‘Mwiruke mubone igihembo’
“Mwiruke mu buryo butuma mubona icyo gihembo.”—1 KOR 9:24.
1, 2. (a) Ni iki Pawulo yakoresheje kugira ngo atere inkunga Abakristo b’Abaheburayo? (b) Abagaragu b’Imana baterwa inkunga yo gukora iki?
MU RWANDIKO intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo, yakoresheje urugero rwiza cyane kugira ngo atere inkunga Abakristo bagenzi be. Yabibukije ko batari bonyine mu isiganwa ry’ubuzima. Bari bagoswe n’‘igicu kinini cyane cy’abahamya’ bari baratsinze iryo siganwa. Mu gihe abo Bakristo b’Abaheburayo bari kuzirikana ibikorwa by’ubudahemuka n’imihati myinshi y’abo bababanjirije mu isiganwa, byari kubaha imbaraga zo gukomeza ntibanamuke mu isiganwa ryabo.
2 Mu gice cyabanjirije iki, twasuzumye imibereho ya bamwe muri abo bagize ‘igicu cy’abahamya.’ Ukwizera kwabo kutajegajega kwatumye bakomeza kubera Imana indahemuka, bakomeza isiganwa kugeza barirangije. Hari ibyo dushobora kubigiraho. Nk’uko twabibonye muri icyo gice, Pawulo yagiriye inama Abakristo bagenzi be, natwe turimo, agira ati “nimucyo twiyambure ibituremerera by’uburyo bwose n’icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye, kandi nimucyo twiruke twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere.”—Heb 12:1.
3. Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yerekezaga ku bantu birukaga mu isiganwa ry’amaguru mu mikino y’Abagiriki?
3 Hari igitabo kivuga ibirebana n’imibereho y’Abakristo bo mu gihe cya Pawulo cyasobanuye uko abajyaga mu masiganwa muri icyo gihe birukaga. Cyaravuze kiti “Abagiriki bitozaga kandi bakarushanwa bambaye ubusaa” (Backgrounds of Early Christianity). Icyo gihe, abirukaga biyamburaga ikintu icyo ari cyo cyose kitari ngombwa cyashoboraga kubaremerera, kigatuma bagabanya umuvuduko. Nubwo dushobora kumva ibyo bidakwiriye, ariko bo birukaga batyo bafite intego imwe gusa yo kubona igihembo. Icyo Pawulo yashakaga kuvuga, ni uko kugira ngo abiruka mu isiganwa ry’ubuzima babone igihembo, ari ngombwa ko biyambura ibintu byose byababangamira. Iyo yari inama nziza ku Bakristo b’icyo gihe, kandi natwe ni uko. Ni ibihe bintu byaturemerera cyangwa bikatubera umutwaro ku buryo byatubuza kubona igihembo mu isiganwa ry’ubuzima?
“Twiyambure ibituremerera by’uburyo bwose”
4. Ni iki cyari gihugije abantu bo mu gihe cya Nowa?
4 Pawulo yaduhaye inama yo ‘kwiyambura ibituremerera by’uburyo bwose.’ Ibyo bikubiyemo ibintu byose bishobora gutuma tuterekeza ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose ku isiganwa turimo. Ibyo bintu byaturemerera ni ibihe? Yesu adufasha kubimenya. Yavuze iby’igihe cya Nowa, umwe muri abo bantu baranzwe no kwizera bavuzwe na Pawulo. Yaravuze ati “nk’uko byagenze mu minsi ya Nowa, ni na ko bizagenda mu minsi y’Umwana w’umuntu” (Luka 17:26). Mu buryo bw’ibanze, Yesu ntiyavugaga ibihereranye n’irimbuka dutegereje rikomeye cyane, ahubwo yavugaga ibirebana n’ukuntu abantu bari babayeho. (Soma muri Matayo 24:37-39.) Abenshi mu bantu bariho mu gihe cya Nowa ntibashakaga kumenya Imana no kubaho mu buryo buyishimisha. Ni iki cyabarangazaga? Si ibintu bidasanzwe. Barangazwaga n’ibintu bisanzwe mu buzima, urugero nko kurya, kunywa no gushaka. Ikibazo gikomeye bari bafite ni uko ‘batabyitayeho,’ nk’uko Yesu yabivuze.
