ni mu buhe buryo hari abazahabwa ‘umuzuko urushaho kuba mwiza’?
19 Kuva mu gihe cy’abagaragu b’Imana Eliya na Elisa, igitangaza cyo kuzuka cyagiye gituma abantu bongera kubaho. Pawulo abivuga agira ati “abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse. Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza.” Ni koko, abo bantu b’indahemuka bakomeje gushikama bategerezanyije amatsiko kuzazurwa, batazukiye kuzabaho imyaka mike gusa bakongera bagapfa, ahubwo bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Nta gushidikanya, uko ni ko “kuzuka kurushaho kuba kwiza.”—Abaheburayo 11:35.
20. Ingingo ikurikira izasuzuma iki?
20 Nituramuka dupfuye tukiri indahemuka mbere y’uko Yehova arimbura iyi si mbi, tuzaba dufite ibyiringiro by’‘umuzuko urushaho kuba mwiza,’ mu buryo bw’uko ari umuzuko utanga ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Yesu yaradusezeranyije ati ‘ntimutangazwe n’ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari [“mu mva zirimo abantu Imana yibuka,” NW] bose bazumva ijwi rye bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka’ (Yohana 5:28, 29). Ingingo ikurikira izibanda mu buryo burambuye ku ntego y’umuzuko. Izagaragaza uko ibyiringiro by’umuzuko bidukomeza bigatuma dukomeza gushikama kandi bikadufasha kwitoza kugaragaza umuco wo kwigomwa.
Mbese uribuka?
• Kuki Yehova yiswe Imana y’“abazima”?
• Abari muri Shewoli bari mu yihe mimerere?
• Bizagendekera bite abari muri Gehinomu?
• Ni mu buhe buryo bamwe bazungukirwa n’‘umuzuko urushaho kuba mwiza’?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Kimwe na Aburahamu, abajya muri Shewoli bazazuka
[Amafoto yo ku ipaji ya 16]
Kuki Adamu na Eva hamwe na Yuda Isikariyota bagiye muri Gehinomu?