5. Ni iki cyadufasha kurangiza isiganwa neza?
5 Kimwe na Nowa n’umuryango we, buri munsi natwe tuba dufite byinshi byo gukora. Dukeneye gushaka ibidutunga, kwiyitaho no kwita ku miryango yacu. Ibyo bishobora kudutwara igihe kinini, imbaraga nyinshi n’amafaranga menshi. Mu gihe dufite ibibazo by’amafaranga, dushobora guhangayika twibaza uko turi bubone ibyo dukenera mu buzima. Kubera ko turi Abakristo biyeguriye Imana, tuba dufite n’izindi nshingano z’ingenzi za gitewokarasi. Dukora umurimo wo kubwiriza, tugategura amateraniro ya gikristo kandi tukayajyamo, tugakomeza kwiyitaho mu buryo bw’umwuka twiyigisha kandi tugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Nubwo Nowa yari afite byinshi byo gukora mu murimo w’Imana, ‘yabigenje atyo.’ Yakoze ibyo Imana yamusabye byose (Intang 6:22). Mu by’ukuri, niba dushaka kurangiza isiganwa rya gikristo, ni iby’ingenzi ko twikuraho ibintu byose bituremerera, kandi tukirinda kwishyiraho umutwaro wose utari ngombwa.
6, 7. Ni iyihe nama ya Yesu twagombye kuzirikana?
6 Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga ibyo kwiyambura “ibituremerera by’uburyo bwose”? Birumvikana ko tudashobora kureka inshingano zose dufite. Ku birebana n’ibyo, dukwiriye kuzirikana amagambo Yesu yavuze agira ati “ntimugahangayike na rimwe mwibaza muti ‘tuzarya iki?,’ cyangwa muti ‘tuzanywa iki?,’ cyangwa muti ‘tuzambara iki?’ Ibyo byose ni byo abantu b’isi bamaranira, kandi so wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose” (Mat 6:31, 32). Ayo magambo Yesu yavuze yumvikanisha ko n’ibintu twavuga ko bisanzwe, urugero nk’ibyokurya n’imyambaro, bishobora kubera umuntu umutwaro cyangwa igisitaza mu gihe bidashyizwe mu mwanya wabyo.
7 Tekereza kuri ayo magambo Yesu yavuze agira ati “so wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose.” Ibyo byumvikanisha ko Data wo mu ijuru Yehova azaduha ibyo dukeneye. Birumvikana ko kuba tuzahabwa ibyo dukeneye “byose” bidashaka kuvuga ko tuzahabwa ibyo twifuza byose. Ku bw’ibyo, Yesu yatubwiye ko tutagomba guhangayikira ‘ibyo abantu b’isi bamaranira.’ Kubera iki? Nyuma yaho, Yesu yagiriye abari bamuteze amatwi inama igira iti “mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’imihangayiko y’ubuzima, maze mu buryo butunguranye uwo munsi ukazabagwa gitumo umeze nk’umutego.”—Luka 21:34, 35.
8. Kuki iki ari cyo gihe cyo ‘kwiyambura ibituremerera by’uburyo bwose’?
8 Tumeze nk’abareba umurongo tugomba kurangirizaho isiganwa. Ese ntibyaba bibabaje twemeye kuremererwa n’imitwaro itari ngombwa yatubangamira mu isiganwa ryacu, kandi twegereje iherezo? Ku bw’ibyo, intumwa Pawulo yatanze inama nziza rwose agira ati “kwiyegurira Imana birimo inyungu nyinshi, iyo bijyanye no kugira umutima unyuzwe” (1 Tim 6:6). Kuzirikana amagambo Pawulo yavuze bizatuma turushaho kwiringira ko tuzabona igihembo.
“Icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye”
9, 10. (a) “Icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye” ni ikihe? (b) Ni mu buhe buryo ibintu bishobora kutwizingiraho?
9 Uretse kuba Pawulo yaradusabye kwiyambura “ibituremerera by’uburyo bwose,” yanadusabye kwikuraho “icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye.” Icyo cyaha cyaba ari ikihe? Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo ngo “kitwizingiraho mu buryo bworoshye” riboneka incuro imwe gusa muri Bibiliya, ni ukuvuga muri uyu murongo. Intiti mu bya Bibiliya yitwa Albert Barnes yagize ati “nk’uko umukinnyi yagombaga kwirinda kwambara umwenda washoboraga kumwizingira ku maguru, maze ukamubuza kwiruka, ni na ko Umukristo yagombye kwikuraho ikintu cyose cyagereranywa n’uwo mwenda.” Umukristo ntiyagombye kwemera ko hagira ikintu kimwizingiraho, ni ukuvuga ikintu cyose gishobora gutuma abura ukwizera. Ni mu buhe buryo Umukristo ashobora kubura ukwizera?
10 Kugira ngo Umukristo abure ukwizera si ibintu bipfa kuza gutya gusa. Bishobora kuza buhoro buhoro, ndetse mu buryo umuntu atahita atahura. Mu bice bibanza by’urwandiko Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo, yabahaye umuburo ku birebana n’akaga ko ‘guteshuka bakava mu byo kwizera’ n’ako ‘kugira umutima mubi utizera’ (Heb 2:1; 3:12). Ubusanzwe, iyo umuntu yiruka, umwenda yambaye ukamwizingira ku maguru, aragwa. Ku bw’ibyo, umuntu wiruka aba agomba kumenya ko aramutse yambaye umwenda udakwiriye, ashobora kugwa. Ni iki cyatuma yirengagiza ako kaga? Wenda byaterwa no kutita ku bintu cyangwa gukabya kwiyiringira, cyangwa se ibirangaza. Ni iki inama Pawulo yatanze itwigisha?
11. Ni iki gishobora gutuma tubura ukwizera?
11 Tugomba kuzirikana ko Umukristo abura ukwizera bitewe n’ibyo yagiye akora. Hari indi ntiti mu bya Bibiliya yavuze ibirebana n’“icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye.” Yasobanuye ko imimerere turimo, abantu twifatanya na bo n’ibyifuzo byacu bibi, byose bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye. Ibyo bintu bishobora gutuma tubura ukwizera cyangwa kugakendera.—Mat 13:3-9.
12. Ni iyihe miburo twagombye kuzirikana kugira ngo tutabura ukwizera?
12 Mu gihe cy’imyaka myinshi, abagize itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge bagiye batwibutsa ko tugomba kwitondera ibyo tureba n’ibyo twumva, ni ukuvuga ibyo twerekezaho imitima yacu n’ubwenge bwacu. Bagiye baduha umuburo ku birebana n’akaga ko kwiruka inyuma y’amafaranga n’ubutunzi. Niba dukunda imyidagaduro yo muri iyi si cyangwa tugashaka kugira buri gikoresho gishya cyose cyadutse, bishobora kudutwara, tukabura igihe cyo gukora ibintu by’ingenzi. Turamutse dutekereje ko iyo nama irimo amananiza cyangwa ko ireba abandi gusa, nk’aho twe tudashobora kugerwaho n’ako kaga, byaba ari ikosa rikomeye. Isi ya Satani idutega imitego ififitse kandi y’amayeri. Kutita ku bintu, gukabya kwiyiringira n’ibirangaza byagiye bituma bamwe babura ukwizera, kandi ibyo bintu bishobora gutuma natwe dutakaza ibyiringiro byo kuzabona igihembo cy’ubuzima bw’iteka.—1 Yoh 2:15-17.
13. Twakwirinda dute ibintu bishobora kutwangiza?
13 Buri gihe tuba turi kumwe n’abantu badushishikariza kugira intego z’isi idukikije no gukurikiza amahame yayo n’imitekerereze yayo. (Soma mu Befeso 2:1, 2.) Ariko kandi, uburyo bitugiraho ingaruka biterwa ahanini natwe, ni ukuvuga ukuntu tubyitabira. “Umwuka” wavuzwe na Pawulo urica. Tugomba guhora twirinda kugira ngo utatubuza guhumeka umwuka mwiza, maze ntiturangize isiganwa. Ni iki cyadufasha gukomeza isiganwa? Urugero rwa Yesu rushobora kudufasha. Ni we rugero ruhebuje rw’umuntu warangije isiganwa, kandi dushobora kumwigana (Heb 12:2). Nanone kandi, dufite urugero rwa Pawulo, kuko yagaragaje ko na we ari umwe mu birukaga mu isiganwa rya gikristo kandi yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo kumwigana.—1 Kor 11:1; Fili 3:14.
Uko ‘wabona igihembo’
14. Ni mu buhe buryo Pawulo yabonaga isiganwa yarimo?
14 Pawulo yabonaga ate isiganwa yarimo? Mu magambo ya nyuma yabwiye abasaza bo muri Efeso, yaravuze ati “sinita cyane ku bugingo bwanjye nk’aho ari ubw’agaciro kenshi kuri jye. Icy’ingenzi ni uko ndangiza isiganwa ryanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu” (Ibyak 20:24). Yari yiteguye guhara byose, hakubiyemo n’ubuzima bwe, kugira ngo arangize isiganwa. Pawulo yabonaga ko imihati yose yashyizeho mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza nta cyo yari kuba imaze mu gihe atari kurangiza iryo siganwa. Icyakora, ntiyiyizeraga ngo yumve ko byanze bikunze azabona igihembo. (Soma mu Bafilipi 3:12, 13.) Ahagana ku iherezo ry’ubuzima bwe ni bwo yashoboye kuvugana icyizere runaka ati “narwanye intambara nziza, narangije isiganwa, nakomeje ibyo kwizera.”—2 Tim 4:7.
15. Ni iyihe nkunga Pawulo yateye bagenzi be bari bafatanyije isiganwa?
15 Byongeye kandi, Pawulo yifuzaga cyane ko bagenzi be b’Abakristo barangiza isiganwa. Urugero, yateye Abakristo b’i Filipi inkunga yo gukorana umwete kugira ngo bazabone agakiza. Bagombaga gukomeza “kugundira ijambo ry’ubuzima.” Yakomeje agira ati “kugira ngo nzabone impamvu yo kwishima ku munsi wa Kristo, nishimira ko ntirukiye ubusa, cyangwa ko ntakoranye umwete ndushywa n’ubusa” (Fili 2:16). Nanone kandi, yateye Abakristo b’i Korinto inkunga igira iti “mwiruke mu buryo butuma mubona icyo gihembo.”—1 Kor 9:24.
16. Kuki twagombye gusa n’abareba igihembo tuzahabwa?
16 Mu isiganwa rirerire, urugero nk’irya marato, uwiruka abona umurongo ari burangirizeho ari uko agiye kurirangiza. Icyakora, mu gihe cyose yiruka akomeza kuzirikana uwo murongo. Kandi iyo azi ko agiye kurangiza, arushaho gushishikara. Natwe ni ko twagombye kubigenza. Tugomba gusa n’abareba igihembo, kuko ari byo bizadufasha kukibona.
17. Ni mu buhe buryo ukwizera gufasha umuntu guhanga amaso igihembo?
17 Pawulo yaranditse ati “kwizera ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza, ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara” (Heb 11:1). Aburahamu na Sara bemeye kureka imibereho myiza bari bafite maze baba ‘abanyamahanga n’abashyitsi mu gihugu.’ Ni iki cyabafashije? ‘Baboneye kure’ isohozwa ry’amasezerano y’Imana. Mose yanze ‘kumara igihe gito yishimira icyaha n’ubutunzi bwo muri Egiputa.’ Ni iki cyamufashije kugira ukwizera n’imbaraga byatumye abigenza atyo? Ni uko “yatumbiraga ingororano yari kuzahabwa” (Heb 11:8-13, 24-26). Ni yo mpamvu iyo Pawulo yajyaga kugira icyo avuga kuri buri wese muri bo, yabanzaga kuvuga ati “kwizera ni ko kwatumye.” Ukwizera kwatumye bakomeza guhanga amaso igihembo maze bihanganira ibigeragezo n’ingorane bari bahanganye na byo. Ikindi kandi, babonaga ibyo Imana yabakoreraga, bakiringira ko n’ibyo yabasezeranyije bizasohora.
18. Ni iki twakora kugira ngo twikureho “icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye”?
18 Nidutekereza ku bagabo n’abagore baranzwe no kwizera bavugwa mu Baheburayo igice cya 11 kandi tukigana urugero rwabo, tuzagira ukwizera kandi twikureho “icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye” (Heb 12:1). Nanone kandi, dushobora ‘kuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza,’ duteranira hamwe n’abantu bitoza kugira ukwizera nk’uko.—Heb 10:24.
19. Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza isiganwa?
19 Turi hafi kurangiza isiganwa, kandi ni nk’aho tureba umurongo tugomba kurangirizaho. Natwe nitugira ukwizera kandi Yehova akadufasha, ‘tuziyambura ibituremerera by’uburyo bwose n’icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye.’ Koko rero, dushobora kwiruka mu buryo butuma tubona igihembo, ni ukuvuga imigisha twasezeranyijwe na Data, ari we Mana yacu Yehova.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abayahudi ba kera babonaga ko ibyo byari ibintu bigayitse. Dukurikije igitabo cya 2 cy’Abamakabe kitahumetswe, Abayahudi bararakaye cyane igihe umutambyi mukuru Yasoni w’umuhakanyi yashakaga kubaka inzu y’imikino i Yerusalemu, agamije guteza imbere umuco w’Abagiriki.—2 Mak 4:7-17.
Ese uribuka?
• Kwiyambura “ibituremerera by’uburyo bwose” bikubiyemo iki?
• Ni iki gishobora gutuma Umukristo abura ukwizera?
• Kuki tugomba guhanga amaso igihembo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
“Icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye” ni ikihe, kandi se ni mu buhe buryo kitwizingiraho?